16
No.31 Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847, 0722350847 Ikiguzi Fw. 500 soma umusingi kuri www.umusingi.com Amamaza mu Kinyamakuru UMUSINGI ibikorwa byawe bimenyekane no kuri internet ku murongo wa WWW.UMUSINGI.COM IKINYAMAKURU KIRENGERA ABATURARWANDA Ibindi birimo: Urashaka isambu yo kugura nini ya Hegitari 3 kandi yegereye umuhanda?iri mu Karere ka Kayonza. hamagara 0783038271 Gen.Kabarebe yakuweho icyizere RDF- Ubushishozi burafunga bukanafungura Ijambo ry’Umwami Kigeli V muri iyi minsi y’icyunamo Leta y’u Rwanda mu bikorwa by’iterabwoba ku mpunzi z’abanyarwanda

IKINAAKR KIRNGRA ABATRARANA No.31 Tariki ya 2-11 ...adhabi.d.a.f.unblog.fr/files/2011/05/31umusingi.pdf2011/05/31  · No.31 Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

  • Upload
    others

  • View
    1

  • Download
    0

Embed Size (px)

Citation preview

Page 1: IKINAAKR KIRNGRA ABATRARANA No.31 Tariki ya 2-11 ...adhabi.d.a.f.unblog.fr/files/2011/05/31umusingi.pdf2011/05/31  · No.31 Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

No.31 Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847, 0722350847 Ikiguzi Fw. 500 soma umusingi kuri www.umusingi.com

Amamaza mu Kinyamakuru UMUSINGI ibikorwa byawe bimenyekane no kuri internet ku murongo wa WWW.UMUSINGI.COM

IKINYAMAKURU KIRENGERA ABATURARWANDA

Ibindi birimo:

Urashaka isambu yo kugura nini ya

Hegitari 3 kandi yegereye umuhanda?iri mu Karere ka Kayonza. hamagara 0783038271

Gen.Kabarebe yakuweho icyizere RDF-

Ubushishozi burafunga

bukanafungura

Ijambo ry’Umwami

Kigeli V muri iyi minsi

y’icyunamo

Leta y’u Rwanda mu bikorwa by’iterabwoba ku mpunzi

z’abanyarwanda

Page 2: IKINAAKR KIRNGRA ABATRARANA No.31 Tariki ya 2-11 ...adhabi.d.a.f.unblog.fr/files/2011/05/31umusingi.pdf2011/05/31  · No.31 Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

Umusingi No. 31, Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011Urup 2

Iki Kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda [email protected] Tel:0788350847; 0722350847 Website: WWW.UMUSINGI.COM

Isesengura

RDF-Ubushishozi burafunga bukanafungura

Abagenerali batandukanye b’u Rwanda ndetse

n’abandi basirikare bakuru b’u Rwanda, bamaze iminsi bafungwa bakamara igihe kinini batagezwa imbere y’inkiko ngo baburanishwe bahanagurweho ibyaha cyangwa bahanwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mu bamaze iminsi basiragira mu magereza harimo Generali Muhire Charles wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere, Generali Karenzi Karake ukuriye ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama, Lt.Col Rugi-gana Ngabo, Col.Mudenge ndetse n’abandi, aba mvuze haruguru akaba aribo ngiye kuvugaho.

Mpereye ku byibukwa vuba, Generali Muhire na Generali Karenzi Karake bafungwa, ha-vuzwe byinshi ku ifungwa ryabo, ariko igisirikare cy’u Rwanda kikaba cyaravuze ko abo bagener-ali bafunzwe kubera ibyaha bitan-dukanye harimo icyaha cya ruswa cyashinjwaga Generali Muhire no gukoresha nabi umwanya we, naho Generali Karenzi Karake akaba yarashinjwaga icyaha cy’imyitwarire mibi.

Nyuma havuzwe ihagarikwa ku kazi rya Generali Karyango na bagenzi be bari bamaze guca uru-banza bakemeza ko Col.Mudenge arekurwa kuko nk’abacamanza basanze nta cyaha gifatika kimu-hama. Icyakurikiyeho ni uko abo bacamanza bari bakuriwe na Gen-erali Karyango bahagaritswe ku mirimo yabo kuko ngo babogamye mu guca urubanza.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt.Col Jules Rutare-mara yabajijwe n’itangazamakuru impamvu yatumye aba baca-manza bahagarikwa, avuga ko babogamye mu rubanza rwa Col.Mudenge, abajijwe icyabigaragaje ko babogamye, avuga ko rimwe na rimwe hakoreshwa ubushishozi.

Aba basirikare bafungiwe mu ngo zabo igihe kitari gito, Generali Karenzi Karake aza gufungurwa, bivugwa yo yafunguwe asabye imbabazi, naho Generali Muhire Charles yimurirwa muri gereza nkuru ya gisirikare ya Mulindi, aho yamaze igihe kitari gito ndetse biza kuvugwa ko n’umuryango we utemererwaga kumusura. mu minsi mike ishize, igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko Generali Muhire yafunguwe bivugwa ko nawe yasabye imbabazi.

Mu byaha aba bagenerali bose baregwaga, icyaha gi-hanwa n’amategeko mpanabyaha ni icyaha cya ruswa cyashin-jwaga Generali Muhire n’icyaha cy’imyitwarire mibi cyashinjwaga Generali Karenzi Karake n’ubwo

umuntu atapfa kumenya imyit-warire mibi iyo ariyo.

Icyaha cya ruswa ni icyaha umuntu akorera rubanda kuko niba yaranyereje umutungo, yagombye guca mu rukiko akemera icyo cyaha akanagarura ibyo yatwaye noneho agasaba imbabazi abanyar-wanda bose kuko nibo yakoreye icyaha, bityo urukiko akaba arirwo rumuha imbabazi. Ibi byatumye nibaza nti ese aho bwa bushishozi Jules yavuze,sibwo bwafunze aba basirikare none akaba aribwo bwabafunguye?

Abanyamategeko basanga ibikorwa na RDF bitabaho ku isi.

Umunyamategeko utarashatse ko dutangaza amazina ye kubera umutekano w’akazi ke,yavuze ko ibyo igisirikare cy’u Rwanda gikora bitabaho ku isi yose, avuga ko iyo umuntu yafatiwe icyaha cya ruswa, byanze bikunze agomba kugezwa imbere y’urukiko ru-kamufatira icyemezo cyaba icyo kumuhamya icyo cyaha cyangwa kumuhanaguraho icyaha.

Uwo munyamategeko ati “Ib-intu uriya muvugizi w’igisirikare avuga ntibibaho kuko akora amakosa akomeye. baravuga ngo mu gisirikare bafite uko bakemura ibibazo,ariko ndakumenyesha ko code penal y’igisirikare ikubiye muri code penal isanzwe, ibyo bakoze rero ntibibaho”.

Uyu munyamategeko ya-komeje avuga ko icyaha gi-hanwa n’amategeko mpanabyaha gishobora kubabarirwa ari icyaha kimwe gusa, icyo cyaha akaba ari icyaha cy’ubusambanyi hagati y’abashakanye.

Igihe umwe mu bashakanye afashwe asambana agafungwa, mugenzi we ashobora kugenda akavuga ati namubabariye mumu-rekure akarekurwa kuko bitari mu nyungu rusange, ariko icyaha cya ruswa cyakorewe abanyarwanda ,ni imisoro y’abanyarwanda”.

Igihe cyose gishize abo basiri-kare bafunze,nta numwe wigeze ashyikirizwa inkiko ngo zimucire urubanza, uretse Lt.Col Rugi-gana Ngabo nawe washyikirijwe urukiko nyuma y’amezi agera kuri 4 afungiwe ahantu hatazwi bitemewe n’amategeko.

Aha njye nkaba nibaza niba ibyaha bihanwa n’amategeko mpanabyaha mu gisirikare ho bidahanirwa ahubwo bishobora gusabirwa imbabazi umuntu akababarirwa, ese kuki ku bandi bantu bo badashobora gusaba imbabazi ngo bababarirwe igihe bakoze icyaha cya ruswa? Aha njye nkaba nsanga ibyo umuvu-gizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt.Col Jules Rutaremara yavuze ko rimwe na rimwe hakoreshwa ubushishozi,ari ukuri kuko ku

bwanjye aba basirikare ba-kuru navuze haruguru bafunzwe n’ubushishozi buranabafungura.

Igisirikare cy’u Rwanda kik-aba gikwiye kujya gikora ib-intu hakurikijwe amategeko kuko rimwe na rimwe bitera urujijo mu bantu, aho kuvuga ko umuntu afungiye ibyaha tuzi ko bihanirwa n’amategeko hanyuma ejo

ukumva ngo yasabye imbabazi nk’aho abandi banyarwanda bo batemerewe gusaba imbabazi.

Mu rubanza rwa murumuna wa Generali Kayumba Nyamwasa ari-we Lt Col Rugigana Ngabo yavuze amagambo yatumye buri wese yitekerezaho. N’ubwo urubanza rwe rubera mu muhezo, umwe mu bari mu cyumba cy’iburanisha utarashatse ko amazina ye amenyekana kubera impamvu z’umutekano we, yatangarije Umusingi ko mu gihe umucaman-za yari amaze kumuha ijamabo, yamusabye kugira icyo avuga ku birego ashinjwa n’ibihano ubush-injacyaha bwamusabiraga, maze Rugigana Ngabo aterura mu ijwi rirenga ati “ Muri mwese ntawe uyobewe ko ndengana ndetse naba banshinja barabizi neza ko mbeshyerwa, ariko namwe mush-obora kuzakorerwa ibyo muriho munkorera”.

Aya magambo ya Lt Col

Rugigana yabaye nk’amwe Yesu yabwiye abasirikare bamushore-raga bagiye kumwica, akabwira Imana ati “Data ubababarire kuko batazi ibyo bariho bakora”.

Bamwe mu basirikare bamwishe, uwari umukuru w’abasirikare bari bagiye kumubamba, ari nawe waje kumutera icumu mu rubavu ha-kavamo amaraso avanze n’amazi, yamutarukiye mu maso kandi yari yarapfuye ijisho rimwe, ahita ahumuka. Byabaye ngombwa ko ahita yemera Imana ndetse yizera uwo amaze kwica ko ari umwana w’Imana koko.

Kimwe n’amagambo ya Lt Col Rugigana yatangarije mu rukiko abwira abamushinja ibinyoma bazi, ko bashobora kuzakorerwa ibyo bariho bamukorera, uyu mu-sirikare wishe Yesu yaje kurokoka ndetse yemera

Imana cyane niwe Bibiliya itubwira waje kwitwa “Sitefano” nawe waje kwicishwa amabuye azira kwemera ko uwo yishe ari umwana w’Imana. Aka wamugani ngo uwicishije inkota nawe niyo azazira.

Nelson Gatsimbazi

Uhereye I bumoso,Generali Charles Muhire na Generali Karenzi Karake (Photo:File)

Page 3: IKINAAKR KIRNGRA ABATRARANA No.31 Tariki ya 2-11 ...adhabi.d.a.f.unblog.fr/files/2011/05/31umusingi.pdf2011/05/31  · No.31 Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

Umusingi No. 31, Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011 Urup 3

Iki Kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda [email protected] Tel:0788350847; 0722350847 Website: WWW.UMUSINGI.COM

Ijambo ry’Ibanze

Abanyamakuru

Rwego Tony

Emmanuel Kagaba

Gashema Pascal

Kanamugire Antoine

Abagize ikinyamakuru UMUSINGI

Umuyobozi Mukuru

Nelson GATSIMBAZI Mob: 0788350847

0722350847

Ushinzwe Kwamamaza

Emmanuel KagabaTel:0788595373

Umwanditsi mukuru

Dusabimana ClaverMob: 0788463387

Uhagarariye UMUSINGI mu Ntara y’Amajyepfo

Gashema PascalTel: 0788459540

Kanamugire Antoine07883127524

Hashize igihe gito abayobozi b’inzego z’ibanze bongeye gutorerwa kuyobora indi manda

y’imyaka itanu, ariko n’ubwo bashyizwe mu my-anya bakaba bakora, ntibahwema gusaba agahim-bazamusyi.

Aba bayobozi bakunze kuvugwaho ruswa ndetse n’ubu niko bikimeze, ibi bikavugwa mu gihe baba bakemura ibibazo by’abaturage, igihe umuturage yagiye kwaka icyangombwa afiteho uburenganzira, n’ibindi. Aha rero niho aba bayobozi bafatira umu-turage bakamwunamaho kugira ngo bamukureho akantu.

Twaganiriye n’umuyobozi umwe akaba ayobora Umudugudu mu Karere ka Gatsibo atubwira uburyo adashobora kurara agacupa agakuye mu baturage aba yafashije gukemura ibibazo. Yewe n’abaturage ubwabo babifashe nk’ihame ko umuy-obozi adakwiye kwicwa n’inyota kandi birirwa bamusakurisha.

Impamvu abo bayobozi bahora bijandika muri ibyo bikorwa bya ruswa n’ibisa nayo, akenshi bitu-ruka ku mwanya munini bagenera imirimo yo kwi-tangira abaturage, harimo n’inama zidashira bas-abwa kujyamo igihe cyose ubuyobozi bubashinzwe bubakeneye.

Yego abo bayobozi ni umubare munini Leta idashobora kugenera agahimbazamusyi nk’uko babyifuza, ariko bo basanga iramutse ibatekerejeho, n’ubwo byaba akantu gato, byabaha imbaraga zo gukorana ubwitange no kutagwa mu bishuko bya ruswa.

Mu cyumweru gishize Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu aherutse gusura uturere twa Nya-gatare na Gatsibo, ariko muri Gatsibo yari yahuye by’umwihariko n’abo bayobozi b’ibanze, ibibazo bamugejejeho igikomeye cyari icy’agahimbazamusyi bifuza guhabwa kubera imvune bahura nazo mu kazi kandi badahembwa.

Iki ni ikibazo gikomeye, cyane ko hari ubwo ubona umuyobozi atabona umwanya wo gushakisha iki-mutunga bitewe no guhora yitanga mu kazi ka Leta katagira igihembo. Ariko n’ubwo Minisitiri yemeye ko ako gahimbazamusyi gashobora kuzaboneka, ntibizaba ari cyo gihembo.

Birumvikana rwose impamvu abo bayobozi ba-saba Leta agahimbazamusyi, ahubwo icyangombwa muri byose ni uko umuntu yahemberwa icyo yakoze kubera ko hari abayobozi basaba ako gahimbaza-musyi kandi barajujubije abaturage. Ubundi kuba indashyikirwa mu bikorwa byiza niryo shema ku muyobozi wese, naho kunama ku muturage amun-yunyuzamo na duke twakamubeshejeho ni amakosa mabi cyane.

Ubwanditsi

Leta nigenere agahimbaza-musyi abayobozi badahemb-

wa, ariko mu bushishozi

Banyarwanda, Banyarwandakazi,Iyi ni inshuro ya 17 twibuka inzirakarengane zazize amahano yabaye mu gi-hugu cyacu muri 1994. Nkaba mboneyo uyu mwanya wo kwifatanya namwe muri aka kababaro. Muze twese twunamire inzirakarengane zabuze ubuzima bwazo, tubasabireku Mana, roho zabo zigire iruhuko ridashira.Mboneyeho kandi kubasaba mwese kwirinda icyatuma amabi nkaya yongera kuduhekura. Ndabasaba mwese guharanira icyahuza abanyarwanda, mutahirize umugozi umwe, muhe urugero rwiza abakiri bato barangwe n’umuco n’uburere bwiza.Nongeye kandi kubasaba gufasha abatishoboye, imfubyi n’abapfakazi, abamu-gaye n’abarwayi.Mbasabye nkomeje mwese, mubuzima bwanyu, mu mirimo yanyu inyuranye, kubahiriza ibyiza dukura ku muco wacu, guharanira amahoro, kubaha no kurengera ikiremwa muntu.Ndangije mbasaba aho muri hose kwihangana muri iki gihe cy’icyunamo. Mugire amahoro y’ Imana.

Umwami Kigeli V Jean Baptiste Ndahindurwa

Ijambo ry’Umwami Kigeli V muri iyi minsi y’icyunamo

Page 4: IKINAAKR KIRNGRA ABATRARANA No.31 Tariki ya 2-11 ...adhabi.d.a.f.unblog.fr/files/2011/05/31umusingi.pdf2011/05/31  · No.31 Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

Umusingi No. 31, Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011Urup 4

Iki Kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda [email protected] Tel:0788350847; 0722350847 Website: WWW.UMUSINGI.COM

Amakuru

Amakuru ducyesha abantu bizewe bakora mu

nzego z’iperereza batashatse ko amazina yabo ajya ahagaragara kubera umutekano wabo, avuga ko Gen Kabarebe yaba atakize-we na Kagame, kubera nawe atangiye kubona ko atagishyigi-kiye ibyo akora.

Kuva Gen Kayumba yahunga, ngo Gen Kabarebe yakomeje gutungwa agatoki ko yaba yarabigizemo uruhare, kuko ngo i bukuru bo batifuzaga ko Gen-erali Kayumba yava mu gihugu. Ibi ngo byaje kumenyekana ndetse bituma Kabarebe atangira gutererwa ikizere na Perezida Kagame ari nabyo ngo byatumye akurwa kum-wanya w’umukuru w’ingabo, akamugira Minisitiri w’ingabo, umwanya wari usanzwe uhabwa abantu batizerwa neza nka Gen Gatsinzi na Gen Habyarimana.

Abazi imyanya y’ingabo bemeza ko umwanya wa Minisitiri w’ingabo ari um-wanya w’ubunyapolitiki gusa, Minisitiri aba akurikiranira politiki muri rusange y’ingabo, akaba adafite aho ahuriye n’igisirikare ndetse akaba atanafite ububasha busesuye mu buyobozi bwazo, uyu mwanya rero ngo akaba ariwo Gen Kaba-rebe yahawe amaze gutererwa ikizere.

Nk’uko ayo makuru dukesha inzego zizewe akomeza avuga, ngo Generali Kabarebe akimara gutererwa ikizere yaba yaram-buwe abasirikare bamurindaga be, agahabwa abasanzwe bari mu mutwe urinda Kagame bazwi ku izina ry’abajepe, ibi ngo byakozwe kubera ko atari akizewe, ahabwa abasirikare ba-zajya bamurinda ariko bakuriki-ranira hafi ibye mu rwego rwo kumuneka.

Uko iminsi igenda ishira, Perezida Kagame ngo ya-komeje kugenda atera ikizere Gen Kabarebe kubera gucyeka ubushuti hagati ye na Gen Ka-yumba, ngo bikaba byaranatu-mye Generali Kabarebe yimwa uburenganzira bwo kujya kwivuza mu gihugu cya Afrika y’Epfo, kubera gutinya ko ngo yahita agumayo cyangwa akaba yabonana na Gen Kayumba na Col Karegeya kugeza ubu bah-angayikishije Perezida Kagame n’ubutegetsi bwe.

Nkuko ayo makuru akomeza

Uburyo Gen Kabarebe amaze guterwa ikizere i bukuru

abivuga, ngo n’igihe Gen Ka-yumba apfusha umubyeyi we, abasirikare bose ndetse n’abandi bayobozi ba Leta ngo babujijwe kujya kumutabara, ariko Gen Kabarebe akaba ariwe watinyu-tse kujyayo wenyine, ibi byose byagiye bigaragaza ko yaba afitanye ubushuti bwihariye na Gen Kayumba, ariko akaba atarashakaga kubigaragaza kuko Perezida Kagame yanga urunuka Gen Kayumba, akaba kandi yarizeraga Kabarebe.

Izindi nkuru zivuga ko Pere-zida Kagame kugeza ubu amaze kubona ko Generali Kabarebe

ari ikibazo gikomeye, akaba ariyo mpamvu, agomba gukora ibishoboka byose aka mwigi-zayo vuba bishoboka, bikaba bivugwa ko mu minsi ishize harimo gutegurwa ko ariwe wasimbura Minisitiri Habineza uherutse kwegura cyangwa kweguzwa, kuri Minisiteri y’urubyiruko, uyu mwanya uta-gize aho uhuriye n’ubuyobozi bw’igisirikare ukaba ariwo kugeza ubu Gen Kabarebe ngo yaba yari arimo guteganyirizwa guhabwa uwo mwanya mu rwego rwo kumuca burundu mu gisirikare no kumuheza mu

mabanga ya gisirikare. Cyakora abantu dekesha aya makuru bakaba baradutangarije ko igihe iyo gahunda yo kumushyira muri Minisiteri ya sport yari irimo gutegurwa mu ibanga, byaje kumenyekana bituma iyo gahunda iba isubitswe, bamwe bakaba bavuga ko byabaye ikibazo kuri Kagame kugeza ubu utagifite uburyo ashobora kubika amabanga ye, kubera ko n’abo bakorana basohora amabanga ye.

Muri iki gihe rero Perezida Kagame ngo akaba afite ikibazo cy’imibanire ye n’abasirikare

bakuru bakoranye kuva cyera mu ntambara yo kubohora igihugu.

Twashatse kuvugana na Generali Kabarebe kugi-rango agire icyo avuga ku makuru y’ubushuti bwe na Generali Kayumba Nyamwasa,ntibyadukundira kuko inshuro zose twamuhama-gaye ntiyigeze yitaba terefone ye igendanwa.

Nelson Gatsimbazi

Minisitiri w’Ingabo Generali James Kabarebe (Photo:File)

Page 5: IKINAAKR KIRNGRA ABATRARANA No.31 Tariki ya 2-11 ...adhabi.d.a.f.unblog.fr/files/2011/05/31umusingi.pdf2011/05/31  · No.31 Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

Umusingi No. 31, Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011 Urup 5

Iki Kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda [email protected] Tel:0788350847; 0722350847 Website: WWW.UMUSINGI.COM

Icukumbura

Amakuru dukesha aban-yarwanda baba mu

gihugu cy’ubwongereza yemeza ko impunzi z’abanyarwanda zahungiye mu gihugu cy’ubwongereza zimerewe nabi ndetse zimwe muri zo zikaba zivuga ko ubuzima bwazo buri mu mazi abira.

Ayo makuru dukesha umwe mu banyarwanda uba mu gi-hugu cy’ubwongereza mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko akaba atarashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara kubera impamvu z’umutekano we avuga ko ushinzwe ibyo bikor-wa byo guterwa ubwoba zimwe muri izo mpunzi ari umusirikare mukuru witwa Col Mupenzi wigira muri icyo gihugu, ari nako akora akazi ko kuneka no kugenzura ibikorwa abanyar-wanda baba muri icyo gihugu baba barimo.

Icyemezo cyo kugenzura izo mpunzi z’abanyarwanda baba mu gihugu cy’ubwongereza cyafashwe nyuma yo kubona ko abanyarwanda benshi baba muri icyo gihugu banze kuyoboka ambasade kandi ndetse maneko za Ambasade zikaba zari zimaze gutangazwa n’uburyo bagenda barushaho gutera imbere no kubona amafaranga, ariko ngo bakaba bayoboka amashyaka ya FDU Inkingi, RNC hamwe n’ishyaka ryitwa Imvura ry’umunyapolitiki John Karu-ranga.

Amakuru aturuka mu Bwon-gereza avuga ko Col Mupenzi yategetse ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza guhamagaza umugore wahoze ari umusiri-kare wa RDF wahunze u Rwan-da mu mwaka 2000, witwa Lt Jean d’arc Umulisa w’imyaka 46 y’amavuko bahulira muri Restaurant yitwa Nados ibariz-wa muri Huston bakaba bara-huye mu masaha y’igicamunsi.

Muri iyo nama yatumi-jwemo uwo mutegarugori, yari iyobowe n’ambasaderi Rwamucyo Ernest,irimo maneko Jimmy Uwizeye, maneko Murego hamwe n’uwo Lt Jeanne Umulisa washinze

Leta y’u Rwanda mu bikorwa by’iterabwoba ku mpunzi z’abanyarwanda

ishyirahamwe ry’abahoze ari abasirikare baba mu Bwonger-eza ryitwa “Wariyo Baka”. Uyu mutegarugori ari mu bambitswe umudari wambitswe abasirikare bahagaritse Jenoside.

Izo ntumwa z’uRwanda ziyobowe na ambasaderi Rwamucyo zategetse uwo mutegarugori gusenya iryo shy-irahamwe afite kandi akongera akayoboka FPR, yakwanga ngo agahura n’ibyago kandi ko atazatinda kubona ko yibeshye aramutse adasabye imbabazi agasubira ku murongo vuba cyane.

Ambasaderi Rwamucyo yamubwiye ko aramutse adasabye imbabazi akanasenya n’iryo shyirahamwe rye ririmo abahoze ari abasirikare ba RDF bahungiye muri icyo gihugu, azaryisenyera kandi nawe ko atazatinda kubona ko yibeshye.

Uwo mutegarugori ukora akazi k’ubuganga yasobanuriye ambasaderi Rwamucyo ko ishy-irahamwe rye rigamije gufasha abahoze ari abasirikare kugeza ubu baba mubwigunge, bishwe n’inzoga, abandi bahahamuwe

n’ingaruka z’intambara, ko ntaho iryo shyirahamwe ri-huriye na Politiki maze amba-saderi Rwamucyo amusubiza ko badashimishijwe n’intego ziryo shyirahamwe ryabo, cyane kuvuga ko bashaka kuzajya bahora bibuka itariki ya 2 uk-wakira 1990, kandi ko bamaze kumenya ko uwo mutegarugori atakiri muri RPF.

Jeanne Umulisa yatangarije ikinyamakuru The Independent cyo mu Bwongereza ko amaze guterwa ubwoba na ba maneko b’uRwanda bakorera mu Bwongereza,yagejeje ikibazo cye kuri Police yo mu Bwon-gereza maze baza kumukoresha inyandiko mvugo.

Madamu Umulisa yagize ati “Natewe ubwoba mu buryo bugaragara, ndetse Ambasade insaba guhagarika ishyiraha-mwe nashinze bambwira ko gushinga iryo shyirahamwe ari ugusenya igihugu narwaniye, bambwira kandi ko nintasenya iryo shyirahamwe nzabona ishyano, ndetse na Ambasaderi Rwamucyo akaba yari ahari”.

Col Mupenzi hamwe na

maneko Jimmy Uwizeye, bira-vugwa ko ubu birirwa bagenda bashakisha impunzi zituye muri icyo gihugu bazitegeka kuyobo-ka, izindi bakarushaho kuzigen-zura aho zituye, n’icyo zikora bakoresheje izindi nsoresore z’abanyarwanda ziba mu gihugu cy’ubwongereza.

Hagati aho ariko amakuru dufitiye gihamya aravuga ko MI5 (urwego rw’iperereza mu Bwongereza) rumaze kwihanangiriza Amabasaderi w’uRwanda mu Bwongereza Ernest Rwamucyo rumusaba kurekeraho gutera ubwoba abanyarwanda bahungiye mu gihugucy’ubwongereza kubera ko abo banyarwanda batavuga rumwe na Leta ya Kagame.

Inzego z’umutekano mu gihugu cy’ubwongereza zabwi-ye Amabasaderi Rwamucyo ko nibatareka ibikorwa by’iterabwoba bikorwa na Am-basade y’uRwanda bigakorerwa impunzi z’abanyarwanda, icyo gihugu kizahagarika inkunga cyageneraga uRwanda ingana n’amapawundi Miliyoni 83.

Umuvugizi w’ibiro

by’ububanyi n’amahanga yatan-garije ikinyamakuru The Inde-pendent ko ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda zikorerwa ibikorwa by’iterabwoba bakizi kandi ko gikurikiranirwa hafi n’inzego z’umutekano mu Bwongereza, akaba ariyo mpamvu inzego z’umutekano zihanangirije Ambasaderi Rwamucyo ko ibyo bikorwa bigomba guhagarara cyangwa uBwongereza bugahagarika inkunga yabwo bwateraga uRwanda.

Undi munyarwanda utarasha-tse ko amazina ashyirwa ahaga-ragara yatangarije icyo kinya-makuru ko yabwiwe n’inshuti ye ko Ambasaderi Rwamucyo amushaka, aza kumutere-fona atungurwa no kumva Rwamucyo amubaza ngo uri ku ruhe ruhande, maze nawe ngo amusubiza ko nta ruhande afite.

Nelson GatsimbaziTel:0788350847

ubutumwa bwanyu

[email protected]

Tel: 0788350847

Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth yakira Ambasaderi Rwamucyo Ernest (Photo:File)

Page 6: IKINAAKR KIRNGRA ABATRARANA No.31 Tariki ya 2-11 ...adhabi.d.a.f.unblog.fr/files/2011/05/31umusingi.pdf2011/05/31  · No.31 Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

Umusingi No. 31, Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011Urup 6

Iki Kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda [email protected] Tel:0788350847; 0722350847 Website: WWW.UMUSINGI.COM

Amakuru

Mu kwibuka itsemba-bwoko ryabaye mu

Rwanda mu gihugu cya Sweden ku nshuro ya 17 muri murwa mukuru w’igihugu cya Sweden hagaragaye kwitabira kw’abantu bake cyane muri uwo muhango ufata ku Banyarwanda ndetse n’abantu bose baba ku isi bashira mu gaciro ku mahano yabaye kuri twe Abanyarwanda mu 1994.

Uwo munsi wa tariki ya 7 mata 2011, nkuko bisanzwe binyerewe ko Abanyarwanda baba mu murwa mukuru Stockholm bajyaga baza kwifatanya n’abandi b’inshuti zabo kugira ngo bibuke inzirakarengane z’Abatutsi ndetse n’abandi Banyarwanda n’abanyamahanga bazize za-zize ubwicanyi bwabereye mu Rwanda muri icyo gihe.

Ariko nkuko byari bisanze biba, ntabwo ari uko byagenze. Uwo munsi witabiriwe n’abantu bake cyane nkuko byari bisanzwe mu myaka yabangirije uyu mwaka. Uwo munsi uyu mwanditsi yari ahibereye, ndetse yakurikiranye n’ibiganiro byabereye muri uwo muhango w’akababaro tugomba kwibuka, kandi tukazakora n’ibishoboka ko ibyabaye mu Rwanda icyo gihe bitazongera iwacu, ndetse n’ahandi ku isi.

Ariko icyatangaje ni uko abantu bitabiriye icyunamo bari batarenze cumi n’abatanu. Nkuko bisanzwe Abanyarwanda batuye mu murwa mukuru barenga ijana, ndetse wakwongeraho n’iyindi mijyi iri hafi ya Stockholm nka Uppusalla, Nörrkoping cyangwa Västeras barenga magana atatu, ariko bose nta numwe wahageze, ariko hagati aho tukaba dukuy-emo abitwa abacanshuro ba Ama-basaderi Mukangira Jaquliene yari yarahimbye kugira ngo ateshe umutwe Abanyarwanda bakunda bakunda igihugu cyabo.

Ambasaderi Mukangira nka nyira bayazana

Nyuma yaho Mukangira Jaqueline wari uhagarariye u Rwanda mu bihugu bitanu byo mu majyaruguru yo mu Burayi asenyeye umuryango witwa BAKUF, uwo ukaba uri umury-ango uhuza Abanyarwanda baba muri Sweden, agahita ahimba abacyanshuro bavuye i Burundi, ndetse abifashijwemo n’uwitwa Gatsinzi, witwa ko akuriye Dias-pora hano muri Sweden, Gatonga Godfrey a.k.a Nehemia Gatonga, hakiyongera ho Edward Taifa Defuro ushinzwe imari muri Am-basade y’u Rwanda, kandi hano

Amacakubiri muri Sweden yatu-mye icyunamo kititabirwa neza

Ambasaderi Mukangira asize imbuto y’urwango mu banyarwanda

akaba azwi kuba ari umurundi, bwa nyuma hakiyongeraho Mu-nana Angello nawe witwa umu-nyarwanda, ariko hano akaba ari umurundi. Abanyarwanda bahise bumva ko basuzuguwe cyane, kubera ko nta mpamvu babonaga ya Ambasaderi Mukangira yo kwifashisha Abacyanshuro, nde-tse akanifashisha abantu bazwiho ububandi mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Mu kiganiro na bamwe banze kuza muri uwu muhango, baga-ragarije uyu munyamakuru ko badashobora kujya mu mi-hango, hazaba harimo amajambo adashigikiye umuhango nyawe, ahubwo bamwe baba bakoresha uwo munsi gukuramo amaramuko yabo, aho bagatanga ingero nyinshi zirimo kugaragaza ako kababaro. Abagera kuri maku-myabiri babajije impamvu ya BAKUF, bahise bavuga ko bo BAKUF itarahabwa abacyans-huro, yajyaga itegura uwo munsi, nkuko byabibera handi mu bihugu byo mu burayi. Bose bahuza ku nteruro imwe, “kwibuka ntabwo ari umuhango wa politiki,

n’igikorwa gisangirwa n’abantu batandukanye nubwo baba badahuje imyumvire ya politiki, ariko ikitubabaza ni uko BAKUF bashaka kuyihindura Politike, bikaba abo bayobora uwo mury-ango batazi impamvu ya BAKUF, ibyo bikaba byaratewe na Mukan-gira wishakiraga amanota atigeze akorera”. Bagahita bemeza ko urwango asize abibye mu banyar-wanda bizatwara igihe kirekire kugira ngo abamusimbuye bagarurire ikizere Abanyarwanda basanze hano. Kubera ko Amba-saderi Mukangira akaba azwiho guteranya Abanyarwanda yasanze baba mu mahoro, ndetse bakaba barafashanyaga mu bibi n’ibyiza.

Kurya ibya make ukivuza kuri menshi, kwangiza inzu ipangishi-jwe na Leta y’u Rwanda

Nyuma yaho uwari Umujyana-ma wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda ahamagariwe gusubira mu Rwanda mu mwaka ushize mu kwezi kwa karindwi 2010. Inzu yabagamo ahitwa mu bakire muri Komine yitwa Sollentuna, haherereye mu mu majyaruguru y’umurwa mukuru Stockholm,

iyo nzu yakomeje kwishyurwa na leta y’u Rwanda, bivuga ko ari imisoro y’Abanyarwanda ndetse n’imisoro y’abaturage baba mu bihugu bidutera inkunga.

Ariko amakuru yizewe ndetse afitiwe gihamya n’uyu mwan-ditsi avuga ko iyo nzu nta muntu ushobora kuyibamo muri iki gihe kubera kuntu yangiritse, bitewe n’amazi yayimenetsemo mu gihe cy’ubukonje muri uyu mwaka twarangije, ndetse n’uwo turimo. Muti byagenze gute. Uwo mugabo n’umuryango we aho amariye gutahuka mu Rwanda, Uhagarariye u Rwanda mu bihugu byo mu majyaruguru y’u Burayi Mukangira Jaqualine, hamwe n’ushinzwe imari muri Ambasade witwa Edward Taifa Defuro, bafashe icyemezo cy’uko bagomba gukomeza kwishyura iyo nzu. Igitekerezo navuga ko cyari kibi, cyangwa cyari kiza, kubera ko nta muntu wabaga muri iyo nzu. Kuba cyiza ni uko bari bategereje uzasimbura uwaha-magawe gusubira mu Rwanda, cyari kibi ko nta muntu wabaga muri iyo nzu.

Ubukonje butarakomera, Mu-kangira na Edward Taifa Defuro bafashe icyemezo cyo gukata amashanyarazi (UMURIRO) muri iyo nzu. Bo bibwiraga ko kuba bahagaritse umuriro cyanga amashanyarazi ari ukugabanya ibyo bishyura. ariko ntabwo ari uko byagenze. Aho ubukonje bukomereye byaje guhinduka bibi ku ruhande rw’imisoro y’Abanyarwanda, Kubera ko iyo nzu yaje gufata ubukonje, ndetse n’ibyitwa amatiyo cyangwa imiyoboro y’amazi yahise ifata urubura ( ICE), hanyuma amazi yingira muri iyo nzu abura aho anyura icyakurikiyeho n’uko amazi yahise aturika ameneka mu nzu, inzu irangirika ubu ikaba irimo guswanwa n’imisoro y’Abanyarwanda n’indi misoro y’Abaturage iva mu bihugu bitera inkunga Abanyarwanda ngo biyubake bushashya. Kugeza ubu umuntu wasimbuye uwari Umujyanama muri Ambasade y’u Rwanda mu bihugu biba mu majyaruru y’u Burayi aba ahantu hitwa Märsta naho haherereye mu majyaruguru ya Stockholm, ariko muri Komine yitwa Signtunna. Ibyo byose bikaba bituma Aban-yarwanda bakomeza kuhakomere-kera, ayo mafaranga arimo gusana iyo nzu kubera ubujiji bw’abantu babiri bigira inama ahubwo bakifasha gusara. Ayo mafaranga yakabayeyubakira abantu bacitse ku icumu, cyangwa se yeee, niba atari ugushushanya akajya muri ONE DOLLAR CAMPAGNE, cyangwa se Guca nyakatsi, ariko abo bose ntabwo bajya bafatwa, ahubwo bagororerwa indi myanya. Kugira ngo menye ukuri kuri iki kibazo nhamagaye Edward Taifa Defuro, hari kuya 09 Mata 2011 mu masaa tatu n’igice kugira ngo ambwire uko byagenze, Mu magambo ye yans-hubije ko adashobora kuvugana najye icyo gihe, ariko anyizeza ko azampamagara umunsi ukurikira, ariko kugeza ubu amaso y’uyu mwanditsi yaheze mu kirere. Ibyo nibyo byitwa kurya ibya makeya ukivuza kuri menshi., Abishyura ninde? N’Abanyarwanda kubera injiji ebyiri.

McDowell KalisaStockholm Sweden

Umukozi wa Ambasade y’uRwanda muri Sweden Edward Taifa Defuro (Photo:Facebook)

Page 7: IKINAAKR KIRNGRA ABATRARANA No.31 Tariki ya 2-11 ...adhabi.d.a.f.unblog.fr/files/2011/05/31umusingi.pdf2011/05/31  · No.31 Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

Umusingi No. 31, Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011 Urup 7

Iki Kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda [email protected] Tel:0788350847; 0722350847 Website: WWW.UMUSINGI.COM

Amakuru

Amakuru dukesha abantu batifuje gutangaza amazina

yabo, avuga ko ubwo Perezida wa Repuburika Paul Kagame yari amaze kwemezwa n’ishyaka rye ko ariwe uzahatanira umwanya wa Perezida, abahanzi benshi batangi-ye gutonda umurongo basaba ko bahabwa ikiraka cyo kwama-maza uwo mukandida cyane ko banabonaga ko nta kabuza ariwe uzatsinda ayo matora.

Ayo makuru akomeza avuga ko gutanga icyo kiraka cyo kwama-maza Paul Kagame byahawe Minisiteri ishinzwe umuco na Siporo, bityo umunyamabanga uhoraho muri iyo Minisiteri Karabaranga ashyiraho gahunda n’abazamufasha muri icyo gikorwa ndetse ahabwa na budget kugira ngo abakoze bajye bishyurwa ku buryo busobanutse

Karabaranga amaze guhabwa ubwo bubasha n’ikiraka cyari gishyushye nk’icyo, yashyizeho abantu bo kumufasha kuran-giza inshingano ze, bityo ikiraka cyo gukorana n’abahanzi agiha Bayingana David umunyamakuru w’imikino kuri VOA (Radio y’abayisilamu ) uwo munyamak-uru rero amaze kubona ubwo buba-sha yahise aboneraho umwanya wo kwereka abahanzi ko abay-

Umuhanzi Dr Claude yahawe akato kuri Radio VOA

obora kandi ko ari hejuru yabo cyane, ndetse atangira guhangana n’abatemera kumupfukamira.

N’ubwo abenshi muri abo bahanzi batigeze bashimishwa n’uburyo uwo munyamakuru yabitwaragaho byaje kuba aga-homamunwa ubwo yibasiraga

umuhanzi uzwi cyane hano mu Rwanda uzwi ku iziana rya Dr Claude, akaba ari nawe waririm-bye indirimbo « contre succes »

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga, Dr Claude yanze ko Bay-ingana amugira uburimiro kandi yizeye neza ko azwi kandi ko ak-

enewe nk’umuntu ufite ibihangano bye bikunzwe kandi wamaze ku-baka izina, bityo Bayingana nawe akoresha ububasha yari yamaze guhabwa na Karabaranga atangira kumukandamiza ndetse rimwe na rimwe akamukura ku rutonde rw’abari buririmbe uwo munsi aho Kagame yabaga yagiye.

Kubera ko Karabaranga yari azi neza ko Dr Claude ashimisha Perezida Kagame ndetse Perezida ubwe akaba yarigeze kubyivugira ko akunda uwo muhanzi byatuma-ga buri munsi Karabaranga abaza Bayingana impamvu atabona Dr Caude ku rutonde ariko Bayingana akavuga ko yabyanze nyamara amubeshyera ahubwo ariwe washatse kumubuza ayo mahirwe.

Ikibazo cyarakomeje ariko ngo rimwe na rimwe Dr Claude agakoresha imodoka ye kugira ngo agere aho kampanye iri bukorerwe, kuko nawe yari abikeneye ariko akanga guteza akavuyo kugira ngo kampanye igende neza.

Ikibazo cyafashe indi nteraIbya kampanye byaje kurangira

neza , buri wese asubira mu mir-imo ye uko byari bisanzwe ariko aho kugira ngo ikibazo hagati ya Bayingana David na Dr Claude kirangire ahubwo cyaje gufata indi ntera.

Umunyamakuru Bayingana David ikiraka kirangiye yakomeje kwanga urunuka Dr Claude maze agakoresheja Radio akoraho mu gusebya ibihangano bya Dr Claude no kumusebya we ubwo ndetse no kumutesha agaciro.

Bamwe bu bakozi bakora kuri

Radio y’abasiramu VOA batasha-tse ko amazina yabo atangazwa batubwiye ko Bayingana yatangiye kujya ashyira ho zimwe mu ndirimbo za Dr Claude nyuma aka-zisebya avuga ko atari indirimbo, cyane cyane indirimbo ye yitwa « Baramujyanye »

Bayingana kandi ngo yaje gutanga itegeko ko nta ndirimbo ya Dr Claude ashaka ko izongera kumvikana kuri Radiyo VOA, cyane ko ariwe ukuriye ishami ry’ibijyanye n’imyidagaduro.

Bamwe mu banyamakuru ba-kora kuri iyo Radio ntibishimiye icyo cyemezo bituma batanga ikirego ku muyobozi wayo mukuru Nduwumwe Faruku.

«Twebwe twabonaga ikibazo cya Bayingana na Dr Claude ku giti cyabo batakizana muri Radio duhitamo kubibwira umuyobozi wa Radio kugirango agire icyo akora kuko twari twanze gukora amakosa nk’ayo Bayingana ya-koraga »

Cyakora umuyobozi w’iyo Ra-dio ngo yaje ari radiyo yose bityo uwo muyobozi wa Radiyo yaje gutanga itegeko ko izo ndirimbo zongera gukinwa kuri Radio cyane ko harimo iz’icyunamo kandi cyari cyegereje.

Tukimara kumenya iyi nkuru twagereye umuhanzi Dr Claude, tumubaza icyo abivugaho, adutangariza ko w enta kibazo agirana n’umuntu uwo ariwe wese, avuga ko njtacyo yavuga ku bintu nk’ibyo, avuga ko we icyo ashyira imbere ari Imana, amahoro no gukunda igihugu (u Rwanda n’abanyarwanda)

Twashatse kuvugana n’umunyamakuru David Bayin-gana ngo adutangarize icyo apfa n’umuhanzi, ntibyadukundira kuko terefone ye itabashije gucamo.

Twavuganye kandi na-none n’umuyobozi wa Radio y’abasiramu Bwana Faruk Nduwumwe kugirango tumubaze niba ibyo umunyamakuru Da-vid Bayingana yakoze aribyo maze agira ati « Icyo kibazo cyarabaye,Bayingana atubwira ko Dr Claude yamumereye nabi amubwira ko atajya akina indir-imbo ze, noneho mfata icyemezo cyo guhagarika izo ndirimo z’uwo muhanzi kugirango mbaze mbisuzume,ariko nyuma naje gusanga ikibazo bagiranye ntaho gihuriye na Radio,ntegeka ko bongera gukina indirimbo za Dr Claude ».

Rwego Tony

Intandaro yabaye amatora ya Perezida wa Repubulika

Waba ufite amakuru ushaka

kugeza ku banyamakuru,

waba ufite akarengane wakorewe

n’abayobozi cyangwa abakire, twandikire kuri

[email protected] cyangwa uduterefone kuri 0788350847,

0788463387 maze tubishyire ahagaragara urenganurwe

Rurageretse hagati ya David Bayingana na Dr Claude

Page 8: IKINAAKR KIRNGRA ABATRARANA No.31 Tariki ya 2-11 ...adhabi.d.a.f.unblog.fr/files/2011/05/31umusingi.pdf2011/05/31  · No.31 Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

Umusingi No. 31, Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011Urup 8

Iki Kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda [email protected] Tel:0788350847; 0722350847 Website: WWW.UMUSINGI.COM

Amakuru

Muri iki gihe abanyarwan-da hirya no hino bibuka

Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’ 1994 ku nshuro ya 17 , uhagarariye abacitse ku icumu bo mu karere ka Huye yatangaje ko n’ubwo hari byinshi bya-kozwe mu guhindura imibereho yabo, ubu bagihura n’ingorane bakaba basaba Leta ko yabarwa-naho ikabafasha kubikemura.

Ibi Kabarega Eduard, umuy-obozi uhagarariye abacitse ku icumu mu karere ka Huye, yabi-vuze kuri tariki ya 07 Mata 2011, kuri sitade ya Huye ahari hatera-niye abaturage bo mu murenge wa Ngoma bibuka ku nshuro ya 17 Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.

Mu ijambo rye, Kaba-rega Eduard, yatangiye ashima abagize uruhare mu ihagarikwa rya Jenoside yakorewe abatutsi, anashimira abashinzwe umutek-eno uburyo badahwema kubung-abunga umutekano w’abacitse ku icumu.

Mbere y’uko agira icyo avuga ku bibazo by’abacitse ku icumu mu karere ka Huye, yabanje gu-sobanurira abari bateraniye kuri iyi stade ko kwibuka ari inshin-gano ya buri wese.

Kabarega yagize ati “kwibuka ni inshingano za buri mu nyar-wanda wese, si mu gihe cyo kwi-buka gusa ahubwo igihe cyose”. Akomeza asaba abanyarwanda kuvugisha ukuri ku byabaye barinda ibinyoma no kugoreke amateka.

Kabarega yavuze ko n’ubwo abacitse ku icumu bamaze kugera kuri byinshi nyuma y’iyi myaka 17 Jenoside ihagaritswe, bagifite ibibazo bikibakomereye.

Ati “n’ubwo abacitse ku icumu hari aho bamaze kugera mu mi-bereho myiza baracyafite ibibazo bibakomereye”

Kabarega yakomeje avuga ko kubera ubukene bukirangwa mu bacitse ku icumu n’ibibazo by’imibereho, usanga umubare w’abahungabana wiyongera akaba yasabye buri muntu wese kugira uruhare mu ikemurwa ry’iki kibazo, aho yasabye abayobozi kubakorera ubuvugizi n’amafaranga y’ingoboka asa n’ayavuyeho bakayongera.

Usibye iki kibazo cy’ihungabana, uyu muyobozi yavuze ko kugeza ubu hari abantu batavugisha ukuri ku byabaye atanga urugero rw’i Matyazo aho abantu banze kwer-ekana aho bari baratabye imibiri y’inzirakarengane ikaza kubon-eke nyuma.

Ibindi bibazo Kabarega yavuze ni ibibazo by’abana bimpfubyi

Huye: Abacitse ku icumu baracyugarijwe

n’ibibazoubu babayeho mu buzima butari bwiza aho yagaragaje ko bamwe bava ku ishuri bakabura aho baba abandi bakaba bamburwa imitungo yabo, bityo akaba asaba inzego zitandukanye kubafasha gukemura iki kibazo.

Yakomeje asaba akarere kubu-bakira urwibutso rw’akarere aho yagize ati “Huye nta rwibutso ifite kandi siko karere gakennye mu Rwanda iki nacyo ni ikibazo, twifuza urwibutso rw’amateka”.

Mutwarasibo Cyprien umuy-obozi w’akarere ka Huye wun-girije ushinzwe ubukungu imari n’amajyambere yatangarije Umusingi ko bagiye kugira icyo bakora ku bibazo bihari bak-abishakira umuti.

Ati “ibibazo byavuzwe kandi twe nk’abayobozi tubereyeho kubafasha tuzagenda tubike-mura”. Akaba yongeyeho ko ibyo bamaze gukora nyuma y’imyaka 17 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe hari icyakozwe kandi akaba avuga ko ari uguhozaho. N’ubwo yemeje ko bazakomeza gufasha abacitse ku icumu kugira ngo biteze imbere yanabasabye ko bajya bihangira imirimo ishobora kubafasha mu mibereho yabo.

Ku kibazo cy’uburyo bategan-ya kubaka urwibutso, umuyobozi w’akarere yagize ati “icyereker-anye n’urwibutso rw’akarere twaratangiye, ubu hagiye kujyaho konti yo kunyuzaho amafaranga yo kubaka urwibutso kandi ur-wibutso rutandukanye n’imva”.

Akaba yarangije asaba buri muntu wese kwihesha agaciro no guharanira ukuri birinda kush-igikira ibinyoma. Ati “umuntu ni we wihesha agaciro, mureke twiheshe agaciro tudakora ibintu bikadutesha nk’ibinyoma, ibi-huha. Kandi ikinyoma buri gihe gitsindwa n’ukuri nituvugishe ukuri tubeshyuze abasebya igi-hugu cyacu”.

Uyu muhango wo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku ns-huro ya 17 mu murenge wa Ngo-ma ukaba wabereye kuri stade y’akarere ka Huye aho watangi-jwe n’urugendo rw’abaturage ba Ngoma bava ku nzu mbere-byombi y’akarere berekeza ku rwibutso rwa Ngoma aho bahawe impanuro n’abayobozi b’amadini atandukanye bagashyira n’indabo ku mva nyuma bakomereza kuri stade aho baherewe ibiganiro n’ubuhamya mbere yo gukuriki-rana ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Pascal Gashema/Huye

Abahinzi b’ibigori bo mu gishanga cya Murori giher-

ereye mu murenge wa Gishamvu ho mu karere ka Huye Intara y’amajyepfo, bashyira mu majwi ubuyobozi kuba bwarabaranga-ranye nyuma y’uko bari bahinze ibigori muri gahunda yo guhu-riza hamwe ubutaka hahingwa igihingwa kimwe, babbwira ko buzabashakira isoko ry’umusaruro wabo, ariko nyuma yo gusarura umusaruro wabo ukomeje kwan-girika ari nako ubapfira ubusa.

Gahunda yo guhuriza hamwe ubutaka hahingawa igihingwa kimwe ntiyakunze kuvugwaho rumwe n’abaturage, hari na bamwe mu baturage bemeza ko ari nziza hakaba n’abavuga ko iri mu biteza inzara mu banyarwanda, ngo kuko ibuza umuturage gusarura imyaka igihe abyifuje kandi mu bihe inzara imuteye.

Ibi byemezwa n’abaturage bahinga mu gishanga cya Mu-rori giherereye mu murenge wa Gishamvu mu karere ka Huye, aho bavuga ko bahingiye hamwe ibigori muri gahunda yo guhuza ubutaka barijejwe ko bazashakirwa isoko, nyamara bakagera igihe cyo gusarura batazi aho berekeza umusaruro wabo.

Nsanzuruvugo Filicien w’imyaka 62, ni umwe muri aba bahinzi bo mu gishanga cya Murori yagize ati “Twahinze batubwira ko bazadushakira isoko,

Huye : Abahinzi barashinja ubuyobozi kubizeza ibitangaza

ubu umuturage arasarura akajyana mu rugo akotsa abandi bakajyana ku isoko bakagurisha utwo kwi-mara ubukene. Bamwe barabyotsa (kubigurisha kuri make) kubera kubura uwabibagurira.”

Nyuma y’uko aba baturage babuze isoko ry’umusaruro wabo w’ibigori ngo bahisemo kubisa-rurira mu ngo zabo aho bikomeje kwangirika kubera imvura n’ubukonje.

Mukamasabo Francine, atuye mu kagari ka Nyakibanda mu murenge wa Gishamvu, yagize ati “Impungenge dufite ni uko ntaho dufite tubyanika bamwe biraborera mu mazu, muri make bidupfira ubusa kuko byari byeze neza kandi ku bwinshi”.

Avuga kandi ko nk’umuntu ufite pariseri (parcelle) eshatu ahinga ubu, ntabwo yabona aho abishyira kuko atanabirya ngo azabimare. Bamwe ngo birimo kunyagirirwa mu rugo nk’abadafite amashitingi (amahema) yo kwanikaho, ndetse ngo hari n’ibyatangiye kubora.

Mukamasabo yongeraho ko abenshi usanga babeshejweho n’ibikorwa byabo by’ubuhinzi ku buryo nk’ubu babuze isoko ry’umusaruro w’ibigori bahura n’ingorane zitandukanye zirimo kubona amafaranga y’ishuri kuri bamwe muri bo bafite abana mu mashuri n’ibindi bitandukanye bakenera mu buzima bwa buri munsi.

Aba bahinzi bakomeje kuga-ragaza ingorane zo kuba umusa-ruro w’ibigori bahinze ukomeje kubapfira ubusa, nyuma y’uko bajya kubihinga basabwe kugura ifumbire yo kwifashisha yiyongera ku ngufu, n’amafaranga bakore-sheje bahinga ariko ubu bakaba baraguye mu gihombo nyuma yo kubura abaguzi b’uyu musaruro, ubu bakaba basanga bigiye kuba-gusha mu gihombo.

Nyamara ngo ubuyobozi ntib-wasibye kubizeza ko bazabonerwa isoko bityo ukaba wabagirira akamaro kuruta uko bahingaga bagasarurira mu mago yabo.

Ku bijyanye n’iki kibazo ubuyobozi bw’akarere ka Huye, butangaza ko buri kuvugana n’ibigo bitandukanye ngo barebe uko babonera isoko umusaruro w’aba bahinzi, bityo we kubapfira ubusa nk’uko twabitangarijwe na Muzuka Kayiranga Eugene, umuyobozi w’akarere ka Huye kavugwamo iki kibazo.

Mu gihe ubuyobozi bwakomeza kunanirwa gushyira mu bikorwa ibyo busezeranya abaturage, aba bahinzi bo mu gishanga cya Mur-ori bavuga ko byagabanya icyizere bafitiye abayobozi babo. Ibi kandi nk’uko babyemeza, ngo bikaba bishobora kudindiza iterambere.

Kanamugire Antoine/ Huye

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka (Photo:Umusingi)

Page 9: IKINAAKR KIRNGRA ABATRARANA No.31 Tariki ya 2-11 ...adhabi.d.a.f.unblog.fr/files/2011/05/31umusingi.pdf2011/05/31  · No.31 Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

Umusingi No. 31, Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011 Urup 9

Iki Kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda [email protected] Tel:0788350847; 0722350847 Website: WWW.UMUSINGI.COM

Uburezi

Bamwe mu bakozi b’isosiyeti itwara abantu Virunga

Express bamaze iminsi banenga uburyo bafatwa mu kazi, kandi ibyo bakabishinja ubuyobozi bw’iyo sosiyeti. Bemeza ko ibiba-zo biri muri iyo sosiyeti ari byo bituma nta mukozi uhamara igihe, ariko umuyobozi wa Virunga ake-meza ko sosiyeti ayoboye irangwa n’imikorere inoze.

Nk’uko byatangarijwe Umus-ingi na bamwe muri abo bakozi, gufatwa nabi mu kazi ngo biri mu buryo bwinshi. Bavuga ko batagira uburenganzira nk’abandi bakozi bwo kwishyurirwa amafaranga y’ubwiteganyirize (CSR) dore ko binateganyijwe mu itegeko.

Binubira uburyo bakatwamo amafaranga hitwajwe ko hari amakosa aba yakozwe mu kazi, aha abo bakozi bavuga ko nta bisobanuro biba byatanzwe. Ibi rimwe na rimwe ngo biherekezwa no kwirukanwa mu buryo buny-uranyije n’amategeko kandi biga-korwa umuntu yabanje guteshwa agaciro n’agasuzuguro gakabije. Aka gasuzuguro ko bagashinja uwitwa Appolinaire ushinzwe ibya taransiporo (transport manager). Aha bakaba batanga n’ingero z’abirukanywe muri ubwo buryo, nka Karasira Yves, Mushi, Kalisa w’umushoferi, Ntazinda, n’abandi.

Abo bakozi bavuga kandi ko, bitewe n’uko muri sosiy-eti Virunga Express harangwa n’akazu, umukozi ntashobora kubona aho atanga ikirego cye mu gihe aba yarenganyijwe ngo azabone umurenganura. Akaren-gane kavugwa na none muri Virunga Express, ni uburyo amafa-ranga umuntu yakabaye ahembwa atariyo ahabwa. Bati “usanga niba umuntu ahembwa nk’ibihumbi 150, yaba agiye kuyafata agas-inyira ibihumbi 40 byonyine”.

Abo bakozi kandi binubira uburyo batajya bagirana inama n’ubuyobozi. Aho ngo niho hak-abaye hakemurirwa ibyo bibazo byose, ariko nta nama ijya ikorwa. Umuntu akora agakosa gato yajya kwisobanura bagahita bamwiru-kana, cyangwa se bakamukata amafaranga ku mushahara we. Nk’ubu mu minsi mike ishize, ngo hari uwakaswe amafaranga ku mushahara we kubera ko yataye akazi akajya mu mihango yo kwi-buka abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Niyitegeka asanga abavuga ibyo Atari abakozi ba Virunga

Express

Abakozi ba Virunga Express baratabaza

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Virunga Express bwo buhakana ibivugwa n’abo bakozi. Umuy-obozi w’iyo sosiyeti Bonaventure Niyitegeka ubwo twamusan-gaga mu biro tariki ya 21/04/2011 yabanje guhakana avuga ko abo bavuga ibyo atari abakozi ba Virunga.

Cyokora yavuyeho atangariza Umusingi ko ibyo abo bavuga atari byo, ngo kuko bafite uburyo bakemuramo ibibazo. Ati “dufite administration ku buryo umukozi atabura aho anyuza ikibazo cye, si ngombwa rero ko umukozi yashaka Directeur cyangwa ngo yirirwe amuterefona amubwira ibibazo”. Yewe ngo n’abavuga ko nta mukozi uhamara igihe barabeshya kuko hari abahamaze imyaka irenga itatu, itanu n’indi.

Ku byerekeranye no kwirukana abakozi binyuranye n’amategeko, uyu muyobozi yasobanuye ko icyo atari ikibazo, ahubwo ikibazo ni ukureba icyo yirukaniwe. Ikindi kandi uwirukanywe ngo yagombye kujya mu bugenzuzi bushinzwe

iby’umurimo. Aha yongeyeho kandi ko akenshi abirukanwa aba ari abajura, cyane ko ngo iriya sosiyeti iri “exposé” ku bujura, aho usanga umuntu ashobora gutahana nk’ibihumbi bibiri ku munsi. Bagasanga rero batakwihanganira bene iyo mikorere.

Ku kibazo cyo kudakorana inama n’abakozi bose, Niyitegeka

yasobanuye ko ibyo bitashoboka. Uretse ko izindi nama zo zikorwa cyane cyane izijyanye n’ubuyobozi (Administration), naho ubundi ngo si ngombwa ko abo bose baza, cyane ko haba hari akazi. Aha yongeyeho ko kuri bunani buri mwaka bahamagara abakozi bose bagasabana n’ubwo umwaka ush-ize bitakozwe kubera akazi kenshi.

Uyu muyobozi yagarutse ku mikorere y’iki kigo, avuga ko Virunga iri mu masosiyeti akora neza ku buryo ari intangarugero mu Rwanda ugereranyije n’abandi batwara abantu. Ati “company ntiyakora neza abakozi badakoze neza, kandi Etablessement ntiya-kora nabi ngo itere imbere”. Ibi rero ngo ni byo bituma abagenzi bayihitamo.

N’ubwo uwo muyobozi wa Virunga Express yemeza ko sosiyeti ayoboye ifite imikorere myiza, hari abakozi birukanywe bavuga ko barenganyijwe n’uwo muyobozi. Nko kwirukanwa nta nteguza, nta bwiteganyirize bw’abakozi. Havugwa uwitwa Tuyisenge Eric wakoze impanuka nawe wagiye yiyambaza itan-gazamakuru n’izindi nzego asaba kurenganurwa.

Dusabimana Claver

Ubuyobozi bw’Ikinyamakuru Umusingi, burasaba inzego za Polisi ko zahana uyu mupolisi wo ku rwego rwo hejuru witwa Chief Superintendent Rutikanga Rojers, kubera ibikorwa by’ihohotera yakoreye umu-nyamakuru w’ikinyamakuru Umusingi ku itariki ya 21 Mata 2011 ubwo yafotoraga amafoto aho ubuy-obozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwasenyeraga umuturage mu kigo cya ETO-MUHIMA. uyu mupolisi ari hamwe na mugenzi we witwa Superintendent Mutezintare bafashe uwo munyamakuru baramuniga ku mannywa y’ihangu maze bamwambura Camera ye basiba amafoto yari ariho agera kuri 200.

Ubuyobozi bw’Ikinyamakuru Umusingi, buramagana byimazeyo imyitwarire nk’iyi idakwiye kurang-wa ku bapolisi bo ku rwego rwo hejuru, mu gihe inshingano za Polisi tuzi ko ari ugucunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

Page 10: IKINAAKR KIRNGRA ABATRARANA No.31 Tariki ya 2-11 ...adhabi.d.a.f.unblog.fr/files/2011/05/31umusingi.pdf2011/05/31  · No.31 Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

Umusingi No. 31, Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011Urup 10

Iki Kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda [email protected] Tel:0788350847; 0722350847 Website: WWW.UMUSINGI.COM

Amakuru

Barabariwe bizezwa amafaranga y’ingurane

y’imitungo yabo none barahebyeAbaturage basaga magana atanu

batuye mu Murenge wa Bumbogo ho mu Karere ka Gasabo Umujyi wa Kigali, ubu bari mu gihirahiro ndetse no mu buzima bubi batewe n’Akarere ka Gasabo katigeze kabishyura amafaranga y’ingurane y’imitungo yabo.

Bamwe muri abo baturage barimo Habumugisha J.Paul, Bazirake Thadée bahagarariye abandi bakaba batuye mu Mu-dugudu wa Karama, Akagari ka Nyabikenke Umurenge wa Bum-bogo, batangarije Umusingi tariki ya 15/04/2011 ko ikibazo cyabo cyatangiye muri 2009. Aha bavuga ko babariwe imitungo bababwira ko bagiye kuzahubaka Perezidansi hanyuma baza kubasinyisha bazi ko bagiye kubaha amafaranga ariko ngo siko byagenze.

Nyuma yo gusinya barategereje bizera ko bazahabwa amafaranga yabo bamara iminsi 120 iteg-anywa n’amategeko. Ibi bikaba bisobanura ko igihe iyo minsi irenze abaguze batarishyura, icyo gihe bongeraho 5% y’ibyo babaze hanyuma ba nyiraho bakahasubi-rana.

Abo baturage bavuga ko icyo gihe kimaze kurenga kandi babona nta gahunda yo kubishyura ihari, bahisemo kwiyambaza inzego z’ubuyobozi bubishinzwe ku-gira ngo bubarenganure. Ba-banje kugeza iki kibazo mu nama z’abaturage mu Kagari, bakigeza ku rwego rw’Umurenge igihe wari wasuye abaturage, no kuri njy-anama y’akarere basuye umurenge wa Bumbogo.

Nyuma yo kutagira igisubizo na kimwe kivuye muri izo nzego, ku itariki ya 30/092010 abo baturage bandikiye Akarere ka Gasabo basaba kwishyurwa amafaranga yabo. Muri iyo ba-ruwa, abo baturage bagira bati “ikibazo twagiye tukigeza mu nzego z’ubuyobozi ariko kugeza ubu nta gisubizo turabona, none twifuzaga ko urwego rw’Akarere mwadufasha gukemura ikibazo kuko kugeza ubu tutazi n’urwego rwatubariye”.

Babonye nta gisubizo bahawe, abo baturage bandikiye umuyozobi w’Umujyi wa Kigali. Ni mu iba-ruwa yo ku itariki ya 15/11/2010, nabwo bakaba baragaragazaga uko icyo kibazo giteye cy’uko batishyuwe.

Aha naho bimaze kwanga, abaturage biyambaje Urwego rw’Umuvunyi. Mu ibaruwa

Akarere ka Gasabo kararegwa kwambura abaturage ba Bumbogo

barenga 500bandikiye urwo rwego basabaga kurenganurwa bavuga ko babariwe imitungo n’agaciro kayo muri 2009 barabisinyira. Bavuga ko banyuze mu nzego zose ariko nta gisubizo babonye.

Bati “twifuzaga ko mwadu-fasha kuko twarenganye, kuko kugeza ubu ntacyo twakora ku mitungo yacu kijyanye n’ibikorwa by’amajyambere nk’uko ahandi bikorwa. Ikibazo cyacu kimaze imyaka ibiri”.

Amazu yarasenyutseAbo baturage bagaragaza ingaru-

ka batangiye guhura nazo. Bavuga ko amazu yatangiye gusenyuka (atandatu amaze gusenyuka) kandi ngo n’ubwo gusana bitabujijwe, basanga babikoze ari ugutakaza

amafaranga y’ubusa kuko bazi ko batazahaba.

Bavuga ko bafite ikibazo cy’inguzanyo za banki, kandi ngo ntibashobora gutanga ingwate ku masambu yabo kugira ngo babone inguzanyo, ikibazo cyo kutishyura imitungo muri Gacaca ku bantu bayangije mu gihe cya jenoside, kutagezwaho ibikorwa remezo nk’abandi dore ko ngo abaturanyi babo bahajejeho amashanyarazi ariko bo bakaba bari mu icurabu-rindi, n’ibindi.

Mu byifuzo byabo, abo baturage basaba ko bakwishyurwa vuba bakajya gushaka ahandi batura cyangwa se bitashoboka bagasu-bizwa uburenganzira bwo kuguma mu mitungo yabo kandi nabwo

bigakorwa mu nyandiko atari mu magambo. Ahantu hose banyuze bandikira inzego nta gisubizo cy-anditse bahawe, uretse kubabwira ko ngo bazabireba.

Aho hantu havugwa haje ku-bakwa ibiro by’Akarere ka Gasabo nyuma kaza kuhava bitewe n’uko ngo hazajya Perezidansi bituma abaturage bahegereye bababarira kugira ngo bazabimure. Ku itariki ya 20/11/2010 abakozi ba Per-ezidansi bagiye gusura aho hantu basanga amazu yarasenyutse, bab-ajije umuyobozi w’Akagari uko byagenze ababwira ko byatewe n’uko batishyuwe ntibanasana amazu yabo.

Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umusingi wavuganye na Meya

w’Akarere ka Gasabo Ndezeye Willy asobanura ko iki kibazo akizi. Ati « iki kibazo ndakizi ubu kiri muri MININFRA niyo ishinzwe ibikorwa remezo kandi niyo izabishyura ».

Meya akomeza avuga kandi ko iki kibazo bagishyize muri gahunda yo kugikemura, kandi ngo arimo kugikurikirana. Avuga ndetse ko vuba aha yakiganiriyeho na Meya w’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo gushaka uburyo cy-akemuka vuba, kandi ngo no kwa Minisitiri w’Intebe cyagezeyo.

Dusabimana Claver

Aho bukera u Rwanda ruregurirwa abikorera cyangwa abanyamahangaNta muntu n’umwe ku

isi ya Rurema ush-obora kubaho mu rwego rw’ubukungu yitaruye abandi (Un individu ne peut vivre économiquement isolé de ses semblables). Ni kimwe rero no ku gihugu cyangwa se umury-ango w’abantu.

Duhereye ku rugero rwa hafi ndetse rufatika, ni uko kugira ngo u Rwanda ruzahure ubukungu bwarwo nyuma y’amahano ya Jenoside ndetse n’intambara byayogoje igi-hugu, Leta yafashe ingamba zo kuvugurura ubukungu bwari bwarazahajwe n’ariya mahano yavuzwe haruguru.

Zimwe mu ngamba zafashwe kandi buri wese ashima, ni iy-injira ry’u Rwanda muri imwe mu miryango y’ubukungu yaba iy’akarere u Rwanda rurimo cyangwa se ahandi ku isi. Twavuga nka EAC (East African Community) na COMMON WEALTH. Iyi miryango yose icyo ihuriyeho ni uguteza imbere ubukungu ku banyamuryango bayo ariko akenshi na kenshi usanga impamvu zatumye ishingwa atarizo zigenderwaho mu mikorere yayo, maze ugasanga abanyagihugu baharenganira ntibagiremo inyungu ifatika.

Ariko rero, ibi byose byake-murwa n’uko amategeko akurikizwa maze ibyigirwa mu manama menshi aranga bene iyi miryango bigashyirwa mu bikorwa.

Tugarutse ku mivuguru-rire y’ubukungu bw’u Rwanda, nk’uko byasabwe n’abaterankunga (FMI, Banki y’isi), ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byashishikari-jwe kwegurira abikorera imwe mu mitungo yabyo.

U Rwanda rero nk’igihugu kikiri mu nzira y’amajyambere kandi gikennye ntirwasigaye inyuma muri iyo nkubiri ; ubwo amazu ya Leta, imo-doka, inganda, amashyamba, ibishanga, imigabane mu masosiyete atandukanye bira-gurishwa cyangwa se bira-kodeshwa.

Ikibazo muri ibi byose ariko ni uko byagurishijwe ku giciro gito kandi kuri bamwe mu bayobozi cyangwa se amacuti yabo kandi ubundi binyurany-ije n’amategeko ya cyamu-nara.

Ikindi cyagaragaye nk’inenge muri iri gurisha, ni uko umusaruro mbere na nyuma yo kugurishwa usanga udasumbana cyane, ndetse hamwe ukaba waranagabanu-

tse cyangwa se ibiciro biki-yongera.

Urugero rutangwa ni uru-ganda rw’isukari rwa Kabuye, aho isukari yabaye nke kandi n’ubwiza bukaba budahagije nyamara abaturage barijejwe ko ibiciro bitazahungabana ; wongeyeho ko abaturiye igishanga cya Nyabarongo cyakodeshejwe uruganda rw’isukari imyaka igera kuri mirongo itanu, usanga umu-saruro bavanaga mu mboga bahingagamo ndetse n’indi myaka nta cyawusimbuye uretse kubura icyo bakora maze bakirirwa mu matiku n’amashyari cyane cyane mu gihe cy’izuba.

Leta rero ikwiye gukora uko ishoboye igashishikariza ba nyir’ukugura imitungo yahoze ari iy’abaturage gukora ibintu byiza kandi bihendutse, bityo n’imisoro batanga ikunganira Leta mu kugeza ku baturage ibikorwa by’amajyambere. Ibi kandi bikaba bigomba kugirwamo uruhare na ba nyir’ibikorwa kuko aken-shi baba banakoresha abo baturage.

Abategetsi bakwiye kureka kwijandika mu bucuruzi

Kugira ngo ubukungu bw’igihugu bubashe kuzahuka

kandi ni ngombwa ko inzego za Leta ndetse n’abategetsi bareka kwijandika mu bucuru-zi, kuko usanga bihungabanya ipiganwa mu bucuruzi kuko usanga akenshi abategetsi cy-angwa abafitanye isano nabo aribo bihariye hafi amasoko yose. Ingero ni nyinshi ariko reka tuvugeho iz’ingenzi:

None hari uyobewe uburyo amasoko ya Leta atangwa, ipiganwa riraba ariko ugomba gutsinda aba azwi, none se abashinwa kuki aribo bakora ibintu hafi ya byose biko-meye (kubaka inyubako ya RAMA, imihanda myinshi mu mujyi wa Kigali, amashan-yarazi, amazi, fibre optique, inzu y’ahahoze gare routière n’ibindi).

Kubera ibyavuzwe haruguru rero, birakwiye ko Leta ifasha abenegihugu kudahungabany-wa n’abanyamahanga bashora imari yabo mu Rwanda bityo bakajya basabwa guha akazi abenegihugu kandi bakabafata neza kuko aribo baba bakesha iterambere ryabo.

Umusomyi w’UmusingiUmujyi wa Kigali

Page 11: IKINAAKR KIRNGRA ABATRARANA No.31 Tariki ya 2-11 ...adhabi.d.a.f.unblog.fr/files/2011/05/31umusingi.pdf2011/05/31  · No.31 Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

Umusingi No. 31, Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011 Urup 11

Iki Kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda [email protected] Tel:0788350847; 0722350847 Website: WWW.UMUSINGI.COM

Journal UmusingiP.O. Box 4305 Kigali

Tel: 0788350847 / 0788595373

Advertising Rates / Ibiciro byo kwamamaza

Black and White Full Page 300.000 Frw Half Page 200.000 Frw

Coloured / Amabara Full Page 450.000 Frw Half Page 300.000 Frw

Supplement Rates

Amakuru

Ubuyobozi bw’Ikinyamakuru Umusingi bubabajwe no kubamenyesha ko ubu hashize amezi 2 urubuga rwa Internet

rw’ikinyamakuru Umusingi rufunzwe mu Rwanda.

Tuboneyeho umwanya wo kubamenye-sha ko tutazahwema kubagezaho amakuru

nyayo no kubabera ijwi

Mu gihe hari abantu bataka ko babuze indangamuntu

zabo, ntibanasobanukirwe n’uburyo bazazibona, ubu inyinshi ziracyarunze hirya no hino cyane cyane ahahurira abantu benshi ndetse no kubiro by’ubuyobozi butandukanye. Ikibazo gihari ni uko hari abazitoragura ntibazigeze aho zigomba kugezwa nk’uko am-ategeko abiteganya, hari abatazi ko ari n’itegeko kuzishyikiriza polisi.

Nyuma yo gusura ahantu hatandukanye harunze ayo ma-rangamuntu igihe aba ategereje beneyo, abayatoragura bo ba-vuga ko nta mwanya babona wo kujyana indangamuntu kuri polisi uko buri gihe cyose itoraguwe.

Uyu mukozi ukora muri sosiyeti itwara abantu International Ex-press utarashatse ko amazina ye agaragara muri iki gitangazamak-uru, yasobanuye ko nta mwanya bajya babona wo kuzijyana kuri polisi bitewe n’akazi baba bafite, icyo bakora ngo ni ukuzimanika ku idirishya nyirayo yayibona akayitwara nta kibazo.

Ati “Umushoferi atoragura indangamuntu mu modoka akay-iduhereza natwe tukayimanika ku idirishya nyirayo yazayihabona akayitarwa cyangwa se n’umuzi akayimufatira, ariko tukamwan-dika na nimero z’irangamuntu ye tukazandika”.

N’ubwo nawe yemera ko ari itegeko kujyana indangamuntu yatoraguwe kuri polisi kugira ngo izabone uko ishyikirizwa nyirayo, avuga ko iyo bayibonye bayiman-ika ku idirishya igategereza ny-irayo. Avuga ko babonye nyirayo bayimuha nta mafaranga bamuciye nk’uko hari ababigenza batyo.

Ku yindi sosiyeti Virunga Express, nayo ishinzwe gutwara abantu, naho ukihagera usanga

Indangamuntu nyinshi zin-yanyagiye hirya no hino

indangamuntu zitagira ba nyirazo zimanitse aho bashyira amatan-gazo. Gusa icyo bo bakoze, ba-zikozemo fotokopi maze bamanika za kopi zazo. Impamvu babikoze batyo ngo ni uko ari bwo buryo bwiza bwo kuzirangisha kandi zikanarindirwa umutekano.

Bati “turamutse tuzishyize aha hamanikwa amatangazo hashob-ora kuza umuntu akaba yatwara indangamuntu itari iye kubera ko nta kirahure gihari ngo tuzishy-iremo imbere. Ati “naho nyirayo iyo abonye kopi yayo aratwegera tukamuha indangamuntu ye nta kindi”.

N’ubwo ayo masosiyeti yo gutwara abantu n’ibintu atoragura izo ndangamuntu ntazishyikirize polisi, hari abantu ku giti cyabo bazitoragura hanyuma bamara kubona ba nyirazo bakabakuramo amafaranga babyita “ububona-maso”.

Uyu ni Habimana Charles utuye Kicukiro, yadutangarije ko yibwe ibyangombwa byose yari afite ubwo yabyiganiraga imodoka aho bita kwa Rubangura mu Mujyi wa Kigali, ku bw’amahirwe muri ibyo byangombwa hakaba hari harimo impapuro ziriho inomero za tele-foni ye. Ngo bukeye yaje kumva umuntu umuhamagaye amubwira ko yamutoraguriye ibyangombwa birimo n’indangamuntu, uwo muntu akaba ari uwo mu Murenge wa Cyahafi umujyi wa Kigali.

Akomeza avuga ko uwo muntu yasabye Habimana ko yamu-sanga mu rugo akamuha ibye. Yamurangiye aho atuye ahageze arabimwereka, nuko amusaba ko yamuha 20.000Frw. Barumvi-kanye hanyuma amuha amafar-anga ibihumbi bitanu (5.000Frw) y’ububonamaso, ariko ngo iyo ata-yamuha yari kubijyana kuri polisi

bakamuha menshi. Ati “ yansabye ayo mafaranga 20.000Frw ambwira ko ntintayamuha abijyana kuri polisi, ariko twarumvikanye muha bitanu”.

Hari abadasoma ku ndan-gamuntu ngo barebe ibihanditse

Polisi yo yadutangarije ko indangamuntu zibagezeho baziha ba nyirazo iyo baje kuzibaza. Umuvugizi wa Polisi Supertendent Theos Badege ati “dufite serivise ibishinzwe iyo umuntu aje kubaza indangamuntu ye arayitwara nta mafaranga atanze”.

Ku kibazo cy’abantu bazitora-gura hanyuma ntibazishyikirize polisi nk’uko amabwiriza abiteg-anya, Theos Badege yasobanuye ko bariya baba banyuranya n’inshingano za polisi. Ikindi yongeyeho, ngo ni uko hari abadasoma ku ndangamuntu ngo barebe amabwiriza ahanditse. Ku ndangamuntu hakaba handitse ngo “Utoraguye iyi karita, wayishyiki-riza ubuyobozi bwa polisi bukwe-gereye”.

Akaba yarasabye buri muntu wese utoraguye indangamuntu kujya ayigeza ku buyobozi bum-wegereye. Ikindi kandi ngo buri wese wujuje imyaka 16 agomba kujya yibikaho ibyangombwa bye nk’uko itegeko ribiteganya.

Umuvugizi wa Polisi avuga kan-di ko muri iki gihe usanga abantu benshi bata indangamuntu zabo ku buryo ngo na cya gihe polisi iba yafashe abantu isanga hari abadafite indangamuntu. Agasanga rero kwitwaza indangamuntu ari ngombwa kuko hari aho biba ngombwa ko ayibazwa.

Izi ndangamuntu kandi zabuze ba nyirazo usanga zimanitse ku biro by’uturere, umurenge ndetse

no ku tugari , n’ahandi. Itegeko nº14/2008 ryo ku

itariki 04/6/2008 rigena iyandikwa ry’abaturage n’itangwa ry’ikarita ndangamuntu ku banyarwanda rivuga ko iyo ikarita ndangamuntu itakaye cyangwa yangiritse ku buryo iba itakiranga umuntu, isimbuzwa indi bisabwe n’uwari uyisanganywe mu gihe kitarenze iminsi mirongo itandatu (60).

Iryo tegeko kandi rivuga ko gu-tunga no kugendana ikarita ndan-gamuntu ari itegeko ku Munyar-wanda wese wujuje imyaka cumi n’itandatu (16) y’amavuko. Icyo gihe ahabwa ikarita ndangamuntu mu gihe kitarenze amezi atandatu (6) akurikira umunsi yujurijeho iyo myaka.

Ku byerekeranye n’ibihano, iryo tegeko riteganya ko umuntu ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) kugeza ku mezi atatu (3) n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000 frw.) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000 frw.) cyangwa kimwe muri ibyo bihano umuntu watije indangamuntu ye kugira ngo ayikoreshe ashuka ubuyobozi; uzigana indangamuntu; uzaha indangamuntu umuntu utabifitiye uburenganzira;4. uwakira ikarita ndangamuntu azi neza ko atabi-fitiye uburenganzira.

Dusabimana Claver

Minisitiri James Musoni (Photo:Umusingi)

Page 12: IKINAAKR KIRNGRA ABATRARANA No.31 Tariki ya 2-11 ...adhabi.d.a.f.unblog.fr/files/2011/05/31umusingi.pdf2011/05/31  · No.31 Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

Umusingi No. 31, Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011Urup 12

Iki Kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda [email protected] Tel:0788350847; 0722350847 Website: WWW.UMUSINGI.COM

Amakuru

Abana mwese nongeye kubaramutsa kandi ni-

hanganisha abarokotse Jenoside gukomeza kwigirira icyizere muharanira kubaho. Muri iyi nomero ndababwira uburyo um-wana akwiye kwitwara kugira ngo nawe agire uruhare mu gukumira Jenoside bityo itazongera kubaho ukundi.

Mwese muzi ko ubu turi mu bihe byo kwibuka Jenoside yakore-we abatutsi mu mwaka w’1994, muri icyo gihe abana nabo ntibari borohewe kuko bo banabicaga nabi cyane, dore ko babakubitaga ku nkuta cyangwa se bakabasekura mu isekuru.

Urwo rupfu ruteye rutyo, umuntu atazi icyo azira ahubwo gusa bamuziza uko yaremwe kandi nabwo atariwe wabihisemo. Ibi ni ibyo kwamagana kandi na mwe abana mukabigiramo uruhare ku-gira ngo turwanye Jenoside.

Ubungubu abana bato n’urubyiruko usanga ari bo baba bashaka gusobanukirwa cyane n’amateka ya Jenoside, uko byagenze. Iyo babibasobanuriye bumva Jenoside ari igikorwa cy’indengakamere cyakorewe ikiremwamuntu. Kubona umuntu muva amaraso amwe, muvuga uru-rimi rumwe; mbese muhuje byose hanyuma akwadukira akakwica ntacyo wamutwaye biteye aga-hinda. Muri make usanga ari ibintu birenze ubwenge bwa muntu, niyo mpamvu buri wese akwiye guh-aguruka akabirwanya atajenjetse.

Kubirwanya rero nta kundi, ni ugusakaza urukundo mu bantu. Umuntu akumva ko ari mugenzi w’undi atagomba kumwifuriza ikibi akaba yageza n’aho mwam-bura ubuzima. Ibi ni na byo Imana idushakaho.

Umwana nawe afite uko yarwanya Jenoside

Bana rero mutangire hakiri kare mwimakaze imbuto y’urukundo, mwirinde ibitekerezo by’ababyeyi bashaka kubakurura mu ma-cakubiri. Aho usanga umubyeyi ababwira ngo kanaka muturanye ni umuhutu, umututsi cyangwa umutwa mumwirinde ashobora kuzabagirira nabi. Oya, uwo mubyeyi naramuka abikubwiye ti-nyuka umurege, kuko nutamurega nawe uzaba umufashije gukwiza umwuka mubi mu bantu, ari nabyo bibyara ibibazo byose byadukuru-riye Jenoside.

Niba mubyibuka muzi neza ko Jenoside yateguwe cyera, am-ateka yayo mwagiye muyumva. Niyo mpamvu mugomba guhora mwibuka Jenoside yabaye kugira ngo ikitwa ingengabitekerezo yayo yose muyirandurane n’imizi kugira ngo itazongera kubaho ukundi.

Ingaruka za jenoside mwese mwarazibonye, abana b’impfubyi usanga hari abatagira aho baba, abenshi bafite agahinda ko kubura ababo, n’ibindi. Ariko icy’ingenzi ni ukwigirira icyizere mugaha-rinira kubaho, nk’uko natangiye mbibabwira. Mukomere rero turabazirikana muri ibi bihe byo kwibuka.

Nawe niba ufite igitekerezo cyangwa se inkuru yafasha abana, wayitugezaho kuri adiresi ikuriki-ra:

Dusabimana ClaverTel.:0788463387E-mail:[email protected]

Abakoze imirimo yo ku-baka amazu y’abacitse ku

icumu batishoboye mu mudugudu wa Kabahinda mu murenge wa Mukura ho mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo, barasaba ubuyobozi bw’aka karere kubishy-ura imishahara yabo y’amezi atandatu bambuwe ubwo bakoraga aka kazi.

Nyuma y’aya mezi yose bada-hembwa, aba baturage bahisemo guhagarika akazi aho amwe muri aya mazu ngo yatangiye no guse-nyuka mu gihe abayubakirwaga ubu bacumbitse hirya no hino, bavuga ko batamerewe neza aho bamwe banatangiye kwirukanwa.

Ragora Valens, umwe muri aba bakozi yatangarije Umusingi avu-ga ko hashize amezi 6 badahemb-wa kandi ntibagire n’ibisobanuro bahabwa ku cyaba gituma bada-hemberwa akazi bakoze.

Ibi bikaba byaratumye bahitamo guhagarika akazi nyuma y’uko bari bamaze aya mezi yose baza mu kubaka ariko ntibishyurwe. Ati « Twarubatse, baduhembye rimwe, nyuma hashira andi mezi abiri nta mafaranga, bakatwizeza ko amafaranga azaza, hashira amezi atatu, tubona abaye ane nibwo twahagaze inzu zamaze kugeramo hagati, mbese twari twarihang-anye, twahagaze ari uko tubonye bituyobeye».

Abaturage bakoraga imirimo yo kubaka aya mazu bavuga ko aka kazi kabagushije mu gihombo aho ngo bamaze igihe kitari gito nta kindi bikorera bibwira ko baza-hembwa bikaza kurangira bam-buwe kandi n’abayobozi ku nzego zose bitabajwe bakirengagiza iki kibazo cyabo bavuga ko ntaho

Huye: Abubakiye abatishoboye baratabaza nyuma y’amezi

atanu badahembwabitaniye n’akarengane.

Umwe mu bategarugori twa-vuganye akaba atarashatse ko amazina ye agaragara mu gitan-gazamakuru ku mpamvu atashatse kudusobanurira, yagize ati « Ubu byaranahagaze nta bakozi barimo kubera ko ntiwakomeza gukora kandi utishyurwa n’ayo wako-reye utayabonye. Ati « nkanjye mfitemo ibihumbi 47 kandi ndi umudamu urumva abagabo bubaka hejuru hari n’abarengeje ibihumbi ijana. Agakomeza Ati « Urumva nawe inzara ku muntu umaze amezi atanu atihingira kandi afite urugo n’abana twaraharenganiye.»

Nyuma y’uko aya mazu y’abatishoboye yari ataruzura aka-za guhagarara kubakwa bikomotse ku kuba abayubakaga barimo abafundi n’abandi baturage bigan-jemo abategarugori bo muri uyu murenge wa Mukura bakoraga im-irimo yo guhereza bakunze kwita abayede, byatumye amwe muriyo atangira gusenywa n’imvura. Ibi bikaba binahangayikishije bamwe mu batishoboye bayubakirwaga bavuga ko agiye gusubira hasi (gusenyuka) kandi bakomeje kuba ku gasozi mu buzima bavuga ko butaboroheye.

Ngabonzima ni umwe muri aba batishoboye atuye mu kagari ka Cyeru, akaba avuga ko amazu atandatu muri aya yubakwaga yasenywe n’imvura nyuma y’aho bahagaritse kuyubaka ataruzura.

Yagize ati « Byose byatewe no kuba baba abayede n’abafundi barakomeje kwizezwa ko baza-hembwa birinda bigera mu mezi atanu bahita bitahira. Twe nta gihe baduhaye tuzayagiramo, twebwe dukeneye kumenya niba

inkunga yarahagaze kuko bamwe twanapfa kuyajyamo aho ageze wenda umuntu akazajya ashy-iramo udutafari, kuko abenshi ubu turi mu macumbi kandi harimo n’abirukanwa».

Ntawiha Véronique, Perezidante wa komite ngenzuzi ishinzwe gukurikiranira hafi imyubakire y’aya mazu, atangaza ko ku kibazo cy’uko aba baturage batarishyurwa hari gahunda yo kubahemba ama-faranga yabo yose.

Ariko ntagaragaza igihe nyakuri bazayabona n’icyatumye iki gihe cyose gishira badahembwe kugeza ubwo bahagaritse akazi, dore ko nawe yavugaga ko ari ibyo batan-garijwe n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Mukura mu nama bari baherutse kugirana.

Kuri iki kibazo twifuje kuvu-gana n’ushinzwe imibereho myiza muri uyu murenge kuri terefone ye igendanwa ntibyadukundira kuko yatubwiye ko ataboneka kandi ntacyo yabivugaho kuri terefone.

Umuyobozi w’akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene, we yatangarije Umusingi ko kuda-hembwa byatewe no kuba ama-faranga y’aba baturage yaratinze kugera kuri konti y’umurenge ubu akaba yaramaze gushyirwaho. Akaba yemeza ko mu gihe cya vuba ababishinzwe bazihutira kuyashyikiriza aba baturage.

Mu gihe aba baturage bakomeje kwamburwa amafaranga bakoreye, bagaragaza icyifuzo cy’uko bajya bahemberwa igihe kuko baba ba-taye umwanya n’imbaraga zabo.

Kanamugire Antoine / Huye

GUKOSORAMu numero y’Ikinyamakuru Umusingi nomero

30, ku nkuru igira iti : “Kubera Imiyoborere Myiza, ETO KIBUYE ni Indashyigikirwa mu Bumenyi Ngiro”, twaribeshye twandika In-dashyigikirwa kandi ari indashyikirwa. hari aho twanditse ko ariryo shuri ry’ikitegererezo ry-

atoranijwe mu Ntara y’Uburasirazuba. Ntabwo aribyo ahubwo ni mu Ntara

y’Uburengerazuba.Mutubabarire kubera iryo kosa ry’imyandikire

Ubwanditsi

Page 13: IKINAAKR KIRNGRA ABATRARANA No.31 Tariki ya 2-11 ...adhabi.d.a.f.unblog.fr/files/2011/05/31umusingi.pdf2011/05/31  · No.31 Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

Umusingi No. 31, Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011 Urup 13

Iki Kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda [email protected] Tel:0788350847; 0722350847 Website: WWW.UMUSINGI.COM

Imyidagaduro

Urubuga rw’abahanzi

Umuhanzi akaba n’umusirikare Sgt Robert Kabera nyuma

yo kwakira agakiza ko gukorera Imana, ubu yarangije kwiga ishuri rya Bibiliya aho yitegura kuba umupasiteri mu minsi ya vuba.Kuwa 19 Mata 2011 umwe mu bakunzi ba muzika mu Rwanda ukurikiranira hafi abahanzi bo mu Rwanda witwa Felix Mugabo yatangarije ikinyamakuru Umus-ingi ko yasanze umuhanzi Sgt Robert bakunda kwita Kama Jeshi kubera indirimbo ye yitwa ityo, ngo yumva biramutangaje.Felix yagize ati “Imana ikora ibitangaza pe nta wari uzi ko Sgt

Sgt Robert agiye kuba Pasiter

Robert yakizwa akigisha ijambo ry’Imana cyangwa yajya mu rusengero agakorera Imana. Nara-mubonye yigisha ijambo ry’Imana birantangaza ariko byarananshi-mishije cyane kuko najyaga numva ko afite abana abyarana n’abagore benshi n’izindi ngeso zitari nziza, ariko ubwo yakijijwe akaba yara-hisemo gukorera Imana ni byiza cyane akomereze aho”.Sgt Robert abajijwe niba koko agiye kuba pastier, yavuze ko ibyo atari amagambo gusa ahubwo ari umuhamagaro we kuko ngo Imana yaramuhamagaye kuyikorera akumva ntakizamubuza kuyikorera

abinyujije mu kwigisha abakirisitu ijambo ry’Imana .Sgt Robert yagize ati “kuba paster birashoboka kandi bizaba kuko ubu ndangije kwiga ishuri rya Bibiliya ryitwa World of faith Bible institute tuzahabwa impamy-abumenyi kuwa 5 Gicurasi 2011 nkaba nararangije kwiga kuwa 2 Mata 2011, nkaba ndimo kwite-gura gukorera Imana n’umutima wanjye wose”.Sgt Robert akaba asengera mu rusengero rwitwa Winners cha-pel International ruherereye ku Kimironko ariko akaba avuga ko bitazatuma areka ubuhanzi kuko ngo byose ni ugukorera Imana.Akenshi ngo iyo umuntu akijijwe cyangwa bakabona ajya gusenga cyane atarajyaga asenga bavuga ko aba afite ibibazo bimukomer-eye, ariko Sgt Robert avuga ko nta bibazo yagize ahubwo Imana yashakaga ko ayikorera imuvugi-ramo arakizwa arangije gukizwa atangira kwiga Bibiliya. Ubu rero ngo aho asengera ku Kimironko baramwemera cyane kuko ngo yigisha neza ijambo ry’Imana na Bibiliya ubu arayizi neza kandi ngo bizamworohera kwigisha ijambo ry’Imana kuko azi neza Bibiliya ariko ngo byose bishobo-ka kubera imbaraga z’Imana.

Stanley Gatera

Kuwa 18 Mata 2011 bamwe mu bahanzi bo mu

Rwanda batangarije ikinyamaku-ru Umusingi ko Muyoboke Alex ari mu basubiza inyuma muzika nyarwanda, bagenda batanga n’ingero ku byo yagiye akora bakabona ari ibisubiza inyuma muzika nyarwanda.

Bamwe mu bahanzi banze gutangaza amazina yabo mu kinyamakuru abandi bemera kuyatangaza. Umwe mu bem-eye ko amazina ye atangazwa Ruzindana Davis uzwi ku izina rya Remera kubera indirimbo ye yitwa Remera, yagize ati “Mu by’ukuri Muyoboke yari akwiye kuva mu bintu bijyanye na muzika nyarwanda kuko twe abahanzi dukora uko dushoboye dufatanije n’abanyamakuru ku-gira ngo duteze imbere abahanzi nyarwanda n’ibihangano byabo

Muyoboke arashyirwa mu majwi n’abahanzi mu kubangamira muzika

nyarwnadamuri rusange, ariko Muyoboke yakumva ko hari umuhanzi kanaka ufite igitaramo agakora uko ashoboye kugira ngo bibe ariwe binyuraho kugira ngo icyo gitaramo kibe umuhanzi atamu-shaka ngo baganire nawe aza-gire inyungu abona agashakisha uburyo icyo gitaramo kitaba”.

Remera yakomeje avuga ko ibyo avuga byamubayeho, avuga ko Muyoboke yigeze kumusaba ko bahura bakaganira ku gita-ramo Remera yendaga gukora, hanyuma Remera abyanze ngo Muyoboke akora uko ashoboye igitaramo nticyaba neza kuko yabaga yavuganye na bamwe mu banyamakuru bo kumaradiyo kuko ngo nibo akorana nabo cyane n’abandi bahanzi bacye akababuza kujya muri icyo gita-ramo. Ibyo ngo agasanga bisubiza inyuma muzika nyarwanda.

Undi muhanzi utarashatse ko amazina ye atangazwa, we yagize ati “Ibya Muyoboke ni birebire iyo aza kuba aharanira ko muzika itera imbere, abahanzi twese twakabaye tumukunda ariko uza-rebe abahanzi bamukunda ni bake cyane n’abanyamakuru bamuku-nda ni bake kubera ko ibyo akora ari inyungu ze n’abandi bantu bake.

Agakomeza ati “Ashaka kwi-gira umunyabwenge agashaka kwigira kimenyi, ko azi ibintu byose ntashake kuganira n’abandi bahanzi cyangwa abanyamakuru kandi nta muntu wigira inama ibyo akora rero bibangamira umuziki nyarwanda” .

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko uburyo Muyoboke yitwaramo atari bwiza, ubu ngo iyo aza kuba yitwara neza mu bya muzika, ntabwo aba yaratandukanye na

Tom Close kuko Tom Close ni umuhanzi abantu bakunda cyane kuko yitonda.

Undi nawe wifuje ko amazina ye yagirwa ibanga, yagize ati “Mwese muribuka ko Muyoboke ariwe wari manager wa Tom Close na The Ben, ariko kubera ingeso mbi za Muyoboke The Ben we yabonye atazihanganira ahitamo gutandukana na Muy-oboke, Tom Close we arako-meza arihangana kugeza n’ubwo abanyamakuru bari batangiye kwanga gutangaza ibikorwa bya Tom Close uretse ko ngo Imana yamuvugiyemo bagatandukana, none ubu abatangaza ibikorwa bya Tom Close bamaze kuba benshi tujya tubibona mu bitan-gazamakuru bitandukanye”.

Uwo muhanzi agakomeza agira ati “Ariko iyo aza kuba ari umuntu uharanira guteza imbere muzika ntabwo yagashatse gufata abahanzi nk’aho ari imitungo ye, buri muntu agira imikorere ariko ihuza n’iy’abandi iyo idahuye haba hari ikibazo”. Avuga ko ubu ikibazo gihari muri muzika ari Muyoboke, bagasanga ibintu arimo yabireka cyangwa agahin-dura imyitwarire”.

Uyu muhanzi yakomeje avuga ati “Nyuma yo gutandukana na The Ben yagiye amuvugaho ibintu bibi byinshi yigira um-were, ariko kubera The Ben yari amaze kuba umusitari ntacyo byatanze nyuma y’aho atandu-kanye na Tom Close amagambo yamuvuzeho abantu barayumvise ariko Tom Close aramwihorera amusaba kudakomeza guserereza izina rye”.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Umusingi kuri terefone, Muyoboke Alex yagize ati Abahanzi bafite uburenganzira bwo kuvuga ibyo bashaka ariko jye mfashije abahanzi benshi kan-di nkorana n’ababishaka ikindi ndeba aho nabona inyungu kuko nkora ubucuruzi muri muzika ntabwo nakorana n,abahanzi bose gusa nshyigikiye muzika ko itera imbere hari abahanzi benshi nafashije abavuga ibyo ni uburenganzira bwabo kandi ntibyambuza gukomeza gukorana n,ababishaka”.

Stanley Gatera

Umuhanzi Sgt.Robert (Photo:file)

Muyoboke Alex (Photo:file)

Page 14: IKINAAKR KIRNGRA ABATRARANA No.31 Tariki ya 2-11 ...adhabi.d.a.f.unblog.fr/files/2011/05/31umusingi.pdf2011/05/31  · No.31 Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

Umusingi No. 31, Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011Urup 14

Iki Kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda [email protected] Tel:0788350847; 0722350847 Website: WWW.UMUSINGI.COM

Umuryango

Mbigenze nte? na Shangazi

Muraho Shangazi? nkunda gusoma inyandiko zanyu zer-ekeye ubuzima(ibitsina)none nanjye nari mfite akabazo.Ikibazo cyanjye giteye utya:njye ndi umusore ugira isoni cyane kuburyo ntahagararana n’umukobwa,kuko mbura icyo mubwira kandi nkumva muri njye hari ikintu kimp-indutsemo.Urabizi ko nta muntu wanga abakobwa,none nashakaga ko mwangira inama isoni ngira zikagabanuka nkatereta nk’abandi bahungu. Murakoze ibihe byiza nizereko ko muransubiza!!!

IgisubizoIkibazo cyawe kiroroshye cyane, reka nkugire inama nuzi-kurikiza bizagufasha. Icyambere kuba uri umusore ukagira isoni, ugomba kubyikuramo, niba ufite umukobwa w’inshuti yawe cyangwa niba ntawe ufite uzamushake hanyuma utan-gire umwimenyereze,nimumara kumenyerana, icyo gihe uza-jya uzatinyuke umubwirwe ko umukunda, amagambo meza mbese y’urukundo. Iyo umusore afite isoni biragoye cyane kugirango azabashe gutereta kuko akenshi nta mukobwa witeretera umuhungu, kabone n’iyo yaba ari indayi.ubwo rero uzihangane wikuremo ubwoba ubwire umukobwa wawe ikibazo cyose ufite.

IkibazoNdagushimiye Shangazi we, mubyukuri inama zawe zagiye zidufasha cyane. Njye nitwa Ange narakunnye mfite im-ishino miremire ubwose ntago umugabo azabyanga? ireshya nigice cy’urutoki.munsubize kuri icyo kibazo.

IgisubizoUrakoze Ange ku kibazo cyawe, imishino miremire nta kibazo itera umugabo, ariko nanone biterwa n’umugabo uwo ari we. iyo azi akamaro k’imishino ahubwo yakugoororera, ariko niba atazi umuco wo gukuna, hari ubwo atabyishimira. gusa ntibigutere impungenge kuko burya n’iyo yaba atazi umuco wo gukuna,aganira na bagenzi be bakamubwira aka-maro k’imishino ndetse kabikunda.Muraho Shangazi, mfite 19 ans ndagije kwiga secondaire 2010.nta copine ngira ndagirije mu kigo cyabihayimana ku buryo ntari kubibonera umwanya,abandi bincuti abeshi barababonye kandi mbona najye kumugira byamfasha,ariko nanone ndakora du lundi au samedi kuva 8:30-19:30 ku-buryo nta mwanya kandi sijya nsohoka nyijoro(club) dc mbona umwanya ku cyumweru gusa.nukuvuga ko ntaho mpurira nabakobwa, rero jye nifuza une fille witonda uri sharp buhoro, kandi uri modere ariko utaratwawe nibigezwe-ho cyangwa se ambiance.asenga kandi birumvikana ucyeye utabyibushye,uteye neza.Jye rero najye ndinzobe gake ndi munini ariko atari cyane 70kg mfite hafi 1,70m ,ndasenga (catholique) .ubwo uwaba anshaka yampamagara kuri 0723674432 cyangwa yanyan-dikira kuri [email protected]

Muraho shangazi, nitwa Ndagije Kitoko,nabasabaga kunsha-kira umukobwa ukuze ufite amafaranga cyangwa umudamu nawe ufite amafaranga ,wo guswera yuko ndabishyoboye pe kandi tugomba kumarana weekend murakoze namba yanyje ni 0783305777 murakoze.

Burya rero nta muntu utarangiza, ahubwo biterwa n’uburyo akoramo imibonano mpuz-abitsina n’umugabo we. Icyo yakora kugirango arangize agomba kuganira n’umugabo we, mukajya mubanza gukina mukagazanya bigatuma umugore ashyukwa cyane akagera kuri dogire zo hejuru. Ibi bituma iyo umugabo amushyizemo imboro,arangiza vuba. Ariko kutarangiza k’umugore akenshi bituruka ku mugabo uza we yashyutswe agahita afata umugore akaba atangiye akazi kandi atabanje gushyukwisha umugore, noneho umugabo akarangiza umugore aribwo atangiye gushyukwa.

Muraho Shangazi nkunda??? Nitwa Chantal nkaba ntuye Kayonza. Ikinyamakuru cyanyu ndagikunda cyane,nagirango nanjye mbasobanuze ibi bikurikira;

1.Ese uko umuntu agenda asaza ko ariya mazi yo kunyara agenda agabanuka umuntu yakora iki kugirango amazi arusheho kwiyongera?

IgisubizoUrakoze Chantal ku kibazo cyawe, mu byukuri ibyo wabajije nibyo koko, hari igihe kigera umugore akaba afite amazi macye. ariko rero ubyumve neza amazi agabanuka iyo umuntu amaze gusaza abaye umukecuru. Ibyo birasanzwe ni kimwe n’uko umugabo iyo amaze gusaza, gushyukwa biragabanuka agashyukwa nka rimwe mu cyumweru. Ibi biterwa n’uko imisemburo ivubura umushyukwe n’ubushyuhe mu mubiri w’umugore nayo iba yaracitse intege. ubwo rero ntacyo wakora kugirango usazane amazi mu gituba cyawe.

Ikibazo2.Ese haba habaho ibiribwa umuntu ashobora kurya kuburyo bimwongerera amazi mugihe cy’imibonano mpuza ibitsina? IgisubizoKugeza ubu nta biribwa bizwi bituma umuntu anyara cyane, ariko icyo nakubwira cyo nuko iyo uhangayitse ufite ibibazo byinshi, ntushobora kunyara cyane kuko uba utishimye.N’iyo rero murugo iwawe utabona ibyo urya ngo uhage kandi byiza, nabyo bishobora gutuma utanyara cyane rwose kuberako uba utishimye. naho ubundi iyo umugabo wawe azi kunyaza neza, arakunyaza rwose amazi akameneka nko kuri robine.

3. Ese umugore utajya arangiza mugihe kimibonano mpuza bitsina numugabo we yakora iki kugirango nawe abashe kurangiza?

Ikibazo

Igisubizo

shangazi muraho, nitwa claude, maze iminsi nsoma inyandiko zanyu nukuri zarat-wubatse kandi nabibashyimira, none nagiraga ngo unshakire umukobwa ,cyangwa umugore ufite amafaranga twajya dutemberana muri weekend tugakora byose.Umukobwa cyangwa umugore nifuza agomba kuba ari mwiza winzobe itari cyane,uringaniye ufite amataye, ufite amafaranga w’imyaka hagati ya30 na 40 yaba umukobwa cyangwa n’umugore agomba kuba ameze uwumva ankeneye yanyan-dikira kuri e-mail yanjye nkamuha nomero za terefone. E-mail yanjye ni [email protected]

Muraho Shangazi, nitwa Uwera Allen mfite imyaka 22 y’amavuko, nkaba nifuza ko wansha-kira inshuti.nize iby’ubukerarugendo n’amahoteli nkaba ndi muremure ndi inzobe, nkaba nifuza umuhungu w’imibiri yombi, afite akazi kandi yarize akaba agomba kuba aringaniye atari muremure cyangwa mugufi , uwaba ankeneye yampamagara kuri 0784129967

Nitwa Emmanuel Nagira ngo mumfashe kubona inshuti y’umukobwa byibura ufite imyaka hagati ya 30 na 35. agomba kuba afite licence aho ari hose.Abe atabyibushye cyane kandi yitegure ko twahura igihe icyo aricyo cyose tugapanga. Ndi umwarimu muri Kaminuza mfite imyaka 35 y’amavuko. Uwumva ankeneye yanyandikira kuri e-mail yanjye ni [email protected]

Ukeneye umukunzi nawe? waba ufite ikibazo cy’imibanire n’uwo mwashakanye?wishidikanya, kuko igisubizo wakibonye. twandikire kuri mbigenzente@yahoo.

com utubwire uwo wifuza uko agomba kuba ameze n’ibyo agomba kuba yujuje, maze natwe tuguhuze n’abandi.

Page 15: IKINAAKR KIRNGRA ABATRARANA No.31 Tariki ya 2-11 ...adhabi.d.a.f.unblog.fr/files/2011/05/31umusingi.pdf2011/05/31  · No.31 Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

Umusingi No. 31, Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011 Urup 15

Iki Kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda [email protected] Tel:0788350847; 0722350847 Website: WWW.UMUSINGI.COM

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2011, umusaza

Twagirayezu Francois yaburiwe irengero n’abo mu muryango we, ubu bakaba batazi niba uwo musa-za akiriho cyangwa yaba yarishwe. Abo mu muryango we batangarije ikinyamakuru Umusingi ko uyu musaza ubusanzwe wari ufite itorero mu mujyi wa Kigali ryitwa Indangamuco, yabaje gushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, aza kuburana mu rukiko Gacaca rwa Kivugiza aratsinda agirwa um-were, aza kongera kuburmana mu rukiko rw’ubujurire rwa Kacyiru, aho hose akaba yaragiye agirwa umwere.Cyakora abamuregaga ntibashize ipfunwe bakomeje kujya bajyana ibirego ahantu hatandukanye kugi-rango uyu musaza byanze bikunze agire icyo aba. Kuva imanza za Gacaca zahagarikwa, ibibazo bimwe na bimwe nk’ibyo byagiye biboneka ahantu hatandukanye mu gihugu hakaba hakwiye kubaho urwego rw’ubutabera rukwiranye n’ibibazo bijyanye na jenocide, cyane ariko iby’imanza zanyuze imbere y’inkiko Gacaca. Ibura ry’uyu musaza ubu rivugwa-ho byinshi kuko yari asanzwe ari umuntu uzwi cyane, abo mu itore-ro ndangamuco rye ryabasusurut-saga haba mu makwe cyangwa mu yindi mihango rusange bo bakaba bararuciye bakarumira kubera uko uwo musaza bamukundaga. Twagirayezu Francois ntiyigeze ahunga igihugu, cyangwa anava aho yaratuye kuva mbere ya jenoside kugeza mu ntangiriro

z’ukwezi kwa Mata ubwo ya-burirwaga irengero n’abo mu muryango we. Abamuzi neza aho atuye,bavuga ko ari umusaza utarigeze ahwema kwitabira imiri-mo y’inkiko gacaca, ari mu Kagali cyangwa mu Murenge aho yagiye kenshi atanga ubuhamya ndeste rimwe na rimwe n’ibisobanuro ku birego yabaga yahimbiwe, ndetse biza kugaragazwa nuko yagizwe umwere ubugira kabiri, ariko ibi byose ntibyabashije gucurura aba-komeje kumugaragariza urwango. Mu byakomeje guhimbirwa uyu

musaza ni ukuba ngo yarabaye resiponsabure wa serire kandi atarigeze amuba. Bamugize umu-kuru wa bariyeri nyamara urukiko gacaca rwamuhanaguyeho ubwo busembwa kandi ntiyigeze aba umukuru wa bariyeri ndetse na bariyeri bamushinjaga ntiyigeze ibaho.Ibindi bakunze kumuger-ekaho kuba yarakoze amalisiti y’abagombaga kwicwa, nyamara abandistwe muri iyo kaye bitiranya n’amarisiti bose bariho ndeste bamwe bagaragarije urukiko

iby’iyo kayi yatanzwe ngo buri wese yandikemo abantu yari afite iwe mu rugo. Gusa nyuma ya buri rubanza abamushinjaga baratsind-waga ahubwo bakajya gushaka ibindi birego kugeza n’ubu bakaba batararambirwa.Abo mu muryango we batubwi-rako nyuma y’ibirego by’uwitwa MUTARAMBIRWA Innocent, François yasuwe iwe mu rugo ubu-gira kenshi n’abantu batandukanye atanazi, agahamagarwa n’abandi bantu atazi, bose bamubaza ibi-sobanuro ku bijyanye n’ibirego aregwa, mugihe byari byaravugiwe imbere y’inteko rusange ya gacaca ndetse akagirwa umwere. Mu rubanza rwa Francois, uwo MUTARAMBIRWA Innocent ya-hamagawe nk’umuhamya agaraga-za uko ibintu byangenze ku buryo n’inteko yaburanishije ubujurire itigeze yongera kumutumaho. Bavuga kandi ko hari uwahoze ari umuturanyi ubu ubarizwa iburayi

witwa BARAKAGWIRA Marie Claire wohereza ibirego akoreshje ikoranabuhanga mu itumanaho (internete) kandi nyamara yaza mu Rwanda ntagire icyo atanga nk’ikirego. Ubwo aheruka mu Rwanda yari aje gutaha ubukwe bw’umwisengenezawe, burir-imbirwa mu kiriziya na korari Francois aririmbamo, bubyinirwa n’itorero rya Francois barana-bonana. Cyakora abantu benshi bakaba ba-komeje kwibaza impamvu abazana ibirego bishya bagiye bategereza urubanza rurangiye kugirango bongere ibindi birego nk’aho bari bimwe ijambo mu rubanza ? ikindi kibazwa cyane ni uburyo ibirego uyu musaza aregwa nyuma y’uko bifashe ubusa mu nkiko Gacaca, noneho bijyanwa mu nzego zitari iz’ubutabera kugera yemwe no mu biro bya Perezida wa Repuburika mu gihe inkiko Gacaca zamaze imyaka 9 zikusanya amakuru, ziburanisha nabo bahari.Ikigaragara kandi nuko mu ikusan-yamakuru ibyo bavuga byose bitari byaragaragajwe kandi ntibah-anirwe kwimana amakuru mu gihe itegeko ngengamikorarere rirebana n’ibyaha bya jenocide ribihanira. Ni iki gituma ari ubu nyine aregwa hakoreshejwe imbaraga nyinshi kandi atarigeze ajya kure yabo cyangwa ngo abure kujya ahaga-ragara ? Twibaza rero ko, kimwe n’uru rugero, hari n’izindi nyinshi, tugasanga mu kurwanya iki cyuho kigaragarira buri wese mu but-abera bikwiye ko inzego zishinzwe ubutabera mu Rwanda zareba uburyo byahinduka hagashyirwaho urwego rwihariye rukurikirana ibibazo cyangwa bikerekezwa mu nkiko zisanzwe ariko bigakemuka mu mucyo. Umusomyi w’Ikinyamakuru UmusingiButera Peter

Umusaza Twagirayezu Francois yaburiwe irengero

G.S Production iramenyesha abantu bose bashaka gukina film n’abasanzwe bazikina amafirime ko bashobora guhamagara kuri 0783664450 cyangwa 0722406362. GS Pro-duction kandi ikeneye uwaba afite ubumenyi mu gutoza abakinnyi ba film, ikaba kandi ikeneye abaterankunga muri iyo film mu buryo ubwo aribwo bwose.

waba ufite igitekerezo cyangwa amakuru ushaka kugeza ku Kinyamakuru Umusingi? twandikire kuri [email protected] maze ibitekerezo byawe tubishyire ahagaragara.Soma ikinyamakuru umusingi maze umenye amakuru acukumbuye kandi y’ukuri.

Itangazo

Umusaza Twagirayezu Francois na Madamu we Kalimba Julienne (Photo:File)

Page 16: IKINAAKR KIRNGRA ABATRARANA No.31 Tariki ya 2-11 ...adhabi.d.a.f.unblog.fr/files/2011/05/31umusingi.pdf2011/05/31  · No.31 Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

Umusingi No. 31, Tariki ya 2-11 Gicurasi 2011Urup 16

Iki Kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda [email protected] Tel:0788350847; 0722350847 Website: WWW.UMUSINGI.COM

Urashaka ibikoresho byiza, bikomeye kandi birambye, gana Alpha CD Technology Muri Alpha CD Technology tubakorera:-Intebe nziza zikoze mu ruhu zo mu biro ndetse no mu ngo;-Ibitanda byiza kandi bikomeye -Utubati n’ameza by’amoko yose byo mu biro no mu ngo;- Dukora matola nziza zakorewe kugira ngo zivure amavu-nane

-Uguze ibikoresho byacu tubimugereza aho azabikoreshereza atarishye.Alpha CD Technology dukorera mu gihugu cy’u Burundi ( Bujum-bura), RD Congo( Bukavu). Mu minsi ya vuba tuzaba twabafunguriye amashami ahandi hose hasigaye muri Afurika y’u Burasirazuba.Mu Rwanda dukorera i Remera ku muhanda uva kuri Stade Amahoro ugana Kimironko, urenze gato y’ urusengero rwa Restoration Church imbere ya Station ya Essence ya Locator

Ushaka komande yihuse cyangwa ibindi bisobanuro waduhamagara kuri Telefoni igendanwa: 0788405745,0788671216, Cyangwa ukat-wandikira kuri E-mail : [email protected] no kuri B.P 5789 Kigali.

Ikipe ya Rayon Sports imwe mu zifite abafana benshi muri

iki gihugu, ikomeje kuba mu mazi abira. Ubu iri ku mwanya wa gatandatu ikaba itaratsinda umuki-no n’umwe kuva shampiyona y’icyiciro cya mbere mu kwishy-ura (phase retour) yatangira.

Ibi nyamara bihangayikishije abakunzi ba Rayon Sports,mu gihe imaze iminsi ifite umuterankunga akaba na Perezida wayo Albert Rudatsimbutrwa. Kuva uyu muter-ankunga yafata iyi kipe ntiratsinda umukino n’umwe kandi ikomeje kugarizwa n’ibibazo byo kutumvi-kana hagati y’abatoza n’abakinnyi.

Albert Rudatsimburwa atan-gaza ko atumva impamvu Rayon idatsinda kandi abakinnyi ba-hembwa neza ndetse banafite imyitozo ihagije, gusa akemeza ko ngo bacyubaka ikipe izagezaho igakomera.

Ku kibazo cy’abatoza, Ru-datsimburwa yagize ati “sinumva igituma bariya batoza barimo Ru-remesha na Rajab bagiye, kuko nta muntu wabirukanye”. Agakomeza ati “ku kibazo cy’uko twahisemo kujya dukata amafaranga Ru-remesha mu gihe yagiye gutoza mu ikipe y’igihugu, tuzakomeza kubikora kuko aho aba yagiye abi-hemberwa, ntitwamuhemba natwe rero kandi atakoze”.

Kugeza ubu ikipe ya Rayon

Rudatsimburwa Albert agejeje Rayon Sports aharindimuka

sports iratozwa n’umutoza Jean Pierre Enzen w’umunya Luxam-burg. Nk’uko uyu mutoza aby-ivugira mu kiganiro twagiranye, yemeza ko nta kipe yigeze atoza, ko nta n’amahugurwa y’abatoza yigeze agira ariko ko yize ibya siporo muri kaminuza, ndetse ngo akaba yarakinnye ku mupira w’amaguru akiri mu ishuri.

Nyuma yo gutsindwa na Police ku mukino wa shampiyona ku munsi wa 14, uyu mutoza ya-gize ati “ ndanezerewe cyane (aseka)n’ubwo dutsinzwe uyu mukino, ntako tutagize twabuze amahirwe kandi ndabona ko turi gutera imbere”.

Uyu mutoza ukomeje ku-vugwa nka nyirabayazana w’amakimbirane ari muri Rayon Sports, ahakana yivuye inyuma ko umwuka umeze neza nta kibazo ahubwo ari abantu bihutira gukuri-riza ibintu bitari ngombwa.

Andi makuru akomeje kuvugwa yemeza ko umwe mu baterankunga ba Rayon witwa Belly ngo azaba n’umutoza wayo, ni we waba yarahaye impano y’uyu mutoza Enzen. Bityo Albert akaba agomba kwemera ko atoza ibyo atazi ku-bera inkunga ngo yizeye izaturuka mu Bubirigi y’uriya Belly.

Kapiteni w’iyi kipe Rucogoza Aimable akaba amaze gusezera mu ikipe ngo kuko uyu mutoza amush-

inja kugambanira ikipe biciye muri bariya batoza Ruremesha na Rajab. Ngo akaba asanga byaba bibi kuri we mu gihe ikipe yatsindwa bika-mwitirirwa.

Undi mukinnyi utarashatse ko amazina ye atangazwa yatubwiye muri aya magambo: “biratangaje kubona dutozwa n’umuntu utazi aho iby’umupira biva n’aho bijya,

ubwo se yakubwira iki koko ko ahubwo usanga uri gusubira inyuma?”.

Bamwe mu bafana twegereye batugaragarije akababaro kabo. Jean de Dieu Ndekezi, yagize ati “abafana ba Rayon turababaye rwose, ntabwo dushobora gutsinda mu gihe abakinnyi batitanga kuko batemera umutoza, ni mu gihe

kandi umutoza nawe ntazi iyo biva n’iyo bigana”.

Undi witwa Emmnuel w’i Gikondo ati “Albert Rudatsim-burwa yatubeshye Raoul Shungu biramunanira, azana Mftila nawe biranga adusezeranya ikipe iko-meye biramunanira, none turamu-haze niba ashaka gusenya Rayon ntabyo azashobora”.

Abandi bakurikiranira hafi ibya Rayon bakomeje gutangaza ko gucunga ikipe ya Rayon Sports kwa Albert Rudatsimburwa bisa n’ibyamunaniye. Bamwe mu bafana ndetse ntibatinya kuvuga ko yaba yaraje muri Rayons afite gahunda yahawe n’abantu batazwi ngo ayisenye.

Abandi bati “Albert aranani-ranye mu gusenya ibyo asanze byose”. Ibi babigereranya n’aho inzu y’itangazamakuru (Press House) igeze irindimuka kubera Rudatsimburwa Albert wanze kuva ku mwanya w’ubuyobozi bw’inama njyanama ya Press House. Iradiyo ayobora Contact FM nayo yakomeje kugirana ibibazo bikomeye n’abakozi bayo na n’ubu, mu gihe yitwa ko ariwe uyiyoboye bakibaza niba ari nabyo byamuzanye muri Rayon Sports.

Jean Claude Umugwaneza

Albert Rudatsimburwa wa Rayon Sport (Photo:File)