16
No.30 Tariki ya 10 -21 Mata 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847, 0722350847 Ikiguzi Fw. 500 soma umusingi kuri www.umusingi.com Amamaza mu Kinyamakuru UMUSINGI ibikorwa byawe bimenyekane no kuri internet ku murongo wa WWW.UMUSINGI.COM IKINYAMAKURU KIRENGERA ABATURARWANDA Ibindi birimo: Urashaka isambu yo kugura nini ya Hegitari 3 kandi yegereye umuhanda?iri mu Karere ka Kayonza. hamagara 0783038271 Ikinyoma cya FPR Kuki Kagame akorana n’ibigarasha? Abacuruzi bararira ayo kwarika ku- bera imisanzu Gukuraho buruse, igise- bo kuri Leta y’uRwanda Ihangana hagati ya FPR na RNC Ambassaderi w’Ubuholandi yasuye Ingabi- re muri gereza nkuru ya Kigali Ikibazo cy’abahutu, abatwa n’abatutsi kiracyahari (IRDP)

IKINAMAKURU KIRNRA ABATURARANDA No.30 Tariki ya 10 -21 …jkanya.free.fr/umusingi220411.pdf · 2011-04-22 · No.30 Tariki ya 10 -21 Mata 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

  • Upload
    others

  • View
    4

  • Download
    0

Embed Size (px)

Citation preview

Page 1: IKINAMAKURU KIRNRA ABATURARANDA No.30 Tariki ya 10 -21 …jkanya.free.fr/umusingi220411.pdf · 2011-04-22 · No.30 Tariki ya 10 -21 Mata 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

No.30 Tariki ya 10 -21 Mata 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847, 0722350847 Ikiguzi Fw. 500 soma umusingi kuri www.umusingi.com

Amamaza mu Kinyamakuru UMUSINGI ibikorwa byawe bimenyekane no kuri internet ku murongo wa WWW.UMUSINGI.COM

IKINYAMAKURU KIRENGERA ABATURARWANDA

Ibindi birimo:

Urashaka isambu yo kugura nini ya

Hegitari 3 kandi yegereye umuhanda?iri mu Karere ka Kayonza. hamagara 0783038271

Ikinyoma cyaFPR

Kuki Kagame akorana n’ibigarasha?

Abacuruzi bararira ayo kwarika ku-

bera imisanzu

Gukuraho buruse, igise-bo kuri Leta y’uRwanda

Ihangana hagati ya FPR na RNC

Ambassaderi w’Ubuholandi yasuye Ingabi-re muri gereza

nkuru ya Kigali

Ikibazo cy’abahutu, abatwa n’abatutsi kiracyahari (IRDP)

Page 2: IKINAMAKURU KIRNRA ABATURARANDA No.30 Tariki ya 10 -21 …jkanya.free.fr/umusingi220411.pdf · 2011-04-22 · No.30 Tariki ya 10 -21 Mata 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

Umusingi No. 30, Tariki ya 10-21 Mata 2011Urup 2

Iki Kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda [email protected] Tel:0788350847; 0722350847 Website: WWW.UMUSINGI.COM

Isesengura

Ijambo ibigarasha ni ijambo rimaze gukwirakwira mu

mvugo z’abantu, bakaba ba-kunze kurikoresha igihe bashaka kuvuga umuntu ufite ubwenge buke,udafite agaciro n’ibindi byinshi.

Iyi mvugo ijya gukwirakwira mu bantu, Perezida Kagame niwe wayikoresheje ari mu Nteko Ishinga amategeko, nibwo yavuze ku barwanya ubutegetsi bwe, aza kugera aho avuga ati “Ba Rusesabagina, ba Kayumba, ba Karegeya, ba Rudasingwa.... ni ibigarasha!! Bahoze ari ibigarasha, mu minsi iri imbere, bazaba ibiga-rasha bicitse”.

Aya magambo abantu benshi bayavuzeho ibintu bitandukanye, bitewe n’uko Kagame ateruye ngo asobanure neza icyo yashakaga ku-vuga. Mu nyandiko zimaze iminsi zandikwa mu kinyamakuru The NewTimes zandikwa n’abayobozi batandukanye harimo Prof. Ns-huti Manasseh, Generali Rutatina n’umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt.Col Jules Rutaremara ndetse n’abandi ntashaka kuvuga-ho muri iyi nyandiko, ariko mu bigaragaje cyane mu gutangaza byinshi kuri iyi nkuru ni umuvu-gizi w’ingabo Jules Rutaremara, na bagenzi be navuze haruguru. Ariko mfite impungenge ko rimwe na rimwe bagera aho bakarenza, bakazavuga n’ibizabakoraho.

Birasanzwe ko imwe mu nzira zo kuronka ubuhake ari ukwibasira abo uzi ko shobuja yanga uru-nuka. Gusa na none, iyi nzira ni imwe mu zagiye zibyarira akaga abazinyuramo badashishoje, iyo babaga barengereye.

Ibi ni byo byabaye kuri Ka-megeri uyu witirirwa ruriya rutare nyaburanga ruba hafi ya Ruhango usa n’uwerekeza i Nyanza, mu Ntara y’amajyepfo. Jules Rutare-mara na bagenzi be bashobora kuzibona ku rutare rwaka kandi bari bazi ko barushyuhirije abandi.

Tariki 10 Gashyantare 2011 Jules Rutaremara yagize icyo atangaza ku mateka yahise ya Major Théogène Rudasingwa

Rutaremara yagize ati “Bamwe

muri twe bagize ibyago byo kwigana na Rudasingwa muri Kaminuza ya Makerere ndetse tukabana nawe mu nzu (ahahoze hitwa Lumumba Hall), turakibuka uburyo Rudasingwa, wahoraga utuje, witonda agaragaza n’ ubuzi-ranenge mu maso he, yaje guhin-duka umuriganya, umubeshyi ndetse nyuma yaho akaza gutoroka Ishuri ry’ Ubuvuzi rya Makerere (Makerere Medical School), akiri mu mwaka wa kabiri”.

Rutaremara avuga ko batewe ubwoba n’ igikorwa yitekerereje

Ikinyoma cya FPRKuki Kagame akorana n’ibigarasha?

we ubwe ndetse akanagikora, cyaje kumuhesha akabyiniriro ka ‘REDCOM’ . agakomeza avuga ati “ni nde wakwizera umuntu wagize atya, mu mwaka w’1982 agatera ubwoba (blackmail) abanyeshuri bagenzi be b’ Abanyarwanda, bene wabo ndetse n’ abacuruzi b’ abanyarwanda babaga i Kam-pala, abasaba kwishyura akayabo k’ amafaranga, yiyise Bwana REDCOM CX-1200, agamije gusa kwironkera umutekano?”

Ibyo Rudasingwa yakoraga mu myaka ya za 1980 birasa neza neza n’ ibyo abashimusi (pirates) bakora ubungubu ku nkengero z’ Inyanja y’ Abahinde

Itandukaniro rihari gusa ni uko nta muntu yafasheho bugwate. Rudasingwa ni umuhanga cyane mu guhisha ubugome bwe, ni nayo mpamvu gahunda y’ ibikorwa bye by’ ubugome yavumbuwe, ari uko bamwe mu bo yateraga ubwoba bishyuye inshungu (ransom).

Muri iyo nyandiko yasohotse muri The New Times, Rutare-mara akomeza yibaza ati “Ni nde wakwizera umuntu watorotse Ishuri ry’ Ubuvuzi rya Makerere mu mwaka w’ 1982 agahungira muri Kenya, yiyambitse uruhu rwo kuvuga ngo arahigwa n’ibikorwa by’ inzego z’ umutekano? Impunzi z’Abanyarwanda zabaga muri Ke-nya, harimo n’umuvandimwe we Gerald Gahima, baribuka uburyo impuhwe bagiriye Rudasingwa zayoyotse nyuma yo kuvumbura ko yahunze igihugu cya Uganda kubera igikorwa cya REDCOM yakoze abitewe n’amadeni y’indengakamere yagushijwemo n’ubuzima burenze kandi buham-baye, butari bufite aho buhuriye na busa n’ubushobozi bwe”.

Abakoranye nawe mu Rwanda ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego zitandukanye,ngo bakaba bakibuka ibikorwa bye bigayitse ndetse n’imico ye yo kwikunda no guha-ranira inyungu ze bwite. Ku rundi

ruhande, abakuranye nawe by’ um-wihariko bene wabo, ngo bemeza ko Rudasingwa afite ibibazo byo mu mutwe, bikomoka ku mateka ye ababaje ndetse n’ imikurire ye, nk’uko Rutaremara yabivuze mu nyandiko ye.

Ese ibyo Rutaremara avuga ni ukuri?

Rudasingwa azwi mu bayobozi b’ikubitiro ba FPR. Yabaye muri Komite Nyobozi ya FPR kuva 1991-1993. Aha yarashimwe ahita azamurwa mu ntera kandi mu bihe byari bikomeye barimo kuko iyi myaka ni yo FPR yafashemo igihugu. Yabaye rero Umunyama-banga Mukuru wa FPR (General Secretary) kuva 1993 kugera 1996 aho yavuye ajya kuba ambassa-deur muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugera muri 1999.

Aha na ho yarashimwe agarurwa mu Rwanda kuba Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuva 2000 kugera 2004. Ese uyu niwe Docteur Rudasingwa tumaze guhi-shurirwa ko ari umutekamutwe, igisambo, umubeshyi, umugome n’umurwayi wo mutwe, nk’uko bitangazwa na Jules Rutaremara, umuvugizi w’igisirikare?

Ikibazo cy’ingezi dukwiye gusesengura ni kuki FPR yahisemo Rudasingwa w’umutekamutwe, w’igisambo, ngo unafite utubazo mu mutwe, ikamushyira mu bush-orishori bwayo n’ubw’igihugu, kandi bari bamuzi kuva cyera?

Inzira zinyuranye umuntu

yabyumvamo Ese birashoboka kuba batari

bamuzi? Iki ntigishoboka kuko Rutaremara yemeza ko ibye bizwi ku mugaragaro na benshi. Ikindi kandi Rutaremara yemeza ko bamuzi kuva cyera kuko ngo biga-naga kandi ibibazo byo mu mutwe ntibyihishira.

Niba Rudasingwa Théogène tuzi nka Docteur ari umutekamut-we watorotse ishuri akaba yiy-ititira diplome adafite, akaba yari umutekamutwe wambura amafar-anga, akaba igisambo n’umugome ndetse akagira n’ibibazo byo mu mutwe nk’uko Rutaremara abitan-gaza, kandi Kagame nawe akaba yarashimangiye ko Rudasingwa na bagenzi be bahoze ari ibigara-sha, umuntu ashobora kwibaza ati “Ese kuki Kagame ahitamo gu-korana n’ibigarasha aho gukorana n’abantu bazima?”.

Ese ubu tuzategereza ko n’abo tutaramenya neza bose bashwana na Kagame kugira ngo tumenye ko bafite ibibazo byo mu mutwe bitewe n’ubuzima bubi banyuzemo (dore ko abenshi babunyuzemo)?

Banyarwanda, baca umu-gani ngo “Inkoni ikubise mucyeba,uyirenza urugo”, kandi abwirwa benshi akumva beneyo.

Indi nyandiko yasohotse mu Kinyamakuru The New times ivuga ko uwahoze ari umujyanama wa Perezida Kagame ariwe Dr Himbara David ubu akaba yara-hungiye mu gihugu cya Afurika y’epfo, nayo ivuga ko uwo muga-bo wagiraga inama Kagame ko

ari umutekamutwe, ku buryo ngo kuva cyera mu myaka ya za 2000 yari yarananiwe gukora akazi yari ashinzwe, akirirwa atuka abakozi.

Umwanditsi w’iyo nkuru ako-meza avuga ko Dr Himbara yari yaratsinzwe amashuri ye makuru, ngo aza guteka umutwe ahimba inyandiko, akoresha impamyabu-menyi y’umwe mu bavandimwe be kugira ngo akomeze amashuri.

Indi nyandiko na none nasomye mu kinyamakuru the Newtimes, ivuga ko Generali Kayumba kuva cyera yari afite ingeso y’ubujura, ku buryo ngo mu gihe cy’intambara yigeze kwiba inka nyinshi akaziha umwe mu basiri-kare be bamurindaga ngo azit-ware i Bugande ahitwa Mbarara, hanyuma ngo uwo musirikare akaza gufatirwa mu nzira.

Umwanditsi w’iyo nkuru nawe akomeza avuga ko Generali Ka-yumba atagarukiye aho, ngo yaje kwiba inka z’inzungu zabaga mu ishyamba rya Gishwati, azitwara mu ifamu ye yabaga mu Ntara y’iburasirazuba.

Ese mama kuki abantu ba-komeye baba barabaye hafi ya Kagame, aribo baba ari ibisambo,abatekamutwe, abasazi n’abajura, nk’uko tumaze iminsi tubibwirwa n’abantu babazi neza babanye nabo.

Ese aho ejo si wowe uzaba utahiwe? Umunyarwanda yise umwana we “Vuguziga”. Njye nsanga iki ari ikinyoma cya FPR kuko aba bose ni abantu bakoranye na FPR kandi bari mu bushorishori bwayo, bikaba bitumvikana ukuntu umuntu yaba yarakoranye n’abantu bazi ko ari umujura,umutekamutwe n’umusazi ngo akomeze kuza-murwa mu ntera, hanyuma ngo batubwire ibye byose aruko ash-wanye n’ubutegetsi.

FPR ikwiye guhagarika ikin-yoma cyayo kuko rimwe na rimwe hari ubwo babeshya icya Semuha-nuka.

Yesu yabajije abantu bari bamuzaniye umugore wafashwe asambana bati duhe uruhushya tumwicishe amabuye, araba-bwira ati “Utarakora icyaha, abe ariwe ubanza kumutera ibuye”, bose bararebana bariruka. umuti w’ibibazo biri hagati ya Perezida Kagame n’abatavuga rumwe nawe, ni imbabazi,abantu bakicara bagacoca ibibazo bihari hanyuma ubumwe n’ubwiyunge bukaganza mu Rwanda.

Nelson Gatsimbazi

“Ese ubu tuzategereza ko n’abo tutaramenya neza bose bashwana na Kagame kugira ngo tumenye ko bafite ibibazo byo mu mutwe bitewe n’ubuzima bubi banyuzemo (dore ko abenshi babunyuzemo)?”

Perezida Kagame n’abanyamuryango ba FPR (Photo:Archieves)

Page 3: IKINAMAKURU KIRNRA ABATURARANDA No.30 Tariki ya 10 -21 …jkanya.free.fr/umusingi220411.pdf · 2011-04-22 · No.30 Tariki ya 10 -21 Mata 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

Umusingi No. 30, Tariki ya 10 -21 Mata 2011 Urup 3

Iki Kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda [email protected] Tel:0788350847; 0722350847 Website: WWW.UMUSINGI.COM

Ijambo ry’Ibanze

Abanyamakuru

Rwego Tony

Emmanuel Kagaba

Gashema Pascal

Kanamugire Antoine

Abagize ikinyamakuru UMUSINGI

Umuyobozi Mukuru

Nelson GATSIMBAZI Mob: 0788350847

0722350847

Ushinzwe Kwamamaza

Emmanuel KagabaTel:0788595373

Umwanditsi mukuru

Dusabimana ClaverMob: 0788463387

Uhagarariye UMUSINGI mu Ntara y’Amajyepfo

Gashema PascalTel: 0788459540

Kanamugire Antoine07883127524

Ubu ni ku nshuro ya cumi na karindwi Aban-yarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abat-

utsi mu 1994. Iki gihe iyo kigeze buri muntu wese atangira gusubiza amaso inyuma akibuka ibyaba-ga muri uriya mwaka. Byari ibihe bikomeye buri wese adakwiye kwibagirwa.

Kwibuka ni ngombwa ku muntu ufite umu-tima w’urukundo, yewe n’udafite urwo rukundo ntashobora kwibagirwa amateka mabi nk’ariya. Muri iki gihe cyo kwibuka abacu bazize Jenoside, ni ibihe bidasanzwe tuba tugezemo akaba ari nayo mpamvu imyitwarire cyangwa imigenzereze nabyo bigomba guhinduka kugira ngo duheshe agaciro abacu bazize akarengane.

Muzi neza mwese ko hari abantu bakunze ku-gira imvugo zisesereza, zikomeretsa ku buryo ushobora kuyibwira umuntu ufite ibikomere ku mutima ukaba uramuhungabanyije kubera ibihe bibi yanyuzemo. Abapfobya Jenoside, cyangwa se abadaha agaciro Jenoside nibo usanga bager-ageza gukwirakwiza amagambo mabi nk’ayo no gukurura amacakubiri mu bantu.

Hari abantu usanga iyo iki gihe kigeze cyo kwi-buka bibatera ikibazo ku buryo banafata inzira bakigendera bakava mu gihugu bakazagaruka icyunamo kirangiye. Abo nibo usanga baba bavu-ga bati “cya gihe kirageze nsinzabona umwanya wo gukora gahunda zanjye, sinjye uzarota icyu-namo kirangira, n’andi magambo tutiriwe tuvuga usangana abantu nk’abo.

Amagambo nk’aya aca intege agatuma abayum-va batibonamo icyizere, bakumva bari bonyine aha turavuga abacitse ku icumu. Ni ukuyiton-dera rero kuko hari ushobora kuyavuga agahura n’ingorane, dore ko hari n’amategeko abihana.

Ibi rero iyo byiyongereyeho n’ibindi bikorwa by’urucantege, biba bibi kurushaho. Mu gihe cy’icyunamo hari abantu bahitamo kwigumira mu rugo igihe abandi baba bagiye gusura inzibutso za Jenoside cyangwa se bagiye mu biganiro bigendanye no kwibuka. N’ubwo bigaragara ko abanyarwanda bose bamaze gusobanukirwa neza ko kwibuka ari ngombwa kuri buri wese, ko atari ibyo guharira abacitse ku icumu gusa, haracyari abumva ko bitabareba.

Dusanga kwibuka ari ibya buri wese, kandi igik-wiye muri byose akaba ari uko buri muntu wese uturanye n’uwacitse ku icumu utagira ubush-obozi, iki ari igihe cyiza cyo kumwegera akamuhu-muriza ndetse akaboneraho kumufasha mu bush-obozi afite. Ibi bimuha intege akabona ko atari wenyine, bityo akumva ko nawe afite agaciro.

Ubwanditsi

Ni ukwitwararika ku magambo avugwa

mu cyunamoIsosiyete icuruza ikanakwi-

rakwiza inzoga Bralirwa, ubu yatangiye igikorwa cyo guteza imbere abahanzi nyar-wanda. Iki gikorwa kikaza-korwa binyuze mu marushanwa yateguwe na Bralirwa kugirango azamure ubuhanzi n’abahanzi mu Rwanda ku byerekeranye n’ubushobozi bwabo, haba muri muzika ndetse no mu buzima bwa buri munsi.

Uko irushanwa rizakorwaIri rushanwa ryiswe Pri-

mus Guma Guma Super Star(PGGSS) rizaba ririmo abah-anzi 10 batowe n’abanyamakuru baturutse mu gihugu hose ndetse n’abatunganya muzika mu Rwanda (Producers) nyuma y’inama,abatora , abanyamakuru ndetse n’abatunganya muzika, abatsindiye kujya muri iryo rushanwa bazamenyekanira mu gikorwa cyo gufungura iryo rushanwa kumugaragaro kiz-abera muri Serena mu kwezi kwa Gicurasi.

Iki gikorwa kizaba cyatu-miwemo abayobozi bakuru b’igihugu, aba Bralirwa, aban-yamakuru, abatunganya muzika ndetse n’abahanzi.

Abatsindiye kujya mu irushanwa bose, bazajya mu bice bikurikira by’igihugu mu rwego rwo kwiyamamaza hamwe na Bralirwa; Huye,Rusizi,Nyamagabe,Karongi,Muhanga,Gicumbi,Ngoma,Rubavu,Musanze,Kigali na Nyagatare. Nyuma yo kujya mu bice bitandukanye by’uRwanda,abarushanwa baza-kora imyitozo na Bande icuranga

Bralirwa mu gikorwa cyo guteza

imbere abahanziLive muzika kuko abarushaanwa bose bazacuranga live gusa. Abarushnwa kandi bazabona umwanya uhagije muri icyo gihe cyose cy’ayo marushanwa, ku maradiyo atandukanye ndetse na Tereviziyo kugirango biyama-maze.

Irushanwa PGGSS, rifite ibice bitatu aribyo;

Abarushanwa bazaririmba indirimbo imwe imwe(Live). Abantu bazahabwa icyum-weru cyo gutora bakore-sheje sms,hakurikijwe uko abahanzi bitwaye. Igice cya kabiri,hazatangazwa batatu bagize amajwi macye,banasezererwe mu irushanwa, abasigaye bazaririm-ba indirimbo imwe imwe (Live) abantu bazongera bahabwe icyumweru cyo gutora, hakuriki-jwe uko abahanzi bitwaye mu gice cya kabiri.

Igice cya gatatuHazatangazwa nanone aba-

hanzi 3 bagize amanita macye nabo basezererwe mu irushan-wa. Bane basigaye,bazaririmba indirimbo imwe imwe (Live) abantu bazahabwa ibyum-weru bibiri byo gutora, ndetse n’abahanzi babone umwanya uhagije mu bitangazamakuru kugirango biyamamaze.

Abahanzi bose barushanijwe muri PGGSS kandi bazakora imyitozo kuko bazaririmba ku kiciro cya nyuma (Live).

Ikiciro cya nyuma:Ni kuri uwo munsi haza-

tangazwa umuhanzi wabaye uwa mbere, anahabwe ibi-

hembo.abahanzi bose uko ari 10 barushanijwe,bazaririmba kuri uwo munsi.nyuma yabo, hateg-anyijwe igitaramo cy’umuhanzi Sean Kingston wo mu gihugu cya America.

Bizaba ryari?PGGSS izatangira kuva

abahanzi batorwa ku itariki 22 Werurwe 2011 kugeza tariki 30 Nyakanga 2011 ari bwo haza-tangazwa uwatsinze.

IbihemboBuri muhanzi uzatsindira ku-

rushanwa muri PGGSS, azajya ahabwa ishimwe ry’amafaranga angana n’ibihumbi 500.000 by’amanyarwanda buri kwezi kuva batowe mu kwezi kwa gatatu kugeza muri Nyakanga PGGSS irangira. Abahanzi 10 bazatsindira kurushanwa, Bralir-wa izabafasha kwiyamamaza mu bice byose by’igihugu.umuhanzi uzaba uwambere akaba azahab-wa ibihembo bikurikira;

Azakorana indirimbo n’amashusho yayo n’umuhanzi w’icyammamare ku isi Sean Kingston, wo mu gihugu cya America;

Azahabwa akayabo k’amafanga y’uRwanda an-gana na Miliyoni esheshatu (6 000.000Frw),azagirana ama-sezerano yo kumuteza imbere na Bralirwa mu gihe cy’umwaka.

Bahanzi b’uRwanda, naba-bwira iki rero? Nimukore mu nganzo zanyu, maze mukoreshe aya mahirwe Bralirwa ibazaniye.

Ubwanditsi

Page 4: IKINAMAKURU KIRNRA ABATURARANDA No.30 Tariki ya 10 -21 …jkanya.free.fr/umusingi220411.pdf · 2011-04-22 · No.30 Tariki ya 10 -21 Mata 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

Umusingi No. 30, Tariki ya 10-21 Mata 2011Urup 4

Iki Kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda [email protected] Tel:0788350847; 0722350847 Website: WWW.UMUSINGI.COM

Amakuru

Waba ufite amakuru ushaka kugeza ku

banyarwanda, waba ufite akarengane wakorewe n’abayobozi cyangwa

abakire, twandikire kuri [email protected]

cyangwa udutere-fone kuri 0788350847,

0788463387 maze tubishyire ahagaragara

urenganurwe

Abacuruzi barinubira ubwin-shi bw’imisanzu ihanitse

bakwa hamwe n’ivugurura ritun-guranye ry’amazu n’ibikoresho by’ubucuruzi basabwa n’inzego z’ubuyobozi. Bamwe muri bo bakinze imiryango, abandi bari mu nzira zo gufata isuka. Ibi ni ibitangazwa na bamwe mu bacu-ruzi bo mu mujyi wa Muhanga twaganiriye batashatse ko amazina yabo atangazwa.

Hirya no hino abacuruzi barataka bavuga ko bagiye guhomba. Abo twaganiriye bo mu mujyi wa Muhanga batubwiye ko muri iyi minsi basabwe kugura iminzane ikoresha amabuye bakayisimbuza iy’urushinge basanganywe.N’ uburakari bwinshi baratubwiye bati:’’Leta ifite impuhwe nk’iza Bihehe! Ikibazo abacuruzi n’abaguzi bafite si iminzane ahub-wo ni imisoro ihanitse basabwa ituma ibiciro bizamuka.’’

Bongeyeho ko ikibababaza kurushaho ari uko bategekwa kuyigura n’umuntu umwe wahawe iryo soko. Kuri bo ngo ni uburyo abayobozi bakoresha ngo iyo bashaka guteza imbere umuntu ukomeye uyu n’uyu. Aba bacu-ruzi batubwiye kandi ko bafite n’ikibazo cy’imisanzu n’imisoro bakwa.

Umwe mu basore bacururiza i Nyabisindu mu mujyi wa Muhanga ,yifashishije inyemezabwishyu(quitances) yishyuriyeho yadutan-garije ko guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka imisanzu bakwa yiyongereye cyane uretse umusoro w’ipatanti wonyine ngo ni wo utariyongereye kuko wakomeje kuba amafaranga ibihumbi maku-myabiri gusa. Umusanzu w’isuku (taxe de nettoyage) wavuye ku ma-faranga magana arindwi ku kwezi ugera ku bihumbi bitatu ku kwezi ni ukuvuga ibihumbi mirongo itatu na bitandatu ku mwaka.

Umusanzu w’uburezi wakuwe ku bihumbi bibiri ku mwaka ushyirwa ku bihumbi icumi ku mwaka. Amafaranga y’umutekano yari magana atanu ku kwezi none yabaye igihumbi ku kwezi ni uku-vuga ibihumbi cumi na bibiri ku mwaka.Ubu hiyongereyeho kandi amafaranga y’irondo igihumbi ku kwezi ni ukuvuga ibihumbi cumi na bibiri ku mwaka.

Umwe mu bagabo bacururiza ahitwa mu Kivoka ho mu mujyi wa Muhanga avuga ko bababajwe no kubona imisanzu bakwa igenwa n’inzego z’ibanze ikubye inshuro eshatu umusoro w’ipatanti batanga ugenwa n’amategeko.Uyu mugabo kandi ngo ababazwa n’ukuntu ababishyuza baza babakanga cyane

Abacuruzi bararira ayo kwarika kubera imisanzu

baherekejwe na ba local defense forces hamwe n’umupolisi.

Nta mbabazi, ubuze amafar-anga bashyiraho ingufuri

Umugore umwe mu bacururiza rwagati mu mujyi wa Muhanga agira ati “Tubabazwa n’ukuntu bashyira imbaraga mu kutwaka amafaranga yo gufasha abanye-shuri nyamara tukaba tubona hirya no hino abana batishoboye babuze amafaranga y’ishuri. Ikindi kimbabaza kandi, ni ukuntu iyo baje kwishyuza bakabura umucu-ruzi cyangwa bagasanga adafite amafaranga bamusaba, bahita bashyiraho ingufuri kandi na yo bakazayimwishyuza”.

Uretse ikibazo cy’umusoro n’imisanzu kandi basabwa, aba-curuzi bafite ikibazo cyo gusabwa kuvugurura amazu y’ubucuruzi huti huti batabanje guteguzwa cy-angwa ngo bahabwe igihe gihagije cyo kurangiza kuvugurura.

Uyu ni umupfakazi wari ufite amazu y’ubucuruzi mu mujyi wa Muhanga akaza kuyagurisha bitewe no kubura ubushobozi bwo kuvugurura amazu ye mu buryo bwihuse kandi mu gihe gito bahawe.

Ati “Baduhaye igihe gito cyo kuvugurura, amezi abiri gusa, nta mafaranga nari mfite kubera abana ndera, nta wari kunguriza yewe na banki simenyeranye na yo none yanze kunguriza. Nafashe icy-emezo cyo kuzigurisha aho kugira ngo bazazisenye mbure intama n’ibyuma”.

Si abafite amazu mu mujyi wa Muhanga bafite ibibazo batewe n’ivugurura rya hato na hato, ahubwo n’abacuruzi bose twa-ganiriye bavuga ko ba nyir’amazu ngo bahise bongeza amafaranga y’ubukode ku buryo inzu ya-kodeshwaga amafaranga ibihumbi makumyabiri na bitanu isigaye ikodshwa ibihumbi mirongo itanu.

Nyuma yo kumva ibibazo by’abacuruzi twashatse kumenya icyo zimwe mu inzego bireba zibivugaho.Utetiwabo Belthilde ni umwakirizi w’imisoro mu murenge wa Nyamabuye. Ya-gize ati “Umusanzu w’isuku ugenwa na njyanama y’akarere, naho iy’umutekano n’irondo yo igenwa n’urugaga rw’abikorera kuko ari bo bahemba izi nzego z’umutekano. Icyo Njyanama y’umurenge igena ni umusanzu w’uburezi, rero iwugena ikurikije abakenewe gufashwa.Gusa abacuruzi birengagiza ko mbere batangaga amafaranga ya FARG ibihumbi icumi,twayakuyeho dukubira hamwe amafaranga y’uburezi ava ku bihumbi bibiri

aba ibihumbi icumi”. Utetiwabo kandi avuga ko

ubundi ngo abacuruzi baba bagomba kujya kwishyura ayo ma-faranga ku murenge mu ntangiriro z’umwaka. Ngo abo bajya kwishy-uza ni ababa bagiye kurangiza umwaka batishyuye. Bityo ngo ni yo mpamvu biyambaza polisi kuko ngo hari ababa bafite amahane.

Gusa ngo umupolisi ntiyinjira mu iduka asigara hanze ariko ngo nta mu local defense forces bajya bajyana. Ikindi yavuze ko uwanze kwishyura bamufungira iduka akazishyura iyo ngu-furi ndetse ngo hari n’amande ateganywa n’amategekoaba ashobora gucibwa. Umwe mu bagize Njyanama y’akarere ka Muhanga yavuze ko bagena umusanzu w’isuku bakurikije ibikenewe:Guhemba

abakora isuku,ibikoresho biken-erwa n’ibindi. Ku birebana no kuvugurura amazu y’ubucuruzi ya-vuze ko babyumvikaniye hamwe mu nama yabanje kubahuza n’abahagarariye abacuruzi kandi ko igitekerezo cyaje hagamijwe isuku n’iterambere by’umujyi wabo na bo bagomba kugiramo uruhare.

Umwe mu bahagarariye urugaga rw’abikorera bo mu karere ka Muhanga yatangaje ko bafite aba Local Defenses Forces 5 bahemba, bacunga umutekano w’abacuruzu n’abaguzi ku manywa.Yavuze kandi ko amafaranga baka aba-curuzi bayumvikanaho mu nama kandi ko asagutse bayakoresha mu busabane bw’abacuruzi. Ikindi ngo ugize ubukwe cyangwa ibyago bayaheraho bakamufasha. Cyakora n’ubwo abacuruzi ba-

tishimiye ivugurura ritunguranye ry’umujyi ngo barishimira uko uyu mujyi usigaye usa nyuma yo ku-wuvugurura. Amazu y’ubucuruzi yo muri uyu mujyi akaba yuba-tse ku buryo atamena amazi mu muhanda, buri nzu ikaba ifite urubaraza kandi amazu yose akaba asize irange risa ry’umuhondo wa zahabu.

Utarubahirije aya mabwiriza inzu ze zarakinzwe ntizigikorerwa-mo.Gusa aba bacuruzi barasaba ko amafaranga y’imisanzu bakwa yagabanywa, bakagira uruhare mu micungire no mu mikoreshereze yayo. Ikindi basaba ni ukwishy-ira ukizana n’ubwisanzure mu kugura ibikoresho(iminzane) aho bashaka kandi bakagura n’umuntu bishakiye babona utabahenda. Bahizi Eric

Page 5: IKINAMAKURU KIRNRA ABATURARANDA No.30 Tariki ya 10 -21 …jkanya.free.fr/umusingi220411.pdf · 2011-04-22 · No.30 Tariki ya 10 -21 Mata 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

Umusingi No. 30, Tariki ya 10 -21 Mata 2011 Urup 5

Iki Kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda [email protected] Tel:0788350847; 0722350847 Website: WWW.UMUSINGI.COM

Igitekerezo

Irya mukuruNa

Nelson Gatsimbazi

Uyu mwaka w’2011 watangiye nabi cyane ku

banyeshuri benshi ba za Kaminuza n’amashuri makuru. Kandi ibyo byari byitezwe, nyuma y’uko Leta itangaje ikurwaho ry’inguzanyo ya buruse, ku buryo butunguranye. Mu mwaka ushize, iyo nguzanyo yagenerwaga abanyeshuri 24 098 (Imvaho Nshya, 2 Ukwakira 2010). Uwo ukaba wari umubare munini, ukurikije ko Kaminuza n’amashuri makuru byigwagamo n’abanyeshuri ibihumbi 27 (Mu-rigande, Izuba rirashe, 5 Ukwakira 2010).

Nubwo ngo 6210 baje kuyisubi-zwa (BBC Gahuza, 11 Werurwe), amarira n’imiborogo ni menshi kubayikuriweho, kimwe no ku-batangiye amashuli imaze gukur-waho. Kandi bizwi ko benshi mu banyeshuli bahabwaga inguzanyo ya buruse, baturukaga mu miry-ango itifashije.

Iyo nguzanyo yabarirwaga ku manyarwanda ibihumbi makumyi abiri na bitanu ku kwezi, kandi abanyeshuri bakaba bari bamaze imyaka basaba ko yakongerwa, kubera ko itari ikijyanye n’ibihe bihenze by’ubu. Igisubizo cya Leta cyo kuyikuraho burundu cyashen-guye benshi ku buryo bugaragara.

Icyo cyemezo cyo gukuraho inguzanyo ya buruse, ngo ntikireba kandi abanyeshuri bigira hanze y’u Rwanda,aha umuntu akaba yabibonamo gutsimbataza ubu-sumbane bwari bunamaze kurenga urugero mu mateka ya Repubu-lika y’u Rwanda. Biragoye rwose kubibona ukundi, mu gihe abiga hanze akenshi babikesha amasano bafitanye n’abategetsi, mu gihe nabo bategetsi hafi ya bose bagiye bahabwa inguzanyo zo kwiga kandi bo bari banifashije mu miry-ango y’aho bakomoka.

Abanyarwanda benshi batun-guwe n’icyemezo bigaragara ko kije ari nk’inyongera-busumbane.

Gukuraho buruse, igisebo kuri Leta y’uRwanda

Ireme ry’uburezi, riri kure nk’ukweziYemwe n’abari imbere mu gihugu, bagerageje gutsinda ubwoba bagaragaza ko ingaruka z’icyo cyemezo zitazatinda kwigaragaza.

Ingaruka mbi z’icyemezo kigayitse

Kuwambere tariki ya 31 Mutarama, Eugene Uwambaji-mana, umunyeshuli w’impfubyi wigaga mu mwaka wa kabiri muri Kigali Institute of Educa-tion (KIE) yariyahuye. Bagenzi be n’uwamureraga, bemeza ko icyo cyemezo cyo kwiyambura ubuzi-ma cyaturutse ku kwiheba, amaze gusanga yarakuwe ku rutonde rwa bacye bashoboye gusigarana iyo nguzanyo.

Nyuma yaho gato, kuwa gatatu tariki ya 2 Gashyantare, umunye-shuli wo muri Kaminuza Nkuru y’ U Rwanda yikubise hasi, ajyanwa mu bitaro, iyo mpanuka ikaba yari yatewe no kumara iminsi itatu atarya.

Abanyeshuri bagihanyanyaza bajya kwiga, abenshi nabo ntibi-zeye kuzakomeza. Impungenge za bamwe muri bo ziherutse kumvikanira kuri BBC Gahu-zamiryango mu kiganiro Imvo n’Imvano, aho umunyamakuru w’iyo radiyo yegereye abanyeshuri bo muri Kaminuza y’i Butare, bamutekerereza imibereho yabo iteye agahinda, nyuma yo kwam-burwa iyo nguzanyo. Ibyo ndetse byaje no gushimangirwa n’umwe mu barimu ba Kaminuza bigisha abo banyeshuri, aho yavugaga ko abanyeshuri bamwe baba basinzira, abandi bagasiba ishuri bagiye gushaka ibibatunga kuko umunyeshuri ugize Imana, abona ayo kurira rimwe gusa ku munsi. Ese ireme ry’uburezi rizavahe mu gihe abanyeshuri basinzira imbere ya mwarimu kubera inzara, abandi bagasiba ishuri kubera ko babuze ibyo barya? Baca umugani mu Kinyarwanda ngo “Irya mukuru

riratinda ariko ntirihera”.Mu magorwa y’abanyeshuri

uwo munyamakuru yasuye, yas-anze harimo abariho barira indyo ituzuye, kw’isahani itukura ya Mironko. Iyo ndyo iteye impun-genge, abo banyeshuri bayifatiraga i Tumba, mu nkengero za Kaminu-za, mu gisa na resitora. Iyo ngirwa resitora, abanyeshuri bariramo bayihimbye izina rya “Kill me quick” mu Kinyarwanda biso-banura ngo Nyica vuba, kubera isuku nkeya ibaviramo inzoka zo mu nda n’izindi ngaruka.

Imvugo y’abo banyeshuri bagi-hanyanyaza, yuzuyemo ububabare no kwiheba birenze urugero,kandi nubwo Ministeri y’uburezi iriho ngo yiga ikibazo cyabo, umu-nyamakuru wa BBC yarangije inkuru yemeza ko abenshi muri bo badafite amahirwe yo kuziyongera

ku rutonde rw’abanyeshuri 6210 bayemerewe.

Icyemezo kinyuranye n’intego z’Icyerekezo cya 2020

Biratangaje cyane kubona Leta y’u Rwanda ifata nabi abanye-shuri, mu gihe irata hose ko ari intangarugero mu burezi, ngo ikurikije icyerekezo 2020, ngo kigamije ubukungu bushingiye mbere ya byose ku bumenyi.

Nibutse ko ubushobozi n’ubumenyi bigize imwe mu nkingi 6 z’Icyerekezo 2020 cy’u Rwanda. Ku mwanya wa kabiri w’izo nkingi z’icyerekezo 2020, handitse ibi: “Iterambere ry’ubukungu bushingiye ku bantu bafite ubushobozi no ku bumenyi”.

Mu gusobanura uruhare rw’iyo nkingi y’iterambere, icyerekezo 2020, kigera ku burezi kikagira kiti: “U Rwanda rwiyemeje kugera

ku ‘Burezi bwa bose’, iyi ikaba ari imwe mu ntego zikomeye z’iterambere ry’ikinyagihumbi. Nyamara hakenewe bigaragara kwigisha no guhugura abaturage ku nzego zose: amashuri abanza, ayisumbuye n’amakuru na za Kaminuza, by’umwihariko haka-zirikanwa ku gaciro k’inyigisho zitangwa”.

Ni gute rero abanyeshuri batarya, batanafite amafaranga yo kugura ibikoresho bya ngombwa bakwiga bakamenya? Gukuriraho abanyeshuri inguzanyo ya bu-ruse, ntibizahaza gusa iyo nkingi y’icyerekezo 2020, iza ku mwanya wa kabiri. Binanyuranije kandi n’ikingi yambere y’icyo cyer-ekezo, ari yo: “Ubuyobozi bwiza na Leta ifite ubushobozi”

Mu mwanya wo gukuraho inguzanyo ya buruse, Leta yari kurwanya gusahura no gusesagura

Icyemezo cyo gukuraho ingu-zanyo ya buruse cyashyizweho ku buryo bw’igitugu, ariko nkaba nsanga haragombaga kubaho igihe gihagije cyo gutegura abantu babamenyesha ko wenda nyuma y’imyaka nk’itanu Leta izahagari-ka kwishyurira abanyeshuri,nk’uko byagiye bigenda mu bindi bihugu duhereye ku gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, naho ubundi iki gikorwa njye nsanga kigamije kugabanya amahirwe yo kwiga ku banyeshuri bava mu miryango ikennye.

Icyemezo Leta yafashe cyo gukuraho bourse ku banyeshuri ba Kaminuza cyashenguye abo banyeshuli n’abo bakomokaho, mu mpande zose z’u Rwanda, njye nk-aba nsanga ari icyemezo kigayitse ku buryo bwose, kandi kikaba ari igisebo kuri Leta y’uRwanda kuko abategetsi bose usanga muri za disikuru zabo hataburamo ijambo rivuga ngo “Leta ifite gahunda yo guteza imbere uburezi kuri bose”.

Minisitiri w’uburezi Dr Charles Muligande (Photo:Archieves)

Page 6: IKINAMAKURU KIRNRA ABATURARANDA No.30 Tariki ya 10 -21 …jkanya.free.fr/umusingi220411.pdf · 2011-04-22 · No.30 Tariki ya 10 -21 Mata 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

Umusingi No. 30, Tariki ya 10-21 Mata 2011Urup 6

Iki Kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda [email protected] Tel:0788350847; 0722350847 Website: WWW.UMUSINGI.COM

Amakuru

Mu kiganiro Ishyaka riri ku butegetsi mu

Rwanda FPR riherutse kugirana n’abanyamakuru, ritangaza ko ridatewe ubwoba n’abatavuga rumwe naryo. Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru The New Times, Ngarambe atangaza ko ibyo FPR rimaze kugeraho mu myaka 17 ishize bihagije kugira ngo buri wese abone ko FPR ryasohoje ama-sezerano ryiyemeje, rikurikiza ingamba ryihaye.

Twifashishije agace k’inkuru y’ibyatangajwe na Ngarambe,tukavana ku giton-do.com aho avuga ko abagenda basebya guverinoma y’u Rwanda ngo bavuga ko ntacyo ikora, Ngarambe ahamya ko nta shingiro na mba bafite, muri abo akaba atunga agatoki Ka-yumba Nyamwasa . Ati:”Muri bo nta n’umwe wigeze utanga igitekerezo cyo guhindura izo ngamba. Abo bananiwe kuzuza inshingano bari barahawe none bagenda basebya u Rwanda, barunenga bavuga ibintu bi-dafite ishingiro.”

Ngarambe akomeza avuga ko Abanyarwanda bazi umurongo ubafitiye akamaro. “Abanyar-wanda batega ugutwi ubazanira ubuzima bwiza n’ubukungu. Umurimo unoze ni wo wony-ine uzadufasha gucecekesha abirirwa batunenga, tuvuye kure kandi inzira iracyari ndende. Ibyo tumaze kugeraho n’ibigaragarira buri wese hirya no hino ‘ on the ground’ ni byo bavugizi bacu.”

Ngarambe yongeraho ko ibikorwa by’indashyikirwa bya FPR-Inkotanyi ari byo bituma Abanyarwanda n’abanyamahanga birirwa baririmba u Rwanda. Naho ku banyapolitiki nka Kayumba, Ngarambe yemeza ko ntaho bageza u Rwanda. “Kayumba ntakwiriye kwiyita umujen-erali, kutumvira abakuyobora ntibivuga ko ugomba kugenda ubaharabika. Ntabwo dushoza intambara ariko uzayitugaho, tuzahangana na we.”

Kayumba Nyamwasa we avu-

Ihangana hagati ya FPR na RNC

ga ko ahubwo Ngarambe atazi ibyo avuga. Kayumba yabwiye BBC Gahuzamiryango ku wa kabiri tariki ya 4 2011 ko hari uburyo bwinshi bwo gukora politiki kandi ko ibyakozwe bidakwiriye kwirengagizwa. Kayumba ati : « Niba yibwira ko abo bose ntacyo bagize uruhare mu kugira ngo FPR ijye ku butegetsi ni uko atabizi, Twagiramungu kuva muri 91 mu mishyikirano yaberaga mu Bubiligi ; Niba Ngarambe atazi akamaro ka Twagiramungu ni uko atazi FPR.

Niba atazi neza imishyikirano y’Arusha, uko byanagenze aho banagiye kwandika izina rya Twagiramungu mu masezerano ni uko ibyo atabizi.»

Kayumba Nyamwasa ako-meza arondora a’abandi ahamya ko bagiriye akamaro kanini FPR. « Niba atazi akazi ka Gahima, aka Karegeya, aka Rudasingwa ; none se nyine Ngarambe ubundi we yabibwir-wa n’iki ?

Ku bwa Kayumba, Ngarambe afite impamvu nyinshi zituma

abona ko abo bagabo ntacyo bamariye politiki y’u Rwanda na FPR by’umwihariko. « Ikibazo we ni uko yumva u Rwanda, akarubonamo Kagame, akibwira ko Kagame u Rwanda ari nk’akarima ke ; ni yo mpamvu avuga ibyo. »

« Abandi nyine ntashobora kubabona, Ingabire na ba Mu-shayidi n’abandi cyangwa se kuki atavuze na Bizimungu ngo yongereho na Ntakirutimana, abo bose iyo badafungwa n’abandi bose bahunze, abo ba-politicien ‘abanyapolitiki’ ubwo ubundi abo bose bari iki kuva mbere, ko n’abenshi bamutanze kuba minister ‘minisitiri’, ko n’abandi bamu-tanze gukora akazi ka FPR.”

Ku kibazo umunyamakuru yabajije Kayumba agamije kumenya niba Kayumba afite ibyo anenga ubutegetsi bw’u Rwanda bitandukanye n’ibyo anenga perezida Paul Kagame ubwe, Kayumba yahise asubiza muri aya magambo. « Kagame tumunenga ubwicanyi, ubwo bwicanyi ntabwo Ngarambe ejo

yigeze aza hanze ngo akubwire ko Kagame atajya ategeka ibin-tu by’ubwicanyi hariya.Uwitwa Rwisereka yaguye hariya. »

Umunyamakuru akimubwira ko Ngarambe atigeze ana-vuga ko Kagame ategeka ubwo bwicanyi Kayumba ashinja Kagame, Kayumba yahise agira ati : « Reka njye nkubwire ko mbizi ko abutegeka, abo ba Rutayisire bishwe n’abasirikare na njye ubwanjye nagiye kuva mu Rwanda yarategetse abantu kunyica, naje mu Rwanda nzi ko ibyo bintu byose bihari, ndahava ndagenda ; ubwo bwicanyi rero ndarega Kagame, twe tubifitiye ibimenyetso, na Kagame azajye kuri radiyo aze tujye kuri ….. njye mubwire ubwo bwicanyi n’uko mbu-muziho. »

Si ubwicanyi bwonyine Kayumba ashinja Kagame. Kayumba ati : « Icya kabiri tumurega uburiganya mu ma-tora, buri gihe ubona Kagame abona 93 ku ijana, twajyaga tuvuga ko Habyarimana abona amajwi mu matora y’ikirenga

tukanabirwanya, kuki byaba byaraba bibi kuri Habyarimana, bikaba byiza kuri Kagame ? »

Ngarambe we atangaza ko abanyapolitiki nka Kayumba batwawe n’amagambo gusa ngo aho gukora, Kayumba dore icyo abivugaho. « Ibyo byo gukora, ni twe twakoze ahubwo we ni Rusahurira mu nduru. We ntacyo yakoze uretse kubihem-berwa.Gukora ntabwo ari ugu-curuza amanyanga y’ibitagenda ahubwo gukora ahubwo ni ukugaragaza ibitagenda. »

Ibi Kayumba akaba abi-tangaje mu gihe we n’itsinda rye ririmo Gahima Gerard, ashinjwa na Leta y’u Rwanda kuba afite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda afatanyije n’umutwe wa FDLR. Nk’ibisasu bimaze iminsi biterwa mu Rwanda, guverinoma ivuga ko Kayumba yari abyihishe inyuma.

Guverinoma y’u Rwanda ina-tangaza ko ibyo Kayumba na bagenzi be bavuga ku Rwanda

Komeza ku Rup. 7

Generali Kayumba Nyamwasa (Photo:Archieves)Umunyamabanga mukuru wa FPR Ngarambe Francois (Photo:File)

Page 7: IKINAMAKURU KIRNRA ABATURARANDA No.30 Tariki ya 10 -21 …jkanya.free.fr/umusingi220411.pdf · 2011-04-22 · No.30 Tariki ya 10 -21 Mata 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

Umusingi No. 30, Tariki ya 10 -21 Mata 2011 Urup 7

Iki Kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda [email protected] Tel:0788350847; 0722350847 Website: WWW.UMUSINGI.COM

Isesengura

byuzuyemo ibinyoma bisa, ko ahubwo bo bitwaye nabi mu buyobozi, ko ari bo bisambo ; ngo ibyo kuvuga ko Kagame yashatse kumwicisha kimwe na bagenzi ari umugambi wo kuyobya uburari kugira ngo Abanyarwanda bemere koko bari bararenganye.

Kayumba kuri ubu aba mu buhungiro muri Afurika y’Epfo, umwaka ushize hakaba hari umuntu washatse kum-wivugana ; Kayumba akaba yaratangaje ko uwo muntu yari yatumwe na Leta y’u Rwanda ariko u Rwanda rwo rwatangaje ko ibyo ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Ishyaka RNC (Rwanda National Congress) rigizwe n’abantu bahoze muri FPR bakaza gutandukana nayo, bakomeje gahunda yo ku-menyekanisha iryo shyaka hirya no hino mu bihugu byo ku mugabane w’uburayi ndetse na America, banabagaragariza imitegekere mibi ya FPR iri mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku itariki ya 27 Werurwe2011 ubwo RNC yakoreshaga inama mu mujyi wa Charloi umwe mu mijyi yo mu Bubirigi, Ngarambe Jo-seph umunyamabanga nsh-ingwabikorwa w’agateganyo w’ishyaka RNC, yavuze ko ubu muri iyi minsi barimo gukora inama nyinshi hirya no hino mu bihugu byo ku mugabane w’uburayi ndetse na Amerika, basobanurira abanyarwanda baba hanze amahame y’ishyaka RNC.

Kuri uwo munsi, umunya-makuru wacu yari yitabiriye iyo nama kugira ngo yumve ibi-vugirwamo. Icyari kigamijwe muri iyo nama kwari ukumva ibibazo by’abanyarwanda baba hanze bafite, ndetse no gushaka abanyamuryango.

Muri iyo nama ikaba yari iyobowe na Ngarambe Joseph, ndetse n’umukangurambaga waryo Musonera Jonathan waje aturutse London mu gihugu cy’ubwongereza.

Usibye abantu bacye baje baturutse mu bindi bihugu, iyo nama yari yatumiwemo abantu bo mu gihugu cy’Ububirigi gusa. Iyo nama yaje ikurikira izindi nama zabereye ahantu henshi nko mu mijyi ya

Lille mu Bufaransa, mu Bud-

age, inama yabereye Copen-hagen muri Denmark n’ahandi henshi.

Mu bibazo byibanzweho cyane muri iyo nama, abantu babazaga cyane ku miterere y’ishyaka RNC, ku buryo byag-aragaraga ko abantu bashakaga kurimenya neza dore ko bamwe wasangaga bongorerana bavuga ko kuba RNC yarashinzwe n’abahoze muri FPR, ashobora kuba ari amayeri ya FPR.

Nyuma y’ibibazo byinshi byerekeye imiterere y’ishyaka RNC, abari muri iyo nama babajije ibibazo byinshi ku bibazo byo mu Rwanda, ibyagarutsweho cyane akaba ari ibibazo birebana na Gacaca, aho bamwe

bavugaga ko Gacaca ireng-anya abantu cyane.

Kuri icyo kibazo cyabajijwe n’umusore witwa Sekanyange Claude, cyasubijwe na Gen-erali Kayumba Nyamwasa wari witabiriye inama mu buryo bw’ikoranabuhanga bwa SKYPE maze avuga ko Gacaca ijya kujyaho, hari gahunda yo kugira ngo abanyarwanda bi-yunge aho guhana no kuyikore-sha mu bundi buryo. Ati “Ga-caca tuyishyiraho, twashakaga kureba cyane ku bwiyunge bw’abanyarwanda,ntabwo twari tugamije guhana n’ubwo hari abantu bamwe bagiye barenga-na bagacirwa imanza nk’uburyo bwo kubihimuraho”.

Muri iyo nama kandi abantu wabonaga badashira amakenga RNC kuko babajije Generali Kayumba ibibazo byinshi, aho bamubazaga ko atigeze asezera muri FPR cyangwa ngo yiru-kanwe, bityo bakaba bakeka ko yaba akiri muri FPR. Ikindi cyagarutsweho cyane, ni ku bibazo byabajijwe Generali Kayumba

Nyamwasa ni ikibazo cya Raporo ya UN yiswe Rwanda Mapping Report, aho bamuba-zaga niba yiteguye kugaragaza uruhare yagize nk’umusirikare mukuru wari uyobooye ingabo z’u Rwanda muri Congo, kandi izo ngabo zikaba zishinjwa ibyaha byo kwica impunzi z’abahutu nk’uko iyo Raporo ibivuga.

Generali Kayumba Nyam-wasa yirinze kugira icyo atangariza abari aho ku byaber-eye Congo,cyakora avuga ko yiteguye gutanga amakuru yose

azi y’ibyabereye muri Congo igihe azabibazwa.

Ikindi cyabajijwe umunyama-banga mukuru w’Ishyaka RNC Ngarambe Joseph ni imikora-nire ya RNC na FDLR, aha Ngarambe akaba yaravuze ko FDLR nabo ari abanyarwanda nk’abandi, akomeza avuga ko nibabagana bazavugana nabo bakumva ibibazo byabo, asoza avuga ko ubu abagize FDLR hafi ya

bose basigaye bibera mu Rwanda.

Mu bibazo byakunze kubaz-wa muri izo nama zose, Nga-rambe Joseph akaba yaratan-garije Umusingi ko ari ikibazo cyo gukuraho bourse yahab-waga abanyeshuri bo muri za Kaminuza, ikibazo cy’uko ngo Leta y’u Rwanda irimo gutegura igikorwa cyo gukona abagabo, iki kibazo kikaba gi-kunze kubazwa no mu Rwanda, ikibazo cy’ingaruka zigaragara zituruka ku cyemezo cyafashwe cyo guhagarika kwigisha mu gifaransa, ndetse n’ikibazo cyo gusenya Nyakatsi.

Mu byatangarijwe abari bitabiriye inama, harimo gutan-garizwa imikoranire ya RNC n’andi mashyaka, aha bakaba barasobanuriwe ko Ishyaka RNC ubu ryagiranye amasezer-ano na FDU-INKINGI, CNR rya Col.BEM Habyarimana wahoze ari Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda, PDR Ihumure rya Rusesabagina akaba ari n’umwe mu bashinze ishyaka RNC .

Muri iki gihe RNC ikaba irimo gutegura igikorwa cyo kubarura abanyamuryango bayo bose ku isi, ndetse ngo bamwe mu bayobozi ba RNC bakomeye bamaze guhura n’abantu bakomeye mu bihugu bya Amerika

n’Ubwongereza, cyakora Ngarambe akaba yaririnze gutangaza amazina y’abo bantu bahuye nabo.

Asoza ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Ngarambe yabajijwe niba mu Rwanda bafiteyo abayoboke, avuga ko babafite benshi cyane kandi abo bazi cyane bakaba bari muri Leta kuko ngo babandikira

bakanavugana.

Amanda Kabatesi/ Umusingi,Brussels

Ihangana hagati ya FPR na RNC

Urubyiruko rwiba-sirwa n’ihungabana kurusha abandi mu gihe cyo kwibuka

Mu gihe u Rwanda rugeze mu bihe byo

kwibuka ku nshuro ya 17 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abanyarwanda bose bahamagarirwa kwifatanya n’abarokotse Jenoside ku-gira ngo hibukwe abishwe bazize uko baremwe. Ariko muri ibyo bihe bigaragara ko urubyiruko ari rwo ruhura n’ihungabana kurusha abandi.

Iki kibazo cy’ihungabana cyagaragajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki ya 01/04/11 kuri TRAC + i Kigali, ubwo ubuyobozi bwa Porogaramu ya Leta ishinzwe indwara zo mu mut-we bwagaragazaga ko uruby-iruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 ari rwo ruhura n’ibibazo by’ihungabana, cyane cyane mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside.

Nk’uko byatangajwe na Yvonne Kayiteshonga, umuyobozi wa Porogaramu y’igihugu ishinzwe kwita ku bibazo byo mu mutwe muri Minisiteri y’ubuzima, avuga ko kuba urubyiruko ari rwo rwibasirwa n’ihungabana ngo akenshi biterwa n’ibyo baba barabonye bakiri bato cyane mu gihe cya Jenoside, bityo babyibuka bikarushaho kuba-hungabanya.

Ku munsi w’icyunamo, igihe haba hibukwa ibyabaye muri Jenoside, hatangwa ubuhamya, hakerekanwa na za filime, aha rero ngo nibwo ibibazo by’ihungabana bigaragara ku bantu benshi ariko cyane cyane urubyiruko. Ubuyobozi bushinzwe ind-wara zo mu mutwe bukaba buvuga ko buhura n’ibibazo byo kubafasha igihe baba bahuye ibyo bibazo.

Aha bavuga ko bitewe n’umubare munini w’abantu baba bahuye n’ihungabana cyane cyane ku munsi ny-irizina wo kwibuka (tariki ya 7 Mata), birabagora bitewe n’ibikoresho biba bidahagije ndetse n’abantu babizoberey-emo bakaba ari bake.

Claire Nancy Misago, umukozi wo muri Porogaramu y’igihugu ishinzwe kwita ku ndwara zo mu mutwe, we yasobanuye ko mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside mu mwaka ushize wa 2010 baki-riye abantu bagera kuri 382, muri abo urubyiruko rukaba ari 171 (ni ukuvuga abari hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 24).

Madamu Claire Misago yakomeje avuga ko icyo ba-fashije abo bantu, byari uku-bajyana ku bigo nderabuzima bibegereye. Akavuga ko mu bitaro bya Ndera bishinzwe by’umwihariko kwita ku ndwara zo mu mutwe baki-riye abantu 25 mu cyumweru cy’icyunamo.

Ubusanzwe ngo mu gihe cy’icyumweru cyo kwi-buka bongerera ingufu ibitaro n’ibigo nderabuzima kugira ngo bishobore kwakira abo baba bahuye n’ihungabana. Mu bitaro 43 byo mu Rwanda, 29 ngo nibyo byafashije abahuye n’ihungabana bag-era ku 2.502, ab’igitsinagore akaba ari bo benshi bangana na 2044. Mu ri abo bantu bose hakaba harimo 160 ban-gana na 6% batazwi igitsina. Kutamenya igitsina cy’abo bantu ngo byaterwaga n’uko ngo wasangaga bashishikajwe cyane no gutabara umuntu bitewe n’uko yabaga ameze, yamara gufashwa akagenda hakaza abandi, kandi mu buryo bwishuse.

N’ubwo hari ubufasha, ngo bafite ibibazo byo gukomeza kwita kuri abo bantu iwabo, cyane ko hari ababa badafite aho baba, bityo bagako-meza guhura n’ibyo bibazo by’ihungabana.

Bafite kandi ikibazo cy’umubare munini w’abakeneye ubufasha, hakaba n’abandi baba bumva badashaka kujya kwa mugan-ga igihe baba bahuye n’ibyo bibazo.

Dusabimana Claver

Page 8: IKINAMAKURU KIRNRA ABATURARANDA No.30 Tariki ya 10 -21 …jkanya.free.fr/umusingi220411.pdf · 2011-04-22 · No.30 Tariki ya 10 -21 Mata 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

Umusingi No. 30, Tariki ya 10-21 Mata 2011Urup 8

Iki Kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda [email protected] Tel:0788350847; 0722350847 Website: WWW.UMUSINGI.COM

Uburezi

REPUBULIKA Y’U RWANDA

National Commission for the Fight against GenocideCommission Nationale de Lutte contre le Génocide

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside

-CNLG-

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya JenosideKwibuka ku nshuro ya 17 Jenoside yakorewe Abatutsi

“ Dushyigikire ukuri, twiheshe agaciro”Mata 2011 ni ukwezi kurangwa no kwibuka ku nshuro ya 17 Jenoside yakorewe Abatutsi . Mu gihe cy’iminsi ijana, abagabo, abagore n’abana barenga miliyoni bishwe urw’agashinyaguro umunsi ku wundi. Nkuko byagenze imyaka ishize, kwibuka ku nshuro ya 17 bizaduha umwanya wo kuzirikana ku bacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, no kubaha icyubahiro.

Kwibuka ni inshingano ku batuye isi bose kugira ngo babashe gushyikiriza abazabakomokaho ubutumwa bw’ikizere n’ubworoherane. Ariko kandi ni ngombwa ko uko kwibuka ibyabaye no kuguhererekanya bikorwa mu kuri kandi twihesha agaciro. Koko rero gushyigikira ukuri no kwihesha agaciro ni zo ngingo zikomeye zibumbatiye insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 17.

Iyo nsanganyamatsiko irahamagarira buri wese ufite ubuhamya kubutangaza, akavuga ibyamubayeho ku giti cye, kuko hari abantu benshi bafite ubuhamya bukomeye bushobora gufasha abantu kumva neza ibyabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubuhamya bufite agaciro gakomeye kuko bukuraho igihu ku byabaye, kandi bukavuguruza ikinyoma gikoreshwa n’abahana Jenoside. Kwegeranya ibyabaye no kwibuka ni byo byonyine bizatuma hirindwa imitego y’ipfobya n’ihakana.

Muri uwo murongo, abantu bose bavukana agaciro kangana, ariko kugira ngo umuntu yiheshe agaciro bisaba ko yemera ko afite ako gaciro, kandi n’abandi bakemera ko agafite.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bivuga kongera kugaragaza ukuri ku byabaye mu gihe cya Jenosideyakorewe Abat-utsi, hagambiriwe kubaka igihugu.

Ukwibuka ku nshuro ya 17 bizarangwa n’icyumweru cy’icyunamo (kuva ku itariki ya 7 kugeza kuya 13 Mata 2011), hibuk-wa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibikorwa biteganyijwe ni ibi bikurikira :

1. Imurika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi rizabera kuri sitade Amahoro i Remera kuva ku itariki ya 4 kugeza kuya 12 Mata 20112. Urugendo rwo kwibuka ruzaba ku itariki ya 9 Mata 2011, ku gicamunsi, rugamije gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu bikorwa binyuranye bikumira Jenoside. 3. Urumuri rwo kwibuka n’ubutumwa bw’icyizere : mu ijoro ry’icyunamo hazacanwa itara (bougie) nk’ikimenyetso ko twibuka abacu bazize Jenoside kandi dukangukiye kwihesha agaciro.

Uwakenera ibindi bisobanuro, yasura urubuga rwa internet rwa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside : www.cnlg.gov.rw

MUCYO Jean de DieuUmunyamabanga Nshingwabikorwa

Page 9: IKINAMAKURU KIRNRA ABATURARANDA No.30 Tariki ya 10 -21 …jkanya.free.fr/umusingi220411.pdf · 2011-04-22 · No.30 Tariki ya 10 -21 Mata 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

Umusingi No. 30, Tariki ya 10 -21 Mata 2011 Urup 9

Iki Kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda [email protected] Tel:0788350847; 0722350847 Website: WWW.UMUSINGI.COM

Uburezi

Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane Bigamije Ama-

horo IRDP (Institut de Recherche et de Dialogue pour la Paix), mu bushakashatsi cyakoze ku moko mu Rwanda, mu gihugu no hanze yacyo , bugaragaza ko icyibazo cy’Abahutu n’Abatutsi gishinze imizi mu Rwanda. Ariko nyamara iyo umuntu avuze amoko “Hutu, Tutsi, Twa,”bamwe basesa uru-meza. IRDP igaragaza ko giteye impungenge cyane: Ko hari abana babwirwa ko Abahutu bishe Abatutsi, n’ababwirwa ko Abat-utsi bishe Abahutu bakabikurana. Aho bigeze icyo kigo cyasanze hakwiye “umuhuza” wafasha igi-hugu kuganira nta guca k’uruhande ku cyibazo cy’Abahutu n’Abatutsi.IRDP mu bushakashatsi yakoze, yabonye ko hakiri imanga nini cyane hagati y’Abahutu n’Abatutsi . Hari abayitangarije ko batashyingiranwa n’Abahutu, abandi bakavaga ko batashy-ingiranwa n’Abatutsi. Hakaba n’Abatwa bavuga ko batarabona ubukwe bw’umutwa washyin-giranywe n’umututsi cyangwa umuhutu. Igiteye impungenge cyane, ayo moko y’Abahutu n’Abatutsi avugirwa mu mata-matama, arushaho gukaza umurego mu kazi mu nzego zikomeye za Leta cyangwa izigenga . Mu bushakashatsi bw’icyi kigo, cyasanze ikibazo cy’Abahutu n’Abatusti gifite ubukana, Ikaba ibona ko aho bigeze kidakwiye gukomeza gucecekwa kigomba kwerurwa kiganirwaho cyane cyane ko atari icy’ubu gifite inkomoko mu mateka y’u Rwanda. Yagaragaje ko ubushakashatsi bu-korwa iyo abantu babaza abaturage ku byerekeranye n’amoko, akenshi usanga abatanga ibisubizo babanza kureba ubabaza uwo ari we, ibyo yifuza ko bamusubiza bakaba ari byo bamubwira, cyane iyo bamwi-bonamo.Isesengura ry’ubushakashatsi bwa IRDP rigaragaza ko Abanyar-wanda babeshyanya bafite byinshi “bibi” babitse mu mitima yabo. Muri ibyo, hagaragajwe ko hari ibintu biri iruhande rwa Jenoside yakorewe abatutsi, abantu bamwe n’ubwo batabyerura babiha agaciro. Gusa, IRDP isanga hakwiye inama y’igihugu irimo abantu batan-dukanye , bavuguruzanya, ariyo yaganira kuri icyo kibazo. Na none hibazwa uwatumiza iyo nama y’igihugu, mu gihe ubutegetsi buri-ho mu Rwanda bwo bugaragaza ko nta kibazo cy’amoko kigihari mu gihugu, ko ubumwe n’ubwiyunge buganje mu gihugu. Mu gihe se ibiganiro byakunda, hanibazwa uwaba umuhuza n’aho yaturuka.

Ikibazo cy’abahutu,abatwa n’abatutsi kiracyahari -(IRDP)

Ubu bushakashatsi bwatangajwe tariki ya 31 Werurwe 2011, imbere y’abarimu ba Kaminuza , aban-yamakuru n’abandi bafite mu nshingano zabo kubaka amahoro. Bakaba baranarebeye hamwe icyakorwa kugirango imyanzuro yavuye muri ubwo bushakashatsi ibe yashyirwa mu bikorwa n’inzego zinyuranye. Nk’uko byatangajwe na Dr Munyandam-utsa Naason, umushakashati muri icyo kigo, ngo ubu bushakashatsi bwakorewe ku banyarwanda 2256 b’ibitsina byombi(abagabo n’abagore) bari hagati y’imyaka 16 na 60 batoranijwe mu turere 20 mu Ntara zose. Hakaba harakoreshe-jwe ibiganiro rusange ku bantu batandukanye(impunzi za cyera, iza vuba, abacikacumu, abafunze, abatijisite(tigistes) n’ababa mu bihugu byo hanze ( diaspora).Intego y’ubwo bushakashatsi ngo yari kureba uburemere n’imyumvire by’amoko mu mibereho y’abanyarwanda, gusesengura iyakirwa ku bibazo by’imibereho ya politiki bishingiye ku moko, gusesengura uko politiki icunga (gérer) ikibazo cy’amoko, no gutegura ingamba n’ibisubizo mu guhangana n’ikibazo cy’amoko, Imibare yavuye muri ubwo bushakashatsi igaragaza ko ku bantu babajijwe ku mibanire y’abanyarwanda, 53 % baga-

ragaje ko imibanire hagati y’abahutu, abatusi n’abatwa ari myiza cyane, 40 % ngo babona biraho (assez bien) naho 6 % ngo basanga imibanire imeze nabi. Ku bavuze ko imibanire ari myiza, 49 % basanze biterwa no gu-tabarana , gushyingirana hagati y’amoko atandukanye, umutekano n’ubwumvikane, 10 % basanga ari ugufashanya (entraide), naho 1 % basanga ari ukwizerana, no kwihanganirana (Tolérance).Ku bavuga ko imibanire imeze nabi, ngo babishingira ko guhuza kw’abanyarwanda bigifite inz-itizi zitandukanye zirimo nko gusuzugurana hagati y’amoko, amakimbirane ashingiye ku manza mu nkiko Gacaca, uburyarya, kutumvikana, inzika, ubwoba bwa mugenzi wawe, kutavugisha ukuri no guhemukirana. Izo nzitizi zose ngo zikaba zigomba kubanza gu-kurwaho kugirango abanyarwanda babone kugera ku mibanire myiza irambye.Ku byerekeranye n’imibanire hagati y’abaturanyi b’ubwoko butandukanye , bavuze ko basanga imibanire babona atari myiza, ngo ikibazo hagati y ‘abarokotse jenoside n’ababiciye nicyo bashy-ize imbere. Abantu 68 % bemeje ko mibanire ari myiza hagati y’abahutu n’abatutsi, 82,5 % hagati y’abatwa n’abahutu, 79 % hagati y’abatutsi n’abatwa . Hari

kandi n’imibanire ngo ishingiye kuri gacaca, ubwishishanye bukaba bungana na 35 % naho gushyingiranwa ngo nta kibazo kuko bingana na 84 %.Ku byerekeranye no kugenzura ub-woko, ngo 68 % bavuze ko ntacyo baburebaho naho 28 % bavuga ko babyibazaho. Muri rusange ngo icyo abantu bashyira imbere , 57 % bagaragaje ko bibona cyane mu bwenegihugu kurenza uko bibona mu moko. Cyakora Dr Munyan-damutsa Naason, avuga ko ku bantu babajijwe ngo uri iki, 90 % bashubije ko ari abanyarwanda, naho 1% avuga ko ari umuganga, umwubatsi…..Prof. Byanafashe Déo,umwarimu muri Kaminuza, avuga ko kuvuga ngo ndi umuhutu cyangwa umu-tutsi ari ibitekerezo bitaratuvamo , akaba ariyo mpamvu bamwe ba-vuga ko imibanire ari mibi abandi bakavuga ko ari myiza. Agira ati : “ hari abantu baba baziranye, aho usanga umuntu ugiye kureba umuyobozi runaka , aba azi ko bahuje ubwoko, akavuga ati njye ngenda nisanga iyo nzi ko duhuje ubwoko”.Prof. Gamaliyeri, avuga ko abishongorana ubuhutu cyangwa ubututsi muri iki gihugu bibareba. Yagize ati : “Umwami Rwabu-gili, uretse abatutsikazi yarong-oye n’abahutu, ndetse ngo hari n’umutwakazi wari inshuti ye mu

Bugesera”.Umushakashatsi Masabo, avuga ko abanyarwanda bigishijwe politiki nyinshi, bakaba bazi ibyo bavugira ahagaragara n’ibyo bavugira mu ibanga. Ibyo ngo ni ubushakashatsi bugomba ku-bireba, gutyo ngo hakaba hari n’imitego mu bushakashatsi igomba kwitonderwa kugirango uwo babaza ashobore gusohora ibintu azi. Avuga kandi ko ngo hari ubumenyi buke bw’amateka y’igihugu, ko Hutu-Tutsi by-abayeho ariko ko ntawabyem-eraga. Avuga ko umuhutu yari umuntu wese woroheje utashob-oraga gutera ibibazo ubutegetsi , i Bwami ngo bakaba barabitaga abatagoma (umutagoma), bakaba barabeshwagaho na duke, nta nka, ari abahinzi ndetse ngo hakaba harimo n’abigeze guhakwa. Agira ati : “Mariage ntikwiye kureberwa mu moko, umuntu yishimana n’undi ashaka”. Cyakora ngo hari abatutsi ku mugaragaro ku rundi ruhandi bakaba abahutu, ariko ngo ibyo ntawabivanaho kuko ari amateka.Kuri iki kibazo, ngo umuti aho waturuka ni ku rwego rw’igihugu, kuko ngo nibidaturuka hejuru nibi-zashoboka ivangura rizahoraho.

Kagaba Emmanuel

Umuyobozi WA IRDP Prof. Rwanyindo Ruzirabwoba (Photo:File)

Page 10: IKINAMAKURU KIRNRA ABATURARANDA No.30 Tariki ya 10 -21 …jkanya.free.fr/umusingi220411.pdf · 2011-04-22 · No.30 Tariki ya 10 -21 Mata 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

Umusingi No. 30, Tariki ya 10-21 Mata 2011Urup 10

Iki Kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda [email protected] Tel:0788350847; 0722350847 Website: WWW.UMUSINGI.COM

Amakuru

Abaturage bahinga ubutaka bw’amasambu aherereye

mu nkengero za gereza ya Karu-banda n’ikibuga cy’indege mu murenge wa Ngoma ho mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo barashinja abashinzwe umutekano bazwi ku izina rya local defense kuba babaka amafaranga ba-datinya kwemeza ko ari ruswa kugira ngo bemererwe gukuriki-rana ibikorwa byabo by’ubuhinzi basanzwe bakorera ku butaka bw’aya masambu.

Aba baturage bakaba basaba ubuyobozi bw’akarere ka Huye kubareka bagasarura imyaka yabo bari barahinze muri iyi mirima ya leta mbere yo kuhirukanwa kandi bagakomorerwa kuyikurikirana nta nyoroshyo basabwe.

Ku buso bunini bw’ubutaka bw’aya masambu ubusanzwe akaba ari aya Leta, hagaragara imyaka y’aba baturage yiganjemo amasaka ikaba yari igeze mu gihe cyo kubagarwa. Bamwe muri aba baturage bavuganye n’Umusingi bagitangaje ko Local defense bam-aze iminsi babirukana aho baba-buza gukurikirana imyaka yabo bahinze muri aya masambu.

Aba baturage bemeza ko kugira ngo umuntu yemererwe kubagara cyangwa no gusarura imyaka yeze bamusaba kubaha amafaranga 2000, bemeza ko iyo ari ruswa. Aba bahinzi binubira kuba abadashoboye kubona aya mafaranga basabwa birukanwa mu gihe bagenzi babo baba batanze iyi ruswa bemererwa gukomeza ibikorwa byabo by’ubuhinzi.

Mukandanga Merisiyana, umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 58 twamusanze ku muhanda hafi ya gereza ya Karu-banda, akaba yari afite igikomere ku kuguru, yatubwiye ko ari igiti cyamwishe ubwo aba ba local de-fense bamwirukagaho bamusanze mu isambu ye aho yari yagiye gukura ibijumba.

Yifashe mapfubyi yagize ati “Ni ba colodofesi baratwirukana, n’ubu niyo nahoze banyirukanye nataye n’inkweto zanjye. Mana nyagasani njyewe mbabazwa n’uko batwirukaho ababahaye amafaranga bagasigara bakora! Twebwe twabuze ayo kubaha bakatubuza gukora badukubita”.

Uwo mukecuru agakomeza agira ati “ubu se nabona bibiri bya buri munsi, mba nabuze na magana abiri yo kugura umunyu? Imyaka rwose ngiye kuyihorera abifite nibo bazasarura. Niyo wayabona ukayatanga none ejo uhasanga abandi nabo bigasaba ngo uyabahe kandi imyaka ubagara ari iyawe, ubwo se si ruswa?”

Mu gihe aba baturage bavuga ko

Huye: Local defense ziratung-wa agatoki mu kurya ruswa

aba bashinzwe umutekano (local defense) babirukana bababwira ko badashaka ko bahinga aya masam-bu nabo ubwabo bemeza ko ari aya Leta, ngo bari bamaze igihe gisaga imyaka 15 bayakoreramo ibikorwa bitandukanye by’ibuhinzi.

Muri iki gihe cyose akaba nta muyobozi urabaha amabwi-riza yo guhagarika guhinga. Aba baturage bakaba basaba ubuyobozi bw’akarere ka Huye kubako-morera gukurikirana imyaka bari barahinzemo ikera bakabona kuva muri aya masambu mu gihe baba babisabwe.

Sebatezi Evarisiti agira ati“Niba badukuyemo twese baduhagarike ariko badahagaritse abatatanze amafaranga ngo abayabuze ba-bangire kubagara imyaka yabo. Nk’ubu njye bamaze kuntwara amasuka kabiri basanga umugore n’abana bagiye kubagara amasaka bakabura amafaranga yo kubaha.”

Ushinzwe Lokodifensi nawe arabizi

Murenzi Frank ashinzwe guhuza ibikorwa bya Local defense mu karere ka Huye avuga ko kuba lo-cal defense zirukana aba baturage muri aya masambu ari amabwiriza bahawe n’ubuyobozi bw’akarere.

Yemera kandi ko kwaka abaturage ruswa kuri bamwe muri aba ba local defense byagiye bigaragara, gusa ngo ntawabiba-tumye. Yagize ati “Agronome na Executif w’akarere nibo batanze amabwiriza yo guhagarika bariya baturage guhinga ariya masambu ya leta kuko hari ibindi bikorwa bihateganirijwe”.

Agakomeza ati “Ahari abantu ntihabura urunturuntu, byarabaye narabyumvise ko hari abaka ruswa byanatumye noherezayo umuy-obozi asanga koko hari bamwe bemererwa bagahinga. Ariko ku-gira ngo duce urwikekwe twahise duhindura abahakoreraga twoher-ezayo abandi kandi nabo tubaha amabwiriza.”

Kuri ibi bibazo twavuganye na Nshimiyimana Vedaste, umu-nyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Huye nyuma y’uko ushinzwe ubuhinzi ku karere n’umuyobozi w’akarere ka Huye ku mpamvu z’uko ari bashya batazi neza aho ikibazo cy’aya ma-sambu cyari kigeze. Nshimiyimana avuga ko nta masezerano bafitanye n’aba baturage yo kuba bakore-sha ubutaka bwa leta aho inzego z’umutekano zifite inshingano zo kubahagarika.

Akaba asaba abaturage ba-hagaritswe bari barakoreyemo ibikorwa kugana akarere bakabig-aniraho. Ati “ Ubundi ubutaka bwa Leta burakodeshwa mbere yo ku-bukoreramo, bariya baturage rero

bakoze amakosa kuko babwiga-bije, nzi neza ko nta masezerano bafitanye n’akarere yo kuhakorera. Niba hari ababa bari bafite ibikor-wa bahagaritswe nabasaba kuza ku karere tukabivuganaho ariko ntawemerewe kwigabiza ibya Leta

atabiherwe uburenganzira.” Aba baturage barinubira kuba

basabwa gutanga ruswa ngo beme-rerwe gukurikirana ibikorwa byabo by’ibuhinzi bakorera ku butaka bw’aya masambu bavuga ko ari aya leta mu gihe amategeko ahana

y’u Rwanda ateganya ibihano ku muntu uwo ari we wese wakira cyangwa agatanga ruswa.

Kanamugire Antoine/ Huye

Muri iki gihe abanyar-wanda hirya no hino

bibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’ 1994 ku nshuro ya 17 , uhagarariye abacitse ku icumu bo mu karere ka Huye yatangaje ko n’ubwo hari byinshi byakozwe mu guhindura imibereho yabo, ubu bagihura n’ingorane bakaba basaba Leta ko yabarwanaho ikabafasha kubikemura.

Ibi Kabarega Eduard, umuy-obozi uhagarariye abacitse ku icumu mu karere ka Huye, yabivuze kuri tariki ya 07 Mata 2011, kuri sitade ya Huye ahari hateraniye abaturage bo mu murenge wa Ngoma bibuka ku nshuro ya 17 Jenoside yakore-we abatutsi mu mwaka w’1994.

Mu ijambo rye, Kaba-rega Eduard, yatangiye ashima abagize uruhare mu ihagarikwa rya Jenoside yakorewe abat-utsi, anashimira abashinzwe umutekeno uburyo badahwema kubungabunga umutekano w’abacitse ku icumu.

Mbere y’uko agira icyo avuga ku bibazo by’abacitse ku icumu mu karere ka Huye, yabanje gusobanurira abari bateraniye kuri iyi stade ko kwibuka ari inshingano ya buri wese.

Kabarega yagize ati “kwi-buka ni inshingano za buri mu nyarwanda wese, si mu gihe cyo kwibuka gusa ahubwo igihe cyose”. Akomeza asaba abanyarwanda kuvugisha ukuri ku byabaye barinda ibinyoma no kugoreke amateka.

Kabarega yavuze ko n’ubwo abacitse ku icumu bamaze kugera kuri byinshi nyuma y’iyi myaka 17 Jenoside ihagaritswe, bagifite ibibazo bikibakomer-eye.

Ati “n’ubwo abacitse ku icumu hari aho bamaze kugera mu mibereho myiza baracyafite

Huye: Abacitse ku icumu baracyugarijwe n’ibibazo

ibibazo bibakomereye”Kabarega yakomeje avuga

ko kubera ubukene bukirangwa mu bacitse ku icumu n’ibibazo by’imibereho, usanga umubare w’abahungabana wiyongera akaba yasabye buri muntu wese kugira uruhare mu ikemurwa ry’iki kibazo, aho yasabye abayobozi kubakorera ubuvu-gizi n’amafaranga y’ingoboka asa n’ayavuyeho bakayongera.

Usibye iki kibazo cy’ihungabana, uyu muyobozi yavuze ko kugeza ubu hari abantu batavugisha ukuri ku byabaye atanga urugero rw’i Matyazo aho abantu banze kwerekana aho bari baratabye imibiri y’inzirakarengane ikaza kuboneke nyuma.

Ibindi bibazo Kabarega ya-vuze ni ibibazo by’abana bimp-fubyi ubu babayeho mu buzima butari bwiza aho yagaragaje ko bamwe bava ku ishuri bakabura aho baba abandi bakaba bam-burwa imitungo yabo, bityo akaba asaba inzego zitandu-kanye kubafasha gukemura iki kibazo.

Yakomeje asaba akarere kububakira urwibutso rw’akarere aho yagize ati “Huye nta rwibutso ifite kandi siko karere gaken-nye mu Rwanda iki nacyo ni ikibazo, twifuza urwibutso rw’amateka”.

Mutwarasibo Cyprien umuy-obozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu imari n’amajyambere yatan-garije Umusingi ko bagiye kugira icyo bakora ku bibazo bihari bakabishakira umuti.

Ati “ibibazo byavuzwe kandi twe nk’abayobozi tubereyeho kubafasha tuzagenda tubike-mura”. Akaba yongeyeho ko ibyo bamaze gukora nyuma y’imyaka 17 Jenoside yakore-

we abatutsi ihagaritswe hari icyakozwe kandi akaba avuga ko ari uguhozaho. N’ubwo yemeje ko bazakomeza gufa-sha abacitse ku icumu kugira ngo biteze imbere yanabasabye ko bajya bihangira imirimo ishobora kubafasha mu mi-bereho yabo.

Ku kibazo cy’uburyo bat-eganya kubaka urwibutso, umuyobozi w’akarere yagize ati “icyerekeranye n’urwibutso rw’akarere twaratangiye, ubu hagiye kujyaho konti yo kun-yuzaho amafaranga yo kubaka urwibutso kandi urwibutso rutandukanye n’imva”.

Akaba yarangije asaba buri muntu wese kwihesha agaciro no guharanira ukuri birinda kushigikira ibinyoma. Ati “umuntu ni we wihesha agaciro, mureke twiheshe agaciro tudakora ibintu bi-kadutesha nk’ibinyoma, ibi-huha. Kandi ikinyoma buri gihe gitsindwa n’ukuri nituvugishe ukuri tubeshyuze abasebya igihugu cyacu”.

Uyu muhango wo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 17 mu murenge wa Ngoma ukaba wabereye kuri stade y’akarere ka Huye aho watangijwe n’urugendo rw’abaturage ba Ngoma bava ku nzu mberebyombi y’akarere berekeza ku rwibutso rwa Ngoma aho bahawe impanuro n’abayobozi b’amadini atandu-kanye bagashyira n’indabo ku mva nyuma bakomereza kuri stade aho baherewe ibiganiro n’ubuhamya mbere yo guku-rikirana ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Pascal Gashema/Huye

Page 11: IKINAMAKURU KIRNRA ABATURARANDA No.30 Tariki ya 10 -21 …jkanya.free.fr/umusingi220411.pdf · 2011-04-22 · No.30 Tariki ya 10 -21 Mata 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

Umusingi No. 30, Tariki ya 10 -21 Mata 2011 Urup 11

Iki Kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda [email protected] Tel:0788350847; 0722350847 Website: WWW.UMUSINGI.COM

Journal UmusingiP.O. Box 4305 Kigali

Tel: 0788350847 / 0788595373

Advertising Rates / Ibiciro byo kwamamaza

Black and White Full Page 300.000 Frw Half Page 200.000 Frw

Coloured / Amabara Full Page 450.000 Frw Half Page 300.000 Frw

Supplement Rates

Amakuru

Ubuyobozi bw’Ikinyamakuru Umusingi bubabajwe no kubamenye-sha ko ubu hashize amezi 2 urubuga

rwa Internet rw’ikinyamakuru Umusingi rufunzwe mu Rwanda.

Tuboneyeho umwanya wo kubame-nyesha ko tutazahwema kubagezaho

amakuru nyayo no kubabera ijwi

Ku italiki ya 1 Mata 2011 nimugoroba, Frans

Makken, Ambassaderi wa Leta y’Ubuholandi mu Rwanda, aher-ekejwe n’itsinda ry’abandi Bahol-andi bagera ko 10 bagiye gusura Madame Victoire Ingabire, Umuy-obozi mukuru wa FDU-INKINGI ufungiye muri gereza nkuru ya Kigali. Muri icyo gikorwa cya-maze iminota 30 bashoboye ku-ganira ku buryo afunzwemo, aho iby’urubanza rwe bigeze ndetse n’ibijyanye n’inkunga Ubuholandi bugenera u Rwanda.

Itangazo dukesha umuy-obozi wungirije by’agateganyo w’sihyaka FDU-INKINGI Bwana Boniface Twagirimana, avuga ko Madame Victoire Ingabire yifuje ko inkunga igenerwa imishinga irebana n’iterambere ry’abaturage ikwiye gukomeza.

Ku byerekeye ifungwa rye, yasobanuye ikibazo cy’uko ubutabera butigenga, ukwivanga kwa guverinoma mu butabera no kubukoreramo ndetse no ku gaciro k’imanza zicibwa n’ubutabera bubogamye.

Leta yakoze ibishoboka byose kugira ngo yoroshye urugendo rwa Ambasaderi w’igihugu cy’Ubuholandi mu Rwanda hamwe n’itsinda ry’urubyiruko rw’Abaholandi yari ayoboye bari mu muryango uharanira “ubum-we”, abashinzwe umutekano kuri gereza baranabemereye ngo bafate amafoto yurwibutso yo kwerekana ko Madame Victoire Ingabire afashwe neza. Nyamara ku munsi

Ambassaderi w’Ubuholandi mu Rwanda yasuye Ingabire muri gereza nkuru ya Kigali

ukurikiyeho benshi mu bana bato b’abanyarwanda baje gusura Ma-dame Victoire Ingabire bahejejwe hanze. Batanu muri bo bayobowe na Madame Alice Muhirwa, Umubitsi wa FDU-INKINGI ni bo bonyine bemerewe kumubona naho abandi barindwi bakumiriwe hanze y’umutamenwa.

Muri iryo tangazo ryashyizwe ahagaragara, FDU-INKINGI igira iti “N’ubwo mu Rwanda, Perezida wa Republika yatowe n’amajwi adasanzwe agera kuri 93,5% nk’ayajyaga atangazwa mu matora y’ibindi birangirire mu gutegeke-sha ingufu nka Staline, haragarag-ara nanone inigwa rikomeye rya demokarasi mu Rwanda n’itotezwa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, itangazamakuru ryigenga ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta (civil society). Abayobozi bose b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ubu babarizwa muri gereza nkuru ya Kigali bashinjwa ibyaha bishamikiye kuri politiki: Madame Victoire Ingabire umuy-obozi mukuru wa FDU-INKINGI, Bernard Ntaganda umuyobozi mu-kuru wa PS Imberakuri, Deogratias Mushayidi umuyobozi wa PDP Imanzi na Charles Ntakirutinka umuyobozi wa PDR-Ubuyanja. Umuyobozi wungirije w’ishyaka riharanira ibidukikije mu Rwanda André Kagwa Rwisereka, yaraho-towe ndetse acibwa umutwe mu minsi mike yabanjirije amatora ya perezida yo muri Kanama 2010. Umunyamakuru w’ikinyamakuru kinenga ubutegetsi bw’igitugu

bw’iyi Leta ariwe Jean – Leonard Rugambage yishwe n’amasasu yarashwe; ibinyamakuru by-inshi byigenga birahagarikwa n’abanyamakuru bagakatirwa ibihano by’igifungo biremer-eye cyane. Ngicyo igipimo cya demokarasi dufite mu Rwanda. Iyi ikaba ari indorerwamo amahanga akwiye guheraho akosora isura y’ubutegetsi akomeje gutonesha mu rwego rw’inkunga zisim-burana”.

Ishyaka FDU-INKINGI ri-ratangaza ko rishyigikiye poli-tiki y’iterambere ishingiye ku ntambwe ya demokarasi cyangwa imfashanyo zikajya zitangwa hakurikijwe ubwisanzure buhabwa

abaturage mu nzira ya demo-karasi n’ukuntu uburenganzira bw’ikiremwamuntu bwubahirizwa. Iyo politiki igashingira ku nyungu nyakuri z’umuturage, aho kureba inyungu z’abategetsi ba Leta izihabwa.

Nyuma yo kubonana na In-gabire Victoire, ambasade y’u Buholandi mu Rwanda yaganiriye na Minisitiri w’Ubutabera ngo bavugane ibijyanye na Ingabire Victoire. Abaholandi basuye Ing-abire kandi batangaje ko basanze ameze neza.

Ingabire Victoire yaje mu Rwanda atrurtse mu gihugu cy’ubuholandi aho yari amaze imyaka igera kuri 16, aza mu Rwanda aje kwitabira ama-tora ya Perezida wa Repubulika nk’umukandida wigenga. Akuriki-ranyweho kubiba amacakubiri, kubuza igihugu umudendezo, gu-korana n’ imitwe y’iterabwoba no gushinga umutwe witwaje intwaro.

Tubibutse ko muri Gashyantare 2011, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Buholandi Ben Knapen yasuraga u Rwanda, yabonanye kandi n’abayoboke ba FDU-Inkingi.

Rwego Tony

Ingabire Victoire (Photo:File)

Page 12: IKINAMAKURU KIRNRA ABATURARANDA No.30 Tariki ya 10 -21 …jkanya.free.fr/umusingi220411.pdf · 2011-04-22 · No.30 Tariki ya 10 -21 Mata 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

Umusingi No. 30, Tariki ya 10-21 Mata 2011Urup 12

Iki Kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda [email protected] Tel:0788350847; 0722350847 Website: WWW.UMUSINGI.COM

Amakuru

Ubwo yagezaga ijambo rye ku mbaga y’abantu bari

bateraniye kuri Stade Amahoro tariki ya 7 Mata 2011 bari baje mu muhango wo kwibuka ku ns-huro ya 17, Perezida wa Ibuka Dr Dusingizemungu Jean Baptiste ya-vuze ko abacitse ku icumu bagifite ibibazo byinshi birimo umutekano mucye, aho bamwe bakomeje guhigwa, abandi bakagirirwa nabi, asaba Leta ko yakomeza guhana by’intangarugero bene abo bantu.

Ikindi yagarutseho ni uburyo imitungo y’abacitse ku icumu ikomeje kwangizwa, ariko ako-meza kuvuga ko IBUKA nayo ikomeje kubakorera ubuvugizi. “IBUKA izakomeza ubuvugizi ku mitungo y’abacitse ku icumu yafatiriwe n’abo bafitanye ama-sano ,imitungo yafashwe na Leta ikayikoreramo ibikorwa ishaka ariko ntibahabwe ingurane”

Ikindi kibazo Dr Dusingize-muntu yagarutseho kandi kikaba cyarakuruye impaka ndende ni ikibazo cy’indishyi, aho yavuze ko IBUKA izaharanira ko abaci-

Abacitse ku icumu bagomba guhabwa indishyi-IBUKA

tse ku icumu bahabwa indishyi, haba ku mpande z’ababiciye ndetse n’amahanga yareberaga igihe abantu bicwaga bazizwa uko baremwe.

Yakomeje asaba abacitse ku icumu kwihesha agaciro, cyakora avuga ko n’ubwo abacitse ku icu-mu bagifite ibibazo byinshi, hari intambwe ishimishije yagezweho kuburyo kugeza ubu hari abasore n’inkumi 1603 bacitse ku icumu barangije Kaminuza,ubu bakaba bari mu mirimo itandukanye hirya no hino mu gihugu, ndetse ubu abacitse ku icumu bakaba bamawe kubakirwa amazu 36604.

Mu ijambo rye yagejeje ku bari aho , Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye Abanyarwanda bose guhora bibuka kuko ngo iyo umuntu atibuka nawe agera aho akiyibagirwa.

Perezida Kagame kandi yabwi-ye Abanyarwanda ko kwibuka ari ngombwa kandi ko bizahoraho imyaka yose. “Iyi ni inshuro ya 17 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kandi tuzibuka n’inshuro

ijana ndetse turengeho; kwibuka ni ngombwa kuko iyo utibuka nawe uriyibagirwa, kandi iyo utibuka, iribi rirasubira”.

Perezida Kagame yavuze ko ari ngomba cyane ko Abanyarwanda bibuka bashingiye ku kuri, ndetse bakibuka bihesha agaciro kuko bigeze kukamburwa ndetse nabo ubwabo bakakiyambura. “Aban-yarwanda twibujije agaciro igihe twemeraga ko abandi bakatwam-bura natwe tukakiyambura; nta wundi waguha ukuri n’agaciro utabyihaye, twambuwe agaciro twemera kugatakaza ariko ibyo tuvuga bya “Never again” ni ibyo kutemera kwamurwa agaciro ukundi”.

Yakomeje abwira Abanyar-wanda ko aribo bakwiye gufata iya mbere mu kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 aho baherereye hose.

Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati: “Uru Rwanda hapfuye umubiri, urahohoterwa, wishwe urubozo n’agashinyaguro, ariko

umutima w’u Rwanda ntiwap-fuye kandi uwo mutima ntuzigera upfa”.

Ubwo yavugaga ku ruhare rw’ubutabera mpuzamahanga mu gucira imanza abakoze Jenoside mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko hari abanyamahanga bashaka kwigisha uRwanda ibire-bana n’ubutabera bunoze, mu gihe bo bacumbikiye abakoze Jenoside, bakamara imyaka 17 baca uruban-za rw’umuntu umwe gusa.

Perezida Kagame ariko yavuze ko impamvu zo kwanga gucira imanza aba bantu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari uko batinya ko uruhare rwabo rwagaragara.

Yavuze kandi ko nta muntu uwo ariwe wese ukwiye guha Abanyar-wanda amasomo y’uko bakwiye kubaho ahubwo bo ubwabo aribo bakwiye kwiha agaciro mu byo bakora byose.

Perezida Kagame kandi yas-abye Abanyarwanda bose gufa-tana mu mugongo muri iki gihe cy’icyunamo mu rwego rwo

guhangana n’ingaruka z’amateka bahuye nazo bityo bakihesha agaciro aho kugahabwa n’abandi. Yagize ati: “Banyarwanda, bi-rumvikana akababaro n’agahinda Abanyarwanda bafite ni byinshi ariko na none dushobora kubiva-namo imbaraga zo guhangana na byo ndetse n’imbaraga zo kubaka ejo hazaza habereye u Rwanda, inzira tujyamo n’ubwo ari ndende tuyigeze kure kandi biradusaba gufatana urunana ngo tugere kure”.

Ubwo yashimangiraga intego y’uyu mwaka ivuga ngo Dushy-igikire ukuri twiheshe agaciro yagize ati: “Icyangombwa ni ukuri, ni agaciro na wa mutima wacu udakwiye gupfa”.

Yongeyeho ati: “Kwibuka neza ni uko twakora ibishobokla byose ntitugire umwanya na muto duha abashinyagura, ntabwo badushin-yagurira ngo natwe twishinyaguri-re, ni uguhangana nabyo”.

Mabango Ismail

Announcement

Page 13: IKINAMAKURU KIRNRA ABATURARANDA No.30 Tariki ya 10 -21 …jkanya.free.fr/umusingi220411.pdf · 2011-04-22 · No.30 Tariki ya 10 -21 Mata 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

Umusingi No. 30, Tariki ya 10 -21 Mata 2011 Urup 13

Iki Kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda [email protected] Tel:0788350847; 0722350847 Website: WWW.UMUSINGI.COM

Amakuru

Abana mwese mugire amahoro kandi Imana

ibahezagire mu byo mukora byose. Mbahaye ikaze kuri mwebwe mwese muje mu biruhuko, mukaba murangije igihembwe cya mbere. Aba-tahanye umusaruro ufatika (amanota meza) nimwishime kandi munezerwe. Hanyuma ababaye abanebwe mwisubire-ho dore ko hasigaye ibihembwe biribiri kugira ngo umwaka urangire.

Hari abana rero bagira ingeso mbi yo kubeshya, bagataha bakabeshya ababyeyi ko babonye amanota meza cy-angwa se babonye umwanya mwiza kurusha abandi, ibyo akenshi babikora babonye ko ababyeyi batabonetse ku munsi w’amanota.

Ubusanzwe muzi ko kubeshya ari icyaha ndetse gihanwa n’amategeko. Niyo mpamvu umwana watahu-weho igikorwa cyo kubeshya akubitwa iz’akabwana, kandi birumvikana arababara. Iyo azi ubwenge ntiyongera kubeshya bityo akazakura yitwa inyan-gamugayo.

Ndibuka, cyera hari umwana wigeze kujya abeshya ko ajya kwiga ahumbwo yageraga mu nzira akikatira izindi nzira akajya mu rugomo n’abandi barara, amasaha yo gutaha yagera akaba ari we utanga abandi kugera mu rugo hanyu-ma ababyeyi be nabo bakamu-shima cyane bakamugaburira bavuga ko ari umwana mwiza utajya utinda mu nzira avuye ku ishuri.

Yakomeje kujya abigenza atyo nyuma ku munsi wo kuvuga amanota baza gusanga ntacyo yakoze. Yageze mu rugo abeshya ababyeyi ko yabaye uwa gatatu, ababyeyi nabo bamubagira agakoko baramu-shimira. Nyuma ababyeyi baje gutahura ko atigeze agera ku ishuri, baramukubise shahu !!!! N’ubu agenda avuga ko atazibagirwa inkoni yakubiswe. Yisubiyeho ariga none ni mwarimu muri segonderi iwabo

Abana mwirinde in-garuka zikomoka

mu kubeshyamuri Gatsibo.

Urwenya :Cya robo gitahura ababeshya !Umunsi umwe umugabo

yatahanye robo (robot) ime-nya umuntu uri kubeshya ikajwigira! Nyuma umwana we yavuye kubwirwa amanota ku ishuri, nuko ageze mu rugo ise aramubaza ati « Wabaye uwa kangahe? » Umwana ati « nabaye uwa mbere! Robot iti « jwiiiiiiii! » Ise ati « Uram-beshya kandi ndaguhonda-gura”! Umwana ati « Papa nakubeshyaga nabaye uwa gatanu”! Robot iti « jwiiiiiii”! Se amuteragura inshyi! Umwa-na ati «Papa rwose ni uwa cumi »! Robot iti « jwiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii!!!!!!!!!!!!!!” Ise arahonda!

Icyana cyabonye bikiyobeye kivugisha ukuri kiti « Rwose nabaye uwa mirongo itatu n’ umwe!” Ise ati « Wa giswa we, cyambeshyeraga iki! » Umwa-na nawe yahindukiranye se ar-amubaza ati « ese ubundi wowe wabaga uwa kangahe?” Se ati « Njye nabaga uwa mbere!” Robot iti « Jwiiiiiii!!” Um-wana ati « urambeshya nanjye ndagukubita!” Se ati “Mwana wanjye erega nabaga uwa cumi!” Robot iti « jwiiiiiiii!!!” Umwana arasimbuka amwasa urushyi!

Se arongera ati “mwana wanjye nabaga uwa mirongo ine!” Robot yenda gush-wanyuka iti «Jwiiiiiiiiiiiiii” Umwana arongera arakubita! Ise ati « mwana wanjye nabaga uwa nyuma erega! » Robot iti “jwiiiiiiiiiii” Umwana arakubita aramunoza! Se bimuyoboye ati “erega mwana wanjye sinegeze nkandagira mu ishuri!” Ngayo nguko.

Nawe niba ufite igitekerezo, urwenya cyangwa se inkuru yafasha abana, wayitugezaho kuri adiresi ikurikira:

Dusabimana ClaverTel.:0788463387 E-mail:

[email protected]

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Cyarwa basan-

zwe benga inzoga y’inkorano izwi ku izina rya Nyirantare cyangwa Muriture, barasaba abayobozi ko babaha uburengan-zira bwo kuyenga kuko bavuga ko ariho bakura amafaranga ababeshaho.

Ibi ni ibyatangajwe na bamwe mu baturage ikinya-makuru Umusingi cyasanze kuri sitasiyo(station ) ya polisi yo mu murenge wa Ngoma akarere ka Huye intara y’amajyepfo tariki ya 03 Mata 2010, aho bari bafungiwe bazira kwenga iyi nzoga.

Aba baturage bakaba bari bafatiwe mu murenge wa Tumba akagari ka Cyarwa mu karere ka Huye.

Umusingi ukigera kuri station ya polisi ya Ngoma wasanze abantu barenga makumyabiri(20) bicaye hafi y’iyi station aho polisi ikunda kwicaza abantu baba bafashwe bakekwaho ib-yaha barimo baganira.

Gusa abo ikinyamakuru cya-bashije kuganira nabo ntibi-fuje ko amazina yabo agaragara mu gitangazamakuru bitewe n’impamvu banze gutangariza umunyamakuru.

Perezida wa Repubulika yabashishikarije kwihangira

imirimoUmwe muri bo yatangiye

avuga ko babafashe babaziza kwenga inzoga yitwa Nyirantare akaba yarongeyeho ko banayita Muriture.

Yakomeje avuga ko abona gu-pima iyi nzoga atari bibi , akaba yarongeyeho ko abona idatandu-kanye n’izindi nzoga zicuruzwa. Yagize ati “gupima iyi nzoga si bibi ni ukwihangira imirimo nk’uko Perezida wa Repubulika ahora abidushishikariza”.

Uyu mudamu yakomeje avuga ko bapima izi nzoga mu rwego rwo kwishakira ubuzima nk’uko abandi bose babikora bashakisha uko babaho. Yakomeje agira ati “Gupima iyi nzoga ni ukwisha-kira imibereho nk’uko wacuruza umunyu, imboga cyangwa ibindi, aho kugira ngo njye kwiba na-pima inzoga ukaza ukampa ama-faranga nkabaho”.

Aba baturage bakomeza ba-vuga ko batazi impamvu ubuy-obozi bubabuza gucuruza iyi nzoga, aho bemeza ko babona ari nk’izindi nzoga zose, bityo bakaba basaba ko bahabwa ubu-

Huye: Abaturage bara-saba uburenganzira bwo

kwenga Nyirantare

renganzira bwo kuyicuruza.Mu gihe banyiri gucuruza iyi

nzoga basaba ko babaha ubu-renganzira bwo kuyicuruza, ku rundi ruhande abaturage baturiye aka gace bo bavuga ko iyi nzoga ikwiye gucika burundu bakaba bavuga ko iteza umutekeno muke.

Kabera Aimable umunye-shuri muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ucumbitse i Cyarwa, we yagize ati “Iyi nzoga iteza umutekano muke muri karitsiye , usanga iyo bamaze gusinda batangira kurwana, gutukana n’ibindi bibi byinshi, yewe nibayice!! Akongera ati “abenga iyi nzoga nibashake ikindi ba-kora kuko ntacyo bari gukora”.

Gusa aba bafashwe na polisi bacuruza iyi nzoga bo bavuga ko abanywa iyi nzoga basinda nk’uko banywa izindi basinda.

Bagize bati “turabyemera ko Nyirantare isindisha, none se hari inzoga idasindisha? Isindisha nk’uko Primus, Mitsingi n’izindi bisindisha”.

Mu gihe aba baturage ba-komeje gusaba ubuyobozi ko bwabaha uburenganzira bwo gucuruza iyi nzoga, umuvugizi wa polisi Superintendent Theos Badege yatangarije Umusingi ko nta muntu n’umwe ukwiye ku-gira ubukene urwitwazo agakora ibinyuranyije n’amategeko akaba asaba aba baturage gushaka icyabateza imbere binyuze mu nzira nziza

Abaturage bo mu Kagari ka Cyarwa ahakuwe izi nzoga, batangarije Umusingi ko izi nzoga zikorwa mu isukari ivanze n’umusemburo wa Kizungu bakaba bavuga ko bongeramo

n’ifu y’amatafari ahiye ndetse n’amavuta ashyirwa mu mikati.

Abahanga mu by’ubuvuzi bo bavuga ko izi nzoga zangiriza umubiri w’umuntu, aho bemeza ko nk’iyo umuntu anyoye nyin-shi zirenze urugero rwe ashobora no gusara.

Izi nzoga zikorwa rwihishwa zikaba zarafatiwe mu murenge wa Tumba akagari ka Cyarwa. Izafashwe zose polisi ikaba yarazimennye.

Pascal Gashema/Huye

ubutumwa bwanyu

Ingunguru zitekerwamo nyirantare (Photo:Gashema)

Page 14: IKINAMAKURU KIRNRA ABATURARANDA No.30 Tariki ya 10 -21 …jkanya.free.fr/umusingi220411.pdf · 2011-04-22 · No.30 Tariki ya 10 -21 Mata 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

Umusingi No. 30, Tariki ya 10-21 Mata 2011Urup 14

Iki Kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda [email protected] Tel:0788350847; 0722350847 Website: WWW.UMUSINGI.COM

Umuryango

Mbigenze nte? na Shangazi

Mukomere banwanyi bacu. Nitwa Fanny, Ndashaka kubagisha inama,nk’uko musanzwe muziduha.Ndubatse,maranye n’umugabo imyaka 8,ariko muri iyi minsi nahuye n’ikibazo kinkomereye kandi kimpangayikishije.Hashize ibyumweru bigera kuri 3,mu gitsina cyan-jye nta bubobere ngira,kuburyo niyo bugize ngo burabonetse,tugatera akabariro,bugeraho bukabura,kuburyo nkomereka,ndetse n’umugabo bikamubabaza cyane.Ntabwo rero mu myaka 8 nababwiye icyo kibazo cyari cyarigeze kibaho,kuko hari ubwo nko muri weekend twabaga tutakoze ,twakoraga nk’uduturu 8 kugeza kuri 12, kandi urumva ko zitakorwa nta bubobere(humidité vaginale)Nagiye kwa muganga bampa umuti,ariko ntacyo wabashije kumarira.Ndahangayitse cyane pe!ariyo mpamvu mbandikiye ngo mumfashe mumbwire icyo nakora.Kuko mfite ubwoba ko umugabo wanjye azajya ahandi,akanzanira ibirwara cg se akazana undi,kandi yaba afite ishingiro,kuko ntiyabasha kubaho adatera akabariro.Mbaye mbashimiye rero,nshuti zacu uburyo mwakira ubutum-wa bwanjye,no ku nama mungira.

Yewe,ndabona ufite ikibazo gikomeye,kandi koko gishobora gutuma umugabo wawe ajya gushaka abandi bamuha igituba gifite amazi. ariko se ubwo mujya mubanza gutegurana iyo mugiye kubikora? Wowe n’umugabo wawe mwagombye kubanza gutegurana,mugakarisanya kugeza ubwo mwese ibitsina byanyu bifata umurego ndetse n’umuriro ku buryo wowe ubwawe wumva ushaka ko ayishyiramo. icyo gihe igituba kiba cyajemo amazi kare rwose. niba rero agutegura ugashyukwa neza, none amazi akaba yarabuze mu gituba habe n’ububobere,kandi ukaba waragiye kwa muganga bakaguha imiti nabwo bikanga,ndumva nanjye ntacyo nakumarira,ahubwo uzajye kwa muganga utandukanye n’uwambere.

Igisubizo

Mbere yo kugusubiza,ndagirango nkubaze niba umugabo wawe yarakubwiye ko utamushimisha iyo murimo kubaka urugo? Ariko reka wenda ngerageze kugusobanurira ibirebana no gukuna.

Bigirumwami muri cyagitabo cye cyamamaye avuga ko umukobwa akuna akiri muto, ndetse agatangira ku-jya mu mihango yaragwije. Ni ukuvuga ko bikorwa n’abana bari hagati y’imyaka 10 na 14 cg se 15. Umugore wabyaye nta cyo yabona naho yakurura, kuko aba yaramaze gukomera. Naho kunyara n’abazungukazi baran-yara iyo bahuye n’umugabo uzi kunyaza. Kunyara biva kuri bombi umugabo n’umugore, iyo bakundanye bi-hagije kandi umugabo akamutegura umwanya uhagije, ntahite amusimbukira, buhoro buhoro umugore atangira kujya anyara duke gahoro gahoro kugeza amenyereye akajya atungereza. Bisaba ko umugabo we yihangana bi-hagije ntahore amutuka ngo ntanyara. Bigera aho bikaza. Kumutoteza ngo ntanyara bituma yumva adakunzwe kandi nta cyo amaze arutwa n’abandi bagore agahorana umushiha. Ibyiza ni ukumufata uko ari ariko ugerageza no kumunyaza gahoro gahoro no kumwumvisha ko agushimishije. Imibonano mpuzabitsina yose kugira ngo igende neza bikenera urukundo rw’abashakanye. Ariko ibyo mukora byose, mubikore n’abo mwashakanye. Kugenda uryamana n’abantu hirya no hino ngo urashaka abanyara irasenya ugasigara wicuza icyo washakaga, iyo ugize imana ntuzane kabutindi SIDA ngo aha ukurikiye umugore unyara, cyangwa se umugabo ukunyaza.

Erura mubiganire n’uwo mwashakanye umubwire ibikuryohera abigukorere, ureke kujya kubishakisha hanze. Gusambana akenshi bigira ingaruka mbi k’ubikora!

Natekereje ku mpamvu mu Rwanda cyane cyane rwo hambere abagore bakunaga. Nasanze ari umuco mwiza cyane buri mukobwa wese yagombye kwitabira. Impamvu ni izi: Mu mihango y’abashakanye, abagabo hafi ya bose amaherezo barasohora bityo bakaryoherwa. cyakora igishimisha umugabo kurusha ibindi, kigatuma yumva ari umugabo koko, si uko asohora, ahubwo ni uko ageza umugore ku ndunduro, akamuhaza Umugore wakunnye aryoherwa vuba, bityo bikamushimisha, akarangiza vuba bigatuma akunda umugabo kurushaho. Umugabo nawe bituma yumva ari umugabo koko, bikamutera imbaraga zo gukorera urugo rwe. Umuhango wo gukuna ufasha abashakanye kubaka ingo zikomeye, z’umutamenwa. Banyarwandakazi rero ntimuzacike ku muco karande. Nimushishikarire gukuna kubera ko ari ingira kamaro cyane.

Mwiriwe bajyanama bacu ba mbigenze nte?Nasomye umusingi no 26,kuri page 14 nsanga iriho ibyereker-anye n’umuco wo gukuna ndetse n’ibyiza byawo.None mbibarize,niki umudamu washatse utarigeze amenya uwo muco yakora kugirango ashimishe umugabo we mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina?Ese umudamu utarakunnye ashobora kunyara?Harubwo mu minsi yashize,hari abigishaga ko bishoboka ko wakuna uri umudamu uramutse utarengeje imyaka 35,ese nibyo koko birashoboka?Niba aribyo se umuntu yakoresha iyihe miti?Murakoze,ndi umudamu utarabashije gukuna,mfite imyaka 33,mbaye mbashimiye ku nama muzan-gira kugirango nshimishe uwo twashakanye.Bibashobokeye mwazansubiza kuri iyi mail,kuko ikinyamakuru Umusingi,nkibona rimwe na rimwe iyo nje i Kigali,kuko ntuye mu majyaruguru,akarere ka Burera kandi Umusingi ntuhagera.Ubakunda. Jeanne.

Igisubizo

JeanneNdabashimiye,kandi ndishimye cyane ku busobanuro mwampaye.Mu by’ukuri,umugabo ntabyo arambwira

ko ntamushimisha,ariko mbimusomamo.Tukibana bwa mbere yarishimaga nkabibona,akananyaza nkanyara nubwo ntagira imishino nawe akabimbwira ati uranyaye.Nyuma yaje kubona akazi hanze y’igihugu,tumara imyaka 2 tutabonana,agurutse aza ambwira nabi ko ntakinyara,kandi ko n’ububobere bwagabanutse.Nkeka rero ko hanze aho yarari,yabonanye n’abandi bagore bamushimishije kundusha.Wibaze ko mbere y’uko agenda,yakundaga igituba cyane,kuburyo inshuro nke twabonanaga mu ijoro ni 4,hari n’ubwo twigeze kugeza ku nshuro 8 mu ijoro rimwe.None ubu ni inshuro 1mu ijoro nabwo arinjye wamuprovotse,nkamutegura neza mukaresa ndetse namusoma akabona kubikora.Naho we kubwe ubona bitamufasheho.Ubwo rero mwakongera mukamfasha,mungira inama y’uburyo nabyifatamo.Murakoze

Urakoze Justine, kuri iki kibazo.ariko mbere yo kugusubiza reka nanjye nkubaze. Uvuze ko ukunda umuntu ukunyaza, none ukaba uvuga ko ushobora gushaka umugabo utabizi kuburyo wabimwigisha. Ese uwakunyaje mbere cyangwa ukunyaza ubu abikora ate? Ariko wenda reka nkusubize ikibazo cyawe. Kunyaza ni ibintu byoroshye. Umugabo afata imboro ye akayifatira hagati noneho akajya ayikubita ku minwa y’igituba aho bita ku mishino. Iyo umukobwa cyangwa umugore yakunye, uburibwe buraza amazi aagahita yirekura ari menshi cyane. Gusa yirinda kwinjiza imboro mu gituba.akajya akubita hejuru ku mishino kuko nibwo amazi aza.ariko nutarakunnye umugabo iyo amunyaje buhoro buhoro amazi araza.gusa bisaba guhozaho buhoror buhoro uko umugabo ashaka amazi,ageraho akaza.Ku kibazo wambajije cyerekeranye n’ibice ushobora kwibandaho ukarisa umugabo, biterwa n’ahamugwa neza. Hari uwo usoma cyane akanarangiza, hari uwo ufata ku mboro uyikaraga nawe bikamugwa neza.abenshi bakunda ko ubakarisa imboro uyifatafataho buhoror buhoro no kumabya. Bituma yumva utuntu tumwiruka mu mubiri akaryoherwa.

IkibazoMuraho ! Nasomye inkuru mwanditse yerekeye gukuna numva bi-ranyuze cyane ,none ikibazo cyanjye gitya: ese umukobwa wagiye mumihango ntashobora gukuna ngo bikunde?byaba bifite imyaka bigarukiraho?nk’abantu twaturutse hanze y’uRwanda abenshi ntabwo twigeze tumenya uwo muco. Ngaho murakoze. Nitwa Justine

IgisubizoUrakoze Justine, icyo nakubwira ku kibazo cyawe, nuko umukobwa akuna akiri muto, ndetse agatangira kujya mu mihango yaragwije im-ishino. Nukuvuga ko bikorwa n’abana bari hagati y’imyaka 10 na 14 cg se 15. Umugore wabyaye ntabwo ashobora gukuna ngo abone imishino habe na gato n’iyo yayikurura ate kuko aba yaramaze gukomera.cyakora kuba utarakunnye ntibishobora kukubuza kunyara.

JustineNongeye kubasuhuza kandi mbashimira kubisobanuro mwampaye.Naranyuzwe kuko iyo wandikiye umuntu akagusubiza bikwereka ko akwitayeho.Icyo nabasabaga nuko mutazakoresha izina ryanjye muri journal.Ikindi kibazo: nshobora gushaka umugabo utazi kunyaza nkanjye namwigisha nte?ndacyari umukobwa ariko nshobora guzashaka umugabo utabizi kandi nyjewe mbikunda aho kugira ngo njye kubishaka hanze nkaba namwigisha akajya abinkorera.Ikindi kugira ngo unezeze umugabo muri caresse ibihe bice byumubiri wakibandaho,kuko njyewe nkunda caresse cyane. Murakoze ni ahubutaha.

Igisubizo

Muraho shangazi wacu,mfite ikibazo,ndi umugore nib-wo nkishaka ariko rugiye gusenyuka kubera kutanyara pe!!ndababaye kuko umugabo wanjye arabikunda cyaneee kuko ni abantu bo mu nka arabizi.none numiwe nukuri.kandi numva bavuga ko hari imiti bagura ayo mazi akaza.shanga,nukuri gira uko ungenza kuko n’icyanjyanye sinkigikora.murakoze cyane.Sharon

Ikibazo

IgisubizoUrakoze Sharon kubaza ikibazo cyawe,mubyukuri gishobora kuba kigu-komereye pee! ariko inama nakugira,uzicare n’umugabo wawe muganire ku mibonano mpuzabitsina. nta mugore utanyara. gusa bituruka ku mugabo uko anyaza.iyo umugore adafite imishino ukamunyaza,amazi ntahita aza.ariko iyo umugabo akomeza anyaza buhoro buhoro kandi akagaragariza umugore we ko amushimishije, umugore nawe ageraho akazana amazi n’ubwo aba ari macye,ariko ageraho akazaza ari men-shi. gusa iyo umugabo asanzwe amenyereye umukobwa cyangwa umugore ufite imishino yakubitamo imboro amazi agahita aza,biragora kugirango yihanganire uwo utanyara vuba. ariko igihe akubwira nabi ko utanyara,ubwo ntushobora kunyara rwose kubera guhangayika n’ibitekerezo byinshi.

Twandikire kuri [email protected]

Page 15: IKINAMAKURU KIRNRA ABATURARANDA No.30 Tariki ya 10 -21 …jkanya.free.fr/umusingi220411.pdf · 2011-04-22 · No.30 Tariki ya 10 -21 Mata 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

Umusingi No. 30, Tariki ya 10 -21 Mata 2011 Urup 15

Iki Kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda [email protected] Tel:0788350847; 0722350847 Website: WWW.UMUSINGI.COM

Kubera imiyoborere myiza, ETO KIBUYE ni Indashyigikirwa mu

Bumenyi NgiroMu byakozwe, hu-

batswe icyumba rusange (salle polyvalente), uburyamo (dortoir) y’abakobwa yubatswe mu buryo bugezweho ikaba yakira abana 100, ubu hakaba harimo ha-vugururwa amazu atan-dukanye agize icyo kigo.

Ku byerekeranye n’ibikoresho, Umuy-obozi wa ETO KIBUYE, avuga ko ibikoresho bihari ariko bakaba bak-eneye ibijyanye n’igihe tugezemo. Cyakora ngo ibitabo bya tekiniki ntabyo kandi n’ibihari bikaba biri mu gifaransa.

Bafite ibyumba (ate-liers) bibiri bikoreshwa mu byerekeranye no gushyira mu bikorwa ibyo bize (Pratiques), kimwe cy’ubukanishi bw’amamodoka n’icy’ubukanishi ru-sange, hakaba na Labo yihariye y’ibyerekeranye n’amashanyarazi.

Ikindi ngo ni uko mu rwego rwo kumenyereza abana hari abantu baza gusaba servisi muri

icyo kigo yo kubakorera amamodoka, bigakorwa n’abarimu, bityo abana bakareberaho, kandi bakajya no kwimenyer-eza (stage) mu bigo bitandukanye byo hanze. Umuyobozi wa ETO KIBUYE, Bwana Mu-tangana Frédéric, avuga ko n’ubwo bigenda neza, bakeneye ibikoresho big-ezweho (Equipementrs modernes), mu mashami yose, amahugurwa ku

barimu no ku bayobozi ku bijyanye no guteza imbere ikigo n’ukuntu amasomo ya tekiniki atangwa (méthodologie).

Imyidagaduro, kun-gurana ibitekerezo n’imirire

Ku byerekeranye n’imyidagaduro, Mad-amu Bagwire Es-pérance, ushinzwe umutungo(Intendant), muri ETO KIBUYE, avuga ko bafite ikipe

y’umupira w’amaguru (Football), umupira w’intoki (Volley ball, Basket ball), na Hand ball, ku buryo mu mwa-ka wa 2009 batwaye igikombe cya Hand ball mu marushanwa mpu-zamashuri (interscolaire) mu rwego rw’Akarere.

Akomeza avuga ko buri mwana wese ubu ngo afite club abariz-wamo, ari iy’ibidukikije (environnement), kurwanya SIDA(anti sida), ubutabazi (Croix-Rouge), ubumwe n’ubwiyunge, abasukuti (Scoutisme), abasaveri, bakagira na gahunda bunguraniramo ibiteker-ezo bajya impaka ku ngingo zimwe na zimwe (école de débat) . Avuga kandi ko ngo banateg-anya gushyiraho club y’intore.

Ku byerekeranye n’imirire myiza, Mad-amu Bagwire Espérance avuga ko bafite ubworo-zi bw’inka zigera kuri 6 , hakaba harimo izika-mwa, amata bakayaha abanyeshuri andi bakayagurisha abo hanze y’ishuri. Ngo bafite kandi amatungo magufi arimo ingurube.

Ku byerekeranye n’ubuhinzi, ngo bafite imirima y’imboga z’ubwoko bwose zirimo karoti (carottes), baga-hinga ibinyabijumba n’ibinyampeke (ibigori).

Abarimu, abanye-shuri n’ababyeyi hari

ibyo basabwaUmuyobozi w’ishuri

asaba abanyeshuri kwiga bagatsinda bagahesha ishema ETO KIBUYE n’ababyeyi, kudapfu-sha igihe ubusa, kuru-shaho konoza imyigire bagaha agaciro uburezi bushingiye ku bumenyi ngiro.

Asaba abarimu kunoza umwuga wabo ku gihe, kurushaho kwita ku kazi kabo bagatera intambwe imbere, bibanda cyane cyane ku ikoranabu-hanga rigezweho , ban-ashakashaka kugira ngo batange umusaruro ushi-mishije. Asaba ababy-eyi barerera muri ETO KIBUYE, gukurikirana imyigire y’abana babo, kubababonera ibyo ishuri ribasaba no gu-fatanya n’ikigo bitabira inama zibagenewe.

Umuyobozi wa ETO KIBUYE, Bwana Mu-tangana Frédéric, ashi-mira cyane Minisiteri y’Uburezi n’Akarere ka Karongi kubera ubufatanye bwiza, ku-bera ko bababa hafi mu mikorere y’ikigo ya buri gihe mu byerekeranye n’amahugurwa, imirire y’abana n’imiyoborere myiza. Ashmira kandi WDA (Workshop Devel-opment Authorithy) mu rwego rwo guteza imbe-re ikigo cyane cyane ku bijyanye n’ibikoresho.

Kagaba EmmanuelMuri ETO-KIBUYE bigisha ubukanishi no gutwara ibinyabiziga (Photo:Kagaba)

Abagize ubuyobozi bwa ETO-KIBUYE (Photo:Kagaba)

Page 16: IKINAMAKURU KIRNRA ABATURARANDA No.30 Tariki ya 10 -21 …jkanya.free.fr/umusingi220411.pdf · 2011-04-22 · No.30 Tariki ya 10 -21 Mata 2011 B.P. 4305 Kigali-Rwanda, Tel:0788350847,

Umusingi No. 30, Tariki ya 10-21 Mata 2011Urup 16

Iki Kinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda [email protected] Tel:0788350847; 0722350847 Website: WWW.UMUSINGI.COM

Uburezi

Iri shuri riherereye mu Murenge wa Bwishyura,

Akagali ka Kiniha, Akarere ka Karongi ho mu Ntara y’Uburengerazuba muri kilo-metero imwe uvuye mu mujyi wa Kibuye.

Umuyobozi w’icyo kigo, Bwana Frédéric Mutangana, yatangarije Umusingi ko iri shuri ryatangiye mu mwaka wa 1990, ryigisha ubukanishi rusange (mécanique générale) n’ubukanishi bw’amamodoka (mécanique automobile), mu mwaka wa 1997, hatangizwa ishami ry’amashanyarazi (éléc-tricité).

Kugeza ubu, ETO KIBUYE ngo ifite abanyeshuri 417, hari-mo abakobwa 63 n’abahungu 354, bigishwa n’abarimu 23 bahoraho, harimo 7 bo mu rwego rwa A0, 6 bo mu rwego rwa A1, 10 bo mu rwego rwa A2. Akomeza avuga ko mu gihe kiri imbere bateganya kongeraho amashami abiri ariyo ikoranabuhanga (ICT) n’ubwubatsi (construction), ubu amazu akaba arimo yubakwa mu rwego rwo kwitegura.

Umuyobozi wa ETO KIBUYE, avuga ko mu myaka

Kubera imiyoborere myiza, ETO KIBUYE ni Indashyigikirwa mu

Bumenyi Ngiro

ibiri icyo kigo kizatera indi nt-ambwe kigahinduka Kaminuza yigisha imyuga (Polytech-nique) kubera ko ariryo shuri ry’ikitegererezo ryatoranijwe mu Ntara y’Uburasirazuba. Ubu imyiteguro ngo ikaba yaratangiye ku buryo hata-gize igihinduka yatangira muri

2012 . Avuga kandi ko ikigo ayobora gifasha abantu batuye mu nkengero zacyo bacikishije amashuri, ntibagire amahirwe yo gukomeza , babafasha kwi-ga ubukanishi rusange kandi bagashyira mu ngiro ibyo baba bize.

Agira ati “ Ubu turashaka kongerera ubwenge amashami yose ku buryo abana bagira icyo bazi (notions) mu mat-egeko y’umuhanda, bakamenya gutwara ibinyabiziga uhereye ku mahugurwa ku buryo um-wana azajya ahava afite im-pamyabushobozi (Diplomes) ebyiri, iya tekiniki n’uruhushya rwo gutwara imodoka ( Dip-lome en Techniques et permis de conduire)”.

Imitsindire irashimishijeUmuyobozi ushinzwe ama-

somo (Préfet des études), Bwana Nsanzirazose Marcel, yabwiye Umusingi ko abana babo batsinda bishimishije ibyo bikaba biterwa n’ubwitange bw’abarimu kubera ubwitange bwabo.

Mu mwaka wa 2006, batsinze kuri 94,5 ku ijana, muri 2007, 96,3 %, muri 2008, 96%, muri 2009, 96% naho muri 2010 biba 100 ku ijana. Yagize ati “Uku gutsinda neza tubikesha ubwitange bw’abarimu bagiye bategura amasomo yabo neza n’ubwitonzi abanyeshuri baga-ragaje mu kuyakurikirana”.

Ku byerekeranye n’ikinyabupfura (discipline), avuga ko ubu bishimishije ugereranije no mu gihe gishize, aho abanyeshuri bari bameze nk’ibirara, kuko umuyobozi wari uriho yafavorizaga (fa-voriser) abanyeshuri cyane kurusha abakozi bityo biga-tuma iyo wagiraga uwo uvuga bigumuraga. Ati “ubu abanye-shuri bagendera ku mategeko y’ishuri, bakubaha abayobozi n’abakozi, bikaba bigenda neza”.

Hakenewe ibikoresho bigez-weho

Mutangana Frédéric, umuyobozi wa ETO-KIBUYE (Photo:Kagaba)

Muri ETO-KIBUYE abanyeshuri bashyira mu bikorwa ibyo biga (Photo:Kagaba) Jya ku Rup.15