1
IMFASHANYIGISHO Y’ABAHINZI www.plantwise.org Byateguriwe mu Rwanda, Gicuransi 2012 Indwara y' ububore bw' imyumbati "Kabore" Kumenya imiterere y’ikibazo Indwara ya Kabore uyibwirwa n'amabara y'umuhondo atangirira ku dutsi tw' amababi ariko ntabwo amababi yikunjakuja (apfunyarara), amabara y' ikigina agaragara kandi ku giti no kunkondo y'ikibabi, ububore bukomeye bufite ibara ry'ikigina bugaragara ku bijumba by'umwumbati iyo biciwemo ibice. Iyo Kabore ifite ubukana bukabije, umwumbati wose urabora ukicamo ubuniga bwinshi, bigatuma uhindura imiterere. Ubukana bw' indwara ya Kabore bugenda bwiyongera kugeza ubwo umusaruro w'imyumbati udashobora kuribwa. Uko iteye n’uko ikwirakwira Indwara ya Kabore iterwa na virusi iba mu mababi, mu gihimba ndetse no ku gice k'umwumbati kiribwa. Kabore ikwirakwizwa n' ingeri zo gutera zakuwe ku giti cy' umwumbati urwaye. Udusazi duto tw' umweru natwo tugira uruhare runini mugukwirakwiza indwara ya Kabore, iyo udusazi tw' umweru turumye ku mababi y' igiti cy' umwumbati kirwaye, tuvanamo virusi itera Kabore tukayikwirakwiza ku myumbati itarwaye igihe tuyirumyeho. Guhererekanya imbuto z'imyumbati zirwaye ziva mu karere zijyanwa mu kandi bituma indwara ya Kabore ikwirakwizwa mu bice byinshi bihingwamo imyumbati. Uko bayirwanya Gutera ingeri ziturutse ku giti cy' imyumbati kitagaragaraho ibimenyetso bya kabore kuko ingeri zitarwaye zimera neza kandi zigakura vuba kuruta izitewe zirwaye. Kurandura no gutwika cyangwa gutabika ibiti byose byafashwe n'uburwayi bwa kabore muri buri murima yagaragayemo. Kwirinda guhererekanya imbuto z'imyubati zivanwa mu karere zijyanwa mu kandi cyane cyane kwirinda kuzivana mu bihugu duturanye aho kabore yabaye icyorezo. Gusarura hakiri kare bituma igihombo cy'umusaruro giterwa na Kabore kigabanuka. Izina ry’umwimerere > Cassava Brown Streak Virus Iyi mfashanyigisho iberanye n’igihugo cy’u: Rwanda BYATEGUWE NA: M. Mutumwinka, J. B Muhinyuza Ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi PO Box 5016 Kigali tel: + 250 (0)78 846 0191 email: [email protected] Byatunganyijwe na Plantwise Plantwise is a global initiative led by CABI RW019Kinyarwanda Lose Less, Feed More Indwara ya Kabore igaragazwa n' amabara y' umuhondo ku mababi. (Ifoto yafashwe na J. Legg) Imyumbati yahinduye imiterere bitewe n' ubukana bukabije bwa Kabore. (Ifoto yafashwe na Noah A. Phiri, CABI)

Indwara y' ububore bw' imyumbati Kabore• Gutera ingeri ziturutse ku giti cy' imyumbati kitagaragaraho ibimenyetso bya kabore kuko ingeri zitarwaye zimera neza kandi zigakura vuba

  • Upload
    others

  • View
    2

  • Download
    0

Embed Size (px)

Citation preview

Page 1: Indwara y' ububore bw' imyumbati Kabore• Gutera ingeri ziturutse ku giti cy' imyumbati kitagaragaraho ibimenyetso bya kabore kuko ingeri zitarwaye zimera neza kandi zigakura vuba

IMFASHANYIGISHO Y’ABAHINZI

www.plantwise.orgByateguriwe mu Rwanda, Gicuransi 2012

Indwara y' ububore bw' imyumbati "Kabore"Kumenya imiterere y’ikibazoIndwara ya Kabore uyibwirwa n'amabara y'umuhondo atangirira ku dutsi tw' amababi ariko ntabwo amababi yikunjakuja (apfunyarara), amabara y' ikigina agaragara kandi ku giti no kunkondo y'ikibabi, ububore bukomeye bufite ibara ry'ikigina bugaragara ku bijumba by'umwumbati iyo biciwemo ibice. Iyo Kabore ifite ubukana bukabije, umwumbati wose urabora ukicamo ubuniga bwinshi, bigatuma uhindura imiterere. Ubukana bw' indwara ya Kabore bugenda bwiyongera kugeza ubwo umusaruro w'imyumbati udashobora kuribwa.

Uko iteye n’uko ikwirakwiraIndwara ya Kabore iterwa na virusi iba mu mababi, mu gihimba ndetse no ku gice k'umwumbati kiribwa. Kabore ikwirakwizwa n' ingeri zo gutera zakuwe ku giti cy' umwumbati urwaye. Udusazi duto tw' umweru natwo tugira uruhare runini mugukwirakwiza indwara ya Kabore, iyo udusazi tw' umweru turumye ku mababi y' igiti cy' umwumbati kirwaye, tuvanamo virusi itera Kabore tukayikwirakwiza ku myumbati itarwaye igihe tuyirumyeho. Guhererekanya imbuto z'imyumbati zirwaye ziva mu karere zijyanwa mu kandi bituma indwara ya Kabore ikwirakwizwa mu bice byinshi bihingwamo imyumbati.

Uko bayirwanya• Gutera ingeri ziturutse ku giti cy' imyumbati kitagaragaraho ibimenyetso

bya kabore kuko ingeri zitarwaye zimera neza kandi zigakura vuba kuruta izitewe zirwaye.

• Kurandura no gutwika cyangwa gutabika ibiti byose byafashwe n'uburwayi bwa kabore muri buri murima yagaragayemo.

• Kwirinda guhererekanya imbuto z'imyubati zivanwa mu karere zijyanwa mu kandi cyane cyane kwirinda kuzivana mu bihugu duturanye aho kabore yabaye icyorezo.

• Gusarura hakiri kare bituma igihombo cy'umusaruro giterwa na Kabore kigabanuka.

Izina ry’umwimerere > Cassava Brown Streak Virus

Iyi mfashanyigisho iberanye n’igihugo cy’u: Rwanda

BYATEGUWE NA: M. Mutumwinka, J. B MuhinyuzaIkigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi PO Box 5016 Kigalitel: + 250 (0)78 846 0191 email: [email protected]

Byatunganyijwe na Plantwise

Plantwise is a global initiative led by CABI

RW019Kinyarwanda

Lose Less, Feed More

Indwara ya Kabore igaragazwa n' amabara y' umuhondo ku mababi. (Ifoto yafashwe na J. Legg)

Imyumbati yahinduye imiterere bitewe n' ubukana bukabije bwa Kabore. (Ifoto yafashwe na Noah A. Phiri, CABI)