24
1 – Uko Wamenya Iby'Ahazaza 1 – Uko Wamenya Iby'Ahazaza 1 1 Inzozi Za Kera Zivuga Iby’Iki Gihe 2 Umunsi umwe umunyeshuri w’indangazi, yuriye igare ry’umwotsi, atangira gusoma igitabo kiramuhuza aratwarwa. Umugenzuzi w’iryo gare amunyura iruhande, amusaba kumwereka itike. Wa munyeshuri ashakashaka mu mifuka ye yose ariko ntiyashobora kuyibona. Arongera arisakasaka ariko noneho ashishikaye. Nuko umugenzuzi amubwirana ineza ati: “Ntacyo bitwaye, bwana, nuyibona uzayohereze ku kigo kitugenga. Nzi neza ko uyifite.” Nuko, n’igishyika cyinshi wa munyeshuri arasubiza ati: “Ntabwo ushobora kubyumva, ngomba kuyibona ubu! Nkeneye iyi tike ngo menye mu isi aho ndi kugana!” Uyu mugoroba, miliyoni nyinshi z’abantu ku isi barabaza bati: “Turagana he hano ku isi?” Ahazaza hasa nahadafututse. Bari mu rudubi. Bibaza aho isi yacu igana. Ntabwo dukwiriye gukomeza kubyibazaho. Imyaka ibihumbi bibiri na magana atandatu irashize umwami wa kera arose inzozi zerekana ukoamateka y’iyi si agomba gukurikirana. 3 (Videwo: amasegonda 10) Abahanga bavuga ko ubusanzwe abantu twese turota inshuro nyinshi buri joro. Ariko inyinshi mu nzozi turota, ntituzibuka. 4 Bishoboka ko mu nzozi zigeze zimenyekana cyane mu mateka y’isi ari izabaye mu ijoro rimwe hashize imyaka 2600, ku ngoma ya kera y’i Babuloni. Igitekerezo cy’izo nzozi cyavuzweho cyane, kandi cyandikwa kinavugwa n’ uwari uhibereye.

1 – Uko Wamenya Iby' Ahazaza · 2016-06-24 · 1 – Uko Wamenya Iby'!Ahazaza 1 – U k o W a m e n y a I b y '! A h a z a z a 3 9 Umwami akangutse kare kare mu bitotsi bye biryoshye,

  • Upload
    others

  • View
    19

  • Download
    0

Embed Size (px)

Citation preview

1 – Uko Wamenya Iby'!Ahazaza1 – Uko W

amenya Iby'!Ahazaza

1

1

Inzozi Za Kera Zivuga Iby’!Iki Gihe

2

Umunsi umwe umunyeshuri w’!indangazi, yuriye igare ry’!umwotsi, atangira gusoma igitabo kiramuhuza aratwarwa. Umugenzuzi w’!iryo gare amunyura iruhande, amusaba kumwereka itike. Wa munyeshuri ashakashaka mu mifuka ye yose ariko ntiyashobora kuyibona. Arongera arisakasaka ariko noneho ashishikaye. Nuko umugenzuzi amubwirana ineza ati: “Ntacyo bitwaye, bwana, nuyibona uzayohereze ku kigo kitugenga. Nzi neza ko uyifite.” "Nuko, n’!igishyika cyinshi wa munyeshuri arasubiza ati: “Ntabwo ushobora kubyumva, ngomba kuyibona ubu! Nkeneye iyi tike ngo menye mu isi aho ndi kugana!”"Uyu mugoroba, miliyoni nyinshi z’!abantu ku isi barabaza bati: “Turagana he hano ku isi?” Ahazaza hasa nahadafututse. Bari mu rudubi. Bibaza aho isi yacu igana. "Ntabwo dukwiriye gukomeza kubyibazaho. Imyaka ibihumbi bibiri na magana atandatu irashize umwami wa kera arose inzozi zerekana uko!amateka y’!iyi si agomba gukurikirana.

3

(Videwo: amasegonda 10) Abahanga bavuga ko ubusanzwe abantu twese turota inshuro nyinshi buri joro."Ariko inyinshi mu nzozi turota, ntituzibuka.

4

Bishoboka ko mu nzozi zigeze zimenyekana cyane mu mateka y’!isi ari izabaye mu ijoro rimwe hashize imyaka 2600, ku ngoma ya kera y’!i Babuloni." Igitekerezo cy’!izo nzozi cyavuzweho cyane, kandi cyandikwa kinavugwa n’ uwari uhibereye.

1 – Uko Wamenya Iby'!Ahazaza

2

5

Igitabo cya Danieli, igice cya kabiri kivuga iby’!icyo gitekerezo."Nyamara nyirukurota, umwami w’!igihangange Nebukadineza, ntiyashoboye (cyangwa ntiyashatse) kwibuka inzozi yarose!"Icyo yamenye gusa nuko zar’!inzozi zidasanzwe. Yari azi ko izo nzozi z’!amayobera zashoboraga kuba zifite ubusobanuro bw’!ingenzi cyane."Koko kandi, ibyo byari byo!

6

Imana Yamuhaye inzozi zitumenyesha amateka y’!isi -- cyane cyane by’!umwihariko ayo mu Burayi, n’!Uburasirazuba bwo hagati -- kuva ku gihe cy’!Umwami Nebukadineza kuzageza ku mperuka y’!ibihe!

7

Imana Ishimwe ko Yatumenyesheje ibyo "ahazaza hahatse."Ubwami bwa Babuloni bwari ubwa mbere bwo ku isi bukomeye cyane kandi bukungahaye, amahanga yari ariho muri icyo gihe abureberaho. "Babuloni kandi yari ifite umwami w’!umunyambaraga cyane. Uyu mutegetsi, kubw’!amaboko yari yarashoboye kunesha abanzi be umwe umwe kugeza aho ingoma ye yimakajwe nk’!Umugabekazi w’!amahanga.

8

Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ye, Umwami Nebukadineza yari aryamye yibaza igihe ubwami bwe buzagereza. "Nk’!uko n’!abandi bategetsi babigenza,Yashakaga kumenya iby’!ahazaza."Muri iryo joro, Imana Iri mu ijuru Ireba hasi maze Ihitamo umukorera-bushake w’!umutegetsi w’!igitugu watumye iby’!ahazaza bimenyekana.

1 – Uko Wamenya Iby'!Ahazaza1 – Uko W

amenya Iby'!Ahazaza

3

9

Umwami akangutse kare kare mu bitotsi bye biryoshye, ahagarika umutima."Yari yarose inzozi, kandi yari azi ko zerekeranye n’!ibintu by’!ingenzi cyane, ariko byagaragaraga ko atashoboraga kwibuka ibyo aribyo!" Abanyababuloni bahaga inzozi agaciro gakomeye, nicyo cyatumye umwami ashaka kumenya inzozi yarose n’!icyo zasobanuraga.

10

Birumvikana, umwami yari afite abapfumu, abakonikoni, abacunnyi, n’!abarozi."Mu by’!ukuri bashoboraga kumubwira ibyo ari byo. Bona nubwo hari mu masaha ya kare kare, bashushubikanirijwe kuza ibwami."Bahageze, bahagarara imbere y’!umwami arababwira ati,

11

(Isomo: Danieli 2:3)"“...Narose inzozi, umutima wanjye uhagarikwa no gushaka kuzimenya.” "Danieli 2:3.

12

Aba bagabo bari bameze nka benshi bigira ba nyiranzakaha bavuga ko bashobora guhanura ibizabaho."Ahari bashoboraga gupimiranya bakarotora izo nzozi, ariko ntibamenye rwose ubusobanuro bwazo. Bagenda babitinza. Nyuma baza kubwira umwami bati,

13

(Isomo: Danieli 2:4) " “...Nyagasani uhoreho iteka ryose; rotorera abagaragu bawe izo nzozi, tubone uko dusobanura impamvu zazo.” Ariko kwiyemera kwabo ntikwatinze kuyoyoka, umwami w’!umwibone, amaze kurambirwa kwiraza iwabo kwabo, byagenze bitya:

14

(Isomo: Danieli 2:5, 6) "“Nuko umwami asubiza Abakaludaya ati: ‘Sinkurwa ku ijambo:

1 – Uko Wamenya Iby'!Ahazaza

4

15

nuko nimutambwira ngo muzinsobanurire, muzatemagurwa,

16

kandi ingo zanyu zizahindurwa nk’!ibyavu.”

17

Ariko ni mumbwira izo nzozi, nzabagororera mbahe impano,

18

n’!icyubahiro cyinshi; nuko ngaho nimumbwire izo nzozi, n’!uko zisobanurwa.”"Umurongo wa 4-6.

19

Barongera bagerageza gusaba umwami kubabwira inzozi."Kur’!iyi nshuro yo umwami amenya ko bamushukaga. "Yongera kubahata ariko nyuma bemera ko batabishobora,

20

(Isomo: Danieli 2:10,11) "“ Nuko Abakaludaya basubiriza imbere y’!umwami icyarimwe bati: Nta muntu n’!umwe wo mu isi wabasha kumenyesha umwami iryo jambo;

21

kuko nta mwami cyangwa umutware cyangwa umutegeka wigeze gusobanuza umukonikoni wese cyangwa umupfumu cyangwa Umukaludaya bene iryo jambo.

22

...kandi nta undi wabasha kwerekana icyo umwami yabajije keretse imana zitabana n’!abafite imibiri."Danieli 2:10,11.

1 – Uko Wamenya Iby'!Ahazaza1 – Uko W

amenya Iby'!Ahazaza

5

23

Bibiliya ivuga k’!umwami yagize uburakari bukaze agategeke abasilikari be kurimbura abanyabwenge b’!i Babuloni bose.

24

Kubw’!amahirwe make, Danieli n’!Abaheburayo bagenzi be batatu bashyirwa mu mubare w’!abanyabwenge b’!i Babuloni, nubwo igihe umwami yahamagaraga abanyabwenge kumusobanurira inzozi, Danieli na bagenzi be batari bahari. Ubwo abasirikari bazaga gufata Danieli ngo yicwe, yaratangaye, asaba ko bamuha igihe cyo kubaza Imana Itabana n’!abantu, ngo ayisabe ubwenge bwo kumenyesha umwami inzozi. (Imirongo 12-15).

25

Bidatewe no kubaha uyu muhungu w’!umunyakuri, umwami aha Danieli igihe cyo kuvugana n’!Imana ye -- Imana Rurema."Mbega inshingano zikomeye Danieli yari afite! "Ntabwo ari ubuzima bwe gusa cyangwa ubwa bagenzi be batatu bwari mu kaga, ahubwo bwari ubuzima bw’!abanyabwenge bose b’!i Babuloni!"Danieli asubira mu nzu ye, asobanurira bagenzi be uko ikibazo giteye.

26

Nuko bose binginga Imana yo mu ijuru ngo Ihishure ayo mayobera y’!inzozi kugira ngo badapfana n’!abandi banyabwenge b’!i Babuloni."Mbega uko icyo giterane cy’!amasengesho kigomba kuba cyari kimeze!"Abasore bane b’!Abaheburayo barasenga ngo Imana Ihishure inzozi z’!umwami w’!umupagani mbere yuko itariki ntarengwa igera! (Imirongo 16-18).

27

Bibiliya ivuga ko bitatinze Imana ya Danieli yamuhishuriye ibanga rya za inzozi mu iyerekwa rya nijoro. !Imana yo mu ijuru ntiyatinze kumva no gusubiza ayo masengesho! !Nuko Danieli ashima Imana yo mu ijuru ati,

1 – Uko Wamenya Iby'!Ahazaza

6

28

(Isomo: Danieli 2:23)!“Ndagushimye, ndaguhimbaza, wowe Mana ya basogokuruza, umpaye ubwenge n’"ubushobozi,

29

unsobanuriye ibyo twagusabye; kuko utumenyeshee’"ibyo umwami ashaka.” Umurongo 23.!Mbega ibyishimo bigomba kuba byaruzuye Danieli na bagenzi be batatu b’"Abaheburayo!!Bibiliya ivuga ko Danieli yihutiye kujya kwa Arioki, umutware wategetswe kurimbura abanyabwenge. Bibiliya igira iti:

30

(Isomo: Danieli 2:24)!“Nuko Danieli ajya kwa Arioki, wari wategetswe n’"umwami kurimbura abanyabwenge b’"i Babuloni; amubwira atya, ati:

31

“Nturimbure abanyabwenge b’"i Babuloni, ahubwo unshyire umwami musobanurire ibyo ashaka.”!Danieli 2:24

32

Ubwo Danieli yazaga imbere y’"umwami, Nebukadineza yamubajije niba ashobora kumenya iby’"umwami yarose - hamwe n’"ubusobanuro bwabyo.!Reka turebere hamwe uko Danieli yashubije umwami:

33

(Isomo: Danieli 2:27, 28) !“...Ibyo bihishwe umwami yasobanuzaga, nta banyabwenge babasha kubimenyesha umwami, cyangwa abapfumu cyangwa abakonikoni cyangwa abacunnyi;

34

ariko mu ijuru hariho Imana ihishura ibihishwe, kandi ni yo yeretse umwami Nebukadineza ibizaba mu bihe bizaza...”!Imirongo 27, 28.

1 – Uko Wamenya Iby'!Ahazaza1 – Uko W

amenya Iby'!Ahazaza

7

35

Reba uko Danieli atiyitiriye ubu bumenyi.!Yari azi ko Imana Yonyine Yashoboraga guhishura iby’"ahazaza.

36

(Isomo: Yesaya 46:9,10)!Nta gushidikanya Danieli yari yarasomye muri Yesaya 46:9,10:!“...kuko ari jye Mana, nta indi. Ni jye Mana; nta indi duhwanye;

37

Mpera mw itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa...”

38

Ubu bwenge buva ku Mana, Yo Yafashe uyu mwanya Ikamenyesha Nebukadineza, natwe Ikatunyuriramo amateka y’"isi y’"imyaka igera ku 2600.!Icya mbere cyo, Danieli yasobanuye mu buryo bunonosoye izi nzozi umwami yarose:

39

(Isomo: Danieli 2:29)!“Nuko ibyawe, Nyagasani, watekerezaga uryamye ibizaba mu gihe kizaza;

40

Ihishura ibihishwe ni yo yakubwiye ibizaba.”[mu minsi ya nyuma]!Danieli 2:29.

41

(Isomo: Danieli 2:31)!Ibyakurikiyeho, Danieli asobanura inzozi:!“Nuko, Nyagasani, wabonye igishushanyo kinini,

1 – Uko Wamenya Iby'!Ahazaza

8

42

kandi icyo gishushanyo cyari kinini cyane, kirabagirana cyane, cyari kiguhagaze imbere, kandi ishusho yacyo ikaba yari iteye ubwoba.”!Umurongo wa 31.

43

(Videwo y’"amasegonda 9)!Mbese ntimwumva umwami avuga asamaye yikiriza ati “Yego, yego - ibyo niko nabibonye! Igishushanyo giteye ubwoba, kiri ahirengeye!”!Danieli asobanura inzozi mu buryo busobanutse neza ku buryo nta gushidikanya na guke Nebukadineza yagize kubyerekeye inzozi yari yabonye.

44

(Isomo: Danieli 2:32, 33)!Nuko Danieli akomeza agir’"ati: !“ Nuko icyo gishushanyo, umutwe wacyo wari izahabu nziza, kandi igituza cyacyo n’"amaboko yacyo byari ifeza, inda n’"ibibero byacyo byari imiringa,

45

amaguru yacyo yari ibyuma, n’"ibirenge byacyo byari igice cy’"ibyuma, n’"icy’"ibumba.”

46

(Videwo y’"amasegonda 14)!Uko Nebukadineza yumvaga Danieli asobanura neza neza ibyo icyo gishushanyo gikozemo nkuko yari yakibonye mu nzozi, yaratangaye.!Umutwe washashagiraga ari izahabu nziza.!Igituza n’"amaboko byari ifeza.!Inda n’"ibibero byari imiringa.!Amaguru yari ibyuma, naho ibirenge byari imvange y’"ibumba n’"ibyuma.

47

(Isomo: Danieli 2:34, 35)!Urabyitegereza, ugeza aho ibuye ryaziye, ritarimbuwe n’"intoke,

1 – Uko Wamenya Iby'!Ahazaza1 – Uko W

amenya Iby'!Ahazaza

9

48

ryikubita ku birenge by’"icyo gishushanyo by’"ibyuma n’"ibumba, rirabimenagura.”

49

“Nuko icyuma n’"ibumba n’"umuringa n’"ifeza n’"izahabu biherako bimenagurikira rimwe,

50

bihinduka nk’"umurama w’"aho bahurira mu cyi, bitumurwa n’"umuyaga, ntibyagira ishyikizo;

51

(Videwo y’"amasegonda 9)!Ikindi kigomba kuba cyarabereye umwami urujijo ni ukubona ibuye ryashyigutse ahatazwi, rikaza n’"umuvuduko mwinshi, rikikubita ku birenge bya cya gishushanyo, rikabimenagura, maze n’"umurego mwinshi rikanajanjagura rigasya cya gishushanyo cyose kigahinduka umukungugu wahushywe n’"umuyaga ku buryo kitongeye kugaragara.

52

(Isomo: Danieli 2:35)!maze iryo buye ryakubise igishushanyo rihinduka umusozi munini, rirangiza isi yose.”!Danieli 2:29-35.

53

(Videwo y’"amasegonda 8)!Umwami agomba kuba yaragize ati, “ Nibyo, ibuye ritarimbuwe n’"intoke ryaraje rimenagura igishushanyo maze rihinduka umusozi munini, rirangiz’"isi yose.” !Inzozi zose zasobanuwe neza neza nkuko umwami yari yazirose. Tekereza uko Nebukadineza agomba kuba yaratangajwe n’" ukuntu uyu musore w’"imfura yamubwiye inzozi, ijambo ku ijambo, neza neza nkuko umwami ubwe yari yaziboneye!

1 – Uko Wamenya Iby'!Ahazaza

10

54

Ku ruhande rw’"umwami, ikintu kimwe kigomba kuba cyari ukuri nyakuri nuko nta muntu wari washoboye guhishurira Danieli ibi, nta muntu ushobora kuvuga ibyo undi wundi yarose! Bishobora gusa kuba byaravuye ku Mana.

55

Umwami ashobora kuba yaribajije isano afitanye n’"izo nzozi. Natwe dushobora gutekereza nkawe. Nyamara inzozi za Nebukadineza zahanuraga gukomera no kugwa kw’"amahanga akomeye yo ku isi.!Mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ubwami bwerekanywe mu nzozi z’"umwami bwagize uruhari rukomeye muri buri gihugu cyo mu isi, cyane cyane muri ibi bihe turimo.

56

Imana Yerekanye mu magambo make uko amateka y’"isi yakurikiranye uhereye mu gihe cya Babuloni kugeza mu mwaka wa 600 mbere yo kuvuka kwa Kristo kuzageza ku ndunduro y’"amateka y’"isi.!Nyuma rero, Danieli yaje kugera ku ngingo ikomeye y’"inzozi.

57

(Isomo: Danieli 2:28)!Danieli ahanga umwami amaso agira ati:” Wa mutwe w’"izahabu ni wowe.”!Umurongo wa 38.!Babuloni yari umutwe-- igihugu cy’"izahabu nziza!!Umwami agomba kuba yaramwenyuye kubw’"ibyishimo ubwo yumvaga aya magambo.

58

Amaronko yagiye azanwa n’"abasilikari , n’"ubwiza bw’"inyubako ya Babuloni byari rudasumbwa.!Abahanga mu mateka y’"isi bemeza ko izahabu ari ikimenyetso kijyanye neza no kwerekana ingoma ya Babuloni.

59

Izahabu yari yakoreshejwe nta kurondereza mu kurimbisha inyubako z’"i Babuloni. Reba uko umuhanga umwe mu by’"amateka ataka uwo mugi ukomeye wa kera:

1 – Uko Wamenya Iby'!Ahazaza1 – Uko W

amenya Iby'!Ahazaza

11

60

“Yubatse mu ngobyi ahagana iburasirazuba; ikozwe mu mpand’"enye zingana... izengurutswe n’"imiferege...

61

inzugi zayo z’"imiringa, imirima yaho inagana mu kirere yerekana uturima tw’"utunyatsi tugeretse ku tundi...ingoro z’"umwami ebyiri...

62

ahongaho, isi yose hamwe n’"umwamikazi usumbwa na bake mu cyubahiro, bacaga bugufi, bakamukeza.

63

aho niho uyu mugi wubatse, ibi nibyo biranga umujyi mukuru w’"ubwo bwami bwashushanywaga n’"umutwe w’"izahabu.” -Uriah Smith, Ubuhanuzi bwa Danieli n’"Ibyahishuwe, ku mpapuro za 33, 34.

64

Imirima itangaje inagana mu kirere i Babuloni yari kimwe mu bitangaza birindwi bizwi ku isi kuva kera!

65

Iyo Danieli aba umunyapolitiki w’"inyaryenge ushaka kwimenyekanisha ibwami, ubusobanuro bw’"inzozi aba yarabuhagarikiye aha.!Ariko Danieli yari afite ubutumwa Imana Yashakaga guhishurira isi -- ubutumwa butari ubwo mu gihe cye gusa, ahubwo bwari n’"ingenzi kuzageza ku iherezo ry’"amateka y’"isi.

66

(Isomo: Danieli 2:39)!Nuko Danieli yicisha bugufi ariko avuga ashize amanga abwira umwami ati: !“Kandi uzakurikirwa n’"ubundi bwami budahwanije n’"ubwawe gukomera...”!Danieli 2:39.

1 – Uko Wamenya Iby'!Ahazaza

12

67

Kwa kumwenyuzwa n’"umunezero k’"umwami kugomba kuba kwarahise kuyoyoka vuba ubwo yumvaga Danieli amubwira aya magambo. Umwami w’"umwibone w’"i Babuloni ashobora kuba atari yarigeze atekereza ko haba hari irindi shyanga ryari kuzigera ritegeka isi.

68

Mu by’"ukuri, abacukumbura ibya kera bataburuye ibisate by’"ibumba byanditweho aya magambo ya Nebukadineza:

69

“Ibikingi bikomeye bya Esagila na Babuloni nashimangiye nkanabishyiraho izina ry’"ubwami bwanjye bw’"iteka.”

70

(Isomo: Danieli 4:30)!Bibiliya itangaza uko umwirasi Nebukadineza yavuze agira ati, Ngiyi Babuloni hakomeye,

71

niyubakiye ngo habe umurwa wanjye nturaho, mpubakishije imbaraga z’"amaboko yanjye, ngo haheshe ubwami bwanjye icyubahiro.”!Danieli 4:30.!Nyamara Imana Yari Yaravuze ko hari ubundi bwami bwari gusimbura ubwami bw’"izahabu bwa Babuloni.!Nuko, ibyo bisohora Danieli akiriho, arabibona.

72

(Videwo y’"amasegonda 13)!Ku ngoma y’"umwami Belushaza w’"umwirasi n’"umwibone, akaba yari umwuzukuru wa Nebukadineza, umwami Kuro w’"Abamedi agota Babuloni.

73

Itariki ya 3 mu kwezi k’"Ukwakira mu mwaka wa 539 mbere yo kuvuka kwa Kristo, ubwami bugereranywa n’"izahabu burahirikwa!

1 – Uko Wamenya Iby'!Ahazaza1 – Uko W

amenya Iby'!Ahazaza

13

74

Reba uko Imana IdasobwaYari Yarahanuye iby’"uwari gufata umugi n’"uko yari kuwufata.!Imyaka hafi 200 mbere yo kugwa kwa Babuloni,

75

(Isomo: Yesaya 45:1)!Imana Yavuze ibinyujije mu muhanuzi Yesaya, Iti: “Ibi ni byo Uwiteka abwira Kuro, uwo yimikishije amavuta, ni we mfashe ukuboko kw’"iburyo, nkamuneshereza amahanga ari imbere ye,

76

kandi nzakenyuruza abami kugira ngo mukingurire inzugi, kandi n’"amarembo ntazugarirwa.”!Yesaya 45:1.

77

Imana Yanavuze uwo ibyo byari kubaho: Ni Kuro, Umumedi, wavuzwe imyaka 150 mbere yuko avuka.

78

(Videwo y’"amasegonda 8)!Kuro ntiyashoboraga kugusha inkike, kuko zari ndende kandi zisobekeranye, yashenye anyuze iyindi nzira:!Yayobeje amazi yanyuraga hagati mu mugi, umugezi urakama maze ingabo ze ziremamo inzira, zimanukamo kugeza aho zaboneye akayira kazigeza mu mugi.!Icyo gihe, hari umuntu w’"indangazi wibagiwe asiga inzugi za rutura z’"imbere zikozwe mu miringa zifunguye, nta murinzi azisizeho!!

79

Abasirikari ba Kuro binjiye mu mugi bica umwami n’"ibyegera bye mu gihe bariho birenza za vino banyweshaga ibikombe by’"izahabu Nebukadineza yari yaranyaze ubwo yafataga umugi wa Yerusalemu.!Hari hashize imyaka Nebukadineza asahuye ibikombe by’"izahabu mu rusengero rw’"i Yerusalemu rwari rwarubatswe na Salomo.

1 – Uko Wamenya Iby'!Ahazaza

14

80

Danieli yari yarahanuye ko nyuma y’"ubwami bwagereranywaga n’"izahabu bwa Babuloni, hari kuzima ubundi bwami budahwanije na Babuloni gukomera, bugereranwa n’"igituza n’"amaboko by’"ifeza.

81

Ubutegetsi bukomatanyije bw’"Abamedi n’"Abaperesi ntaho bwari buhuriye n’"ingoma y’"icyubahiro y’"i Babuloni, nyamara bwategetse uburasirazuba bwo hagati imyaka ibinyejana bibiri. !Danieli yari yaravuze ko ubwami bw’"ifeza nabwo bwari kugira iherezo:

82

(Isomo: Danieli 2:39)!“...kandi hazaba ubundi bwami bwa gatatu bw’"imiringa, butegeka isi yose.”!Danieli 2:39 NIV.!Mbese ibyo byarasohoye? Yego rwose!

83

Ubu buhanuzi bw’"igishushanyo cy’"icyuma, bw’"inda n’"ibibero by’"umuringa, bwasohoye, igihe umusore w’"umujenerali w’"umuhanga, Alegizandere Ukomeye (Alexander the Great), yaneshaga Dario wa gatatu w’"umuperesi mu ntambara yabereye Arbela mu mwaka wa 331 mbere y’"ivuka rya Kristo, nuko ubwami bwa gatatu buba ubw’"Ubugiriki!

84

Ku myaka 25 y’"ubusore, Alegizandere aba umutegetsi w’"ingoma mpuzabihugu y’"ahantu hagutse isi yigeze kugira.

85

Umugiriki w’"umuhanga mu by’"amateka Arian wanditse ibya Alegizandere yagiz’"ati, “ Ndahamya ko nta gihugu, umugi, cyangwa abantu...aho izina rye ritageze...

86

Kuri jye mbona ko hari ikiganza cy’"Imana cyayoboye byombi ukuvuka kwe n’"ibikorwa bye.” !Ububiko bw’"Ibitabo by’"Amateka ( Historical Library), igitabo cya 16, igice cya 12.

1 – Uko Wamenya Iby'!Ahazaza1 – Uko W

amenya Iby'!Ahazaza

15

87

Aho bihuriye neza nuko benshi mu ngabo z’"Abagiriki bakoreshaga intwaro zikozwe mu muringa, icyuma cya gatatu mu nzozi za Nebukadineza.

88

Alegizandere yishwe n’"umuriro w’"ubuganga mbere yuko yizihiz’"imyaka 33 y’"amavuko. Amaze gupfa, ubwami bwe buratenteburwa maze buza kugabanywamo ibice byinshi kugez’"ubwo nyuma,

89

“ Ku"itariki ya 22 mu kwezi kwa Kamena mu mwaka w’"168 mbere yo kuvuka kwa Kristo, mu ntambara y’"i Pydna (soma Pidina), aho Alegizandere yategekaga hashiraho nyuma y’"imyaka 144 apfuye.” !Amateka ya Roma, igitabo cya 3, igice cya 10.

90

Noneho hakurikiraho ubwami butey’"ubwoba kurush’"ubundi bwose bwabubanjirije.!Muribuka ko Imana Yari Yaravuze mbere ko hari kubaho ubwami bune bugenda busimburana.

91

Mu by’"ukuri, amaguru y’"ibyuma asobanura neza ububasha burimbura butagir’"impuhwe bwaranze ubwami bwa kane bw’"isi:!Uku ni ko Danieli abubwira umwami:

92

(Isomo: Danieli 2:40)!“Arik’"ubwami bwa kane buzakomera nk’"icyuma...” (Danieli 2:40).

93

Ba Kaisari biyitaga ubwabo imana kandi bagategeka abantu bose kubasenga no kububaha.!Ni mu gihe cy’"ubutegetsi bw’"i Roma habaye"ibintu bibiri by’"ingenzi muri icyo gihugu.

1 – Uko Wamenya Iby'!Ahazaza

16

94

1. Yesu Yavukiye i Betelehemu. !Umutegetsi wo ku ngoma y’"Abaroma ni we washyizeho iteka ryo kwica abana bose b’"abahungu bari bafite imyaka ibiri cyangwa abakiri bato kur’"abo i Betelehemu.!Yari yibwiye ko Umwana Yesu Azagwamo. Kandi

95

2. Yesu Yabambwe i Yudaya, ku butegetsi bw’"Abaroma.!Umutegetsi w’"Umuroma yemera ko Yesu acirwaho iteka.!Yesu Yatewe imisumali ku musaraba n’"abasirikari b’"Abaroma, kandi ikimenyetso cy’"Abaroma cyashyizwe ku mva ya Yesu aho bageragezaga kumurindira.!Noneho inzira ubuhanuzi bwakurikiraga irahinduka. Nta butegetsi na bumwe bubumbye IBIHUGU BY’"ISI bwongeye gukurikira nyuma ya Roma.

96

(Isomo: Danieli 2:41, 43)!Danieli yarandits’"ati: “Kandi nkuko wabony’"ibirenge n’"amano, ar’"igice cy’"ibumba ry’"umubumbyi n’"igice cy’"ibyuma,

97

ni k’"ubwo bwami buzigabanyamo...

98

“...ni ko bazivanga n’"urubyaro rw’"abantu; ariko ntibazafatana,

99

nkuko ibyuma bitavanga n’"ibumba.” !Danieli 2:41, 43.

1 – Uko Wamenya Iby'!Ahazaza1 – Uko W

amenya Iby'!Ahazaza

17

100

Mu yandi magambo, umuhanuzi yavuze bitaraba ko nta bwami bw’"isi bwa gatanu buzakurikiraho, ko ahubwo ubwami bw’"i Roma bw’"ibyuma buzigabanyamo.

101

(Videwo y’"amasegonda 3)!Roma yagombaga kwigabanyamo ubwami butandukanye.

102

Ubutegetsi bw’"ibyuma bw’"ubu bwami bw’"igihangange Roma bwategetse hafi imyaka 600 buritandukanya.

103

Roma itakaz’"ugukomera kwayo n’"imbaraga zayo kubera kwishinga ibinezeza, politiki ya ruswa no guta umuco, nuko ihinduka umuhigo w’"urugomo rw’"amoko rwatangiye kujya rutera ubwami hagati y’"umwaka wa 351 nyuma y’"ivuka rya Yesu na 476 nyuma y’"ivuka rya Yesu.

104

Umwami w’"abami Augustus araneshwa, maze Roma yiremamo ibicebice bigizwe mu gishushanyo n’"ibirenge n’"amano akoze mu byuma no mu ibumba.

105

(Isomo: Danieli 2:43)!“Kandi nkuko wabonye ibyuma bivanzwemo ibumba, ni ko bazivanga n’"urubyaro rw’"abantu;

106

ariko ntibazafatana, nkuko ibyuma bitavanga n’"ibumba.”!Danieli 2:43.!Ibitero by’"abagome b’"i Roma bitum’"ubutegetsi bwigabanyamo. Uku kwirem’"ibice byerekanwa n’"ibirenge by’"ibyuma bivanze n’"ibumba, birem’"ishingiro ry’"ibihugu ubu biboneka mu Burayi.

1 – Uko Wamenya Iby'!Ahazaza

18

107

(Videwo y’"amasegonda 6)!Benshi mu bahanga mu mateka bashyir’"aya moko cumi y’"Ababarubare ku rutonde rukurikira:!Alamanni - Abadage, Burgundians -Abasuwisi, Franks -Abafaransa, Lombards -Abataliyani, Saxons -Abongereza.

108

(Video y’"amasegonda 6)!Suevi- Abaporutigali, Visigoths -Abespanyole;!Abaheruli, Abostrogoti, Abawizigoti ni amoko ubu yazimangatanye cyangwa akaba yaragiye yifatanya n’"ibihugu biyazengurutse.

109

Nanone uko Imana Yavuze ko ubu bwami butazigera bwongera guhura ngo bube ingoma imwe y’"isi bizitira iby’"ibi bihugu bikora.

110

Uburayi buzahora bwiremye mo ibice.!Ntibuzigera bufatana!!Nubwo Uburayi bugira isoko rimwe, bugakoresha ubwoko bw’"ifaranga rimwe, buracyiremye mo ibice.

111

Imana Yavuze ko naho bakwivanga n’"urubyaro rw’"abantu. Mu yandi magambo, imiryango ya cyami yagombaga gushyingirana.

112

Mu ngoro y’"umwami muri Danimarki, igiti cy’"urutonde rw’"imiryango ya cyami mu Burayi kirafotoye.!Bose bari bafitanye amasano! Bibwiraga ko mu gushyingiranwa bizabarinda intambara izari zo zose.!Nyamara, byari iby’"ubusa ntacyo byamaze.

113

Ntibigeze bahuza. Nuko rero, intambara nyinshi zarwanywe mu Burayi zari amatiku yo mu miryango!!Imana Yari Yarahanuye ko batazigera bafatana.!Bagerageje kongera guhuza ubwami bw’"i Roma nyamara ibi ntibyamaraga kabiri, nkuko ibyuma n’"ibumba bidashobora gufatana!

1 – Uko Wamenya Iby'!Ahazaza1 – Uko W

amenya Iby'!Ahazaza

19

114

Tekereze ukuntu bagerageje kenshi kongera kurundarundira ibihugu by’"Uburayi hamwe.!Byagendekeye bite aba biteguriraga kuba abategetsi b’"isi bageragezaga kunga Uburayi bwasandaye?

115

Charlemagne - YARATSINZWE, Karoli wa 5 - YARATSINZWE, Ludoviko wa 14 - YARATSINZWE, Napoleon - YARATSINZWE, Kaizari Wilhelm - YARATSINZWE, Hitileri - YARATSINZWE.!Ubwo yahungiraga ku kirwa cya Elba, Napoleon, Umufaransa w’"umurwanyi wari ukomeye wo mu myaka ibanza yo muw’"i 1800 -- yagombye kwemera ko Imana Yamurushaga imbaraga.!Aba tumaze kuvuga Imana Irabaruta bose!

116

Imana Yavuze ko BATAZAFATANA!!Urugero rujyamo neza n’"urw’"aba bashakaga gutegeka isi!!Nyamara na nubu, abantu baracyagerageza guhuriza hamwe ibihugu by’"Uburayi, ariko bisa naho byanze gufatana, nkuko Imana Yakabivuze!!Bishobora guhurira hamwe, ariko ntibishobora gufatana!

117

(Videwo y’"amasegonda 12)!Nebukadineza agomba kuba yarajijiwe n’"iby’"ubu buhanuzi.!Imana Yari yaravuze amakuba y’"izi ngoma enye zikomeye ku isi.!Yahanuye kandi ko Roma yagombaga gusimburwa n’"ibihugu byinshi, birindwi muri byo bikaba ubu biri mu burengerazuba bw’"Uburayi--bimwe bikomeye, ibindi bikennye, ariko byose byigabanijemo.

118

N’"iki cyagombaga gukurikira?!Noneho, Danieli arushaho kugaragaza ibyishimo n’"icyizere muri we avuga indunduro asobanura iby’"ibyuma bikomeye byabonetse mu nzozi. Yaranditse ati:

1 – Uko Wamenya Iby'!Ahazaza

20

119

(Isomo: Danieli 2:44, 45)!“Nuko ku ngoma z’"abo bami, Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami, butazarimbuka iteka ryose;

120

kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’"irindi shyanga; ahubwo buzamenagur’"ubwo bwami bwose bukabutsembaho; kandi buzahoraho iteka ryose.”

121

“ Ubu nibwo busobanuro bw’"inzozi z’"ibuye wabonye ryavuye ku musozi ritarimbuwe n’"intoke --

122

ibuye ryamenaguye ibyuma, n’"imiringa, n’"ibumba, n’"ifeza, n’"izahabu,

123

Ni uko Imana ikomeye yahishuriye umwami ibizaba mu bihe bizaza. Kandi izo nzozi n’"iz’"ukuri no gusobanurwa kwazo ntiguhinyurwa.” !Danieli 2:44, 45.

124

Ikizakurikiraho gikomeye mu rwego rw’"amateka y’"umuntu kizaba kugaruka kwa Kristo no kwimikwa kw’"ingoma Ye, byerekanwa n’"ibuye “ritarimbuwe n’"intoke.”!Ubwami bwe ntibuzashyirwaho n’"intoke z’"abantu, buzashyirwaho n’"ikiganza gikomeye cy’"Imana -- ubwami buzakwira isi yose.

125

(Isomo: Ibyahishuwe 11:15)!Icyo gihe ubu buhanuzi buzasohora,!“...Ubwami bw’"isi bubay’"ubw’"Umwami wacu... kandi azahora ku ngoma iteka ryose!”!Ibyahishuwe 11:15.

1 – Uko Wamenya Iby'!Ahazaza1 – Uko W

amenya Iby'!Ahazaza

21

126

Reba neza ibintu bizaheruko bivugwa n’"ubu buhanuzi butangaje bwo mu gitabo cya Danieli:

127

Kugaruka kwa Yesu.

128

Amahanga yo ku isi azagira iherezo.

129

Imana Izimika ubwami bwayo.

130

Ubu bwami bwayo buzahoraho iteka.

131

Yesu Azasigwa nk’"Umwami w’"Abami n’"Umutware utwar’"Abatware.

132

Azaza ku isi aje kwima ingoma izahoraho iteka.

1 – Uko Wamenya Iby'!Ahazaza

22

133

Danieli amaze kubwira umwami inzozi ze zishitura umutima n’"ubusobanuro bw’"Imana butangaje, Umwami Nebukadineza ahaguruka ku ntebe ye ya cyami nuko apfukama yicishije bugufi imbere y’"Imana Ikomeye ya Danieli, Yagaragayeho ubwenge n’"ububasha bitangaje.

134

(Isomo: Daniel 2:47)!Umwami abwira Danieli ati, “...N’"ukuri Imana yanyu ni yo Mana nyamana, n’"umwami w’"abami, kandi ni yo ihishura ibihishwe...” !Danieli 2:47.!Ni ukuri, Imana ya Danieli niyo Mana nshaka ko Iba Imana Yanjye --Imana Yifatiye ahazaza mu biganza byayo!

135

Imana Ibinyujije muri iki gishushanyo kinini cy’"icyuma Nebukadineza yabonye mu nzozi yarose mu myaka ibinyejana bitandatu mbere y’"ukuvuka kwa Yesu, Imana Yahishuye ibihishwe bizaba mu myaka ibinyejana by’"ahazaza!

136

Nibyo, nshuti, “izo nzozi ni iz’"ukuri, no gusobanurwa kwazo ntiguhinyurwa!”!Urugendo ruri hafi kurangira!!Ikigiye gukurikiraho gikomeye ni ukuza kwa Kristo mu bicu Aje kwima ingoma ye y’"iteka.

137

Videwo y’"amasegonda 5)!Ubwami bwerekanywaga n’"izahabu, n’ifeza, n’"imiringa, n’"ibyuma, bwose bwarahise mu mateka y’"isi.!Kandi ikigiye gukurikiraho ni ukuza vuba mu cyubahiro k’"Umwami wacu!

138

Yateganij’"ejo hazaza heza cyane dukesha amaraso Yaviriye ku musaraba i Kaluvari.!Hasigaye gusa igihe gito ngo ibi byose bisohore.!Ubu muri iki gihe, Imana Iri gutegura ubwami bwayo n’"abazabubamo.

1 – Uko Wamenya Iby'!Ahazaza1 – Uko W

amenya Iby'!Ahazaza

23

139

(Videwo y’"amasegonda 7)! Dushobora kuvuga by’"ukuri ko tuzaragwa ubwo bwami niba gusa, kubwo kwizera, dukora nkiby’"igisambo ku musaraba cyakoze ubwo cyari kimanitse hagati y’"isi n’"ijuru iruhande rwa Yesu.!Ntiyari agishobora na gato kwegera Yesu, nyamara yarazi ko ar’"umunyabyaha kandi ko akeneye gukizwa ibyaha byose yari yarakoze.!Akebutse Umukiza w’"isi, abona amaraso avirirana ashoka mu maso ava mu nguma z’"ikamba ry’"amahwa Yambitswe ku mutwe. !Yumvise mu mutima we atsinzwe. Yicuza ibyaha bye maze arataka ati,

140

(Isomo: Luka 23:42)!“Mwami, uzanyibuke, ubw’"uzazira mu bwami bwawe.” !Luka 23:42.!Maze Yesu Amwizeza ko bazaba bari kumwe muri ubwo bwami bwe.

141

Nawe ubwawe ushobora gusenga ririya sengesho maze ugahabwa ubwishingizi bwo kuzabana na Yesu mu bwami bwe buri hafi kwimikwa hano ku isi.

142

(Isomo: Matayo 25:34)!Icyo gihe nagaruka, nibw’"uzumva Kristo yivugir’"ubwe aya magambo yo kurarika ati:!“... Nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe...” !Matayo 25:34.

143

Iyi si ntabwo yaremwe n’"ibiganza by’"umuntu.!Ikomoka mu biganza by’"Imana. Dushobora guhangana n’"iby’"ahazaza dufite kwizera kwinshi. Yesu agiye kuza vuba.!Ibuye ryahagutse ritarimbuwe n’"intoki rizavungavunga igishushanyo.!Ubwami bwo kuri iyi si buzashiraho. Imana Izahita Yimika ubwami bw’"iteka, butazashira.

1 – Uko Wamenya Iby'!Ahazaza

24

144

Ushobora kugira ibyiringiro mu Mana.!Ushobora kwizera Iyi Mana.!Ushobora kuruhuka mu mutekano mu biganza byayo.!Iraguhamagara uyu munsi.!Irakurarikira kuza uyu munsi.!Irakomanga ubu ngubu ku mutima wawe.!Ubwo tugiye gusenga, mbese wakwemera kuvuga uti, “Nibyo, Mwami, nshaka kukwizera byimazeyo. Nguhaye ubuzima bwanjye uyu mwanya?”