95
- 1 - IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017 Ubumwe bw’Abanyarwanda, kwimakaza Demokarasi mu Rwanda no guharanira Amajyambere y’Abanyarwanda bose. Uru ni urugamba twiyemeje; intambwe tumaze gutera irashimishije; ariko kandi uru rugamba ruracyakomeza. Duharanira UBUMWE kuko tuzi ko umuryango ushobora kuzima iyo ujemo amacakubiri ntahoshwe; naho umuryango wunze ubumwe urasugira, ugasagamba. Duharanira DEMOKARASI kuko tudashidikanya ko ariyo nzira yonyine y’imiyoborere myiza ituma abaturage bagira ijambo n’uruhare mu bibakorerwa, kwishyiriraho abayobozi, mu kugenzura imikorere yabo, no mu gufata ibyemezo mu micungire y’Igihugu. IJAMBO RY’IBANZE Banyarwanda, Banyamuryango ba FPR-INKOTANYI by’umwihariko, namwe Nshuti z’u Rwanda n’iz’Umuryango FPR-INKOTANYI. Kuva Umuryango FPR-INKOTANYI wabaho, waharaniye kubaka

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

  • Upload
    others

  • View
    12

  • Download
    0

Embed Size (px)

Citation preview

Page 1: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 1 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017

Ubumwe bw’Abanyarwanda, kwimakaza Demokarasi mu

Rwanda no guharanira Amajyambere y’Abanyarwanda

bose. Uru ni urugamba twiyemeje; intambwe tumaze gutera

irashimishije; ariko kandi uru rugamba ruracyakomeza.

Duharanira UBUMWE kuko tuzi ko umuryango ushobora

kuzima iyo ujemo amacakubiri ntahoshwe; naho umuryango

wunze ubumwe urasugira, ugasagamba.

Duharanira DEMOKARASI kuko tudashidikanya ko ariyo

nzira yonyine y’imiyoborere myiza ituma abaturage bagira

ijambo n’uruhare mu bibakorerwa, kwishyiriraho abayobozi,

mu kugenzura imikorere yabo, no mu gufata ibyemezo mu

micungire y’Igihugu.

IJAMBO RY’IBANZE

Banyarwanda, Banyamuryango ba FPR-INKOTANYI by’umwihariko, namwe Nshuti z’u Rwanda n’iz’Umuryango FPR-INKOTANYI.

Kuva Umuryango FPR-INKOTANYI wabaho, waharaniye kubaka

Page 2: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 2 -

Duharanira AMAJYAMBERE kuko twemera ko intego

y’umwimerere y’ubutegetsi bwiza ari uguhindura imibereho

y’Abanyarwanda, igahora igana aheza.

Mu mwaka w’i 2003, mwashimye Imigambi by’Umuryango

FPR-INKOTANYI, maze muwutora mutazuyaje. Tumaze imyaka

irindwi dufatanya gushyira mu bikorwa intego twiyemeje.

TURABIBASHIMIRA BYIMAZEYO

Ibyo tumaze kugeraho dusangiye ingendo birashimishije

kandi ntabwo dushobora gusubira inyuma. Ni yo mpamvu

muri iyi myaka irindwi (2010-2017) iri imbere, Umuryango

FPR-INKOTANYI ushaka gukomeza guteza Abanyarwanda

n’Igihugu cyacu imbere.

Turasaba Abanyarwanda bose gukomeza kugirira icyizere

Umuryango FPR-INKOTANYI.

KAGAME Paul

Perezida w’Umuryango FPR-INKOTANYI

Page 3: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 3 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

INTANGIRIRO RUSANGE

Umuryango FPR-INKOTANYI wagaragaje ko ufite ubushake n’ubushobozi byo gukorera Abanyarwanda ubaganisha ku mibereho myiza n’iterambere rirambye.

Ibi twabigezeho tugendeye ku ntego-remezo icyenda z’Umuryango FPR-INKOTANYI zikurikira:

Kugarura Ubumwe bw’Abanyarwanda;1.

Kubumbatira ubusugire bw’Igihugu n’umutekano 2. w’abantu n’ibintu;

Kubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi;3.

Kubaka ubukungu bushingiye ku mutungo bwite 4. w’Igihugu;

Guca umuco wa ruswa, gutonesha, imicungire 5. mibi y’umutungo w’Igihugu n’izindi ngeso zijyanye nabyo;

Kuzamura imibereho myiza y’Abaturage;6.

Guca burundu impamvu zose zitera ubuhunzi no 7. gucyura impunzi;

Guharanira umubano hagati y’u Rwanda n’ibindi 8. bihugu ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n’ubuhahirane;

Kurwanya jenosode n’ingengabitekerezo yayo.9.

Page 4: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 4 -

Impamvu zo kongera gutora Umuryango FPR-INKOTANYI

Muri iyi myaka irindwi ishize, hari byinshi Umuryango FPR-INKOTANYI wagejeje ku Banyarwanda mu byiciro binyuranye by’ubuzima bw’Igihugu.

Mu - MIYOBORERE MYIZA Umuryango FPR-INKOTANYI wimakaje ubuyobozi buboneye, bushimangira uburenganzira bwa muntu n’ubumwe bw’Abanyarwanda, kandi bwubaka ubwuzuzanye n’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo. Wiyemeje kandi kubungabunga umutekano n’ubusugire bw’Igihugu, kubahiriza amahame ya demokarasi, arimo kwitorera abayobozi, kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage kugira ngo barusheho kugira uruhare mu kugena no kugenzura ibibakorerwa, no gukorera mu mucyo. Umuryango FPR-INKOTANYI na none wiyemeje kubaka ububanyi n’amahanga bushingiye ku bwubahane, ubuhahirane n’ubufatanye kandi bugamije inyungu z’Abanyarwanda.

Mu byerekeye - UBUKUNGU, Umuryango FPR-INKOTANYI wateje imbere ubukungu bushingiye ku miterere no ku mutungo bwite by’Igihugu, cyane cyane ku Abanyarwanda ubwabo. Umusaruro mu byiciro bitandukanye by’ubukungu wariyongereye, cyane cyane mu buhinzi n’ubworozi, mu ishoramari, mu bukerarugendo, mu nganda, ubucuruzi n’ubukorikori. Ibikorwa remezo nabyo byatejwe imbere; byose bigamije gutsura amajyambere mu Rwanda.

Page 5: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 5 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

UBUTABERA - bwahawe intebe, inzego zabwo ziravugururwa, maze burushaho kurengera buri wese. Umuryango FPR-INKOTANYI washyize imbaraga by’umwihariko mu kurwanya akarengane, ruswa n’izindi ngeso mbi zifitanye isano nayo. Umuryango FPR-INKOTANYI wakomeje kurwanya byimazeyo jenoside n’ingengabitekerezo yayo haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga. Twiyemeje kandi guca burundu umuco wo kudahana no guhashya ivangura iryo ariryo ryose.

IMIBEREHO MYIZA - y’abaturage ni cyo gipimo cy’iterambere nyakuri. Ni yo mpamvu Umuryango FPR-INKOTANYI wiyemeje guharanira ubuzima bw’abaturage buzira umuze, guha abanyarwanda bose amahirwe angana yo kwiga, kwita ku batishoboye, kunoza politiki y’ubwiteganyirize, iy’ubutaka, imiturire n’ibidukikije, ndetse n’iy’imikino n’imyidagaduro bizamura imibereho myiza y’abaturage.

Gahunda z’iterambere zose zirushaho kuramba n’abaturage bakazigira izabo, iyo zishingiye ku muco w’Igihugu. Ni yo mpamvu Umuryango FPR-INKOTANYI washingiye ibikorwa byose ku muco w’ u Rwanda. Ni wo uduhuza, ukatugira umwe, ukaduha byinshi dusangiye. Uyu muco kandi ukwiye gukomeza kutuyobora, ukaba isoko y’ibisubizo ku bibazo

Page 6: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 6 -

biriho n’ibizaza.

N’ubwo Umuryango FPR-INKOTANYI wagejeje u Rwanda n’Abanyarwanda ku byiza byinshi, inzira y’amajyambere iracyari ndende. Ubushake n’ubushobozi twagaragaje turacyabifite kandi ntituzahwema kubikoresha ngo tugeze Abanyarwanda ku ntera yisumbuye muri iyi myaka irindwi iri imbere.

Mwahisemo neza mutora Umuryango FPR-INKOTANYI nawo ntiwabatenguha; nimuwongere icyizere nawo ukomeze ubageze ku bindi byiza byinshi.

Page 7: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 7 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

UMUTWE WA MBERE

I. IMIYOBORERE MYIZA

Muri iyi manda y’imyaka 7 ya Perezida wa Repubulika (2003-2010) hakozwe byinshi mu bijyanye n’ubukangurambaga, guteza imbere urubyiruko n’abagore, kubaka itangazamakuru, kubungabunga umutekano n’ubusugire bw’Igihugu, ububanyi n’ahamanga bishingiye ku bwubahane, ubufatanye n’ubuhahirane no gushyigikira ko imiryango itari iya Leta ikora neza kandi ikagira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Igihugu.

Kubera iyi miyoborere myiza, u Rwanda ruyobowe n’Umuryango FPR-INKOTANYI, urangajwe imbere na Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, rwegukanye ibikombe by’ishimwe muri gahunda zitandukanye.

Zimwe mu ngero z’ibyo bikombe ni izi:

U Rwanda rwegukanye inshuro ebyiri igikombe -gitangwa n’Umuryango w’Abibumbye ku mitangire ya servisi nziza mu nzego za Leta cyitwa “UN Public Service Award”;

U Rwanda rwahawe igikombe cyo guteza imbere -Abagore muri Afurika cyitwa “African Gender Award”;

U Rwanda rwegukanye kandi igikombe cya mbere -cyo kubaka Amahoro no guhanga ibintu bishya mu miyoborere cyitwa “Peace and Innovation Award”;

Page 8: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 8 -

U Rwanda kandi rwabaye urwa mbere ku isi mu -kugena no kuvugurura imikorere iteza imbere ishoramari “Best Reformer in Doing Business”.

U Rwanda rwabaye mu bihugu bya mbere muri Afurika -muri mu gushyiraho igipimo nyafurika ku miyoborere myiza (APRM: African Peer Review Mechanism); ruba n’ urwa mbere mu gushyiraho ibipimo by’ imiyoborere ruhuriyeho n’ abafatanyabikorwa (JGA: Joint Governance Assessment).

Niyo mpamvu Umuryango FPR-INKOTANYI usaba abanyarwanda bose kongera kuwutorera Umukandida kugirango ibyiza bimaze kugerwaho bikomeze gushimangirwa na gahunda nziza ziri imbere zikomeze zishyirwe mu bikorwa.

1.1 Ubukangurambaga

Icyo Umuryango FPR – INKOTANYI wimirije imbere

Umuryango FPR-INKOTANYI wiyemeje gushimangira intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge. Wiyemeje kandi kwongera uruhare rw’abaturage mu ifatwa ry’ibyemezo bibafitiye akamaro binyuze mu Nteko Rusange

Page 9: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 9 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

y’Akagari, mu kwishyiriraho abayobozi no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zibagenewe.

1.1.1. Muri iyi manda ishize, Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze byinshi mu rwego rw’ubukangurambaga

U Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu bukangurambaga bushingiye cyane cyane ku kugarura Ubumwe bw’Abanyarwanda, ku kubaka ubuyobozi bushingiye kuri Demokarasi igaragarira mu kwegereza abaturage ubuyobozi bitoreye; ndetse no kongera ingufu mu itumanaho n’itangazamakuru riha buri wese ubwisanzure.

Gushimangira ubumwe n’ubwiyunge

Hahuguwe ibyiciro bitandukanye by’abanyarwanda •hakoreshejwe uburyo bunyuranye bw’ubukangurambaga, ibyo byatumye imibanire y’abanyarwanda irushaho kuba myiza n’ ibindi.

Abanyarwanda bahabwa amahirwe angana mu ngeri •zose z’ubuzima.

Abanyarwanda bakangukiye kwitabira inkiko Gacaca •nk’ubutabera bwunga; byakuye urwicyekwe mu miryango.

Gutoza abanyarwanda umuco wo gukunda igihugu, gushyira imbere inyungu rusange no gukora byinshi byiza kandi vuba

Hashyizweho Itorero ry’igihugu rimaze gutoza Intore •z’ibyiciro bitandukanye.

Page 10: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 10 -

Abanyarwanda bakangukiye kugira ubwitange mu •bikorwa bigamije guteza imbere igihugu (kuremera abatishoboye, kubaka amashuri, nibindi).

Kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi

Havuguruwe amategeko n’imikorere y’Uturere, •Umurenge, Akagari n’Umudugudu, ubu abaturage bahabwa serivisi batagombye gukora ingendo ndende.

Kubaka umuco wo gutanga Serivisi nziza no kwimakaza imiyoborere myiza

Kwimakaza indangagaciro na kirazira mu nzego •zitandukanye z’ubuyobozi byafashije abaturage guhabwa servisi nziza kandi ku gihe na gahunda z’Igihugu zigerwaho ku buryo bwihuse.

Imikoranire myiza ya Leta n’abafatanyabikorwa •yatumye u Rwanda rutera intambwe ishimishije mu bipimo bitandukanye by’imiyoborere myiza.

Gutoza abaturage kugenzura imikorere y’inzego n’abayobozi bishyiriyeho

Inzego zose zikorerera ku mihigo, abaturage nabo •bakangukiye gukorera ku ntego, guhiganwa no guta umuco wo gutsimbarara ku bya kera bitakijyanye n’igihe.

Mu nzego zose abaturage bitorera ababahagarariye •

Page 11: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 11 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

bakanagenzura imikorere yabo.

Inzego z’ibanze zegerejwe ubuyobozi n’ubushobozi •ku byerekeye imari , abakozi no gufata ibyemezo.

Gukangurira abaturage kwihangira no guteza imbere umurimo

Abaturage bashishikarijwe kwibumbira mu •makoperative;

Hashyizweho gahunda zifasha abaturage kubona •imirimo ibaha umushahara ubafasha kwizigamira nka (HIMO, ubudehe, n’ izindi).

Hashyizweho umunsi ngarukamwaka w’ibintu bishya •“Innovation day” n’icyumweru cyo kumurika ibikorwa by’indashyikirwa.

1.1.2. Mu Bukangurambaga Umuryango FPR - INKOTANYI uzibanda kuri ibi bikurikira:

Gukomeza kubaka Itorero ry’Igihugu kugera ku rwego •rw’akagari n’Umudugudu.

Hazatangizwa ku buryo buhoraho, gahunda yo •gukorera Igihugu nta mushahara (National Service).

Hazakomeza gushyirwa ingufu mu guteza imbere •Ubumwe n’ Ubwiyunge bw’ Abanyarwanda.

Guteza imbere politiki y’imiyoborere myiza iha •uruhare abanyarwanda mu kwifatira ibyemezo kuri

Page 12: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 12 -

gahunda zibareba.

Gukomeza kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi •abaturage bizakomeza, servisi nyinshi zishyirwe ku nzego zegereye abaturage.

Gukomeza gushimangira politike y’ubuyobozi •busaranganyijwe kandi buzira iheza.

Gukomeza gukangurira abanyarwanda bose gukora •umurimo unoze, gutanga serevisi nziza kandi zihuse hashyirwaho ingamba zo kubigeraho.

Gukomeza gukangurira abanyarwanda guhindura •imyumvire ku bijyanye no gukunda igihugu bashyira inyungu rusange imbere.

Gukangurira abaturage kurwanya ruswa, akarengane, •kumenya no guharanira uburenganzira bwabo.

Kunoza igenzura ry’ibikorerwa mu nzego z’ibanze •(Clean Audit Report ).

Page 13: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 13 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

1.2. Iterambere ry’urubyiruko

Icyo Umuryango FPR–INKOTANYI wimirije imbere ni ugutoza urubyiruko umuco wo gukunda Igihugu, wo kwikemurira ibibazo, no kurufasha kubona umurongo uboneye watuma rurushaho kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu kuko ari rwo mbaraga n’amizero yacyo.

1.2.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wagize uruhare mu:

Gushaka uburyo amashuri y’ibyiciro byose yagwira, urubyiruko rugashobora kugera ku bumenyi n’ubuhanga bihanitse

Urubyiruko rwashishikarijwe kwiga amashuri •y’ubumenyi n’ikoranabuhanga «sciences» by’umwihariko urw’abakobwa.

Urubyiruko rutishoboye ruhabwa inkunga irufasha •gukomeza amashuri.

Urubyiruko, nta vangura rukomeje gufashwa kwiga •mu mashuri makuru haba mu gihugu cyangwa mu mahanga; ndetse abatsinze cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abaha buruse y’ubuntu.

Imbuto Foundation ifasha urubyiruko mu kwihangira •imirimo no gushishikariza abana b’abakobwa kwiga.

Page 14: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 14 -

Guteza imbere imibereho y’urubyiruko, guhesha agaciro umurimo n’ibikorwa bitubura inyungu

Urubyiruko rwitabiriye guhindura amashyirahamwe •yarwo mu makoperative no gushinga andi; amwe muriyo aterwa inkunga.

Hashyizweho uburyo butandukanye bwo gufasha •urubyiruko kwiteza imbere no kubona inguzanyo.

Hatangijwe gahunda yo kwimenyereza umurimo •(Internship) ku rubyiruko rurangije Kaminuza n’amashuri makuru.

Urubyiruko rwitaweho nk’icyiciro kihariye mu •gutegura gahunda z’ingamba z’iterambere ry’ubukungu no kurwanya ubukene.

Guharanira ko urubyiruko rugira uburere butunganye n’ubuzima buzira umuze

Hakozwe Itorero ry’urubyiruko ruba mu gihugu •n’ingando ku rubyiruko rw’abanyarwanda ruba mu mahanga.

Urubyiruko rurahagarariwe mu nzego zitandukanye •z’ubuyobozi bw’Igihugu.

Hashyizweho inzego z’Ihuriro ry’abanyeshuri mu •mashuri yisumbuye n’amakuru.

Hatangijwe gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge •na SIDA mu rubyiruko.

Page 15: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 15 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Guteza imbere ubusabane n’ubutwererane hagati y’urubyiruko rw’u Rwanda n’urw’amahanga

Urubyiruko rw’u Rwanda rwitabiriye amahuriro •n’inama by’urubyiruko haba mu gihugu, mu karere no mu mahanga .

U Rwanda rwasinye amasezerano nyafurika •y’Urubyiruko “African Youth Charter”.

1.2.2. Mu guteza imbere urubyiruko Umuryango FPR-INKOTANYI uzibanda:

Kwongera ubushobozi bw’amakoperative no •gukurikirana imikorere yayo.

Kubaka ubushobozi bw’urubyiruko rukavamo ba •rwiyemezamirimo.

Gushyiraho gahunda ifasha urubyiruko kwibonera •ibikoresho by’ubwubatsi (hydroform, amatanura, n’ ibindi).

Gukomeza gutoza urubyiruko umuco wo gukunda •Igihugu.

Gukomeza gushyira imbaraga muri gahunda zifasha •urubyiruko kugira ubuzima buzira umuze.

Guteza imbere ubusabane n’ubutwererane •bw’urubyiruko mu gihugu no mu mahanga.

Page 16: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 16 -

1.3 Iterambere ry’abagore

Umuryango FPR-INKOTANYI waharaniye gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore mu iterambere ry’Igihugu. Niyo mpamvu Umuryango FPR-INKOTANYI uzakomeza guharanira kurandura burundu inzitizi zose zikibangamiye iterambere ry’umugore.

1.3.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wagize uruhare muri gahunda zo guteza imbere umugore mu buryo bukurikira:

Gushyigikira gahunda zivana umugore mu bukene

Uburinganire bwinjijwe muri gahunda yo kurwanya •ubukene no mu ngengo y’imari ya Leta.

Abagore bitabiriye guhindura amashyirahamwe •yabo amakoperative n’ ibikorwa by’ubukorikori n’ishoramari.

Hashyizweho gahunda zifasha umugore •kworoherezwa imvune z’urugo.

Kuvanaho burundu amategeko abangamiye iterambere ry’abagore

Hashyizweho amategeko mashya ashimangira ihame •ry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo bituma bagira uburenganzira bungana ku mutungo no ku bwenegihugu.

Page 17: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 17 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Imiryango nyarwanda yakanguriwe kubana mu •buryo bwemewe n’amategeko.

Hashyizweho komite zo kurwanya ihohoterwa •rishingiye ku gitsina kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Igihugu.

Gukomeza gukangurira abagore kujya mu nzego zifatirwamo ibyemezo

Hashyizweho urwego rushinzwe kugenzura •iyubahirizwa ry’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore (Gender Monitoring Office).

Ihame rya “nibura 30%” by’abagore mu nzego •zifatirwamo ibyemezo riteganywa n’ Itegeko Nshinga ryatangiye kubahirizwa.

Gukangurira abagore kwitabira amashuri y’ingeri zose

Ababyeyi bashishikarijwe kwita ku burezi bw’abana •b’ibitsina byombi.

Politiki yo guteza imbere uburezi bw’umwana •w’umukobwa yatumye umubare w’abagore wiyongera mu mashuri y’ingeri zose no ku isoko ry’umurimo.

Page 18: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 18 -

1.3.2. Ibizibandwaho:

Gukomeza gushimangira ihame ry’uburinganire •hagati y’abagore n’abagabo muri gahunda zose z’igihugu no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko abushimangira.

Gukomeza gushishikariza abagore kwibumbira mu •makoperative , kugana ibigo bitanga inguzanyo no guhuza ibikorwa byabo n’ibikenewe ku isoko.

Kwinjiza muri buri kigo nderabuzima gahunda •“ISANGE” ifasha abahohotewe.

Gukomeza kubaka ubushobozi bwa za Komite zo •kurwanya ihohoterwa ku nzego zose.

Gukomeza gushishikariza abakobwa kwitabira kwiga •amashami y’ubumenyi, ikoranabuhanga n’ay’imyuga itandukanye.

Gukurikirana ko ihame ry’uburinganire ryinjizwa mu •igenamigambi ry’ingengo y’imari y’inzego za Leta.

1.4. Iterambere Ry’imiryango Itari Iya Leta

Icyo Umuryango FPR–INKOTANYI wimirije imbere ni uko habaho Imiryango itari iya Leta (civil society) ifite imikorere igamije inyungu rusange, ikanagira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Igihugu.

Page 19: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 19 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

1.4.1. Umuryango FPR–INKOTANYI wakoze iki?

Umuryango FPR–INKOTANYI wagize uruhare mu:

Gushyigikira ishyirwaho ry’Urwego rwigenga ruhuza abagize Imiryango itari iya Leta

Hashyizweho ihuriro (Platform) ryigenga ry’imiryango •nyarwanda itari iya Leta;

Hashyizweho amakomite ahagarariye imiryango •nyarwanda itari iya Leta kuri buri Karere;

Gushyigikira ko Imiryango itari iya Leta igira uruhare ku ngengo y’imari ya Leta bityo ikarushaho kwinjira mu bikorwa by’amajyambere:

Imwe mu miryango itari iya Leta imaze kugira ibikorwa •bibyara inyungu.

Imiryango itari iya Leta ibifitiye ubushobozi ipiganira •amasoko ya Leta;

Hagiyeho urubuga muri Minisiteri y’imari ruhuza •abaterankunga, abikorera n’imiryango itari iya Leta;

Hasinywe amasezerano y’ubwumvikane hagati ya •MINECOFIN na Platform y’ imiryango nyarwanda itari iya Leta ku gukurikirana imikoreshereze y’ingengo y’imari ya Leta.

Page 20: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 20 -

Gushyiraho urubuga rwo kunguraniramo ibitekerezo hagati y’imiryango itari iya Leta, abaterankunga na Leta:

Amadini yose afite ubwisanzure mu Rwanda.•

Hagiyeho urubuga ku rwego rw’ Uturere ruhuza Leta, •abikorera n’ imiryango itari iya Leta.

Imiryango itari iya leta ihagarariwe mu rwego rwa •Leta rw’ubukungu n’imibereho myiza (Rwanda Economic and Social Council-RESC) no mu zindi nzego zinyuranye zifatirwamo ibyemezo.

Guteganya muri gahunda zo kujijura abantu amasomo afasha kuzamura ubushobozi n’ubuyobozi bwiza mu Miryango itari iya Leta.

Abahagariye imiryango itari iya Leta bahuguwe mu •byiciro bitandukanye mu mikorere myiza, gahunda za Leta n’indangagaciro zigomba kubaranga.

1.4.2. Ibyo Umuryango FPR-INKOTANYI uzibandaho

Gukangurira imiryango itari iya Leta gukora za •gahunda z’ibikorwa by’iterambere ry’abanyarwanda;

Gukomeza kubaka ubushobozi bw’imiryango •nyarwanda itari iya Leta no kuyitinyura gukora ibikorwa bibyara inyungu bishyigikira ibyo bakora.

Guharanira ko imiryango nyarwanda itari iya Leta •yose yabarizwa muri platform yayo.

Page 21: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 21 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Hazashyirwaho uburyo bwo kunoza imikorere •y’ihuriro nyunguranabitekerezo (Rwanda Economic and Social Council) ku miyoborere, imikoranire n’iterambere mu Gihugu.

Gushimangira umuco w’ubukorerabushake. •

1.5. Umutekano n’ubusugire bw’igihugu

Umuryango FPR-INKOTANYI usanga umutekano, amahoro n’ubusugire ari umusingi ukomeye w’iterambere iryo ariryo ryose. Ni muri urwo rwego Umuryango FPR-INKOTANYI waharaniye kandi ukomeje guharanira ubusugire bw’u Rwanda, umutekano usesesuye w’Abanyarwanda n’uw’umutungo wabo.

1.5.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki?

Hashyizweho politiki y’umutekano mu gihugu.•

Havuguruwe amategeko agenga Ingabo na Polisi •by’Igihugu, imfungwa n’abagororwa, abinjira n’abasohoka, na LDS.

Ingabo z’Igihugu na Polisi y’Igihugu byabaye •iby’umwuga (Professional) byongererwa ubushobozi hitabwa no ku mibereho myiza (MMI, CSS ZIGAMA, nibindi.

Ingabo z’Igihugu na Polisi y’Igihugu byitabazwa mu •gucunga umutekano haba mu karere cyangwa mu mahanga.

Page 22: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 22 -

Abaturage batojwe kwirindira umutekano (LDS, •Community Policing).

Hakemuwe ikibazo cy’umutekano mu bihugu •duturanye biciye muri Komisiyo “Tripartite Plus”.

Hubatswe ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano •z’u Rwanda n’iz’ibihugu bya EAC mu kurinda umutekano mu karere.

Hubatswe ubufatanye hagati ya Polisi y’Igihugu na •Polisi z’ibindi bihugu (Interpol).

Hatangiye kubakwa umutwe wo kurwanya •iterabwoba «antiterrorism unit».

Hashyizweho Ministeri ishinzwe Ibiza n’ishami •ryihariye ribishinzwe muri Polisi y’Igihugu.

Hashyizweho ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa •rishingiye ku gitsina «Gender Based Violence».

Hashyizweho umutwe w’ ingabo z’ Inkeragutabara •(Reserve Forces).

Page 23: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 23 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

1.5.2. Ibyo umuryango FPR-INKOTANYI uzibandaho

Gukomeza gushyiraho ingamba zirwanya abagishaka •guhungabanya umutekano w’u Rwanda “negative forces”.

Kwitabira no kugira uruhare mu bikorwa bigarura •amahoro n’umutekano muri aka karere no mu mahanga.

Gukomeza gukangurira abanyarwanda kugira •uruhare mu kwirindira umutekano, guhangana n’ingaruka za Jenoside, ingengabitekerezo yayo n’ibisigisigi by’amateka mabi y’Igihugu cyacu.

Gukomeza kubaka ubushobozi bw’Ingabo na Polisi •by’ Igihugu no guhugura “Local Defence” no kunoza imikorere ya Community Policing.

Kwihutisha imanza z’abafunze batarakatirwa.•

Gukomeza kunoza ubufatanye bwa Polisi y’Igihugu •n’ibigo by’ abikorera mu gucunga umutekano w’abantu n’ibintu (PPP: Public Private Partnership).

Kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibiza no •kubikumira.

Kunoza uburyo abarangije imirimo nsimbura gifungo •basubizwa mu buzima busazwe no kubashishikariza kwiyunga nabo bahemukiye.

Page 24: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 24 -

Gukomeza gufasha ingabo zavuye ku rugererero •kwinjira mu buzima busazwe no kubafasha kubona ubumenyi ngiro.

Kubaka umutwe w’Inkeragutabara “reserve force”.•

Guteza imbere umutekano mu ikoranabuhanga •(cyberspace security).

Gukomeza kubaka umutwe wo kurwanya •iterabwoba.

Gushyiraho ingamba zihamye zo kurwanya •ibiyobyabwenge.

Gushyiraho ingamba zo kurwanya ikoreshwa •

ry’intwaro nto mu buryo bunyuranije n’amategeko.

I.6. Ububanyi n’amahanga

Abantu ni magirirane, kandi n’ibihugu ni uko.

Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI wimirije imbere ni ugukomeza guharanira ko intambwe imaze guterwa mu rwego rw’ububanyi n’amahanga bushingiye ku bwubahane, ubuhahirane n’ubufatanye bigamije inyungu z’abanyarwanda ikomeza gushimangirwa.

Page 25: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 25 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

1.6.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wagize uruhare mu

Gukora ibishoboka byose kugira ngo ingaruka mbi u Rwanda rwatewe n’Ubukoloni ziveho burundu, cyane cyane ku byerekeye ubusugire bwarwo n’ubumwe bw’Abanyarwanda, no mu buryo bwo gutekereza:

U Rwanda rubanye neza n’amahanga mu bwubahane, •ubuhahirane n’ubufatanye.

Ingabo z’u Rwanda zitabajwe n’Umuryango •w’Abibumbye n’uw’Africa yunze ubumwe mu kubungabunga umutekano mu bihugu bitandukanye.

U Rwanda rufatwa nk’Igihugu gifite ijambo, Igihugu •cyumvwa kandi cyubahwa mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Umuryango FPR-INKOTANYI ufitanye umubano •wihariye n’amashyaka ari ku butegetsi mu bihugu binyuranye.

Page 26: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 26 -

Guteza imbere umubano mwiza n’ubuhahirane by’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere, iby’amahanga n’Imiryango mpuzamahanga:

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda •yagizwe umujyanama wa Banki y’Isi (World Bank).

U Rwanda rwahaye imidari y’ishimwe abayobozi •b’ibihugu bafashije mu guhagarika Jenoside.

U Rwanda rwasubukuye umubano na D.R Congo •n’Ubufaransa.

U Rwanda rwinjiye mu muryango w’Ibihugu by’Afurika •y’Iburasirazuba (EAC: Easter African Community) na Commonwealth.

Umuryango wa CEPGL warabyukijwe.•

Igikorwa cyo gucyura impunzi kirakomeje •hifashishijwe gahunda ya “Tripartite”.

U Rwanda rwayoboye imiryango ya COMESA na EAC.•

U Rwanda rwatorewe kuba mu nama ishinzwe •amahoro n’umutekano y’Umuryango w’Africa Yunze Ubumwe.

Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye bahawe imyanya •mu miryango mpuzamahanga itandukanye.

Kurushaho kumenyekanisha u Rwanda, ibyiza rufite, umutungo kamere warwo, n’ubuyobozi bwiza bururanga, bigatuma

Page 27: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 27 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

amahanga arushakaho ubucuti agashora n’imari mu Rwanda

Abanyacyubahiro benshi bagendereye u Rwanda •kandi rwakira inama mpuzamahanga zinyuranye.

Hashyizweho politiki yorohereza abanyamahanga •bashaka gushora imari yabo mu Rwanda.

Ambasade zikangurira kandi zorohereza ba •mukerarugendo bashaka kuza mu gihugu zikanamamaza ibikorerwa mu Rwanda.

U Rwanda rwakuriyeho abaturage b’ibihugu bigize •EAC gusaba icyemezo kibaha uruhushya rwo gukorera mu gihugu.

Gukomeza gushakira u Rwanda inshuti mu mahanga no mu bihugu tutari dusanzwe dufitanye umubano:

Hafunguwe Ambasade nshya, muri Afrika •y’uburengerazuba no muri Asia yo hagati, hanashyirwaho za Konsila mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Gushaka uburyo Abanyarwanda bari mu mahanga bagirira Igihugu akamaro kurushaho bamenyekanisha u Rwanda, barushoramo imari, banarushakira inshuti n’abashoramari:

Hubatswe Diaspora Nyarwanda hanashyirwaho •ingamba na gahunda bigamije kuyikundisha igihugu no kugiteza imbere.

Page 28: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 28 -

Diaspora Nyarwanda ifashwa gutegura no •gukurukirana imirimo y’ ikoraniro ry’abanyarwanda bose baba mu mahanga (Diaspora Global Convention).

Gahunda ya“one dollar campaign” igamije kubakira •amacumbi imfubyi za Jenoside zitagira aho ziba yitabiriwe n’abanyarwanda b’ingeri zitandukanye ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Hashyizweho ikigega cy’ishoramari rya Diaspora.•

Kuvugurura amasezerano amwe n’amwe u Rwanda rwagiranye n’ibihugu by’amahanga, ndetse n’imiryango mpuzamahanga kugirango ajyane n’igihe tugezemo n’inyungu z’u Rwanda:

Havuguruwe hanasinywa amasezerano anyuranye •hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu no hagati y’U Rwanda n’Imiryango Mpuzamahanga.

1.5.2. Ibyo umuryango FPR-INKOTANYI uzibandaho

Gukomeza gushimangira umuco wo kwikemurira •ibibazo aho gutega ak’ imuhana.

Gushyiraho ingamba nshya zo gukomeza •kumenyekanisha u Rwanda.

Gukomeza gukingura za ambasade na za konsila mu •bihugu u Rwanda rufitemo inyungu no kongerera ubushobozi izisanzwe.

Page 29: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 29 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Gukomeza gukangurira “diaspora” kugira uruhare •mu iterambere ry’Igihugu, kwigisha abanyarwanda bakirwanya igihugu no gusobanurira amahanga politiki nshya y’u Rwanda.

Kugira abakozi b’ububanyi n’amahanga b’umwuga;•

Gukurikirana ko amasezerano hagati y’u Rwanda, •ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ashyirwa mu bikorwa.

Gushyira imbaraga mu buhahirane n’ubutwererane •mu karere no ku isi.

Gukomeza gushyiraho ingamba zituma umubare •w’impunzi z’abanyarwanda ukomeza kugabanuka.

1.7. Itangazamakuru

Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI wimirije imbere ni ukubaka itangazamakuru ry’umwuga rifite ubushake, ubumenyi n’ ubushobozi bwo kugeza ku banyarwanda amakuru abafitiye akamaro, azamura imyumvire, hagamijwe kubageza ku majyambere arambye; kubaka itangazamakuru rinyuranye rimenyekanisha isura nyayo y’u Rwanda mu ruhando rw’amahanga.

Page 30: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 30 -

Umuryango FPR- INKOTANYI uzihatira kandi gushishikariza inzego za Leta n’izindi bireba gukomeza kugeza ku Banyarwanda amakuru y’imvaho ku bibera mu Rwanda ndetse no hanze.

1.7.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wagize uruhare mu bikorwa byinshi bigamije guteza imbere itangazamakuru. Muri byo twavuga

Gushyigikira amashyirahamwe n’inzego z’umwuga w’itumanaho n’itangazamakuru:

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yahaye •abanyamakuru inzu yo gukoreramo n’ icapiro rigezweho mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Amashyirahamwe y’abanyamakuru, kimwe n’ibigo •by’itangazamakuru by’abikorera bahawe inkunga zinyuranye.

Hashyizweho ikigo cy’amahugurwa y’abanyamakuru •(Great Lakes Media Center) kinahabwa ubushobozi.

Leta yafashe icyemezo cyo kugabanya ibiciro •by’ibyangombwa bihabwa abanyamakuru b’amahanga baza gukorera mu Rwanda.

Gushyira umukono ku masezerano mpuzamahanga agenga itangazamakuru no guhuza n’amategeko y’Igihugu nayo:

U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano •atandukanye arebana n’itangazamakuru mu karere rurimo ndetse no mu mahanga.

Page 31: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 31 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Kurushaho kumenyekanisha amakuru y’u Rwanda mu mahanga:

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika agirana •ikiganiro n’abanyamakuru buri kwezi;

Bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda binyuza •amakuru yabyo ku murongo wa internet.

Abanyamakuru b’abanyamahanga batandukanye •bakomeje kugenderera u Rwanda bagatangaza amakuru nyayo y’aho u Rwanda rugeze mu iterambere.

Gushakira ibyangombwa bigezweho inzego zose zishinzwe itumanaho n’itangazamakuru:

Umushinga wo gusana no kubaka transmitters zifasha •abaturage bari mu bice bitandukanye by’Igihugu kumva Radio Rwanda no kubona Television Rwanda waratangiye. Digitalization ya Radio na Television byaratangiye.

ORINFOR yagabye amashami yayo azwi ku izina rya •“Radio z’abaturage/Community Radios” hirya no hino mu gihugu.

Radio na Television by’u Rwanda byumvikana •amasaha 24/24.

Hashinzwe amaradiyo menshi yigenga n’umubare •w’ibinyamakuru uriyongera ku buryo bugaragara.

Page 32: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 32 -

Gukangurira Abanyarwanda gukurikira ibitangazwa n’itangazamakuru no gusesengura ibirimo

Abaturage b’ingeri zitandukanye bahawe amaradiyo.•

Hatangijwe gahunda ya Media Clubs mu mashuri •yisumbuye anyuranye.

1.7.2. Ibyo umuryango FPR-INKOTANYI uzibandaho

Kubaka itangazamakuru ry’umwuga;•

Kwongerera ubushobozi ikigo cy’igihugu gishinzwe •itangazamakuru.

Gukwirakwiza iminara n’ikoranabuhanga •“digitalization ya radio na television” mu gihugu hose.

Gukangurira abikorera gushinga television zigenga;•

Gushyiraho ingamba zifatika zo gukomeza •gukangurira abanyarwanda umuco wo gusoma no kwandika haherewe ku bana bato.

Page 33: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 33 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

UMUTWE WA KABIRI

2. UBUTABERA

Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye indunduro y’urusobe rw’ibibazo by’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu byari byarabaye akarande mu Rwanda.

Muri iyi myaka ishize, ibibazo byinshi by’ubutabera byagiye bikemurwa, haba mu rwego rw’amategeko, mu kubaka inzego zitandukanye zigira uruhare mu butabera n’uburenganzira bwa muntu. Umuryango FPR - INKOTANYI ukaba wishimira by’umwihariko akazi kakozwe n’Inkiko Gacaca, Urwego rw’abunzi, ivugururwa ry’inzego z’ubutabera.

Na none, Umuryango FPR-INKOTANYI uracyashyize imbere guca burundu umuco wo kudahana, ukaba rero ukomeje gushyira imbaraga mu butabera muri rusange; kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo; guca amacakubiri mu banyarwanda, kurwanya akarengane na ruswa no guharanira byimazeyo uburenganzira bwa muntu, ari byo bigeza Abanyarwanda ku mibereho myiza.

Page 34: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 34 -

2.1. Ubutabera Muri Rusange

Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI wimirije imbere:

Kubaka Igihugu kigendera ku mategeko, kirangwa n’ituze n’ubwisanzure, bituma buri Muturarwanda agirira u Rwanda icyizere.

2.1.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki?

Umuryango FPR-INKOTANYI wagize uruhare runini mu bikorwa bikurikir :

Gushimangira Ubutabera bwegereye abaturage, bubakorera, bubunga, bubarengera, kandi bakabugiramo uruhare rugaragara.

Ivugururwa ry’inzego z’ubutabera ryarakomeje, •inkiko zariyongereye kandi zegerezwa abaturage,

Hatangijwe igikorwa cyo gushyiraho abakozi batanga •ubufasha mu by’amategeko (Maisons d’Accès à la Justice « MAJ ») mu Turere.

Hagiyeho amategeko yerekeye imyifatire •y’abacamanza.

Hashyizweho Inkiko z’ubucuruzi.•

Urwego rw’Abunzi rwakomeje kuvugururwa.•

Page 35: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 35 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Inzego zirangiza imanza zageze ku Kagali; •hashyizweho kandi urwego rw’abahesha b’inkiko b’umwuga.

Guhana abakozi bo mu bucamanza barangwa na ruswa n’abica akazi nkana no kubasimbuza ab’inyangamugayo.

Hagiyeho urwego rw’Ubugenzuzi mu Rukiko •rw’Ikirenga no mu Bushinjacyaha Bukuru.

Hagiyeho Inama Nkuru y’ Ubucamanza n’Inama Nkuru •y’Ubushinjacyaha.

Guhana by’intangarugero, hakurikijwe amategeko, abasambanya ku ngufu, abahohotera abana n‘abagore.

Hashyizweho gahunda yihariye mu nkiko yo •guca imanza z’abasambanya abandi ku ngufu, by’umwihariko abasambanya n’abahohotera abagore n‘ abana. Hashyizweho kandi abakozi mu Bushinjacyaha Bukuru no muri Polisi bashinzwe by’umwihariko gukurikirana icyo cyaha.

Hakozwe ubukangurambaga bugamije gusobanurira •abaturage n’inzego zinyuranye ububi bw’icyaha cyo gusambanya abagore n‘abana ku ngufu n‘uruhare rwabo mu kugikumira, kucyamagana no gufasha abagikorewe.

Page 36: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 36 -

Gukomeza kuvugurura inkiko zisanzwe no kuziha ububasha n’ubushobozi

Hashyizweho amategeko yerekeranye no kuvugurura •imikorere n’ububasha by’inkiko;

Gahunda yo kugira inteko y’umucamanza umwe •yatumye abacamanza bita cyane ku manza baca;

Hashyizweho abacamanza n’abashinjacyaha •babyigiye.

Gutegura abacamanza b’umwuga, cyane cyane •hashyirwaho ishuri ry’ubucamanza

Hashyizweho Ishuri Rikuru ry’Igihugu ryo Kwigisha •no Guteza imbere Amategeko.

Gukomeza kuvugurura amategeko, imiterere n’imikorere by’inzego z’ubutabera kugira ngo bijyane n’ibihe tugezemo kandi zirusheho kurenganura abaturage.

Havuguruwe Itegeko Nshinga mu ngingo zimwe na •zimwe kugirango rijyane n’ibihe tugezemo.

Hashyizweho amategeko agenga inkiko n’Inama •Nkuru y’Ubucamanza, imiburanishirize y’imanza, abakozi b’Inkiko, ubushinjacyaha, na Komite z’Abunzi.

Minisiteri y’Ubutabera yaravuguruwe mu rwego rwo •kuyongerera ubushobozi n’ububasha, hanashyirwamo

Page 37: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 37 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

service iburanira Leta mu Nkiko, bituma Leta itagipfa gutsindwa mu manza,

Hashyizweho Urwego mpuzabikorwa ruhuza inzego •zose z’Ubutabera n’abakorana nazo, mu rwego mpuzamahanga U Rwanda rurahagarariwe mu rukiko rwa COMESA n’urwa EAC.

Hubatswe ingoro z’Ubutabera ku rwego rwisumbuye •zose n’inyubako z’inkiko z’ibanze zatangiye kubakwa.

Guha sitati ikwiriye abakozi bo mu butabera.

Sitati nshya ibashishikariza akazi, imikorere •n’inshingano zabo byaravuguruwe.

Gukangurira Abanyarwanda ibyerekeranye n’Inkiko Gacaca; gukomeza gukurikiranira hafi no gutunganya imikorere yazo no kuzimenyekanisha mu mahanga.

Hashyizweho Urwego rw’Igihugu rushinzwe guhuza •ibikorwa by’Inkiko Gacaca (SNJG) no kugenzura imikorere yazo.

Itegeko rigenga Inkiko Gacaca ryagiye rivugururwa •kugira ngo zinoze imikorere yazo.

Page 38: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 38 -

Abaturage bakanguriwe kwitabira Inkiko Gacaca no •kugaragaza ukuri.

Habayeho gahunda zitandukanye zo kumenyekanisha •Inkiko Gacaca mu mahanga.

Inkiko Gacaca zarangije imirimo yazo zimaze guca •imanza zigera kuri 1 209 865, hashyirwaho n’uburyo bwo kuburanisha imanza zizagaragara nyuma y’isoza ry’inkiko gacaca.

Gushyikirana n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gucira Imanza Abakoze Jenoside mu Rwanda (TPIR/ICTR) mu rwego rwo kunoza imikorere yarwo no kurusaba kwimurira imirimo imwe mu Rwanda.

Habayeho ibiganiro bitandukanye byo gusaba ko •ICTR yanoza imikorere yayo no kwimurira zimwe mu manza zayo mu Rwanda.

Hashyizwe umukono ku masezerano hagati ya ICTR •n’u Rwanda yo kohereza abafungwa bakatiwe n’urwo rukiko kurangiriza ibihano byabo mu Rwanda;

U Rwanda rwasabye ko inyandiko za ICTR •zashyingurwa mu Rwanda.

Gushyikirana n’Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga kugira ngo Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha rucire imanza vuba abo rwashyikirijwe; ibihugu byahungiwemo n’abakekwaho jenoside bibakurikirane cyangwa se bibohereze mu Rwanda.

Page 39: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 39 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Hakozwe urutonde rw’abakurikiranweho ibyaha •bya Jenoside n’ibihugu bahungiyemo binasabwa kubafata no kubashyikiriza Inkiko.

Hashyizweho itsinda ry’ abagenzacyaha •n’abashinjacyaha rikurikirana abakekwaho ibyaha bya jenoside bahungiye hanze y’Igihugu (Fugitive Tracking Unit).

Guha uruhare rukomeye abaturage mu gukemura amakimbirane binyujijwe mu bwumvikane n’ubwunzi.

Hagiyeho inzego z’Abunzi zigabanya umubare •w’imanza zijya mu Nkiko.

2.1.2. Umuryango wa FPR-INKOTANYI uteganya iki mu butabera muri rusange?

Umuryango FPR-INKOTANYI uzibanda kuri ibi bikurikira:

Kongerera ingufu n’ubushobozi urwego rw‘ Abunzi •n’urwego rw’ Igihugu rushinzwe imikorere yabo.

Kwihutisha irangiza ry’imanza zaciwe no kunoza •imikorere y’abakoresha b’ inkiko bashinzwe kuzirangiza.

Gushyiraho ingamba zo kumenyekanisha amategeko •muri rusange no guhuza gahunda zo gukangurira abaturarwanda uburenganzira bwabo.

Page 40: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 40 -

Gushyira ingufu mu gukomeza kurwanya ihohoterwa •rikorerwa abana n’abagore, irikorerwa mungo ku buryo umuco wo guhishira icyo cyaha ucika burundu.

Gushyira ingufu mu gukurikirana abatera Leta •igihombo, abayishora mu manza bitari ngombwa, no kwishyuza amafaranga ya Leta yose yanyerejwe.

Kubika neza inyandiko n’ibimenyetso by’icyaha cya •jenoside yakorewe abatutsi byabonetse mu Nkiko Gacaca.

Gukora ubushakashatsi no kumenyekanisha uruhare •n’umurage (legacy) Inkiko Gacaca zagize mu Gihugu.

Gukurikirana abakoze jenoside bahungiye mu bindi •bihugu bagacirwa imanza cyangwa bakoherezwa mu Rwanda, kugirango babe ariho baburanira.

Gukurikirana irangira ry’imirimo ya ICTR, •by’umwihariko:

Guharanira ko abo itazashobora gucira imanza -boherezwa mu Rwanda.

Gusaba ko abakatiwe baza kurangiriza igihano -cyabo mu Rwanda.

Guharanira ko inyandiko z’urukiko zibikwa mu -Rwanda.

Page 41: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 41 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Gushyiraho Komisiyo ihoraho yo kuvugurura •amategeko .

Kugena uburyo amategeko ateganya igihano •nsimburagifungo ku bakatiwe ibihano by’ibyaha bisanzwe.

Kongerera MAJ ingufu n’ ubushobozi no gukangurira •izindi nzego za Leta gukorana nazo no kubaha uruhare mu butabera.

Kongerera ingufu n’ ubushobozi inzego z’ ubutabera •kugirango zirusheho gukorera neza abaturage.

Gushyira ingufu mu kwigisha no gukangurira •abaturarwana uburenganzira bwa muntu kugirango twubake umuco wo kubwubahiriza mu gihugu.

2.2. Kurwanya Jenoside

Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI wimirije imbere

Guca mu Gihugu ingengabiterezo ya jenoside, umuco wo kuvangura no kudahana. Gukomeza kunga abanyarwanda tugamije kubaka Igihugu kizira jenoside n’amacakubiri.

Page 42: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 42 -

2.2.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki?

Umuryango FPR-INKOTANYI wagize uruhare runini mu:

Gukomeza gukangurira abanyarwanda kwibuka jenoside yakorewe abatutsi

Buri mwaka hategurwa icyunamo, abaturage •bagakangurirwa kucyitabira ku buryo abacyitabira bagenda biyongera;

Hashyizweho politiki yo kwibuka.•

Gukomeza igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro abazize jenoside

Hashyizwe imbaraga mu gushaka imibiri y’ abazize •jenoside no kuyishyingura mu cyubahiro.

Kubakira neza no gusukura inzibutso za jenoside

Inzibutso nyinshi zarasanwe, hubakwa n’inshya •mu rwego rw’Uturere ku bufatanye bwa Leta n’abaturage.

Kumenya no gushimira abitandukanyije n’umugambi wa jenoside bakarengera abahigwaga

Bamwe mu banyarwanda babigizemo uruhare •bashimwe n’urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwali z’Igihugu, Imidali, n’Impeta by’Ishimwe; n’imiryango nka IBUKA na MEMOS.

Page 43: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 43 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Gukora ubushakashatsi kuri jenoside, gutangaza ibyagezweho, gukusanya ibimenyetso byerekeranye n’uko yateguwe n’uko yakozwe

Hakozwe inama mpuzamahanga ngarukamwaka •zigamije kwandika no kuvuga kuri jenoside yakorewe abatutsi.

Inzego zitanduknye n’abantu ku giti cyabo bakoze •ubushakatsatsi, bandika ibitabo banakora sinema kuri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.

Hashyizweho Komisiyo yigenga ishinzwe kwegeranya •ibimenyetso bigaragaza uruhare rwa Leta y’Ubufaransa muri jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994 inatanga raporo.

Hashyizweho komisiyo yigenga yo kugaragaza •abahanuye indege yari itwaye Habyarimana inatanga raporo.

Gushyiraho itegeko rigenga inzibutso za jenoside

Hashyizweho Itegeko ryo Kurinda, gucunga no •kurengera inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi.

Gusaba Umuryango w’Abibumbye UNESCO gushyira urwibuso rumwe rw’abazize jenoside mu Rwanda mu murage w’Isi.

Hasabwe ko urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi na •Ntarama zashyirwa mu murage w’Isi, zigacungwa na UNESCO.

Page 44: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 44 -

Gusaba Umuryango w’Abibumbye kugena itariki ya 7 Mata nk’umunsi ngarukamwaka wo kurwanya jenoside

Byarasabwe.•

Mu bihugu bimwe bigize Umuryango w’Abibumbye, •abaturage babyo bamenye jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kandi bitabira icyunamo.

Umuryango w’Afurika yunze ubumwe wemeje ko •uwo munsi uzajya wibukwa.

Guhana abapfobya jenoside.

Hanateguwe umushinga w’itegeko rihana abahakana •n’abapfobya jenoside.

Kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo

Hashyizweho imfashanyigisho ku mateka y’Igihugu •hanatangira kuyigisha mu mashuli abanza.

Hatanzwe ibiganiro byamagana jenoside n’ingaruka •zayo mu byiciro binyuranye by’Abanyarwanda.

Hafashwe ibyemezo bitandukanye ku bagaragayeho •ingengabitekerezo ya jenoside.

Abanyarwanda n’abashyitsi bashishikarijwe gusura •inzibutso za jenoside kandi abenshi barazisura.

Page 45: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 45 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Igihano nsimburagifungo (TIG)

Hashyizweho igihano nsimburagifungo kikaba •cyaratangiye gukorerwa mu Turere twose.

Gushyiraho Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside

Hashyizweho Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya •Jenoside (CNLG), ihabwa inshingano n’ubushobozi bwo gukusanya no gushyingura ubuhamya.

2.2.2. Umuryango FPR-INKOTANYI uteganya iki mu kurwanya jenoside?

Umuryango FPR-INKOTANYI uzibanda kuri ibi bikurikira:

Gukomeza gushakira ubushobozi Komisiyo y’Igihugu •yo kurwanya Jenoside no kunoza imikorere yayo.

Gukomeza ubutumwa n’bijyanye no kurwanya •jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Gushyikiriza UNESCO inyigo y’icungwa ry’urwibutso •bitarenze umwaka wa 2010.

Gushishikariza abanyarwanda n’abanyamahanga •kwandika no kuvuga kuri jenoside.

Gukomeza igikorwa cyo gushimira abagize ubutwari •bwo guhisha abatotezwaga muri jenoside.

Page 46: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 46 -

Gukomeza kubaka, gusana, gusukura inzibutso no •gukangurira buri wese kuzisura, kwitabira icyunamo no kwibuka jenoside.

2.3. Kurwanya Akarengane Na Ruswa

Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI wimirije imbere

Kubaka Igihugu kigendera ku mategeko, kurwanya ruswa, akarengane no gutonesha kandi gishyira imbere inyungu rusange.

2.3.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki ?

Gukangurira abaturage gukumira no kurwanya akarengane na ruswa.

Abaturage bo mu byiciro bitandukanye bakanguriwe •kurwanya ruswa, akarengane n’itonesha.

Gutegura no gutangaza itegeko rigenga imyitwarire y’abayobozi

Hatowe Itegeko ngenga rigena imyitwarire •y’abayobozi kandi ritangira gushyirwa mu bikorwa.

Kugaragaza umutungo ku muntu wese uhawe umwanya w’ubuyobozi cyangwa ucunga umutungo w’abaturage

Page 47: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 47 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Buri mwaka, Urwego rw’Umuvunyi rutanga kandi •rwakira inyandiko zigaragaza imitungo y’abayobozi bose bateganywa n’itegeko no kuyigenzura aho bibaye ngombwa; abatayigaragaje bahabwa ibihano.

Gushyiraho amategeko akenewe mu nzego zirwanya akarengane na ruswa.

Hagiyeho politiki, amategeko, n’ amateka bitunganya •imikorere y’Urwego rw’Umuvunyi, ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta, Ikigo cyakira imisoro n’amahoro, Inama ngishwanama yo kurwanya ruswa.

Hateguwe politiki yo kurwanya ruswa; hanashyirwaho •“Anti-corruption advisory council” na “Decentralised advisory consultative council” ku rwego rw’Akarere.Hagiyeho itegeko ryo gukumira, kurwanya no guhana ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo.

Gukomeza kwigisha abaturage koroherana no gukorera mu mucyo

Inzego zitandukanye zakanguriye abaturage •kwikemurira ibibazo bitagombye kujya mu nzego z’ubuyobozi.

Urwego rw’Umuvunyi rwasuye inzego n’ibigo bya •Leta hagamijwe kureba ko byubahiriza amategeko abigenga.

Page 48: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 48 -

Kwigisha abaturage amategeko n’uburenganzira bwabo muri rusange

Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye abaturage ku •mategeko anyuranye.

Kwigisha no gutoza urubyiruko kurwanya akarengane •na ruswa.

Hahuguwe urubyiruko rutari mu mashuri, •abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye n’amakuru kandi bashyiraho anti-corruption clubs ku bigo.

2.3.2. Umuryango wa FPR-INKOTANYI uteganya iki mu kurwanya akarengane na ruswa.

Umuryango FPR-INKOTANYI uzibanda kuri ibi bikurikira:

Kongera ingufu muri gahunda zo kwigisha ibyiciro •binyuranye by’Abanyarwanda kurwanya ruswa, akarengane n’itonesha.

Kongerera ubushobozi inzego zishinzwe kurwanya •ruswa n’ akarengane.

Gushyiraho ingamba zihamye zo gukurikirana •abayobozi bakekwaho kwigwizaho imitungo mu buryo budasobanutse.

Kongera imbaraga mu kugaruza umutungo wa Leta •uba wanyerejwe cyangwa wahombejwe.

Kongera ingufu mu guhugurira abayobozi gukorera •mu mucyo no gutanga serivisi zinoze.

Page 49: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 49 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

2.4. Uburenganzira Bwa Muntu

Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI wimirije imbere

Kubaka Igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu buri muturarwanda afite uburenganzira busesuye.

2.4.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki?

Umuryango FPR-INKOTANYI wagize uruhare runini mu:

Gukomeza ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside

Abaturarwanda bakanguriwe ku buryo buhoraho •ibikubiye mu Masezerano Mpuzamahanga n’Amategeko y’u Rwanda ahana icyaha cya jenoside n’icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri ;

Habaye amahugurwa y’amatsinda anyuranye •y’abanyarwanda arebana no kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Gukangurira Abanyarwanda gukoresha uburenganzira bwabo mu gutanga ibitekerezo byubaka n’abayobozi kubahiriza uburenganzira bw’abo bayobora

Hakozwe amahugurwa, hatangwa ibiganiro ku •baturage n’abayobozi b’ibyiciro bitandukanye byerekeye uburenganzira bwa muntu, inshingano z’ umwenegihugu n’uruhare rwabo mukubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Page 50: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 50 -

Hashyizwe imbaraga mu gukemura ibibazo •by’ ihohoterwa ry’ uburenganzira bwa muntu byagaragaye.

Gukangurira abayobozi b’ingeri zose mu Gihugu kubahiriza uburenganzira bw’abo bayobora:

Hatanzwe ibiganiro ku bayobozi b’ingeri zinyuranye •byerekeranye n’uburenganzira bwa Muntu.

Gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwasinye.

Hemejwe burundu amasezerano atandukanye •arebana n’burenganzira bwa Muntu.

Hakuweho ukwifata kwari kungingo zimwe •z’amasezerano mpuzamahanga.

Amasezerano mpuza mahanga amwe yinjijwe mu •mategeko yashyizweho.

Raporo zisabwa n’ayo masezerano mpuzamahanga •zaratanzwe mu nzego zabigenewe.

Kwizihiza iminsi ngarukamwaka mu birebana n’uburenganzira bwa muntu.

Iminsi mpuzamahanga ngarukamwaka ijyanye •n’uburenganzira bwa muntu yarizihijwe hanatangwa ubutumwa bujyanye n’ ayo masezerano.

Gutoza abana bakiri bato uburengazira n’agaciro ka muntu.

Hatanzwe inyigisho n’ ibiganiro ku burengazira •

Page 51: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 51 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

bwa muntu mu mashuri yisumbuye n’amakuru hanashyirwaho clubs z’ uburenganzira bwa muntu ma mashuri yisumbuye.

Hakozwe amarushanway’abanyeshuri mu mashuri •yisumbuye ku uburengazira bwa muntu.

Hagiyeho urwego rushinzwe igenzura ry’iyubahirizwa •ry’uburenganzira bw’umwana.

Hakozwe inama nkuru z’ abana zikomeje kubatoza •kugira uruhare mu byemezo bibafatirwa.

Kugirirwa ikizere mu nzego mpuzamahanga z’ •uburenganzira bwa muntu n’ubw’abaturage.

U Rwanda rwatorewe kandi kuyobora urwego •ruhuza komisiyo z’ ibihugu by’ Afurika zishinzwe uburenganzira bwa muntu no kuyobora ishyirahamwe rya za komisiyo z’ uburenganzira bwa muntu z’ ibihugu by’ Afurika y’ iburasirazuba (EAC)

U Rwanda rwatorewe kujya muri Komisiyo Nyafurika •y’uburenganzira bwa Muntu.

Page 52: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 52 -

2.4.2. Umuryango FPR-INKOTANYI uteganya iki mu burenganzira bwa Muntu

Umuryango FPR-INKOTANYI uzibanda kuri ibi bikurikira:

Kongera imbaraga mu kwigisha no gukangurira •abaturarwanda b’ ingeri zose ibijyanye n’ uburenganzira bwa muntu

Gukangurira abayobozi b’ingeri zose kubahiriza •uburenganzira bw’abo bayobora no gukemura ibibazo by’ ihohoterwa ry’ uburenganzira bwa muntu byagaragaye.

Gushyiraho ingamba zihamye zo gutoza abana bakiri •bato uburenganzira n’agaciro ka muntu.

Kwemeza burundu amasezerano mpuzamahanga •yerekeye uburenganzira bwa muntu afitiye igihugu akamaro no kuyashyira mu bikorwa.

Kongera ingufu mu gukora no gutanga raporo •zisabwa mu masezerano mpuza mahanga ntihabeho ibirarane.

Page 53: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 53 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

UMUTWE WA GATATU

3. UBUKUNGU

Umuryango FPR-INKOTANYI wemera ko Umunyarwanda ari we shingiro ry’ubukungu bw’Igihugu. Ni yo mpamvu ushishikajwe no guteza imbere buri Munyarwanda nk’uko bigaragarira muri za gahunda z’iy’Icyerekezo 2020, no mu Ngamba z’Iterambere ry’Ubukungu no Kurwanya Ubukene (EDPRS). Izi gahunda zizibanda cyane cyane mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, mu ibikorwa remezo, no mu ikoranabuhanga. Zizibanda kandi mu guha ingufu urwego rw’abikorera mu bucuruzi, mu nganda n’ubukorikori, mu bukerarugendo n’ishoramari. Ibi byose bigakorwa mu buryo burambye kandi butanga umusaruro ushimishije burengera ibidukikije. Abanyarwanda b’ingeri zose bagomba gushakirwa ubushobozi bwo kongera umusaruro mu byo bakora.

3.1. Ubuhinzi n’ubworozi

Icyo Umuryango FPR – INKOTANYI wimirije imbere ni ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere ku buryo abahinzi n’aborozi babugira umwuga ubatunze kandi ugateza imbere igihugu muri rusange, umusaruro ukiyongera, ukarushaho kuba mwinshi kandi mwiza; ukogererwa agaciro; ndetse n’abavuye mu buhinzi no mu bworozi bagakora indi myuga.

Page 54: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 54 -

3.1.1. Umuryango FPR – INKOTANYI wakoze iki?

Ubuhinzi n’ ubworozi byaravuguruwe mu buryo •bugaragara hakoreshejwe ingamba zikurikira: Kubungabunga ubutaka, kubuhuza bugahingwaho igihingwa kiberanye n’ akarere, kugeza ku banyarwanda inyongeramusaruro, gutunganya ibishanga, gahunda ya girinka, kongera umubare w’ amatungo atanga umusaruro mwinshi, gukoresha imashini mu buhinzi, n’ ibindi. Ibi byatumye:

Umusaruro mu buhinzi n’ ubworozi wiyongera,•

Umusaruro uboneka buri mwaka ushobora gutunga •abanyarwanda mu turere twose tw’Igihugu ugereranyije n’ibyo bakenera ;

Mu bihingwa ngengabukungu, kawa n’icyayi •bigezwa ku masoko y’imbere mu gihugu no hanze byongerewe agaciro, bityo bikaba byarakunzwe cyane mu mahanga.

3.1.2. Mu byerekeye ubuhinzi n’ubworozi, Umuryango FPR - INKOTANYI uzibanda ku:

Gukomeza gushyira ingufu mu kunoza ubuhinzi •hakoreshwa guhuza ubutaka, kuburinda isuri, gukoresha imbuto z’indobanure n’ inyongeramusaruro zikwiye, guhingisha imashini no kuhira imyaka.

Page 55: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 55 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Kongera ibihingwa bitanga umusaruro woherezwa •hanze y’igihugu.

Kongera umubare w’abagronome n’abaveterineri •kugirango begere abaturage ; ibi bikajyana no kunoza imikorere yabo.

Gushyiraho uburyo bwo guhuza abejeje n’abaguzi •hanozwa uburyo bwo guhahirana mu Gihugu no mu Karere.

Abahinzi n’aborozi bazaba bakorera mu makoperative •akomeye , akora neza kandi atanga inyungu ku bayagize no ku Gihugu muri rusange.

Gushinga banki y’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, •hananozwe uburyo bwo gutanga inguzanyo.

Gukomeza gahunda zo kuvugurura ubworozi •bw’amatungo hagamijwe kongera umusaruro w’ibiyakomokaho no kuwubonera amasoko.

Gukomeza gushyira ingufu muri gahunda ya GIRINKA •hagamijwe kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abanyarwanda.

Guteza imbere gahunda yo guhunika umusaruro mu •bigega by’Igihugu, mu by’amakoperative y’abahinzi no mu bigega byo mu ngo z’abaturage.

Page 56: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 56 -

3.2. Ibikorwa Remezo

Icyo Umuryango FPR – INKOTANYI wimirije imbere ni ukugira ibikorwa remezo byo gutwara abantu n’ ibintu (transport), by’ingufu, amazi n’ isukura, iby’imiturire, iteganyagihe n’ iby’ ikoranabuhanga mu itumanaho birambye kandi bikwiriye mu gihugu hose, bikaba umusingi w’ iterambere ry’ Igihugu.

Mu bikorwa remezo Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki?

Umuryango FPR–INKOTANYI wakoze ibishoboka •mu gusana ibikorwa-remezo byangiritse ndetse no kubaka ibindi bishya.

Mu mihanda:

Hubatswe hanasanwa imihanda ya kaburimbo ku •rwego rw’Igihugu, iyo mu Mujyi wa Kigali n’ indi migi.

Hubatswe imihanda y’ amabuye mu turere tw’Umujyi •wa Kigali, Nyamagabe Kayonza na beton mu Mujyi wa Kigali.

Hubatswe kandi hasanwa n’ imihanda ihuza uturere •dutandukanye, imirenge n’utugari.

Inyigo y’umuhanda wa Gari ya moshi Isaka-Kigali •yararangiye.

Inyigo z’imihanda imwe ihuza uturere zarakozwe.•

Page 57: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 57 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Mu bwikorezi bwo mu kirere:

Hasanwe ibibuga by’ indege bya Kanombe, Kamembe •na Rubavu.

Isosiyeti nyarwanda ya Rwandair yaravuguruwe •yongererwa ubushobozi bwo kubona indege 3 nshya.

Gutwara abantu hagati y’ imigi haba mu gihugu •imbere no mu bihugu duturanye byateye imbere.

Inyigo y’ikibuga cy’indege cya Bugesera yararangiye. •

Mu rwego rw’ ingufu:

Hashyizwe imbaraga mu kubaka inganda zitanga •ingufu no kwagura imiyoboro y’ amashanyarazi; umubare w’ abayakoresha uriyongera, hakemuka ikibazo cy’ ibura n’ isaranganya ry’ amashanyarazi.

Uruganda rw’ icyitegererezo rukoresha umwuka •wa Gazi Metani mu gutanga amashanyarazi rwararangiye.

Abashoramari b’abanyarwanda n’abanyamahanga •bashoye imari mu kubyaza gazi metani amashanyarazi.

Gahunda yo gukwirakwiza biogas mu guteka no •kumurika yatangiye gukoreshwa mu ngo, mu bigo by’ amashuri, mu mavuriro no mu magereza.

Page 58: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 58 -

Mu rwego rw’ amazi n’ isukura:

Hafi bitatu bya kane by’abaturarwanda bakoresha •amazi meza;

Umubare w’ abaturage bitabira isuku n’isukura ugeze •kuri 45% muri 2010.

Mu rwego rw’ itumanaho:

Sosiyete 2 nshya ( Rwandatel, Tigo) zabonye •uburenganzira bwo gutanga servisi z’itumanaho.

Kuri 90% by’ ubuso bw’ Igihugu hagera iminara •y’ itumanaho rya telefoni zigendanwa ku buryo abaturage bazitunze basaga 1, 900,000.

Umushinga wo gukwirakwiza imiyoboro y’ itumanaho •(Optic Fiber) waratangiye, ibimaze gukorwa bingana na 30%.

3.2.2. Mu bikorwa remezo Umuryango FPR-INKOTANYI uzibanda kuri ibi bikurikira:

Gukomeza kugeza ku banyarwanda ibikorwa remezo •by’ibanze, harimo imihanda, amazi, n’amashayarazi.

Gusana, gutunganya no kubaka imihanda mishya •ku buryo burambye harimo imihanda ya kaburimbo ihuza uturere dutandukanye mu majyaruguru, Iburengerazuba, nahandi.

Page 59: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 59 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Kubaka imihanda y’amabuye mu Mujyi wa Kigali no •mu yindi mijyi;

Kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi uva Isaka muri •Tanzaniya ukagera i Kigali.

Kubaka ikibuga cy’ indege mpuzamahanga cya •Bugesera no gukora imirimo yo kwagura ibibuga by’indege bya Rubavu na Kamembe hanavugururwe icya Kanombe.

Guteza imbere ubwikorezi mu kiyaga cya Kivu •hubakwa ibyambu bya kijyambere (Rubavu, Karongi na Rusizi).

Kongera umubare w’ abanyarwanda bakoresha •amashanyarazi mu migi no mu cyaro.

Inganda zitanga amashanyarazi zikurikira zizubakwa •: urugomero rwa Nyabarongo, urugomero rwa Rusizi III, ingomero nto hirya no hino mu turere, inganda zibyaza ingufu gazi metani, imishinga yo kubyaza amashyuza ingufu, imishinga yo kubyaza imirasire y’ izuba ingufu, ingufu zituruka ku muyaga, biyogazi, n’ andi masoko y’ ingufu.

Umubare w’ abakoresha inkwi n’ amakara •uzagabanuka hakoreshwe ibicanwa bigezweho nka gazi zo mu macupa (LPGs), nyiramugengeri, biyogazi n’ ibindi bisimbura inkwi.

Page 60: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 60 -

Mu rwego rw’ amazi n’ isukura:

Umubare w’ abanyarwanda bakoresha amazi meza •uzagera ku 100%. Naho abafite ibikorwa by’ isukura bikozwe neza bagere kuri 70% .

Mu rwego rw’ ikoranabuhanga n’ itumanaho:

Ahantu hose mu gihugu hazaba hagera itumanaho •rya telefoni, irya radio na televiziyo; serivisi ya internet yihuta izagera mu gihugu hose.

Mu rwego rw’imyubakire:

Imigi yose mu Gihugu izaba ifite igishushanyo •mbonera ngenderwaho kandi inyubako zose zikurikiza amategeko agenga imyubakire ajyanye n’igihe.

3.3. Iterambere ry’abikorera

Icyo Umuryango FPR –INKOTANYI wimirije imbere ni ukuzamura uruhare rw’abikorera mu iterambere ry’Igihugu. Niyo mpamvu, hazatezwa imbere urwego rw’ishoramari, hongerwe umubare w’abakora imirimo itari iy’ubuhinzi n’ubworozi, hashyirweho inganda zongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi-bworozi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi kugirango ibyoherezwa mu mahanga birusheho kwiyongera mu bwinshi no mu bwiza, ibicururizwa mu Rwanda nabyo birusheho kubahiriza ubuziranenge.

Page 61: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 61 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

3.3.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki?

Mu bijyanye no guteza imbere abikorera:

Hashyizweho urugaga rugamije kuzamura imikorere •n’ubushobozi ku rwego rw’Igihugu (PSF) n’inzego zirushamikiyeho ku Turere (BDS).

Hashyizweho urwego rw’gihugu rwunganira •abikorera n’abashoshoramari;.

Havuguruwe kandi amategeko agenga ubucuruzi , •bituma u Rwanda ruba urwa mbere mu rwego rwo kuvugurura no gucuruza mu mwaka wa 2010 ( Doing Business).

U Rwanda rwinjiye mu isoko ry’ubuhahirane •ry’Akarere k’Iburasirazuba bw’Afurika (EAC).

Ibyoherezwa mu mahanga hamwe n’umusaruro •ubikomokaho byariyongereye ku buryo bugaragara.

Amakoperative:

Itegeko rigenga amakoperative ryaravuguruwe •bituma imicungire yayo irushaho kuba myiza, hashyirwaho n’ikigo kiyashinzwe (RCA).

Amashyirahamwe menshi yafashijwe guhinduka •amakoperative, hubakwa amahuriro n’ingaga bijyanye n’abahuje ibikorwa.

Page 62: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 62 -

Ishoramari:

Havuguruwe amategeko arigenga, ishoramari •rishobora kwiyongera ku buryo bushimishije.

H• atangijwe ubufatanye mu ishoramari ry’abikorera bafatanyije na Leta (RIG &MINI-RIGs); hanatangizwa ubufatanye hagati y’abashoramari b’abanyarwanda n’abo mu mahanga.

Hashyizweho itegeko n’amabwiriza agenga ibigo •by’imari iciriritse , bituma imikorere yabyo irushaho kuba myiza.

Havuguruwe kandi imikorere y’amabanki, •yongererwa imari shingiro, serivise za banki zegerezwa abaturage, uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bwaratangijwe mu ma banki yose.

Hashyizweho uburyo bwo gukangurira abaturage •kuzigama no gukorana n’ibigo by’imari ku rwego rw’umurenge.

Isoko ry’imari n’imigabane ryaratangijwe.•

Inganda:

Inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi •zaravuguruwe n’izindi nshya zirubakwa.

Inganda zitunganya icyayi zeguriwe abikorera kandi •zirushaho gukora neza.

Page 63: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 63 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Inganda zitunganya kawa zariyongereye, bituma •umusaruro wa kawa ugezwa ku isoko wongerewe ubwiza n’agaciro.

Hatangijwe uruganda ruteranya imashini zikoreshwa •mu buhinzi, izitunganya ibikoresho nkenerwa nazo zariyongereye.

Guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro:

Hemejwe politiki yihariye, hanashyirwaho ikigo gikora •ubushakashatsi kandi kikorohereza abashoramari muri urwo rwego.

Umusaruro ukomoka ku bucukuzi bw’amabuye •y’agaciro wariyongereye.

Ubukerarugendo:

Urwego rushinzwe ubukerargendo (former ORTPN) •rwabaye ishami ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) kandi rukomeje kwegukana ibikombe binyuranye mu mamurika mpuzamahanga.

Ishyamba rya Nyungwe ryahindutse Pariki y’Igihugu;•

Urwego rw’ubukerarugendo rwateye inkunga •abaturage baturiye amapariki.

Umubare wa ba mukerarugendo wariyongereye •ku buryo bugaragara bituma hubakwa amahoteli menshi kandi meza.

Page 64: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 64 -

Ibigo bikora umwuga wo gutwara abantu •byariyongereye kandi bivugurura imikorere ku buryo bushimishije.

Hakozwe Igishushanyo mbonera cy’ubukerarugendo •mu Rwanda.

Hatangijwe amashuri makuru yigisha •iby’ubukerarugendo.

3.3.2. Umuryango Fpr-Inkotanyi Urateganya Iki?

Abikorera:

Hazakomeza ivugururwa ry’ amategeko na politiki •bigenga abikorera bihuzwe n’igihe.

Tuzakomeza gushishikariza abikorera b’abanyarwanda •gufatanya n’abandi baba abo mu Gihugu n’abo hanze banahererekanya amakuru.

Tuzashyiraho uburyo buhoraho bwerekana uko •imirimo ihangwa n’abikorera igenda yiyongera.

Hazashyirwaho uburyo bunoze •bw’imenyekanishamakuru ku bicuruzwa byo mu Gihugu, havugururwe uburyo bwo kumenyekanisha

ibiciro by’imyaka n’ibindi ku masoko.

Page 65: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 65 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Tuzashyiraho ingamba zituma abikorera bo •

mu Rwanda bagira uruhare muri gahunda

z’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga bigamije kunoza

ibyo bakora.

Amakoperative:

Hazigishwa abari mu mashyirahamwe yongera •umusaruro bakorere mu makoperative, hanakangurirwe ababishoboye gukorera muri sosiyete z’ubucuruzi n’ishoramari.

Hazakomeza gahunda yo kubumbira abakorera mu •makoperative mu mahuriro n’ingaga hakurikijwe ibyo bakora ( Gukorera muri Filieres ).

Hazashyirwaho gahunda ihoraho kandi inoze •y’igenzura ( Cooperative Audit System), no muri gahunda zo gutoza no gutegura abakozi bo mu myuga itandukanye.

Guha ubushobozi Urwego nkemurampaka rufasha •abikorera (Arbritation).

Ishoramari:

Hazongerwa ingamba zituma amabanki yo mu •

Gihugu arushaho gutanga serivisi nziza ku bayagana,

uburyo bwo kwishyurana imbere mu gihugu no

hanze burusheho kunozwa.

Page 66: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 66 -

Ibigo by’imari iciriritse bizongererwa ubushobozi, •binavugurure imikorere ku buryo bizazamura ubwizigamire, ishoramari n’iterambere mu cyaro.

Inganda:

Kongera umubare w’inganda zitunganya ibikomoka •ku buhinzi n’ubworozi.

Kwegurira izindi nganda z’icyayi abikorera.•

Kubaka uruganda runini rutunganya ifumbire •mvaruganda, sima.

Abikorera bazakangurirwa gushyiraho inganda •ziteranyiriza mu Gihugu imashini n‘ibindi bikoresho by’itumanaho n’ikoranabuhanga rigezweho.

Ubukerarugendo:

Gushyiraho ingamba zo gushyira mu bikorwa •igishushanyo mbonera cy’ubukerarugendo mu Gihugu.

Kongera umubare w’amahoteri manini n’aciriritse.•

Gushyiraho ingamba zo kunoza imicungire •y’amaparike y’Igihugu.

Guteza imbere ubukerarugendo bushingiye •ku muco n’amateka ndangamurage y’Igihugu n’ubukerarugendo bushingiye ku mahuriro n’Inama mpuzamahanga.

Page 67: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 67 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Mine na kariyeri

Gukomeza ubushakashatsi bugamije kumenya •

umutungo kamere w’Igihugu .

Gukomeza ubushakashatsi bwa peteroli bwatangiye.•

Umusaruro ukomoka ku mabuye y’agaciro uziyongera •kandi woherezwe ku isoko wongerewe agaciro.

Page 68: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 68 -

3.4. Ubutaka N’ibidukikije

Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI wimirije imbere ni uguteza imbere imikoreshereze y’ubutaka, buhabwa agaciro no kurengera ibidukikije hagamijwe iterambere rirambye.

3.4.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki?

Hashyizweho Politiki y’Igihugu y’ubutaka, •iy’amashyamba, iyo kurengera ibidukikije, hanashyirwaho amategeko, amateka n’amabwiriza ashyira mu bikorwa izo politiki.

Hashyizweho ibigo bishinzwe ubutaka, amashyamba •n’ibidukikije.

Hashyizweho Urwego rw’Umubitsi •w’Impapurompamo z’ubutaka ku rwego rw’Igihugu n’ibiro by’ubutaka mu Turere twose.

Hatangiye gukorwa igishushanyo mbonera •cy’imitunganyirize n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda.

Hatangijwe igikorwa cyo kwandika ubutaka.•

Hashyizweho Komisiyo z’ubutaka ku rwego •rw’Igihugu, Umujyi wa Kigali n’Uturere na komite z’ubutaka ku zindi nzego.

Page 69: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 69 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Hakozwe ibikorwa by’isaranganya ry’ubutaka kuri ba •nyirabwo.

Hakozwe ibikorwa byo kurengera inkengero z’ibiyaga •, inzuzi n’imigezi.

Hashyizweho Ikigo cy’Amahugurwa mu buhinzi •bw’imigano no kuyikoramo ibikoresho binyuranye.

3.4.2. Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI uteganya:

Gukomeza kuvugurura amategeko, amateka •n’amabwiriza ajyanye n’ubutaka, ibidukikije n’amashyamba agahuzwa n’igihe aho bikenewe.

Gushyiraho ingamba zo gushyira mu bikorwa •igishushanyombonera cy’ imitunganyirize n’imikoreshereze y’ubutaka.

Gukomeza kwigisha no gukangurira abantu •n’inzego zitandukanye kurengera ibidukikije, gutera amashyamba ahaberanye nayo hose.

Gukora gahunda yo gusarura amashyamba ashaje ku •buryo buboneye no kuyishyira mu bikorwa.

Gukomeza kurengera inkengero z’ibiyaga n’imigezi. •

Guteza imbere ikoranabuhanga n’ ishoramari mu •nganda zitunganya ibikomoka ku mashyamba.

Page 70: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 70 -

UMUTWE WA KANE

4. IMIBEREHO MYIZA

Umuryango FPR-INKOTANYI wemera ko umuturage ari we shingiro ry’ibikorwa byose mu Gihugu: ni we biturukaho, kandi bigamije imibereho myiza ye. Imibereho myiza igararagazwa nuko umurimo uboneka ku bashoboye gukora, ku buzima bwiza, ku burezi n’ ikoranabuhanga bisakara muri benshi, ku bwiteganyirize kuri bose, abatishoboye bitabwaho bagafashwa kwifasha, ku guteza imbere imikino n’imyidagaduro, ku miturire iboneye, no guha umuco umwanya ukwiye mu iterambere ry’Igihugu.

4.1. Umurimo

Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI wimirije imbere

Gukomeza guharanira ko Abanyarwanda babona imirimo, bakayikora neza, ikabatunga kandi igateza imbere igihugu. Ibi bisaba ko Abanyarwanda bongererwa ubuhanga n’ubushobozi, kugira ngo bashobore kurushanwa ku isoko ry’umurimo mu gihugu, mu karere ndetse no ku isi. Ibi bisaba kandi ko Abanyarwanda barangwa n’umuco wo guhanga, bakaba ba rwiyemezamirimo bahugukiwe kandi bashoboye.

Page 71: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 71 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

4.1.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki?

Gushyiraho urwego rushinzwe gukusanya imirimo iriho n’uburyo akazi gatangwa

Hashyizweho politiki y’Igihugu y’Umurimo na •gahunda zo guteza imbere Umurimo.

Hakozwe ivugururwa ry’amategeko y’umurimo•

Hashyizweho i• kigo Workforce Developement Authority-WDA gishinzwe gukusanya amakuru ku isoko ry’umurimo no kongerera abanyarwanda ubumenyi ngiro.

Hashyizweho Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta.•

Gushyiraho gahunda y’inguzanyo n’amahugurwa bigamije guhanga no guteza imbere umurimo;

Hashyizweho gahunda ya “Ihangire umurimo •Munyarwanda”.

Hashyizweho Inama y’Igihugu y’Umurimo ‘’National •Labour Council’’.

Havuguruwe inzego za Leta, abakozi basezerewe •bafashwa kwiga muri za Kaminuza no kwihangira imirimo.

Page 72: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 72 -

Guha umurimo agaciro, hakabaho amashimwe ku bakoze neza n’abihangiye imirimo, bityo abantu bagashishikarira umurimo ukoze neza.

Abakozi ba Leta n’ abikorera babaye Indashyikirwa •n’abakoze neza bahawe ishimwe.

Hashyizweho Umugenzuzi w’ Umurimo muri buri •Karere.

Hashyizweho gahunda zitandukanye ziha abaturage •imirimo mu mirenge (VUP, UBUDEHE, HIMO n’ibindi).

Gushishikariza Leta gushyiraho uburyo bworohereza abakozi kubona amacumbi no kwivuza; Leta igateganya muri rusange ibitwara abantu biciriritse.

Hashyizweho gahunda yo korohereza abakozi ba Leta •n’abikorera kujya mu bwishingizi bw’ indwara.

4.1.2. Umuryango FPR-INKOTANYI uzibanda kuri ibi bikurikira:

Gukomeza kuvugurura politiki n’amategeko •byerekeye umurimo.

Gukomeza gukangurira abanyarwanda umuco wo •gukora neza kandi vuba.

Kubaka ubushobozi bw’abakozi no guha imbaraga •ishami rishinzwe gukusanya amakuru ku murimo.

Page 73: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 73 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Gushyiraho ingamba zifatika zo kugabanya •ubushomeri.

Gushyiraho uburyo buboneye bw’imenyerezamurimo •(Internship).

Kuvugurura umushahara shingiro (SMIG) ukajyana •n’igihe.

Gushishikariza abashoramari kubaka inzu ziciriritse •abakozi benshi bashobora kwiyishyurira.

Gushyigikira amashyirahamwe y’ abahuje umwuga.•

4.2. Ubuzima n’ubwiyongere bw’abaturage

Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI wimirije imbere

Kugeza Abanyarwanda ku buzima buzira umuze, bahugukiye ibijyanye n’imyororokere, kuboneza urubyaro, imirire myiza n’isuku muri rusange.

4.2.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki?

Guteza imbere ubuzima bwiza kuburyo ikizere cyo kubaho cyavuye ku myaka 49 kigera kuri 53. Impfu z’ abana n’iz’ abagore ziragabanuka. Ubwandu bwa SIDA bwavuye kuri 13% bugera kuri 3%.

Page 74: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 74 -

Kubaka ibitaro bya: Munini, Kirehe, Masaka,Butaro, Kinihira, Kinazi (Ntongwe) no Kuvugurura Rwinkwavu, Kibuye.

Hubatswe ibitaro bishya, ibindi biravugururwa •binongererwa ubushobozi

Hongerewe umubare w’ amavuriro yita kundwara zo •mumutwe bitanga serivisi ku ndwara zo mu mutwe (psychosocial services.

Kubaka ibigo nderabuzima 65

Ibigo nderabuzima byari biteganijwe hiyongeraho •20.

Hubatswe kandi “Poste de santé” muri buri murenge.•

Kongera umubare w’abavuzi bafite ubushobozi

Umubare w‘abavuzi bafite ubushobozi wariyongereye •(Doctors, Pharmacists na Nurses).

Kurwanya icyorezo cya SIDA

Gahunda zo kurwanya icyorezo cya SIDA •zariyongereye.

Kurwanya Malariya.

Abanyarwanda bakanguriwe kuryama mu nzitiramibu •mu rwego rwo kurwanya malaria kandi bazibona ku giciro giciriritse; hanaterwa imiti yica umubu utera malariya mu ngo.

Page 75: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 75 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Gushyira ingufu nyinshi mu ubuvuzi bw’abana, isuku n’imirire yabo

Hashyizweho Politiki n’ingamba by’Igihugu ku mirire. •

Hatangijwe gahunda yihuse ya Nyakubahwa Perezida •wa Repubulika yo gukemura ikibazo cy’imirire mu Rwanda“Presidential Nutrition Emergency Plan”.

Abana babonye inkingo zose ari izisanzwe n’inshya •bituma impfu z’abana zigabanuka ku buryo bushimishije.

Kongera ingengo y’imari igenewe ibikorwa by’ubuzima kuzaba igeze kuri 15% y’ingengo y’Imari ya Leta

Hongerewe ingengo y’imari igenewe ibikorwa •by’ubuzima iva kuri 5.9% muri 2003 igera kuri 10.2% muri 2010.

Guteza imbere amavuriro yo mu gihugu ku buryo abivuriza hanze bagabanuka n’amafaranga abatangwaho akagabanuka.

Hashyizweho komisiyo y’inzobere mu bitaro byitiriwe •Umwami Fayçal ishinzwe gusuzuma abarwayi bagomba kujya kwivuriza hanze.

Hashyizweho ubufatanye hagati y’u Rwanda •n’amahanga mu rwego rwo kuvurira mu Rwanda indwara zimwe zagombaga kuvurirwa mu mahanga.

Page 76: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 76 -

Gusakaza umuco wo kwisungana mu kwivuza hakoreshejwe Mutuelle de santé n’ubundi bwishingizi bw’ indwara.

Hashyizweho itegeko rigenga ubwishingizi mu •kwivuza .

Abanyarwanda hafi ya bose bitabiriye gahunda •y‘ubwisungane mu kwivuza.

Kuzashyiraho abavuzi batambagira mu ntara bavura indwara zihariye

Hashyizweho gahunda ihoraho y’Abaganga •bazenguruka mu Turere bavura indwara zihariye (izo mu mutwe, amaso, amenyo, n’ izindi.

Kuvugurura imyigishirize y’ubuvuzi no guha uwo mwuga agaciro kurushaho

Hashyizweho gahunda yo kongera umubare w‘ •abaganga b’inzobere bigishirizwa mu gihugu.

Hagiyeho urwego rw’abajyanama b’Ubuzima •bakorera muri buri mudugudu.

Hashyizweho gahundayo kuboneza urubyaro.•

4.2.2. Umuryango FPR-INKOTANYI uzibanda ku bikorwa bikurikira

Gukomeza kongera umubare n’ubushobozi bw’ibitaro •n‘ ibigo nderabuzima;

Page 77: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 77 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Kongera umubare n’ubushobozi by‘abakozi bo mu •buvuzi.

Kongera ingufu mu kurwanya indwara z’ibyorezo;•

Kunoza imikorere ya gahunda y’ubwishingizi •n‘ubwisungane mu kwivuza.

Guca burundu indwara ziterwa n’imirire mibi.•

Gushyira imbaraga mu guteza imbere isuku mu ngo. •

Gushyira ingufu mu kwirinda no kuvura indwara •zihoraho (Chronic).

Kongera servise zifasha abaturage kuboneza •urubyaro.

Gukomeza gukangurira abanyarwanda kuboneza •urubyaro.

4.3. Ubwiteganyirize

Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI wimirije imbere

Kugeza ku Baturarwanda ubwiteganyirize butandukanye kuko ari imwe mu nkingi z’iterambere n’inzira yo kurwanya ubukene, ubusumbane no kubahiriza uburenganzira bwa Muntu.

Page 78: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 78 -

4.3.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki?

Hashyizweho Politiki y’Igihugu y’ubwiteganyirize •n’Itegeko ngenga (organic law) ry’ubwiteganyirize kimwe n’andi mategeko y’ubwiteganyirize (specific laws).

Umubare w’abakozi bari mu bwiteganyirize •wariyongereye.

Gukurikirana ishyirwaho rya Politiki y’ubwishingizi n’ubwisungane bw’indwara kuri bose.

Imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’ izabukuru •yarongerewe, iva kuri 55 igera kuri 65 iyo gutanga imisanzu kugirango ubone pansiyo yaragabanutse iva kuri 20 igera kuri 15.

Hashyizweho uburyo bwo korohereza guhabwa •

Pansiyo ku banyarwanda bakoze mu bihugu duhana

imbibi n’ibyo muri EAC (Portability of social security).

4.3.2. Umuryango FPR-INKOTANYI uzibanda kuri ibi bikurikira

Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya politiki •y’ubwiteganyirize.

Guharanira ko abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru •n’imiryango yabo (Retirees/retraités) bagumana ubwishingizi bw’ indwara.

Page 79: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 79 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

4.4. Kurengera Abatishoboye

Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI wimirije imbere

Gukomeza guharanira ko abatishoboye bitabwaho, bagahabwa amahirwe yo kubaho nk’abandi baturarwanda, aho bishoboka bagahabwa ubushobozi bwo kugira icyo bimarira .

4.4.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki?

Gushyiraho uburyo, amategeko n’amabwiriza byo gufasha no kurengera abatishoboye.

Hashyizweho politiki n’amategeko byo kurengera no •guteza imbere abatishoboye, abageze mu zabukuru, ababana n’ubumuga, n’abandi.

Abavuye ku rugerero batishoboye batewe inkunga, •hari n’abagenewe inkunga ihoraho bitewe n’ubumuga bafite.

Abanyarwanda batahutse basubizwa mu buzima •busanzwe.

Hashyizweho uburyo bwo gufasha abasheshe •akanguhe.

Page 80: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 80 -

Gushyiraho uburyo butuma abafite ubumuga n’abageze mu za bukuru bagira uruhare mu majyambere y’Igihugu

Muri gahunda y’imbaturabukungu EDPRS, •abatishoboye barazirikanywe.

Guteganya imyanya y’ababana n’ubumuga mu nzego z’ubuyobozi n’indi mirimo

Hashyizweho inzego z’ababana n’ubumuga kandi •barahagararirwa mu nzego z’ubuyobozi.

Hashyizweho inama y’ igihugu y’a bafite ubumuga.•

Guteza imbere ubufatanye hagati y’amashyirahamwe y’ababana n’ubumuga ku rwego mpuzamahanga

U Rwanda rwatorewe kuba ambasaderi w’ ababana •n’ubumuga ku rwego mpuzamahanga.

Gufasha abacitse ku icumu batishoboye n’abatishoboye muri rusange

Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi •mu 1994 batishoboye n’abatishoboye muri rusange bakomeje kwitabwaho.

Page 81: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 81 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

4.4.2. Umuryango FPR-INKOTANYI uzibanda kuri ibi kikurikira

Kunoza imicungire n’imikoreshereze y’ibigenerwa •abatishoboye.

Guteganya mu myubakire uburyo bworohereza •ababana n’ubumuga kugera aho bifuza no gukomeza kwongera no gushyigikira ibigo bikora insimburangingo.

Guteza imbere ubufatanye hagati y’amashyirahamwe •y’ababana n’ubumuga bo mu Rwanda n’abo ku rwego mpuzamahanga.

Gukemura burundu ikibazo cy’amacumbi •y’abatishoboye.

Gushyiraho gahunda n’ingamba byo gukumira no •kurwanya ubuzererezi no kurushaho kwita ku bana birera.

4.5. Imikino n’imyidagaduro

Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI wimirije imbere:

Gukomeza guha Abanyarwanda uburyo bwo kugorora ingingo, kugira ngo umubiri wabo umere neza kandi bashobore no gusabana, haba mu Gihugu imbere cyangwa mu mikino n’imyidagaduro mpuzamahanga.

Page 82: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 82 -

4.5.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki?

Gushishikariza Leta Kubaka ibibuga by’imikino mpuzamahanga n’ibindi biciriritse mu migi no mu turere hirya no hino mu Gihugu.

Hubatswe, hasanwa, hanongererwa ubushobozi •stades n’ibibuga binyuranye.

Kubaka ikigo cy’imyidagaduro n’ibitaramo ku rwego rw’Igihugu.

Hashyizweho politiki y’Igihugu y’imikino •n’imyidagaduro.

Gushishikariza Abanyarwanda kwiga no gukunda imikino cyane cyane abari n’abategarugori.

U Rwanda rwitabiriye runategura amarushanwa •mpuzamahanga mu mikino inyuranye.

Hashyizweho gahunda y’imikino n’imyidagaduro mu •bigo bya Leta n’ibyigenga.

Hatejwe imbere siporo y’ibyiciro byihariye (abagore, •abafite ubumuga).

Guhugura abatoza b’imikino.

Amakipe y’Igihugu mu mikino inyuranye yashakiwe •abatoza b’inzobere hanahugurwa abatoza n’abasifuzi mu mikino inyuranye;

Page 83: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 83 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

4.5.2. Umuryango FPR-INKOTANYI uzibanda kuri ibi kikurikira

Kubaka sitade nshya y’imikino y’amaboko no •gushyiraho ikigo cyo kwitorezamo.

Gukomeza gushishikariza inzego z’ibanze guha •agaciro imikino n’imyidagaduro no kongera ingengo y’imari ibigenerwa.

Gushishikariza abashoramari kugira ubufatanye na •Leta mu guteza imbere imikino n’imyidagaduro.

Guteza imbere gahunda ya ”Sport-Etude”•

Guhugura abakozi bakora imirimo irebana •n’imikino n’imyidagaduro (ubuvuzi, umutekano, itangazamakuru n’ibindi).

Gukomeza guteza imbere siporo y’ibyiciro byihariye;•

Gushyiraho gahunda yo kongera abatoza babifiye •ubumenyi n’ubushobozi.

Page 84: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 84 -

4.6. Imiturire Myiza

Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI wimirije imbere

Gukomeza gufasha abanyarwanda gutura neza kandi heza

4.6.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki?

Havuguruwe politiki y’imiturire mu Rwanda hashyirwaho •na gahunda y’igihugu yo gutura mu midugudu.

Hakozwe ibishushanyombonera by’Umujyi wa Kigali, •Rusizi ,Karongi , Rwamagana na Nyagatare.

Hakozwe igishushanyo mbonera cy’umudugudu.•

Hashyizweho banki yo guteza imbere imiturire.•

Hashyizwe ingufu mu guca nyakatsi.•

4.6.2. Umuryango FPR-INKOTANYI uzibanda ku bikorwa bikurikira

Gushyira mu bikorwa politiki y’ imiturire mu midugudu •no mu mijyi.

Gushyiraho uburyo bworoshye bwo kubona ibikoresho •by’ubwubatsi bidahenze.

Gukangurira abashoramari kubaka amacumbi •ahendutse.

Kongera ingufu mu gushyira ibikorwa remezo muri sites •z‘ imidugudu.

Page 85: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 85 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Kurangiza ibishushanyo by’imigi yose.•

Gukomeza guhuza mu midugudu abaturage bari mu •cyaro.

Guca nyakatsi burundu.•

4.7. Uburezi, ikoranabuhanga mu itangazabumenyi n’ubushakashatsi

Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI wimirije imbere

Gukomeza guteza imbere uburezi burangwa n’inyigisho n’imyigishirize bifite ireme kandi bicengeza indangagaciro nyarwanda, umuco w’amahoro, byubahiriza uburenganzira bwa Muntu no gukunda Igihugu. Hazakomeza kwitabwa ku nyigisho z’ubumenyi, iz’ikoranabuhanga n’iz’imyuga hagamijweko by’umwihariko abazirangije baba bafite ubushobozi bwo kwihangira imirimo no kongera agaciro k’ibyo bakora haba ku masoko yo mu Rwanda cyangwa ayo mu mahanga.

4.7.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki?

Gushimangira gahunda y’uko abana bose bagomba kwiga amashuri abanza bakayarangiza nta n’umwe usigaye inyuma (Universal primary Education).

Amafaranga y’ishuri mu burezi bw’ibanze yakuweho •kandi abana bose biga amashuri atandatu abanza n’atatu yisumbuye (9YBE).

Page 86: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 86 -

Ababyeyi bitabiriye kugira uruhare mu burezi •bw’abana babo ( Kubaka ibyumba by’amashuri, Komite z’ababyeyi n’abarimu n’ibindi ).

Hashyizwe ingufu mu kwigisha no gusakaza inyigisho •zose mu rurimi rw’ Icyongereza.

Ikigo cy’ubugenzuzi bukuru bw’uburezi cyongerewe •ubushobozi bwo gukurikirana imyigishirize.

Guhagurukira kwigisha imyuga ku buryo muri iyi myaka 7 twaba dufite ikigo kigisha imyuga muri buri Karere.

Uturere hafi ya twose dufite nibura ishuri rimwe •ry’imyuga.

Hashyizweho politiki yo kwigisha imyuga (TVET) •n’ikigo cyo kuyishyira mu bikorwa ( WDA).

Hatangijwe ibigo bishya byigisha imyuga mu rwego •rw’amashuri makuru (TUMBA na KICUKIRO).

Abarimu benshi bongerewe ubumenyi bwo kwigisha •amashuri y’imyuga.

Kwita ku mibereho y’umurezi.

Hashyizweho politiki na gahunda by’iterambere •ry’abarimu hanashyirwaho urwego rushinzwe gucunga no guteza imbere abarimu «Teacher Service Commission».

Page 87: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 87 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Hashyizweho ikigo Umwalimu-SACCO Leta igitera •inkunga.

Imishahara y’abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri •yarazamuwe kandi begerejwe serivisi.

Kurwanya ubujiji mu banyarwanda, bigishwa gusoma no kwandika.

Gahunda yo kwigisha gusoma, kwandika no kubara •

yahawe imbaraga bituma abayitabira biyongera.

Hashyizweho gahunda yo kwigisha abari barataye •amashuri n’abandi batigaga (catch up program).

Kwita ku burezi bw’umwana w’umukobwa cyane cyane mu masomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Hashyizweho politike y’uburezi bw’umukobwa •hanatangizwa andi mashuri yihariye yabo.

Hashyizweho uburyo bwo guhemba abakobwa •bakoze neza kurusha abandi banyeshuri.

Gukomeza gahunda yo guteza imbere amashuri twita by’umwihariko ku nyigisho z’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Buri karere gafite nibura ikigo kimwe ntangarugero •cyigisha siyansi.

Hashyizweho iteka rya Perezida wa Repubulika •rishyiraho uburyo bwo guhemba abanyeshuri batsinze kurusha abandi mu mibare na siyansi.

Page 88: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 88 -

Amashuri menshi yashobojwe kubona za mudasobwa •n’umurongo wa internet.

Hatangijwe igikorwa cyo guha buri mwana wo mu •mashuri abanza mudasobwa igendanwa ( OLPC ).

Amashuri yahawe integanyanyigisho •n’imfashanyigisho z’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Hatanzwe amahugurwa ku ikoranabuhanga ku barezi •no ku bayobozi b’ibigo by’amashuri.

Hatangijwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu micungire •y’uburezi “Education Management Information System/EMIS”.

Guteza imbere amashuli makuru n’ubushakashatsi mu bumenyi bunyuranye.

Hashyizweho ikigo SFAR giha inguzanyo abanyeshuri •b’ abakene bajya mu mashuri makuru.

Ibigo by’amashuri makuru n’ubushakashatsi •byongerewe ubushobozi.

Umubare w’amashuri makuru n’inyigisho zitangwa •byariyongereye.

Hashyizweho Inama y’Igihugu y’amashuri makuru •“Higher Education Council (HEC)” ishinzwe gukurikirana imyigishirize n’imikorere by’amashuri makuru.

Page 89: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 89 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Hatangijwe programme y’Iyakure (Distance •Learning).

Umubare w’abanyeshuri boherezwa kurahura •ubwenge mu mahanga wariyongereye cyane.

4.7.2. Umuryango uzibanda kuri ibi bikurikira

Gukomeza kunoza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda •y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 ( amashuri atandatu abanza n’atatu yisumbuye).

Kuvana uburezi bw’ibanze ku myaka 9 bukagera ku •myaka 12 twibanda by’umwihariko guteza imbere amashuri y’imyuga.

Kunoza imyigire n’imyigishirize mu rurimi •rw’icyongereza.

Gukomeza kwita kuri gahunda yo kwigisha gusoma, •kwandika no kubara.

Gushyira ingufu mu myigishirize y’ururimi n’umuco •nyarwanda mu byiciro byose by’uburezi.

Gushyiraho ishami ryigisha kwigisha mu mashuri •y’incuke n’ay’ababana n’ubumuga muri za TTC, COEs na KIE.

Gushyira ishuri ry’incuke ry’ikitegererezo muri buri •murenge.

Page 90: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 90 -

Gukomeza guteza imbere ubushobozi n’imibereho •myiza ya mwarimu.

Guteza imbere Ubushakashatsi mu Bumenyi •bunyuranye hashyirwaho by’umwihariko ikigega cy’ubushakashatsi (Academy of Sciences and Research).

Kongerera amashuri makuru ubushobozi bwo •gutanga inyigisho ku rwego rwa Masters na PHD.

Gutangiza izindi nyigisho zijyanye n’isoko •ry’umurimo.

4.8. UMUCO

Icyo Umuryango FPR-INKOTANYI wimirije imbere

Gukomeza guhesha agaciro umuco nyarwanda ushingiye ku ndangagaciro zawo ukaba inkingi y’iterambere.

4.8.1. Umuryango FPR-INKOTANYI wakoze iki?

Gushyiraho Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco

Hateguwe Itegeko rigena inshingano, imiterere •n’imikorere by’ Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ( Academie de la langue et de la culture Rwandaise).

Gutegura Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho ku muco zijyanye n’ibyiciro bitandukanye by’abanyarwanda.

Page 91: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 91 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Hashyizweho politiki rusange y’Umuco n’iyo •kurengera umurage ndangamuco na ndangamateka.

Hagiyeho Itegeko rigena inshingano, imiterere •n’imikorere by’urwego rw’Igihugu rushinzwe intwari z’Igihugu, impeta n’imidari by’ishimwe.

Hashyizweho umukono ku masezerano •mpuzamahanga yerekeye umurage udafatika nk’ibisigo, ibyivugo n’ibindi.

Gukangurira Abanyarwanda n’inzego za Leta kwita ku bintu n’ahantu ndangamateka na ndangamuco.

Habaruwe ahantu ndangamuco na ndangamateka •mu turere tunyuranye tw’u Rwanda.

Gushinga ishuri ryigisha Umuco n’ubugeni no gutegura abakangurambaga b’umuco;

Ishuri ry’ubugeni n’ubukorikori (Ecole d’Art) •rya Nyundo ryongeye gukora ryongererwa n’ubushobozi.

Hasanwe inyubako y’Ishami ry’umurage kamere i •Kigali (Nyarugenge).

Hatangijwe hanasanwa ingoro ndangamurage •zitakoraga zongererwa n’ubushobozi.

Harubakwa isomero rusange n’Inshyinguranyandiko •by’Igihugu.

Page 92: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 92 -

Kongera amashami yigisha ubugeni n’ubuvanganzo n’ubundi bushakashatsi.

Hegeranijwe kopi z’ibitabo byanditswe ku •mateka, umuco n’uburezi by’u Rwanda mu gihe cy’Ubukoloni.

Gukangurira abashoramari gushinga inganda ndangamuco no kongerera ubushobozi iziriho.

Hatangijwe amarushanwa ya ba Nyampinga b’u •Rwanda.

Buri myaka ibiri u Rwanda rwakira Iserukiramuco •Nyafurika ry’Imbyino (FESPAD).

Gutoza Abanyarwanda b’ingeri zose, cyane cyane abakiri bato, umuco wo kugira gahunda no kubahiriza igihe mu bikorwa byose.

Abanyarwanda bakomeje gukangurirwa umuco •w’ubutwari no gukunda Igihugu.

4.8.2. Umuryango FPR-INKOTANYI uzibanda kuri ibi bikurikira

Gushyiraho no kuvugurura politiki n’amategeko •byerekeye umuco.

Guteza imbere umuco nyarwanda, cyane cyane •binyuze mu rwego rw’uburezi n’Itorero.

Page 93: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 93 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Guha ubushobozi Inteko y’Ururimi n’Umuco, urwego •rw’Igihugu rushinzwe intwari z’Igihugu, impeta n’imidari by’ishimwe.

Gushyiraho ingamba zifatika zo guteza imbere •inganda ndangamuco na ndangamateka ndetse n’ubukerarugendo buzishingiyeho.

Kurengera no guteza imbere umuco nyarwanda mu •bitangazamakuru, iyumvabona n’itumanaho;

Kurangiza kubaka Inshyinguranyandiko •n’inkoranyabitabo y’Igihugu.

Kubaka inzu ndangamuco y’Igihugu.•

Kwinjiza muri za Kaminuza n’amashuri makuru •programmes zigisha ibyerekeye umuco n’ururimi nyarwanda, ubuhanzi na muzika.

Guteza imbere ubushakashatsi ku muco n’ururimi by’ •u Rwanda.

Page 94: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

- 94 -

UMWANZURO

Muri iyi myaka irindwi ishize, u Rwanda rwageze ku bikorwa byinshi bishimishije mu byiciro bine byubakiyeho gahunda za Leta aribyo: Imiyoborere Myiza, Ubutabera, Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage. Ibi byose byagezweho bishingiye ku Migabo n’Imigambi bya FPR-INKOTANYIitigeze itezukaho, kandi wakomeje kuba ku isonga mu guharanira ko ibyo bikorwa bigerwaho.

Muri iyi myaka irindwi itaha, Umuryango FPR-INKOTANYI urifuza ko u Rwanda rukomeza gukataza mu iterambere rirambye kandi rizamura imibereho myiza y’abaturage ku buryo Igihugu cyacu kizava mu cyiciro cy’ibihugu bikennye cyane ku isi, kikajya mu cyiciro cy’ibihugu bifite ubukungu buciriritse.

Kugirango u Rwanda rugere kuri iyi ntego,

Umuryango FPR-INKOTANYI uzaharanira gukomeza gushimangira imiyoborere myiza nk’ishingiro ry’iterambere ry’Igihugu, wibanda cyane cyane ku bumwe bw’Abanyarwanda, ku mutekano w’Ighugu n’abagituye, kuri demokarasi yimakaza uruhare rw’abaturage mu miyoborere y’Igihigu no mu kunoza servisi zitangwa mu nzego zose;

Umuryango FPR-INKOTANYI uzaharanira kandi guteza imbere ubukungu butajegajega, hibandwa cyane ku kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ku kubyaza umusaruro umutungo kamere, guhanga imirimo no kongera ishoramari mu cyaro.

Page 95: IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI 2010-2017rpfinkotanyi.rw/fileadmin/user_upload/A6 _IMIGAMBI... · 2018. 11. 17. · IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017 - 2 - Duharanira

- 95 -

IMIGAMBI Y’UMURYANGO FPR - INKOTANYI 2010-2017

Umuryango FPR-INKOTANYI uzaharanira na none ko ubutabera bukomeza guhabwa intebe mu Rwanda cyane cyane mu kubaka inzego z’ubutabera zigenga kandi zifite imikorere inoze, guhashya ruswa n’akarengane no guteza imbere imikorere myiza y’Urwego rw’Abunzi;

Umuryango FPR-INKOTANYI uzakomeza guharanira ko abaturage bagira imibereho myiza hitabwa ku kugeza amazi meza, ubwishingizi n’ubwiteganyirize ku baturage bose, kwegereza abaturage ibigo by’ubuvuzi no kugira uburezi bwa bose bufite ireme.

Nimutore FPR – INKOTANYI, u Rwanda rugire umudendezo.