8
Kigali ihagaze he mu buzima buhenze ugereranyije na New York,Paris,Hong Kong n’ahandi? Yanditswe kuya 22-06-2016 na Rabbi Malo Umucunguzi Ubushakashatsi bwa 22 bw’Ikigo Mercer gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,bugaragaza ko Umujyi wa Kigali wamanutseho imyanya 42 mu kugira ubuzima buhenze, Kinshasa yo iza mu Mijyi 10 ya mbere ihenze ku Isi ku rutonde ruyobowe na Hong Kong. Ubu bushakashatsi bw’ikigo gitanga ubujyanama mu nzego zinyuranye, bukorwa ku mijyi isaga 375, ariko uyu mwaka harebwe igiciro cy’imibereho mu mijyi 209, hagereranywa ibiciro by’ibintu bisaga 200 birimo inzu zo kubamo, ingendo, ibiribwa, imyambaro, ibyangombwa nkenerwa mu rugo n’imyidagaduro. Kigali yaje ku mwanya wa 139 uyu mwaka, mu gihe mu 2015 yari iya 97. Imbere yayo hari imijyi ya Tashkent muri Uzbekistan na Athens mu Bugereki (137), inyuma hakaza Colombo muri Sri Lanka, Lima muri Peru (141), Vancouver na Toronto muri Canada (142, 143), Toronto ikanganya na Addis Ababa yo muri Ethiopia. Hong Kong iza ku mwanya wa Mbere ku Isi, isimbuye Luanda, Umurwa Mukuru wa Angola muri Af urika y’Amajyepfo. New York iza ku mwanya wa 11 mu Mijyi aho ubuzima buhenze. Urugero nko gukodesha igice cy’inyubako yo guturamo kitarimo ibyangombwa nkenerwa, cy’ibyumba bibiri muri Hong Kong, ni $6,809 ku kwezi, ni ukuvuga hafi 5 350 000 Frw; New

Kigali ihagaze he mu buzima buhenze ugereranyije na New ...jkanya.free.fr/Texte16/kigalimuguhenda220616.pdfMu Mujyi wa Kigali ho ku biciro bisanzwe, urugendo mu modoka rusange ni 200

  • Upload
    others

  • View
    4

  • Download
    0

Embed Size (px)

Citation preview

Page 1: Kigali ihagaze he mu buzima buhenze ugereranyije na New ...jkanya.free.fr/Texte16/kigalimuguhenda220616.pdfMu Mujyi wa Kigali ho ku biciro bisanzwe, urugendo mu modoka rusange ni 200

Kigali ihagaze he mu buzima buhenze ugereranyije na New York,Paris,Hong Kong n’ahandi?

Yanditswe kuya 22-06-2016 na Rabbi Malo Umucunguzi

Ubushakashatsi bwa 22 bw’Ikigo Mercer gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,bugaragaza ko Umujyi wa Kigali wamanutseho imyanya 42 mu kugira ubuzima buhenze, Kinshasa yo iza mu Mijyi 10 ya mbere ihenze ku Isi ku rutonde ruyobowe na Hong

Kong.

Ubu bushakashatsi bw’ikigo gitanga ubujyanama mu nzego zinyuranye, bukorwa ku mijyi isaga 375, ariko uyu mwaka harebwe igiciro cy’imibereho mu mijyi 209, hagereranywa ibiciro by’ibintu bisaga 200 birimo inzu zo kubamo, ingendo, ibiribwa, imyambaro, ibyangombwa

nkenerwa mu rugo n’imyidagaduro.

Kigali yaje ku mwanya wa 139 uyu mwaka, mu gihe mu 2015 yari iya 97. Imbere yayo hari imijyi ya Tashkent muri Uzbekistan na Athens mu Bugereki (137), inyuma hakaza Colombo muri Sri Lanka, Lima muri Peru (141), Vancouver na Toronto muri Canada (142, 143),

Toronto ikanganya na Addis Ababa yo muri Ethiopia.

Hong Kong iza ku mwanya wa Mbere ku Isi, isimbuye Luanda, Umurwa Mukuru wa Angola

muri Afurika y’Amajyepfo. New York iza ku mwanya wa 11 mu Mijyi aho ubuzima buhenze.

Urugero nko gukodesha igice cy’inyubako yo guturamo kitarimo ibyangombwa nkenerwa, cy’ibyumba bibiri muri Hong Kong, ni $6,809 ku kwezi, ni ukuvuga hafi 5 350 000 Frw; New

Page 2: Kigali ihagaze he mu buzima buhenze ugereranyije na New ...jkanya.free.fr/Texte16/kigalimuguhenda220616.pdfMu Mujyi wa Kigali ho ku biciro bisanzwe, urugendo mu modoka rusange ni 200

York bikaba $5,100 asaga 4 000 000 Frw ku kwezi. I Luanda ni $6700, i Londres bikaba

$4583 mu gihe i Moscow mu Burusiya ari $4200.

Mercer igaragaza ko muri Hong Kong usanga ipantalo y’ikoboyi igura $ 128 (asaga ibihumbi 100 Frw), agakombe k’icyayi kakagura $ 7.8 (asaga 6000 Frw), umugati uzwi nka hamburger, $ 4.8 (asaga 3500 Frw), inzoga imwe ntoya ikagura $1.2 (asaga 900 Frw).

Luanda izi ku mwanya wa kabiri nyuma y’igihe kinini ku mwanya wa mbere mu guhenda,

gusubira inyuma bigashingira ku buryo ifaranga ‘‘kwanza’ ry’iki gihugu riri guta agaciro.

Umujyi wa Zurich mu Busuwisi na Singapore yiharira imyanya ya gatatu na kane kuri urwo

rutonde, Tokyo yo mu Buyapani ikaza ku mwanya wa gatanu.

Kinshasa yaje ku mwanya wa gatandatu mu mijyi icumi ihenze ku Isi ku nshuro ya mbere mu gihe mu 2015 yari ku mwanya wa 13, igakurikirwa na Shanghai mu Bushinwa, Geneva mu Busuwisi, N’Djamena muri Tchad na Beijing naho mu Bushinwa.

Mu Mujyi wa Kigali ho ku biciro bisanzwe, urugendo mu modoka rusange ni 200 Frw, inzu yo mu bwobo bwa appartement yo guturamo y’ibyumba bitatu iri ni 350,000.00 Frw, ipantalo y’ikoboyi nshya igura 10,000.00 Frw, ibiryo muri resitora isanzwe bigura 1500 Frw mu gihe litiro y’amazi igurwa 600 Frw.

Umuyobozi w’ishami ritegura ubu bushakashatsi muri Mercer, Ilya Bonic, yavuze ko iyi myanya muri uyu mwaka yagizweho ingaruka “n’impinduka ku masoko n’ihungabana

ry’ubukungu mu bice bitandukanye by’Isi.”

Imijyi ihendutse cyane ku bayitura bava ahandi ku Isi hagendewe ku giciro cy’imibereho, harimo umurwa mukuru wa Namibia, Windhoek (209), ubanzirizwa na Cape Town muri Afurika y’Epfo (208), Bishkek muri Kyrgzystan (207) na Bylantyre yo muri Malawi (206).

Mu mijyi yo mu karere, Kampala ni iya 187 ku Isi bivuze ko ihendutse kurusha Kigali, Dar Es Salaam ni 174, Nairobi ni iya 116, Kinshasa ikaba iya gatandatu mu guhenda ku Isi.

Bujumbura ntigaragara kuri uru rutonde.

Imijyi ya mbere ihenze muri Afurika ni Kinshasa (6) Lagos muri Nigeria (13), Abuja naho muri Nigeria (20), Brazaville muri Congo (23), Conakry muri Guinea (36), na Djibouti umujyi uri ku mwanya wa 40 mu guhenda ku Isi.

Kigali ku mwanya wa 139 mu Mijyi ihenze

Page 3: Kigali ihagaze he mu buzima buhenze ugereranyije na New ...jkanya.free.fr/Texte16/kigalimuguhenda220616.pdfMu Mujyi wa Kigali ho ku biciro bisanzwe, urugendo mu modoka rusange ni 200
Page 4: Kigali ihagaze he mu buzima buhenze ugereranyije na New ...jkanya.free.fr/Texte16/kigalimuguhenda220616.pdfMu Mujyi wa Kigali ho ku biciro bisanzwe, urugendo mu modoka rusange ni 200
Page 5: Kigali ihagaze he mu buzima buhenze ugereranyije na New ...jkanya.free.fr/Texte16/kigalimuguhenda220616.pdfMu Mujyi wa Kigali ho ku biciro bisanzwe, urugendo mu modoka rusange ni 200

Louanda muri Angola ku mwanya wa Kabiri ku Isi

Umjyi wa New York iri ku mwanya wa 11

Page 6: Kigali ihagaze he mu buzima buhenze ugereranyije na New ...jkanya.free.fr/Texte16/kigalimuguhenda220616.pdfMu Mujyi wa Kigali ho ku biciro bisanzwe, urugendo mu modoka rusange ni 200

Hong Kong niwo mujyi uhenze kurusha indi ku isi

Kinshasa iri ku mwanya wa Gatandatu

Page 7: Kigali ihagaze he mu buzima buhenze ugereranyije na New ...jkanya.free.fr/Texte16/kigalimuguhenda220616.pdfMu Mujyi wa Kigali ho ku biciro bisanzwe, urugendo mu modoka rusange ni 200

Paris iri ku mwanya wa 44

Page 8: Kigali ihagaze he mu buzima buhenze ugereranyije na New ...jkanya.free.fr/Texte16/kigalimuguhenda220616.pdfMu Mujyi wa Kigali ho ku biciro bisanzwe, urugendo mu modoka rusange ni 200

Urutonde rw'imijyi 30 ihenze kurusha indi

Kanda hano ubone uko imijyi ikurikiranye