12
M A R EMBO Journal IJAMBO RY’IBANZE Bana, rubyiruko twongeye kubasuhuza tubifuriza amahoro y’Imana twongeye kugaruka tubifuriza imibereho myiza n’ubuzima buzira umuze; Ikinyamakuru cyanyu cyongeye gusohoka kibazaniye udushya twinshi kugirango dukomeze kubashimishe no kubagezaho inkuru zigisha, basomyi rero uruhare ni urwanyu mukugaragaza inkuru zabanyuze n’ibitekerezo mubona bikwiye kugaragara muzindi Journal zizakurikiraho. Nk’uko mu maze kubimenyera urubyiruko rwo muri Centre Marembo rukomeje kuba ku isonga mugukurikirana amasomo y’imyuga itandukanye. Muri iyi journal kandi murasangamo ibitekerezo byinshi urubyiruko rwagiye rugaragaza cyane kubijyanye n’umunsi w’abagore ndetse n’uburyo usanga hakiriho akarengane hirya no hino mu miryango, cyane ko bagaragaza ko ubu akarengane kahinduye isura ubu bitakiri nka mbere aho abagabo aribo barenganyaga abagore ubu nabo bakaba barenganywa n’abagore babo uretse ko bitari kurugero rumwe. Tuzakomeza no gusubiza bimwe mubibazo mwibaza bijyanye n’ubuzima, ingero ni nyinshi : * Ni kangahe ushobora gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’ukwezi ? * Kubera iki hariho abantu bahitamo gukorana imibonano mpuzabitsina n’abo bahuje igitsina ? * Ni nde ushobora kuryoherwa n’imibonano mpuzabitsina kurusha undi hagati y’umuhungu n’umukobwa ? * Mugihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina ninde utakaza imbaraga ari umukobwa cyangwa umuhungu? Murasangamo kandi inkuru ivuga kuruzinduko umunya- mabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko NKURANGA Eugène yagiriye muri Centre Marembo. Nkuko mwabigaragaje mu bitekerezo mwagiye mutanga mu biganiro byahise mu ma club, muzisomera n’inkuru zijyanye n’amateka y’igihugu cyacu, tuzavuga kandi kubijyanye n’uburyo bwo kwirinda SIDA n’uburyo yanduramo tuzifashisha ibibazo bimwe na bimwe mukunda kwibaza.Murasangamo ibitekerezo by’urubyiruko kuri gahunda y’icyunamo ngaruka mwaka kuri Genocide yakorewe abatutsi, hazagaragamo kandi inkuru zijyanye n’icyumweru cy’icyunamo aho twibuka Genocide yakorewe abatutsi. Umwanditsi mukuru Esdras Niyonsenga IKINYAMAKURU CY’ABANA N’URUBYIRUKO N° 11 P .O. Box 2522 Kigali, centre marembo rYico Urubyiruko rwa Centre Marembo rukora morale mbere y’uko ibiganiro bitangira Urubyiruko rw’abakobwa bari kumwe n’abarimu babo barangije kwiga umwuga w’ubudozi mu centre Marembo Association Centre Marembo Telephone 0788505355/0722505353 E-mail: [email protected]

Mise en page 1 (Page 1) - Centre Marembo · MAREMBO Journal IJAMBO RY’IBANZE ... “ntamugore utiza ishoka”, “nta mugore ... ubwo burenganzira bari baravukijwe, kurwanya

Embed Size (px)

Citation preview

Page 1: Mise en page 1 (Page 1) - Centre Marembo · MAREMBO Journal IJAMBO RY’IBANZE ... “ntamugore utiza ishoka”, “nta mugore ... ubwo burenganzira bari baravukijwe, kurwanya

MAREMBO JournalIJAMBO RY’IBANZE

Bana, rubyiruko twongeye kubasuhuza tubifuriza amahoroy’Imana twongeye kugaruka tubifuriza imibereho myizan’ubuzima buzira umuze; Ikinyamakuru cyanyu cyongeyegusohoka kibazaniye udushya twinshi kugirango dukomezekubashimishe no kubagezaho inkuru zigisha, basomyi rerouruhare ni urwanyu mukugaragaza inkuru zabanyuze n’ibitekerezo mubona bikwiye kugaragara muzindi Journal zizakurikiraho.

Nk’uko mu maze kubimenyera urubyiruko rwo muri Centre Marembo rukomeje kuba ku isonga mugukurikiranaamasomo y’imyuga itandukanye. Muri iyi journal kandimurasangamo ibitekerezo byinshi urubyiruko rwagiye rugaragaza cyane kubijyanye n’umunsi w’abagore ndetsen’uburyo usanga hakiriho akarengane hirya no hino mumiryango, cyane ko bagaragaza ko ubu akarengane kahinduye isura ubu bitakiri nka mbere aho abagabo aribobarenganyaga abagore ubu nabo bakaba barenganywan’abagore babo uretse ko bitari kurugero rumwe.

Tuzakomeza no gusubiza bimwe mubibazo mwibaza bijyanye n’ubuzima, ingero ni nyinshi :

* Ni kangahe ushobora gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’ukwezi ?

* Kubera iki hariho abantu bahitamo gukorana imibonano mpuzabitsina n’abo bahuje igitsina ?

* Ni nde ushobora kuryoherwa n’imibonano mpuzabitsina kurusha undi hagati y’umuhungu n’umukobwa ?

* Mugihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina ninde utakaza imbaraga ari umukobwa cyangwa umuhungu?

Murasangamo kandi inkuru ivuga kuruzinduko umunya-mabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko NKURANGA Eugène yagiriye muri CentreMarembo.Nkuko mwabigaragaje mu bitekerezo mwagiye mutangamu biganiro byahise mu ma club, muzisomera n’inkuru zijyanye n’amateka y’igihugu cyacu, tuzavuga kandi kubijyanye n’uburyo bwo kwirinda SIDA n’uburyo yanduramo tuzifashisha ibibazo bimwe na bimwemukunda kwibaza.Murasangamo ibitekerezo by’urubyiruko kuri gahunda y’icyunamo ngaruka mwakakuri Genocide yakorewe abatutsi, hazagaragamo kandiinkuru zijyanye n’icyumweru cy’icyunamo aho twibukaGenocide yakorewe abatutsi.

Umwanditsi mukuru Esdras Niyonsenga

IKINYAMAKURU CY’ABANA N’URUBYIRUKO

N° 11P.O. Box 2522 Kigali,

centremarembo

rYico

Urubyiruko rwa Centre Marembo rukoramorale mbere y’uko ibiganiro bitangira

Urubyiruko rw’abakobwa bari kumwe n’abarimu babo barangije kwiga umwuga w’ubudozi mu centre Marembo

Association Centre Marembo

Telephone 0788505355/0722505353 E-mail: [email protected]

Administrator
Text
For Evaluation Only. Copyright (c) by VeryPDF.com Inc Edited by VeryPDF PDF Editor Version 2.6
Page 2: Mise en page 1 (Page 1) - Centre Marembo · MAREMBO Journal IJAMBO RY’IBANZE ... “ntamugore utiza ishoka”, “nta mugore ... ubwo burenganzira bari baravukijwe, kurwanya

Mu kiganiro urubyiruko rwaganiriye muri clubs ku itariki 6/03/2012 rwitegura kujya kwizihizaumunsi w’abari n’abategarugori, barebeyehamwe aho uwo munsi wakomotse n’impamvunyamukuru ituma wizihizwa ku isi hose.Urubyiruko rwasobanuriwe ko uyu munsi ngarukamwaka utwibutsa imibereho y’abanyarwandandetse n’abandi baturage batuye isi mu bihe byohambere.

Amategeko mpuzamahanga ndetse n’imiryangoirengera ikiremwa muntu, amadini, imico itandukanye, uturere n’ibindi bitahaga agaciroikiremwamuntu, ibi bigaragazwa n’uko abantubose baremwe kimwe, bavutse kimwe, bagombyekugira uburengazira bungana, bagombye kubahoneza bose ntavangura ribayeho n’ubwo bababatuye ahantu hatandukanye cyangwa badahujeumuco, idini, ururimi bavuga, n’ibindi nk’ibyo.

Ariko kubera imyumvire n’inyigisho zagiyezigishwa mu batuye isi, abantu batangira kugendabumvako hariho abantu bamwe baruta abandihari abagomba kwiga, gutera imbere no kubahomubwisanzure kurusha abandi, amadiniyatangiye kwigisha ko bamwe mubayoboke bayobadakwiye guhabwa umwanya wo kuvuga noguhabwa ijambo hashingiwe ku gitsina.

Ahandi naho kubera umuco wabo bakavugako koigitsina gore ari abantu ariko badashoboye; bak-wiye kuba inyuma y’abandi bagakora imirimo yomu rugo, bagafatanya n’abana b’abakobwa ariko

abana b’abahungu bo bakajyanwa mu mashuri nokwiga imyuga itandukanye kugirango babashekwiteza imbere.

Dufashe urugero mu Rwanda rwacu dutuyemo,aba-nyarwanda bigishijwe ko umugore adakwiyegufata ijambo mu bagabo ngo agire icyo abashakubagezaho ahubwo akwiye kuba uwo murugo,agakorera urugo. Abana b’abakobwa ntibahabweamahirwe angana n’ay’abahungu yo kujya mumashuri kandi atari uko babuze ubwenge ahubwoari ukubera imyumvire y’ababyeyi babo; Ibi kandibigaragazwa n’imvugo zimwe na zimwe zakore-shwaga n’abanyarwanda, ingero ni nyinshi: ”uru-vuze umugore ruvuga umuhoro ”, “ntamugoreutiza imfizi”, “ntamugore utiza ishoka”, “nta mugorewurira inzu”…

Ayo amagambo yari agamije gutesha agaciro, kw-erekana ko igitsina gore kidashoboye no gutumaabagore n’abakobwa badatera imbere haba mumyigire, mu mikorere yabo ya buri munsi no mumibereho yabo. Ibi kandi byari bifite ingarukanyinshi kuko byabaga byarigishijwe na Leta ikabi-cengeza mu baturage bayo, ndetse nayo ikabishyira mu bikorwa aho itatangaga amahirweangana ku bitsina byombi, mu gihe cyo gushakaakazi, guhabwa imyanya mu mashuri n’ahandi…

Nyuma rero haje kuboneka abagore bamwe bomuri America barahaguruka batangira guharaniraubwo burenganzira bari baravukijwe, kurwanyaakarengane kakorerwaga abagore n’abakobwababikoraga bavugira abagore bose kunzego zoseno mu bihugu byose, Leta zabo ntizashyigikiyeibyo bitekerezo byari bishya bigamije gukuraabagore n’abakobwa mu bwigunge; Kubavanamu bukene, kubaha uburenganzira bwo kwiga,gukora imirimo ibahesha amafaranga, kubona ubwisanzure no gutanga ibitekerezo byabo.

Nuko bamwe mu bayobozi bari bafite imyumvire inyuranye n’iy’abo bagore barabica ariko gahoro gahoro ibitekerezo byabo byiza byakomejegutanga umucyo no kumvikana; Leta zimwe nazimwe zitangira kugenda zishyigikira ibyo bitekerezo no gufasha abagore bakomeje uwomushinga kuwunoza no kuwushyira mubikorwa.

UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABAGORE WIZIHIJWE KU ITARIKI 8/03/2012 UTWIBUTSA IKI? (International women day)

Urubyiruko rw’abakobwa rutangaza ko umunsi w’abari n’abategarugori wizihizwa buri mwaka wari ukenewe kuko

bungukiramo byinshi, kandi ubanezeza cyane.

2

Page 3: Mise en page 1 (Page 1) - Centre Marembo · MAREMBO Journal IJAMBO RY’IBANZE ... “ntamugore utiza ishoka”, “nta mugore ... ubwo burenganzira bari baravukijwe, kurwanya

Kuri iriya tariki ngarukamwaka ya 08/03/... hizi-hizwa ho umunsi mpuzamahanga w’abagorehaba hibukwa inzo nzirakarengane zagize uruharerukomeye mu kuzahura imibereho y’abagoren’abakobwa.

Hari rero imiryango (Ingo) myinshi hano muRwanda rwacu usanga uburenganzirabw’abagore n’abakobwa butubahirizwa; bamwemu bagabo baracyafite mu mitwe yabo koabagore n’abakowa bagomba kuba mu ngo nahoabana b’abahungu bakajyanwa kwiga, nyamarabakirengagizako nabo ari ibyaremwe bagombakugira ubuzima bwiza, henshi abagore barahohoterwa (barakubitwa, barirukanwa ngobabyaye abakobwa, ahandi bagafatwa nk’abakozibo mungo, bashyirirwaho amategeko ndengakamere yo kugenderaho mu ngo zabo. Ingero zifatika aho babwirwa ko batemerewekurenza Saa 6h00’ batarataha, bagomba gusohoka mu rugo basabye impushya, bamwebakurwa ku mirimo yabo ngo nibajye kureraabana n’ibindi byinshi …)

Mu by’ukuri rero ikimaze kugaragara n’ukon’ubwo hari abagabo benshi bamaze kumvaagaciro abagore n’abakobwa bakwiye guhabwa,Leta y’ u Rwanda nayo ikaba ishyigikiye ko abagore n’abakobwa batera imbere.

Twebwe urubyiruko dufite inshingano zikomeyezo kwigisha mu miryango yacu icyo uburinganire aricyo, kuko hari n‘abagore babutwara uko butari;Ingero nazo ni nyinshi kuko hari abagore bazikohari amategeko abarengera bigatuma batakazainshingano zabo mu ngo, ukaba umwanya wogusuzugura abo bashakanye, kwiyandarika no gukora ibyo batekereza kuko baba baziko hariamategeko abarengera mu gihe haba havutseibibazo bijyanye n’imyitwarire cyane ko abagabobasigaye batinya kuvuga mu mago yabo, abandinabo bagafata imyanzuro yo guhunga ingo kukobaba banga gufungwa bazira gukimbiranan’abagore babo.

Byumvikane rero ko hakwiye kuboneka abantubenshi bafite imyumvire ihamye kugirangobafashe mugusobanura neza uburinganire ukoburi no kugaragaza uko bukwiriye gushyirwa mubikorwa; Kuko birashoboka ko hari benshi bitiranya uburinganire no kureka inshinganozabo, biranashoboka kandi ko hari n’ibyo abagore

bamwe bita ko ari ugukandamizwa no kuvutswauburenga zira nyamara atari ukuri. Bitari ibyo birashoboka ko uburinganire bushobora kuba intandaro yo gusenyuka kw’imiryango nyinshin’ingo nyishi nyamara intego yabwo ari ukugirango mu rugo haboneke ubwisanzuren’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore webafatanye bazamure imibereho yabo n’iy’abanababo.

Rubyiruko rero dukwiye kuba nyambere kugirango dusobanukirwe kandi tumenye icyodukwiye gukora mu gihe tuzaba twamazegushinga ingo zacu, bizadufasha kumenyaagaciro duha abo tuzarwubakana ndetse n’abanatuzabyara, bituma kandi tubasha gufashaababyeyi bacu n’abuturanyi guhindura imyumvirekugirango hatagira uburenganzira ubwo aribwobwose buhutazwa binyuze mu kutamenyacyangwa mu kwirengagiza.

Kubavuga ko akarengane mu ngo kahinduye isurantawashimangira ko ibyo ari ukuri n’ubwo hariaho byagiye byumvikana ko abagore bahutajeuburengazira bw’abagabo babo, ariko igikomeyecyane n’imyumvire abagabo benshi bafite kukohari abigize utumana mu ngo zabo; Abandi nabobaziko uko byahoze ariko bizaguma, bakaba aribobakomeza kugira ijambo mu rugo bonyine, bakwiye kujyana n’igihe bagasobanukirwa n’uburenganzira bwa muntu bakemera no guhindura imyumvire kugirango bemere gutegaamatwi abagore babo no gusangira ibitekerezo.

Aha urubyiruko ruragira inama abagabo,n’abagore n’abagabo rugira ruti : “Nta mugaboumwe” bivuze ko ibitekerezo by’umuntu umwebidahagije kugirango urugo rwubakwe.

Duhereye kubagabo turasaba ko banjya bibukako abagore babo bitwa abafasha ntabwo reroumugore yaba ari umufasha wawe ngo narangizaabe udafite agaciro.Bagore namwe mwibuke ko umugabo adakwiyeguteshwa agaciro, burya iyo imyitwarire yanyu in-yuranye n’ikenewe ingo zirasenyuka byanzebikunze. Mwibuke kandi ko muri ba mutima w’u-rugo bityo reo ntabwo iri zina ryahabwa agaciroigihe hatajemo kubahana n’abo mwashakanye.

3

Page 4: Mise en page 1 (Page 1) - Centre Marembo · MAREMBO Journal IJAMBO RY’IBANZE ... “ntamugore utiza ishoka”, “nta mugore ... ubwo burenganzira bari baravukijwe, kurwanya

BIMWE MU BISUBIZO BY’IBIBAZO URUBYIRUKO RWINSHI RWIBAZAN’IBISUBIZO BYABYO (Answers to the questions mostly asked by youth)

Nk’uko mu maze kubimenyera muri buri Journal isohotse harimo urupapuro rugenewe kugaragaza ibibazo n’ibisubizo abantu benshibibaza.

Muri iyi Journal turakomeza kugaragaza ibisubizoby’ibyo bibabazo, no gutanga inama zishobokakugirango tubashe kwirinda SIDA, ngibi reroibibazo n’ibisubizo.

NI KANGAHE USHOBORA GUKORA IMIBONANO MPUZABITSINA MU GIHE

(How many times one can do sexuel intercourse a month?)

Iki kibazo gikunda kugaruka inshuro nyinshi, arikoubu ukwiye kumva ko nta mu muntu ukwiye kukugenera inshuro ugomba gukora imibonanompuzabitsina mu gihe cy’ukwezi, nta mubarew’inshuro uzwi uhari, haba ku munsi, mucyumweru, mu kwezi cyangwa mu mwaka. N’iyowaba nta mibonano mpuzabitsina wigeze ukoramu gihe cy’umwaka wose ntakibazo gihari, hariabantu benshi babaho igihe kinini bifashe arikonta narimwe bigeze barwara cyangwa ngo bagire

ikindi kibazo na kimwe kubera kwifata; kudakora imibonano mpuzabitsina ntabwo bitera indwara n’imwe.

Ariko niba ufite inshuti mukaba mwiteguyegukora imibonano mpuzabitsina, ni mwebwe mu-gomba gushyiraho inshuro mugomba kuyikoramu gihe runaka; Hari abagabo n’abagore bakoraimibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi kurushaabandi, ariko ikiri ngombwa cyane n’uko inezezaabayikoze.

KUBERA IKI HARIHO ABANTU BAHITAMOGUKORANA IMIBONANO MPUZABITSINA

N’ABO BAHUJE IGITSINA? (Why do some peopleprefer sexual intercourse with others of the same sex?)

Mu bihugu byinshi by’Africa, birabujijwe gukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo muhuje igitsina,ubikoze afatwa nk’uwishe itegeko; Inshuro nyinshihari abantu benshi ku isi ndetse no muri Africabumva bifuza gukorana imibonano mpuzabitsin’abo bahuje igitsina, kurusha uko bayikoranan’abo badahuje igitsina; biragoye gusobanura impamvu yabyo kuko hari abashakashatsibakomeje gukora uko bashoboye baganira kuri ikikintu gifatwa nk’ikintu kidasanzwe mu bihugubyinshi.

Ariko kugeza ubu abo bahanga batekereza kogukururwa n’uwo muhuje igitsina bishoboraguturuka ku mpamvu nyinshi zishobora guturukaku buryo umuntu ateye cyangwa se bituruka mumibanireye n’abandi bantu.

Ariko kugeza ubu abashakashatsi bavuga koubushakashatsi bugikomeza bishoboka ko habahari nizindi mpamvu nyinshi zatuma bibaho, gusabemeza ko mu gihe kitari kinini bazaba bamazekugaragaza igisubizo kuri iki kibazo.Nyamara twebwe abanyarwanda twibuke ko n’u-muco wacu utemera ishyingiranwa ry’abahujeibitsina. Urubyiruko rusanga nta mpamvu yogushyingiranwa n’uwo muhije igitsina ndetserubifata nk’aho ari ishyanoryaguye.

Ifoto yerekana ko umuntu ariwe wenyine ushobora kwikoreragahunda y’inshuro agomba gukora imibonano mpuzabitsina

mu gihe runaka

4

CY'UKWEZI KUMWE

Administrator
Text
For Evaluation Only. Copyright (c) by VeryPDF.com Inc Edited by VeryPDF PDF Editor Version 2.6
Page 5: Mise en page 1 (Page 1) - Centre Marembo · MAREMBO Journal IJAMBO RY’IBANZE ... “ntamugore utiza ishoka”, “nta mugore ... ubwo burenganzira bari baravukijwe, kurwanya

NI NDE USHOBORA KURYOHERWA N’IMIBONANO MPUZABITSINA KURUSHA

UNDI HAGATI Y’UMUHUNGU N’UMUKOBWA ?(Between boy and girl, who enjoys more sexual intercourse?)

Ntabwo byoroshye kwemeza ushobora kuryoherwa n’imibonano mpuzabitsina; hagatiy’umukobwa n’umuhungu mugihe bakora imibo-nano mpuzabitsina kuko kuryoherwa haba kumukobwa cyangwa ku muhungu biterwa nabobombi.

Ikiri ngombwa cyane mu bijyanye n’imibonanompuzabitsina n’uko abayikora bagerageza kumvabishimishije kuburyo buhagije.

Igihe buri wese agerageza gushaka uko yanezerwa kugeza kurugero yumva ashaka agiran’uruhare runini mu gukora imibonano mpuzabitsina, mbere abahungu cyangwa igitsinagabo cyari kizi ko abakobwa cyangwa abagorebafite inshingano zo gushimisha abahungucyangwa abagabo babo n’ubwo bo bababadashaka gukora imibonano mpuzabitsinauretse ko ibyo atari byo, ubu ibintu byarahindutsekuko abahungu cyangwa abagabo bamaze kumenya ko imibonano mpuzabitsina iba myizaari uko abayikora bagerageje gushimishanya hagati yabo.

Twibutse intego nyamukuru kubakora imibonanompuzabitsina ziba zitandukanye, ariko iyo ikozwekubwumvikane irushaho gushimisha abayikora.

MUGIHE CYO GUKORA IMIBONANO MPUZABITSINA NINDE UTAKAZA IMBARAGA

ARI UMUKOBWA CYANGWA UMUHUNGU?(Between boy and girl, who needs more effort during

sexual intercourses?)

Niba abantu babiri bakundana by’ukuri, bashobora gufatanya mu gukora imibonanompuzabitsina.

Kubera iyo mpamvu ntawe ushobora gutakaza imbaraga muri bo; ibi kandi ntibifitanye isanon’imyaka y’umwe muribo cyangwa ikindi kintu.

Bisobanuye ko ntawe ubyungukiramo ari umwe,ahubwo bose babyungukiramo kandi ni nayonyungu yo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ibi rero bitandukanye no kuba umwe muri bo ashobora gushaka gukora imibonano undiatayishaka ngo abimushyiremo ku mbaraga hata-banje ko byumvikanaho, mugihe bikozwe bitumvikanyweho ntawe utakaza imbaraga ariumwe ahubwo bombi barazitakaza.

Inama dutanga kuri iki kibazo; turasaba buri weseugiye gukora imibonano mpuzabitsina kuzirikanako iyo ikozwe itumvikanyweho ishobora kugira ingaruka nyishi zitari nziza; banwe barazinukwa,abandi bakayikomerekeramo, abandi nabobashobora kwandura indwara zitandukanye nkaSIDA. Sibyiza rero guhatira bagenzi banyu gukoraimibonano mpuzabitsina .

Iyi foto igaragaza ko ari ngombwa ko habaho ubusabane buhagije ku bagiye gukorana imibonano mpuzabitsina

Iyi foto igaragaza ko abantu babiri bakundana by’ukuri bokoraimibonano mpuzabitsina babanje kubyumvikanaho.

5

Page 6: Mise en page 1 (Page 1) - Centre Marembo · MAREMBO Journal IJAMBO RY’IBANZE ... “ntamugore utiza ishoka”, “nta mugore ... ubwo burenganzira bari baravukijwe, kurwanya

Kubera iki mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina abakobwa benshi barira ?

(Why do some girls cry during sexual intercourses?)

Kurira kw’abakobwa mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina biterwa n’impamvu ebyiri, inshuronyinshi abakobwa bagira ububabare niyompamvu batangira kurira; inshuro nyinshi ubwobubabare buza ari uko umukobwa yakoze imibonano atiteguye kuyikora, urugero igihe akirimuto cyane cyangwa yahatiwe gukora imibonanompuzabitsina.

Igihe cyose umukobwa akoze imibonano mpuzabitsina akiri muto birashoboka ko imyanyandangagitsina ye imubabaza, bishobora no kudaturuka ku kibazo cy’imyaka afite gusa, biranashoboka ko umukobwa yaba atigezeyiyumvamo ibyo agiye gokora bigatuma igitsinacye kidatanga umurenda uhagije kugirango imi-bonano mpuzabitsina ikorwe kuburyo bwiza.Impamvu ya kabiri ituma abakobwa barirabashobora kuba banezerewe bakanishimabirenze hanyuma bagatangira kurira.

NI IYIHE MPAMVU ITUMA IGITSINA GABO ARI CYO GIFATA IYA MBERE KUGIRANGO

IMIBONANO MPUZABITSINA IBEHO ?(Why men are the first to influence sexual intercouses?)

Ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko inshuro nyinshi abahungu aribo batangira gushakagukora imibonano mpuzabitsina, kandi benshibemeje ko icyo cyiyumviro kiza kubahungumbere y’abakobwa, uko niko bikunze kugaragaramu duce twinshi tw’isi.

Abahungu bamwe bakunze kwiyumvamo imbaraga n’ububasha bwo gukora imibonano

mpuzabitsina, bagerageza gukurikiranaabakobwa, bakagerageza no gushishikarizaabakobwa gukora imibonano bakiri bato (kuvabavutse).

Kubwibyo gukora imibonano mpuzabitsinank’ingimbi bishobora gutera ibibazo byinshi, harimo gutwara inda zitifuzwa cyangwa kwandura izindi ndwara zandurira mu mibonanompuzabitsina.

Kubera izompamvu zose abahungu bakwiyekwifata nubwo bagira ushake bwo gukora imibo-nano mpuzabitsina, kuko gukora imibonano yahato na hato aho bibakundiye hose bishoboragushyira ubuzima bwabo mu kaga.

icyitonderwa tuributsa urubyiruko n’abandi bose basoma iki kinyamakuru ko Sida itarobanura kubutoni buri wese ashobora kuyandura cyangwakuyanduza mu gihe yaba yarayanduye, n’ubworero mwishimisha mu gukora imibonano mpuzabitsina turabasaba ko mwabanza kujyamutekereza ku ntwaro ya mbere yo kurwanyaubusambanyi aribwo buvamo kwandura uburwayi butandukanye harimo na virus iteraSIDA, iyo ntwaro ntayindi ni UKWIFATA, unaniwekwifata ajye yibuka ko hari n’agakingirizo kukoamagara araseseka ntayorwa, rubyiruko namwebanyarwanda muri rusange hanze aha hariibishuko byinshi mujye mwibuka ko amagaraataguranwa amagana n’ubwo bitoroshye.

Ifoto igaragaza imiryango ibiri iganira ku myitwatrire y’abana babo. Ifoto igaragaza uburyo igitsina gabo aricyo gishishikariza

igitsina gore gukora imibonano mpuzabitsina.

6

Page 7: Mise en page 1 (Page 1) - Centre Marembo · MAREMBO Journal IJAMBO RY’IBANZE ... “ntamugore utiza ishoka”, “nta mugore ... ubwo burenganzira bari baravukijwe, kurwanya

IMIBEREHO Y’ABANYARWANDA MBEREY’UMWADUKO W’ABAZUNGU

(mbere y’umwaka wa 1896)(Rwanda during pre-colonial period)

Esdras NIYONSENGA

Kera abanyarwanda bari bafite umuco wabowabarangaga mbere y’uko abazungu baza, baribafite inzego z’ubuyobozi, bafite ubutegetsi bwaCYAMI bwahuzaga abanyarwanda bose ntavangura, igihugu cyari gifite imbibe zacyo, baribafite kandi ko bizeraga Imana rurema iriho kandiisumba byose. Mu buvuzi bagiraga abavuzi ba Gihanga bageragezaga kuvura indwara zosebakoresheje imiti ya Kinyarwanda; bari bafiteubuhanga buhanitse mu kujya inama no kurebakure batekerereza igihugu cyabo, aha twavugamo abo bitaga ABIRU (bageragezaga gushyirahoumurongo ngenderwaho n’andi mategeko bigereranwa n’itegekonshinga ry’ikigihe),ABACURABWENGE (bahimbaga imivugo byigishaumuco nyarwanda bigamije gukomeza ubumwebw’abanyarwanda), IBISIGO BY‘ABAMI, IBITEKEZOBY’ABAMI; twibutse kandi ko ibi byose byakorwaga ariko batandika byumvikane ko baribafite ubuhanga bihariye.

Mbere y’uko Gihanga abaho hari icyitwagaakarere k’ibiyaga binini kari kagizwe n’amajyepfoya Uganda, u Rwanda rw’iki gihe, U Burundi, ubu-rengerazuba bwa Tanzaniya n’uburasirazuba bwaCongo Kinshasa, hari hatuwe imyaka za miliyalinyinshi n’abaturage bari bagizwe n’abahinzi

ndetse n’aborozi, bakaba barakoraga amakipebitewe n’akazi bakora ariko bakagira abayobozibabo bishyiriyeho hakurikijwe ubuhanga budasanzwe babonye ku muntu, ubunyangamu-gayo bamubonaho, gukunda abo abana nabo,ubushake mu gufasha abandi, n’ibindi byinshibashingiragaho kugirango hatorwe ufite icyo azabamarira, gusa n’ubwo bagombaga kugiraumuyobozi bahuriraho bagombaga no kugiraumuyobozi wa buri tsinda.

Ingero z’amatsinda yariho icyo gihe hariABASHAMBO, ABAZIGABA, ABABANDA,ABARENGE n’andi menshi, abashakashatsi ariboJOSEPH KIZERBO na Aléxis KAGAME bafatagank’ABASANGWABUTAKA kuko bari abahanga mubworozi no gucukura amariba mu bitare, icyotwavuga muri iki gihe umuntu yakwita mbere ya Gihanga (mbere y’umwaka wa 1091) nta ntambara cyangwa ubwicanyi ubwo aribwobwose bwigeze kubaho hagati y’abaturage, bikaba bisobanuye ko bari bafitanye ubumwe budasanzwe hagati yabo ahubwo batifuzauwabameneramo cyangwa ngo abatandukanye.

Mugihe abashakashatsi bise igihe cya Gihangan’abami bambere batandatu (6) kuva mu mwaka wa 1091 kugeza mu mwaka wa 1312, hashingiwekubyanditswe Gihanga niwe wahanze ubwami bw’ABANYIGINYA (barangwaga n’umusambi),abana ba Gihanga bamenyekanye cyane ku mazina nka KANYARWANDA, KANYANDORWA,KANYABUGESERA, RUTSOBE na KANYABUNGO,abami babayeho nyuma ya Gihanga biswe ABAMIBUMUSHUMI, gusa no muri icyo gihe harihoabashefu b’amatsinda bigenga kandi bafite imbaraga n’ububasha twavuga nka KIMENYIwayobora Gisaka, NSORO watwaraga BUGESERA.

TUMENYE AMATEKA Y’IGIHUGU CYACU (Learn history of our country)

Amateka y’u Rwanda kuva rwabaho ni maremare ariko kugirango ubashe kuyasobanukirwa ushoborakuyashyira mu byiciro bitatu (3): icyiciro cya mbere n’igihe cya mbere y’umwaduko w’abazungu muRwanda (PERIODE PRE- COLONIALE), icyiciro cya Kabiri n’igihe cya Gikoroni (PERIODE COLONIALE), icyicirocya gatatu n’igihe cya nyuma y’abakoroni (PERIODE DE REPUBLIQUE).

Ibi bihe rero uko ari bitatu byaranze amateka y’igihugu cyacu bigiye bifite icyo bitandukaniyeho, arikokuko ayo mateka ari maremare tuzagerageza kuvuga amateka y’ingenzi cyane n’ubwo ibitazavugwanabyo tutabitesha agaciro, aya mateka azadufasha kumenya imibereho y’abanyarwanda muri biriya bihetwavuze hejuru.

7

Page 8: Mise en page 1 (Page 1) - Centre Marembo · MAREMBO Journal IJAMBO RY’IBANZE ... “ntamugore utiza ishoka”, “nta mugore ... ubwo burenganzira bari baravukijwe, kurwanya

Rwanda yabonye iryo zina ryo kwitwa URWANDARWA GASABO hagati y’umwaka wa 1312n’umwaka wa 1345, icyo gihe rwayoborwaga naRUGANZU I BWIMBA, akaba yari umwami wa munani (8), URwanda rero nk’igihugu rwari rufiteteritwari eshanu (5), umuntu yagereranya n’intaradufite ubu, zari BUGANZA, BWANACYAMBWE (Kigali y’ubu), BULIZA, BUSIGI na BUMBOGO.

U Rwanda rero rwagiye rwaguka buhoro bohorokuva mu kinyejana cya 14, habanje imisozi ya MAGAREGERE- KIGALI, bongeraho NYAMWERU;mu kinyejana cya 15 nibwo hongerewe hoNDUGA ya Kigali, BUKONYA, BUBERUKA,BUGARURA, BWISHAZA na BURERA; mu kinyejanacya 16, RUGANZU II NDOLI wayoboye kuva mumwaka wa 1510 kugeza mu mwaka wa 1543 wariumwami wa 14 w’ u Rwanda, wamenyekanyecyane kandi wakunzwe n’abaturage benshi niwewaguye imbibi zarwo kuburyo bugaragara kukoaho yageze hose bavugaga ko hagaragayeibirenge bye ku bitare n’ibindi byinshi.

RUGANZU II NDOLI niwe wafashe igice k’ibirungaacyongera ku Rwanda (aho bita BUFUMBIRA muriOUGANDA y’ubu, yongeraho igice kimwecy’akarere ka KIGEZI muri OUGANDA, teritwari yaRUTSHURU: JOMBA, RUGALI, MUSHARI, BWITOkugeza ku kiyaga cya RWICANZIGE mu majyaruguru ya Kivu), mu Burengerazuba bw’amajyaruguru yongeyeho NGOMA, MASISI,GISHARI, MOKOTO, mu majyepfo yongeyehoBUHUNDE na BUTEMBO, BUFUNDU, BUSANZA naBUNGWE, yashyizeho kandi ikirwa cy’ IJWI na BURURI mu kinyejana cya 17 hongeweho intara yaNDORWA ubu igice kinini cyayo kiboneka muriOUGANDA, mu kinyejana cya 18 U Rwandarwongeweho BUGESERA n’agace ka BUYENZI, mukinyejana cya 19 GISAKA yongerewe ku RWANDA,umwami wanyuma warangije gutegeka u Rwandambere y’uko abakoroni baza mu Rwanda yabayeKIGELI IV RWABUGIRI wabaye umwami wa 24 w’u Rwanda ari nawe washimangiye imbibe z’u Rwanda akomeza anarwagura kugeza apfuye,yabayeho kuva mu mwaka wa 1853 kugeza mu mwaka wa 1895.

U Rwanda rero rwo kuva ku bwa RUGANZU IBWIMBA mu mwaka wa 1312 kugeza ku bwaKIGELI IV RWABUGILI (witabye Imana bavugakoumwami yatanze ntibavuga ko yapfuye) mu kwezikwa 11 umwaka wa 1895, rwari igihugu kigenga,

gifite ubusugire, kimeze neza bimwe mubyarangaga u Rwanda: rwari rurinzwe, rwari rufiteabaturage bashyize hamwe kandi bakunda igihugu cyabo, rwari rufite ingabo zo kurindaubusugire bw’igihugu, rwari rufite inzego zubatsekandi zikomeye haba ku rwego rwa politiquen’imibereho myiza, kandi rwari ruzwi n’ibindi bihugu.

Ikintu kigaragaza ko mu Rwanda hari ubuyobozibuhamye n’uko haboneka hari inzego zitandukanye, hari umwami washushanyagaubumwe bw’abaturage kuko bari bagiye bafiten’abandi bashefu bagarariye amatsinda, harimoabashefu b’ubutaka, abashefu b’umukenke,abashefu b’ingabo, abashefu b’ishyamba, n’abandi, ubu ushobora kugereranya abo bashefun’abaminisitiri b’ikigihe; kuva kuri Gihanga (1091)kugeza kuri KIGELI IV RWABUGILI (1895), igihugucyari kiyobowe n’ingoma NYIGINYA yayoboyeigihe kingana n’imyaka 805, ingana n’ibinyejana8 birengaho ntakibazo kigeze kigaragara hagati

mu baturage, gusa ntibivuze ko ntawakosagacyangwa ngo agomere abandi ariko iyo byabagauwabaga yakoze ikosa yashyirwaga muruhameagahabwa igihano gikomeye kugirango yikosoren’abandi barebereho batinye guhemuka.

Nk’uko byemezwa n’abanditsi batandukanye nkaKANYAMACUMBI, RUTAZIBWA na ALEXIS KAGAMEiyo umwami yimaga ingoma yabaga ari umwamiwa bose, akaba umuyobozi w’ikirenga kuri bose,kandi ntabwoko umwami yagiraga. Ibi binyuranyen’ibyo abandi banditsi b’abanyamahanga bagiyebandika ku Rwanda kuko bo bavuga ko umwamiyari umutegetsi w’igitugu ariko iyo biza kuba ariukuri hari gutangira kuboneka abantu imitweyigomeka ku mwami hanyuma hakavuka imvururu mu baturage uretse ko bitigeze kubaho.Mu bami 26 bayoboye u Rwanda kugeza kuri MUTARA wa III RUDAHIGWA ubuyobozi bwabobwaranzwe no kugira politiki ihamye, ubumwe,kandi hari urukundo hagati y’abaturage kandibakunze ubuyobozi bwabo.

Kubijyanye n’umuco ndetse n’amoko yari mugihugu ntacyo byari bibatwaye kuko bari bafite umuco umwe, ururimi rumwe, imigenzereze imwe ndetse n’imyi-zerere imwe,bari banafite mu mitwe yabo ko bose ari beneKANYARWANDA cyangwa IMBARAGA Y’URWANDA.

8

Page 9: Mise en page 1 (Page 1) - Centre Marembo · MAREMBO Journal IJAMBO RY’IBANZE ... “ntamugore utiza ishoka”, “nta mugore ... ubwo burenganzira bari baravukijwe, kurwanya

TWIGIRE KU MATEKA DUTEGURE EJO HAZAZA(Learning from our history to build our bright future)

Ibi biratangazwa n’urubyiruko rwibumbiye muriclubs ziteranira muri Centre Marembo mu kiganiro cyo kuwa 4/04/2012, aho rwareberagahamwe insanganyamatsiko yari yateguwe kurwego rw’igihugu igira iti:” TWIGIRE KU MATEKADUTEGURE EJO HAZAZA”. Iki kiganiro kikabacyari cyateguwe mu rwego rwo guteguraicyumweru cy’icyunamo ngaruka mwaka gikorwaku rwego rw’igihugu ndetse no hanze yacyo kunshuro ya 18 twibuka Genocide yakorewe abatusimu mwa wa 1994 mu Rwanda.

Urubyiruko rwibanze cyane ku nsanganyamatsikoyateguwe na CNLG (Commission National pourLutté contre le Genocide) urubyiruko rwasanzekwibuka atari iby’abacitse k’icumu gusa kuko buri munyarwanda wese ufite umutima w’ubumuntuagomba kwibuka, atari abanyarwanda gusaahubwo n’abatuye u Rwanda, ibi byavugiwe komu gihe abandi bajya kwibuka ababo bazizeurupfu rw’amaherere abandi baba bacuraimigambi mibisha yo kumara abagize amahirweyo kurokoka Genocide yabaye mu gihugu cyacunyamara kandi bagombye gukoresha izo mbaragan’ibitekerezo byabo mu gushaka umuti w’ibibazo

byaguye kubanyarwanda; abandi nabo baba barimo bavuga amagambo yo gutesha agaciro izonzirakarengane no gushakisha uburyo bwo gusi-banganya ibimenyetso.

Urubyiruko kandi rwarebeye hamwe zimwe mungaruka za Genocide dukwiriye gungana nazo;aha urubyiruko rwasanze ingaruka zo ari nyinshicyane ingero: ihungabana, Gutakaza icyizere,Ibikomere bikabije ku mubiri no ku mutima,Kubura abantu n’ibintu, Guhorana intimba ku mutima n’agahinda gakabije, Kubura aho kubakandi bari bahafite, imfubyi n’abapfakazi, abamugaye benshi, n’izindi.

By’umwihariko urubyiruko rurasanga muri iki gihe cy’icyunamo buri muntu wese yagombye gufata iyambere mu kurwanya uwo ariwe wese wabaafite ibitekerezo bibi byatuma abanyarwandabongera gusubira mu bihe bisa n’ibyotwanyuzemo ibyo bigakorwa buri wese yabigizeibye, guha agaciro abacu twabuze tubibuka; dufasha abasigaye gutera intambwe bakavamukangaratete basizwe mo naba sekibi kugirango baterimbere bo guheranwa n’agahindano kubafasha kwiyubakamo icyizere, ibiurubyiruko rukaba rutangaza ko ruzabikorarwitabira ibiganiro bizajya bibera mu miduguduaho batuye, bakangurira abantu bose kubyitabirabafatanya muguhangana n’ihungabana dukumiraabagerageza guhungabanya umutekano w’abacitse ku icumu no gukumira abagerageza kubiba ingengabitekerezo ya Genocide mu banyarwanda, urubyiruko kandi rurasaba ko amateka y’u Rwanda yasobanuka biruseho kugirango abakomeza kuyagoreka batabonaicyuho cyo kugumya kuyobya abanyarwanda.

Bagaza Jean Baptiste, Umwarimu w’imyuga asobanuriraurubyiruko amateka y’u Rwanda.

Ibikurikira Urup. rwa

Iyo hagiraga intambara zibaho zaba izo kwagura igihugu cyangwa hari ubwoko ubwo aribwo bwosebwatewe bose batabariraga hamwe kandi bashyizemo imbaraga, baharanira gutsinda n’ishema ry’igihugu cyabo, kubera izo mpamvu zose tumaze kuvuga nta ntambara yigeze kubaho hagati y’amokomuri kiriya gihe cyose kirekire u Rwanda rwamaze ruyoborwa n’ingoma ya cyami mbere y’uko abakoronibaza mu gihugu. Amateka tuzayakomeza mu kinyamakuru gikurikira tureba mu gihe cy’abakoronindetse na nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge [AYA MATEKA YAVUYE MU GITABO CYITWA“COURS D’ETHIQUE, DE CULTURE RWANDAISE ET D’EDUCATION CIVIQUE CYANDITSWE NA PR. DRRWIGAMBA BARINDA”].

9

Page 10: Mise en page 1 (Page 1) - Centre Marembo · MAREMBO Journal IJAMBO RY’IBANZE ... “ntamugore utiza ishoka”, “nta mugore ... ubwo burenganzira bari baravukijwe, kurwanya

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko yasuye Centre MaremboKu wa 11/04/2012 mu cyumweru cyo kwibukaGenocide yakorewe abatutsi ku nshuro ya 18,yakiranywe urugwiro n’umuyobozi w’ikigo CentreMarembo ariwe NSABIMANA Nicolette n’abandibakozi b’ikigo; urubyiruko rwiga imyuga itandukanye muri Centre Marembo narwo rwarirwabukereye kugirango rubashe kuganira n’uwomushyitsi w’imena wari wasuye ikigo.

Muri urwo ruzinduko Alphonse NKURANGA yariagamije kumenya ibikorwa bikorerwa urubyirukomuri Centre Marembo, kuganira n’urubyiruko kubijyanye na gahunda za Leta muri icyo gihe cy’icyunamo no kubashishikariza kwitabira ibiganiro byaberaga mu midugudu aho urworubyiruko ruturuka mu turere dutatu tugize umujyi wa Kigali turimo n’ako Centre Maremboikoreramo ka Gasabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uru-byiruko ku rwego rw’igihugu yatambagijwendetse anerekwa ibikorwa bigenerwa urubyirukon’abana; mu rubyiruko yahasanze harimourubyiruko rwiga umwuga w’ubudozi, ubukanishin’amategeko y’umuhanda (mechanic theory anddriving theory), yeretswe n’indi myuga y’ubuko-rikori aho urubyiruko rukora ibintu bitandukaye harimo inigi zikorwa mu mpapuro;inigi z’umurimbo n’amaherena yazo; hari izindinigi zifasha umuryango nya Rwanda muri rusange

zimenyerewe kw’izina ry’urunigi rwo kuringanizaurubyaro (Birth Control Necklace); nyuma yogutambagizwa yaganiriye n’urubyiruko kuburyobwo guhanga umurimo no gukunda umwugacyane bahereye ku byo bigishwa, kwitabiraMituelle de centé, kwizigamira amafarangayafasha urubyiruko kwibonera igishoro; yosobanuriye kandi urubyiruko ko buri munyarwanda wese afite inshingano zo kwibukaGenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, yibukijeko amateka y’u Rwanda uko yaba ari kose yabamabi cyangwa meza agomba kwibukwa kugirango afashe abanyarwanda gutegura ejohazaza no guharanirako Genocide itazongerakubaho ukundi.

Yashoje ikiganiro cye n’urubyiruko arusaba gufatana mu mugongo no gukomeza kwihangana mu gihe nk’iki kigora benshi cyane abacitse ku icumu rya Genocide.

Yibukije urubyiruko rwa muri Centre Marembo ko bakwiye gukura amaboko mu mifuka kugirango bashobore gutegura ejo hazaza ntibibeibyo guhoza mukanwa gusa bikwiye no kujya mubikorwa.

UMUNYAMABANGA NSHINGWABIKORWA W’INAMA Y’IGIHUGU Y’URUBYIRUKO YASUYE CENTRE MAREMBO

(The visit of Rwanda National Youth Council leader in Centre Marembo)

NKURANGA Alphonse, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ inama y’igihugu y’urubyiruko aganira n’urubyiruko mu Centre.

NKURANGA Alphonse, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ inama y’igihugu y’urubyiruko yirebera bimwe mu bikorwa

bikorwa n’urubyiruko rwa Centre Marembo

10

Administrator
Text
For Evaluation Only. Copyright (c) by VeryPDF.com Inc Edited by VeryPDF PDF Editor Version 2.6
Page 11: Mise en page 1 (Page 1) - Centre Marembo · MAREMBO Journal IJAMBO RY’IBANZE ... “ntamugore utiza ishoka”, “nta mugore ... ubwo burenganzira bari baravukijwe, kurwanya

SAINT PATRICK’S DAY IN CENTRE MAREMBO.

Umunsi wa Mutagatifu Patrick n’umunsi wizihizwaku itariki 17 z’ukwezi kwa 3 buri mwaka n’abanyaIreland haba mu gihugu iwabo n’aho bari hose kuisi, uyu munsi rero ufatwa nk’umunsi ukomeyekuri abo banya Ireland kuko mu gihugu hose habaari umunsi w’ikiruhuko.

Uyu mutagatifu witwa Patrick yibukwa muri icyogihugu nk’umuntu watangije ubukirisitu, uyumunsi watangiye kwizihizwa mu kinyejana cya 17 nk’umunsi uzwi kurwego rwa Leta; uyu munsiukaba ari umunsi wizihizwa ahantu henshi ku isi kuko aho umunya Ireland ari hose ku isi arawizihiza.

Abanya Ireland bifashisha ishami ry’igiti rifiteutubabi 3 dufite ibara ry’icyatsi kibisi, utwo tubabidushushanya ubutatu butagatifu mu baturage ba Ireland, gusa mbere y’ikinyejana cya 17, ibarabifashishaga ryari ubururu. Muri make rero uyumunsi ku banya Ireland bose ufatwa nk’umunsiw’ibyishimo, urangwa n’indirimbo cyane izijyanyen’umuco wabo, kurya no kunywa, n’ibindi bigaragaza ko bishimye byose birakorwa kuri uyumunsi.

Muri uyu mwaka rero mu gihugu cyacu, abanyaIreland baba mu gihugu cy’u Rwanda bahisemokuwizihiza bifatanya na bimwe mubigo by’abanabo mu muhanda, batoranyije rero CentreMarembo kugirango bishimane n’abana bacu;haje abanya Ireland 20 bahura n’abana,urubyiruko bo mu kigo n’abakozi n’abayobozib’ikigo Centre marembo.

Ibyo byishimo rero byo kuri uwo munsibyaranzwe no kwishima mu buryo butandukanyeharimo kubyina indirimbo zinyuranye zijyanyen’umuco waburi gihugu; mu gihe cy’amasahaatari make ibirori byamaze, habaye umutamba-giro, imbyino za Kinyarwanda n’iza abanya Irelandharimo no kwigishanya uburyo zibyinwa.Nyumay’ibirori rero ibirori byakomereje muri Hotel yitwaLemigo hakusanywa amafaranga hanyuma abobanya Ireland batera n’inkunga Centre Marembo.

11

Page 12: Mise en page 1 (Page 1) - Centre Marembo · MAREMBO Journal IJAMBO RY’IBANZE ... “ntamugore utiza ishoka”, “nta mugore ... ubwo burenganzira bari baravukijwe, kurwanya

Imyidagaduro

A special thanks to Bottletop

for making this project possible

Inzira ijya kuri Centre Marembo

BYENDAGUSETSA1) Umugabo wakundaga inyama yasize umugore we agiye kubaga isake mu gitondo,ajya ku kazi!! Ariko aho ari mu mirimo yicara arota rusake … Kera kabaye nko mu ma saatanu aradomoka arataha, ageze mu rugo asanga madame agiye kugura ubufu, urugi rwarirwegetseho! Umugabo yihina mu gikoni inkoko ayihera mu maguru … ayitapfuna yitonze,ayigeza ku gutwi ....Reka kuvuga igufa , nyamugabo n' amajanja yarayanuye...n'ibikohwa ,umenya ntacyo yasize inyuma !! Arangije asohoka ntawe umubonye arigendera!! ...Hagatiaho ariko indangamuntu ye yari mu mufuka w' ishati yari yaguye mu isafuriya, ariko umu-gabo w' amerwe ntiyabibona!

Nyamugore arataha, arebye mu isafuriya asanga hibereyemo isupu gusa... Inyama zagiyehehe?? Mbaza nkubaze!! Cyakora agize amahirwe abonamo ya ndangamuntu, yitegerejeneza abona ni iya patron. Na we arayarura, ayishyira mu gisuperi ukwayo, ubundi arinu-mira! Umugabo ataha saa sita induru ari ndende ngo arashonje umugore azana isupu,n'ikindi gisuperi ku ruhande gipfundikiye neza, Umugabo ntapfunduye cya gisuperi ahitayiyamirira "Ye baba weee”. Ariko koko uyu mugore nzamwigisha ngereze hehe? Sinakun-wiye ko IYO UMUGORE AKARANZE INKOKO CYANE, BIGERA AHO IGAHINDUKAIBYANGOMBWA BY' UMUGABO WE?? "... Ni uko umugabo yirira isosi gusa! Sinjye wa-hera!

2) Umugabo yagiye gusura abantu agezeyo asanga bahishije akomanze bahisha ibiryomunsi yameza ubugari ni nyama zifite isosi itukura bihumura cyane. Baricara bigeze ahoumugabo ati reka rero mbabwire ibyago twagize kurugendo. Tugeze mwikorosi twahuyenikiyoka kinini!! Cyari gifite umutwe munini wanganaga naburiya bugari buri munsi yamezaijisho ryayo ryatukuraga ni nkiriya sosi iri hariya munsi yameza nuko bahita babizana bara-birya!

A special thanks to Bottletop and RYICO for making this project possible

Administrator
Text
For Evaluation Only. Copyright (c) by VeryPDF.com Inc Edited by VeryPDF PDF Editor Version 2.6