6
Paruwasi gatolika ya Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda yibutse inzirakarengane zazize Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Padiri Mukuru na Vicaire ba Paruwasi, Chorale La Fraternité na Chorale le Bon Berger (Photo IHIRWE Nicole) Nk’uko bisanzwe buri mwaka Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yibuka by’umwihariko inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994; Ibi byemejwe n’inama y’abepesikopi bo mu Rwanda. Ibi bikorwa ku wa gatandatu w’icyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa Mata. Ni muri uru rwego kuwa 27 Mata 2012 Paruwasi Gatolika ya Kaminuza nkuru y’ u Rwanda yitiriwe Mutagatifu Dominiko yateguye umunsi wo kwibuka watangijwe n’ijoro ryo kwibuka ryabaye kuwa 26 Mata 2012. Uwo muhango wo kuwa 26 Mata 2012 witabiriwe n’abakiristu b’iyi paruwasi, amakorali atandukanye aririmbira muri iyi Paruwasi Gatolika ya Kaminuza harimo Chorale Illuminatio, Chorale La fraternité, Good News Choir na Chorale Le Bon Berger. Hari n’amatsinda asenga ariyo Groupe charismatique de l’ Emmanuel na Groupe Charismatique Urumuli, NUR-Jesus Friends Group ndetse n’indi miryango y’agisiyo gatolika itandukanye ikorera muri iyi Paruwasi. Uwo mugoroba wo kwibuka watangijwe n’isengesho ryayobowe na Groupe Charismatique de l’ Emmanuel n’Urumuli, nyuma y’aho hafashwe umunota umwe wo kwibuka (bucece), ubundi amakorali atandukanye asimburanwa aririmba indirimbo zinyuranye zijyanye n’uwo munsi ari nako hatangwa inyigisho. Indirimbo zaririmbwe ndetse n’ijambo ry’Imana ryasomwe byose byagarutse ku rukundo.

Paruwasi gatolika ya Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda yibutse inzirakarengane zazize Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Embed Size (px)

Citation preview

Paruwasi gatolika ya Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda yibutse inzirakarengane zazize Jenocide yakorewe

Abatutsi muri Mata 1994.

Padiri Mukuru na Vicaire ba Paruwasi, Chorale La Fraternité na Chorale le Bon Berger (Photo IHIRWE Nicole)

Nk’uko bisanzwe buri mwaka Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yibuka by’umwihariko inzirakarengane zazize

Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994; Ibi byemejwe n’inama y’abepesikopi bo mu Rwanda. Ibi

bikorwa ku wa gatandatu w’icyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa Mata. Ni muri uru rwego kuwa 27

Mata 2012 Paruwasi Gatolika ya Kaminuza nkuru y’ u Rwanda yitiriwe Mutagatifu Dominiko yateguye

umunsi wo kwibuka watangijwe n’ijoro ryo kwibuka ryabaye kuwa 26 Mata 2012.

Uwo muhango wo kuwa 26 Mata 2012 witabiriwe n’abakiristu b’iyi paruwasi, amakorali atandukanye

aririmbira muri iyi Paruwasi Gatolika ya Kaminuza harimo Chorale Illuminatio, Chorale La fraternité,

Good News Choir na Chorale Le Bon Berger. Hari n’amatsinda asenga ariyo Groupe charismatique de l’

Emmanuel na Groupe Charismatique Urumuli, NUR-Jesus Friends Group ndetse n’indi miryango y’agisiyo

gatolika itandukanye ikorera muri iyi Paruwasi.

Uwo mugoroba wo kwibuka watangijwe n’isengesho ryayobowe na Groupe Charismatique de l’

Emmanuel n’Urumuli, nyuma y’aho hafashwe umunota umwe wo kwibuka (bucece), ubundi amakorali

atandukanye asimburanwa aririmba indirimbo zinyuranye zijyanye n’uwo munsi ari nako hatangwa

inyigisho. Indirimbo zaririmbwe ndetse n’ijambo ry’Imana ryasomwe byose byagarutse ku rukundo.

Hari abashyitsi baturutse muri Kaminuza baje kwifatanya n’abakiristu. Aha twavuga nk’uhagarariye

AERG muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Bwana RUGAMBWA Jean Paul, intumwa yari yaje ihagarariye

abakozi gatolika bo muri kaminuza Bwana KARINGANIRE Charles, umuyobozi w’ umuryango

w’abanyeshuri gatolika biga muri Kaminuza nkuru y’ u Rwanda uzwi nka CCCCE (Communauté de

Coordination des Communautés Catholiques des Etudiants) Bwana Emmanuel MBERABAGABO, Padiri

mukuru wa paruwasi Abbée Bruno NKONJI na Padiri Alphonse NKUSI akaba ari Econome wa Diocèse ya

Butare ndetse na Vicaire wa Paruwasi gatolika ya Kaminuza.

Abafashe amagambo bose bagarutse ku nsanganyamatsiko y’ uyu mwaka igira iti “Twigire ku mateka

twubake ejo hazaza”.

Uwavuze mu izina ry’abakozi gatolika bo muri Kaminuza, Bwana KARINGANIRE Charles, yanatanze

ubuhamya bugaragaza ko amacakubiri yatangiye cyera kandi akigishwa n’ abantu bajijutse. Yasobanuye

ko ari nayo mpamvu urubyiruko rwose rugomba gufata iya mbere mu kubaka igihugu by’umwihariko

bihereye ku rubyiruko rwiga muri za kaminuza ndetse n’andi mashuri atandukanye. Yasoje asaba abiga

bose ndetse n’abize kujya basoma bagasobanukirwa hanyuma kugira ngo bashobore gusobanura ibintu

uko biteye mu kuri no mu rukundo. Yongeraho iki kibazo yabajije buri wese w’umukristu: “Ese iyo tuvuze

ngo Kristu Yezu akuzwe turamukanya, mu by’ukuri tuba tuzirikana ibyo turi kuvuga?”

Uhagarariye AERG muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Bwana RUGAMBWA Jean Paul mu ijambo rye

yashimiye ubuyozi bwa Paruwasi Gatolika ya Kaminuza bwateguye iki gikorwa, ndetse n’abantu bose

bari babyitabiriye. Yanabashishikarije kandi gufatanya n’ abanyarwanda bose ndetse n’ igihugu muri

rusange, kugira umutima wo gufasha abasizwe iheruheru na jenoside yakorewe abatutsi muri Mata

1994 higanjemo imfubyi n’ abapfakazi. Yatanze ubutumwa bwe agira ati: “Ntabwo hakerwa

umusemburo mwinshi kugira igikorwa cyawo kibe cyagaragara.” Yakomeje gusaba buri wese ufite

ubushake bwo kubaka ejo hazaza heza gukunda mugenzi we nk’umuvandimwe we ndetse

by’umwihariko tugakundana nk’abana b’Imana. Yarangije agira ati: “Si sito et istae, cur non ego?” Uyu ni

umugani wo mu Kilatini, tugenekereje usobanura gutya : «Niba bano cyangwa bariya (…barashoboye

kugera kuri ibi byiza…), kuki njye ntabigeraho? …ndamutse mbinganye !!! Bishaka kuvuga tugomba

kwigira ku batubanjirije bakoze ibyiza kandi byahiriye, kugira dushobore kubaka ejo hazaza heza.

Padiri Mukuru wa Paruwasi gatolika ya kaminuza y’u Rwanda mu nyigisho ye y’akataraboneka yagarutse

ku nsanganyamatsiko yo kwibuka muri uyu mwaka wa 2012. Yigishije yerekana impamvu tugomba

guhora twibuka ndetse tukanasabira abacu batuvuyemo. Yerkanye urugero rwo mu ibaruwa Pawulo

yandikiye Timoti amubwira ati : « Jya uhora wibuka Yezu mwene Dawidi, umuzuka mbere mu

bapfuye….» Yakomeje asaba ko twakwiga kubaha ububabare bw’abandi kubera ko aribwo umuntu

ashobora kuba yamenya uburyo yafasha uwo ariwe wese uri kubabara akaba yashobora kuva muri ubwo

bubabare. Yakomeje yerekana imvo n’imvano yo kwibuka ndetse no gusabira abacu bapfuye. Ibi

biboneka mu isezerano rya Cyera aho abayisiraheli bari barajyanywe bunyago, bagakoreshwa imirimo

ivunanye hanyuma abitabye Imana ntibashyingurwe bakandagazwa ku gasozi kugira ngo baribwe

n’ibisiga. Nyamara hari itsinda ryari riyobowe na Yuda Makabe bacungaga ijoro riguye, abandi bose

basinziriye hanyuma bakegeranya ya mirambo yose bakayishyingura mu cyubahiro ; hanyuma y’ibi

agashyira amaturo abaherezabitambo kugira ngo basabire babandi bapfuye. Iyi niyo mvo n’imvano yo

guhora twibuka abacu batuvuyemo kugira ngo tububahe tubaha icyubahiro cyabo bakwiye hanyuma

tukanabasabira twizera ko amasengesho azabagirira akamaro.

Padiri mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Kaminuza yasoje aduha ubuhamya bw’ibyabereye muri Genocide

y’abayahudi. Muri ubu buhamya yatubwiye aho umudage (Nazi) yabwiye umuyahudi ngo avuge Bibiliya

yose mu ncamake ahagaze ku kuguru kumwe. Hanyuma umuyahudi yazamuye akaguru kamwe

hamyuma abwira wa mudage ati: incamake ya Bibiliya yose iragira iti «Ntuzigere na rimwe ukorera

mugenzi wawe icyo utashakaga ko bagukorera!»

Ku munsi wo kwibuka nyirizina, ku wa gatandatu taliki ya 27 Mata 2012, gahunda zose zabimburiwe

n’igitambo cya misa cyatangiye saa mbiri za mu gitondo (8h00) kiyobowe na Padiri Mukuru wa Paruwasi

Gatolika ya Kaminuza. Nyuma y’iki gitambo cya misa hakurikiyeho gukora urugendo bucece rwerekezaga

ku Rwibutso rwa Genocide rwa Kaminuza y’u Rwanda. Abakristu Gatolika bose bakikije Urwibutso

habanje kuvugwa amsengesho yo gusabira izi Nzirakarengane zose zazize Jenoside yakorewe abatutsi

muri Mata 1994; hanyuma Chorale La Fraternité na Chorale Illuminatio zifasha abari aho bose kwibuka

binyuze mu ndirimbo. Hakurikiyeho gushyira indabo ku mva, umuvugo wa Nsanzimana Théodore ndeyse

n’amasengesho asoza yo gusabira abpfuye.

Hanyuma abari bitabiriye uyu muhango bose basubiye muri Kiliziya bucece kugira ngo bajye gusoza iyi

gahunda.

Padiri Vicaire Alphonse NKUSI

na Curé Bruno NKONJI ba Paruwasi Gatolika ba Kaminuza bunamira abazize Genocide yo muri Mata

1994 bashyinguye mu rwibutso rwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (Photo IHIRWE Nicole).

Abaririmbyi ba Chorale Le Bon Berger n’aba Good News Choir (Photo IHIRWE Nicole)

Abakristu bari babyitabiriye (Photo IHIRWE Nicole)

Byakurikiranwe kandi binatunganywa na:

Adolphe NIYOMUNEZERO,

Commissaire de l’Information et Technologie,

Chorale La Fraternité

UNR