66
1 TUMENYE KWIVURA Vol. 3 Kwirinda kuruta kwivuza

TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

  • Upload
    donhi

  • View
    250

  • Download
    0

Embed Size (px)

Citation preview

Page 1: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

1

TUMENYE KWIVURA

Vol. 3

Kwirinda kuruta kwivuza

Page 2: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

2

A. UMUGAMBI W’UMWANDITSI

Bavandimwe bacu, wa mugambi wo gukomeza kubagezaho inama zo

kubigisha uburyo bwo kurengera no kurinda imibiri yanyu n’iy’abanyu irakomeje. Burya wanga kuyoboza ngo umenye inzira zikakubyarira kuyoba, ikindi kandi, baca umugani ngo “Wanga kubaza ukarinda usaza utaramenye.”

Dukomeje kubifuriza imyumvire myiza. Ku bwo gufashwa n’Imana, nimukomeze kwagura ubwenge bwanyu,

mubikoresheje kugira umwete wo gusoma no gusomera abandi, no gukurikirana izi nyandiko zijyanye n’umurimo wo kubwiriza ubutumwa

ukoresheje ubuvuzi. Ibyo bizatuma ubwenge musanganywe bwiyongera no kumenya, maze ubuhumyi buterwa n’ubujiji butamuruke. Burya ushaka kumenya akunda no gukosorwa (Qui veut la science, aime aussi la correction).

Uko mukomeza kwiga, mujye musaba Imana ibarinde kuzihindura ba nyirandabizi.

Ukurikiranye akamaro k’ibyaremwe, ushobora guhora utangazwa

n’urukundo Imana yakunze umuntu. N’ubwo hashize igihe tumeze nk’umuntu

usinziriye mu bwato, burya igihe cyamaze kugera ngo dushake ubwenge bureba kure, kuko «’imuhana kaza imvura ihise». Kandi benshi mumaze kumenya ko isi yacu yugarijwe n’akaga kandi ikaba igeze ahakomeye.

Muri iyi gahunda yo kuringaniza uburyo bwiza bwo kwitungira

amagara no kwivura, umugambi wacu ni uko buri wese uzasoma cyangwa akumva ibyanditswe mu gitabo «TUMENYE KWIVURA, vol. 3» yazihindukira umuvuzi, akīgoboka, igihe cyose acakiwe n’indwara iyo ari yo yose. Nyamara ibi

bisaba kumenya no kwimenyereza, kugira ngo eho utazaba muri ba bandi bibukiriza umuti indwara yaje. Mwibuke ko ubujiji buke bushobora gutera

ingorane zikomeye. Icyo utazi ujye ukibaza, icyo utumva ujye ugisobanuza. Ubu isi iraruhije, iri kudandabirana, abayituye bafite umuruho.

Ibyabuze ntibibarika, imiruho abantu bihariye ntigira umubare, noneho ukubitiyeho n’iyo bahuriyeho n’abandi, urasanga ibyabuze bitabarika. Ubu amazu meza yuzuye ibyumba byiza (hôpital) aryamwemo n’indembe zitiyegura,

ntizitamike, nyinshi muri izo ndembe zimaze kurambirwa kuba mu isi, amarembo y’ubwenge bwabo agiye kūgarirwa n’amaganya. Mureke twifatanye

tubagoboke tutitaye ku mvugo ya rubanda. Mushakashake, mukurikirane, mugenzure akantu kose gashobora kugira akamaro, maze muhūze ubumenyi bwanyu n’ibitekerezo, muhūze n’imbaraga zanyu, icyubahiro cy’Imana gikwire

impande zose. Nta muntu uyobewe ko ku isi hari imbaraga ebyiri zihora zirwanira

mu mutima w’ummuntu, uko bukeye n’uko bwije. Izo mbaraga ntizizigera zigirana imishyikirano, kuko abayobozi b’izo ntambara badashobora kwerekeza

hamwe. Umusaruro w’umugambi w’ibya Yesu, ni uko tumererwa neza muri

Page 3: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

3

ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho

ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge, ubwihebe, kudahuza, igihombo, guhemukirana, inzara, inkongi z’imiriro,

urugomo, n’ibindi namwe muzi, amaherezo ni uko inyungu y’abamuyobotse izaba iyo kubabazwa ubuzira herezo.

Umugambi wo kwandika aka gatabo, ni ukugira ngo twese dufatanyirize hamwe kugendera mu mabwiriza meza kandi asobanutse, maze duhagarike umuvumba w’ibibi ugamije inzira yo konona abantu, abenshi

imibiri yabo ikaba igeze ahakomeye. Muri uwo muvumba wamaze kuba injyanamuntu (fatal), hakenewe ingashya ikomeye yo kugema uwo muvumba

ugacikamo kabiri. Abashaka Imana no kugendera mu nama zayo bakabona aho banyura ngo bagabanye uburibwe ku isi, n’ubwo nta shuri umuntu yigiramo kwigirira nabi, nyamara usanga umuntu wese azi kwiyonona, ni cyo

gituma baca umugani ngo «y’urupfu ntibura abavumba». Igihe cyarageze cyo gutera intambwe ndende twihutira kuva mu butamenya.

Umugambi wacu ni ukubagezaho imikorere y’ibimera iyo bigeze mu

ngingo z’umuntu n’uburyo izo ngingo zimera iyo zibibuze. Tukamenya

ibimenyetso biranga ko umuntu arwaye, n’umuti umuntu yakwivurisha. Tuzasesengura imikorere y’ingingo zimwe na zimwe n’uburyo ibimera bikora mu mubiri. Mureke twongēre ubumenyi bwacu tubone uko tugira akamaro

muri iki gihe. Igihe kiri guhita gihitanye benshi, musure ingo z’abakomeye n’aboroheje, ni ho muzamenya ko n’ubwo benshi bagenda baseka, mu mutima

harimo agahinda. Burya isi yacu yamaze guhumeka umuvumo, none igushije ishyano.

Ubu tumaze kumenya ko akamaro k’ibimera gahanitse, ibyo dukomeza kubikurikirana muri bya bitabo byanditse ku rupapuro rubanza rwo

mu gatabo ko KUMENYA KWUVURA, vol. 2. Icyo twabonye ni uko ubwiza n’akamaro k’ibyaremwe bitagira akagero.

Byongeye kunyibutsa amagambo yavuzwe n’umugore wa Jean Paul Sartre witwa Simone De Beauvoir, wavuze ati «ubwiza bw’umugore imbere y’umugabo we bugizwe n’ibi bikurikira: uburezi bwiza, gufata ibyo mu rugo rwe neza, no kumenya kubana n’abandi». Iyo mvugo yakoresheje yahawe icyubahiro n’abasomyi benshi.

Natwe tuzakomeza kubagezaho uko tubonye uburyo ibyatuma imibiri

y’abantu ikurwa mu ngoranen’ubwo inaniwe. Ntimukarambirwe, ibyinshi ntibiragerwaho.

Kuko Madame White muri BC SDA vol. 7, ku rupapuro rwa 919 yaravuze ati “Byatwara ibihe byose guhishura ubwo bwiza, maze ugakuramo ubutunzi bw’agaciro kenshi buboneka mu Ijambo ry’Imana.» N. B.: Uko muzajya musoma izi nyandiko, mujye mwibuka ingorane zikomeye

Page 4: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

4

zigose ubuzima bwacu.

Ubujiji n’umwete muke

Ubujiji butubuza gukora ibikwiriye Umwete muke utubuza kugera ku byiza

Ubukene butwima ibikwiriye

Bidutera kurya ibyamaze kwangirika No guhora ku ndyo imwe twigejejeho

Ibyokurya bikennye intungamubiri

Guhinga ubanje gutwika ubutaka Ifumbire zimwe na zimwe zica imyaka

Ibyokurya biteguwe nabi, kubagezaho ubu bumenyi ni bwo buryo

bwiza bwo gukemura ibi bibazo bimwe na bimwe biboneka mu mibereho

y’abantu no mu buzima bwabo.

Tukiri muri uyu mubiri kandi tukaba tugikomeje kuguma mu buntu bw’Imana, tugikomeje kubona abadufasha, tuzakomeza kubagezaho utu dutabo two kubafasha. Abakunda umurimo w’Imana, mukomeze muwusabire.

Byateguwe na NZUNGU

Ukeneye ibindi bisobanuro, wabariza kuri iyi adresse :

B.P. 109 RUHENGERI Tél. 08454349/0519655/08463930/08499292

e-mail : [email protected]; [email protected] website: www.ubugorozi.org

Page 5: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

5

B. IJAMBO RY’IBANZE

Umugambi w’ibanze ukomeje kuba wa wundi wo kubagezaho ibyo

kumenya kwivura. Twifuje kubagezaho ibanga ry’umunezero Imana yacu yaduteganyirije tutarabaho, ikawuhisha mu byo yaremye. Ibyo Imana itwifuriza ni ukubaho neza no kuzagira amaherezo meza.

Muri uyu muzingo wa gatatu tuzashishikariza abantu kumenya kwirinda. Mubanze kumenya ko indwara atari umushyitsi muhire. Aho indwara itashye, harangwa n’ibi bikurikira:

- Amahoro make, - Igihombo cy’ibintu n’abantu,

- Inkomyi zibuza ibyiza kubaho, - Umwiryane no gusebanya, - Indwara zishobora kuba gatanyamiryango.

Dore ibanga ry’umunezero riboneka mu magara mazima:

- ubuzima bwawe buba bwiza - umubiri wawe ukagira uburanga - kuba mutaraga, n’indwara ntizikugireho ubushobozi

- ikiruhuko cyiza cy’impagarike yose - kwishimira kubaho unyuzwe n’uko waramutse - inzira z’ubwenge ziguwe neza kandi zikora neza.

Tubararikiye gushakashaka ibanga ry’uwo munezero, ngo muritunge

mu mibiri yanyu no mu ngo bihinduke ibyokurya by’abavandimwe, abaturanyi n’imiryango.

Iyi nyandiko imeze nka barrière (umukangi) ihagarika umuntu

imubaza iyo ava n’iyo ajya ikanamwereka inzira ikwiriye, ikazamugeza ku magara mazima. Mu bihe byose umuntu yagiye yiyambaza ibimera kugira ngo

abeho kandi ngo abone uko arama. Mu bihe bya kera abantu bagiye biyambaza ibimera bakavura indwara

zikurikira:

- Ibisebe byizanye n’inguma zatewe n’impanuka - Indwara z’ibisazi - Uburibwe bupfuye kwiyadukiza

- Gukiza indwara za twibanire (maladies chroniques) - Gutuma ababyeyi babyara neza

- Gukiza indwara y’umuriro (fièvre) - Gukiza indwara zibuza gusama inda

Ngaho aho inkomoko y’ubushakashatsi yakomotse. Ubu rero muri aka gatabo muzasangamo ibyatsi n’ibiribwa ndetse n’ibiti mwari musanzwe muzi ko bivura indwara zimwe na zimwe, icyo muzunguka, ni uko muzamenya gahunda

y’uko bikoreshwa, n’izindi ndwara ibyo bintu bivura mutari musanzwe muzi.

Page 6: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

6

Imiterere y’ibyo byatsi iranyuranye:

- Bimwe biraryoha, bikagwa neza mu nda - Ibibindi birabihe, bigatera kuruka no guhitwa

- Ibibindi bihumura nabi, bikirukana imyanda yo mu ngingo z’umubiri - Ibindi birōkēra, maze bigakamura amazi mu mubiri wabyimbagiranye.

Ibyatsi bihumura neza, byagenewe gufasha ubwonko bw’abanyabwenge no

guhagarika indwara z’ibyorezo. Ibyatsi bimwe na bimwe bishobora gusiritwa ku mubiri, bikazibura udutsi duto two mu ruhu, no gutunganya uruhu rwononekaye.

N.B. :

Uwitwa HIPPOCRATE yavuze ko “Igihe tubonye habonetse indwara z’ibyorezo, tugomba gukoresha icyatsi cyitwa Romarin”. Uwitwa PLINE yavuze kko ibyokurya byiza ku Bantu bafite impyiko zazibye ari

byiza kurya fénouil (fenuye). Ngo naho imboga za seleri zikwiriye cyane cyane abafite ibibazo mu birebana no kwihagarika (uriner). Naho icyatsi cyitwa

igorogonzo rito (poivre d’eau) gitera imbaraga mu mibonano mpuzabitsina (relations sexuelles).

Mu itangira ry’ikinyejana cya karindwi nyuma ya Kristo, habonetse

inyigisho zivuga ko tungulusumu n’igitunguru cya onyo bibuza indwara zanduza gukwirakwira mu Bantu.

Abarabu bo bavuze ko igitunguru cya fenuye, imboga za persile

n’icyatsi cya kazingashya (ache ou celery sauvage) ngo bikoreshejwe neza birinda abantu indwara za rubagimpande (rhumatisme) n’utubyimba two mu

nyama (calculs ou lithiase). Uwitwa SIDENAME wo mu Bwongereza ni na we wavuze ko ari byiza

gukoresha ibishishwa bya kenkina (Quinquina) igihe urwaye umuriro wa

malariya. Burya kuvurisha ibyatsi bimaze igihe bikoreshwa. Uramutse uganiriye n’abantu basheshe akanguhe, bakubwira ko bari basanzwe bazi

kwivura kuva kera cyane. Ubwiza bw’ibyo Imana yaremye n’akamaro kabyo bukomeje

gushakashakwa, bamwe bava mu gihugu bajya mu kindi ku nkengero z’ibiyaga

no mu midugudu minini, icyo bahasanga ni ubwiza bunyuranye bw’indabyo n’ibiti n’imyaka y’uburyo bwinshi. Icyo abo bagenzi bashaka ni ukumenya ibimera n’akamaro kabyo

Aha muri iyi nyandiko tuzagaragaza ibisobanuro byo kubaho neza, n’ingaruka zo kurya ibinyuranye na gahunda yahawe umubiri. Ni ho

muzasobanukirwa n’iri jambo ngo “kubaho neza ni ukurya ibikwiriye mu gihe gikwiriye”. Mu iherezo ry’ikinyajana turangije cya 20 ni ho abashakashatsi

bakurikiranye ngo batahure ubuvuzi mboneragihugu, bushobora kugirira akamaro umuntu wese. Ubwo buvuzi bubereyeho kuvura indwara zagaragaye no gukingira izishobora gufata abantu.

Abo bashakashatsi bavuze ko badashobora kurangiza ibibazo byose by’abantu mu birebana n’uburwayi byatumye bandika uko umuntu yakwigoboka mu buryo buhwanye n’amikoro ye bituma bandika bati “kwirinda

indwara biruta kwivuza”. Bisa na wa mugani uvuga ngo “urya nabi ukivuza

Page 7: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

7

menshi!” Bakomeje inama zabo bagira bati “Kugira ngo dushobore gusubiza

ibibazo by’uburibwe bwugarije abantu, byatumye dushyiraho ishyirhamwe ryitswa Kubaho n’amagara mazima (vie et santé). Iryo shyirahamwe rigizwe

n’abakozi banyuranye banditse ibitabo byitwa : Guide des plantes médicinales : Igitabo cy’ibimera bivura L’hygiène mentale: Gufata neza imitekerereze

La douleur et ses solutions: Uburibwe n’ibisubizo byabwo La nutrition et la santé: Aho imirire ihuriye n’ubuzima L’éducation au foyer: Uburezi bw’imuhira

Umugambi w’ibi bitabo ni uwo gufata neza ubuzima bwawe,

ukoresheje ibimera mu miterere ndemano yabyo. Ubu iterambere ryo kumenya kwivura rikwiriye gukwirakwizwa hose ntiribe mu karere kamwe cyangwa mu bwoko bumwe, kuko imirasire y’ubugiraneza itagira urubibi. Iby’Imana n’ineza

y’abantu bose. Burya igihe kinini cyo gukorera mu bujiji cyadukozeho. Ku bamaze

kujijuka tugomba gutera intambwe ndende duhunga ubutamenya. Ikindi mugomba kumenya ni uko «uwahinze ubujiji asarura kononekara n’igihombo». Hirya yo kutamenya, hari intumbi nyinshi zaguze urupfu zirukunze, none

ababo bagiye kumarwa n’agahinda. Si byiza kwigira injijuke ari ntacyo uzi, kuko byatuma uhinduka injiji n’umupfapfa. Icyo utazi ujye ukibaza! Dore amashami y’icyaha:

* Gutegekwa n’ipfa * Gukunda iby’isi

* Icyaha cyo kwiyamamaza * Ubuhahara bukabije (irari)

Umusaruro w’icyaha

* Ubwicanyi bw’uburyo bwose

* Gusahura iby’abandi * Kononekara na ruswa (Ubutumwa bwatoranijwe, vol.1, p. 329).

Muhagarare ku buzima bwanyu, kuko ari bwo butunzi buruta ubundi. Nimubugirira neza buzabitura kubaho neza, nimutabufata neza

ingaruka izaba guhomba ubuzima n’ubwenge. Isi duturiye yuzuye ubutunzi, nyamara abantu hafi ya bose bafite ibyo

babura mu mibiri yabo. Bamwe barya ibyokurya bikennye, na byo bakabona

ibitabahagije. Abandi bakarya ibyiza mu buryo budakwiriye, bikababyarira impagarara zo mu nzira y’amaraso, indwara z’umutima n’udutsi duto tujyana amaraso mu nyama. Icyitegererezo :

Iyo abantu babuze vitamine A barware indwara y’ubuhumyi, bagira amaraso

akennye, icyorezo cy’imyingo, kugabanuka k’ubwenge, ubwenge butiyongera n’ubugoryi abana bakaba ingwingiri (rachitisme). Ubu igikenewe ni ukwereka abantu imirire myiza, n’uburyo bwiza bwo kubisikanya ibyo kurya. Umuntu

wese afite uruhare ku buzima bwiza cyangwa kugubwa neza. Ushobora kurya

Page 8: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

8

nabi, ugakoma mu nkokora ukubaho kwawe, no kwitegura gukenyuka.

Muzakomeze gukurikirana, ni ho muzamenya ko ubuzima buruta uburyohe. Tubifurije gukurikirana neza ibisobanuro bw’imikorere y’ibimera n’ingingo

zimwe na zimwe zo mu mubiri w’umuntu, n’imiterere y’indwara zimwe na zimwe.

C. AKAMARO K’AMAZI

Tugomba kubaho nk’uko bikwiye. Amazi abarirwa mu bintu bifite

imbaraga zo kubeshaho umuntu. Umuvuduko n’imikorere y’ingingo z’umuntu bikoreshwa n’amazi.

Amazi yonyine ni cyo kinyobwa gishobora gukamura imyanda iri mu rugingo, ikaba yatumye rudakorana n’izindi. Ni yo arinda kandi agahuriza hamwe imisemburo yagiye itangwa n’ingingo zibishinzwe, maze amazi

akayijyana aho ikenewe hose. Ni yo ajyana indurwe zishinzwe kunogereza ibyo turya, ni yo asohora imyanda yose y’umubiri. Yoroshya amaraso, akayatera

kugenda neza, amazi akoresha neza udutsi dushinzwe gukwirakwiza amavuta mu mpagarike y’umuntu. Ni yo ashinzwe kugenga gahunda y’ubushyuhe bw’umubiri, ni yo atera kwihagarika neza, kandi amazi yoroshya amara maze

akayatera gukora neza. Kunywa amazi bitera kubaho neza. AMAZI ANYOBWA ATE, KANDI RYARI ?

Kunywa ikirahuri kimwe cyangwa bibiri ukibyuka mu gitondo, ayo

mazi akaba akonje ku rugero rwiza, cyangwa ukayanywa usigaje igice cy’isaha ngo unywe igikoma cya mu gitondo. Umurimo w’ayo mazi ni ukubobeza igifu, kandi agatuma umuntu yituma neza.

Ayo mazi ashobora no kuvangwa n’umutobe w’indimu. Iyo amazi anyowe hasigaye isaha 1 cyangwa igice cy’isaha ngo ufungure ibyo kurya bya

saa sita n’ibya nimugoroba, atuma ingingo zigarura ubuyanja. Ayo mazi atuma igifu gikorana umwete umurimo wacyo. Kunywa amazi ashyushye, bigira icyo bimarira abafite umubabaro n’abarakazwa n’ubusa, biruhura abakozi babuze

amahoro. Icyitonderwa : Si byiza kunywa amazi uri kurya, kuko ari yo bitera abantu

benshi umubyibuho w’ikirenga (obésité).

KUVURISHA AMAZI (HYDROTHÉRAPIE)

Kuvurisha amazi bisaba ubwitonzi no gusobanukirwa ngo ubanze

umenye indwara uvura uko imeze. Hariho urugero na gahunda idahinduka

isabwa gukurikizanywa ubwitonzi. Ayo mazi anyobwa umuntu akibyuka ku buriri atarakaraba mu kanwa, ataragera hanze.

Urugero rwiza ni ibirahuri 4 ku manywa mu mwanya umwe. Urugero

rwo hagati ni iminsi 21, tutiyibagije ko hariho indwara zisabwa kurenza iyo minsi. Amazi anyowe atyo avura indwara nyinshi, izasonzoranijwe ni izi

zikurikira :

Page 9: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

9

Amaraso akennye : iyo ndwara irangwa no kugabanuka kw’amaraso aba mu mubiri ashinzwe guhindura ibyo turya n’ibyo tunywa

bigahinduka amaraso. Indwara z’amagufwa : izi ndwara zirimo uburyo bwinshi, ishingiro ry’iyo

ndwara ni uko ifata mu ihuriro ry’imisokoro yo mu magufwa, aho agakoko kayo kabanza ni mu ihuriro ry’imitsi yumva, ari ho mu bitugu. Bamwe ibatera uburema, abandi

bagatobagurika amagufwa, abandi ingingo zikanga kwinyeganyeza no guhinuka.

Kuribwa mu mutwe : akaberetwa ni wo mutwe wa mbere ubabaza nyirawo.

Ufata uruhande rumwe nyirawo akagira iseseme no kuruka. Uwo mutwe uterwa n’impagarara zabonetse mu bwonko

bushinzwe gukoresha gahunda y’umubiri cyane cyane butakoranye neza n’utugingo dushinzwe imikorere myiza y’umubiri cyangwa bigaterwa n’indwara y’umwijima. Na

none bishobora no guterwa n’imikorere mibi y’ingingo zitwa imvubura zishinzwe gusohora imyanda mu mubiri

ziyinyujije imbere n’inyuma. Amazi ntavura umutwe w’akaberetwa gusa, ahubwo uvura n’ubundi buryane bw’umutwe uwo ari wo wose.

Kuziba kw’imitsi y’umutima mu ruhande rw’iburyo : iyi ndwara irangwa no kuribwa mu gituza hakaba umusonga wo mu mutima no

mu kizigira cy’ukuboko kw’ibumoso. Urwaye iyo ndwara iyo ariye agahaga yumva amerewe nabi, ibyo kurya ntibyihuta mu gifu, akunda kugira ibyuya ugasanga yiraburiwe no

guhorana indwara y’umuriro udakira. Umutima utera vuba vuba : ubwo buryane bubabaza nyirabwo bushobora

guterwa n’impagarar no kubura amahoro y’umutima. Uretse kunywa amazi, uyirwaye agomba no kurya ku masaha adahinduka kandi akaryama ku gihe.

Inkorora idakira : irangwa no gukorora mu buryo bunyuranye. Irimo inkorora, indwara yitwa akayi, kwiyatsamura kenshi, gukorora

ukababara mu kiziba cy’inda, gukorora ucira ubikororwa byinshi, gusa n’ukororera mu kibindi, gukorora ukazabiranywa, ukajya guheza umwuka.

Igituntu : ni indwara irangwa n’ibi bikurikira : inkorora y’urudaca cyane cyane mu gitondo, habayeho guhinduranya akarere, ibikororwa

bikaba byinshi bigiye kuba icyatsi kibisi binuka, gukorora amaraso, umuriro mwinshi bigeze mu gicuku hagati, guhinda umushyitsi kenshi kandi cyane, ibyuya byinshi no

konda cyane mu buryo bwihuse, integer nke buri munsi, guhinduka ukundi uruhu rwo mu maso no mu ntoki

rukiraburirwa. Igituntu gishobora gufata henshi : mu bihaha, mu myiko, mu mihogo, mu ruti rw’umugongo, mu ruhu, mu mara, n’ahandi. Hariho icyica vuba kikamera nka

Page 10: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

10

mugiga. Mu kuvura igituntu usabwa ariya mazi, iminsi 90

ikurikiranye, ni ukuvuga amezi 3. Kwituma amaraso : iyo ndwara ishobora guterwa n’inzoka ya amibe cyangwa

ibisebe byo mu mara, ushobora no kwandura macinya myambi (dysenterie). Imyanda yayo ishobora kugenda mu mwuka, cyangwa mu ntiko, ni cyo gituma ari byiza

gupfundikira ibicuruzwa bihiye. Diabète : iyi ndwara nay o ifite ibimenyetso biyiranga. Kwiyongera kw’isukari

mu maraso, maze bigatera kwihagarika kenshi bitagira gahunda. Hari diabète iterwa n’isukari, irangwa n’inyota nyinshi, gukenera kurya buri kanya no konda mu buryo

bwihuse cyane. Isukari nyinshi ikoma mu nkokora imikorere y’izi ngingo zikurikira : urwagashya, umwijima,

glande thyroïde ikorera mu muhogo, sirenale (surrénales) zikorera hejuru y’impyiko, ipofize (hypophyse) ishinzwe gutegura imisemburo fatizo, urwo rugingo rukorera mu

ruhanga mu ruhande rw’ibumoso, ahagana munsi y’ubwonko bwo mu mutwe. Hari na diabète umuntu

akomora ku babyeyi. Kuvura diabète ukoresheje kunywa amazi, ubikora iminsi 30.

Indwara z’amaso : indwara z’amaso zirimo uburyo bwinshi.

* Amaso aryana ugashima * Amaso aryana agatonekara

* Amaso areba ibikezikezi * Amaso atukura * Amaso yiraburirwa

* Amaso apfuka ingohe * Amaso aryanira mu gatwe k’inyuma * Amaso aryanira mu gihorihori.

Icy’ingenzi tugomba kumenya, ni uko indwara y’amaso ikomoka ku kubura vitamini A na B2. Ayo mazi azibura imitsi no koza inyama. Maze vitamini

n’izindi ntungamubiri zigakwirakwizwa mu mubiri. Indwara ya sinizite : sinizite ni indwara zifata mu mazuru zifite ibimenyetso

binyuranye: kwiyatsamura kenshi ubyutse, guhumeka

biruhanije, kubyimba umugina w’izuru, kubyimba inyama zo mu mazuru, n’uducurane tudakira. Ayo mazi uyanyoye,

abuza iterambere ryo kubyimba kw’amagufwa yo mu mazuru. Indwara zo mu matwi : izo ndwara zo mu matwi zigizwe n’uburyane n’imiterere

inyuranye.

Kuribwa mu matwi ugashima Injereri zo mu matwi

Umuhaha uzana amazi cyangwa amashyira Kutumva neza Kumva ibihushuka

Kuva amaraso mu matwi Ikizungera cyinshi.

Page 11: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

11

Kumenya neza ko ibitera amatwi kurwara ari bya bindi bitera n’indwara

z’amaso. Kunywa amazi bituma imyanda yo mu matwi ikunda kwisohora ntigume mu matwi.

Kanseri : iyo ndwara ifite amoko menshi : * Kanseri yo mu munwa * Kanseri y’ururimi

* Kanseri yo mu muhogo * Kanseri yo mu maraca

* Kanseri yo muri nyababyeyi * Kanseri y’amabere * Kanseri ya prostate, iboneka imbere y’uruhago ku bagabo

* Kanseri yo mu mwijima * Kanseri yo mu mpyiko * Kanseri yo muri sirenale

Hari n’izindi kanseri zipfa kwiyadukiza aho zibonye hose : * Ibibyimba byo mu mutwe

* Ibibyimba byo mu ngingo zo guhina * Kanseri yo mu maraso ibunga mu minsi yumva

Impamvu zitera kanseri na zo zimaze kuba nyinshi :

* Kunywa itabi * Kunyura muri radio kenshi

* Ibyuma bisuzuma indwara zihereye inyuma Ibimenyetso biyigaragaza ni byinshi cyane :

* Kuva amaraso bitari buri gihe * Kuruka amaraso * Kwihagarika amaraso avuye muri nyababyeyi

* Impagarara zo mu mara * Impatwe

* Kuruka nta mpamvu * Kwihagarika bikugoye * Indwara z’umuriro ziboneka kenshi

* Guhinamarara n’ubudari burenze urugero * Guhagarika imihango amaraso akazira igihe ashakiye

* Kubyimbagirana k’umubiri. Ibi ni ibimenyetso binyuranye byo gusuzuma ufite kanseri. Ikindi dushobora kumenya ni uko hari imirire ishobora gutera kanseri.

Ingero : Kurya urugimbu rwinshi (graisse) Kurya inyama zokeje. Abamenyi basobanuye ko ikilo 1 cy’inyama

zokeje bimeze nko kunywa amasigareti 600 y’itabi. Bitewe no kotswa mu mavuta na zo ziyasangwanywe, umuriro mwinshi, amavuta

menshi n’izo nyama bihuriye hamwe bikabyara impamvu zitera kanseri, cyane cyane nko mu nyama zokeje harimo mikrobe zitwa benzopirène na metilkolantrène. Izo microbe zombi iyo zihora mu mara

kandi zigatindamo, kanseri iba ibonye umudendezo. Kugabanya

Page 12: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

12

urugimbu muri kino gihe (graisses saturées), ni bwo buryo bwiza bwo

gukingira kanseri. Amazi avura kanseri uyakoresheje amezi 6. N.B.: Muri make, ako kari akamaro k’amazi mu birebana n’indwara zimwe na

zimwe. Igikwiriye ni uko twibuka ko amazi ari ikinyobwa twatoranyirijwe n’Imana. Icy’ingenzi ni ukuyakoresha kuri gahunda iboneye, ikindi si byiza gutegereza ko indwara ziza ngo tubone kuyanywa, ahubwo tugomba

kuyanywa kuko tuzi ko afitiye akamaro abantu bose.

Reba ibimenyetso biranga ko umwana abuze amazi mu mubiri: * Akunda guta ibiro, akaba agahwahwari (perte de poids) * Kubura igikuriro no kūmīra

* Umubyibuho w’indengakamere * Arakara ubusa no kwivumbura kenshi * Umwana akunda kurira ubusabusa

Ibimenyetso biranga ko umuntu ukuze abuze amazi mu mubiri:

Ingingo zinyuranye zihagarika umurimo wazo Byagera mu mara akarangwa n’impatwe Impyiko zikora nabi kandi ntizisohoze umurimo wazo neza

Kwipfundika kw’amaraso no kuziba kw’imitsi imwe n’imwe yo mu mubiri Kuribwa n’umutwe wa buri gihe

Amazi tunywa asohokera he: Asohoka anyuze mu nzira nyinshi z’umubiri zidufitiye akamaro:

Mu kwihagarika: aba asohoye imyanda cyane cyane mu mpyiko no mu muhogo Mu kwituma, asiga yogeje amara, umura no mu kurinda izo ngingo

gukomeretswa n’umwanda. Andi ahinduka ibyuya agasohokera mu ruhu, agasohokana n’imyanda yo mu

ngingo idashobora kubona uburyo bwo gusohokera mu mara. Ni na yo mpamvu dusabwa kugira icyo dukora gishobora gutuma umubiri wacu ushyuha ukazana ibyuya.

Andi mazi asohokera mu myanya ishinzwe guhumeka. Uko duhumeka ni ko amazi asohoka, ni cyo gituma abantu bazamutse umusozi bakenera amazi

menshi. Icyakora ayo mazi asohoka yose aba yarangije umurimo wayo. Ubumenyi bw’uyu mugisha w’amazi bugomba kumvikana impande zose.

Nyamara ntitwakwibagirwa ko umwanda ushobora gutuma amazi tunywa abamo amagi y’inzoka. Ni byiza kwibuka kuyagirira isuku, agafatwa neza.

Ellen White muri bulletin n° 7, p. 64, aragira ati “Gukiranuka kuzajya imbere ye (Yesaya 58:8). Mbega imigisha myinshi abinjira mu muriro wo gukiriza abandi Kristo bafite. Ntabwo Umwuka Wera azabahāna, nta n’ubwo azigera ava mu murimo w’ubuvuzi n’ubutumwa bwiza. Ntabwo bishobora gutandukana.”

Page 13: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

13

Akandi kamaro k’amazi

Ubwiza bw’amazi ntiwabuvuga ngo uburangize. Amazi yihariye kimwe cya kabiri cy’ubuzima, kuko :

Mirongo itandatu na gatanu ku ijana (65%) by’uburemere bw’umubiri w’umuntu ari amazi Mu bwonko bw’umuntu harimo amazi akoresha ingingo n’imisokoro

bagereranije n’umubyeyi : agizwe n’amazi tunywa kuri 99 ku ijana. Ayo mazi abaye make ushobora kuganzwa n’indwara zikurikira : mugiga, igituntu, grippe, uburema bw’uruhande rumwe (paralysie), indwara yo mu

muhogo yitwa gapfura (diphtérie) , malariya y’ikirenga, ushobora gufatwa n’indwara zikomoka kuri bombe.

Amazi akorera mu nyubako z’ubwonko zifite ibara ry’urwirungu kuri 83 ku ijana Amazi akorera mu nyama z’umuntu (imihore) kuri 76 ku ijana

Naho uruhare amazi afite ku magufwa y’umuntu ni 22 ku ijana Ikindi ni uko amazi ashinzwe gufatanya n’ingingo zishinzwe gutunganya

maze bigahagarika indwara zitera kubyimbagirana. Mu kubuza izo ndwara amazi afitemo uruhare rwa 96 ku ijana.

N’ubwo nta washobora gusesengura ubwiza n’akamaro k’amazi, icyo tuzi ni uko Imana yayageneye kubeshaho umuntu inyamaswa n’imyaka. Imana yategetse ko hatagira umuntu wima undi amazi. Ndetse bamwe mu rubanza

rw’Imana bazatsindwa n’uko bimanye amazi. (Abaroma 12:20-21 ; Yobu 22:7).

D. IMYUNGU MWIMERERE (- NGUGU) : SELS MINERAUX

Imyunyu mwimerere ni amakakama akoresha ingingo z’umuntu mu

buryo bw’imirimo inyuranye. Mu byo kurya turya harimo intungamubiri zinyuranye zitandukanije n’imirimo, kandi zikora no mu buryo butandukanye.

Ibyo kurya turya bigera mu mubiri bigakoresha urunyuranyurane rw’ingigo ziturimo.

* Harimo intungamubiri zirema umubiri

* Harimo ibifasha kurinda umubiri * Gushyiramo ibivumbiko * Harimo ibituma imbaraga zikwirakwiza.

Noneho ibyo kurya turya birakenewe ku buzima bwaci. Ibyo kurya bishinzwe uriya murimo ni ibihe?

* Ibyo kurya bifite umunyu mwimerere * Ibyo kurya bifite intungamubiri (vitamines) * Amazi

* Ibyo kurya bifite uturemangingo Dore uko imyunyu mwimerere ikora mu muntu:

Ibyitwa fosifori na sufre, bifatanya umurimo wabyo, ni ibyo kurya by’inyubakamubiri, maze bikubaka cyangwa bigasana ahasenyutse.

Ubutare hamwe na kalisiyumu, ni byo birema amasaro (insoro zitukura:

Page 14: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

14

globules rouges) yo mu maraso abereyeho guhindura ibyo kurya twariye

amaraso. Manyeziyumu na klorofile, byombi byihuza n’ibara ry’icyatsi kibisi ryo mu

bimera bigafatanyiriza hamwe kurema imisokoro yo gutunga amagufwa. Imigabane igize imyunyu ngugu (mwimerere):

Imyunyu ngugu irimo imigabane ibiri : Umugabane wa mbere ugizwe n’imyunyu y’amoko 7:

- Kalisiyumu

- Fosifori - Manyeziyumu

- Sufre - Klore - Sodiyumu

- Potasiyumu Ayo moko uko ari 7 yitwa Macro elements : minéraux plastique. Ibi bishinzwe

gukuza ingingo. Icyitonderwa: Kalisiyumu, fosifori na, iyo myunyu mwimerere ishinzwe kurema

uruhuzahuze rw’amagufwa hamwe n’amenyo. Kalisiyumu na

fosifori birakenewe cyane mu byo kurya byacu bya buri munsi. Umugabane wa 2 w’imyunyu ngugu ugizwe n’imyunyu 15:

- ubutare

- umuringa (cuivre) - Zenke (zinc)

- manganeze - iode - nikele

- kobalte - aluminiyumu

- brome - titane - arsenike

Hamwe n’indi myunyu mwimerere idashyizwe kuri uru rutonde ihuriye ku izina ryitwa Oligo éléments: minéraux catalytiques, iyo ni yo myunyu mwimerere ishinzwe gukangura umubiri, kuwutera imbaraga n’umwete, gushyushya

umubiri, gusohoza inshingano zawo zikorwa mu buryo butiteguwe. Iyo myunyu mwimerere irakenewe mu kubaho k’umuntu no mu mikorere y’umubiri we. Iyo

myunyu mwimerere ni yo irema imisemburo, itera imbaraga zo gutuma ingingo zigarura ubuyanja. Igatuma gahunda y’imikorere y’ingigno ihagarara mu myanya ikenewe mu mirimo yayo inyuranye.

Icyitegererezo:

Umunyu w’umuringa (cuivre) urinda umuntu kwandura indwara

Umunyu wa manganeze urinda abantu ibicurane, ubuhwima, indwara z’uruhu, utuma amaraso agenda ku rugero, urinda umuntu akaberetwa, indwara

z’impyiko n’imitsi yo mu matako.

Page 15: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

15

Umunyu wa sufre ni wo utera umwijima gukora neza. Mwibuke ko igiteye

umwijima gukora neza kiba kivuguruye impagarike yose. Umunyu wa aluminiyumu utuma ubwenge butera imbere bukiyongera

bugacokomboa, ugakingira kandi ukanavura ibisebe bidakira. Uruhura imitsi yumva, ugatera gusinzira neza.

Umunyu wa fluore na wo utuma amenyo akomera ntarwaragurike. Uramutse utabonetse, fosifore na kalisiyumu ntabwo byasohoza umurimo wabyo. Indwara zo mu muhogo zitandukanye zishobora guterwa no kubura kwa fluore. Ifite

uruhare mu byo kubyara. Iyo igabanutse umuntu arwara ibikanu. Umunyu w’ubutare (fer) : ni wo wongera amaraso, ndetse n’umuganda umwe

mu kubaka amaraso. Umuntu ubuze ubutare, umuringa na cobalt, bibyara kugira amaraso afite intege nke. Hafi ya miliyoni magana arindwi z’abatuye isi, indwara zabo zikomoka mu kubura ubutare. Iyi ndwara yo kugabanuka

kw’amaraso, ikunda kwigaragariza mu : Kuva amaraso kurenza urugero kw’igitsina gore

Kuruka amaraso Kwihagarika amaraso

Ibi bishobora kuboneka ku bantu bakuze. Naho ku bana bato kubura amaraso

bikunda kuba ku bana barereshejwe amata bahereye mu kuvuka kwabo. Abandi bana iyo ndwara ikunda gufata ni abavutse badashyitse. Ikindi gishobora kugaragara ku bantu bakuze babuze umunyu w’ubutare ni

ukurwara rubagimpande iryanira mu ngingo. Hari ikindi kimenyetso kiranga umugore wagbanutse amaraso :

- Guhorana umunaniro - Kuribwa ururimi - Kuribwa amano n’intoki

- Kutaryoherwa.

Izi ndwara n’abandi bashobora kuzirwara.

Ibyo kurya bikize ku munyu w’ubutare (fer) ni ibi bikurikira : ibinyampeke, imboga zifite ibara ry’icyatsi kibisi, isombe, epinari, iminyanja n’ibishyimbo.

Muri make, abantu bose barawukeneye, keretse ko ku mukobwa w’umwangavu kugeza ku mugore utaracura bo bakeneye mwinshi kuruta abandi, bafite ibyo bazimiza mu gihe cy’imihango, mu gihe cyo gutwita no mu gihe cyo konsa.

Abagabo bakuze n’abagore batakibyar bayikeneye ku rugero rungana. Umunyu wa iode : na wo urakenewe mu muhogo, kuko ari wo ushinzwe

kugorora udutsi two mu muhogo dushinzwe itumanaho n’ihereza rihuza umutwe n’igihimba dukorera muri tiroyide. Iyo tiroyide iba mu maraka. Iyode ikora mu muhogo, mu gikanu, mu mwijima, mu bwonko bushinzwe kurema

imisemburo y’ibyara, mu dusabo turera intanga z’abagore twitwa ovaire (imirerantanga). Iyode irinda indwara zo kubyimba inkovu cyangwa zigapfa

kubyimba nta mpamvu nko mu misaya, mu gituza, n’ahandi henshi hashobora kwipfundikanya hakanyenya. Iyode yica imyanda, irakenewe ku babazwe, abarwaye indwara z’imitsi, n’abaribwa n’impyiko, abarwaye inkorora, ibibyimba

byose. Irinda n’uruhu kurwara ibibyimba. Akarere runaka gashobora kutayigira mu butaka, ibyo kurya ntibiyigire, no mu mazi ishobora kubura.

Page 16: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

16

Akarere gateye gatyo karangwa no kubamo indwara z’umwingo. Ibyo kurya bifite iyode ni ibi bikurikira : imboga zitwa bete, amajeri

y’urunyogwe (pois verts), imboga za leti (laitue), radis, inkeri za kizungu (fraise),

umuzabibu (raisin), amazi y’isoko nziza. NONE SE IBYO KURYA BIKIZE MU MYUNYU MWIMERERE NI IBIHE ?

Ibinyampeke: ibi byo kurya Imana yabigeneye umuntu ngo bibe ibyo kurya

by’ibanze bishobora guhinduranywa buri munsi ariko

ntibisimburwe n’ubundi bwoko. Ku basomyi ba Bibiliya, umutsima wahoraga mu byumba by’ubuturo bwera.

Imboga: izi na zo umuntu akimara gucumura akavanwa muri Edeni, Imana

yabonye ko umuntu agiye guhangana n’ingaruka z’icyaha, imugenera imboga ngo azirye zimurinde indwara z’uburyo

bwose. Imboga zifite umwanya w’ingenzi mu buzima bw’umuntu, impamvu ibitera ni uko zifite imyunyu mwimerere

myinshi, ndetse iyo ziriwe ari mbisi, zirusha n’amatunda imyunyu mwimerere. Ikindi cyo kwitonderwa, ni uko iyo zitetswe mu mazi menshi cyangwa umwanya munini, zizimiza

kimwe cya kabiri cy’intungamubiri ndemano (50%). Imboga zikungahaye cyan, ni izigaragaza amababi atoshye. Twavugamo: amashu, epinari, leti.

Burya rero, hari imboga z’amoko 5: Imboga z’ibyerera mu butaka: beterave, karoti, seleri rave zerera mu butaka,

nave, radis. imboga ziribwa inkonikoni: asperge, chou rave imboga z’amababi akaba ari yo aribwa: bete, seleri z’amababi, amashu,

epinari, iminyanja, imbwija, n’izindi… imboga z’indabyo: aritisho, chou-fleur, chou brocoli

imboga zera imbuto: intoryi, konkombure, ibihaza, umutonore, amajeri y’urunyogwe, ibishayote, inyanya.

N.B.: Hafi ya zose zifite imirimo zinyuranyeho, n’iyo zihuriyeho. Imboga zitera

ubuyanja mu mubiri w’umuntu, imboga zitera kwituma neza, zifite amazi yihagije. Imboga zifite umurimo w’ingenzi mu kurinda abantu indwara z’amara, nk’impatwe, kuribwa mu mara uhereye mu mukondo, na kanseri

yo mu mara.

Imbuto (amatunda: fruits): amatunda afite imyunyu mwimerere. Iyo

myunyu ikaba iherekejwe n’amavitamini y’uburyo bwinshi, n’amazi meza hamwe n’isukari nziza idashobora

kwangiriza. Umunyu maiza witwa klorire ya sodiyumu ubamo, urakenewe mu bantu babyimbagiranye babitewe n’indwara z’impyiko cyangwa iz’umutima.

N.B.: Ayo moko uko ari atatu, ni ukuvuga ibinyampeke, imboga n’amatunda, ni byo byihariye ibanga ry’ubuzima bw’ingingo z’abantu. Bifite vitamini

zibeshaho umubiri no kuwurema.

Page 17: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

17

UMURIMO WA VITAMINI

Zitera igikuriro cy’imyanya y’umubiri Vitamini ni zo zitunganya ingingo zimeze nabi

Zitera ingingo gushobora kwirwanaho habonetse ingorane uko zaba zisa n’aho ziturutse hose. Vitamini zihagarika kwiyongera kw’indwara mu mubiri, no kuzikoma

mu nkokora. Reka tugire icyo tuvuga kuri vitamini C. Iyi vitamini iyo ibuze umubiri ukunda kugira:

* Intege nke no kuva imyuna y’uburyo bwose * Bigabanya imbaraga mu mpagarike yose

* Bigabanya umwete mu mbaraga z’impagarike * Bigabanya ishyaka ryo mu bwenge n’ubuhanga * Imyanda n’udukoko dutera indwara bikagufata vuba

* Igikuriro cy’imyanya yose y’umubiri kikaba gike.

Dore amoko y’imboga zifite vitamini C nyinshi : * Kapusine * ersil

* Urunyogwe rw’amajeri (petit pois vert) * Imboga za kereso * Igitunguru cya puwaro

* Epinari, onyo na asperge Naho imbuto (amatunda) zifite vitamini C ni izi:

Inkeri zo mu ishyamba (framboise) Inkeri za kizungu (fraise) Inanasi hamwe n’indimu (citron)

Amacunga (orange). By’umwihariko iri tunda rikaba rikenewe igihe abantu bavuye mu cyi, rigasana umubiri, rigahuza ingingo

zatandukanijwe n’igihe cy’imbeho. N.B.: Nk’uko bisanzwe bizwi n’abantu bazi kureba kure, burya ubwiza bw’umuntu,

ubw’ikintu cyangwa itungo si uburanga ahubwo ubwiza buvugwa ni akamaro ibyo bintu bigufitiye. Umushakashatsi mwiza ni ushaka ibifite akamaro. Ukurikije inama na gahunda zitangwa na Bibiliya. Ushobora gusanga ko

uburezi bwiza n’imirire ikwiriye, iyo bihawe umwanya, bimubera amendeze yo kuzaba ingirakamaro mu minsi yo kubaho kwe kose. “Kuba umuntu yararetse ipfa rikamujyana iyo rishaka, ni yo mpamvu ikomeye yateye intege nke z’impagarike n’izo gutekereza, ni na yo mpamvu y’intege nke ziboneka ahantu hose” (Ibihamya, vol. 1, p. 478).

“Ubuzima bwacu bukomoka kandi bugashyigikirwa n’ibyo kurya turya, niba ipfa ryacu ritagenzurwa n’intekerezo zejejwe, niba tutazi kwifata neza no kugira ubwitonzi mu mirire no mu minywere, umubiri n’intekerezo byacu birwaye, ntibizadushoboza kwiga Ijambo ry’Imana, ngo dukurikirane Ibyanditswe Byera uko umuntu yaragwa ubugingo buhoraho. Akamenyero kose kabi kabuza amahoro ubuzima bwacu, utugingo tworohereye tw’imigabane y’igifu cyacu

Page 18: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

18

tugakomereka nticyongere gusohoza umurimo wacyo uko bikwiriye. Ubwo rero kugira intege nke imbere y’ibishuko n’ibyaha ahanini cyane bishingiye kandi biterwa n’imirire yacu.” (Kwirinda, p. 12).

E. INDWARA ZO MU MARA

Ubu tugiye gukurikirana indwara zifata mu mara. Icy’ingenzi ni uko tubanza gusesengura amara n’umurimo wayo, n’uburyo asohoza umurimo

ashinzwe. Ni ho dushobora kubona uburyo bwo kwerekana uko akora nabi iyo habonetse inkomyi. Turerekana uko izo nkomyi zigaragara n’aho zituruka, n’uko zimwe muri zo zishobora kubonerwa uumuti, n’uko ushobora gufata

amara yawe neza ntahure n’ingorane. Ariko mbere yo kuyasesengura, reka twerekane aho ahuriye n’igifu

(estomac). Igifu ni umufuka ugizwe n’inyama yorohereye iherereye mu ruhande

rw’ibumoso, iyo nyama ikaba iziritswe ku mugongo, ari na yo mpamvu urwaye igifu akunda kuribwa mu bitugu. Igifu gifite utugingo miliyoni 7 dushinzwe

kurema no kuvubura indurwe zishinzwe : Kunoza ibyo kurya Gutanga amazi yo kuvanga ibyo kurya bikiri mu kanwa

No gusohora ibikororwa (crachats) Imisemburo ivanga ibyo kurya ngo bishobore kunoga imbere yo gukamurwa

n’igifu (enzyme de brassage). Utwo tugingo iyo dukorana neza, dushinzwe gusohora litiro 1 n’igice y’indurwe

mu gihe cy’amasaha 24, ari na yo angana n’umunsi 1, ni ukuvuga amanywa n’ijoro. Iyo ndurwe ni yo ishinzwe gukora n’indi mirimo tutavuze haruguru, iyo imaze gukorwa ijya ikwirakwizwa n’indi nyama yitwa impindura (bile). Mu

ntango y’igifu hasohokeramo umluheha ushinzwe kujyana ibyo kurya binogejwe mu mara, uwo muheha witwa pilore (pylore). Uwo muheha ukorera

hejuru y’umukondo ho gato. Uwo muheha umena ibyo kurya mu mara, ubwayo afite imigabane ibiri : Amara manini (gros intestin) : akorera ibumoso n’iburyo. Ni yo anyurwamo

n’umwanda usohokera mu mura (colon), maze umuntu akajya kwituma. Ayo mara afite uburebure bwa metero imwe na santimetero 60 (1,60m). afite

ubugari buto cyane bwa santimetero 7. Si byiza gupakizamo ibintu byinshi. Umurimo w’ayo mara ni ukunoza no kurema no kubumbabumbira hamwe imisemburo ishinzwe kwagura amara ngo ye kuba imfungane.

Amara mato (intestin grêle) : ayo mara afite uburebure bwa metero 8, ariko ni

mato cyane kuko afite ubugari bwa santimetero 3. Umurimo wo kunozwa

kw’ibyo kurya, urangirira mu mara mato, kuko ari ho intungamubiri zikwirakwizwa mu maraso maze zikajya aho zikenewe. Biba bimaze

guhererezwa mu migabane y’ubwo burebure bwayo. Ibitera imbaraga (glucide) Ibishinzwe kubaka umubiri (protide en acides aminés)

Ibitera ubushyuhe (lipide en acides gras)

Page 19: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

19

Ibi byokurya biba bimaze guhinduka umushongi w’umweru, unyura mu

rwugara rworohereye ruri mu mara, rukinjira mu mitsi yo mu mara bikazajya bikwirakwizwa aho bikenewe bibanje kunyura mu mwijima. Ayo

mara mato ntagira aho ahurira n’umura, ahubwo ashamitse ku rura runini aharinganiriye n’ahyo umuheha uvuye mu gifu usohorera mu mara manini, umuheha w’ayo mara mato uturije mu iherezo ry’urura ari na ryo bita

apandise (appendice). Amara manini atwikiriye amara mato akayashyira hagati anyuze ku

mutwe. Umurimo wihariye w’amara manini ni ukunyunyuza amazi n’imyunyu mwimerere. Naho indurwe yo mu mara ahanini ishinzwe kurinda akarandaryi

ko mu mara ngo katangirizwa n’imisemburo iremereye ikomoka mu byo kurya by’inyubaka mubiri. Icyakora tumenye ko uturandaryi tw’uturemangingo two mu myanya inoza ibyo dukira vuba, kandi tugasanwa vuba. Ni yo mpamvu

indwara nyinshi ziryanira mu nda zikunda gukira vuba. N.B.:

Iyo amara arangije umurimo wayo, intungamubiri zo kurangiza amakene y’umubiri ziba zibonetse:

Ibyo gutanga imbaraga z’ubushyuhe

Imiganda ikomeye yo kubaka no gusana ibinyita n’imihore mishya.

No gufata neza izindi. Ikindi tudashobora kwibagirwa, ni uko gahunda zinyuranye zo kunozwa kw’ibyo kurya zongerwamo imbaraga n’imikorere y’ubwenge. Ni cyo gituma

intekerezo zihora zerekeje habi no mu bibi umusaruro wabyo ari uko umubiri uhandurira indwara. Ikindi kizambya uyu murimo ni ibyo umuntu abona. Bakurebye ijisho ribi cyangwa nawe ukarireba abandi, ibyo kurya uriye

ntibyakora umurimo wabyo neza kandi ingingo zawe zananirwa inshingano yo kunoza. Impumuro nziza y’ibyo kurya biteguwe neza na yo yihutisha ibyo kurya

muri uwo murimo. Ni yo mpamvu kurira ibyo kurya ahantu hari umutuzo no guhuza, ugakubitiraho no kurya ufite umutima mwiza, bituma imyanya inoza ibyo kurya ikora neza.

Mu gitabo cyitwa Savoir manger (kumenya kurya neza), p. 268,

havuga ngo «neza ni ko kubaho neza. Hunga kwihozaho ijisho, kuko ibyo byongera ari agahinda no guhangayiko kudacogora, naho niwita ku bandi uzabazirikana, wite ku byabo, ubabazwe n’uko batamerewe neza. Reka

twikureho amaso tuyerekeze ku bandi, ngaho aho ibanga riri ryo gutuma ibyo kurya wariye bijya mu mwanya byagenewe kandi bihakore umurimo wabyo. Igihe urya ujye uterera ijisho rya kivandimwe ku bo muri kumwe. Amaso areba abandi neza, kugira umutima ukorera abandi ibyiza, muri rusange bituma ibyo kurya bikwirakwira umubiri wose.”

Hari izindi mpamvu zishobora gutuma ibyo kurya wariye bidakwirakwira neza mu mubiri kandi ntibinogerezwe neza. Izo mpamvu zishobor guterwa n’ibi bikurikira :

* Indwara y’umuriro * Umunaniro mwinshi

Page 20: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

20

* Amaganya

* Intimba zo mu mutima * Ibyo bishobora gutuma kunozwa kw’ibyo kurya n’umuvuduko wo

gukwirakwizwa kw’imbaraga zo kunoza ibyo kurya bigabanuka, intege nke zikiyongera. Agahinda kenshi gashobora kongera indurwe yitwa kloridrike (acide chlorydrique) mu gifu, maze igifu kikarwara ibisebe. Ibyo bishobora

gutuma umuntu aribwa mu gifu no mu mara, akamererwa nabi. Umuntu agahorana agaseseme, kuribwa n’umutwe, kuruka ubusabusa, ikizungera, isepfu no guciragura.

INDWARA ZO MU MARA N’IMITI YAZO

1. Gaz intestinaux: iyi ndwara irangwa no kugira umwuka mwinshi wo mu

mara. Bifite ibimenyetso byinshi bikurikira:

- Gusura kenshi - Ibintu byigorora mu nda

- Kujorora mu nda no mu mugongo Iyi ndwara ifite impamvu ziyitera zinyuranye. Ishobora guterwa n’ibi bikurikira :

a) Kurya ibyo kurya bifite inyubakamubiri zinyuranye ukabihuriza mu nda umwanya umwe ari byinshi, amaherezo bishobora gutera amara kuziba no kubora. Amara iyo yazibye cyangwa akarwara udusebe twinshi, ushobora :

- Gusura umusuzi mubi - Gutura amangati

- Gusohora amazi menshi ku mugore utwite - Kwituma umwanda ufite ibara ryijimye cyangwa ufite urubobi

(ururenda)

b) Ubukonje bwinshi bw’ibyokurya cyangwa bw’ibyo kunywa bushobora gutera iyi ndwara. Kuba ahantu hatagira umwuka mwiza, kurya ibyo kurya

bishyushye cyane na byo bishobora gutwika igifu, ubwo bushyuhe bukanyura mu mara hakarwara.

c) Kwiyongera kw’imyanda n’inzoka zo mu mara. Izo nzoka ni nk’izi zikurikira :

I. Amibe : irimo amoko menshi, irihinduranya ariko iyo iri mu kiruhuko imera nk’agasabo, iyo igiye kurya ishobora kwirambura cyangwa kwiheta no kwihengeka. Hari nk’iyitwa Amoeba koli, irangwa no guca umugongo.

Iyitwa Antamoeba itera guhitwa amaraso. Hari n’iyitwa Istolytica, itera kwishimagura. Hariho n’ibindi bimenyetso byinshi biranga ko umuntu

afite amibe na byo biba byinshi iyo imaze kurembya umurwayi : - Kuribwa mu nda ukagira n’intege nke - Umurwayi agatangira akadara (akonda, akananuka)

- Kwituma buri kanya - Kwituma ibyo ku mugongo birimo imyanda n’amaraso make - Gukunda kuribwa mu mara manini

- Kuribwa mu kiziba cy’inda - Umurwayi akunda guheta umugongo

- Imvuvu ku mubiri hafi ya hose

Page 21: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

21

- Kurya ibyo kurya bimwe na bimwe bikamugwa nabi

Iyo amaze kuremba cyane, arangwa n’ibi bikurikira : Impatwe isimburana no guhitwa

Kuribwa cyane mu nda Kwituma ururenda ruvanze n’amaraso

Iyo umuntu abuze ibyo kurya bifite intungamubiri, asigara arangwa na :

- Intege nke ku buryo bw’indengakamere - Ubudari bwigaragaje (amaigrissement profond) - Ururima rugahindura ibara

- Uruhu rwumye rukajya ruvuvuka - Gucagagurika kw’amara, bikanduza : igifu, umwijima, urwagashya

na rate (agasabo k’ingabo – k’indurwe) Ubwo burwayi bwo kwangirika kw’amara bunyura inyuma y’igifu bugafata ingingo zihari zose. Hariho no kwangirika gutewe na amibe gushobora gusubira

mu kiziba cy’inda kugatera utubyimba two muri nyababyeyi no kubuza ababyeyi gusama. Naho ku bagabo ishobora gukabanya ubushobozi

bw’imibonanao. Ishobora no gutera guhitwa amaraso. II. Ankilostome : iyi nzoka ifite umutwe w’umweru, naho igihande cy’inyuma

kikaba gitukura ku bw’amaraso ihora inywa. Iyi nzoka ikunda gufata abacukura amabuye y’igiciro. Ankilostome y’ingore ni yo ikunda kuba nyinshi. Amagi yayo ashobora kumara umwaka Atari yangirika. Ifata

n’abantu bari guhinga ubutaka burimo amazi, n’abatwika amatafari : Dore ibimenyetso biyiranga :

Kwipfunyika k’umubiri, habanje udusebe Iyo hashize ukwezi n’igice cyangwa amezi abii, iyo nzoka igufashe, dore ibimenyetso biyiranga :

Uribwa cyane mu gifu warya ukamererwa nabi Ururimi rugasa nabi

Guhumeka umwuka unuka nabi (haleine fétide) Impatwe idakira Kuryoherwa kurashira, ibyo kurya bikamera nk’urwondo mu kanwa

Indwara y’umuriro igakunda kwigaragaza Imbaraga zikagenda ziyonga Kuribwa ku igufwa ry’ikibero n’itako

Ibitonyanga by’amaraso yirabura witumye Kugabanuka kw’amaraso kuriyongera.

Ibyo ni byo bimenyetso biranga iyo nzoka III. Trikosefale : iyo nzoka iba mu mara, ikiseseka mu karandaryi k’urura no

muri apandise (appendice), itungura n’amaraso. Ishobora gutera izindi mpagarara mu mubiri : Kuribwa n’umutwe

Kugwa hasi gitunguro Impagarara zo mu myanya inoza ibyo kurya

Impiswi

Page 22: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

22

Macinya myambi (guhitwa amaraso)

Gusharirirwa igihe wituma bitera karizo (hémorroïdes) Kuribwa mu ruhago.

Umugabo ariwe igihe yituma n’igihe aribwa mu ruhago, bishobora kumutera indwara mu myanya ndangagitsina yitwa prostate. Iyi nzoka ishobora gutera amaraso make. Ibimenyetso bikaba ibi

bikurikira : ikizungera, umutima utera cyane. Izi nzoka uko ari eshatu ni zimwe mu zishobora gutera iyi ndwara ya mbere yo mu mara.

Imiti y’iyi ndwara ya mbere yo mu mara : Mu miti yagenewe iyi ndwara, harimo uburyo butatu :

a) Hariho ibimera bifite impumuro isunika kandi igasohora uwo mwuka wagiye uterwa no kuziba kw’amara

b) Amakara y’ibiti ashobora kuvura iyi ndwara ariko binyuze mu bundi buryo. Amakara abanza kubumbira hamwe imyanda y’iyo myuka no

kuyisohora. c) Iyi ndwara ishobora kuvurwa no kureka ibi bikurikira, ari na byo

biribwa bishobora gutera iyi ndwara :

- Amata - Umukati - Ibishyimbo

d) Iyi ndwara ishobora no kuvurwa hakoreshejwe uburyo bwa kane , ubikoresheje kuvura ziriya nzoka kuko na zo zifite uruhare mu

kuyitera. Reba uko iyi ndwara ivurwa : 1. Gutogotesha amazi ya litiro imwe, yamara gushya ugashyiramo imbuto za

karoti zuzuye ikiyiko n’igice, ukanywa igice cy’ikirahuri, ubikore gatatu mu munsi, yaba arembye akabikora kane mu munsi. Kabiri mu cyumweru

kugeza igihe azakirira. Amakakama yayo arindwa umwuka mubi wo mu mara.

2. Tungulusumu : na yo kuyirya ari mbisi nk’ukoivugwa mu gatabo ko

Kumenya kwivura N° 1. Ushobora no gutogotesha akarayi kamwe kanini ka tungulusumu mu mazi ya litiro, kamara gushya wabanje kugacagagura, maze ukanywa amatasi atatu ku munsi, ukabikora rimwe na rimwe kuko

Atari byiza kubikoresha kenshi. Ikindi tudashobora kwibagirwa, ni uko tungulusumu ikize cyane, ifite imbaraga nyinshi, kuko ivura indwara

mirongo ine zikomeye, zimwe muri zo turazandika : Kwihagarika ukaribwa Itunganya amaraso

Ikiza inkorora Ivura ibicurane Ivura impyiko

Indwara y’umutwe Amahwima

Indwara yo guhorana ibicurane

Page 23: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

23

Guhumeka bikuruhije

Guhitwa amaraso Indwara ya kolera

Indwara yo kugira ubwoba cyane Kwihagarika urudaca Kurwara umuriro wo mu nda

Ivura kutaryoherwa Izi ndwara hamwe n’izindi nyinshi zitavuzwe zishobora kuvurwa na tungulusumu. Igihe abantu barembejwe n’imwe muri izo ndwara, fata uduheke

icumi cyangwa 20, uduhondahonde, udushyire mu mazi y’igice cya litiro, ukamuriremi indium ebyiri nini cyangwa indium eshatu ntoya. Umurwayi

anywe ikiyiko kimwe buri saha, arangize ijoro ryose. Tungulusumu ishinzwe kwirukana imyanda yo mu mara, uwo mwuka mubi ntubone aho uhagarara.

3. Mante (cyangwa umwenya) : na byo bishobora kuvura iyi ndwara. Ibi byatsi byombi bikura umwuka mubi mu mara, no gukiza ibisebe byo mu mara.

Gusekura amababi yam ante, ugafata ibyuzuye ikiyiko, ugateka mu mazi yamara gushya ukanywaho amatasi atatu ku munsi, urembye anywe amatasi 5. Si byiza kuyikoresha cyane kuko ishobora kubuza abantu

gusinzira. Ikindi ibi byatsi bikora :

Bivura intege nke zafashe umubiri wose

Integer nke zo mu bwenge Guhorana n’intimba, n’intege nke mu mitsi yumva

Ubwoko bumwe na bumwe bw’ikizungera (vertige) Ubushobozi buke bwa kigabo n’ubushake buke bw’abagore, bwo mu birebana n’imibonano y’abashakanye (relation sexuelle).

Ibyo kurya bitinda mu nda Umwuka mwinshi wo mu gifu n’isepfu

Kuribwa n’umutwe ukagutera kuruka Kuribwa mu gifu no mu mara Igifu gitera kuruka no kwikubita hasi

Kugabanuka kw’inyama z’igifu Kurya utaryohewe Guhumeka umwuka unuka

Inkorora idacika n’amahwima (asthma) Umuriro ucagagura ingingo (fièvre typhoïde)

Indwara y’umuriro umeze nk’iseru Ivura n’indwara z’uruhu zinyuranye.

Izi ndwara zose zivurwa ari uko umuntu akoreshej kunywa amazi yayo. Iki

cyatsi umurimo wacyo ni ukuvangura imyanda iri hagati y’ingingo. Ushobora guteka amababi n’indabyo zabyo. 4. Igisengosengo : cyihutisha ibyo kurya mu nda, gisohora umwuka mu mara,

no kuziba ko mu mara. Icyakora ni ugutogotesha imizi yacyo, ukabanza kuyisekura, ugatekana amababi atoshye n’imbuto, muri litiro y’amazi.

Ukanywa amatasi atatu ku munsi. Irakenewe muri kino gihe cy’impagarara

Page 24: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

24

kuko gishobora kudukorera byinshi. Ubu indwara zitewe no kunanirwa

k’ubwonko, n’impagarara mu myanya inoza ibyo kurya zimaze kuba nyinshi. Reba akamaro k’igisengosengo (angélique) :

Kuruhura ubwonko n’imitsi yumva Kigira icyo kimarira abanyeshuri bitegura ibibazo Kirakenewe ku bantu bahangayitse

Kirakenewe ku bantu bitegura guhangana n’ibigeragezo Kigira icyo kimarira abakirutse indwara Kirakenewe ku barwayi b’igifu n’umutwe

Usekuye amababi, ugafataho ibiyiko bitanu, ukabiteka muri litiro y’amazi. Ayo mazi ukayavanga n’ayo wenda kwiyuhagira, ukayicaramo cyangwa

ukayakandagiramo. Ushobora kuruhura ubwonko n’imitsi yumva. 5. Umugombe (chénopode): uvura mu kanwa kandi usohora umwuka mubi

wibumbiye mu mara ubitewe no kuziba kw’amara. Umugombe ugira

akamarao ku bantu : Ibyo kurya bitinda mu nda

Abaribwa mu gifu Abataryoherwa

Ushobora gusekura amababi y’umugombe, ugafata ikiyiko kimwe ugateka muri

litiro y’amazi, ukanywa amatasi atatu ku munsi. Imwe uyinywe urangije kunywa igikoma cya mu gitondo, indi uyinywe saa sita urangije kurya. Indi nimugoroba, kabiri muri buri cyumweru.

6. Avoka : amababi ya avoka na yo atera imyanya inoza ibyo kurya gukora neza. Ugomba gufata amababi yayo agera muri 4 cyangwa 5 manini

ukayateka muri litiro imwe y’amazi y’amazi. Ukajya unywaho kenshi mu munsi. Icyo tutakwibagirwa ni uko avoka yo ubwayo ikenewe ku Bantu bose, ariko cyane cyane ku bafite ibi bibazo :

Irakenewe ku Bantu babuze amaraso Abaguye agacuho

Abafite amavuta menshi mu maraso Abafite igifu cyokera Abafite amaraso yihuta cyane

Abafite ibisebe mu mara Ishobora gusigwa ku ruhu rurwaye Cyangwa uruhu rusatagurika

Kumena no gusohora amashyira yo mu matwi No gutunganya umusatsi.

II. Fermentations intestinales: iyi ndwara irangwa no kuziba kw’amara,

bizanywe no guhora urya ibyo kurya bitagira imisemburo yitwa anzime

(enzymes), hamwe n’indurwe ishinzwe kunoza ibyo kurya. Uko bisanzwe ibyo kurya bigomba kunogerezwa mu mara mato akaba ariho binanyura byinjizwa mu maraso. Maze mu mara manini hakinjiramo amazi

n’ibisigazwa by’ibyo kurya bidashobora kwinjira mu maraso. Iyo atari ko bigenze maze ibyo kurya byagera mu mara bikabura indurwe ihagije,

maze ibyo kurya bikinjira mu mara manini bitaranogerezwa bihagije,

Page 25: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

25

imyanda myinshi irimo yivanga n’ibyo byokurya maze bikavura

(fermentation), bikagaga, bikabyara impumuro mbi, maze imivurungano no kuribwa mu nda bigakurikiraho.

Ibyatsi n’ibimera bigiye kuvugwa aha, umurimo wabyo ni ukuzibura amara no kongera indurwe ihagije mu mikorere yayo inyuranye bigatanga imbaraga ihagije mu gukoresha umurimo w’amara uko bikwiriye. Inyama na zo zibarirwa

mu byo kurya bitera amara kuziba. Ibimenyetso biranga iyo ndwara :

Kwituma kenshi kandi cyane

Guhitwa umwanda unuka cyane Inyota nyinshi cyane mu mwanya uwo ari wo wose

Kuruka kenshi Kugabanuka k’uburemere bw’amaraso Impyiko zidakorana n’umwijima (perturbation)

Reba imwe mu miti y’iyo ndwara : 1. Amakara y’intusi (eucalyptus) : aya makara y’intusi umurimo wayo ni

ukunyunyuza imyanda iri mu mara. Amakara y’ibiti afite umumaro mwinshi mu murimo wo kuvura, aho ubwo bushobozi bushingiye ni mu kunyunyuza imyanda. Byaba binyuze mu kuyanywa cyangwa

kuyarambika ahari kukubabaza ku ruhu, amakara afite ubushobozi bwo gutāngīra uburozi n’imbuto z’indwara, ndetse n’amazi mabi aboneka mu ngingo zirwaye. Amakara y’intusi agomba kunogerezwa

akaba ifu inoze, ni ho ashobora kuba ingirakamaro. Ushobora gufata igice cy’ikiyiko ukavanga mu kirahuri cy’amazi

ukanywaho kane ku munsi Ushobora no gufata ikara ryiza ukarihekenya igihe urembye Ushobora gufata ifu y’amakara ukavanga n’amavuta ya elayo, byamara

guhinduka agatsima, ukakarya, gashobora kuvura indwara zikurikira : Gutinda mu nda kw’ibyo kurya

Impiswi no kuziba ko mu mara Gucikagurika kw’amara no gutonekara

Amakara ashobora no kuvura izindi ndwara :

Amakara aragombora Ashobora gukiza unyoye imiti yica Avuta ikirungurira

Indwara z’amaso Avura umutwe

Avura ibisebe byo mu nda Avura ubushye Indwara yo kubyimbagirana

Indwara yo kuruka Indwara yo guhitwa amaraso

2. Inzuzi z’ibihaza : iyo zikaranze, ukarya ibiyiko bitanu (5), mu gitondo no ku manywa. Izo nzuzi zoza mu mara no mu gifu. Zirukana indurwe nyinshi

mu gifu. Zigakiza impatwe, kuziba ko mu mara, ibisebe no kubora ko

Page 26: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

26

mu mara, inzuzi zishobora koroshya mu mara zikoroshya indwara ya

karizo (hémorroïdes). Inzuzi zitunganya mu mara, zikarinda umuntu kuritwa mu nda.

3. Kenkina : gutogotesha ibishishwa bya kenkina (quinquina) cyangwa

kuvanga ifu yayo mu mazi bishobora gutera umuntu ibi bikurikira :

Itera kuryoherwa mu mubiri no mu bwonko Kongera imbaraga mu mubiri no mu bwonko Irwanya kuziba ko mu mara.

Dore uko ikoreshwa : fata ikiyiko kimwe n’igice cy’ifu ya kenkina ukivange muri litiro imwe y’amazi bimarane isaha imwe. Ujye unywa amatasi 3 ku munsi

mbere yo kugira icyo urya. Gutogotesha agace k’akayiko gato k’ifu ya kenkina mu mazi y’ikirahuri,

ugashyiramo ari uko amazi amaze gutogota. Mbere y’uko ugira ikintu urya,

unywe itasi imwe, ubikore gatatu ku munsi. Kenkina ifite n’izindi ndwara ivura :

Grippe Isohora imyanda yo mu maraso binyuze mu ruhu no mu nkari Ivura indwara z’udukoko

Indwara zandura zigatera ubumuga. 4. Time (thym) : iki cyatsi kirwanya gucikagurika no kubora kw’amara

kwatewe n’uko ururenda rushinzwe kurinda amara rwagabanutse. Ifite imirimo myinshi y’ubugira neza mu mubiri w’umuntu. Gufata amababi n’indabyo zayo

ukazanika ugafata ifu yabyo yuzuye ikiyiko n’igice, ugashyira mu mazi yatogose ya litiro imwe. Ukanywa amatasi 5 ku munsi. Ibyo bishobora kuvura indwara zikurikira :

Kuribwa mu mara mato bigakurikirwa no guhitwa Kuribwa mu kiziba cy’inda bikomotse mu myanda yitwa Salmonelles,

ikomoka mu byo kurya byanduye twariye, maze ikiteranyirizaho umwanda (déchets) witeranyiriza hamwe umuntu ari hafi yo kwituma aho hantu bihurira ni ahitwa rectum, ku iherezo ry’urura runini

(colon). Irinda umuntu gutumbishwa n’imyuka Itera kuryoherwa

Ituma ibyo kurya binozwa neza N.B.: Hariho ibyatsi bivura N° 1 muri izi ndwara z’amara, bikongera kuvura

N°2. Ibyo ni icyatsi cyitwa igisengosengo, kirimo amoko abiri. Ni icyatsi gifite ingingo nk’iz’urubingo, kimwe gifite ubwoya kandi kigahanda kikajya kuba urukara, ikindi kiroroshye, ni icyatsi kibisi bitsiribanze, kigira

ururabyo rumeze nk’umutaka (parapluie). Ingingo zabyo zifite imiheha ishobora kunyweshwa. Mu gifaransa kimwe cyitwa Angélique vraie, ikindi ni Anis vers.

Page 27: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

27

III. Altérations de la flore intestinales: Iyi ndwara irangwa n’imvururu zo mu

mara. Inkomoko yazo ni iyi: nk’uko bisanzwe bizwi, mu mara manini habamo ururenda, ruriyongera rukica imyanda yiyadukije mu mara. Na

rwo rumeze nk’imyanda, rukorea imirimo inyuranye mu murimo wo kunozwa kw’ibyo kurya, ndetse rushobora kurema na vitamine K. Rero iyo ukoresheje imiti yica udukokko dutera indwara yitwa antibiyotike

(antibiotiques), ukayinywa cyangwa ukaba urwaye mu mara, urwo rurenda rwo mu mara rushobora kubamo umuvurungano, maze imwe mu migabane yarwo igasumba indi, indi migabane ikagabanuka

cyangwa igashira. Icyo bibyara ni imikorere mibi yo mu mara.

Hariho ibyatsi bishinzwe kongera urwo rurenda, no kugabanya imyanda ikomotse mu byo kurya no ku miti yo kwa muganga twakoresheje.

Iyi ndwara na yo ishobora kuvurwa na ya miti yavuzwe kuri N° 1. 1. Tungulusumu: umurimo wayo ni ukuringaniza ururenda rwo mu mara.

Irinda neza ururenda rubereyeho kwica imyanda yazanywe n’ibyo kurya, ikongera imbaraga muri urwo rurenda. Iyo tungulusumu ikoreshwa muri ya gahunda yamaze kuvugwa kuri ya ndwara y’amara N°1.

2. Amakara y’intusi: umurimo wayo ni ukunyunyuza no gukamya uburozi bw’indwara buri mu mara.

3. Time: irinda imvururu no kubora ko mu mara kuzanywe n’imvururu zo mu

mara. Ibi bishobora kuvura iyi ndwara hakurikijwe gahunda yavuzwe haruguru muri N° 1 na N° 2.

4. Igitunguru cya onyo: onyo na yo ifite imbaraga yica imyanda no gutanga ururenda rwiza, rwo mu mara, ikarinda amara kubora, ndetse yirukana imyuanda itera impagarara zo mu mara ziterwa n’ibyitwa indole na scatole,

ayo moko yombi y’imyanda ni yo nkkomoko ya kanseri yo mu iherezo ry’urura runini n’iyo mu mura ari na zo ngingo zishinzwe gusohora

umwanda ugiye kwitumwa. Ni yo mpamvu onyo irinda kanseri yo mu mara. IV. Gastro-entérite: Iyi ndwara irangwa no kuribwa mu gifu no mu mara, ibyo

bigatera umluntu kuruka, guhitwa, kandi rimwe na rimwe ukarwara umuriro. Ibyo biterwa n’imyanda yihomeka mu nzira zijya mu gifu no mu mara. Kuvura iyi ndwara neza ni ukwimenyereza kurya kuri

gahunda idahinduka. Mu minsi ibanza ukirinda kurya ibyo kurya bikomeye.

Reba ibyo kuvurisha iyo ndwara:

1. Ifu y’umwumbati (farine de manioc): iyo fu umurimo wayo ni ukoroshya

mu nda. Iyo fu ishobora kuboneka mu buryo bworoshye, nyamara ikenewe cyane ni ukotsa ikivunde, ukagisekura, ifu yabyo uko yaribwa kose. Ishobora kuvura:

Kuribwa mu gifu Irakenewe ku bafite igifu cy’ikinyantege nke

Ibisebe byo mu mara

Page 28: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

28

Indurwe nyinshi yo mu gifu

Kuribwa mu mara Guhitwa no kuribwa mu kiziba cy’inda.

Ni byo byo kurya by’abarwayi bacogoye, imyanya yabo inoza ibyo kurya ikaba ifite intege nke. Ifu y’ikivunde ushobora kuyivanga n’umutobe w’indimu (citron) ugasiga ku kibyimba kigashya, ku

bisebe binyenya byanduye umwanda. N’izindi ndwara z’uruhu. 2. Itunda rya pomme: iri tunda rya pomme rifite akamaro ko kunyunyuza

uburozi bw’indwara bushobora kugendagenda mu mara. Pomme imara

uburyane mu mara no kugamura ikumya imyanda igendagenda ku tunyama tworohereye two mu myanya inoza ibyo kurya. Irakenewe kuri

izi ndwara zikurikira: Guhitwa uko ari ko kose Kwituma amaraso n’ururenda rwo ku mugongo

Irakenewe ku mpinja ziribwa mu nda Yica imyanda yo mu byokurya twariye

Iyo uyikoresheje mu gitondo ivura impatwe. Ushobora kuyirya, ariko ikoreshwa mu buryo butatu:

Kunywa ikirahuri kimwe cy’umutobe wa pomme mu gitondo,

ushobora gukamuriramo indimu imwe ikarishye (citron) cyangwa ukavanga n’umutobe wa karoti. Ibyo bishobora kugarura ubuyanja mu mubiri umaze kugira intege nke.

Gucagagura pomme ebyiri, ukaziteka muri litiro imwe y’amazi iminota 30, nyuma ukavangamo ubuki, ayo mazi ukayaha umurwayi

warembye, mbere y’uko atangira guhabwa ibyo kurya bikomeye. Ikindi ni ukurya itunda rya pomme rikakurangiriza ibibazo byo mu

maraso no mu mara.

3. Inkeri zirabura (framboise): guteka imitwetwe y’imikeri itarakura mu

mazi ya litiro imwe, ukajya unywa ibirahuri bitatu ku munsi, wabitetse kuva ku minota 5 kugeza ku minota 10. Inkeri zifite imbaraga zo guhuza ingingo zari zitagaranye no gusana ingingo, ikavugurura imitsi ishaje

maze bikarinda indwara yo kuva imyuna (hémorragies). Ayo mazi yazo akiza indwara zo mu mara zikurikira:

Indwara y’impiswi

Kuvurungana ko mu mara no mu gifu Kuribwa mu kiziba cy’inda bigaca umugongo

Ushobora no gutogotesha ayo mababi mu mazi menshi, maze ayo mazi urwaye hémorroïdes akayicaramo, kandi akabikora abifatanijemo no kwikuba ku kiziba cy’inda (bas-ventre), ibyo bishobora koroshya iyo ndwara.

4. Inkeri ziterwa: iferezi (fraise): amababi y’izo nkeri ashobora gutekwa

muri litiro y’amazi, ukanywa ibirahuri bito 4 kugeza kuri 5. Ayo mazi

akora umurimo nk’uw’inkeri zirabura : 5. Amawuwa (indabyo) ya roze (Rose) : guteka indabyo z’amaroze zuzuye

ikiyiko n’igice muri litiro imwe y’amazi, ukavangamo ubuki, ukanywa

Page 29: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

29

amatasi 4 kugeza kuri 6 ku munsi, bishobora gukiza indwara zo mu nda

zikuriikira : Impiswi iyo ari yo yose cyane cyane ku mpeshyi

Itera imbaraga imyanya inoza ibyo kurya Irinda kuva amaraso mu ngingo izo ari zo zose.

V. Colite: iyi ndwara iryanira mu rura rubika umwanda mbere y’uko umuntu yituma, ubwo buryane buca umugongo umuntu akababara mu kiziba cy’inda. Muri rusange iyo ndwara iterwa n’imyanda yibumbira hamwe

ngo ibone uko itera uburwayi, ishobora guterwa n’imiti imwe n’imwe yo kunywa yo kwa muganga. Iyo ndwara ishobora no guterwa n’ibiribwa

byica umubiri nk’ikawa. Imvururu n’imivurungano yo mu rurenda rwo mu mara itewe n’impagarara zo mu mitsi yumva no mu bwonko, ibyo na byo bishobora gutera iyi ndwara.

Iyi ndwara irangwa n’ibi : Gucika umugongo wose

Kubabara mu rubavu rw’ibumoso kugeza munsi y’ibere Kuribwa mu mbavu z’iburyo Kwituma umwanda urimo amaraso

Kuribwa mu kiziba cy’inda Kumva uremerewe mu kiziba cy’inda Guhitwa amazi gusa

Gutonekara mu mukondo.

Reba bimwe mu bivura iyi ndwara : 1. Tungulusumu : ivura iyi ndwara kuko ishinzwe kurinda ururenda rwo mu

mara ngo rutangirizwa n’imyanda. Ushobora kuyirya ari mbisi kuri gahunda isanzwe, cyangwa ukayiteka mu mazi ya litiro mu minota 5, ukanywa

amatasi 3 ku munsi. 2. Amakara y’intusi : umurimo w’amakara ni ukunyunyuza imyanda iri mu

mara. Ifu yayo ishobora kunyobwa mu mazi, ushobora guhekenya ikara

ry’intusi, cyangwa ukarambika ku mukondo, iminota 20. 3. Imbuto z’ipapayi (fruits, itunda) : iri tunda rifite umumaro wo gukoresha

amara neza. Iri tunda rifite akamaro n’imirimo myinshi. Akamaro k’ipapayi

Iri tunda rifite vitamini A, B, C, D, E bihagije. Akandi kamaro kaboneka ku ipapayi, ni uko gifite amazi ashinzwe gutanga indurwe mu mgifu no mu rwagashya. Kurya igipapayi birakenewe ku bantu baribwa mu nda, n’ibisebe

byo mu mara, impatwe yabase nyirayo, no kuribwa n’umugongo. Iryo tunda rishobora kuvura

Ibyo kurya bitinda mu nda Intege nke z’igifu

Diabète

Page 30: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

30

Amahwima

Inkorora ibabaza imbavu Igituntu

Iri tunda ritera ubuzima bwiza. Akamaro k’amababi y’igipapayi :

Avura ubushye Ikirungurira Indwara zo mu gitereko cy’amara (colon)

Guteka amababi y’igipapayimake muri litiro y’amazi, ukanywa ibirahuri 3 ku munsi.

Akamaro k’ibishishwa by’igipapayi Gucagagura ibishishwa by’igiciro cy’igipapayi, n’itunda ryayo rikiri icyatsi

kibisi, ukabiteka byonyine, ugafata ikiyiko 1 cy’amazi yabyo ukavanga mu mazi make, ugashyiramo ubuki. Ukanywa urangije kurya, ibyo bishobora kuvura

inzoka ya tenia. Kuyisiga ku ruhu bishobora kuvura kanseri y’uruhu. Uyisize ahariwe n’inzoka (kugomborwa), ubusabwe bushobora gukira.

Akamaro k’imbuto z’igipapayi Kurya imbuto 10 kugeza kuri 12 z’igipapayi kinini buri munsi, ubikore iminsi

5. Izo mbuto zishobora kuvura indwara z’umwijima.

Kwanika imbuto z’igipapayi, zamara kuma ukazisya, fata ifu yuzuye akayiko gato, uvange mu kirahuri cy’igikoma, ukabikora gatatu ku munsi,

ubikurikize iminsi 5, uwo ni wo muti wo kuvura malaria. N.B.: Ushobora kurya ibipapayi iminsi myinshi maze ukaba uri kuvura

igituntu.

4. Umutsima w’umwumbati : bitewe n’uko ifu y’umwumbati yagenewe abafite

igifu cy’ikinyantege nke. 5. Itunda rya pomme: bitewe n’uko rikiza indwara yo guhitwa, rikaba

rinyunyuza imyanda yo mu mara.

Rikiza izi ndwara : Kuribwa mu ngingo Indwara y’umubyibuho

Rubagimpande Kubyimba ingingo

Ituma amaraso agenda neza Iyo pomme ifatanijwe n’umuceri, ikiza indwar yo kwihuta kurenze urugero kw’amaraso mu mitsi.

Kubyimbagirana gutewe n’indwara y’umutima Cyangwa gutumba umubiri gutewe n’indwara y’impyiko Ifite ibyitwa pectine bishinzwe kugabanya urugimbu mu maraso

Ikiza kuribwa mu gituza Bitera itoto no kurama

Pomme irakenewe ku bantu batagira ibitotsi

Page 31: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

31

Abarwaye umwijima n’amara

Abarwaye indwara z’uruhu Abafite imiburu

Abongereza bavuze ko kurya pomme imwe buri gihe ngo ni bwo buryo bwiza bwo kwigiza abaganga kure y’umubiri wabo.

6. Utwatsi twa time (thym): utwo twatsi turinda amara kubora kuzanywe n’ukoururenda rwo mu mara rwabujijwe umutekano n’imyanda yo mu mara. Time itera ituza mu myanya inoza ibyo kurya ikihutisha umurimo

wo kunozwa k’ibyo kurya. Iruhura udutsi duto two mu gifu no mu mara, yirukana umwuka unuka wo mu mara. Irinda amara kuziba, igarura

kuryoherwa, yica imyanda yo mu mubiri. Ivura izi ndwara :

Grippe

Ibicurane bidakira Indwara zo mu maraka

Rubagimpande Umurimo wayo ni ukwica imyanda kandi igasohokera mu kwihagarika no mu byuya.

Ikangura ubwenge Isohora inzoka z’abana, yoza ibisebe Uyivanze n’amavuta ya elayo ivura ibisebe bikomeye

Uyitetse mu mazi ayo mazi ukayicaramo umwana wabuze igikuriro n’ubwenge ashobora kugira icyo amumarira no kumuha imbaraga

Yoza amenyo Ikomeza ibinyigishi Itera umwuka guhumura neza

Irinda indwara z’amenyo

VI. Dysenterie : iyi ndwara y’amacinya myambi irangwa n’ibimenyetso byinshi

: igaragazwa no guhitwa amaraso cyangwa ururenda rwo mu mara.

Uraribwa cyane mu nda. Iyi ndwara iba icyorezo, bitewe n’uko yandura. Iyo microbe yayo igeze mu mara, icamo ibisebe, ukaribwa cyane ugiye kwituma, ukabanza kwituma ibisa n’umweru w’igi bitintimirana, nyuma

ukituma ibivanze n’amaraso, nyuma akaba amaraso gusa. Imyanda ibitera icumbika mu mara manini.

Ishobora kwandura mu buryo bwinshi : Kwegerana n’umurwayi wayo, ukarya udakarabye Kwambarana n’uyirwaye

Kuryama aho yaryamye Kurya imboga zituranye n’akarere kayirwaye utazogeje neza

Hariho n’izindi mpamvu zishobora gutuma iyi ndwara ibaho : Inzoka ya amibe

Trichomonase

Page 32: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

32

Indwara igiye kumera nka amibe yitwa Balantidiumu na yo iba mu mara

ikahakorera imirimo nk’iya amibe. Iyo ndwara irangwa no kuribwa : Mu mara

Gutumba kutagira impamvu Kwituma amaraso, igabanya amaraso Kwiramburirwa umubiri wose

Guhinduka umuhondo k’umubiri Iyi ndwara ya macinya igiye igira impamvu ziyitera, ishobora kuvurwa n’ibi

bikurikira : Kurya ibyo kurya byoroshye

Kurya umuceri utetse cyane Kunywa amazi avanzemo ibumba ritagira umusenyi gatatu ku munsi. Ku basanzwe babisobanukiwe, ni uko akamaro k’ibumba kagera mu

mpagarike y’umuntu yose. Ibumba rifite akamaro n’ubutunzi bwinshi bwo kugoboka ingingo z’umuntu.

Ibumba rirakenewe cyane ku : Kuva imyuna myinshi yo mu mazuru Kubyara nabi n’imihango y’abakobwa igenda nabi

Igifu gikora nabi Kwihagarika amaraso Abana barereshejwe amata

Abana bavutse badashyitse Indwara ya rubagimpande, ifite ibimenyetso byinshi biyiranga :

umunaniro n’intege nke, indwara zo kuribwa ururimi, ibijaganyuro mu ntiko no mu mano, kumva wiremereye mu ngingo.

Iri bumba rinyowe iminsi 8, ushobora gusanga samaraso yiyongereye,

ukabibwirwa n’uko uruhu rukeye. Ibyitwa globules rouges (insoro z’amaraso zitukura), ari na byo bishinzwe kongera amaraso no kuyahindura umutuku,

bihindura ibyokurya amaraso. Rero iryo bumba rigeze muri ayo maraso ryongeramo imbaraga nshya bikayafasha kurema no gusanura utugingo dufite intege nke. Ibumba ritanga amaraso akungahaye, abereyeho gusanura imihore,

rigatera impyiko gukora neza umurimo wazo, n’umwijima hamwe na rate, izo ngingo zikira buhoro buhoro, kugeza ubwo ukira neza, bisaba kwihangana. Si ibyo gusa, ahubwo ibumba ritanga ururenda no kurwongera imbaraga. Ibumba

rirakenewe cyane mu myanya inoza ibyo kurya rikavura indwara zirimo, izo mu gifu no mu mara, ukarinywa ubyitondeye kandi ukurikije gahunda idahinduka.

VII. Côlon irritable : kurwara mu mara binyuze mu dutsi duto dushinzwe

itumanaho ryo mu mara, iyi ndwara irangwa n’ibi bimenyetso :

Impatwe rimwe na rimwe Kwiyadukiza kw’impiswi Kwituma umwuka gusa

Imvururu zo mu mara no kuribwa Imiti ivura iyi ndwara ishobora no gukomoka mu miti yo kuvura indwara zo mu

bitekerezo. Ibyo ni nko

Page 33: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

33

Guteka amababi y’indimu (citron)

Guteka amababi y’umucungwe (orange : ironji) Guteka amababi ya marakuja (passiflore)

Kurya igipapayi: mwibuke ko igipapayi gikopeza imyanya inoza ibyo kurya no gukoresha amara neza.

Indabyo za rose, zitera ituza mu mitsi yumva, zikarinda umuntu guhangayika.

Iyi ndwara irangwa n’ibi bikurikira: Kuribwa n’umugongo w’uruhande rumwe Kubabara mu kiziba cy’inda

Umusonga wo mu kibuno Guhitwa amazi gusa

Kwituma umwanda unuka cyane Kwihagarika rimwa na rimwe inkari zijimye Abana baradara (konda)

Abana bakunda kurira no kuribwa mu nda Indi miti:

Gusekura imboga z’ibyatsi kibisi ukanywa amazi yazo Kunywa amakara y’intusi Kurambika mu mazi ashyushye igitambaro maze ukagikenyera mu

nda yo hepfo. Iyi ndwara ishobora guterwa n’ibi bikurikira:

Indwara z’imitsi zikomotse ku kutanezerwa

Abahorana umutekano muke mu bwenge Indwara yo kubyimba ingingo

Udusenyi dutuma imitsi ishobora kuziba Ibyo bishobora kurangwa n’ibi bikurikira:

Kuribwa nyuma ukaruka

Iseseme itagira impamvu igaragara Indwara y’umuriro ihubukiyeho

Indwara zo muri nyababyeyi (matrice) VIII. Coliques intestinales : iyi ndwara irangwa no kuribwa kw’inyama

z’amara, maze ikaba intandaro yo kuribwa mu nda hose, bikabyara ibibazo binyuranye byo mu mara hafi ya byose. Bitewe n’uko indwara zo mu mara zihuriye mu rugingo rumwe, n’imiti ivura zimwe ivura

n’izindi. Iyi ndwara ivurwa no guteka indabyo n’amababi ya marakuja, ugateka muri litiro imwe y’amazi, ukanywa amatasi atatu ku munsi

wagiye uvangamo ikiyiko cy’ubuki. Uyu muti ushobora no gukiza:

Amara ari gushaka kuziba

Kuribwa mu gifu Kuribwa mu mpindura Kuribwa mu mpyiko

Abagore bajya mu mihango bakaribwa cyane. Uyu muti ugira akamaro mu ndwara ziryana zose. Uha umuntu ubushobozi

bwo kureka ibisindisha n’ibiyobyabwenge. Kuko marakuja yongerera ubwenge

Page 34: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

34

imbaraga yo kwifatira imyanzuro no kwitegeka. Itunda rya marakuja : rikize

kuri vitamini A na C, rifite akamaro ko gutanga indurwe zikoresha ingingo z’umubiri. Zitera imbaraga, kandi zikagarura ubuyanja mu mubiri. Irakenewe :

Ku bafite intege nke z’umubiri Abantu bakirutse indwara z’umuriro Cyangwa bakirutse indwara z’ibyuririzi (maladie vénérienne)

Irakenewe ku bantu badasinzira babitewe: No kurwara utugingo duto cyane two mu bwonko twitwa neurones. Bigatera intege nke no kudasinzira.

Irakenewe ku babyeyi bari hafi gucura cyangwa ku bamaze gucura. Irakenewe ku bantu badasinzira babitewe n’ibibazo bahura na byo.

Igabanya intimba mu muntu kandi intimba ibuza umuntu ikiruhuko ikongera amaganya. Itekwa mu mazi ya litiro imwe, mu minota 15.

IX. Parasites intestinaux: inzoka zo mu mara : indwara zo mu mara zimwe

na zimwe zizanwa n’imyanda turya. Izindi zizanwa no kurya ibyo kurya bidafite intungamubiri zihagije. Izindi ndwara zikazanwa n’amahoro make yo mu ntekerezo. Icyongereyeho ni uko indwara zo mu mara zishobora

guterwa n’inzoka zo mu mara. Reba zimwe muri izo nzoka n’imiti yazo Oxyures : ni utuyoka duto tw’umweru, ni utunyo dushobora kubonwa n’amaso

y’umuntu igihe ari kwituma. Ibimenyetso biyiranga :

Ibuza amahoro mu bwonko, bikagaragazwa no: Kubura umutekano wo mu ntekerezo Amahane

Kuzimiza ubwenge bibanzirizwa n’ikizungera, kureba ibikezikezi, ibyuya bikonje, gusamira ko mu matwi, kwikubita hasi ubanje

kuzimiza ubwenge, umutima utera buhoro ukawumvira kure. Gususumira kw’akanya gato cyane cyane ku bana.

Ibindi bimenyetso bya ogiziyire bishobora kuboneka mu mara. Ibyo

bishobora kubonekera muri ibi : kwishimagura mu kibuno, kurwara apandisite, bitewe n’uko utwo tuyoka dushobora kwipakira mu iherezo ry’urura runini, aho ni mu ruhande rw’iburyo. Iryo herezo ry’urura runini

rw’iburyo ni ryo ryitwa apandise. Indwara ifashemo ikitwa apandisite. Rimwe na rimwe utwo tuyoka ni two dutera iyo ndwara.

Ibindi bimenyetso bya ogiziyire bishobora kuboneka mu myanya ndanga gitsina : inyama zo mu myanya ibyara zirakomera, bamwe babura ubushake bw’imibonano, abandi bakananirwa imibonano, abandi

bakanuka mu gitsina. Abagabo ntibasohora intanga neza, abagore bakabura amazi ashinzwe kurinda imyanya ndangagitsina. Ibimenyetso bya ogiziyire bishobora kuboneka no ku ruhu. Uruhu

ruranyenya, uduheri duto tunyenya ahazengurutse ikibuno no ku myanya ndangagitsina. Iyo ndwara iboneka ku bitsina byombi. Ibihushi bidakira

n’ubugora.

Page 35: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

35

Inzoka ya asikarisi (ascaris) : Runwa : ni inzoka nini ndende, ijya iryanira mu

nda, itera umuntu iseseme, no kutaryoherwa. Inzoka ya ascaris na ogiziyire zifite ibintu byinshi zihuriyeho.

Reba ibimenyetso bya ascaris : mu nda :

Kuribwa mu kameme

Gutumba kenshi Kuruka no guhitwa Guhora ukeneye kurya buri kanya

Ikizungera cya buri gihe guhora ufatwa n’indwara y’umuriro mwinshi akanya gato

Guhorana imbeho, n’amaraso ahorana integer nke, agenda buhoro bigatuma uwo muntu ahorana imbeho. Impiswi izira aho ishakiye

Kwikubita hasi gitunguro. Ascaris na yo ishobora gutera ibibazo muri apandise

Ascaris ishobora gutera ibibazo byo mu mutwe: Utubyimba two mu muhogo Indwara zosa n’igicuri

Isusumira idahoraho Guta ubwenge n’ibitekerezo Kugwa ikinya kw’ikinyita kimwe k’umubiri (paralysie)

Kuribwa mu kibuno no kubyiringira amazuru Urujijo mu ntekereoz n’ibitekerezo bike

Kugira ubwoba bwinshi nijoro Gukunda gukangarana no kwikanga ubusa Indwara y’ubuhumyi no kureba ibintu igice

Gupfa amatwi no kutumva neza Inkorora y’akayi kadacika vuba. Hamwe n’ibindi byinshi bitavuzwe aha

haruguru Ishobora gutuma amara afunguka nyuma akaziba Indurwe ijya mu ruhu, umuntu agahinduka umuhondo. Ibibyimba byo mu

mwijima no kuribwa n’imitsi yo mu mwijima no mu mpindura. Imiti ya ascaris na ogiziyire :

Tungulusumu : kuyirya ari mbisi Onyo : kuyirya ari mbisi cyangwa ukayiteka mu mazi, ugakamuriramo indimu,

uvanze n’ubuki, unywe igice cy’ikirahuri kabiri cyangwa gatatu mu munsi. Ushobora kubikora gatatu muri buri cyumweru, kugeza ubwo umurwayi agaragaza ibimenyetso byo koroherwa.

Umugombe na wo uvura inzoka y’ascaris : gufata ikiyiko cy’ifu y’amababi n’indabyo z’umugombe, ukayiteka muri litiro y’amazi, ukanywa ikirahuri kimwe mu gitondo nta kindi kintu wari wanywa cyangwa wari warya, hashira

umwanya ukanywa ikiyiko cy’amagaja, ari na yo yitwa “Huile de ricin” mu gifaransa, “Mafuta ya mbarika” mu Kiswahili, “Amavuta y’ikibonobono” mu

Kinyarwanda.

Page 36: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

36

Cyangwa se ugakoresha ikiyiko kimwe cy’umutobe wa rubamba (Aloes), na wo

ukawunywa umaze umwanya unyoye umugombe; ukabikora iminsi itatu wikurikiranyije. Umugombe uvura asikarisi gusa.

N.B. : Si byiza guha umutobe mwinshi wa rubamba umuntu uri mu mihango y’abakobwa, cyangwa umugore utwite, cyangwa abantu barwaye karizo. Ntihabwa impinja.

Inzuzi z’ibihaza (graines de courge) : kurya ibiyiko bibiri n’igice, ukabikora gatatu ku munsi, bishobora kuvura inzoka ya asikarisi ku bana bato. Ndetse inzuzi z’ibihaza zishobora no gusohora inzoka y’imanika (Ténia), cyane cyane

ku bana. Akamaro k’inzuzi si aho kagarukiye gusa. Zitera kwihagarika neza, ziburizamo indwara yo kuribwa mu ngingo.

Inzuzi zirakenewe : Ku bantu bafite indurwe nyinshi mu gifu Ku bakunda kugira impatwe

Ku bafite amara yamaze kuziba Ku bantu bafite amara afite ibisebe

Ku bafite imyanya inoza ibyo kurya ifite intege nke Zoroshya umura bigatuma urwaye karizo yituma bitamugoye Inzuzi zirakenewe ku bafite ibibazo mu mpyiko

Ingero: Kunanirwa guhagarara urwaye impyiko Kubyimbagirana bitewe n’impyiko zidakora neza

Kuziba kw’impyiko Igishihe cy’ikigabo (fougère mâle): icyo gishihe gifite amababi mato menshi

yerekeranye, afite utuntu dusa n’uduheri. Gishobora no kumera ku bindi biti no ku bitare. Umurimo wabyo ni ugusohora inzoka zimwe na zimwe zo mu mara.

Ingero: imanika (ténia), ankilostome. Reka tugire icyo tuvuga ku nzoka ya TENIA. Ni inzoka irimo amoko anyuranye.

Reka tuvuge amoko atatu gusa. 1. Bothriocéphale: iyo ni imanika ifite umutwe muremure kandi usongoye.

Ifite uburebure buhereye kuri metero 2 kugeza kuri metero 8. Igizwe

n’udutwe twinshi dusongoye. Ntikunda kubabaza abantu, icyakora hariho abantu bayirwara ikabatera ingorane nyinshi.

Ingero:

Abasanganywe indwara z’imitsi yumva Abandi iyi nzoka ibabaza ni abana bato.

Ishobora kurangwa n’ibi bikurikira: Kuribwa mu gifu no mu mara Bamwe ibatera gushaka kurya buri kanya

Abandi ntibaryoherwa Guhorana iseseme no kuruka Kumira ugatonekara mu gituza

Gutura imibi y’urudaca Impagarara mu mwijima

Indwara zimeze nk’igicuri (épilepsie mu Gifaransa; Kuanguka

Page 37: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

37

gifudifudi mu Kiswahili; intandara mu Kirundi).

Itera indwara zisa na mugiga. Amaraso akennye cyane kukok agabanuka buri gihe.

Guhinduka k’uruhu Intege nke z’ikirenga Kuva imyuna

Kubyimbagirana no gufuruta 2. Ténia inerme : ni inzoka y’imanika ifite imitwe myinshi igerekeranye igasa

n’ifite amajigo abyimbye. Iba mu mara mato.

3. Ténia armé (imanika ifite intwaro) : iyi ni inzoka y’imanika, muri rusange ifite uburebure bwa metero 2-3 . Iyi nzoka ifite imyanya ndanga gitsina

nk’izindi nyamaswa. Ifite ubudazhangarwa butuma nta yindi nzoka y’imanika iyisanga mu mara. Kuyita imanika ifite intwaro biterwa n’ko uifite akunda gusohora ibyana byayo byitwa ibihuka. Ni ibintu by’imyeru

bituruka mu kibuno, bifite imitwe minini, bishobora kugenda, kandi bisohokera igihe bishakiye. Iyo manika ikomoka mu mwanda ingurube

yitumye. N.B. : Inzoka zose z’imanika dukunda kuzandurira ku nyamaswa. Binyuze mu

kurya inyama zazo, cyangwa ukarya ibyo kurya byaguye aho zitumye

imyanda. Kwimenyereza kurya ku gihe, kugira isuku mu kurya no kunywa, ni yo ngabo yo kudukingira indwara z’inzoka zo mu mara.

Imiti y’inzoka y’imanika : Amata y’igipapayi (amakakama) : aboneka hakozwe ibi bikurikira :

gupfumura itunda ry’igipapayi ridahiye cyangwa igiti cyacyo ugakuramo amata yuzuye ikiyiko kimwe, ukavanga n’ikiyiko cy’ubuki. Ukavanga mu mazi ashyushye. Ukanywa ikirahuri kimwe, hashira nk’amasaha abiri ukanywa

ibiyiko bibiri by’amagaja. Ubuze aya mata y’igipapayi ushobora gusekura amababi yacyo ukayakamura utavanzemo amazi, n’ubundi urugero ni ikiyiko

kimwe. Time na yo ivura inzoka y’imanika : gufta ifu y’udutwetwe tw’indabyo za

time twuzuye ibiyiko bibiri n’igice cyangwa bitatu ugateka muri litiro imwe y’amazi ukanywa amatasi atanu mu munsi. N.B. : Igihe cyose umuntu ari bukoreshe umuti wo gusohora inzoka za time

agomba kurarira ibyo kurya byoroshya mu nda, mu gitondo akabona kunywa umuti, hashira amasaha abiri cyangwa atatu akabona kunywa

amagaja, cyangwa indi miti yoroshya mu nda. Nyuma yo gukoresha uwo muti wumvishije ushaka kwituma, ugomba kwicara ntushyike hasi mu mazi y’akazuyazi. Ubikorana ubwitonzi, kuko bitewe n’uko ari ndende

ishobora kwiremera igacikamo, iramutse ivuyemo ugenzure ko umutwe uhari. Ubonye umutwe udasohotse ugomba gukoresha uwo muti hashize amezi atatu kandi umazegusohoka imanira asabwa kuryama amasaha

menshi kuko aba afite isereri nyinshi.

Page 38: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

38

Inzoka ya amibe :

Ikizwi ni uko ifite amoko menshi, kandi ikaba ishobora gutuma ingingo nyinshi z’umubiri zikora nabi umurimo zishinzwe. Reka dusubire ku moko yazo ho

gato. Icyakora kuyisuzuma biraushya kuko ihindagurika hakurikijwe urugendo rwayo n’inzira yenda kunyuramo. 1. Amibe coli : Iyo yibera mu iherezo ry’amara manini, ahashinzwe kubika

imyanda igomba kwitumwa. Ica umugongo igatuma umuntu ababara mu kiziba cy’inda.

2. Entamoeba : ni yo amibe itera guhitwa amaraso

3. Dientamoeba: iyo nzoka itungwa no kugabanya ubutare mu muntu, amaraso y’uyirwaye agahora ari make.

4. Histolitica : iyo nzoka itungwa no kugabanya ubutare mu muntu, amaraso y’uyirwaye agahora ari make.

Bimwe mu bimenyetso biyiranga:

Kuribvwa munda bigutunguye Intege nke z’ikirenga

Konda cyane (ubudari) Kwituma ururenda rurimo amaraso ruvanzemo imyanda yitwa débris Kuribwa cyane mu mara manini

Gushaka kwituma ntibishoboke Gukubirwa ukituma icyuka gusa Umuriro muke no guhora wigondoye

Kwishimagura amatako akavuvuka Intege nke mu ntekerezo

Amibe ishobora gukomeretsa umura ukituma amaraso atavanze. N.B.: amibe ishobora kujyanwa n’maraso, ikagera mu zindi ngingo zinyuranye

z’umubiri.

Ingero: umwijima, ibihaha, impyiko n’ubwonko. Amibe ishobora gutera ibibyimba byo mu mwijima, ukajya

- ugira umuriro mwinshi - uhinda umushyitsi ugakomanya amenyo - amaraso aragabanuka ariko akihuta

- ukihagarika kenshi muri uwo mwanya - ukagaragaza umubabaro.

Amibe ishobora ishobora no gutera ibibyimba ahandi hantu hanyuranye:

- mu bihaha - mu mpyiko mu ruhago

- mu mara - igicuri kitumva imiti - rubagimpande iryanira mu itako

Reba impamvu zatuma wandura cyangwa ukanduza abandi amibe : Kudakaraba intoki neza : amagi ya amibe ashobora kuguma ku ntoki zidakarabye cyangwa mu nzara z’intoki zidaciye neza.

Cyangwa kurya imboga zogeshejwe amazi arimo imyanda Uyirwaye ashobora kwituma mu myenda akanduza abandi bayikozeho

ntibakarabe

Page 39: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

39

Amazi yayo ashobora guhuhwa n’umuyaga akajya mu byo kurya

bidapfundikiye, cyangwa imboga zanitse hanze. Umukungugu wo hanze ushobora kugwa mu byo kurya nyuma tukabirya

bitogejwe Umukungugu ushobora gutumukira mu byo kurya byo ku nzira, tukabirya tukimara kubigura, nta yindi suku tubikoreye.

Imiti yo kuvura inzoka ya amibe : 1. Gusekura ibi bikurikira:

Amababi y’urujenone menshi (vergelette) Amababi y’umwenya menshi (menthe sauvage)

Ibishishwa by’umushengeshi (umushikiri) byinshi byamara kunoga ukorenga gusekuriramo uturayi dutatu twa tungulusumu. Nibimara kunoga wanike, nibyuma wongere usekur. Ufata ifu yuzuye ibiyiko

bitatu by’urwo ruhuzahuze rwasekuriwe hamwe, uvange mu biyiko 15 by’amagaja. Ukoroge ujye unywa ikiyiko kimwe buri gitondo, ubikore

iminsi 15 udasiba. 2. Kunywa ikirahuri kimwe cy’amazi uvanzemo igice cy’ikiyiko cy’ifu y’ibumba.

- ry’umuhondo

- ry’icyatsi kibisi - ry’ikijuju (grise)

maze ugacagaguriramo agaheke kamwe ka tungulusumu. Ukanywa igice

cy’ikirahuri uri hafi yo kurya. - Mu gitondo wenda kunywa igikokma

- Saa sita wenda kurya - Na nimugoroba uri hafi yo kurya.

Mu gihe cyo gukoresha uyu muti, ibyo wari usanzwe unywa birahinduka.

Ukajya uteka litiro y’amazi ugakamuriramo cyangwa ucagaguriramo indimu 4 (citron) ukajya unywa ayo mazi gatatu ku munsi. Gahunda y’umuti n’iki

kinyobwa igomba gukoreshwa iminsi 7. ikongera gusubirwamo nyuma y’amezi 2. ushobora no gusiga ibumba mu nda yo hepfo (mu kiziba cy’inda). N.B.: abandi mwamenye n’indi miti y’amibe mushobora gukoresha. Icy’ingenzi

ni ukumenya ibimenyetso by’uyirwaye. Inzoka ya Ankilostome:

Iyi nzoka ikunda kuba hagati y’igifu n’amara manini, mu muyoboro uvana ibyo kurya mu gifu ubijyana mu mara manini. Amagi yayo arwanya imiti yo kwa

muganga, ikindi ni uko ayo magi arwanya indurwe zo mu gifu, ibyo rero bigatuma ibyo kurya bitanogerezwa neza ngo bikwirakwire neza mu mubiri. Umuti wa Ankilostome ni umugombe: gufata ikiyiko cyuzuye ifu y’amababi

n’indabyo z’umugombe, ugatogotesha amazi yamara gushya, ukaminjiramo ya fu, bikamara iminota itatu cyangwa ibiri. Buri gitondo iminsi itatu. Bisaba gukurikiza gahunda yo kuvura asikarisi ukoresheje umugombe. Imiti ishobora

kunganira abarwaye inzoka zitera ibibazo mu mara tuzakomeza kuyibagezaho. Kimwe cyo, mwibuke ko dufite uruhare runini mu kwirinda no kurinda abacu

inzoka zo mu mara, cyane cyane mu batetsi bo mu rugo. Kuri aba batetsi bo

Page 40: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

40

mu rugo na ho haracyarimo ibibazo.

* Harimo abica gahunda bayizi bitewe n’uko ari abakozi bakorera ibihembo * Hari abandi babyica babitewe no kutamenya, ariko ubwo bumenyi buke

bakaba babusangiye nab a shebuja * Hariho n’ababiterwa na hitihuti, na yo ikomoka ku mpamvu nyinshi :

- Ubunebwe butuma umuntu ata igihe cye

- Gahunda nke ituma amasaha atubahirizwa - Inda nini itera urutoto ku bakokzi, cyangwa ingeso mbi ituma uhata

abakozi bakagukorera batagukunze, nuko bakakuzambiriza

- Umukozi utishimiye umurimo ashinzwe - Umukobwa wigira inshingano ze iyo yashakiye

- Ubukene butuma tutagira ibikoresho bihagije * Hariho abategura ibyo kurya mu myanya mibi, abandi mu masaha

adakwiriye kandi mabi. Na byo bifite ibimenyetso :

- Gutekera abatagira gahunda, ugategurira igihe uboneye - Gutegurira ibyo kurya ahantu hijimye, ngo abandi batamenya ibyo kurya

bigutunze - Gutegurira ibyo kurya ahantu hariho umwanda ushobora gutumurwa

n’umuyaga

- Ubute butuma umuntu akunda gutuma - Gahunda nke itewe n’uko ibyo ushaka bitagezweho, bigatuma

wizambiriza ukanazambiriza n’abandi

- N’ubukene butuma ubona ibya ngombwa impitagihe, bigatuma udakorana gahunda.

“ Yesu aracyafite ubushobozi bwo gukiza no gufasha n’abiteje ingorane. Benshi mu bazaga gushaka ubufasha kuri Yesu Kristo, bo ubwabo nib o babaga bariteje ibibi byabo. Ariko Umukiza ntiyigeze yanga kubakiza. Iyo umwuka wa yesu wabaga umaze kubinjiramo, umaze kubemeza ibyaha byabo, benshi muri bo bakizwaga indwara zabo z’iby’Umwuka, hagakurikiraho gukira uburibwe bw’impagarike zabo.” (Kwirinda, p. 95). F. BURYA IBYO KURYA BYIZA NA BYO BIKENEYE GAHUNDA NZIZA KANDI

IKWIRANYE N’UMWANYA WAYO

Kuri iyi gahunda yo kwerekana imirire myiza na gahunda nziza yo kurya ibyo kurya byawe kuri gahunda inogeye umubiri. Turaza kwerekana ibyo kurya umuntu ashobora guhuza umutiri ukabyishimira n’ibyo umuntu ahuza

inda ye igahaga, akanwa ke kakanyurwa, ariko umubiri we n’ubwonko bikaba bihombye.

“Imana yampaye umucyo mwinshi mu ngingo irebana n’ubugorozi bw’iby’umuze muke. Byabaga ngombwa ko mperekeza umugabo wanjye mu murimo ariko njye nkagenda ndi umubwiriza ushinzwe umurimo w’ubuvuzi. Nagombaga gutanga icyitegererezo ku itorero mbigaragarishije kuvurira abarwayi imuhira imwanjye. Ibi narabikoze, nkayobora kandi nkavurana umwete abana n’abagore. Nk’umukozi w’Imana uzwi cyane, nagombaga kugira icyo mvuga mu birebana n’ingingo yo kwirinda kwa gikristo. Uwo murimo

Page 41: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

41

nawukoze mbikuye ku mutima, nkabishishikariza amateraniro magari ngasobanurira abantu ibyuo kwirinda mu buryo bwagutse.” (Ubutumwa bwatoranijwe, vol. 1, p. 37).

“Reka abavuga ko bashyigikiye ibyo kwera be kwirengagiza amagara mazima yabo. Ntibakwiriye kwibwira ko kutirinda Atari icyaha ngo bibwire ko nta ngaruka mbi bizagira mu by’Umwuka. Hari isano ya bugufi iri hagati y’umubiri n’ubwenge bwacu. Akamenyero k’impagarike yacu gashobora kwerekana urugero rw’ubukristo bwacu. Akamenyero kose kagira ingaruka idakwiriye ku mubiri wacu, gatesha agaciro inshingano ziboneye cyane. Akamenyero kabi mu buryo bwo kwigaburira biyobora umuntu mu mafuti yo mu ntekereoz no mu bikorwa. Kunezeza ipfa bishikamisha umutima wa kinyamaswa no gutuma ubona uburenganzira bwo gutekeka inshingano zo gutekereza n’iz’iby’Umwuka.” (Kwirinda, p. 14).

Abantu benshi cyane bonona imyifatire yabo binyuze mu gukoresha nabi ibyo kurya byabo. Twagombaga kugira amakenga kandi tukita cyane mu gukurikirana ibyigisho by’ubugorozi bw’iby’umuze muke tukabikurikirana nk’umwigishwa ukurikirana ibyigisho by’ishuri, kuko akamenyero tugezwaho no kubigenderamo kadufasha mu kurema ingeso zikwiriye mu buzima bw’ahazaza. Buri wese biramushobokera ko yonona irararibonye n’icyitegererezo cye mu by’Umwuka abinyujije mu gukoresha nabi igifu cye.” (Inama ku mirire, p. 150).

“Imana iri gusaba ubwoko bwayo kugira amajyambere yiyongera urudaca. Tubanze kumenya ko kunezeza ipfa ryacu ari yo nkomyi ya mbere ikomeye yo kuburizamo iterambere ryo gutekereza no kwezwa k’umutima. Kabone n’ubwo tumaze kumenya byinshi mu birebana n’iby’ubugorozi bw’iby’umuze muke, turacyafite umubare munini wo muri twe bigaburira nabi. Kunezeza ipfa ni yo ntandaro nyamukuru y’intege nke z’impagarike n’izo gutekereza, hamwe no kugabanuka gukabije k’ubuzima bw’umuntu, no gukenyuka. Umuntu uzi kok ari gushakashaka kubonera ko mu ntekerezo niyibuke ko muri Kristo harimo imbaraga ifite ubushobozi bwo gutegeka ipfa.” (Inama ku mirire, p. 151-152).

Umugambi kuri iyi ngingo ni uwo kwerekana uburyo abantu baba

bariye nabi igihe bo ubwabo baba bazi ko bariye neza. Buri gihe n’igihe cyacyo kandi mu mwanya wacyo. Burya umudendezo wawe ntushingiye ku byo ushaka, ahubwo ushingiye mu gusohoza ibyo usabwa. Kandi ushaka ubuzima

ntabaza ipfa rye. («’homme est libre, non dans ce qu’il veut, mais dans ce qu’il doit”).

IMPAMVU ZIMWE ZISHOBORA GUTERA KURYA IBYO KURYA BYIZA

NTIBIKUNGURE IBYIZA BYABYO

«cyo kwakira abashyitsi neza kiravuna kandi kikananiza umunaniro

w’imburamumaro. Ku bwo gutegura ibyo kurya by’amoko anyuranye, uwo mubyeyi ushinzwe ibyo mu rugo, arakora akagwa agacuho, icyongereyeho, amasahane menshi kandi anyuranye, abashyitsi bakarya byinshi kuruta uko basanzwe. Umutetsi mu rwe ruhande akagwa agacuho n’abashyitsi ku rwabo ruhande bakarenza urugero, mu rundi ruhande ingaruka yabyo ikaba indwara

Page 42: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

42

n’uburibwe. Ibyo birori byo mu rwego rwo hejuru ntibirushya ba nyirabyo gusa, ahubwo bisiga bigiriye nabi ubuzima bw’umuntu.»

«birori birimo ibyo kurya by’amoko menshi no kuryama igifu kitararangiza umurimo wacyo w’ibanze, byombi bigira icyo bitwara uturemangingo rwa buri rugingo. Muri ubwo buryo inshingano zo gutekereza zishobora kugirirwa nabi n’ibyo turya, n’ibyo tunywa.» s(Inama ku mirire, p.

156-157). Akamenyero ko kurya byinshi cyangwa ukarya amoko menshi

anyuranye mu mwanya umwe wo kurya icyo bibyara buri gihe ni ugukora nabi kw’imyanya inoza ibyo kurya. Maze rikaba ikosa rikomeye rikorewe utwo tugingo tworoshye dushinzwe kunoza ibyo kurya.

Igifu kikabihakana ariko kikarushywa n’ubusa, bikagera ubwo gitabaza ubwonko ngo bwibaze ku mpamvu n’ingaruka bizabyara. Ibyo kurya bihora byinjizwa mu gifu urudaca, cyangwa guhuriza mu gifu ibyo kurya bidashobokana, umurimo bikora bigezemo ni uwo kwangiriza no gukora ishyano, bikaba urusaku mu matwi y’igipfapatwi. Uburibwe bukaduka, maze indwara zikajya mu mwanya w’amagara mazima.» (Inama ku mirire, p. 166).

Ku bwo kumenya aka kaga bituma dushaka gusesengura ho gato

uruhuzahuze rwiza rukwiriye ab’umuryango. Ni bibi kugendera ku kamenyero wamaze skumenya ko ibyo wamaze kumenyera ari bibi. Si byiza kugendera kuri gahunda y’ubukire waramukanye ngo wime umubiri ibikenewe. Baza

umubiri wawe ibyo ukeneye, wiwubwira ibyo wowe ukunda, wigana undi kurya ibyabuzanijwe, mugatanguranwa kononekara mu by’Umwuka, mu by’umubiri no mu by’ubwenge. Mujye mugendera ku nama z’Imana: utira itara kenshi

amaherezo ugahinuka umwanzi w’umwijima. Iyo twibajije ku nama z’Imana, amaherezo tuzinukwa kwifuza k’uyu mubiri.

«guteka afashe umwanya w’ingenzi mu nzu. Ategura kandi akagabura ibyo kurya byakirwa n’igifu maze bikagira uruhare mu kurema ubwonko, amagufwa n’inyama. Amagara mazima y’abagize umuryango bose ahanini ashingiye ku kumenya gukora neza n’ubuhanga bw’umutetsi. Imitimo yo mu rugo ntabwo izigera yitabwaho uko bikwiriye igihe cyose abayikora badahabwa icyubahiro kibakwiriye.» (Inama ku mirire, p. 296).

«ngo umuntu yishimire ubuzima bwiza akwiriye kubanza kugira amaraso meza. Iyo ayo maraso agizwe n’intungamubiri zikenewe agatunganya kandi akagirwa mazima n’umwuka mwiza wa okisijeni duhumeka, ayo maraso akwirakwiza imbaraga n’ubutaraga aho anyuze hose. Agaburira ingingo kandi akazisana. Uko amaraso arushaho kugenda neza mu mubiri, ni ko uwo murimo wayo urushaho gukorwa neza.» (Inama ku mirire, p. 108).

Dukeneye kumenya ibiribwa byiza tukamenya n’uko bikoreshwa,

ndetse bimwe na bimwe tukamenya n’umwanya bikenewemo. «binaympeke, mu matunda (fruits), mu mboga no mu binyamavuta

dusangamo imigabane yose y’intungamubiri dukeneye mu mubiri. Turamutse twegereye Nyagasani dufite umutima utari kujahagurika azatwigisha uburyo bwo gutegura ibyo kurya byiza bitaranganwa imyanda iboneka mu byo kurya by’inama.

… Ibyo kurya byavuzwe haruguru: bigaburira kandi bigaha umubiri

Page 43: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

43

wacu intungamubiri zikenewe, bikaduha ubwishingizi bw’impagarike ikomeye hamwe n’ubujijuke buhagije, tudashobora kubonera mu byo kurya bikangura umubiri.» (Inama ku mirire, p. 109).

Ihinduranya rikwiriye n’uruhuzahuze ruboneye: Mbere yo guhuzahuza ibyo kurya byacu kugira ngo tubone uko turangiza

amakene y’umubiri wacu, no kumenya uruhuzahuze rw’ibyo kurya bidashobora kwangiriza ingingo, no guhinduranya ibyo kurya, hagomba

ubumenyi. N.B.:

Tubanze kumenya ko ibyo turya ari ryo buye ry’urufatiro rw’amagara

mazima yacu.

Ibyo kurya bikomoka mu butaka ni byo bifite imyunyu mwimerere ishinzwe

kuturinda indwara z’umwijima, kubyimba mu ngingo, kuribwa mu mpyiko, uruhu, rubagimpande n’indwara z’utubyimba two mu ngingo, maze

bigatuma ducya mu maso, kandi imibiri yacu ikarwanya indwara, ibyo kurya bikaturinda imibiri ibyimbagirana.

Tugomba kumenya ibyo kurya byuzuzanya aho guhuza ibihuje umurimo

Kumenya ko ibyo turya birimo ibirangije amakene y’umubiri, aho hakenewe

ibyo kurya byoroheje biteguwe mu buryo budahanitse cyane. (Santé dans la marmite, p. 235).

URUHUZAHUZE RWIZA RW’IBYO KURYA BY’INYUBAKAMUBIRI

Ibyo kurya bigiye kubanzirizwaho, ni ibyo kurya bishinzwe kubaka umubiri no kuwusana no kuwuha ibikenewe ukurikije igihe umuntu agezemo. Ibi

byokurya bijyanirana n’imyaka n’ubuzima bw’umuntu n’umurimo umuntu akora. Ushatse kudakoma mu nkokora imikorere na gahunda y’uimubiri we, ashobora kubyitaho. Hakurikijwe imikorere y’intungamubiri ziri mu byo

kurya by’inyubakamubiri ibyo ubivangavanze mu buryo budakwiriye, bishobora gutuma urya ibyo kurya bikungahaye mu nyubakamubiri,

bikabyara ururenda rwo mu mara ruemereye rushobora gutera amara kubona, naho ibyo kurya bikungahaye mu mafu, mu isukari no mu turemangingo, iyo bihuzahujwe mu buryo butagira gahunda, ingaruka iba

kuziba ko mu mara manini. Ingero: Dore urubangavange rwiza 1. Soya + ibishyimbo + umceri

2. Ibishyimbo n’ibigori + 75% za proteyine

3. Ibishyimbo n’umuceri + 79% za proteyine

4. Amatunda + ibinyampeke + ibishyimbo cyangwa amajeri bifite inyubakamubiri ziri hagati ya 71% na 81%

5. Ingano + ibigori + imboga.

Uru ruhuzahuze rwavuzwe kandi rushimwa na Dogiteri SACHEZ wo muri kaminuza ya Loma Linda, byavuye mu gitabo cyitwa Savoir-manger.

Dogiteri RISLEL yavuze ko guhuza ibi bikurikira ari byiza: amatunda +

Page 44: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

44

ibinyampeke n’ibinyamavuta.

Ingero: * Avoka + umuceri + ubunyobwa

* Imineke + igikoma + soya * Igipapayi + igikoma + sezame

Iyi ni gahunda ishobora gukorwa mu gitondo ntigire inkomyi itera mu mubiri.

Ibyo nanditse aha si ukuvuga ko umuceri uri mu mwanya w’igikoma. Uyu Dogiteri ni we wavuze ko amatunda agomba kubanziriza ibyo kurya, ibinyamavut bigaheruka. (Santé dans la marmite, p. 86).

Iyi ni gahunda ishinzwe kuyobora ibyo kurya by’inyubakamubiri. Birakururuka

kandi bifite umunyu mwimerere, ni byo bishinzwe kubaka imihore no guteza imbere ingingo. Izo nyubakamubiri n’iyo myunyu mwimerere bibuze mu mubiri, nta gikuriro gishobora kubaho. Ni intungamubiri zikenewe zidashobora

kubona ikizisimbura. Nyamara ibyo ntibishatse kuvuga ko byakoreshwa igitondo n’ikigoroba. Bitewe n’uko ibyo kurya bimwe bifite inyubakamubiri

zidahagije, ni yo mpamvu yo guhinduranya ibyo kurya bikwiriye kubahirizwa n’umuntu wese wishoboye. N’ubwo bivuzwe ko hariho ibyo kurya bidafite inyubakamubiri zihagije inshingano yacu ni uguhinduranya ibyo kurya, si

ukubifata byose ngo ubihurize ku meza. Tuba tugiriye imyanya inoza ibyo kurya nabi. Amasahane atatu anyuranye ni yo akwiriye ku bashaka ubuzima buzira umuze. Duhinduranye ibyo kurya ariko twirinde gukabya. (Sciences et

cuisine, p. 23).

ALIMENTS FONCTIONNELS: Reba umurimo w’ibyo kurya nshingwabikorwa: Umurimo w’ibyo kurya nshigwabikorwa, ni umurimo mwiza kandi ufitiye

akamaro umubiri. Ibyo byo kurya ni byo bituma urunyuranyurane rw’ingingo rusohoza umurimo warwo neza.

Ibyo byo kurya bishinzwe gukora ibi bikurikira: * Ni byo byunganira kuremwa k’umubiri * Ni byo bifasha mu kurinda umubiri

* Ni byo biha ingingo imbaraga * Ni byo bituma umubiri ushobora kwirwanaho * Ibi byo kurya birakenewe mu mibereho y’umuntu.

Ibyo byo kurya ni ibihe kandi bikorana bite ? Ni urutonde rw’ingenzi rw’imyunyu mwimerere

Dore uko iyo myunyu mwimerere ikorera kandi igakorana iyo ihuriye mu ngingo zacu : fosifori na sufre ni byo byiyunga n’inyubakamubiri. Ubutare na kalisiyumu byihuriza mu murimo wo mu maraso, bikongera insoro zo gutuma

amaraso atukura. Bibuze cyangwa bikaba bike, amaraso arakena. Bigatuma umutima utera nabi, kandi ubwonko ntibusohoze gahunda yabwo neza. Manyeziyumu na klorofile byihuriza hamwe bikabumbira hamwe amaraso

y’icyatsi ava mu bimera, bikarema imisokoro yo mu magufwa. Iyo myunyu mwimerere yombi, iyo ibuze imitsi mito ijyana amakuru aho akenewe hose mu

mubiri inanirwa umlurimo, utugingo dushinzwe kuyobora gahunda yo mu

Page 45: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

45

bwonko. Amavi ashobora kubyimba, amagufwa agahinamarara, ugatangira

gucumbagira. Kalisiyumu, fosifori na manyeziyumu, ibyo uko ari bitatu iyo bihuzahujwe neza, ni imyunyu mwimerere ishinzwe kurema imiganda ikomeye

y’ikitabashwa mu kubaka urutonde rw’amagufwa y’impagarike y’umuntu n’amenyo ye. Kalisiyumu na fosifori birakenewe cyane mu buryo bw’indengakamere muri gahunda y’imirire yacu.

Mbese imyunyu mwimerere inganya imirimo ? Mu myunyu mwimerere ikorera mu mubiri wacu, harimo gahunda ikorera mu migabane ibiri :

1. Hariho iyubaka kandi igasana : - Kalisiyumu

- Fosifori - Manyeziyumu - Sufre

- Klore - Sodiyumu

- Potasiyumu 2. Hari imyunyu ikangura kandi ikongerera imbaraga n’umuvuduko

ingingo z’umuntu :

* Umunyu w’ubutare ni mu maraso * Umunyu wa zenke ishinzwe itumanaho ryo mu mibonano no kurinda imyanya ibyara.

* Umunyu wa Iyode irinda indwara zo mu mihogo, iyode ikorera umurimo wayo muri izi ngingo zikurikira

- Imvubura ya tiroyide (thyroïde) iba mu muhogo - Umwijima uba munsi y’imbavu z’iburyo - Mu bwonko

- Mu nyama - Mu mirerantanga y’abagore (ovaire)

- Hipofize (hypophyse) Ibyo kurya iyode ishobora kubonekamo ni :

- Inkeri

- Imboga za Bete - Amajeri y’urunyogwe - Umuzabibu (raisin)

- Imboga za leti (laitue) - Imboga za radis

* Umunyu w’umuringa (cuivre) urinda ibibyimba by’ubwiko bwose no kwandura indwara

* Umunyu wa manganese ukomeza amaraso ukarinda umuntu indwara yo

guta umutwe * Nikeli irinda umuntu kwishimagura intoki n’ibiganza * Kobalite ishinzwe kugeza intungamubiri aho zikenewe hose no kurinda

indwara z’uruhu * Aluminiyumu ishinzwe gukwirakwiza ubushyuhe mu mubiri, itera

amahoro mu ntekerezo no gusinzira neza

Page 46: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

46

* Brome iturinda kugira umwuka unuka nabi mu birenge no mu biganza.

Iturinda kkokolishe na grippe. * Titane itera kwituma neza, irinda indwara zanduza, irinda indwara zo

kwishimagura uruhu urwaye ubugora. * Ariseniki iturinda :

Indwara z’umugongo

Kuribwa mu mara Amaraso make Kubimba umwijima

Imyuna Irinda indwara ya kaneke (amarasme)

Ariseniki iboneka mu byo kurya bikurikira : Tungulusumu Ingano zimejejwe

Amashu atukura (choux rouges) Ibirayi byatetswe maganda

Karoti Itunda rya pomme

Iyi myunyu mwimerere ivuzwe muri make nyamara irakenewe mu kubaho k’umuntu. Ni yo irema imisemburo ituma imirimo imwe ikorerwa mu ikoranabuhanga ry’umubiri rigerwaho. Iyi myunyu mwimerere ni yo iyobora

gahunda nyinshi zo mu mirimo nshingwabikorwa yo mu ngingo z’umuntu.

Ni ibihe byo kurya bikungahaye mu myunyu mwimerere ? Ibinyampeke, imboga, amatunda. Ibi birakungahaye mu myunyu mwimerere. Ariko ibmoga zikungahaye muri : kalisiyumu, manyeziyumu na potasiyumu. Byavuzwe na Dogiteri H. PIKAR, mu gitabo cyitwa Savoir-manger cyandikirwa muri Vie et Santé.

VITAMINI Umurimo wa vitamini ni uwo gutunga ingingo. Vitamini zirakenewe:

Mu gutera ingingo igikuriro Mu kuzivugurura no kuzitunganya Mu gutera ingingo kwirwanaho zitewe n’indwara

No kubuza imyanda kwiyongera mu ngingo Urugero : Ni nka Vitamini C ikenewe buri munsi, ku rugero rusumbana:

Umugore wonsa arusha utwite Umugore utwite anganya n’umwangavu (adolescente)

Umuntu mukuru arusha umwana muto Mwibuke ko ubuze vitamini C imapgarike ye yose ihungabana

Ubushobozi n’imbaraga z’impagarike bikagabanuka Ubushobozi n’umwete w’ubwenge bikagabanuka Ugafatwa na microbe mu buryo bworoshye

No kubura igikuriro.

Page 47: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

47

Dore ibyo kurya bikungahaye kuri vitamini C

Amatunda (fruits). Amatunda yo mu bwoko bw’indimu : ni ukuvuga indium iryoherera (orange), indium isharira, mandarine, igisacunga

(pamplemousse), inkeri, inanasi. Imboga na zo zifite vitamini C: persil, epinari ifite vitamini C kuri 46%, ikagira vitamini A kuri 90%. Kuyisekura ukanywa umutobe

wayo wuzuye itasi imwe bifite akamaro kenshi. Imboga za kereso (cresson) zifite imirimo myinshi. Zigira akamaro ku ndwara zikurikira:

Umwijima

Impindura Rubagimpande

Yongera amaraso Irinda indwara z’ibihaha n’izo mu myanya yose yo guhumeka. Iyo kereso ifatanijwe n’imboga za leti, bigira akamaro ku ndwara

z’impyiko, uruhago rw’inkari, utubyimba two mu miyoboro y’inkari, kokolishe, n’indwara zidakira

Kereso ntigarukiye aho gusa, ahubwo irakenewe mu kurwanya diabète, indwara yo kuribwa mu mutwe, yongera ubushobozi bw’imibonano, indwara y’mutsi uva mu mugongo ukagera mu

kuguru bita nerf sciatique. Irakenewe ku barwaye igituntu cy’uburyo bwose. Kereso irakungahaye mu mavitamini no mu myunyu mwimerere.

Irakenewe ku barwaye indwara z’uruhu, ku barwayi bari gukiruka, ku bana badafite igikuriro n’ibibyimba byo mu muhogo.

Kereso kuyihekenya no kuyikuba mu menyo bivura ibisebe byo mu menyo no kuvura ibinyigishi. Uyikubye mu mutwe ibuza umusatsi gupfuka. Imara umunaniro wo mu bwonko utewe no

kubura kwa vitamini cyangwa imyunyu mwimerere. Ifite vitamini A, C, E, ikaba ikize mu butare no muri iyode. Iyo uyishyize ku

ruhu rurwaye, ivugurura uruhu ikaruha ubuzima. Kuyikoreshwa neza ni ukuyisekura, ukavangamo amazi, ukanywa igice cy’itasi uvanzemo ubuki ugiye kunywa, mu gitondo na nimugoroba. Si

byiza ko umugore utwite ayikoresha. N.B.: Iyo amavitamini avugwa, kenshi na kenshi abantu ntibamenya ikivuzwe

icyo ari cyo. Burya vitamini ni intungamubiri zishinzwe imirimo

inyuranye mu mikorere y’ingingo z’umluntu, zirinda umubiri indwara, zikawukokmeza, zikawushoboza umurimo wazo. Igihe uzi

vitamini n’umurimo wazio, ukamenya n’aho zikomoka, ukamenya n’uko umubiri umera iyo uzibuze, ubumenyi bw’abo Bantu bushobora kugira akamaro.

Akamaro ka vitamini PP Vitamini PP (facteur pour la prevention de la pellagra). Inshingano yo kurinda

uruhu guhinduka injaba. Bituma yitwa Nicotinamide hamwe na Niacine. Iyo ibuze mu mubiri haboneka impagarara zirangwa n’ibi :

Impagarara mu mikorere y’uruhu

Page 48: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

48

Imvururu mu myanya inoza ibyo kurya

Guhungabana kw’inzira z’ubwenge Impagarara mu mbaraga zikoresha umubiri

Yihutisha igikuriro, igatuma haba imikorere ikwiriye y’imitsi yo mu bwonko bushinzwe gahunda y’ubwenge. Yongera umuvuduko w’imikorere y’uruhuzahuze rw’ingingo, mu magufwa no mu nyama. Iyo vitamini PP igoboka

umubiri iyo isukari yo mu biryo itari gukwirakwira neza mu mubiri. Aho ikomoka ni : mu mashu, mu ngano zimejejwe, mu muceri, mu nyanya (tomates).

AKAMARO KA BIMWE MU BYO KURYA TURYA

Sesame : Ni ibyo kurya bishinzwe umurimo wo kuvura. Akaburo kayo gakungahaye muri vitamini B, F hamwe na vitamini E. ifite n’imyunyu mwimerere ikurikira :

Kalisiyumu, manyeziyumu, ubutare n’umuringa (cuivre). Ifite aside amine bita lesitine. Ni ibyo kurya bishinzwe ubwonko, ikaba ikenewe cyane :

- Ku banyeshuri - No ku bakora imirimo isaba ubuhanga no kujijuka - Ku Bantu bacogoye mu mubiri no mu bwenge

- Ku Bantu baguye agacuho mu bwenge cyangwa mu ntekerezo - Ifite akamaro ku bantu bahangayitse - Itera umuntu gufata mu mutwe no kwibuka

- Umubabaro n’umujinya wo mu mutima - Irakenewe ku Bantu badasinzira

- Ifite icyo imariye ababuze amahoro mu ntekerezo. - Sezame yongera ubushobozi bw’imibonano y’abashakanye. - Yongera amashereka.

- Yongerera imbaraga abarwayi bakirutse indwara. - Ni nziza ku bantu bigeze kubagwa.

- Irinda kubabara mu gituza, mu ibere ry’ibumoso no kwipfundikanya kw’amaraso mu mitsi.

- Ni nziza ku bagore batwite.

- Itera kwituma neza. - Sezame ifite vitamini B1, B2, E.

Umuceri: Umuceri ni ikinyampeke gikoreshwa cyane. Umuceri urakungahaye cyane mu

isukari, ni cyo gituma utera imbaraga umubiri wose. Umuceri iyo utetswe neza ubwarirwa mu byo kurya byihuta mu nda mu kunozwa. Ufite vitamini A, B1, B2, B6. Utera igikuriro, wongera imbaraga zo gutuma ibyo kurya

bikwirakwizwa neza mu mubiri. Uruma imitsi yumva n’ubwonko bihagarara neza. Umuceri ufite n’imyunyu mwimerere, tukaba twavugamo: Kalisiyumu, fosifori, ubutare, Potasiyumu, sodiyumu, sufre, manyeziyumu, manganeze,

kolore, iyode, zenke, fuliwore (fluore), arisenike. Icyongereye kuri ibyo ni uko umuceri utera kwihagarika neza. Ugabanya

umuvuduko w’amaraso. Utera umutuzo wo mu mutima no gusinzira neza.

Page 49: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

49

Soya:

Reka tuvuge ubwiza n’ubukungu n’akamaro ka soya muri make, naho uwasesengura yagira igitabo cyayo yihariye.

Itanga imbaraga z’umubiri hagati ya 20% na 30% Yubaka umubiri no kuwusana kuri 35% Ishyushya umubiri kuri 18%.

Ifite umurimo wo koroshya amara no kuyasana bigatuma amara akora neza, ibirimo bigasohokamo neza. Soya ifite imyunyu mwimerere myinshi. Nta n’ikiribwa kiyīgejejeho.

Ifite urugero ruhanitse isumbya ibindi : - Muri kalisiyumu, soya ifite 280, amata akagira 125, amagi akagira 55,

inyama zo zikagira 10 gusa. - Muri manyeziyumu, soya ifite 240, amata afite 11, amagi akagira 11,

naho inyama zikagira 20.

- Muri sodiyumu, soya ifite 4, amata afite 40, amagi afite 130, inyama zikagira 70.

- Muri fosifori, soya ifite 580, amata afite 90, amagi afite 200, inyama zifite 200.

- Mu butare, soya ifite 8, amata akagira 0,1; amagi akagira 140, naho

inyama zikagira 300. Ku bantu batazi akamaro k’uru rutonde, reka tubibumvishe. Umugambi ni ukubereka ukuntu soya iruta biriya byo kurya abantu benshi bakundwakaj,

ifite ubutunzi bwinshi. Uwagira akamenyero ko kurya soya, ntacyo yaba ahombye atariye ariya moko ashyizwe hamwe na yo. Mu birebana no kubona

muri sodiyumu yagize umubare muto ibindi bikayiruta, iyo sodiyumu igereranya umunyu ifite ushobora kwinjira mu mubiri. Ibyo kurya hafi ya byose turya bifite umunyu, ni cyo gituma soya iri ku rutonde rw’ibyo kurya

by’abarwayi bafite indwara zibabuza umunyu. Kandi iyo umunyu ubaye mwinshi mu maraso, dore ingaruka yabyo:

* Gukunda kuribwa n’akaberetwa (migraine) * Kurwara inshinya n’ibinyigishi by’amenyo * Kuribwa mu mara (intestin)

* Indwara ya karizo (hemorroides) * Usanga byoroshye gufatwa n’igituntu * Umunyu mwinshi utera kanseri: uyu munyu turya iyo ubaye mwinshi mu

maraso, utuma amazi adasohoka mu mubiri nk’uko bikwiriye. Iyo ayo mazi adasohokeye mu mpyiko nk’uko bikwiriye n’imyanda na yo yagombaga

gusohoka iguma mu mubiri maze uwo mubiri ukaba uhindutse urubuga rw’indwara nyinshi. Ibyo kurya bitagira umunyu ni ingirakamaro ku bantu barwaye indwara z’umutima, iz’umwijima n’indwara z’impyiko. Nyamara

hariho indwara zimwe na zimwe zikeneye umunyu mwinshi. Indwara yo kuruka (vomissement) Indwara y’impiswi (diarrhee)

Gusohora ibyuya byinshi kenshi (sueurs) Ikindi tugomba kumenya ni uko abantu bimenyereza kurya umunyu mubisi

amaherezo bakunda kurwara indwara zo ku rurimi… ukunda guhugurwa aba

Page 50: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

50

akunda ubwenge ariko uwanga guhanwa aba asa n’inka. (imigani 12:1).

Dukomeje kwerekana akamaro ka soya, ifite n’ibyitwa Acide amines. Ibi bigereranywa n’ibya ngombwa byo kubaka inzu y’ubuzima. Urutonde rwabyo ni

uru rukurikira: Izolesine, lesine, lizine Metionine, fenilanine, valine

Treonine, triptofane Soya ifite na za vitamini A, B1, B2, B6, E, K, PP

Kuyibona ku meza wenda kurya, uba uhahuriye n’umukire ukomeye w’ubuzima. Ishobora kuvangwa n’ibindi. Ishobora kuvangwa n’ibinyampeke cyangwa ifu y’imyimbati. Kandi ikirahuri kimwe cy’ifu

ya soya gikwiriye kuribwa n’abantu batandatu, umuntu wese akaba abonye ikimukwiriye. Mu mirimo ya soya, harimo kubaka no gusana umubiri, kuwushyushya no kuwuha imbaraga. Ibyo kurya bifite

inyubakamubiri, umurimo wabyo ni ukubaka imihore, iyo bifatanijwe n’migabane y’ingenzi y’imyunyu mwimerere, bigahura n’amazi bituma

inyama z’umuntu zubakwa neza. Kuboneka kw’inyubakamubiri birakenewe mu kubaka uturemangingo (cellules) twinshi, tungana na miliyari ibihumbi mirongo itatu (30.000 milliards= 30.000.000.000),

utwo turemangingo ni two tugize umubiri w’umuntu wose. Izo nyubakamubiri ni zo zishinzwe gusana izo ngingo nto zihora zisaza

uko bukeye n’uko bwije. Inyubakamubiri ni na zo zishinzwe gutunganya abasirikare b’umubiri (anticorps), umurimo w’abo basirikare ukaba uwo kurengera umubiri.

N.B. : Nk’ibindi byose dusabwa gukora mu birebana na gahunda yo kurya, kurya inyubakamubiri nyinshi bishobora kuremerera umubiri, bikabyara ibi bikurikira :

Indwara z’umwijima Kuribwa mu mpyiko

Indwara z’imitsi Kuribwa mu ngingo zishinzwe guhina Gusaza vubavuba

Ni cyo gituma iyo umuntu akeneye gukira izi ndwara neza kandi bwangu, aba agomba kwiyiriza ubusa, akiririrwa amatunda cyangwa umutobe wayo.

Inyubakamubiri igizwe na : - Inyubako : inyubakamubiri n’imyunyu mwimerere - Ubushyuhe n’imbaraga : ziboneka mu mavuta no mu biryoherera

- Ibishinzwe isuku : amazi n’uturemangingo - Ibishinzwe gucana : amavitamine

Iyi gahunda yo guhuriza mu mubiri ibyo kurya biwubaka, bikinjizwamo kuri

gahunda nziza. Ingaruka yabyo ni nziza kandi ni ingirakamaro. Bitanga ubuzima bwiza kandi butoshye Ingingo z’umuntu zikamenya kwirwanaho Indwara zikabura ishingiro mu mubiri Ubuzima mu mpagarike no mu ntekerezo Ukumva impagarike yose imerewe neza.

Page 51: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

51

Amavuta ashinzwe gutwika intungamubiri ngo zinjire mu maraso, isukari na yo

ikomoka ku byo kurya binyuranye, umurimo wayo ni ugutanga imbaraga. Ikindi cyitonderwa : Ni uko ukoresheje amavuta mu buryo burenze urugero,

na byo bishobora kumerera nabi umubiri. Tubanze kumenya ko amavuta turya ashinzwe :

Kurinda umubiri Kurwanya imyanda yica umubiri Gutuma amazi akora neza mu mubiri.

Iki ni umugisha dukomora mu mavuta turamutse tuyakoresheje ku rugero

rwiza, no mu gihe akenewe ndetse no kuri gahunda nziza. Reba icyo kurenza urugero mu kurya amavuta menshi bizana mu mubiri

n’akaga byongera : - Utubyimba duto mu mitsi no mu nyama - Kwifpundikanya kw’inyama, zigahinduka ibibyimba bigizwe n’urugimbu - Utubyimba duto mu mutsi w’impindura - Ibibyimba mu mwijima (foi) no mu mirerantanga y’abagore (ovaire) - Kumagara kw’imitsi no kugabanuka k’ururenda rworoshya imitsi no

kuyitera kurambuka. - Amavuta mu maraso atera kuremar kw’imitsi, maze bigatuma agabanura

umuvuduko - Amavuta iyo abaye menshi atuma ingingo zimwe na zimwe zitagerwaho

n’intungamubiri zikeneye. Bimaze kugaragara neza ko amagara mazima aboneka mu byo kurya turya, nk’uko ubutunzi bwose buhishwe mu gitaka (sol). Nyamara abantu benshi iyo

barya ntibibagirira ingaruka nziza ku buzima bwabo kuko ibyo bakunda kurya n’uburyo babikoresha, icyo baba bakora ni ugutera inkungwa indwara zabo ngo zīyongere. Isukario na yo irakenewe, ikivuzwe aha ni ibintu biryohereye mu

mubiri w’umuntu. Iramutse ibuze mu mubiri w’umuntu, ibivumbikisho byagabanuka cyangwa bigashira mu mubiri, maze umubiri ugahura n’izi

ngaruka zikurikira : Imihore ntiyakora neza Ubushyuhe ntibwakwiyongera Ushobora gukonja amaherezo ugapfa Itwika imyanda mu mubiri ntisige na mike.

Akamaro k’uburo Uburo burakize cyane muri fosifori, manyeziyumu, ubutare, silise, fluore,

manganeze, isukari, inyubakamubiri, amavuta, amavitamini n’imyungu ngugu. Ni ibyokurya bikenewe ku bantu bakora imirimo isaba ubuhanga no kujijuka, uburo butera ubwonko guahgarara neza, burakenewe ku bantu bafite amaraso

akennye, burakenewe no ku bantu bafite amagara mazima, ku bashaka kugira amenyo meza, inzara (ongles) n’imisatsi myiza. Ni cyo gikoma kigenewe abarwaye igituntu.

Page 52: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

52

Akamaro k’ikigori

Akamaro kanini kari mu mpungure zacyo zikuze cyangwa zumye (Impungure mu Kinyarwanda ; intete mu Kirundi ; punje mu Kiswahili ; graines mu

Gifaransa). Ibigori bifite isukari hagati ya 70 na 77%, inyubakamubiri kuva kuri 7-10%. Bifite amavuta hagati ya 3-5%, n’imyunyu mwimerere, cyane cyane fluore,. Iyi

fluore ni yo ishinzwe gutunganya imvubura (glande) yitwa tiroyide. Ibigori birinda amara, bikayatunganya, kandi ntibyangiriza ururenda rushashe mu mara, bigira akamaro ku bantu baribwa mu mara, abana bakunda kumererwa

nabi bamaze kurya, no ku bantu bahora barwaye indwara yo guhitwa. Ibigori bikenewe ku babyimbye tiroyide (barwaye umwingo), abafite amaraso akennye,

no ku bantu bafite imirire ikennye. Ndetse ibigori bitera kubyibuha. Amavuta yabyo abereyeho kugabanura amavuta yandi mu maraso, kugira ngo amavuta menshi atadutera indwara. Iyo ibigori bivanzwe n’ibindi binyampeke,

ukabirisha ibinyamiteja, uba uriye ibyo kurya bifite intungamubiri zihagije. Igikoma cy’ibigori ni cyiza ku mpinja zitari zatangira kurya, kuko birinda

umwana gukomera mu mara, akituma neza. Imisatsi y’ibigori na yo ifite akamaro kenshi. Ufashe imisatsi myinshi y'ibigori, ukabiteka muri litiro ebyiri z'amazi mu minota 15, ukajya unywa ibirahuri 2,

kimwe mu gitondo ikindi ku manywa, ukabikora iminsi 5 ubudasiba. Birabujijwe kuyanywa nimugoroba. Ayo mazi ashobora kuvura izi ndwara zikurikira : mubanze mumenye ko iyo misatsi y'ibigori ifite potasiyumu na

flavonoyide, ibyo byombi bitera kwihagarika neza. Ni cyo gituma bikiza impyiko. Harimo n'ibyitswa alantoyine itera impyiko kumererwa neza ntiziryane. Harimo

n'ibyo bita tanine na steroyide. Apazi yabyo ntacyo atwara impyiko, kandi ntacyo atwara amaraso. Arakenewe :

- Ku bantu babyimbagiranye umubiri cyangwa amaguru - Abarwaye indwara y’umutima - Abafite umunyu mwinsi mu byo kurya - Abana bihagarioka ku buriri - Ku basaza bananirwa kwihagarika - Ku bantu baribwa mu mpyiko no mu muhogo - Utubyimba two mu maraso - myanda yo mu maraso iboneka ari uko umurwayi akize indwara ya grippe

Ibyo ni bimwe mu biribwa bitwegereye kandi bidufitiye akamaro

kanini. Gusa muzirikane ko ibyiza ari ukwirinda kuruta kwivuza. Ubu ni uburyo bwo gutuma dusobanukirwa n’akamaro k’ibyo kurya turya n’ukuntu bikora mu ngingo zacu. Tukabona kumenya impamvu n’ibimenyetso

by’ibitagenda neza. “Bitewe n’uko intekerezo n’umutima na byo bikorera umurimo wabyo

mu mubiri, umurimo wo gutekereza hamwe n’iby’Umwuka bikomezwa ahanini n’ubutaraga bw’impagarike y’umuntu. Ku bw’ibyo rero, ikintu cyose gifite uruhare mu kuvugurura ubuzima, ingaruka ni uko biteza imbere intekerezo zikomeye hamwe n’imico ikwiriye kandi myiza ihagaze neza. Utagira amagara

Page 53: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

53

mazima, nta muntu ushobora kugira uko asobanukirwa kandi ngo yuzuze inshingano ze bwite, cyangwa ibirebana na bagenzi be, ndetse n’ibirebana n’Umuremyi we. Igikenewe ni ukwita cyane ubyitondeye ku buzima bwawe uko bishoboka. Buri gahunda yose y’uburezi yagombaga gutangirira mu kwigisha imikorere y’ingingo hamwe n’isuku” (ubutumwa ku basore, p. 230).

G. WARI UZI KO!

Muri gahunda tugezemo, ni ukubereka uko umuntu yivura mu buryo butaruhije. Binyuze mu isuku, kwigomwa, kwibuza no gukosora ingeso. Mu banze kumenya ko umwanda ushobora gutera indwara. Kurya amoko menshi

mu mwanya umwe bishobora gusenya umubiri ukarwara cyangwaz ukagira amaraso akennye. Ushobora gufudika mu masaha yo kurya, ibyo uriye bikakumerera nabi. Ushobora gutungwa n’ibyo kurya Imana itashyize kuri

gahunda y’imirire y’umuntu bikakubyarira indwara zidasanzwe n’ingeso z’inzaduka. Imico mibi ishobora gutuma urya utanezerewe, ugahomba

intungamubiri zari zibirimo, kuko iyo intekerezo zihangayitse, icyangirika ubwa mbere ni utugingo twitwa imvubura (glande) maze imitsi myinshi ikangirika, indwara zidafite impamvu zisobanutse zikaza, kuko ingeso mbi iyo ihagurutse

mu ntekerezo, iba igiye gukingurira indwara ngo zinjire. Urugero :

“Abantu benshi bāmererwa neza, baramutse bemeye kwiyuhagira mu gitondo cyangwa nimugoroba, bagakoresha amazi akonje cyangwa y’akazuyazi. Uko kwiyuhagira gushobora kurinda umuntu imbeho, aramutse abikoresheje ukko

bikwiriye. Ayo mazi arinda umuntu imbeho kuko atuma amaraso atembera neza mu dutsi akagana mu ruhu, kandi akanarukomeza, kandi bigakomeza intekerezo n'umubiri. Inyama z'umuntu zigahina no guhinura mu buryo

bworoshye. Ubwenge bukumva kandi bugasobanukirwa vuba. Kwiyuhagira kuruhura imitsi yumva, bifasha mu murimo wo kunozwa kw'ibyo kurya.

Kwiyuhagira gufasha impyiko mu mikorere yazo, bifasha igifu n'umwijima, bigasigira buri rugingo muri zo ubuzima n'imbaraga." (Umurimo w’ubuvuzi, p. 232-233).

Mu gitabo cyitwa Guide médical de la famille (Igitabo cy’imfashanyigisho y’ubuzima bw’umuryango), p. 444, havuga ko : Kumva wiyanze cyangwa

ukumva uburiye bandi bantu impuhwe, umuntu nk'uwo yagereranijwe n'isega ituye ukwayo (loup solitaire).

Uwo muntu muri rusange abera abandi nabi, aba afite inshuti nke, ahora

yikeka abandi, ariko akifuza ko abandi bamukunda kandi bakamwiringira. Ushaka gutsinda iyo ngeso, yayikuraho akoresheje gushaka inshuti nyinshi, ikindi ugasobanukirwa ko imibereho yo kuba wenyine mu bwigunge ari akayira

gasharira. Ibiboneka muri ako kayira ni ibi :

Ni ukwibwira ko uruta abandi mu mico Ntunyurwe n’ibyo ufite Ntiwishimire kubana n’abandi Gutinya ko abandi bashobora kukuruta mu byiza

Page 54: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

54

Kwiyoberanya ngo uhishe ububi bwawe Ishyari rikagabanura ubwenge.

Ibyo byose bikuzuza umutima agahinda n’umutima uhagaze. Umuntu

agasigara yiyitayeho gusa. Ibyo ibwira, ibikorwa bye, hamwe n’inyungu ze zose usanga zerekeje ku mpagarike ye bwite. Uwo bamwita “Introverti”

Ingaruka zabyo :

Indwara z’uruhu Ibicurane bidakira Ibinya ku mubiri hamwe na hamwe

Imihango y’abakobwa iryana cyane ikamara igihe Kuribwa n’umugongo

Kuribwa mu nda ukagira n’impatwe Ibisebe mu mara n’ibindi Kunanirwa inshingano n’uburangare bunaniza umuntu icyo yari

ashoboye. Kuzambya kandi ugasebanya (Idem, p. 436)

Amaraso akennye Wari uzi ko amaraso akennye arangwa no kubura ubutare mu mubiri bigatuma

amaraso atukura, ahinduka ibyo kurya amaraso aba make. Dore ibimenyetso biranga ko amaraso yagabanutse :

Iyo umunyu w’ubutare (fer) ugabanutse mu mubiri, umwuka mwiza witwa oksijeni ntiwongera gutembera neza mu maraso ngo ugere mu bwonko, mu

nyama no mu tundi tugingo. Kubura cyangwa kugabanuka k’ubutare mu maraso gutuma umuntu arangwa n’ibi bikurikira :

Kumva winaniwe udashaka no kuvuga Umutima utera cyane bikabije Kwiruhutsa kenshi kandi nta mpamvu ifatika Guhinduka k’uruhu cyane cyane mu maso Kuremerera abantu mubana no kubahata

Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma amaraso agabanuka mu mubiri

w’umuntu : Indwara umuntu amaranye igihe Indwara ya karizo Imihango y’abakobwa myinshi Kuba warariye uburozi Kurya ibyo kurya bidafite ubutare buhagije Kuva imyuna kenshi Kutagira vitamini B12 ihagije

Dore urutonde rw’ibyo kurya bifasha mu kongera amaraso : Epinari Ibinyampeke biriwe bimeze nk’uko Imana yabiremye Imboga za kereso Imboga z’igisura Inkeri

Page 55: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

55

Igitunguru cya onyo Amababi y’umunyanja Inyanya (tomates).

Uko indwara y’igituntu imera Irangwa n’umuriro mwinshi, uza utunguranye, ukamera nk’uwa mugiga,

grippe, intege nke. Ibyo kurya bikwiranye n’umurwayi w’igituntu ni ibi bikurikira :

Igikoma cy’uburo Igipapayi Umutobe wa epinari Kunywa amazi cyane mu gitondo Imboga zitwa serifeye Amata arimo ubuki Kwirinda umunyu mwinshi Kurya ibibisi kenshi.

Burya umubiri w’urwaye igituntu ukeneye ibyo kurya bifite ubutare, kuko ari bwo bushinzwe kwica imyanda y’agakoko gatera igituntu kitwa bacille de Koch

gahora kagendagenda mu mwuka duhumeka. Umurwayi w'igituntu akeneye ubutare mu miterere yabwo ndemano. Ubwo butare bukomoka mu rutonde

rwavuze ahabanza hongereweho n'ibi bikurikira : Itunda rya pomme Amatunda y’ibinyomoro Imboga z’igisura Ubuki na bwo bwica imyanda itera igituntu Inkeri Imboga za leti n’inzabibu Ibigori na karoti.

Igituntu kirimo amoko menshi, igihe nikiboneka na cyo kizasobanurwa bihagije.

Akamaro k’isukari n’akaga itera Wari uzi ko Imana yatanze isukari ndemano, iva mu mbuto, mu binyampeke,

mu buki no mu bindi! Isukari iva muri ibyo bintu ntiyangiriza umubiri, ahubwo iwuha imbaraga. Ariko isukari mvaruganda ifite indwara itera iyo igizwe nka gahunda yo kugenderwaho mu mirire y’umuntu. Izo ntituzivugaho cyane.

Ahubwo igikenewe ni ukwerekana ukuntu isukari mvaruganda ihindura imico y’abantu ikaba mibi. Icyitegererezo :

Itera ubujura bukomotse ku kwifuza Ubwicanyi bukomotse mu kubura impuhwe

Iruba rya kinyamaswa, no gufata abagore ku ngufu (viol) Gutwika amazu gukomotse ku igomwa. Gutandukana kw’abashakanye, bigasigara ari icyifuzo kinejeje.

Ikindi kiranga ububi bw’isukari, na nyiri kuyikoresha na we ubwe

Page 56: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

56

imumerera nabi. Igabanya vitamini A na B1 mu muntu, bikabuza

umuntu gukura mu bitekerezo mu bitekerezo. Ukananirwa guhangana n’ibibazo byo mu mibereho yawe ukareba hafi nk’abana. Ukabura

kuryoherwa bigatuma ikintu cyose gihongerwa isukari. Igabanya imbaraga zirwanira umubiri, umwana muto ukoresheje isukari nk’iy’umuntu mukuru ahorana ibicurane, indwara ya grippe

ikamwadukaho igihe ishakiye. Akamaro ko gusinzira n’akaga ko kudasinzira neza

Gusinzira kuruhura umubiri, gutuma umubiri wakira ibyo kurya neza, bigatuma ubwonko buruhuka neza kandi bugakorana gahunda. Gusinzira

gutuma umutima utera amaraso witonze, na wo ukaruhuka, ibihaha bikaruhuka n’impyiko zikaruhuka neza. Inzira zijyana amakuru mu bwonko zikaruhuka. Imvubura zishinzwe gusohora imyanda ziyinyujije mu ruhu,

zigakora umurimo wazo neza. Ijambo rimwe kandi rirangije yose, ni uko ibitotsi ari ubutunzi bw’ubwiru butangaje.

Kudasinzira neza bitera ubwihebe. Kudasinzira kurimo uburyo bwinshi, gusinzira no guhora ukanguka ibitotsi bidashize. Icyo bibyara ni ubwenge budashakashaka, bukanyurwa n’uko buri. Kurakazwa n’akadashyitse, kudacya

mu maso, imico mibi itakwihanganirwa. Kumva ibintu nabi no kuba nabi ku murimo wawe. Kubabara ubusa busa. Menya ko ubuki butera gusinzira neza, cyane cyane ubunyoye nijoro.

Akaga ko kunywa inzoga

Ijambo alcool ari cyo gisindisha : iryo jambo risobanurwa ngo : niu umuhanga woshya umuntu akamutera kwibeshya. Kunywaho buhoro buhoro ni ukwibeshya ho gato kugeza ubwo bizahitana ubwenge, agaciro kawe

n'ubutunzi bwawe. Kuko inzoga zigabanura ubuzima bw'impagarike n'intekerezo, bigatuma umuntu atagira gahunda mu murimo we. Alikolo

irwanya ibyo kurya, ikamya imisemburo yo mu gifu n'ururenda rushinzwe gahunda yo mu mara, iburizamo gukwirakwizwa kwa vitamine A, B1, B2. Uyinywa agatangira kurwara umugongo, ubwenge bwo kwita ku bantu ashinwe

bukagabanuka, agatangira kubabuka iminwa. Gutegera azazaza ejo bikagenda nka nyomberi. Umuryango ushinzwe ubuzima ku isi (OMS) wavuze ko kubva

umusinzi ari ubumuga nk'ubundi, ngo uwafashwe n'ubusinzi ahombya igihugu n'abaturanye na we. Abyara abo atenda kurera, akavuna Leta n'abavandimwe. Mu turere tumwe na tumwe two ku isi, inzoga ziyongera kuruta abaturage.

Byatumye abana bamwe bafite imibereho y'imfubyi kandi ababyeyi babo bakiriho. Ubwigenge n'ubwigunge bimaze guhitana imiryango myinshi bitewe n'icyo cyorezo cy'inzoga. O.M.S ikomeza igira iti "mu bihugu bikiri mu nzir

y'amajyambere, Leta nizihagurukire kurwanya inzoga, kuko benshi bibwira ko ari ikinyobwa gikwiriye abagabo, kikaba n'ikimenyetso kiranga ko umuntu afite

ubukire. Inzoga irimbura ubwonko n'umwijima. Ikagabanya kwiyumvisha, inzira z'ubwenge zikagenda zigabanyuka buhoro buhoro, maze umuntu akajya agendera ku byo abandi bemeje atakigira imbaraga yo kwitegeka. Imigabo

n'imigambi irashira, maze guhuriza hamwe imigambi yawe bikakunanira. Iyo

Page 57: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

57

imaze kukumaramo vitamini B, birangwa n'uko umubiri wawe utangira kugira

ibibazo, mu bwonko hakabamo impagarara. Ingero :

Kudasinzira neza Guhinduka mu mico Kudafata mu mutwe

Kujijuka n’ubuhanga bikagabanuka Kurwara isusumira n’ibinya mu ngingo Amaguru agatangira gukora nabi

Ibibyimba byo mu mwijima Kuzura amazi mu nda

Imyuna ishobora gukora ku buzima bw’umusinzi Inzoga yonona n’abana bakiri mu nda.

Ngiyo impamvu yatumye Imana ibuzanya inzoga.

Akaga ko kunywa itabi

Muri make, itabi si ikinyobwa kandi si ikiribwa kuko nta ntungamubiri n’imwe rigira. Ahubwo ni ubuvunderi (nicotine) bwivanga n’amavuta ari mu mubiri maze bwagera mu bwonko, bukica ubushake bwiza,

kandi ubuze ubushake bwiza ntagira kwiyumvisha. Ubuze kwiyumvisha ntabona abahannyi. Umuntu nk’uwo aba ameze nk’icyuma gikonje imberey’inyundo y’umucuzi (forgeron).

Mu mpagarike y’umuntu itabi ryica imyanya yo guhumeka, umutima n’udutsi duto, ribuza imyanda gusohoka mu mubiri maze kureba, kuryoherwa,

guhumurirwa ntibyongere gukor neza. Itabi ritera kanseri yo mu ruhago no mu mpyiko. Itabi rigabanya ubushobozi bw’imibonano mpuzabitsina. Itabi ribuza ubuhanga gukora neza, ribuza umuntu gufata mu mutwe, ryica ubushake no

gushishoza.

Ibyo kurya bigenewe ushaka kurireka : Indimu (citron) : ukajya uyinywa mu mazi. Amacunga (orange) : akaribwa mu gitondo wenda kunywa igikoma

Imboga mbisi z’icyatsi kibisi : persil, salade na karoti ; bikaribwa mu byo kurya by’amanywa. Ariko bikagenda bisimburanwa. Kunywa kenshi amazi menshi ya mu gitondo ashyushye ku rugero rwiza.

Akamaro ka rubamba (Aloès)

Wari uzi ko rubamba ari igiti gifite akamaro kuruta uko benshi babitekereza? Ikize kuri vitamini A ivugurura amaso, igatera ubuzima bwiza mu ruhu, ikarinda utugingo duto duto two mu mubiri. Ifite vitamini B1, bituma itera

imihore gukura neza, igatanga n’imbaraga mu mpagarike. Ifite vitamini B2 na B6 ishinzwe guhuriza hamwe imisemburo ituma urwagashya n’indi mvubura yitwa tiroyide bikora neza, bikayobora neza ihindagurika riba mu mubiri,

rishinzwe ibyinjira n’ibisohoka bikajya kuri gahunda ikwiriye. Ifite vitamini B9, iyo itamini irinda amaraso gukena kandi ikavugurura amaraso ntuku ashinzwe

guhindura ibyo kurya amaraso. Ifite vitamini B12, iyo vitamini yo ubwayo

Page 58: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

58

ishinzwe imirimo 3 mu muntu :

- ishinzwe ibyinjira n’ibisohoka - iha imbaraga intungamubiri zigakwirakwira neza

- ishinzwe no kkongera amaraso Rubamba ifite na vitamini C na E. ayo mavitamini yombi iyo ahuriye mu mubiri, birinda umuntu umuntu indwara zanduza. Zitera inguma gukira

n’ubuzima bw’uruhu. Irinda n’ibinyita by’ingingo. Ifite ibyitwa choline (vitamine B complexe) ishinzwe gusana udutsi duto tujyana amaraso mu mutima. Iyo vitamine ituma ibyo kurya bikwirakwizwa neza mungingo n’imyanda igasohoka

neza mu mubiri.

Rubamba ifite n’imyunyu mwimerere : Akamaro ka rubamba ni uko ifite n’imyunyu mwimerere myinshi, irenga 20. ifite kalisiyumu na fosifori byombi bitera amagufwa gukura. Ifite potasiyumu

irinda kuva imyuna (hémorragie). Ifite ubutare bwongera amaraso no gutuma umwuka mwiza witwa iksijeni winjira mu ngingo. Ifite sodiyumu ituma indurwe

igendana n’amazi mu maraso ikarinda amazi kwirundanya hamwe, ni yo ituma amazi asohoka neza mu ngingo no mu mihore. Ifite klore yongera imbaraga z’imikorere y’ingingo, ikirukana imyanda yonona umubiri. Ifite manganeze na

manyeziyumu, iyo bihuriye mu maraso bituma inyama zikora neza. Ifite umuringa (cuivre) ishinzwe kumererwa neza kw’ingingo. Ifite krome ishinzwe gukoresha neza imisemburo ikomoka mu rugimbu rw’amavuta turya. Ifite

n’ibyitwa zenke, uyu munyu ushinzwe gukangura no gukoresha inyubakamubiri mu gusana ahangiritse.

Rubamba ifite n’ibyitwa acides aminés Acide aminé ni utuvungukira tw’inyubakamubiri, dusimbukira mu mubiri

tutanogerejwe cyane, ni two dutanga imbaraga zigabanya amazi mu mubiri iyo agiye kuba menshi. Ni zo zishinzwe kuyobora gahunda ikorera imbere mu

buryo butagaragara, nko gutumanaho k’ubwonko n’imitsi yumva hamwe n’umubiri. Ni zo zogoboka mu gusana ibinyita by’umubiri byononekaye. Ubusanzwe umubiri w’umuntu ubeshwaho na acides aminés 22. Muri izo 22

harimo izo mu rwego rw’ibanze zigera ku 8. izo ntizishobora gupfa kuboneka mu mubiri, hakaba n’izindi 14 zishobora kuremwa n’umubiri muzima. Umubumbe wa zose uko ari 22, rubamba ifitemo 19. Muri za zindi 8 zikenewe

cyane, rubamba yihariyemo aside aminé 7. Izo ni zo zikurikira : izolesine, lesine, valine, lisine, etiyonine, fenilanine, teonine.

Rubamba ifite n’ibyitwa anzime (enzymes) Ni imisemburo irwanya impagarara zibonetse mu mubiri no kugarura ubuzima

fatizo. Ifite iyitwa bradikinaze ishinzwe kurinda umubiri kuribwa, yongera uburanga n’ubudahangarwa ‘immunité). Ifite seliroze ituma uturemangingo tunogerezwa neza mu myanya ishinzwe kugogora. Ifite iyitwa fosifokinaze

ishinzwe gutanga imbaraga mu nyama, ifite na fosifataze, aside irinda abagabo kanseri yo muri prostate (aho ni musni y'uruhago). Ifite na fosifotaze alikaline

ishinzwe gukosora no gukoresha umwijima neza. Ifite ibyitwa proteaze ishinzwe

Page 59: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

59

kujyana inyubakamubiri aho zigiye gukora. Hirya y'aha hari akandi kamaro

kayo tuzakomeza kubona.

Dore indwara zivurwa na rubamba Rubamba ivura inguma ikanazirinda imyanda yonona, yihutisha ibyo

kurya mu kunozwa. Ituma amaraso akwirakwizwa neza. Ikoresha impyiko neza

kandi irinda amaraso kwipfundikanya, ikoresha umwijima n’impindura, igabanya uburibwe bwa rubagimpande no kuribwa mu mitsi yo mu mpyiko. Kunywa umutobe wa rubamba utuma mu mra hakora neza, yongera ubutaraga

bw’umubiri. Umutobe wa rubamba wirukana imvururu zo mu mubiri zizanwa n’amaraso make (nko kuribwa uruhu ukishimagura cyangwa kwiyatsamura

kenshi), ikiza kubyimbagirana k’uwariwe n’udusimba duto (insectes). Rubamba ivura indwara ya rubagimpande n’umugongo uyikubye aho

hakubabaza (masser). Abenshi iyo bayinyoye, ingingo zari zarapfuye zisubiramo

ubutaraga bwazo. Ishobor kunyobwa ikavura inkorora yabaye akarande n’amahwiuma (asthme) atewe n’amaraso make. Ikiza ubushye butewe

n’umuriro, izuba, umuyaga n’amazi ashyushye ; igabanya uburibwe ikarinda ubushye kuvurwa buruhanije. Bitewe n’uko rubamba ifite ubushobozi bwo gusana, byatumye abganga bo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika

n’iz’Abasoviyete bayita igiti gikora ibitangaza. Rubamba kandi ivura indwara z’uruhu. Irakenewe ku ndwara zo mu ngingo kuko irinda karisiyumu

igakwirakwira mu mubiri. Irakenewe ku bantu barwaye igifu n’amara kuko irinda ibisebe byo mu gifu ikirukana ingorane mu myanya inoza ibyo kurya. Itera amara gukora neza, irinda n’uburibwe bwo mu mara.

Irakenewe mu mwijima. Umurimo wa rubamba ni ukwirukna imyanda yangiriza umwijima. Iyo inyowe ivugurura kandi igatunganya imikorere y’umwijima. Ishobora guhagarika indwara y’umwijima yitwa siroze ikunda

gufata abanywi b’inzoga. Rubamba ni ingirakamaroku bantu barwaye igituntu. Binyuze mu kuyinywa cyangwa kuyiteka ugapfukiranya umurwayi bishobora

gukiza umurwayi w’igituntu. Ibi byavuzwe n’abaganga b’Abarusiya. Irakenewe ku bantu barwaye kanseri. Ibi byavuzwe nuwitwa Romain Zago w'i Betelehemu. Ni we wavuze ko kuvanga umutobe wa rubamba n'ubuki bikiza kanseri. Ibi

byongeye kuvugwa n'umuganga witwa klimusiziko wo muri plonye, wari warabaye ikirangirire mu gihugu cyabo. Na we yavurishije kanseri ubuki

n'umutobe wa rubamba. Ubushakashatsi bukomeje kwerekana ko umutobe wa rubamba ufite imirimo myinshi yo kongēra ubudahangarwa mu ngingo z’umubiri bigatuma itera abarwayi ba SIDA kurama. Kunywa ikirahure 1

cy’amazi avanzemo ikiyiko ikiyiko 1 cy’umutobe wa rubmba n’ikiyiko 1 cy’ubuki, ubivanze ukabinywa mbere yo kurya byongerera umubiri imbaraga.

Uwitwa Christophe Colomb yauze atya ati "Hariho ibimera bikenewe mu mibereho y’umuntu : ingano, inzabibu, umwelayo na rubamba. Ingano zitunga umubiri w’umuntu, inzabibu zinezeza umutima we, umwelayo utera ingingo gukorera hamwe na rubamba na yo ikawukiza indwara.” Kuyogesha mu kanwa ishobora gutunganya amenyo n'ibinyigishi. Birinda indwara yo gutoboka

amenyo no gucika kw'inshinya. Guata ifu yayo ukayivanga n'umuti w'amenyo bishobora kurinda umuntu indwara z'amenyo. Rubamba uyinyoye kuri

Page 60: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

60

gahunda bishobora kunganira ubwonko bw'abantu bahangayitse, abafite

intimba n'abafite imitsi yumva yananiwe kuruhuka. Rubamba ishobora kuruhura amaso aryana cyangwa aremereye,

ibitsike biryana n’agaho k’umweru ko mu mboni, iyo ndwara y’agaho ko mu mboni yitwa umunnyezi (cataracte). Umaze kuyisuzuma neza, ukayimenya ushyiramo igitonyanga ukoresheje akantu keza uyirwaye agiye kuryama.

Mu kuvurisha rubamba indwara ya kanseri, hariho amategeko agomba kugenderwaho. Nk’uko mwamaze kubisoma, ko rubamba ivura kanseri

ibanje kuvangwa n’ubuki, dore uko bikorwa. Gufata ikinyagu cy’ubuki (livre de miel) n’amababi ya rubamba ukabicagagura, ukabisya ukoresheje utumashini dushinzwe gusya (ari yo paswari cyangwa preswari) cyangwa se ugasekura.

Ukavangamo amazi meza ugakamura neza ; umurwayi akanywaho ikirahuri kimwe mu gitondo, ikindi nimugoroba, iminsi 10. Umurimo w’ubuki ni ugutunganya no kuboneza impagarike y’umuntu yose kugeza mu mfuruka

zihishe z’ingingo z’umuntu, maze rubamba igakurikiraho iri gusana no gukiza ahasenyutse, ayo mazi agasohora imyanda y’iyo ndwara. Iyo amaraso amaze

gutungana, igikurikiraho ni ugukira. Udakize vuba ushobora kubisubiramo 2 cyangwa 3. Rubamba ikomeje umurimo wayo, iboneka muri Bibiliya yitwa igihumura neza.

INGARUKA YO KURYAMANA IBYO KURYA

Wari uzi ko hariho amasaha ushobora kurya ukunguka guhaga gusa, umubiri wawe ntugire icyo wunguka ¿ Ni yo mpamvu mu gitabo cyitwa Kumenya kurya neza (Savoir manger), urupapuro rwa 266 handitswe ngo : “dore ingaruka yo kuryama igifu kigifite umurimo :

Kurota nabi no kwibwira ibibi Kubyukana ubute kandi bikuruhije Kubyuka udashaka kuvuga, waba unavuze ukavuga nabi, utabifitiye urwitwazo Kuribwa n’umutwe cyane Kutaryoherwa mu gihe cyo kunywa igikoma cya mu gitondo.”

Muri icyo gitabo hakomeje havuga hati “banza ureke igifu kiruhuke ubone kuruhuka umubiri wawe.” “Imigambi itareba kure hamwe no gukabya mu byo wamenye, byagiye bigirira nabi umurimo wo kwirinda n’uw’isuku. Ushobora gufata nabi umutungo wo mu gikoni ntibyitabweho, maze abantu bagasigara batunzwe n’indyo itagira ibya

ngombwa, indyo mbi igasimbura ibyo kurya byiza kandi byujuje ibikenewe. Umusaruro ni uwihe ¿ Ni amaraso akennye. Nagiye menya indwara nyinshi ziruhije gukira, nta yindi mpamvu ibiteye uretse ko ba nyir’izo ndwara batunzwe n’ibyo kurya bikennye. Nyamara benshi barya nabi atari ubukene bubibateye, ahubwo ni uko badasobanukiwe uko bikwiriye bigatuma bakoresha nabi iby’ubugorozi bw’iby’umuze muke. Uko iminsi ikurakuranwa, uko imyanya yo kurya isimburana, ibyo kurya bamaze kurya ubona ari byo bigarutse mu wundi mwanya nta guhinduranya na guke kubayeho, kugeza ubwo intege nke mu myanya inoza ibyo kurya ziba nyinshi, intege nke z’umubiri n’iz’ubwenge zikaza zikurikiyeho.” (Inama ku mirire, p. 231).

Page 61: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

61

Wari uzi ko amafuti mu mirire yatuma ubura amaraso aho ibikiza

kandi bikongera amaraso y’abandi biboneka iwawe ? Nukomeza gukurikirana neza, ni ho uzasanga ko “kubaha Uwiteka ni bwo bwenge” kandi ni bwo

uzasobanukirwa ko kubaha Uwiteka ari ukwigirira neza. Mbere yo gutanga indunduro, reka tubibutse umugambi nyawo wo

kwandika utu dutabo. Koko ni byiza kwivuza igihe warwaye, ariko kumenya

kwivura biruta by’ihabya kumenya amavuriro meza n’imiti ihenze. Kuko umuntu uzi kwivura ashobora gutanguranwa indwara cyangwa ubumuga

akabibuza kubona icumbi mu ngingo ze. Iyo bigeze aho, ni ho uba uhindutse umurinzi mwiza w’umubiri wawe, ni umukozi wujuje ibya ngombwa wo mu muryango. Ntitwakwiyibagiza ko umugabane munini w’abaturage bo ku isi

barwaye ubuswa (ignorance), iyo umweretse aho akaga kihishe ntahabone, akubwira ko ntacyo bitwaye ubwo atabibonye, bigatuma akomeza inzira y’akaga acinya akadiho, ejo akazashaka kwisama yasandaye. Akiroha mu ruzi

yamaze kumva gusuma kwarwo, agashaka kwitesha uruzi yamaze kumiraz, ahasigaye rubanda bagashya amaboko barohora uwiroshye yisekera. Ikibabaje

ni uko ukunda akaga ejo ukazagakundisha n’abo ubyaye. Uramutse umenye kwivura, ushobora kwikorera ibirenze ibyo

abaganga kabuhariwe (spécialistes) bagukorera. Icyakora “uwinaniwe arananuka (maigrir). Kwita ku mubiri bizabyara inyungu nziza nyinshi. Malaki 4:5-6 : “Umuhanuzi yashatse gusobanura neza umurimo uzategura imitima ngo yitegure kugaruka kwa yesu, avuga n’uko uwo murimo uzaba umeze. Abashinzwe gutegura inzira yo kugaruka kwa Yesu bagereranijwe na Eliya. Uwo muhanuzi ukiranuka ufite ishusho nk’iya Yohana Umubatiza ashobora gukorera mu mbaraga no mu mwuka nk’ibya Eliya. Nk’uko Yohana yateguye inzira z’Umwami ngo avukire mu mitima yiteguye kwakira Umwami ubwo yavukiraga mu isi, ni ko n’iyi ngingo ikomeye y’ubugorozi izagirwa impaka, intekerezo za rubanda zizakangarana (remuer). Kwirinda mu kantu kose bigomba guhinduka umugabane w’ingenzi w’ubutumwa, kugira ngo bihindukize ubwoko bw’Imana bubone uko bukura amaso ku bigirwamana byabo, bareke kuryagagura kwabo, hamwe n’agakabyo bafite ko mu myambarire n’ibindi bitavuzwe.” (Inama ku

mirire, p. 84). Ntibyoroshye, kandi kokok ntibyoroshye gutandukana n’akamenyero,

nyamara niba akaga kihishe mu kamenyero, byombi ntitugomba gutinya

kubitandukanya tugeze ku munsi wo kubisenda (divorce). Kumenya kwivura ni byiza, kwirinda indwara byo ni agahebuzo. Ntukabitse abandi ubuzima bwawe,

ejo batita ku bwabo, ubwawe bukabacika maze ugahomba igihombo kitagaruzwa n’inguzanyo (crédit).

“Nabonye Data wa twese wo mu ijuru yaraduhaye umugisha ukomeye

mu birebana n’ubugorozi bw’iby’umuze muke. Kugira ngo tubone uko dusohoza umugambi watumye idushyira ku isi, kandi tukayiheshereza

icyubahiro mu mubiri no mu ntekerezo zacu, ari na byo byayo. Kandi amaherezo ngo tuzahagarare imbere kandi dushyize hejuru urushundura rw’ubutumwa. Abantu benshi bakunda kujya impaka z’uburyo bw’imikorere

yagezweho n’abandi bagorozi b’iby’ubuzima, ibyo si byo bikwiriye, ahubwo nk’abantu b’abanyabwenge bagombaga kugira icyo babikoraho. Murabona ko

Page 62: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

62

ishyanga ryacu rigeze aho rukomeye, abantu bafite uburibwe n’indwara zirenze

ubusobanuro. Benshi indwara zabo ni umurage wa kavukire yabo, abandi bahura n’ingaruka y’akamenyero kabi k’ababyeyi babo, ikibabaje ni uko na bo

ubwabo bakomeza gukurikiza ibyabangirije ndetse bakabitoza n’abana babo. Bakabakorera ibyo bakorewe n’ababyeyi babo. Bene abo ni injiji mu birebana n’inshingano zabo. Ni koko bararwaye, ikibabaje ni uko batazi ko akamenyero

kabo kabi ari ko kabinjijemo uburibwe bukomeye. Abantu bake ni bo bakangutse bihagije, ngo biyumvisha ko amagara

mazima, ingeso nziza, kuba ingirakamaro mu isi hamwe n’umurage w’iteka

ryose, bishingiye ku byo kurya umuntu yigaburira. Nabonye ko abakiriye uyu mucyo bawuhawe n’ijuru, bakaba barasobanukiwe n’inyungu umuntu akomora

mu kuwugenderamo, bakwiriye kwita cyane ku bantu bakirindagira babitewe no kutamenya. Abakomeza isabato kandi bakaba bategereje kugaruka k’Umucunguzi wabo, bagomba kuba aba mbere mu kwishimira uyu murimo

ukomeye w’ubugorozi. Abagabo n’abagore bagomba guhugurwa, kandi abagabura (pasteurs) kimwe n’abagize Itorero bagombaga kwiyumvamo ko ari

inshingano ibareba yo kujya impaka muri iyi ngingo, maze bakabona kwereka abandi iby’ubugorozi bw’iby’umuze muke.” (Inama ku mirire, p. 60.

“Burya akamenyero k’umubiri gafite uruhare runini mu gutsinda kwa

buri muntu. Uko muzarushaho kwita cyane no kugirira amakenga ibibatunze, ni ko ibyo kurya bigirira akamaro umubiri wacu, bikawutera gukorana ubumwe mu murimo wayo, bizaba byoroheje, aho kuba ibikangura umubiri,

umusaruro uzaba kwiyumvisha inshingano zitureba mu buryo busobanutse. Birakenewe kandi ni iby’ingenzi kugira ngo tubone uko duhunga imiterere

y’umubiri urwaragurika, utazaza gutera igihumya umutima wacu mu kantu kose. (Inama ku mirire, p. 60).

Burya rero icyo tugomba kumenya ni uko iyi sqi yacu, ubu iri

guhumeka umuvumo. Burya ishyano ryaraguye, abo ryahitanye bo bibereye mu kinimba (danses). Ni ngombwa koko, indwara zigomba guhagurukirwa,

kugeza ubwo abatari bavamo umwuka babohozwa bakava mu buroko bashyizwemo n’inda nini z’abantu, ntihakagire umuntu uzibera icyitso ngo azikingire ikibaba, kuko indwara zitagirana ubucuti n’uwo zafashe.

Indwara zigera mu myiko umwanda ukuzura ingingo zose. Zinjira mu mwijima, umubiri ukarangura uhendwa ugacuruza uhomba Indwara zinjira mu mara, imizi y’ubuzima ikuma, impura ikagwa, impagarike

y’umuntu ikuma agihagaze Iyo zitashye mu rwagashya, umuntu atangira kubyibuha atarushije abandi

kurya, kugeza ubwo ubunini bumuhindukira uburwayi, cyangwa ugatangira kuzimiza ibiro utari wica amasaha yo kurya. Inyota izaba nyinshi utavuye gukora, ukihagarika kenshi utarushije abandi kunywa, ukifuza kurya kenshi

ibidateze kukuyoboka. Indwara zinjira mu bwonko, ukananirwa ari ntacyo wakoze, ukarundarunda agahinda kandi ubwinshi bwako butenda kukumara irungu. Urudubi rukaba

rwinshi mu bitekerezo, maze gahunda nziza zikabura aho zishinga ikirenge. Ukananuka utabuze ikigutunga, ingingo zawe zikagutenguha urebera maze

ukabura umwinanirwe utarwaye. Ubwenge bukagucika udasinziriye,

Page 63: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

63

ukazambya ibyawe, ingaruka igahinduka kwisekerwa. Ukibutswa ibitagenda

neza ukarenga ukanabizambya. Indwara zakwinjira mu bihaha by’ubuhumekero, ukagira impumu

utirukanse, inkorora itagira impamvu igatuma benshi bakwikeka, bibwira ko ushobora kubanduza kabutindi, ugasa n’uwikoreye umutwaro w’indaterurwa, maze igituza kigahoramo imisonga.

Zataha mu ruti rw’umugongo, imisokoro igakama utabishaka, kwicara, kuryama no kugenda bikakunanira ukabura uko wifata nk’uwahombye byose.

Mureke tugabe ibitero ku ndwara zacu, maze ubucuti twari dufitanye

na zo bucike. Reka dutere uwo Mwanza w’ingingo zacu maze abadayimoni babure icumbi mu ngingo zacu. Bagabo nimubikangukire, bagore mubikurikirane, ejo mudasigara mwifashe ku munwa uburibwa busigaye ari bo

gitaramo mu ngo zanyu.

H. INDUNDURO

Biragaragara neza ko hafi y’abantu benshi, bamaze kumenya ko

ikibabaje ubwenge kiba kibabaje n’umubiri. Mu kurangiza iyi nyandiko, reka

twibutse abantu umugambi wacu. Turabamenyesha ko ibi twanditse atari imigambi yahimbwe n’abantu.

Ahubwo ni ihame rikomeye Imana yashyize mu butumwa buheruka. Ubuvuzi no kwigisha abantu kwivura ni imwe mu mirasire yo kumurikira isi no kuyikura mu mwijima wo kutamenya, uwo murase usaba uvuye mu migambi

myiza ya Zuba ryo Gukiranuka. Yeremiya 8:21 hati "Mbabajwe n'umubabaro w'abantu banjye, ndirabuye, kwiheba kuramfashe."

Ubu hakenewe abagabo n’abagore bafite ubwenge kandi batarwaye indwara yo kuba indondogozi, bagahuriza hamwe imbaraga zabo, bagasana ibyuho umwanzi yanyuzemo ari kunyaga abantu ubuzima bwabo. Ibyo bisaba

ubwenge, umwete n’ubwitange, kuko umwanzi wacu yihishe ahantu henshi no muri byinshi. Ibyo bizabasaba kwiga akantu kose, ngo mumenye icyo mwakorera mugenzi wanyu ageze mu kaga. Mwibuke ko ntawatesha abandi

apaga na we atakazi. “Namwe nimurebe uko abantu bamaze kuzimiza ibyiringiro bangana!

Reka dutume izuba ryongera kurasira mu mitima yabo. Abamaze gucogora bangana iki! Reka tubabwire amagambo yo kubakomeza kandi tunabasabire. Hariho abakeneye umutsima w’ubugingo, reka tubasomere Ijambo ry’Imana. Benshi babuze amahoro yo mu bwenge, nta muti n’umwe wo ku isi bakoresha ngo ugire ubamarira, nta n’umuntu n’umwe ushobora kubahumuriza. Reka tuzane iyo mitima iri mu kaga kuri Yeso. Nyabuna nimubabwire ko i Galeyadi hari umuti hakaba n’umuvuzi.” (Abahanuzi n’Abami, p. 544).

Reka nse n’ubamenera abanga. Gukorera Imana nta gihombo dirimo.

Ikibazo ni uko benshi mu binjira muri uyu murito bifuza inyungu n’ibisubizo

Page 64: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

64

bije vuba. Bakibagirwa ko Imana ari yo ishinzwe kuyobora gahunda zacu,

ndetse ko ari na yo idufasha kuzisohoza. Icyacu tugomba kwirinda kuyivuguruza muri gahunda zayo, kuyifasha ni ukwemera ko igutegeka,

ukanyurwa n’ibyo ugenewe uwo munsi, uretse kandi ko ntawe ukorera Imana ngo izamushore incucu (déception). Icyakora Imana yita ku mibiri yacu itabanje gucudika no kwifuza k’umuntu. Abananiwe kwiyanga no kwitanga, bamwe

bahitamo gukuramo akabo karenge, abandi bakihesha agahimbazamusyi, maze malaika ushinzwe umurimo w’ubuvuzi akabatera umugongo, bagasigara bagurisha impano zabo. Nk’indi mirimo yose, uwo kuvura na wo ufite

amasezerano yo gukomeza abiyemeje kuwukora. “Mbega imigisha bazahabwa, n’ubwo badafite ubuhanga bwo

kubwiriza abo barwayi, bakora uko bashoboye bagatela abandi umwete, kandi bakabafasha kugira ngo babone amahoro y’iby’umubiri n’iby’Umwuka. Avenís bari mu mwijima, ntibakimenya iyo berekeza, ntibazi inzira yo gucamo. Reka abazi icyo bakorera iyo Mana yabo bashake abandi babuze ukok bagira, maze batangire bababwire amagambo y’ibyiringiro no gukomera. Nibatangira gukora batyo, umucyo wo mu ijuru usarahishurira inzira bakwiriye kunyuramo. Ku bwo guhumuriza abari mu ngorane, na bo ubwabo bazahumurizwa. Kubera gufasha abandi, na bo ubwabo bazafashwa mu ngorane zabo (Ibisobanuro bya

Bibiliya, vol.4, p. 1151 B.C. Ellen White). Ikindi tutakwiyibagiza, ni uko umuntu wese ushaka kumenya, imbere

hahora isoko idakama yo kuvomerera ubuhanga bw’abifuza kumenya. Twahawe ubushobozi na Rurema bwo gutekereza, kwibaza no gutoranya.

Nyamara duhisemo kudakoresha izo nshingano, amaherezo ubushake bwacu bwahinduka icyigenge, tukaba munsi y’ubutegetsi bwa kavukire yacu, tukazarinda dusaza tutamenye imigambi Imana idufitiye. Dusabwa kugira

imibereho yitanze, ariko KUBERA ABANDI INYUNGU. Ikindi dukwiriye kumenya ni uko indwara ziterwa n’ingeso mbi

n’agahinda, tugomba gusobanukirwa ko ba nyirazo bafite uruhare runini mu

kuzīvūra. Kandi ntimwibwire ko ingeso mbi ari indwara yoroshye. Umuti wayo uboneka ari uko umuntu yiyunze n’Imana akanayikorera.

“Umaze kugirana ubumwe n’Imana hamwe n’abamalaika bera, bene abo bibera mu kirere cy’ijuru, ibyo bikabazanira ubuzima bw’umubiri, intege mu ntekerezo hamwe n’umunezero wo mu mutima… Umunezero uzanwe no

gukorera abandi ibyiza utera umwete ugurumana mu muntu w’imbere, bikavugurura imitsi yumva, bigatuma amaraso agenda neza, bigatera amagara mazima mu ntekerezo no mu mpagarike.” (Umurimo w’ubuvuzi, p. 328-329).

Inama ku basomyi, abigisha n’abavuzi, murasabwa gusoma mukanasubiramo, kuko abasoma bagifite agahararo badashobora kwigera

bamenya. Kumara kumenya ntumenyeshe abandi ntacyo waba umariye mugenzi wawe, ubikeneye yamera nk’umugenzi usohoreye ku rukinze. Mukwirakwize ibyo muzi imbere y’indembe n’abazima. Maze imbaraga z’ubujiji

zivunagurike. Intambwe tugezemo si iyo kurata ubumenyi, ahubwo ni ukugira ngo kumenya guhinduke impano ifitiye abandi akamaro. Abanga ry’umunezero

si ukuramukana n’inshuti gusa, si ukwakira intashyo ziherekejwe n’impano (cadeaux) zivuye ku badukunda. Si ukwishimana n’abakunzi wicaye mu rugo

Page 65: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

65

rwawe umeze nk’umwami. Ibyo byose bivuzwe ni byiza, ariko hari ikindi

gikenewe kurutaho, ni uguhinduka umunyu w’isi, wo kubuza abo kubana kwangirika. Maze ukibaza ukomeje uko uzatsinda kwikubiraho, maze

ugahinduka umucyo w’isi. Iyo ni yo mbuto iva ku Mana. “Mwahamagariwe kumbera abahamya ku isi, binyuze kuri mwe,

ubuntu bwanjye buzakwirakwizwa maze bukize abari mu isi. Nanjye mu rundi ruhande nzababera ubahagarariye mu ijuru. Data ntazita ku bwandure no kukudatungana ko mu ngeso zanyu kuko nzabambika gutungana kwanjye. Imigisha yo mu ijuru izajya ibageraho inyuriye kuri njye. Kandi uwo ari we wese umpamirije imbere y’abantu abigaragarishije mu kugira uruhare mu kwitambaho igitambo ngo agoboke imitima iri kuzimira, nanjye nzamuhamiriza imbere ya Data, kandi nzamuha kugira uruhare mu bwiza n’umunezero w’abacunguwe.” (Jesús Christ, p. 348).

Ku bagabo n’abagore bumva ko gukorera abandi ari igihombo

kitagaruzwa, reka mbarangire ko urambitse hasi urushundura rw’Imana, aba anyazwe amahirwe y’iby’Umwuka. Abahawe ubumenyi nimubukoreshe,

n’abahawe imbaraga bazikoreshe, n’abahawe imari bayikoreshe, mugoboke izo ndembe zibegereye. Iruhande rwanyu hari inyiturano itenda kubura. “Ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko Uranga ubugingo bwe ku bwanjye azabubona.” Burya kwikubiraho ni urupfu. Nta rugingo rw’umubiri rushobora kuba ruzima, ruramutse rwanze gukorana n’izindi. Umutima wanze gukokmeza kohereza amaraso abeshaho umutwe no mu biganza, uwo mutila ushobora kuzimiza imbaraga zawo mu Kenya gato. Nk’uko amaraso ari wo aduha kubaho, ni na ko urukundo rwa yeso rukwirakwira mu migabane yose y’umubiri we, ari ryo torero. Turi ingingo za bagenzi bacu, umuntu umutima we wanga guhereza abandi ibyo ufite, uwo mutila uba wiciriyeho itera ryo kurimbuka. Byamarira umuntu iki gutunga ibyo ku isi byose, niyakwa ubugingo bwe? (Jésus Christ, p. 413-414).

N.B. : Mwige kwivura, munabyigishe n’abandi, maze mubere umugisha abari

hafi na kure. Babyeyi, mwikwiyicira mureba, mwige ibishobora gotera

abana banyo ubuzima bwiza. Aho gushaka ibyo kwirata, mushakire abana banyo intungamubiri. Ubu inama y’ab’umuryango irakenewe yerekeye amagara mazima, kugira ngo duhagarike amajyambere

y’indwara mu ngo zacu dukoresheje uko dushoboye. Nitwumvira Imana, na yo izadukorera ibikomeye. Iyo nyungu ntizaba iyanyu gusa, ahubwo

izaba iy’abantu bose. Icyifuzo cyacu ntigihinduka, kiracyari cya kindi. Ni uko indwara zose zishobora kuzandikwa no gusobanurwa, twagira amahirwe imiti yazo ikaboneka. Tubasabye kubisabira, ababikunda

mubyitangire, maze imbaraga zacu zigire akamaro.

IYATANGIYE UMURIMO NI YO IZAWURANGIZA. MBIFURIJE IMYUMVIRE MYIZA!

Page 66: TUMENYE KWIVURA Vol. 3 - ibitabo.indirimbo.net ubu bugingo, nyuma mu bw’ahazaza tukazahabwa ubugingo buhoraho. Naho ibya Satani umusaruro wabyo ni agahinda, amahoro make, ubwigunge,

66

URUTONDE RW’IBITABO BYAKORESHEJWE :

Bibiliya Yera

Guide des plantes médicinales, vol. 1 & 2 Messsages choisis, vol. 1 Conseils sur la Nutrition et les Aliments

Santé dans la marmite L’argile, terre miraculeuse Science et cuisine

Retour en Eden Guide médical de la famille

L’aloès, plante qui guérit Prophètes et Rois Santé par les aliments

Guide de formation personnel Philosophie de la santé

Jésus Christ Savoir manger Messages à la jeunesse

Médecine des plantes aromatiques Larousse médicale Larousse des plantes qui guérissent