7
UMWEPISKOPI WACU YATANZE ISAKRAMENTU RY’UBUSASERIDOTI MURI PARUWASI YA BIRAMBO Tariki 13 Mutarama 2018, nibwo Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA ,Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo yatanze Isakramentu ry’Ubusaseridoti muri Paruwasi ya Birambo ku Mudiyakoni wo mu Muryango w’Abamisiyoneri b’Afurika (Missionnaire d’Afrique),witwa Alfred NKUNDIMANA, uvuka muri Paruwasi ya BIRAMBO Diyosezi Gatolika ya NYUNDO.

UMWEPISKOPI WACU YATANZE ISAKRAMENTU … · NKUNDIMANA ko bamushyigikiye ntibamuce integer mu gitekerezo cye cyo kwiha Imana. Yongeye gushimira Umuryango w’Abamisiyoneri b’Afurika

  • Upload
    dobao

  • View
    219

  • Download
    0

Embed Size (px)

Citation preview

Page 1: UMWEPISKOPI WACU YATANZE ISAKRAMENTU … · NKUNDIMANA ko bamushyigikiye ntibamuce integer mu gitekerezo cye cyo kwiha Imana. Yongeye gushimira Umuryango w’Abamisiyoneri b’Afurika

UMWEPISKOPI WACU YATANZE ISAKRAMENTU

RY’UBUSASERIDOTI MURI PARUWASI YA BIRAMBO

Tariki 13 Mutarama 2018, nibwo Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet

MWUMVANEZA ,Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo yatanze Isakramentu

ry’Ubusaseridoti muri Paruwasi ya Birambo ku Mudiyakoni wo mu Muryango

w’Abamisiyoneri b’Afurika (Missionnaire d’Afrique),witwa Alfred

NKUNDIMANA, uvuka muri Paruwasi ya BIRAMBO Diyosezi Gatolika ya

NYUNDO.

Page 2: UMWEPISKOPI WACU YATANZE ISAKRAMENTU … · NKUNDIMANA ko bamushyigikiye ntibamuce integer mu gitekerezo cye cyo kwiha Imana. Yongeye gushimira Umuryango w’Abamisiyoneri b’Afurika

Nyuma yo guhabwa inyigisho n’Umwepiskopi, yasezeranye kuzubaha no

kuzumvira Umwepiskopi wa Diyosezi azabamo n’Umukuru w’Umuryango

w’Abamisiyoneri b’Afurika. Nuko hakurikiraho ku musabira mu rwunge

rw’amasengesho; arambaraye hasi nk’icyimenyetso cy’ukwicishabugufi.

Page 3: UMWEPISKOPI WACU YATANZE ISAKRAMENTU … · NKUNDIMANA ko bamushyigikiye ntibamuce integer mu gitekerezo cye cyo kwiha Imana. Yongeye gushimira Umuryango w’Abamisiyoneri b’Afurika
Page 4: UMWEPISKOPI WACU YATANZE ISAKRAMENTU … · NKUNDIMANA ko bamushyigikiye ntibamuce integer mu gitekerezo cye cyo kwiha Imana. Yongeye gushimira Umuryango w’Abamisiyoneri b’Afurika
Page 5: UMWEPISKOPI WACU YATANZE ISAKRAMENTU … · NKUNDIMANA ko bamushyigikiye ntibamuce integer mu gitekerezo cye cyo kwiha Imana. Yongeye gushimira Umuryango w’Abamisiyoneri b’Afurika
Page 6: UMWEPISKOPI WACU YATANZE ISAKRAMENTU … · NKUNDIMANA ko bamushyigikiye ntibamuce integer mu gitekerezo cye cyo kwiha Imana. Yongeye gushimira Umuryango w’Abamisiyoneri b’Afurika

Padiri Alfred NKUNDIMANA na Musenyeri wamuhaye Ubusaseridoti.

Mu ijambo rye Padiri NKUNDIMANA Alfred yatangiye ashimira Imana

yamubaye hafi mu rugendo yagize rwose. Yakomeje ashimira ababyeyi be

bamureze bakamutoza ukwemera. Nuko akomeza ashimira Nyiricyubahiro

Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA wamuhaye Isakramentu ry’Ubusaseridoti

amuramburiraho ibiganza. Yakomeje ashimira abasaseridoti bose baje

kumushyigikira n’imbaga y’abakristu ba Paruwasi ya Birambo ndetse

n’abaturutse hirya no hino bose baje kumushyigikira. Yashimiye abarezi be

bamufashije mu mashuri aho yize hose. Yarangije ijambo rye ashimira

Page 7: UMWEPISKOPI WACU YATANZE ISAKRAMENTU … · NKUNDIMANA ko bamushyigikiye ntibamuce integer mu gitekerezo cye cyo kwiha Imana. Yongeye gushimira Umuryango w’Abamisiyoneri b’Afurika

ubutumwa yahawe na Padiri Dennis PAM, uhagarariye umukuru w’umuryango

wabo, bwo kuzajya kogeza Inkuru Nziza mu Gihugu cy’Afurika y’Epfo. Asaba

inkunga y’amasengesho ngo azarangize neza ubutumwa ahawe neza.

Mu Ijambo rye Nyiricyubahiro Musenyeri, yatangiye ashimira Padiri Alfred

NKUNDIMANA, ko yemeye kwiyegurira Imana akitangira abantu atizigama

agamije umukiro w’abantu. Yakomeje ashimira ababyeyi ba Padiri

NKUNDIMANA ko bamushyigikiye ntibamuce integer mu gitekerezo cye cyo

kwiha Imana. Yongeye gushimira Umuryango w’Abamisiyoneri b’Afurika

ubutumwa bakora muri Kiliziya bakomeza mu murongo wabababanjilije mu

kwemera bakatuzanira Inkuru Nziza. Yashimiye Paruwasi ya Birambo uko

bateguye uyu munsi mukuru, n’uko bawitabiriye. Ashimira ubuyobozi bwa Leta

bwitabiriye uwo munsi mukuru n’amagambo meza yose yahavugiwe. Mu

kurangiza Ijambo rye, Nyiricyubahiro Musenyeri yashimiye impano y’Inka

Paruwasi ya Birambo yahaye Padiri Mushya; n’uko ati « Padiri rero uzanywe

amata; ariko uko abababanjilije mu muryango wanyu batuzaniye Ivanjili nawe

ukaba ugiye muri Afrika y’Epfo kogeza yo Inkuru Nziza, akira Iyi Nkuru Nziza

ya Yezu Kristu. Izakubere ingabo igufasha gukomera mu kwemera no

gukomeza abandi mu rukundo rudacogora; izakubere ifunguro ugaburira abandi

mu Gitambo cy’Ukaristiya». Yarangije amwifuriza ubutumwa bwiza no kuzaba

Umusaseridoti wizihiye Nyagasani wamutoye.

Padiri Jean Marie KWIZERA