108
IKINYARWANDA IMYANDIKO MFASHANYIGISHO INDIMI N’UBUVANGANZO Igitabo Cy’umwarimu 5

IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

  • Upload
    others

  • View
    768

  • Download
    31

Embed Size (px)

Citation preview

Page 1: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

IKINYARWANDA

IMYANDIKO MFASHANYIGISHO

INDIMI N’UBUVANGANZO

Igitabo Cy’umwarimu

5

Page 2: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,
Page 3: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

iii

INDIMI N’UBUVANGANZO

ISHAKIRO

ABANDITSE IKI GITABO v

IRIBURIRO vi

IKIGWA: INKURU NDENDE 1

ICYIGWA: IZINA RY’ URUSOBE 4

ICYIGWA: IMIGANI MIGUFI 7

ICYIGWA: IBISINGIZO 10

ICYIGWA:AMAZINA Y’AMATIRANO 14

ICYIGWA: URWENYA 17

ICYIGWA: IBYUNGO 19

ICYIGWA: IBISIGO BY’UBUSE 21

ICYIGWA: ITANDAGURANSHINGA 25

ICYIGWA : INDIRIMBO 28

ICYIGWA :UTUREMAJAMBO TW’INSHINGA 31

ICYIGWA : UMWANDIKO K’UBURENGANZIRA BW’IKIREMWA MUNTU. 33

ICYIGWA: INYANDIKO NYEJWI 38

ICYIGWA: AMAZINA Y’INKA 41

ICYIGWA: UMWANDIKO KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE 45

ICYIGWA: INSHOBERAMAHANGA 48

ICYIGWA: IKINAMICO 51

ICYIGWA : Inyigana n’utumamo 54

ICYIGWA: IBITEKEREZO BY’INGABO 57

Page 4: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

iv

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

ICYIGWA: UMWANDIKO KU GUKEMURA AMAKIMBIRANE. 60

ICYIGWA: IMPAKA 63

ICYIGWA : UMUVUGO 66

ICYIGWA : UMWANDIKO KU MUCO N’AMATEKA Y’URWANDA. 69

ICYIGWA : ITONDAGURA NSHINGA N’INGEREKA. 72

ICYIGWA: IKOMORANSHINGA 74

ICYIGWA: UMWANDIKO KURI SIDA 76

ICYINGWA: AMARANGAMUTIMA 79

ICYIGWA: UMWANDIKO KUBIDUKIKIJE 82

ICYIGWA: IYIGANTERURO 86

ICYIGWA: UMWANDIKO KU MUCO W’AMAHORO 89

ICYIGWA: IHIMBAMWANDIKO 91

ICYIGWA: IBYIVUGO BY’IMYATO 93

ICYIGWA: INYANDIKO MVUGO 97

ICYIGWA: RAPORO 100

BIMWE MUBITABO N’INYANDIKO BYIFASHISHIJWE 102

Page 5: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

v

INDIMI N’UBUVANGANZO

ABANDITSE IKI GITABO

MUGENGANA Michel : Ishuri rikuru nderabarezi ry’i Kigali ishamiry’ indimin’ubugeni.

HINGABUGABO Gaspard : Ishuri rikuru nderabarezi ry’i Kigali ishami ry’indimi n’ubugeni

MAHORONoel : Ishuri rikuru nderabarezi ry i Kigali ishami ry’indimi n’ubugeni.

Page 6: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

vi

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

IRIBURIRO

Iki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, kikaba ari imfashanyigisho ishingiye ku nteganyanyigisho yateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe integanyanyigisho yemewe na minisiteri y’uburezi muri Gashyantare 2010.

Iyi nteganyanyigisho ifite intego zo gukundisha abanyeshuri ururimi n’umuco nyarwanda, kubatoza umuco wo gusoma, kwandika no kuvumbura mu Kinyarwanda, kubamenyereza guhimba no kubaha ubumenyingiro bizabafasha mu buzima busanzwe kandi bikabatoza kuvuga neza ibitekerezo bijyanye n’igihe bagezemo.

Mugutegura iki gitabo kigamije guteza imbere ururimi n’umuco nyarwanda, insanganyamatsiko zibanzweho ni ukwirind SIDA, kwita ku bidukikije, gusobanukirwa n’uburinganire, guharanira uburenganzira bwa muntu muri rusange n’uby’umwana by’umwihariko, gukunda igihugu no kwimakaza umuco w’amahoro.

Iki gitabo cy’umwarimu gikubiyemo imbonezamasomo umwarimo azifashisha ategura cyangwa yigisha ingingo zigize ibyigwa . icyiza cy’iki gitabo ni uko gikubiyemo uburyo bwose mwarimu azakoresha bujyanye n’imyigishirize, kandi kikazafasha n’ababyeyi gukurikirana abana babo imuhira.

Inyandiko n’amashusho biri muri iki gitabo bishingiye ku buzima busanzwe umunyeshuri ahura nabwo, bikamufasha kumenya u Rwanda n’akarere rurimo, bikanamufungurira amarembo y’utundi turere.

Ikibonezamvugo n’inyunguramagambo bishingiye ku myandiko, ibyo bigatuma umunyeshuri yiga mu buryo bworoshye, kuko ibyo yiga Atari ibintu bihantantuwe mu kirere. Ibi byose bigamije gutoza umunyeshuri gusoma, kwandika, guhanga no gukurikiranya ibitekerezo ku buryo buboneye.

Iki gitabo kigizwe n’ibihembwe bitatu. Buri gihembwe kigabanyijemo ibyumweru umunani. Buri cyumweru gifite icyigwa cyangwa ibyigwa bigiye bigira intego rusange. Ibyo byigwa bigabanyijemo ibice binyuranye, buri gice kikagira intego zihariye n’imbonezamasomo.

Mu mikoreshereze y’iki gitabo, ahantu hose hari intego, zaba rusange cyangwa se zihariye, zigenewe umunyeshuri kuko ari we shingiro ry’ibikorwa byose byo mu ishuri.

Page 7: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

1

INDIMI N’UBUVANGANZO

IKIGWA: INKURU NDENDE

Intego rusange: - Gusobanura inkuru ndende

Imbonezamasomo

Igice cya 1: Kumva inkuru ndende

Intego zihariye: - Gusobanura ibiranga inkuru ndende ku miterere n’ibivugwamo

- gutandukanya inkuru ndende n’ andi moko y’ inyandiko

Imfashanyigisho: Igitabo cy’ umunyeshuri, icy’ umwarimu n’ amashusho

1. Ivumburamatsiko

Mwarimu abwira abanyeshuri kwitegereza amashusho ari mu gitabo no kuvuga icyo bayabonaho ndetse anababazaho ibibazo.

1. Gusoma

2.1. Gusoma bucece

Mwarimu abwira abanyeshuri gusoma bucece, akababaza ibibazo byo gusuzuma ko basomye.

Urugero rw’ ibibazo

1. Ni bande bavugwa muri uyu mwandiko?

- Byabagara, Ntamwete, Ndabikunze.

2. Ntamwete avugwaho iki?

- kugambanira mwene nyina ngo bamwice.

2.2. Gusoma baranguruye

Mwarimu asomesha umwandiko wose baranguruye, igika ku gika.

3. Gusobanura umwandiko

Mwarimu asobanurira abanyeshuri ko uyu mwandiko ari inkuru ndende.

Page 8: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

2

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

3.1. Amagambo mashya

Mwarimu afasha abanyeshuri gusobanura amagambo mashya.

Urugero:

Inka y’ingumba: Ni inka yima ntibyare

Gukenyera bya gasurantambara: Gukenyera kuburyo budasanzwe

Kubangira amaguru ingata: Ni ukwiruka cyane

3.2. Ibibazo ku mwandiko

Mwarimu abaza abanyeshuri ibibazo rusange ku nkuru ndende.

4. Imyitozo

Mwarimu abwira abanyeshuri gukora imyitozo iri mu gitabo.

1. Ni iki waba uzi kuri Semuhanuka?

2. Vuga ibintu bitatu bigaragazako uyu mwandiko ari inkuru?

3. Vuga amazina y’inkuru atatu waba uzi?

4. Tanga amoko nibura atatu y’inkuru waba uzi mukinyarwanda?

IGICE CYA 2. Imiterere y’ inkuru ndende

Intego yihariye: - kuvuga ibiranga inkuru ndende

Imfashanyigisho: Igitabo cy’ umwarimu nicy’ umunyeshuri.

1. Isubiramo

Mwarimu abwira abanyeshuri gusoma inkuru yose kandi bubahiriza utwatuzo n’ iyitsa.

Imiterere y’ inkuru ndende

Mwarimu afasha abanyeshuri gutahura imiterere y’ inkuru ndende.

- inkuru ndende iba ari ndende mu mwibariro wayo.

Urugero: utazi ubwenge ashima ubwe.

Page 9: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

3

INDIMI N’UBUVANGANZO

1. Umwitozo

Mwarimu atanga ibibazo ngo arebe ko bamenye imiterere y’ inkuru ndende.

IGICE CYA3. Kuvuga inkuru ndende muri make

Intego zihariye:- Gushaka ingingo z’ ingenzi zigize inkuru ndende

Imfashanyigisho: Igitabo cy’ umwarimu nicy’ umunyeshuri

1. Isubiramo

Mwarimu asomesha abanyeshuri inkuru ndende.

2. Gushaka ingingo z’ ingenzi ziri mu nkuru ndende

Mwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda akabaha ibibazo bibafasha gutahura ingingo z’ ingenzi zigize inkuru ndende

Urugero:

1. Abana ba BYAYAGARA bamaze gukura yabigenje ate?

- Yabahaye iminani.

2. NTAMWETE yaje kwigira iyihe nama

- Yo kwica mwene nyina agatunga ibye

3. NDABIKUNZE yahikuye ate

- Yashutse umushumba arahamukura

3. kuvuga ingingo z’ ingenzi

Mwarimu abwira abahagarariye amatsinda kujya imbere bagasomera abandi ibyo bagezeho, bakabyandaka ku kibaho

3. Umwitozo

Mwarimu abwira abanyeshuri kuvuga muri make ibikubiye mu nkuru ndende bifashishije ingingo z’ ingenzi ntaho bazisomye.

Page 10: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

4

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

ICYIGWA: IZINA RY’ URUSOBE

Intego rusange: - Kuvuga ubwoko bw’ amazina y’ urusobe

Imbonezamasomo

IGICE CYA1: Gusoma umwandiko

Intego yihariye: - Gusoma neza umwandiko “amasano mu muryango nyarwanda”

- gutahura amazina y’ urusobe mu mwandiko

Imfashanyigisho: Igitabo cy’ umwarimu nicy’ umunyeshuri

1. Ivumburamatsiko

Mwarimu abaza ibibazo rusange ku masano nyarwanda

Urugero

1. Umubyeyi w’ umugabo ubyara se bamwita nde?

2. Sekuru

3. Mushiki wa se bamwita nde?

4. Nyirasenge

5. Musaza wa nyina bamwita nde?

6. Nyirarume

7. Gusoma

2.1. Gusoma bucece

Mwarimu abwira abanyeshuri gusoma bucece umwandiko wose.

2.2. Gusoma baranguruye

Mwarimu asoma umwandiko wose cyangwa agasomesha abanyeshuri barangurura ijwi kandi bubahiriza amategeko y’ utwatuuzo n’ iyitsa.

Page 11: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

5

INDIMI N’UBUVANGANZO

1. Umwitozo wo gusoma

Mwarimu asomesha abanyeshuri umwe umwe umwandiko wose baranguruye.

IGICE CYA 2: Inshoza y’ amazina

Intego yihariye: gusobanura izina ry’urusobe

Imfashanyigisho: Igitabo cy’ umwarimu nicy’ umunyeshuri

1. Isubiramo

Mwarimu abaza ibibazo ku mwandiko biganisha ku insanganyamatsiko.

1. Gusesengura

2.1. Inshoza y’ izina ry’ urusobe

Mwarimu afasha abanyeshuri kugaragaza amazina y’ urusobe ari mu mwandiko

- ibibazo biganisha ku gusobanura amazina y’ urusobe haba ayo abanyeshuri batanze nayo mwarimu yanditse ku kibaho

2.2. Amatsinda y’ amazina y’ urusobe

Mwarimu afasha abanyeshuri gutahura amatsinda y’ amazina y’ urusobe

Harimo: - amazina y’ amasano;

- amazina y’ inyunge ;

- amazina yisubiramo…

IGICE CYA3: Kuvuga amazina y’ urusobe muri make

Intego yihariye: kuvuga iby’ amazina y’ urusobe yihariye

Imfashanyigisho: Igitabo cy’ umwarimu nicy’ umunyeshuri

1. Isubiramo

Kongera gusoma umwandiko wose baranguruye bagakuramo amazina y’ urusobe bakaya shyira mu matsinda.

Page 12: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

6

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

1. Kugaragaza itandukaniro

Amazina yatanzwe mwarimu afatanije n’ abanyeshuri berekana aho atandukaniye

1. Imyitozo

1. Garagaza amazina ari mu mwandiko?

2. Vuga ubwoko bw’amazina agaragara mu mwandiko?

3. Sesengura imiterere y’amazina ari mu mwandiko.

Page 13: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

7

INDIMI N’UBUVANGANZO

ICYIGWA: IMIGANI MIGUFI

Intego rusange: - Kumenya gukoresha imigani migufi mu kiganiro

- Gutahura imigani migufi mu mwandiko

Imbonezamasomo

IGICE CYA 1: Gusoma umwandiko

Intego yihariye: Gusesengura imigani migufi iri mu mwandiko

“UMUSAZA N’ABANA BE”

Imfashanyigisho: Igitabo cy’ umwarimu nicy’ umunyeshuri

1. Isubiramo

Mwarimu abaza ibibazo ku mwandiko byibutsa umwandiko bagiye gusoma

Urugero:

Umusaza n’abana be barimo gukora iki?

Baraganira

Ni iyihe sano abantu bavugwa mu mwandiko bafitanye?

Abana na se

1. Gusoma

1.1. Gusoma bucece

Mwarimu abwira abanyeshuri gusoma umwandiko bucece.

1.2. Gusoma baranguruye

Mwarimu asoma umwandiko wose by’intangarugero, agasomesha abanyeshuri umwe umwe, igika ku gika bubahiriza utwatuzo n’iyitsa.

Page 14: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

8

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

2. Umwitozo wo gusoma

Mwarimu asoma umwandiko wose by’intangarugero, agasomesha abanyeshuri umwe umwe, igika ku gika bubahiriza utwatuzo n’iyitsa.

IGICE CYA 2: Inshoza y’imigani migufi

Intego yihariye: - Gusobanura imigani migufi

- Gukoresha imigani migufi mu mvugo no munyandiko

Imfashanyigisho: Igitabo cy’ umwarimu nicy’ umunyeshuri

1. Isubiramo

Mwarimu abaza ibibazo ku mwandiko “umusaza n’abana be baganira”

Biganisha migufi iri mu mwandiko

Urugero

Ni gute umusaza agaragaza komkuganira n’abakuru ari ingenzi?

Utaganiriye na se ntamenya icyo sekuru yasize avuze

Ni gute umusaza agaragaza ko abantu babana bashobora kugirana ibibazo?

Ntazotana zidakomanya amahembe

1. Gusesengura

1.1. Inshoza y’imigani migufi

Mwarimu asomesha umwandiko agafasha abanyeshuri kugaragaza imigani migufi irimo

Urugero:

- Utaganiriye na se ntamenya icyo sekuru yasize avuze

- Nyir’amaso yerekwa bike

Mwarimu abaza ibibazo bifasha gutahura imigani migufi hanyuma akabyandika ku kibaho.

Urugero

Page 15: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

9

INDIMI N’UBUVANGANZO

Uzuza iyi migani

1. Utaganiriye na se…………………………………………

Ntamenya icyo sekuru yasize avuze

2. nyir’amaso………………………………………………….

Yerekwa bike

3. umugani mugufi ni……………………………………..

Indi migani migufi

- inshuti igusiga indi

- Urya inshuti n’inshuro bigashira udahaze

- uriye umusaza aruka imvi

- uwo Imana ihaye ahambira abambuzi bamureba

- uwazindutse akurusha akantu

Imyitozo

1. Garagaza imigani migufi iri mu mwandiko.

2. Vuga indi migani itanu usanzwe uzi.

3. Sobanura mumagambo yawe inshoza y’umugani mugufi

4. Umugani mugufi utandukaniyehe n’umugani muremure?

Page 16: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

10

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

ICYIGWA: IBISINGIZO

Intego rusange: - gusoma no gusobanura ibisingizo

- guhimba igisingizo kigufi

Imbonezamasomo

IGICE CYA 1: Kumva ibisingizo

Intego zihariye: - gutahura uturango tw’ibisingizo

- gusesengura ibisingiso

Imfashanyigisho: Igitabo cy’ umwarimu nicy’ umunyeshuri

1. Ivumburamatsiko

Mwarimu abwira abanyeshuri kwitegereza umwandiko akababazaho ibibazo.

Urugero

- ni nde uvugwa muri uyu mwandiko?

Ni MUSANINYANGE

- aravugwaho iki?

Baramutaka ubwiza

1. Gusoma

2.1. Gusoma bucece

Mwarimi abwira abanyeshuri gusoma bucece akababaza ibibazo byo gusuzuma ko basomye

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo

1. Muri uyu mwandiko Musaninyange agereranywa ni iki?

N’agati kagitoha

2. Agikoza intambwe imwe mu muryango byagenze gute

Page 17: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

11

INDIMI N’UBUVANGANZO

Umutima utangira kuvumera nkuvugutira umurya w’inanga

2.2. Gusoma baranguruye

Mwarimu asoma umwandiko wose by’intangarugero, agasomesha abanyeshuri umwe umwe, igika ku gika bubahiriza utwatuzo n’iyitsa.

Mwarimu asaba abanyeshuri gutahura uturango tw’igisingizo no kugisesengura

Ibisobanuro by’amagambo

1. Urusogo rw’umuteto: ubundi ni ubwoko bw’imboga ziribwa. Hano ni umushishe uteye imbabazi.

2. Amanywa rwahangu: ni amanywa y’ihangu, igihe izuba rikambye, rimwe ricyura inyana.

3. Uruhayi rw’izuba: ni amagorane, imvune, icyocyere, by’izuba.

4. Imirase ihungira kagahonga: izuba rifatirana kagatangira kuraba (gucika intege ubwo ari umuntu).

5. Guca umutaga: kurangiza umunsi

6. Umunsi ukondakonda: umunsi ugenda ushira, urangira buhorobuhoro.

7. Ijuru ry’umujijima: ni ijuru ry’umutuku rijya kwera, umwe w’izuba rirenga.

8. Gusurusumba: kujya gufata cg kwegera ikintu ushidikanya, wishisha.

9. Aho ntereye: aho nicaye nabuze intege.

10. Imirase y’imirenganazuba: imirase y’izuba isa naho iryo zuba iriminukanye, iritwaye.

11. Uruhamo: ni nk’urukinga rw’agahanga, kimwe n’uruhamo rw’inzu.

12. Iminwe: ibiganza byombi (byo kumukorakora)

13. Ndera igituza: mfata neza mugituza, nkitegereza neza.

14. Ikirega: amajorwa

15. Uruhuri: abantu benshi

Page 18: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

12

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

16. Umugwi mwiza: ubugwaneza

17. Inshara yanjye: inka yanjye iteruye neza, iteze neza ikigereranyo.

18. Uruhanga rw’uruhehemure: uruhanga rukeye, rubengerana.

19. Umusatsi uyumbuje nk’umusereko: umusatsi ari igikara nk’uwo baseretse (nk’uwo basiga ibara ry’igikara tsiritsiri ku mitako cg ku bigembe by’amacumu)

20. Uhunda ibitugu: utwikira ibitugu (ni umusatsi)

21. Kuvuna sambwe: guca umugara (ni nk’intore)

22. Ugacira imbere ugatuza: ugaheza mu mutima ukicecekera

23. Inyeri zicika inyinya: uducandwe turamucika tunyura mu menyo y’inyinya. Amenyo y’inyinya ni akaranga bwiza mu banyarwanda.

24. Kubyina umutaho: gushaka gutaha

Igice cya 2: gusoma igisingizo

Intego zihariye: - gusobanura inshoza y’igisingizo bagendeye kumwandiko

- Guhanga igisingizo

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshu

1. Isubiramo

Mwarimu abaza ibibazo byibutsa abanyeshuri umwandiko bagiye gusoma

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo

Umwanditsi w’igisingizo “nugururiye inyange” aratubwira iki?

Aratubwira ubwiza bwa MUSANINYANGE uhereye kumusatsi kugeza kumano

Nibiki byerekana ko uyumwandiko arigisingizo?

Bigaragazwa nuko umwanditsi mu mangambo atangira ataka MUSANINYANGE akarinda asoza akimutaka.

Page 19: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

13

INDIMI N’UBUVANGANZO

2. GUSOMA

2.1. Gusoma bucece

Mwarimu abwira abanyeshuri gusoma bucece igisingizo, bitegereza imyubakire nuturango twacyo

2.2. Gusoma baranguruye

Mwarimu asoma igisingizo cyose, agasaba abanyeshuri gusoma nabo igisingizo umwe umwe bubahiriza iyitsa nutwatuzo

Umwitozo

Mwarimu asaba abanyeshuri gusobanura inshoza y’igisingizo bagendeye kumwandiko

Mwarimu asaba abanyeshuri guhimba igisingizo bahereye ku nsanganyamatsiko yatanswe

IGICE CYA 3 : Imiterere y’igisingizo

Intego zihariye: - Kubwira abandi ibyoyafashe adaterwa kandi agaragaza insesekaza (ijwi, indoro, amarenge, …)

- Kuvugira imbere y’abandi igisingizo yahimbye adafite isoni nubwoba

Imfashanyigisho: Igitabo cy’ umwarimu nicy’ umunyeshuri

Imyitozo

Mwarimu asaba abanyeshuri kuvugira imbere yabandi igisingizo bahibye

Mwarimu asaba abanyeshuri kugaragaza uturango twigisingizo mu bisingizo bahibye.

Mwarimo asaba abanyeshuri kuvuga ibyo bafashe mumutwe bahagaze imbere y’abandi.

Page 20: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

14

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

ICYIGWA:AMAZINA Y’AMATIRANO

Intego rusange: - Gutahura amazina y’amatirano munyandiko

- Gusobanura amategeko y’itira

IMBONEZA MASOMO

IGICE CYA1: Gusoma no gutahura amazina y’ amatirano ari mu umwandiko.

Intego yihariye: Gutandukanya amazina gakondo nay’ amatitrano

Imfashanyigisho: Igitabo cy’ umwarimu nicy’ umunyeshuri

1. Ivumbura matsiko

Mwarimu abaza ibibazo biganisha kucyo bagiye kwiga

Urugero

Amagambo ari mu mwandiko aciyeho akarongo murayavugaho iki?

Ni amazina

2. Gusoma

2.1. Gusoma bucece

Mwarimu agwira abanyeshuri gusoma bucece akababaza ibibazo byo gusuzuma niba basomye

Urugero rw’ ibibazo n’ ibisubizo

- muri uyu mwandiko haravugwamo iki?

Havugwamo ingengabihe y’ ibikorwa bya MUNYESHURI

- MUNYESHURI iyo avuye ku ishuri ageze mu rugo akora iki?

Afasha ababyeyi gutunda iboberi zo kubaka urugo

Page 21: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

15

INDIMI N’UBUVANGANZO

2.2. Gusoma baranguruye

Mwarimu asoma umwandiko aranguruye, agasaba abanyeshuri gusoma umwe umwe, bita ku magambo aciyeho akar0ngo

UMWITOZO

Vuga ubwoko bw’ amazina aciyeho akarongo?

Ni amazina y’ amatirano

Atandukaniye he n’ amazina gakondo?

Ni uko Atari ay’ ibintu gakondo ahubwo ni ay’ ibintu byinjiye mu Kinyarwanda ari mvamahanga.

IGICE CYA2: Gusesengura amazina y’ amatirano

Intego yihariye: - Gusesengura amazina y’ amatirano no gusobanura amategeko agenga itira ry’ Amazina.

Imfashanyigisho: Igitabo cy’ umwarimu nicy’ umunyeshuri

1. ISUBIRAMO

Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga amazina y’ amatirano bazi bahereye kuyo mu mwandiko.

2. GUSOMA

2.1. Gusoma bucece

Mwarimu asaba abanyeshuri gusoma bucecebitegereza imiterere y’ amazina y’ amatirano ari mu mwandiko

2.2. Gusoma baranguruye

Mwarimu asoma umwandiko agasaba abanyeshuri kumuhagarika igihe asomye izina ry’ irititano bakaryandika ku kibaho, bakarisesengura.

Page 22: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

16

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

Urugero: - ikabutura

- ishati

- igikombe

- ishuri

NB: Amategeko agrnga itira ry’amazina ni aya:

- Iyo ikintu gishyashya kinjiye mu Rwanda haba ubwo kidahinduye inyito cyari gisanganywe ikaba ariyo ikoreshwa no mu Kinyarwanda. Iryo ni ryo bita itira.

Urugero: Ishati biva ku cyongereza : shirt

Ibasi biva ku gifaransa: Basin

Ishiri biva ku giswahili: shule

- Bitandukanye niyo ijambo ryinjiye (igikoresho) mu Rwanda giturutse mu bindi bihugu kigacurirwa ijambo (izina) rigisobanura (inyito)

Urugero: computer bayita mudasobwa

Imyitozo

1. Vuga ubwoko bw’amagamo ari mumwandiko aciyeho akarongo?

2. Sesengura amagambo aciyeho akarongo ari mu mwandiko.

Page 23: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

17

INDIMI N’UBUVANGANZO

ICYIGWA: URWENYA

Intego rusange: - Guhimba utwandiko dusekeje

- Kumenya kuvuga asetsa

Imbonezamasomo

IGICE CYA 1: - Gusoma inzenya

Intego yihariye : -Kumenya gusetsa mu nkuru

Imfashanyigisho : -Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuli

1. Gusoma

1.1. Gusoma bucece

Umwalimu asaba abanyeshuli gusoma inyandiko iri mugitabo cy’umunyeshuli (Inzenya) bakavuga ibyo bumvisemo.

1.2 Gusoma baranguruye

Umwalimu asomesha abanyeshuli umwe kuri umwe baranguruye ijwi kandi bubahiriza amategeko y’imyandikire n’imisomere.

2. Imyitozo

- Umwalimu abaza abanyeshuli ibiranga inkuru.

- Gusaba abanyeshuli gusetsa bagenzi babo.

IGICE CYA 2 : Inshoza y’urwenya

Intego yihariye : -Gutahura amagambo asetsa.

Imfashanyigisho : -Igitabo cy’umwalimu nicy’umunyeshuli.

Page 24: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

18

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

1. Isubiramo

Umwalimu abaza ibibazo ku mwandiko ziganisha ku nsanganyamatsiko.

Urugero : (- Ibibazo byo mugitabo cy’umunyeshuli.)

1. Gusesengura

1.1 Inshoza y’urwenya

Umwalimu afasha abanyeshuli gutahura amagambo asetsa ari munyandiko

Akanasobanura urwenya icyo aricyo.

Page 25: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

19

INDIMI N’UBUVANGANZO

ICYIGWA: IBYUNGO

Intego rusange: Gusobanura ibyungo

IMBONEZAMASOMO

IGICE CYA 1: Gusoma umwandiko

Intego yihariye: Gutahura ibyungo mu mwandiko

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri

1. Gusoma

1.1. Gusoma bucece

Mwarimu abwira abnyeshuri gusoma bucece.

1.2. Gusoma baranguruye

Mwarimu asomesha umwandiko wose baranguruye abibafashijemo kandi btaye ku mategeko y’utwatuzo n’iyitsa.

2. Umwitozo wo gusoma

Mwarimu asomesha umwandiko abanyeshuri umwe umwe baranguruye.

IGICE CYA 2: Inshoza y’ibyungo

Intego yiharuye: Gutahura imiterere y’ibyungo

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri

1. Isubiramo

Mwrimu abaza ibibazo ku mwandiko biganisha ku nsanganyamatsiko.

2. Gusesengura

2.1. Inshoza y’ibyungo

Mwarimu afasha kugaragaza ibyungo biri mu mwandiko no kubyumvikanisha.

Page 26: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

20

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

2.2. Amoko y’ibyungo

Mwarimu afasha abanyeshuri gutahura amoko y’ibyungo

IGICE CYA 3: Kuvuga ibyungo muri make

Intego yihariye: Kuvuga ibyo ibyungo byihariye

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri

1. Isubiramo

Kongera gusoma umwandiko wose baranguruye bashyira ibyungo birimo mu moko biherereyemo.

2. Kwerekana itandukaniro

Ibyungo byatanzwe, mwarimu afatanyije n’abanyeshuri berekana aho bitandukaniye.

3. Imyitozo

1. Andika interuro zirimo ibyungo?

2. Ni iki kirangako ari ibyungo?

3. Tanga umumaro w’ibyungo mu nteruro no mu mwandiko.

4. Ibyungo biri muri uyu mwandiko birimo amoko angahe?

5. Tondeka ibyungo byo muri uyu mwandiko ukurikije amoko biherereyemo.

Page 27: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

21

INDIMI N’UBUVANGANZO

ICYIGWA: IBISIGO BY’UBUSE

Intego rusange: Gusobanura inganzo y’ubuse icyo aricyo

IMBONEZAMASOMO

Igice cya 1: Kumva igisigo cy’ubuse

Integi yihariye: - GUSESENGURA IGISIGO CY’UBUSE

- KUVUGA INSHOZA Y’UBUSE

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri

1. Ivumburamatsiko

Mwarimu abwira abanyeshuri kwitereza umwandiko akababaza ibibazo biganisha ku gisigo.

Urgero: uyu mwandiko utandukaniyehe n’uwo duheruka kwiga?

Bitandukaniye kuburyo wanditsemo no ku nsanganyamatsiko

2. Gusoma

2.1. Gusoma bucece

Mwarimu abwira abanyeshuri gusoma bucece akabaza ibibazo byo gusuzuma ko basomye.

Urugero:

- vuga bamwe mu bantu bavugwa muri iki gisigo.

Haravugwamo: - abahungu bo kumusanganyamvura wa Buhinda

- Bihubi

- marara

- Sebikubu n’abandi

Page 28: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

22

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

2.2. Gusoma baranguruye

Mwarimu asoma umwandiko wose by’intangarugero, agasomesha umwe umwe bubahiriza iytsan’utwatuzo.

Amagambo mashya

Ingero:

(1) Bikanzemo ikimena: Bikanze ko muribo habaye igikuba (cyabaguye impishyi)

(2) Urushundura : ubundi ni injishi zisobekeranye barobesha amafi.Hano bavuga ko bafite uburyo bwo guhahira inda zabo baroba a mafi.

(3) Abasongozi : abantu bari bafite akazi ko kubaga no guteka ari ibwami, ari no mubatware bakomeye.

(4) Indera: ni inzoga z’I Murera.

(5) Indura: abantu barya cyane kandi baryana ubusambo.

(6) Guhozagara:ni ukubyibuha nkinka y’impogazi;birengeje gushisha.

(7) Nywuhagire: mpereko mpazwa nawo(n’uwo musa wonyine)

(8) Binkumbuza ingaga: bituma nkumbura urutoki rwinshi

(9) Ubusetura : amamera y’uburo.Hano birasobanura inzoga y’uburo.

(10) Gukora umuntu muntoke: ni ukumushima ko ari intwari, ari ingira kamaro.

(11) Sinteganya irobe:sinkinisha irobe, ndarihirika, sindipfusha ubusa.

(12) Kwanzura: kurya ntugire icyo usiga. Ubundi kwanzura ni ukurangiza gushya ibyo wari wateganije gushya.

(13) Umuhondo: amata inka ikamwa ikimara kubyara.Ntamuntu mukuru wanywaga bene ayo mata yanyobwaga n’abana.

(14) Ubusuga: ni amata inka ikamwa mugihe irimo iteka. Ni amata aba amaze kuba makeya. Nibwo bavuga ko bagiye kuyikurura aho kuvuga ko bagiye kuyikama.

(15) Ibinyita: ni inyama z’ibizigire cyangwa iz’ibibero.

Page 29: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

23

INDIMI N’UBUVANGANZO

(16) Intavurungwa : ni ingoma (Ubutegetsi) itavurungwa, ikomeye, itajegezwa n’amahanga.

(17) Umunayo: umutsima w’uburo.

(18) Batoye ibiseke: Mbaciye buri muntu igiseke cy’ifu

Inshoza y’ibisigo by’ubuse

Ibisigo by’ubuse biremye inganzo isa n’ibisetso.Ndetse bisa nibirenga ibisetso bigasa n’imisebanyo.Ni inganzo igomba kuba yaravutse mu matorero y’intore.Mu matorero abantu bigaga kuvuga neza, bagacyocyorana, ntihagire urakara. Uwarakaraga mubiganiro bamwitaga “igifura” kitazi kuba mubanzi bahungu.Twabigereranya no mumashuri yubu.Umwana wageze mu ishuri usanga shabutse adapfa kurakazwa n’ubusa;bamuhimba n’izina risa n’irisebanya ntarwane.Abahimbaga bene ibyo babaga bashaka gusetsa abandi bahungu.

Igice cya 2: Gusobanura ubuse no gufata igisigo mu mutwe

Intego zihariye: - Kugaragaza umuco w’ibisigo by’ubuse mu muco nyarwanda

- Kubwira abandi ibyo yafashe mu mutwe adategwa kandi agaragaza isesekaza.

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri

1. Isubiramo

Mwarimu abaza ibibazo ku gisigo byibutsa icyo bagiye kwiga

Urugero:

- Twabonye ko inganzo y’ubuse ari iki?

Ni inganzo isa n’ibisetso, ndetse bias n’ibirenga ibisetso bigasa n’imisebanyo.

2. Kuvuga akamaro k’ibisigo by’ubuse mu muco nyarwanda

Mwarimu abaza abanyeshuri ibibazo biganisha ku kumenya niba abanyeshuri bazi akamaro k’ibisigo by’ubuse mu muco nyarwanda

Page 30: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

24

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

Urugero:

- kuki mu muco nyarwanda habagamo gutera ubse?

Bateranaga ubuse kugirango bakosore ibitagenda neza, baruhuke, banigishe abandi kutarakazwa n’ubusa.

3. Kuvuga ibyo bafashe mu mutwe

Mwarimu asaba abanyeshuri, umwe umwe, kuvuga ibyo bafashe mu mutwe, akabivugira imbere y’abandi adategwa, yubahiriza insesekaza.

4. Imyitozo

1. Shaka muri uyu mwandiko ingingo zisekeje uvuge nimpamvu zisekeje.

2. Shaka muri uyu mwandiko ibigaragaza imyifatire y’umunyenda mbi.

3. Ni ibihe bihemu ubona bivugwa muri uyu mwandiko?

4. Hri icyo ubona kigaragaza ko abagore batinya ko abagabo babo babateza urubwa ?

5. Ubundi umuntu bamukura mubanyarwanda cyangwa mubagabo bitewe n’iki?

6. Garagaza ko mu buse ntawe batinya.

7. Tanga izindi ngero ebyiri z’ibisigo by’ubuse waba uzi.

Page 31: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

25

INDIMI N’UBUVANGANZO

ICYIGWA: ITANDAGURANSHINGA

Intego rusange: Gusobanura inshinga itondaguye

IMBONEZAMASOMO

Igice cya 1: Gusoma umwandiko

Intego yihariye: Gutahura inshinga itondaguye mu mwandiko

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri

1. Gusoma

1.1. Gusoma bucece

Mwarimu abwira abanyeshuri gusoma umwandiko wose uri mu gitabo cy’umunyeshuri bucece.

1.2. Gusoma baranguruye

Mwarimu asomesha umwandiko wose abanyeshuri baranguruye cyangwa mwarimu akabasomera kandi bitaye ku’iyitsa n’utwatuzo.

2. Umwitozo wo gusoma

Mwarimu asomesha umwandiko abanyeshuri, umwe umwe baranguruye.

Igice cya 2: Inshoza y’itondaguranshinga

Intego yiharuye: Gutahura imitere y’inshinga itondaguye.

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri

1. Isubiramo

Mwarimu abaza ibibazo ku mwandiko biganisha ku nsangamatsiko.

Urugero:

- izi nshinga zitandukaniyehe?

Page 32: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

26

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

Yatahanye urukumbuzi.

Yumvaga

Nyirakuru aratetse

2. Gusesengura

2.1. Inshoza y’itondaguranshinga

Mwarimu afasha abanyeshuri kugaragaza inshinga zitondaguye ziri mu mwandiko no kuzisobanura.

Harimo: indagihe, impitagihe n’inzagihe.

2.2. Kugaragaza ibihe by’inshinga itondaguye

Mwarimu afasha abanyeshuri kugaragaza ibihe by’inshinga itondaguye bahereye kuzo bakuye mu mwandiko “ SEMUGISHA AVUYE KU ISHURI.”

Igice cya 3: Kuvuga muri make itondaguranshinga

Intego yihariye: Kuvuga ibyo inshinga itondaguye yihariye

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri

1. Isubiramo

Kongera gusoma umwandiko wose baranguruye bashyira inshinga zitondaguye mu bihe zihereryemo.

� � �� � � ����������������� � � �� � �� � �� � � � � �� �� � � �

1. � �� � �

� � � � � � � � � � � �� � �

� � � � � � � � �� � � � �

2. � � � �� � � � � � �� � � �� � �� � �� � � � �� �� � � �

1. � �� � � � � � � � �� �

� � ���� � ���� ��� � 2. � �

� � �� � � � � � � � � � �

�� � � �

� � � � �� � � � � � � � � � �

� � �������������������������� � � � �� � � � �� � �� � � � � �� �� � � �

1. � �� � � � � � � � � � � ��� �

� �

2. Kwerekana itandukaniro

Bashingiye ku nshinga zitondaguye zatanzwe, mwarimu afatanyije n’abanyeshuri berekana aho zitandukaniye ndetse naho inshinga itondaguye itandukaniye n’idatondaguye n’andi magambo.

Page 33: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

27

INDIMI N’UBUVANGANZO

3. Imyitozo

4. Garagaza inshinga zitondaguye ziri mu mwandiko.

5. Ibikorwa bibumbatiwe na buri nshinga byaba ryari?

6. Vuga ibihe by’inshinga bigaragara mu mwandiko.

7. Himba interuro ugaragaze igihe igikorwa kibumbatiwe n’inshinga cyabereye.

8. Inshinga itondaguye itandukaniyehe n’inshinga idatondaguye?

Page 34: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

28

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

ICYIGWA : INDIRIMBO

Intego rusange : Gusobanura indirimbo

IMBONEZAMASOMO

Igice cya 1 : Kumva umwandiko

Intego yihariye : Gutahura uturango tw’indirimbo

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri

1. Gusoma indirimbo

1.1. Gusoma bucece

Mwarimu abwira abanyeshuri gusoma bucece indirimbo iri mu gitabo cy’umunyeshuri ndetse banashaka icyo baza kuyivugaho.

Ababazaho utubazo tugaragaza ko basomye

1.2. Gusoma baranguruye(baririmba)

Mwaririmbisha abanyeshuri bose igika ku gika baranguruye.

-, amagambo mashya

Mwarimu afasha abanyeshuri gusobanura amagambo mashya

-, Ibibazo n’ibisubizo ku ndirimbo

Mwarimu abaza ibibazo rusange abanyeshuri ku ndirimbo

2. Gusobanura indirimbo

Mwarimu asobanurira abanyeshuri ko uyu mwandiko ari ibdirimbo

Igice cya 2 : Imiterere y’indirimbo

Intego yihariye : Kuvuga ibiranga indirimbo

Page 35: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

29

INDIMI N’UBUVANGANZO

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri

1. Isubiramo

Mwarimu abwira abanyeshuri kuririmba indirimbo yose bubahiriza ibika n’amajwi yabyo.

2. Imiterere y’indirimbo

Mwarimu afasha abanyeshuri gutahura imiterere y’indirimbo .

Iba igendeye ku bika kandi ntisomwa gusa iranaririmbwa.

Urugero : Mutima ukeye(mu gitabo cy’umunyeshuri paji 26)

3. Umwitozo

Mwarimu atanga ibibazo ngo arebe ko bamenye imiterere y’indirimbo.

Igice cya 3 : Kuvuga indirimbo muri make

Intego yihariye : - Gushaka ingingo z’ingenzi mu ndirimbo

- Kuririmba indirimbo yafashe mu mutwe

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri

1. Isubiramo

Mwarimu asomesha abanyeshuri indirimbo « RWANDA NZIZA»

2. Gushaka ingingo z’ingenzi ziri mu ndirimbo

Mwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda, akabasaba guhimba indirimbo zabo bwite bagendeye ku ngingo nkuru yabahaye.

3. Kuvuga indirimbo bahimbye

Mwarimu asaba abahagarariye amatsinda kujya imbere bakaririmba bahimbye.

4. Imyitzo

1. Iyi ndirimbo iraririmbirwa nde?

2. Ni izihe nama umuririrmbyi agira uwo aririmbira?

Page 36: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

30

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

3. Mu gitero cya karindwi hari aho umuririmbyi agira ati “Ntabwo washeshe ibanga rikwiye umwri w’irwanda.” Iryo banga ni irihe?

4. Garagaza umubare w’utubangutso (ari two tubeshuro) mu mikarago y’igitero cya gatandatu

5. Irekana amajwi abiri yiganje mu mikarago itatu ibanza

6. Andika interuro iteye nk’impakanizi mu mwandiko, unayisobanure.

Page 37: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

31

INDIMI N’UBUVANGANZO

ICYIGWA :UTUREMAJAMBO TW’INSHINGA

Intego rusange : Gusobanura uturemajambo tw’inshinga

IMBONEZAMASOMO

Igice cya 1 : Gusoma umwandiko

Intego yihariyE : Gutahura inshinga mu mwandiko

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri

1. Gusoma

1.1. Gusoma bucece

Mwarimu abwira abanyeshuri gusoma umwandiko wose uri mu gitabo cy’umunyeshuri bucece kandi bagerageza kuwumva.

- mwarimu abaza ibibazo abanyeshuri bigaragaza ko bumvise umwandiko.

1.2. Gusoma baranguruye

Mwarimu asoma by’intangarugero umwandiko wose, nyuma agasomesha abanyeshuri.

Amagambo mashya

Mwarimu afasha abanyeshuri gusobanura amagambo mashya yabonetse mu mwandiko.

Ibibazo k’uturemajambo

Mwarimu abaza ibibazo rusange ku nshinga zavuye mu mwandiko ngo arebe ko babyumva.

Igice cya 2:Imiterere y’uturemajambo tw’inshinga

Integi yihariye: Kwerekana no kurondora uturemajambo tw’inshinga

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri

Page 38: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

32

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

1. Isibiramo

Mwarimu abwira abanyeshuri kongera gusoma umwandiko wose kdi bubahiriza utwatuzo n’iyitsa.

2. Amoko y’uturemajambo tw’inshinga

Mwarimu afasha abanyeshuri gutahura amoko y’uturemajambo tw’inshinga bashingiye bashingiye ku nshinga zavuye mu mwandiko.

Harimo: utuno, indanganshinga, indangagihe, indangacyuzuzo, umuzi, ingereka, umusozo

3. Umwitozo

Mwarimu atanga ibibazo birimo aya moko yose ngo arebe ko babyumvise .

- inshinga ngo bazishakire uturemajambo

Urugero: ndasoma, baragiye, yarakoraga, kwiyogeza, mwarabibambwiriye.

Igice cya 3: Kuvuga uturemajambo tw’inshinga muri make

Intego yihariye: Gushaka uturango tw’ingenzi tugize uturemajambo tw’inshinga

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri

1. Isubiramo

Mwarimu yongera gusoma umwandiko wose, bakagaragaza inshinga zirimo abanyeshuri nabo bagatanga izindi bagendeye kuzavuye mu mwandiko

2. Kwerkana uturango tw’ihariye

Mwarimu ashyira mu matsinda abanyeshuri akabasaba kwerekana uturango twihariye dutandukanya aya moko y’uturemajambo tw’inshinga.

3. Imyitozo

1. Vuga ubwoko bw’amagambo aciye akarongo

2. Vuga aho aya magambo atandukaniye n’ayandi

3. Shaka uturemajambo tw’aya magambo aciyeho akarongo

4. Gerageza kugaragaza cyangwa kuvuga uturemajambo tw’aya

Page 39: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

33

INDIMI N’UBUVANGANZO

ICYIGWA : UMWANDIKO K’UBURENGANZIRA BW’IKIREMWA

MUNTU.

Intego rusange: Gusobanukirwa neza uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Imboneza masomo

Igice cya 1: Kumva umwandiko.

Intego yihariye: Kugaragaza ingingo z’ingenzi z’umwandiko yisomeye.

Imfasha nyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’icyumunyeshuri

1. Ivumburamatsiko:

Mwarimu abwira abanyeshuri kwitegereza umutwe w’umwandiko akabaza ibibazo.

Urugero:Ni ibiki musanzwemuzikuburenganzira bwa muntu?

2. Gusoma

2.1. Gusoma bucece

Mwarimu asaba abanyeshuri gusoma umwandiko wose bucece, akabaza ibibazo byogusuzuma ko basomye.

Urugero:Uburenganzira bwa muntu buvahe?

1. Uburenganzira bwa muntu tubuhabwa na kameremuntu tuvukana.

2. Ushingiye kumwandiko kureshya bivuga iki?

Kureshya bivuga ko itegeko riteganiriza abantu amahirwe angana.

2.2. Gusoma baranguruye.

Mwarimu asoma umwandiko wose by’intangarugero, agasaba abanyeshuri gusoma umwe umwe, bagaragaza ingingo z’ingenzi

Page 40: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

34

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

Igice cya 2:Kugaragaza ibishyigikira n’ibiranga uburenganzira bw’ikiremwa muntu

Intego zihariye:

- gutahura ingingo z’uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

- Kugaragaza ibibangamira uburenganzira bw’ikiremwa muntu

Imfashanyigisho: igitabo cy’umwarimu n’icyumunyeshuri

- Isubiramo: Mwarimu asomesha abanyeshuri umwandiko wose.

- Gushaka ingingo z’uburenganzira bww’ikiremwa muntu.

Mwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda akabaha ibibazo bibafasha gutahura ingingo z’uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibibubangamira.

Urugero:

- Kuki uburenganzira bw’ikiremwa muntu bugomba kubahirizwa?

- Ni ibiki bigaragara mu mwandiko bibangamira uburenganzira bw’ikiremwa muntu?

- Ku bwawe wumva ari iki cyakorwa kugirango uburenganzira bw’ikiremwa muntu bwubahirizwe?

3. Kuvuga ibibangamira ndetse n’ingingo z’uburenganzira bwa muntu.

Mwarimu asaba abanyeshuri kwandika ingingo z’uburenganzira bwa muntu n’ibibubangamira bazikuye mubyo bakoreye mu matsinda.

Imyitozo: Kureba mu gitabo cy’umunyeshuri

Mwarimu abwira abanyeshuri gukora imyitozo k’umwandiko akabafasha kuyikosora.

ICYIGWA: IMISOZO Y’INSHINGA

Intego rusange: Ubusobanuro no kugaragaza imisozo y’inshinga

Page 41: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

35

INDIMI N’UBUVANGANZO

IMBONEZAMASOMO

Igice cya 1: gusoma umwandiko

Intego yihariye: gutahura inshinga ziri mu mwandiko

Imfashanyigisho: igitabo cy’umunyeshuri n’icy’umunyeshuri

1. Gusoma

1.1 Gusoma bucece

Mwarimu abwira abanyeshuri gusoma umwandiko wose uri mu gitabo cy’umunyeshuri kandi bagerageza no kuwumva.

Mwarimu abaza ibibazo abanyeshuri bigaragaza ko bumvise umwandiko.

Urugero: Umunsi wishimira ni uwuhe?

Ni umunsi w’amavuko.

Uyu munsi ukwibutsa iki?

Uko wabanye n’abantu n’ibyo wagezeho.

Witwara ute iyo utegereje uwo munsi?

Nkora cyane kugirango nzabone icyo niratira bagenzi bagenzi banjye.

1.2 Gusoma baranguye

Mwarimu asaba abanyeshuri gusoma umwandiko igika ku gika baranguruye cyangwa akabasomera.

a) Amagambo akomeye.

Mwarimu afasha abanyeshuri kumva no gusobanukirwa amagambo mashya ari mu mwandiko.

b) Ibibazo n’ibisubizo k’uturemajambo tw’inshinga.

Mwarimu abaza ibibazo rusange ku misozo y’inshinga zavuye mu mwandiko ngo arebe ko babyumva.

Page 42: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

36

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

Urugero:

Erekana imisozo y’izi nshinga;

- Ndasoma:- n-ra-som-a

- Baragiye:- ba-ra-gi-ye

- Yarashize:a-a-ra-shing-ye

Igice cya 2: Imiterere y’imisozo y’inshinga

Intego yihariye: Kurondora amoko y’imisozo y’inshinga itondaguye

Imfashanyigisho: igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri

1. Isubiramo

Mwarimu abwira abanyeshuri kongera gusoma umwandiko wose kandi bubahiriza amategeko y’imyandikire.

2. Amoko y’imisozo y’inshinga itondaguye.

Mwarimu afasha abanyeshuri kugaragaza imisozo iri mu nshinga zavuye mu mwandiko. (a, ye, aga, e, …)

3. Umwitozo

Mwarimu atanga ibibazo birimo iyi misozo yose ngo arebe ko bayumvise.

Urugero: yarakoraga: - a-a-ra-kor-aga

Baragiye: - ba-ra-gi-ye

Ndasoma: -n-ra-som-a

Igice cya 3: kuvuga imisozo y’inshinga itondaguye muri make.

Integoyihariye:Gushaka uturango tw’imisozo y’inshinga itondaguye.

Page 43: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

37

INDIMI N’UBUVANGANZO

Imfashanyigisho:Igitabo cy’umwarimu n’icyumunyeshuri.

1. Isubiramo

Mwarimu asaba abanyeshuri kongera gusoma baranguruye umwandiko ndetse bakanagaruka kuri za nshinga zitondaguye.

2. Kwerekana uturango twihariye

Mwarimu ashyira mu matsinda abanyeshuri akabasaba kwerekana uturango twihariye twa buri musozo.

3. myitozo

4. Garagaza inshinga zitondaguye mu mwandiko

5. Sesengura inshinga ziciyeho akarongo

6. Erekana imisozo yizi nshinga ziciyeho akarongo

7. Garagaza amategeko y’igenamajwi yakoreshejwe

8. Vuga aho iyi misozo yizi nshinga itandukaniye.

Page 44: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

38

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

ICYIGWA: INYANDIKO NYEJWI

Intego rusange: gusobanura no kugaragaza inyandiko nyejwi

IMBONEZAMASOMO

Igice cya 1

Kumva Umwandiko

Intego zihariye: gutahura amajjwi y’ibihekane mu magambo yo mu mwandiko

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri

1. Gusoma

1.1. Gusoma bucece

Mwarimu asaba abanyeshuri gusoma umwandiko wose uri mu gitabo cy’umunyeshuri bucece.

1.2. Gusoma baranguruye

Mwarimu asaba abanyeshuri gusoma umwandiko igika ku gika baranguruye umwe umwe cyangwa akabasomera.

a. Amagambo mashya

Mwarimu afasha abanyeshuri kumva no gusobanukirwa amagambo ari mu mwandiko.

b. Ibibazo n’ibisubizo ku mihekanire y’amajwi

Urugero: Tanga amagambo ari mu mwandiko arimo ibihekane!

Amashyamba, gushyiramo, umwana, umwari, inyamaswa, usanga, umutwaro, dutyaza, bidufasha, umwishywa, icapwa, amagufwa, …

Igice cya 2: Imiterere y’imihekanire y’amajwi

Intego yihariye: Kwerekana amatsinda y’imihekanire y’amajwi n’uburyo ahekanamo.

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’icyumunyeshuri

Page 45: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

39

INDIMI N’UBUVANGANZO

1. Isubiramo

Mwarimu asomesha nanone abanyeshuri umwandiko wose baranguruye ndetse banakuramo amajwi ahekanye ari bwifashishwe.

Urugero

Igihekane: ny, pw, fw, mb, tw, ng, sh, ny, ts, nt, …

1.2. Inshoza y’imihekanire y’amajwi

Mwarimu yerekana imvano y’imihekanire y’amajwi agafasha n’abanyeshuri kubisobanukirwa

Urugero: ingombajwi y’inkanka”K” ihekana n’ingombajwi zose z’indagi ikazifasha mu mivugirwe.

1.3. Umwitozo

Mwarimu atanga ibibazo birimo imihekanire y’amajwi ngo bagoragoze ko babyumvise

Urugero: Erekana imiguri n’ingano y’ibi bihekane:

-pw/= Umugwi wa 1

-fw/=umugwi wa 1

-ng/=umugwi wa 6

Andika ibihekane mu nyandiiko nyejwi

-pw/=/pk/

-fw/=/fk/

-ng/=/ ? /

Shy/=/ ? < ? /?

Shyw/=/ ? ? kw/

Mb/=/Nb/

Page 46: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

40

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

IGICE CYA 3: kuvuga imihekanire y’amajwi muri make

Intego yihariye: kwerekana utursngo twihariye tw’imihekanire y’amajwi

1. Isubiramo

Mwarimu asaba abanyeshuri kongera gusoma umwandiko wose bakanagaruka ku majwi arimo ahekanye

2. Kwerekana uturango twihariye

Mwarimu ashyira mu matsinda abanyeshuri akabasaba kwerekana uturango twihariye twa buri mugwi.

3. Imyitozo

1. Garagaza amajwi ahekanye mu mwandiko

2. Vuga ubwoko aya majwi aharereyemo

3. Andika mu nyandiko nyejwi amagambo aciyeho akarongo

4. Amajwi y’ibihekane aherereye mu matsinda angahe? Yavuge

Page 47: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

41

INDIMI N’UBUVANGANZO

ICYIGWA: AMAZINA Y’INKA

Intego rusange:Gusobanura imvano, imiterere n’ingingo z’umuco n’amateka mu mazina y’inka.

IMBONEZAMASOMO

IGICE CYA 1: kumva amazina y’inka

Intego yihariye: Gusobanura imvano y’inganzo y’amazina y’inka

Imfashanyigisho: igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri

Ivumburamatsiko: Mwarimu abaza abanyeshuri icyo basanzwe bazi kunka.

2. Gusoma

2.1. Gusoma bucece

Mwarimu asaba abanyeshuri gusoma bucece, akababaza ibibbazo bigamije kureba ko basomye.

Urugero: Iyi nka ivugwa ni iyo muwuhe mutwe w’inka?

Inyangamuteyi.

Inka y’indatwa muri ubwo bushyo ni iyihe?

Ni inka ya rutsinga

Ahantu havugwa muri iri zina ry’inka ubu ni mu kahe Karere

Ni mu Karere ka Rwamagana

2.2. Gusoma baranguruye

Mwarimu asomera abanyeshuri izina ry’inka ryose by’intangarugero, agasomesha abanyeshuri, buri wese yubahiriza iyitsa n’insesekaza.

Page 48: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

42

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

3. Gusobanura izina ry’inka

a. Amagambo mashya

Mwarimu asoma asoma izina ry’inka agasaba abanyeshuri agasaba abanyeshuri kumuhagarika igihe ageze ku ijambo rishya, bakayandika ku kibaho, akabafasha kuyasobanura.

Urugero: Rwanamiza: itera urwamu rwinshi, kwanamiza: gushyira ijwi hejuru

Kuhira amacumu: Gutera amacumu ugahamya; amacumu: amahembe anyway amaraso

Rwamigogo: icura inkumbi

Imigogo: imirambo

b. Ibibazo n’ibisubizo ku izina ry’inka: inka ya rutsinga

1. Abisi bajya kwita inka bagendeye kuki?

Nibo biremeye iyo nganzo badafite icyo bagenderaho.

2. Abisi bitaga inka zimeze zite?

Bitaga inyambo.

3. Amagaju n’ibihogo bisobanuye iki?

Amagaju ni izatowe mu minyago yanyazwe mu mahanga.

Ibihogo ni inyarwanda gakondo.

c. Imvano y’amazina y’inka: Kureba mu gitabo cy’umunyeshuri.

Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga imvano y’amazina y’inka, akanabafasha kubisobanura.

Igice cya 2. Imiterere y’amazina y’inka

Intego yihariye: Gusesengura inganzo y’amazina y’inka.

Imfashanyigisho: igitabo cy’umunyeshuri n’icy’umwarimu

Page 49: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

43

INDIMI N’UBUVANGANZO

1. Isubiramo

Mwarimu abaza ibibazo byibutsa icyigwa bagiye kwiga

Urugero: Duheruka kwiga iki? Amazina y’inka.

Abisi bitaga inka zimeze gute? Inyambo.

2. Gusoma

2.1. Gusoma bucece

Mwarimu abwira abanyeshuri gusoma bucece bitegereza imiterere y’izina ry’inka, akababaza ibibazo.

Urugero: Murabona izina ry’inka riteye rite?

Riteye nk’igisigo

2.2. Gusoma baranguruye

Mwarimu asoma izina ry’inka aranguruye by’intangarugero, agasaba abanyeshuri abanyeshuri gusesengura izina ryose.

Igice cya 3. Ingingo z’umuco n’amateka

Intego zihariye: - Kugaragaza umwanya w’inganzo y’amazina y’inka mu buvanganzo nyarwanda

- Gutahura inshoza y’amazina y’inka

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri.

1. Isubiramo

Mwarimu abaza ibibazo byibutsa icyigwa bagiyye kwiga

Urugero: abisi bagerageje guha inka amacumu ndetse baziremesha ingamba. Byagendaga bite?

- Izibihogo zayateraga iz’amagaju n’abashumba bazo n’iz’ibihogo bikagenda bityo. Nta nka y’ibihogo cyangwa iyo mu magaju yateraga abashumba bayo cyangwa ngo iyatere indi yo mu zayo.

Page 50: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

44

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

2. Gusoma

2.1. Gusoma bucece

Mwarimu asaba abanyeshuri gusoma umwandiko wose(izina ry’inka) bucece, bita k’uturango tw’umuco n’amateka, akababaza ibibazo byo gusuzuma ko basomye.

Urugero: Ni ibiki bigaragaza umuco nyarwanda muri iri zina ry’inka?

Inka: ibigwi by’inka. M’umuco nyarwanda habamo ibyivugo no guhiga ubutwari.

Imisozi yakera: nk’uko umuco udatandukana n’amateka, muri iri zina ry’inka hagaragaramo imisozi yak era ubu yahinduriwe amazina.

Abami: mbere ya repubulika hariho ubwami, igihugu kikayoborwa n’umwami, akaba ari nawe wari nyir’nyambo mukuru.

2.2. Gusoma baranguruye

Mwarimu asomera abanyeshuri umwandiko wose bakajya bamuhagarika ageze ku ngingo igaragaza Umwanya w’amazina y’inka m’ubuvanganzo nyarwanda.

Urugero:- Amazina y’inka afite akamaro mugukungahaza ubuvanganzo n’umuco nyarwanda cyane cyane m’ubukwe bwa Kinyarwanda

- Amazina y’inka niyo yashingiweho ibyivugo n;imivugo ndetse n’ibisigo by’ubuse.

Urugero :indyoheshabirayi.

Amazina y’inka rero affite umwanya w’indashyikirwa m’ubuvanganzo nyarwanda kuko asa nkaho ariyo izindi nganzo zashingiweho kuko ari ayakera kandi ntacyo bagenduyeho ngo bite inka.

3. Inshoza y’amazina y’inka

Mwarimu asaba abanyeshuri gutanga inshoza y’amazina y’inka, bakandika izo batanze zose kukibaho, mwarimu akabafasha gusobanura inshoza z’inganzo z’amazina y’inka.

Amazina y’inka bivuga ibyivugo by’inka. (icyo twitw icyivugo mu Kinyarwanda mu Kirundi cyitwa izina)

Page 51: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

45

INDIMI N’UBUVANGANZO

ICYIGWA: UMWANDIKO KU BURINGANIRE N’UBWUZUZANYE

Intego rusange: Gusobanura umwandiko

IMBONEZAMASOMO

Igice cya 1. Kumva umwandiko

Intego zihariye: Kugraragaza uburyo bwo guharanira uburinganire

Imfashanyigisho: igitabo cya mwarimu n’icy’umunyeshuri

1. Gusoma

1.1. Gusoma bucece

Mwarimu abwira abanyeshuri gusoma bucece umwandiko wose akababaza ibibazo byo gusuzuma ko basomye.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo.

M’umwandiko bagaragaza ko inama yatangiyee ryari?

Yatangiye mu gihe cy’agasusuruko.

Mwanankundi yari afite izihe ntego?

Umugore ntategeke umugabo ahubwo bumvikane.

Uyu mwandiko urangira ute?

Bose bishhimiye mwanankundi ndetse bamuhobera.

1.2. Gusoma uranguruye

Mwarimu asoma umwandiko wose aranguruye ndetse agasomesha n’abanyeshuri umuwe umwe baranguruye.

Page 52: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

46

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

2. Gusobanura umwandiko

a. Amagambo mashya

Koresha aya magambo mu nteruro

Uburenganzira: abana bose bafite uburenganzira bwo kwiga.

Uburinganire: Mu Rwanda uburinganire bwagezweho

Igice cya 2. Gusoma neza umwandiko

Intego yihariye: Gusoma neza umwandiko wose udategwa yubahiriza utwatuzo n’iyitsa

Imfashanyigisho: Igitabo cyy’umwarimu n’icyyo umunyeshuri

1. Isubiramo

Umuwarimu abaza ibibazo byibutsa umwandiko bagiye gusoma

Urugero:

Uburinganire bugaragara he?

Mu ngo, mu mirimo no mubuyobozi.

2. Gusoma

2.1. Gusoma bucece

Mwarimu abwira abanyeshuri gusoma bucece

2.2. Gusoma baranguruye

Mwarimu asomesha abanyeshuri umwandiko wose umwe umwe baranguruye kandi bubahiriza utwatuzo n’iyitsa.

Igice cya 3. Kuvuga umwandiko muri make

Intego zihariye: - Gushaka iingingo z’ingenzi zigize umwandiko

- kuvuga muri make umwandiko utajijinganya.

Imfashanyigisho: igitabo cy’umwarimu n’icyo umunyeshuri

Page 53: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

47

INDIMI N’UBUVANGANZO

1. Isubiramo

Mwarimu asomesha abanyeshuri umwandiko wose

2. Gushaka ingingo z’ingenzi

Mwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda akababaza ibibazo bibafasha kumva ingingo z’ingenzi zigize umwandiko.

Urugero: - Uyu mwandiko urimo ayahe ma

- Akurikiranye ate?

3. Kuvuga ingingo z’ingenzi

Mwarimu mwarimu abwira abahagarariye itsinda gusomera abandi ibyo bagezeho akabyandika ku kibaho.

4. Umwitozo

Mwarimu abwira abanyeshuri kuvuga muri make ibikubiye mu mwandiko, bifashishije ingingo z’ingenzi ntaho basoma.

5. Imyitozo

1. Sobanura amagambo wumva akomeye ukoresheje inkoranyamagambo

2. Mu ijambo ni irihe jambo Mwanankundi yitayeho?

3. Sobanura uburyo bakurikiye ijambo rya Mwanankundi

a) Abagabo

b) Abagore

4. Umukobwa akwiye gukora iki kugirango ave mu bujiji?

5. Ni ikihe kigereranyo Mwanankundi yakoresheje ashaka kumvisha abamwumvaga ko umugore n’umugabo buzuzanya?

6. Vuga ibintu Mwanankundi yifuzaga ko byakosoka byahoze m’umuco nyarwanda bibangamira umwari n’umutegarugori.

7. Ni izihe ngamba Leta y’u Rwanda yafashe ngo irengere uburenganzira bw’abari n’abategarugori?

Page 54: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

48

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

ICYIGWA: INSHOBERAMAHANGA

Intego rusange: Gusobanura inshoberamahanga

IMBONEZAMASOMO

Igice cya 1. Gusoma inshoberamahanga

Intego zihariye: Kumva no kumenya inshoberamahanga

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’icyo umunyeshuri

1. Gusoma

1.1. Gusoma bucece.

Mwarimu abwira abanyeshuri gusoma inshoberamahanga imwe ndetse n’insobanuro yayo.

1.2. Gusoma baranguruye

Mwarimu asaba abanyeshuri gusoma inshoberamahanga zose zir mu gitabo cy’umunyeshuri baranguruye umwe umwe.

a. Amagambo mashya

Mwarimu afasha abanyeshuri kumva no gusobanura inshoberamahanga nshyashya kuri bo (batari bazi)

Urugero: Kurya karungu= Kurakara

Kwizirika umukanda=kubwiyiriza

Kugenda nka za hene: kugenda ubutagaruka

a. Ibibazo n’ibisubizo ku nshoberamahanga

- Inshoberamahanga irangwa n’iki?

Ni uko amagambo yayo aba afite ubusobanuro bwa kabiri.

Page 55: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

49

INDIMI N’UBUVANGANZO

- Kuki yiswe inshoberamahanga?

Ni uko umuntu wese atapfa guhita ayisobanurira.

- Vuga inshoberamahanga 2 waba uzi.

Gukubita igihwereye,

Kurya isataburenge

Igice cya 2: imiterere y’inshoberamahanga

Intego yihariye: Gutandukanyta inshoberamahanga n’umugani mugufi

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri n’icyo umwarimu

1. Ibisobanuro

Mwarimu asomesha inshoberamahanga yyose aranguruye ndetse yerekana aho yakomotse n’aho itandukaniye n’umugani mugufi.

1.2. Inshoza y’’inshoberamahanga

Mwarimu yerekana imvano y’inshoberamahanga agafasha abanyeshuri no kubisobanukirwa.

1.3. Umwitozo

Mwarimu atanga ibibazo (inshoberamahanga bakazisobanura)

Urugero : Kuyabangira ingata: kwirukat

Kuruha uwakavuna: Kuvunika cyane

Kutagira shinge na rugero: Kubura byose

Igice cya 3. Kuvuga muri make inshoberamahanga

Intego yihariye: Kuvuga uturango tw’inshoberamahanga

Imfashanyigisho: igitabo cy’umwarimu n’icyo umunyeshuri

Page 56: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

50

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

1. Isubiramo

Mwarimu asaba abanyeshuri kongera gusoma inshoberamahanga ziri mu gitabo.

2. Kwerekana uturango twihariye tw’inshoberamahanga

Mwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda akabasaba kwerekana uturango twihariye tw’inshoberamahanga

3. Umwitozo

Kubwira abahagarariye abandi kujya imbere bakavuga ibyo bakoze byandikwa ku kibaho.

4. Imyitozo.

1. Hitamo inshoberamahanga enye muri izi zatanzwe uzisobznure.

2. Himba umwandiko muto w’imirongo icumi irimo inshoberamahanga eshatu.

3. Inshoberamahanga zitandukaniyehe n’imigani migufi?

4. Ku giti cyawe inshoberamahanga zikoreshwa ryari?

5. Vuga imimoro nibura itatu y’inshoberamahanga.

Page 57: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

51

INDIMI N’UBUVANGANZO

ICYIGWA: IKINAMICO

Intego rusange: Gutanga ubutumwa akoresheje ibikorwa n’amagambo bikinwe.

IMBONEZAMASOMO

Igice cya mbere: gukina ikinamico

Intego yihariye: Gukina ahuza imvugo n’ingiro kandi ashyiramo isesengura.

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’icyumunyeshuri, imfashanyigisho zifatika n’abakinnyi.

(1) Ivumburamatsiko

Umwarimu abwira abanyeshuri kwitegereza umwandiko, akababaza ubwoko bwawo.

Urugero: - uyu mwandiko ni bwoko ki?

Ni ikinamico

- kubera iki?

Kuko harimo abantu baganira ndetse n’imisereko n’ibice.

(2) Gusoma

2.1. Gusoma bucece

- Mwarimu abwira abanyeshuri gusoma bucece ikinamico akababaza ibibazo bigaragaza ko basomye.

Urugero: ni bande baganira muri uyu mwandiko?

- NI Sebiguri, Ntahondi, Ntabike, Nyirabahizi, Mukankusi, Mayira, Rwirire, Mukobwa, Nkwindiri na Gasana.

2.2 Gusoma baranguruye

Mwarimu asoma ikinamico yigana isesekaza n’amarangamutima, agasaba abanyeshuri kuyisom nabo umwe umwe.

UMWITOZO

Page 58: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

52

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

Mwarimu shyira abanyeshuri mu matsinda akabaha ibyo bakina (imirimo) bakabifata mumutwe maze bakabikinira imbere ya bagenzi babo.

IGICE CYA 2 : Gukina ikinamico

Intego yihariye : guhanga ikinamico

Imfashanyigisho : igitabo cy’umunyeshuri n’ibindi bikoresho bifatika

1. Isuburamo

Mwarimu abwira abanyeshuri kwitegereza uburyo ikinamico « NAWE NI UMWANA « yubatse akababaza ibibazo.

Urugero : Murabona iyi kinamico yubatse ite ?

Yubatse kuburyo harimo ibikorwa n’ababikora(abanyambuga)

UMWITOZO

Mwarimu asaba abanyeshuri, buriwese, guhimba ikinamico agashyiramo ibikorwa n’abakinnyi, bakayikinira imbere ya bagenzi babo, bayobowe na mwarimu.

Abanyeshuri bakina ikinamico bihimbiye bashyiramo isesekaza ndetse bahuza imvugo n’ingiro.

IJORA

Mwarimu akosora abanyeshuri aho bakinnye nabi akabereka uko bari kwitwara.

UMWITOZO

Mwarimu abaza abanyeshuri isomo bakuye mu ikinamico “NAWE NI UMWANA”.

Urugero: Mu ikinamico “ NAWE NI UMWANA « dukuramo ubuhe butumwa ?

Twigiramo ko umwana ubana n’ubumuga adakwiriye guhezwa, ko akwiye kubana n’abandi, ko ashoboye kandi ko akwiye koroherezwa.

Page 59: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

53

INDIMI N’UBUVANGANZO

IBIBAZO KU IKINAMICO

1. Garagaza uturango tw’ikinamico

2. Garagaza uturango tw’ubuvangazo tugaragara muti iyi kinamico

3. Nyuma yo gufata iyi kinamico muyikinire imbere y’abandi banyeshuri

4. Ikinamico ni iki?

5. Ni irihe somo dukura muri uyu mukino

6. Himba ikinamico ngufi

Page 60: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

54

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

ICYIGWA : Inyigana n’utumamo

Intego rusange: - Gusobanura no kugaragaza Inyigana n’utumamo

IMBONEZAMASOMO

IGICE CYA 1:- Gusoma umwandiko “ UDUKINO TWABANA”

Intego yihariye: - Gutahura inyigana mu mwandiko n’utumamo

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’umunyeshuri

1. Gusoma

1.1. Gusoma bucece

- Mwarimu abwira abanyeshuri gusoma umwandiko wose uri mu gitabo cy’umunyeshuri bucece kandi bagerageza no kumva.

- Mwarimu abaza ibibazo bigaragaza ko bumvise umwandiko

Urugero: - udukino tuvugwa mu mwandiko ko dushimisha abana ni utuhe?

- Kunaga utubuye mu mazi \gukubitana, gukoma amashyi ….

- umubyeyi ubabonye agira ate?

Iyo ahahingutse arabacyaha.

1.2. Gusoma baranguruye

Mwarimu asaba abanyeshuri gusoma umwandiko igika gito baranguruye cyangwa akabasomera.

a. ibibazo n’ibisubizo ku nyigana n’utumamo

urugero: - Erekana amagambo ari mu mwandiko atangara

ma!, dore re!, dore da!, Eh rere, …..

- Garagaza amagambo yisubiramo ari mu mwnadiko.

Pya pya, kaci kaci, koco koco.

Page 61: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

55

INDIMI N’UBUVANGANZO

IGICE CYA 2 : Imiterere y’utumamo n’inyigana

Intego yihariye : Gutahura inshoza y’inyigana n’utumamo.

Imfashanyigisho : Igitabo cy’umwarimu n’umunyeshuri

1. Isubiramo

Mwarimu abwira abanyeshuri kongera gusoma umwandiko wose kandi bubahiriza utwatuzo.

1. Inshoza y’inyigana n’utumamo

Mwarimu asaba abanyeshuri kugaragaza inyigana n’utumamo mu mwandiko.

Inyigana : -Bita ku magambo yisubiramo cyangwa asubiramo ijwi ry’ikindi kintu cyavuzwe.

Utumamo : -Tugendana n’amagambo atangara.

IGICE CYA 3 : - Kuvuga inyigana n’utumamo muri make

Intego yihariye: - Gushaka uturango tw’inyigana n’utumamo

Imfashanyigisho: - Igitabo cy’umunyeshuri n’umwarimu.

1. Isubiramo

Mwarimu asaba abanyeshuri kongera gusoma umwandiko wose baranguruye bakongera kugaruka ku nyigana n’utumamo biri mu mwandiko.

Kwerekana uturango twihariye tw’inyigana n’utumamo.

Mwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda ngo bashake uturango twihariye tw’inyigana n’utumamo.

Umwitozo

Mwarimu asaba abahagarariye amatsinda kujya imbere bakavuga ibyo babonye bakanabyandika ku kibaho.

Page 62: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

56

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

Umwitozo

1. Garagaza imyigana zigaragara mu mwandiko.

2. Inyigana zitandukaniyehe n’andi magambo?

3. Erekana utumamo turi muri uyu mwandiko.

4. Utumamo dutandukaniyehe n’andi magambo?

Page 63: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

57

INDIMI N’UBUVANGANZO

ICYIGWA: IBITEKEREZO BY’INGABO

Intego rusange: Guhuza umuco n’amateka

IMBONEZAMASOMO

IGICE CYA MBERE: kumva igitekerezo cy’ingabo

Intego yihariye: Gutahura indangamuco n’ingingo z’amateka

Imfashanyigisho : Igitabo cy’umunyeshuri n’umwarimu

1. Ivumburamwandiko:

Mwarimu abwira abanyeshuri kwitegereza umutwe w’umwandiko akababaza ibibazo bigamije kumenya ubumenyi basanganywe ku gitekerezo cy’ingabo.

2. Gusoma

2.1. Gusoma bucece

Mwarimu asaba abanyeshuri gusoma bucece umwandiko wose akababaza ibibazo bigamije kumenya niba basomye.

Urugero:- Muri uyu mwandiko haravugwamo nde na nde?

Haravugwamo “RUGANZU NDORI na RYANGOMBE.”

- RYANGOMBE yari yagiyehe?

Yari yagiye guhiga.

2.2. Gusoma baranguruye

Mwarimu asoma umwandiko wose by’intangarugero, agasaba abanyeshuri gusoma, umwe umwe, umwandiko wose.

IMYITOZO

1. Ni ibiki bigaragaza amateka mu mwandiko? Vuga bibiri.

Guhiga: kera habagaho umuhigo, abantu bagahiga inyamaswa.

Kera habagaho amakimbirane igihe bagushije umuhigo (hagati y’abahigi)

Page 64: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

58

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

2. Ni ibiki bigaragaza umuco mu mwandiko?

Ni ukwivuga no guhiga.

IGICE CYA 2: Gusesengura igitekerezo cy’ingabo

Intego yihariye : - Kugaragaza ibiranga igitekerezo cy’ingabo

- Gutandukanya igitekerezo cy’ingabo n’ibindi bitekerezo.

Imfashanyigisho : igitabo cy’umunyeshuri n’icyumwarimu.

1. Umwitozo

Mwarimu abaza abanyeshuri ibibazo byibutsa isomo bagiye kwiga

Urugero: Ruganzu Ndori na Ryangombe bari bagiye he?

Bari bagiye mu ishyamba guhiga.

2. Gusoma

2.1. Gusoma bucece

Mwarimu abwira abanyeshuri gusoma bucece, akababaza ibibazo biganisha kukugaragaza ibiranga igitekerezo cy’ingabo.

Urugero: ikiganiro cya Ruganzu na Ryangombe kiganjemo iki?

Kiganjemo kwivuga no guhiga ubutwri.

2.2. Gusoma baranguruye.

Umwarimu asoma umwandiko wose, agasaba abanyeshuri kumuha garika no kumwereka ahari uturango tw’igitekerezo cy’ingabo

UMWITOZO

Mwarimu asaba abanyeshuri gutandukanya igitekerezo cy’ingabo n’ibindi bitekerezo.

imyitozo ku kumva umwandiko

- Mwarimu asaba abanyeshuri gusubiza ibibazo biri mu gitabo.

Page 65: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

59

INDIMI N’UBUVANGANZO

1. Vuga ubwoko bw’uyu mwandiko

2. Garagaza uturango tw’ikeshamvugo ryakoreshejwe muri uyu mwandiko

3. Ni ibiki biranga umuco n’amateka muri uyu mwandiko?

4. Umaze gusoma no gusesengura uyu mwandiko, garagaza uturango tuwutandukanya n’indi myandiko.

5. Umaze kumenya ubwoko bw’uyu mwandiko garagaza ibiwutandukanya n’indi myandiko yo muri ubwo bwoko.

Page 66: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

60

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

ICYIGWA: UMWANDIKO KU GUKEMURA AMAKIMBIRANE.

Intego rusange: - Gusobanura umwandiko.

IMBONEZAMVUGO

IGICE CYA 1:-Kumva umwandiko

Intego yihariye: - kugaragaza inkomoko z’amakimbirane.

Imfashanyigisho:- Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri.

1. Ivumburamatsiko

Mwarimu abaza abanyeshyuri ibibazo biganisha ku kumenya ubumenyi basanzwe bafite kugukemura impaka.

2. Gusoma

2.1. Gusoma bucece

Mwarimu abwira abanyeshuri gusoma bucece umwandiko wose ababaza n’ibibazo bigaragaza ko basomye.

Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo

1. Abaturanyi ba Sentama ni bande?

Nyirasimbikangwa na Nzabandora

2. -Ninde wemeye kubunga ?

Ni Sentama

3. Byarangiye gute ?

Sentama agiye kubashingira imbago n’uko basezerana kutazongera kushyigikira ikibatanya.

Page 67: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

61

INDIMI N’UBUVANGANZO

1.2. .Gusoma baranguruye

Mwarimu asoma umwandiko wose by’intangarugero aranguruye, agasaba abanyeshuri gusoma, umwe umwe, baranguruye .

Gusobanura amagambo mashya ari mu umwandiko

Mwarimu abwira abanyeshuri kwerekana amagambo akomeye ari mu mwandiko akabafasha kuyasobanura.

Imyitozo

Koresha aya magambo mu nteruro.

- Amakimbirane :-Kanamugire na Kalisa bifitanye amakimbirane ashingiye kumbago.

- Imbago:-umurima wa Sentama imbago zawo zirashaje.

- Umuvandimwe:-Kamali ni umuvandimwe wa Manzi.

IGICE CYA 2 : Gusoma umwandiko

Intego yihariye : - Gusoma umwandiko wose adategwa kandi y’ubahiriza utwatuzo n’iyitsa .

Integanyanyigisho : - Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri.

1. Isubiramo

Mwarimu yongera gusoma umwandiko by’intangarugero kandi aranguruye nyuma agasomesha n’abanyeshuri umwe umwe baranguruye.

Mwarimu yibanda kugukemura amakimbirane.

Ibibazo ku mwandiko

Amakimbirane yo mu mwandiko ashingiye kuki ?

Ashingiye ku murima

IGICE CYA 3 : Kuvuga umwandiko muri make

Integozihariye: -Gushaka ingongo z’ingenzi zigize umwandiko

-Kuvuga muri make umwandiko atajijinganya

Page 68: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

62

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

Imfashanyigisho: -Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri.

Guka ingingo z’ingenzisha

Mwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda, akabaha ibibazo bibafasha gutahura ingingo z’ingenzi ziri mu mwandiko.

Urugero: -Vuga amasomo ari muri uyu mwandiko.

-Garagaza amakimbirane ari muri uyu mwandiko n’uko akemuka.

umwitozo

Mwarimu asaba abahagarariye amatsinda kujya imbere bakavuga ibyo bakoze ndetse banabyandika kukibaho.

3. imyitozo

1. Erekana inkomo z’amakimbirane ari mu mwandiko

2. Ushingingiye ku mwandiko garagaza ingaruka z’amakimbirane ku iterambere

3. Ese ni uruhe ruhare rwa Sentama mu gukemura amakimbirane

Page 69: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

63

INDIMI N’UBUVANGANZO

ICYIGWA: IMPAKA

Integorusange : -gukora ibiganiro mpaka

Imfashanyigisho : - Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri

IMBONEZAMASOMO

Inshoza y’ibiganiro mpaka

(Hano hajya amashusho 3 y’amatsinda aganira)

1. Ivumburamatsiko

Mwarimu abaza ibibazo ku mashusho ari mu gitabo

Urugero rw’ibibazo n’ibibazo

- Ni iki mubona ku mashusho abiri ya mbere?

Ku mashusho abiri ya mbere, hari abantu bari mu matsinda bigaragara ko baganira

- Ni iki kigaragara ku ishusho ya 3 ?

Ku ishusho ya 3 hagaragara umwarimu wandika ku kibaho, abanyeshuri 2 bahagaze imbere n’abandi bicaye mu ntebe zabo.

Mwarimu yifashishije ingero, afasha abanyeshuri gutahura inshoza y’ibiganiro mpaka.

Impaka :Ibiganiro mpaka

Ibiganiro mpaka ni ibiganiro bikorwa n’abantu barenze umwe bakajya Impaka ku nsanganyamatsiko runaka iba yatanzwe bagamije gushaka igisubizo cy’ikibazo gihari.

Abantu batanga ibitekerezo binyuranye kuri iyo nsanganyamatsiko, bamwe bakaba bayishyigikiye abandi bayirwanya, mu gusoza ikiganiro mpaka, izo mpande zombi zifata umwanzuro zumvikanyeho.

Mwarimu afasha amatsinda yose gutahura amabwiriza yo gukora ibiganiro mpaka

- Gutora umuyobozi w’impaka n’umuvugizi

Page 70: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

64

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

- Gutega abandi amatwi no kudaseserezanya.

- Umuyobozi w’itsinda aha buri wese ijambo kugirango atange igitekerezo cye.

- Umuvugizi yandika ibitekerezo byose byatanzwe

- Mu gusoza ibiganiro mpaka abagize itsinda bumvikana ku bitekerezo by’ingenzi, umuvugizi wabo ari bugeze ku matsinda yose.

- Kujya hamwe no kugezwaho imyanzuro yavuye mu matsinda.

- Kwakira ibibazo no gutanga ibitekerezo ku myanzuro ya buri tsinda.

Akamaro k’ibiganiro mpaka

Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga akamaro k’ibiganiro mpaka :

- Guteza imbere ubushobozi bwo gutekereza vuba no kuvumbura ;

- Guteza imbere ubushobozi bwo kumvisha abandi ibitekerezo byaw ;

- Gutoza umuco wo kugira urubuga mu gutanga ibitekerezo ;

- Gufasha umuntu gukurikiranya neza ibitekerezo bye ;

- Guha umuntu umwanya wo gukoresha imvugo n’ururimi neza ;

- Gutoza umuntu kumva no kubaha ibitekerezo bya bagenzi be;

- Kubahiririza iguhe.

3. Umwitozo

- Mwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda

- Mwarimu abwira abanyeshuri insanganyamatsiko, buri tsinda rigahitamo

- Mwarimu agenzura uko buri tsinda rikora umwitozo

Urugero rw’insanganyamatsiko:

1. Abahungu barusha abakobwa gutsinda amasomo y’ubumenyi

2. Ababyeyi bafite uburenganzira bwo guhitiramo umwana wabo ishuri

Page 71: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

65

INDIMI N’UBUVANGANZO

4. IKOSORA

- Mwarimu abwira abahagarariye itsinda kuza kuvuga imyanzuro bagezeho.

5. Imyitozo

1. Himba ingingo eshatu zigibwaho impaka zitari muzavuzwe haruguru.

2. Toranya ingingo ebyiri muzavuzwe haruguru uzisobanure.

3. Ku giti cyawe vuga akamaro k’ibiganiro mpaka.

4. Mu ishuri ryanyu mukore ikiganiro mpaka kuri imwe mu nsanga nyamatsi kozatazwe haruguru.

Page 72: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

66

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

ICYIGWA : UMUVUGO

Intego rusange: Gutandukanya umuvugo n’indi myandiko

IMBONEZAMVUGO

IGICE CYA 1: Kumva umuvugo

Intego zihariye: - Gutahura ubwoko bw’umwandiko

- Gusobanura umuvugo

- Gusobanura amagambo akoresheje iyigankomoko, inkoranya n’igereranya.

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri n’icyumwarimu

1. Ivumburamatsiko

Mwarimu asaba abanyeshuri kwitegereza umwandiko, akababaza ubwoko bwawo.

2. Gusoma

2.1. gusoma bucece

Mwarimu asaba abanyeshuri gusoma umuvugo wose bucece akababaza ibibazo biganisha kukumenya niba abanyeshuri basomye.

Urugero: -Uyu muvugo uravuga kuki?

Uravuga ku kwisuzumisha SIDA

- Ni iki kigaragara mu muvugo cyerekana ko kwisuzumisha SIDA ari ingenzi?

- Iyo usanze waranduye wirinda kwanduza abandi

- Umwe mu bashakanye iyo yanduye bashaka inzira yo kubana batabangamiranye (gukoresha agakingirizo), n’ibindi.

Page 73: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

67

INDIMI N’UBUVANGANZO

2.2 Gusoma baranguruye.

Mwarimu asoma umuvugo wose by’intangarugero, agasaba abanyeshuri gusoma umwe umwe, umukarago ku wundi yubahiriza utwatuzo n’isesekaza.

UMWITOZO

1. Umuvugo ni iki?: Ni igihangano nyabugeni gitanga ubutumwa mu nyandiko no mu mvugo, binyuze munganzo inogeye amatwi.

2. Sobanura amagambo akurikira ukoresheje inkoranya, n’iyigankomoko.

Icyorezo: Indwara cyangwa intambara yica abantu benshi mugihe gito.

Urugero: SIDA, Ebora, Korera, ….

Guseserwa: Guhorana imbeho n’igihe hari iGuhorana imbeho n’igihe hari izuba

Gutaha ibitaro ubudataha: kujya mu bitaro ugaherayo.

Vuga aho umuvugo utandukaniye n’indi myandiko

Umuvugo uba wanditse kuburyo bw’imikarago itondetse kuburyo ivugitse nezakandi inogeye amatwi y’abawumva.

IGICE CYA 2 : Kumenya ibiranga umuvugo uhimbitse neza.

Intego zihariye: - Kuvuga umuv ugo adategwa agaragaza isesekaza

- Gutahura mu mwandiko ingingo ziwuryoshya n’uturango tw’ikeshamvugo.

- Guhanga umuvugo.

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’icyumunyeshuri

1. Isubiramo:

- Mwarimu asaba abanyeshuri kuvuga ibyo bafashe mu mutwe bubahiriza isesekaza.

Page 74: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

68

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

2. Gusoma

2.1. Gusoma bucece

Mwarimu asoma umwandiko wose (umuvugo) agasaba abanyeshuri kumwereka ingingo ziwuryoshya n’uturango tw’ikeshamvugo.

UMWITOZO

Mwarimu asaba abnyeshuri guhimba umuvugo, buri wese agahimba uwo muvugo akawuvugira imbere y’abandi yubahiriza isesekaza n’iyitsa.

IBIBAZO KU MWANDIKO

- Mwarimu asaba abanyeshuri gusubiza ibibazo biri mu gitabo cyabo.

1. Vuga ubwoko bw’uyu mwandiko

2. Uyu mwandiko utandukaniyehe n’indi myandiko twizwe?

3. Sobanura amagambo akurikira ari mu mwandiko:

_SIDA

_Untere ingabo mu bitugu

_Icyorezo

_Uruhando

_Gushyikirana

_Guhiindaana

_Guhindurwa

Page 75: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

69

INDIMI N’UBUVANGANZO

ICYIGWA : UMWANDIKO KU MUCO N’AMATEKA Y’URWANDA.

Intego rusange : - Gusobanura umwandiko

IMBONEZAMASOMO

IGICE CYA 1: kumva umwandiko

Intego yihariye: - Kugaragaza uturango tw’umuco

Imfashanyigisho: -Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri.

1. Gusoma

1.1. Gusoma bucece

Mwarimu abwira abanyeshuri gusoma bucece umwandiko wose ndetse akanababaza ibibazo bigamije gusuzuma ko basomye.

Urugero rw’ibibazo

1. Mu mwandiko bagaragaza ko umuco ugaragarira hehe?

Mu mirire, indamukanyo, imyambarire, imvugo, imbyino

2. Vuga ibintu bibi mu muco byazanywe n’abakoroni bivugwa mu mwandiko.

Amoko, gucamo ibice, gusibanganya indangagaciro.

3. Mu mwandiko baragaragaza ko ubu abanyarwanda babanye gute ?

Bose bibonamo ubunyarwanda kandi baharanira iterambere.

2. Gusobanura umwandiko

1.2. Gusoma baranguruye

Mwarimu asoma umwandiko wose by’intangarugero aranguruye, agasaba abanyeshuri gusoma, umwe umwe ; nabo baranguruye.

Page 76: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

70

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

Amagambo mashya

Mwarimu abwira abanyeshuri kwerekana amagambo akomeye ari mu mwandiko akabafasha kuyasobanura.

Imyitozo

Koresha aya magambo mu nteruro .

- umuco : - Mu Rwanda umuco ni inkingi yo gukunda igihugu.

- Amateka : -Afurika ifite amateka yihariye.

- Imbyino : -Imbyino nyarwanda zinogera amaso.

IGICE CYA 2. : -Gusoma neza umwandiko.

Intego y’ihariye : - Gusoma umwandiko wose adategwa kandi y’ubahiriza utwatuzo n’iyitsa

Imfashanyigisho : Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri

1. Isubiramo

Mwarimu yongera gusoma umwandiko wose by’intangarugero kandi aranguruye nyuma agasomesha n’abanyeshuri umwe, umwe baranguruye.

Mwarimu yibanda ku muco n’amateka y’urwanda.

2. Ibibazo ku mwandiko

Ni he umuco n’amateka bihurira ?

- Byose bishobora kuba bibi cyangwa byiza.

IGICE CYA 3: Kuvuga umwandiko muri make

Intego yihariye: - Gushaka ingingo z’ingenzi zigize umwandiko

- kuvuga muri make umwandiko atajijinganya.

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri

Page 77: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

71

INDIMI N’UBUVANGANZO

1. Gushaka ingingo z’ingenzi

Mwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda akabaha ibibazo bibafasha gutahura ingingo z’ingenzi ziri mu mwandiko.

Urugero: - Vuga amasomo ari muri uyu mwandiko

- Erekana uko umuco n’amateka bifatwa mu mwandiko

2. Umwitozo

Mwarimu asaba abahagarariye amatsinda kujya imbere bakavuga ibyo bakoze ndatse banabyandika ku kibaho.

3. Imyitozo

1. Umuco n’amateka bihuriyehe?

2. Garagaza ibintu biranga umuco byavuzwe mu mwandiko.

3. Ushingiye k’umwandiko, vuga ingingo z’amateka zigaragara

Page 78: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

72

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

ICYIGWA : ITONDAGURA NSHINGA N’INGEREKA.

Intego rusange:-Gusobanura itondaguranshinga

IMBONEZAMASOMO

Intego yihariye: - Gutahura inshinga zitondaguye

- Kwerekana ingereka ziri mu nshinga

Imfashanyigisho:- Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri.

1. Gusoma

1.1. Gusoma bucece

Mwarimu asaba abanyeshuri gusoma bucece.

1.2. Gusoma baranguruye

Mwarimu asomesha umwandiko wose baranguruye abibafashijemo kandi bitaye ku mateka y’imyandikire n’imisomere.

2. Umwitozo wo gusoma

Mwarimu asomesha umwandiko abanyeshuri, umwe umwe baranguruye.

IGICE CYA 2: Inshoza y’itondaguranshinga

Intego yihariye: - Gutahura inshinga zikomoka ku zindi

Imfashanyigisho: - Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri.

1. Isubiramo

Mwarimu abaza ibibazo ku mwandiko biganisha ku nsanganyamatsiko.

Urugero: - Erekana ingereka ziri muri izi nshinga zitondaguye.

- bakunze:-ba-a-kund-ye

- sinsoma:-si-n-som-a

Page 79: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

73

INDIMI N’UBUVANGANZO

2. Gusesengura

2.1. inshoza y’itondaguranshinga

Mwarimu afasha abanyeshuri kugaragaza inshinga zitondaguye ziri mu mwandiko no kugaragaza uko zitondaguye.

2.2. Uko itondaguranshinga riteye

Mwarimu afasha abanyeshuri gutahura uko inshinga zitondagurwa

IGICE CYA 3 : - Kuvuga itondaguranshinga muri make

Intego y’ihariye: kurondora uturemajambo tw’inshinga

Imfashanyigisho: - Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri.

1. Isubiramo

Kongera gusoma umwandiko wose baranguruye berekana inshinga zitondaguye n’uturemajambo tw’azo

2. Kwerekana imiterere

Mwarimu afatanyije n’abanyeshuri berekana imiterere y’uturemajambo tw’inshinga.

3. Imyitozo

4. Vuga inshinga eshanu(5)ziri mu mwandiko zirimo ingereka unagaragaze izo ngereka.

5. Tandukanya izo ngereka ushingiye ku bwoko n’umwanya ziherereyemo.

6. Iga izi nshinga zikurikira ukurikije itondaguranshinga.

- abagenzi barahise.

- ndacyasoma

- Sinshaka inzoga

- akanafasha abo asanze

Page 80: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

74

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

ICYIGWA: IKOMORANSHINGA

Intego rusange: Gusobanura ikomoranshinga

IMBONEZAMASOMO

IGICE CYA 1:Gusoma umwandiko

Intego yihariye: Gutahura inshinga zikomoka kuzindi

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri

1. GUSOMA

1.1. Gusoma bucece

Mwarimu abwira abanyeshuri gusoma umwandiko wose uri mu gitabo cy’umunyeshuri bucece kandi banawiyumvisha.Mwarimu abaza ibibazo bigaragazako basomye.

1.2. Gusoma baranguruye

Mwarimu asaba abanyeshuri gusoma umwandiko wose igika ku gika baranguruye cyangwa

akabasomera.

a. Ibibazo n’ibisubizo

Urugero:

- vuga inshinga ebyiri zikomoka ku mazina

- kumurika(urumuri)

- kugumbaha(ingumba)

- Erekana Inshinga ebyiri ziri mu mwandiko zikomoka ku zindi nshinga.

- kubwira(kuba)

- kubika(kuba)

Page 81: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

75

INDIMI N’UBUVANGANZO

IGICE CYA 2: Imiterere y’ikomoranshinga

Intego yihariye: Gusesengura inshinga zikomoka kuzindi

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri

1. Isubiramo

Mwarimu abwira abanyeshuri kongera gusoma umwandiko wose kandi bubahiriza utwatuzo n’iyitsa

2. inshoza y’ikomoranshinga

Urugero: - kubwira:-ku-ba-ir-a

- kubika :ku-ba-ik-a

IGICE CYA 3: Kuvuga muri make ikomoranshinga

Intego yihariye:Kurondora uturemajambo

Imfashanyigisho:Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri

1. Isubiramo

Mwarimu asaba abanyeshuri kongera gusoma umwandiko wose baranguruye bakongera kugaruka ku nshinga n’inkomoko yazo.Ushingiye kuziri mu mwandiko.

2. Kwerekana uturango twihariye twikomoranshinga

Mwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda ngo bashake uturango twihariye tw’ikomoranshinga.

3. Umwitozo

Mwarimu asaba abahagarariye amatsinda kujya imbere bakavuga ibyo babonye mu itsinda bakanabyandika ku kibaho.

4. Imyitozo

1. Vuga amoko y’inshinga ziciyeho akarongo mu mwandiko

2. Mu nshinga ziciyeho akarongo erekana iziva ku mazina

3. Muri izi nshinga ziciyeho akarongo erekana iziva ku nshinga

4. Garagaza uturemajambo twizi nshinga mu misesengurire yazo

Page 82: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

76

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

ICYIGWA: UMWANDIKO KURI SIDA

INTEGO RUSANGE: Gusobanukirwa SIDA, uko yandura nuko yakwirindwa

IMBONEZAMASOMO

IGICE CYA 1: Kumva umwandiko

Intego yihariye: Kumenya no kwirinda icyorezo cya SIDA

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri.

1. Ivumburamatsiko

Mwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bigamije kureba ubumenyi basanzwe bafite kuri SIDA.

2.1. Gusoma bucece

Mwarimu asaba abanyeshuri gusoma umwandiko wose bucece, akababaza ibibazo bigamije gusuzumako basomye.

Urugero:

- Uvuga iyi nkuru(umubarankuru) yafashwe n’indwara ryari?

Hagati mu kwezi kwa gatandatu

- Abana n’umugabo ba WISHAVURA barihe?

barapfuye.

2.2. Gusoma baranguruye

Mwarimu asoma umwandiko wose byintangarugero agasaba abanyeshuri gusoma umwe umwe.

3. Umwitozo

Mwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bigamije kumenya ububi bwa SIDA.

Page 83: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

77

INDIMI N’UBUVANGANZO

Urugero: Subiza yego cyangwa oya: SIDA ibabarira abana?oya.

SIDA ibabarira abakuru?oya.

SIDA ibabarira abakene?oya.

SIDA ibabarira abakire?oya.

SIDA ni icyorezo?yego.

SIDA iteza ubukene mu muryango?yego.

SIDA irica?yego.

IGICE CYA 2: Gusoma neza umwandiko no gusobanukirwa ububi bwa SIDA.

Intego yihariye: Kumenya no kwirinda icyorezo cya SIDA ku muryango, ku gihugu n’isi yose muri rusange.

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri

1. Isubiramo

Mwarimu abaza ibibazo byibutsa ikigwa bariho higa.

Urugero: - WISHAVURA arwaye iki?

Arwaye SIDA.

- Ni uwuhe mugani WISHAVURA acira abasore batwawe n’iraha?

Umwijuto w’ikintonko ugirango imvura ntizagwa.

2. Gusoma

2.1. Gusoma bucece

Mwarimu abwira abanyeshuri gusoma bucece, bitondera gusuzuma aho SIDA yandurira n’inama zo kuyirinda ziri mu mwandiko.

2.2. Gusoma baranguruye

Mwarimu asoma umwandiko wose agasaba abanyeshuri kumwereka ingingo zigaragaza uko SIDA yandura n’izigaragaza uko yakwirindwa.

Page 84: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

78

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

3. Umwitozo

Mwarimu asaba abanyeshuri kujya mu matsinda ya batatu batatu bagasubiza ibibazo biri mu gitabo cyabo byo kuri uyu mwandiko.

IBIBAZO BYO GUKORA MU MATSINDA

1. Ni bande bavugwa muri uyu mwandiko?

2. Umurwayi uvugwa muri uyu mwandiko yari ategereje gukira ? Andika interuro iri mu mwandiko yemeza igisubizo cyawe.

3. Ari uyu murwayi ari n’uwari umugabo we uwanduje undi ni nde ukurikije ibivugwa mu mwandiko?

4. Nk’umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu, wafata izihe ngamba kugira ngo wirinde kwandura indwara ya SIDA ?

5. Ufite umurwayi wa SIDA wamugira izihe nama kugira ngo abashe kubaho igihe kire kire ?

6. Umurwayi aragira inama ibyiciro byinshi by’abantu. Andika ibyo byiciro byose n’inama abiha mu ncamake.

7. Ni izihe ndwara zikunze kuba ibyuririzi by’umurwayi wa SIDA ?

8. Hari aho umwanditsi akoresha imvugo zishushanya ? havuge Kandi usobanure icyo izo mvugo zishushanya.

9. Andika imigani y’imigenurano n’inshoberamahanga biri mu mwandiko kandi ubisobanure.

10. Sobanura amagambo agukomereye ukoresheje inkoranya.

Page 85: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

79

INDIMI N’UBUVANGANZO

ICYINGWA: AMARANGAMUTIMA

INTEGO RUSANGE: Gutahura amarangamutima mu mwandiko

IMBONEZAMASOMO

IGICE CYA 1: Gusoma umwandiko

INTEGO YIHARIYE: Gutahura amarangamutima mu mwandiko

IMFASHANYIGISHO: Igitabo cy’umunyeshuri ni cy’umwarimu

1. Gusoma

1.1. Gusoma bucece

Mwarimu abwira abanyeshuri gusoma umwandiko wose uri mugitabo cy’umunyeshuri bucece kandi banawinyumvisha.

Mwarimu abaza ibibazo bigaragaza ko basomye.

1.2. Gusoma baranguruye

Mwarimu asaba abanyeshuri gusoma umwandiko wose igika baranguruye cg akabasomera

A, ibibazo n’ibisubizo

Urugero:

- vuga amagambo atangara ari mumwandiko

yoo hoshi yewewe dore wee oh oh oh

- aya mangambo urayumvaho iki?

Imbamutima

IGICE CYA2: Imiterere y’amarangamutima

Page 86: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

80

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

Intego y’ihariye: Gutahura amaranga mutima mumwandiko

Imfashanyigisho:-Igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri.

1. Isubiramo

asaba Mwarimu abanyeshuri kongera gusoma umwandiko wose kandi bubahiriza utwatazo n;iyitsa.

2. Ishoza y’amarangamutima

Mwarimu agerageza gufasha abnyeshuri kugaragaza amarangamutima ari mumwandiko

Amarangamutima-bita cyne kumagambo arimo imbamutima

Urugero:

- yoo yewee eh eh

IGICE CYA3: -Kuvuga murimake amarangamutima

Intego yihariye: -kurondora amarngamutima

Imfashanyigisho: -Igitabo cy’umwrarimu n’icyumunyeshuri

1. Isubiramo

Mwarimu asaba abanyeshuri kongera gusoma umwandiko wose baranguruye bakongera kugaruka kumarangamutima ari mumwandiko

2. Kwerekana uturango twihariye tw’amarangamutima

Mwarimu ashyira abanyeshuri mumatsinda ngobashake uturango twihariye imu a tw’amarangamutima.

3. Umwitozo

Mwarimu asaba abahagarariye amatsinda kujya imbere bakavuga ibyobabonye bakanabyandika ku kibaho.

Page 87: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

81

INDIMI N’UBUVANGANZO

IBIBAZO KU MWANDIKO

1. Garagaza amarangamutima ari muri uyu mwandiko

2. Vuga andi magambo atanu y’amarangamutima uzi

3. Amarangamutima atandukaniye he nandi magambo?

4. Amarangamutima akoreshwa ryari

5. W’umvise amagambo y’amarangamutima wiyumvisha iki?

Page 88: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

82

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

ICYIGWA: UMWANDIKO KUBIDUKIKIJE

Intego rusange: kumenya uburyo bunyuranye bwo kubungabuga ibidukikije

IMBONEZA MASOMO

IGICE CYA 1: kumva umwandiko

Intego y’ihariye: kuvuva uburyo bunyuranye bwokubungagunga ibidukikije

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri n’icy’umwarimu

1. Ivumburamatsiko

Mwarimu abaza abanyeshuri ibibazo biganisha kukigwa bagiye kwiga

2. Gusoma

2.1. Gusoma bucece

- Mwarimu asaba abanyeshuri gusoma bucece ababaza ibibazo bigamije gusuzuma kobasomye

Urugero:

- vuga ibintu bibiri biri mu mwandiko bigaragaza kodukeneye amazi

- Amazi ya nili afitiye akahe kamaro misiri?

2.2. Gusoma baranguruye

Mwarimu asoma umwandiko wose by’intangarugero, agasaba abanyeshuri kumwereka ahobavuga ibidukikije mumwandiko

3. UMWITOZO

1. Vuga ibidukikije byose bivugwa mumwandiko

Amazi, Umuravumba, Abantu….

Page 89: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

83

INDIMI N’UBUVANGANZO

2. Vuga ibindi bidukikije uzi

- Abantu

- Ibiti

- Inyamaswa

- Amazi

- Ubutaka

3. Nigute twabungabunga ibidukikije?

- Gufata neza amazi tuyarinda umwanda n’imiti y’ica inyamaswa zomu mazi

- kudatema amashyamba, twirinda kuyatwika

- Gufata neza inyamaswa twirinda kuzihiga nibindi

IGICE CYA 2: Gusesengura umwandiko

Intego y’ihariye: kuvuga ibyangiza ibidukikije

Imfasha nyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri nicy’umwarimu.

1. Isubiramo

Mwarimu abaza ibibazo biganisha kwisomo bagiye kwga

Urugero:

ninde watubwira urugero rw ‘ibidukikije azi?

Ibidukikije tutabibungabunze byangenda gute?

2. Gusoma baranguruye

- Mwarimu asoma umwandiko wose aranguruye agasaba abanyeshuri kwerekana ahari ibyangiza ibidukikije.

- Mwarimi asaba abanyeshuri kuvuga ibindi bibyangiza ibidukikije bitavuzwe mu mwandiko.

Page 90: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

84

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

Imwitozo

Mwarimu asaba abanyeshuri gusubiza ibibazo byo mu gitabo

1. Uhereye k’umwandiko, erekana imimaro 4 y’amazi mumibereho yacu ya buri munsi.

2. Muri rusange, umuntu akeneye kunywa amazi angina ate buri munsi?

Ayakurahe? Ese abanyarwanda babyubahiriza bate?

3. Andika amazina y’indwara 2 ziterwa no kunywa amazi mabi.

4. Uhereye k’umwandiko, sobanura uko igiti kinywa amazi.

5. Sobanura iyi mvugo” ibimera ni ibyonkajuru”

6. Tanga ingero ebyiri zerekanako ubworozi bukeneye amazi.

7. Ngo “amazi arashyuha ntiyibagirwa iwambeho.” Sobanura uwo mugani mugufi kandi utange n’urugero.

8. Ikiyaga cya kivu kitumariye iki? Andika imimaro ine.

9. Amazi ahuriye hehe n’amashanyarazi ko tuvuga mu Kinyarwanda ko umuriro utinya amazi? Tanga amazina y’ingomero eshatu zizwi mu Rwanda.

10. Uretse impeshyi yavuzwe mu mwandiko, tanga andi mazina 3 y’ibihe binyuranye y’umwaka w’ubuhinzi mu Rwanda.

11. Amasoko y’amazi avubuka aturutsehe? Amariba aboneka ate?

12. Inama 2 barangiza batugira kubyerekeye imikoreshereze myiza y’amazi ni izihe?

1. SOBANURA AMAGAMBO AKURIKIRA:

A, kuba ikimenyabose nk’umuravumba

B, kugira ikintu itetu

C, amazi y’urugamba

D, guhinduka ubutita

E, amashyuza

Page 91: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

85

INDIMI N’UBUVANGANZO

F, amazi y’ibirohwa

G, isa y’amazi

H, amahindu

I, isuri

J, amarike

2. ANDIKA IMBUSANE ZAYA MAGAMBO

A, ikizima

B, kuma

C, imigisha

D, kwanduza

E, isuku

3. ANDIKA IMPUZANYITO Z’AYA MAGAMBO ACIYEHO AKARONGO

UKORESHEJE AMAGAMBO YO MU MWANDIKO.

A, amazi ahinduka umwuka uzamuka hejuru cyane ugahinduka ibicu.

B, urubura runombanomba imyaka yahinzwe.

C, tugomba kwirinda kuroga amazi tuyasukamo imyavu.

D, inyamaswa iyabuze ipfa yumye nk’urukwi.

E, amazi akonje murugero ni ikinyobwa cy’ingirakamaro.

F, amazi akonje cyane akura amenyo.

Page 92: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

86

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

ICYIGWA: IYIGANTERURO

Intego rusange: Gusobanura iyiganteruro

IMBONEZAMASOMO

IGICE CY 1: Gusoma umwandiko

Intego yihariye: kugaragaza ibice bigize interuro

Imfasha nyigisho: Igitabo cy’umwarimu nicy’umunyeshuri

1. Gusoma

1.1. Gusoma bucece

Mwarimu abwira abanyeshuri gusoma umwandiko wose uri mugitabo cy’umunyeshuri bucece kandi banawiyumvisha.

Mwarimu abaza ibibazo bigaragaza ko basomye

1.2. Gusoma baranguruye

Mwarimu asaba abanyeshuri gusoma umwandiko wose igika kugika barnguruye cg abasomera

a, Ibibazo n’ibisubizo

Urugero:

Kura interuro ebyiri mumwandiko werekane ibice bizigize?

Umwana mwiza akunda kwiga mu ishuri

Ruhamwa inshinga icyuzuzo

Umwana n’inyana byasohotse urugo

Ruhamwa inshinga icyuzuzo

- erekana isanisha riri murizi nteruro n’inteko ziherereyemo.

Page 93: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

87

INDIMI N’UBUVANGANZO

1. nt1

2. nt1 nt10 nt8

IGICE CYA2: Imiterere y’iyiganteruro

Intego yihariye: Gutahura uburyo ijambo ry’isanisha mu nteruro

Imfashanyigisho: igitabo cy’umwarimu n’icyumunyeshuri

1. Isubiramo

Mwarimu abwira abanyeshuri kongera gusoma umwandiko wose kandi bubahiriza utwatzo n’iyitsa.

2. Inshoza y’iyiganteruro

Mwarimu agerageza gufasha abanyeshuri kugaragaraza interuro n’ibice byazo abikuye mu mwandiko.

Bita cyane k’uburyo amagambo yo mu nteruro yisanisha.

Urugero: - Umwana mwiza (nt1)

- Ibiryo byiza (nt8)

- Ikibabi kibisi (nt7)

IGICE CYA 3: kuvuga muri make iyiganteruro

Intego yihariye: Kugaragaza inzira zinyuranye z’isanisha

Imfashanyigisho: igitabo cy’umwarimu n’icyumunyeshuri

1. Isubiramo

Mwarimu asaba abanyeshuri kongera gusoma umwandiko wose baranguruye bakongera ku garuku ku nteruro zigaragara mu mwandiko.

2. Kwerekana uturango tw’ihariye tw’interuro

Mwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda ngo bashake uturango tw’ihariye tw’interuro.

Page 94: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

88

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

3. Umwitozo

Mwarimu asaba abahagarariye amatsinda kuza imbere bakavuga ibyo babonye mw’itsinda bakanabyandika ku kibaho

IBIBAZO KU MWANDIKO

1. Garagaza interuro zuzuye ziri muri uyu mwandiko

2. Erekana ibice bigize interuro z’igaragara cyane mu mwandiko

3. Garagaza amagambo afitanye isano n’izi nteruro zigagara cyane mu mwandiko

4. Vuga werekana uburyo butatu izi nteruro zisanishijemo

5. Vuga ubwoko izi nteruro ziherereyemo

Page 95: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

89

INDIMI N’UBUVANGANZO

ICYIGWA: UMWANDIKO KU MUCO W’AMAHORO

Intego rusange: Kumenya ubwiza bw’amahoro n’uko yabungwabungwa.

Imbonezamasomo

Igice cya 1. Kumva umwandiko

Intego yihariye: kugaragaza ibibangamira amahoro

Imfashanyigisho: igitabo cy’umwarimu n’icyumunyeshuri.

1. Ivumburamatsiko

Mwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bigamije kumenya ubumenyi basanzwe bafite kubijyanye n’umuco w’amahoro.

2. Gusoma

2.1. Gusoma bucece

Mwarimu asaba abanyeshuri gusoma bucece akababaza ibibazo bigamije kureba ko basomye

Urugero : Ni ibiki bivugwa muri uyu mwandiko?

Ni umuco w’amahoro.

Ni ibiki bivugwa mu mwandiko bigaragaza amahoro?

2.2. Gusoma baranguye

Mwarimu asoma umwandiko wose by’intangarugero agasaba abanyeshuri kugaragaza ibibangamira amahoro.

Umwitozo:

Garagaza ibintu bitatu biri mu mwandiko bibangamira amahoro.

Vuga ibindi bintu bitatu bitari mu mwandiko bishobora kubangamira amahoro m’umuryango w’abantu.

Page 96: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

90

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

Igice cya 2: Gusesengura umwandiko.

Intego yihariye: Kwerekana uburyo bunyuranye bwo kubungabunga amahoro

Imfashanyigisho: igitabo cy’umunyeshuri n’icy’umwarimu.

1. Isubiramo: Mwarimu abaza abanyeshuri ibibazo biganisha ku kwibutsa isomo bagiye kwiga.

Urugero: Erekana mu mwandiko ibintu bitatu bishobora kuba ukamenya ko nta mahoro ahari.

Vuga uburyo ibyo bintu byagwanywa.

2.2. Gusoma baranguruye

Mwarimu asoma umwandiko wose aranguruye agasaba abanyeshuri kumwereka uburyo bunyuranye amahorro abungwabungwa.

Ibibazo k’umwandiko:

Garagaza ingingo nyamukuru ziri mu mwandiko.

Ni ubuhe buryo bwakoreshwa mu kubumbatira umuco w’amahoro?

Ni uruhe ruhare rwawe mu kubungabunga umuco w;amahoro?

Page 97: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

91

INDIMI N’UBUVANGANZO

ICYIGWA: IHIMBAMWANDIKO

Intego rusange: kumenya guhimba umwandiko bahereye ku nsanganyamatsiko yatanzwe.

Imbonezamasomo.

Igice cya 1: kumva ihimbamwandiko.

Intego yihariye: Guhimba bahereye ku miterere y’umwandiko.

Imfashanyigisho: igitabo cy’umunyeshuri n’icyo umwarimu.

1. Ivumburamatsiko

Mwarimu abaza ibibazo biganisha kukumva isomo bagiye kwiga

Urugero: witegereje uyu mwandiko urabona ufite ibice bingahe?

Ufite ibice bitatu.

2. Gusoma

1.1. Gusoma bucece

Mwarimu asaba abanyeshuri gusoma umwandiko bucece bitegereza imiterere yawo, akababaza ibibazo biganisha mu kumenya imiterere y’umwandiko.

Urugero: Umutwe w’umwandiko uhuriye he n’umwandiko ny’irizina?

Umwandiko ny’irizina uravuga k’umutwe(insanganyamatsiko)

1.2. Gusoma baranguruye

Mwarimu asoma umwandiko wose aranguruye, abanyeshuri bakamwereka burin tango n’iherezo rya bugufi ry’umwandiko.

Umwitozo

1. Vuga ibice bigize uyu mwandiko n’amazina yabyo.

Ni ibice bitatu: Interuro(umutwe), igihimba n’umusozo.

Page 98: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

92

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

Igice cya 2. Gusesengura umwandiko

1. Intego yihariye: Guhanga umwandiko agendeye ku nsanganyamatsiko yahawe no ku mbata ye bwite.

Imfashanyigisho: igitabo cy’umunyeshuri n’icyo umwarimu.

2. Isubiramo:

Mwarimu abaza ibibazo biganisha mu kwibutsa isomo bagiye kwiga.

Urugero : umwandiko ugira ibice bingahe?

Bitatu:

2. Gusoma

2.1. Gusoma bucece: Mwarimu asaba abanyeshuri gusoma bucece akababaza ibibazo.

Urugero: ku bwawe ubuna ihimbamwandiko rishingiye kuki?

Rishingiye ku kuvuga ku nsanganyamatsiko yatanzwe mu magambo make.

2.2. Gusoma baranguruye.

Mwarimu asoma umwandiko wose agasaba abanyeshuri gusoma baranguruye umwe umwe akababaza ibibazo biganisha ku nshoza y’ihimbamwandiko.

Urugero: ku bwawe wumva ihangamwandiko ari iki?

Ihangamwandiko ni uburyo umuntu yifashisha yandika ibyo yifuza cyangwa ubutumwa ashaka kugeza ku bandi.

Imyitozo k’umwandiko:

1. Vuga ingingo z’ingenzi muri uyu mwandiko.

2. Garagaza imbata y’uyu mwandiko.

3. Himba insanganyamatsiko wishakiye uyikorere umwandiko ufite hagati y;amagambo 240 na 250.

Page 99: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

93

INDIMI N’UBUVANGANZO

ICYIGWA: IBYIVUGO BY’IMYATO

Intego rusange: Gutandukanya ibyivugo by’imyato n’ibindi byivugo.

Imbonezamasomo:

Igice cya 1. Kumva no gusesengura ibyivugo by’imyato

Intego yihariye: Gutahura uturango tw’ibyivugo by’imyato.

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umwarimu n’icyo umunyeshuri.

Ivumburamatsiko: Mwarimu asaba abanyeshuri kwitegereza umutwe n’imiterere y’umwandiko akababaza ibibazo bigamije kumenya ubumenyi basanzwe bafite ku byivugo.

2. Gusoma

1.3 Gusoma bucece: Mwarimu asaba abanyeshuri gusoma bucece akababaza ibibazo bigamije gusuzuma ko basomye.

Urugero: - Ni bande KIGELI wa IV Rwabugiri yateye nk’uko abivuga mu cyivugo cye?

Ni abahunde.

- Igihugu KIGELI wa IV Rwabugiri yateye cyayoborwaga na nde?

Cyayoborwaga n’Umuhinza.

2.1. Gusoma baranguruye.

Mwarimu asoma umwandiko wose aranguruye by’intangarugero, agasaba abanyeshuri gusoma bubahiriza isesekaza n’iyitsa.

Umwitozo

Mwarimu asaba abanyeshuri kugaragaza uturango tw’ibyivugo by’imyato.

Urugero: - ni ukubera iki ikivugo bavuga ko ari ikivugo cy’imyato?

Ni uko kigiye kigabanijemo ibika aribyo myato.

Ni kirekire

Page 100: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

94

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

Igice cya 2. Gusesengura ibyivugo by’imyato

Intego zihariye: - gusobanura amagambo hakoreshejwe iyigamoko, inkoranya n’igereranya.

- Kugaragaza imiterere y’ingeri z’ibyivugo mu gihe cyahise n’icy’ubu.

Imfashanyigisho: igitabo cy’umunyeshuri n’icy’umwarimu.

1. Isubiramo: Mwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bigamije kwibutsa icyigwa

Urugero: - Ni izihe ntwaro Rwabugili yateranye Abahunde?

Ni umuheto n’intanage

1.2. Gusoma baranguruye: Mwarimu asoma icyivugo cyose agasaba abanyeshuri kugaragaza amagambo akomeye.

Umwitozo: Sobanura amagambo akurikira ari mu mwandiko (icyivugo)

- Kurekera: Kurasa

- Kugamirwa: Kubuzwa

- Inkaba: amaraso

- Intanage: imyambi

- Icondo: igice cy’ingabo(bakingisha)

- Umurego: Umuheto

- Imisakura: Imyambi

- Inkora: inzira

Icyitonderwa: Mu gihe cya cyera habagaho kwivuga ubutwari bakivuga ibigwi (umubare w’ababisha wishe k’urugamba) ibirindiro(umubare w’abo wimanye k’urugamba) ariko muri iki gihe usanga byarahinduye isura ahubwo ubu hariho imivugo.

Imyitozo

Mwarimu asaba abanyeshuri gukora imyitozo iri mu gitabo cyabo.

Page 101: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

95

INDIMI N’UBUVANGANZO

1. Ushigiye ku nkomoko y’amagambo, inkoranya n’igereranya, sobanura magambo akurikira ari mu mwandiko:

Kurekera

Rugombangogo

Singanirwa

Intanage

Gukemba

Kurara inkera

Inkaba

Gutanaga

Inkekwe

Inkuku

Gukobana

Iyo hejuru

Inkotanyi cyane

Umuhinza

Kuvogera

Umukinzi

Isuri

Umurego

Gufora

Kurekera

Icondo

Page 102: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

96

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

Urubega

Igifunga

Imisakura

Inkora

2. Ugendeye kuri iki cyivugo vuga uturango tw’ibyivugo by’imyato.

3. Garagaza isano n’itandukaniro riri hagati y’ibyivugo by’imyato n’imivugo.

4. Garagaza itandukaniro riri hagati y’ibyivugo by’imyato n’amzina y’inka.

5. Himba icyawe cyivugo ugaragaze mo uturango tw’ibyivugo by’imyato.

Page 103: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

97

INDIMI N’UBUVANGANZO

ICYIGWA: INYANDIKO MVUGO

Intego rusange: Gukora inyandikomvugo akurikiza amategeko yabugenewe.

Imbonezamasomo

Igice cya 1: Inshoza y’inyandikomvugo

Intego yihariye: Gutahura ibiranga inyandikomvugo

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri n’icy’umwarimu

Mwarimu yifashishishije ingero, afasha abanyeshuri gutahura inshoza y’inyandikomvugo.

Mu gitabo cy’umunyeshuri

Inshoza y’inyandikomvugo ni umwandiko uvuga ibyakozwe, ibyabaye cyangwa gusubira mubyo uwandika yabonye cyangwa yagizemo uruhare.

Igice cya 2: Ibice bigize inyandikomvugo.

Intego yihariye: kumenya ibice bigize inyandikomvugo.

Imfashanyigisho: igitabo cy’umwarimu n’icy’umunyeshuri.

Mwarimu afasha abanyeshuri gutahura ibice bigize inyandikomvugo.

Ibice bigize inyandikomvugo:

1. intangiriro

Intangiriro igaragaza: - Itariki n’aho inama cyangwa ikiganiro byakorewe

- Uwakoresheje inama cyangwa uwatanze ikiganiro

- Insanganyamatsiko y’inama cyangwa mu kiganiro

- Abaje mu nama cyangwa mu kiganiro

- Gahunda y’ibiri k’umurongo w’ibyigwa

- Igihe inama cyangwa ikiganiro byatangiye

- igihe inama cyangwa ikiganiro byarangiriye

Page 104: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

98

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

2. Igihimba.

Igihimba kigaragaza: -ibitekerezo bya buri muntu mu magambo ye n’amarangamutima yakoresheje

- ibyemezo byafashwe

3. Umusozo

Umusozo ugaragaza: - igihe inama cyangwa ikiganiro by’ubutaha bizabera

- Gushimira abaje mu nama cyangwa mu kiganiro

- igihe inama cyangwa ikiganiro birangiriye

- Gusezera: ijambo risoza inama cyangwa ikiganiro

Igice cya 3. Amabwiriza yo gukora inyandiko mvugo

Intego yihariye: Kumenya amabwiriza yo gukora inyandikomvugo

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri n’icy’umwarimu

Mwarimu afasha abanyeshuri gutahura amabwiriza yo gukora inyandikomvugo

Amabwiriza yo gukora inyandikomvugo:

- Kwandika ibitekerezo uko bigenda bivugwa mu nama cyangwa ikiganiro;

- Kwandika nyir’igitekerezo;

- Gukoresha ngenga ya 3 mu magambo yavuzwe.

Igice cya 4: Gukora imyitozo.

Intego zihariye: - Gutanga ibitekerezo ku nsanganyamatsiko

- Gukora inyandikomvugo

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri n’icy’umwarimu

- Mwarimu abwira abanyeshuri insanganyamatsiko;

- Abanyeshuri bagashaka ingingo z’ingenzi;

Page 105: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

99

INDIMI N’UBUVANGANZO

- Mwarimu asaba umunyeshuri kuza imbere kuyobora ibiganiro;

- Mwarimu asaba abandi gukora inyandikomvugo.

Insanganyamatsiko ikorwaho inama.”Kubahiriza amategeko y’ishuri”

Harimo: - Kudakerererwa

- kwambara umwambaro w’ishuri

- Gukora neza imikoro

- Kugira isuku

- kugira ikinyabupfura

Umwitozo.

Kura inyandikomvugo ku nsanganyamatsiko mwarimu agiye gukoraho ikiganiro:

- Kwiga neza

- Gutegura umunsi mukuru usoza umwaka

Page 106: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

100

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

ICYIGWA: RAPORO

Intego rusange: Gukora raporo akurikiza amategeko

Imbonezamasomo

Igice cya 1: Inshoza ya raporo

Intego yihariye: Gutahura ibiranga raporo

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri n’icy’umwarimu

Mwarimu yifashishije ingero afasha abanyeshuri gutahura inshoza ya raporo mu gitabo cy’umunyeshuri.

Raporo ni ikorwa n’umuntu wahawe ubutumwa ubu n’ubu. Iba ifite intego igamije, ikajyamo ibitekerezo bwite bya nyiri ukuyikora, kandi ikarangira itanga ibitekerezo ku myanzuro igomba gufatwa.

Raporo iba igenewe umuyobozi ugomba gufata ibyemezo ku bitekerezo byamugejejweho.

Igice cya 2: Ibice bigize raporo

Intego yihariye: Kumenya ibice bigize raporo

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri n’icy’umwarimu

1. Intangiriro

igaragaza;

- Itariki yakoreweho

- Icyo ivuga

- Uwayikoze

2. Igihimba

kigaragaza:

- Kuvuga ibintu nyamukuru ubitondeka n’ibisobanuro

Page 107: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

101

INDIMI N’UBUVANGANZO

- Kugaragaza imigendekere y’igikorwa

- Imbogamizi zajemo.

3. Umwanzuro

Ugaragaza:

- Ibitekerezo by’uko ibintu byahinduka

- Kudaca k’uruhande rw’ibyo wavuze

- Intego warugamije

Igice cya 3. Amabwiriza yo gukora raporo

Intego yihariye: Kumenya amabwiriza yo gukora raporo

- Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri n’icy’umwarimu

- Mwarimu afasha abanyeshuri gutahura amabwiriza yo gukora raporo

- Amabwiriza yo gukora raporo:

- Gukoresha imvugo itunganye

- Kugaragaza ibyerekeye ibyo uvuga( isaha, itariki, igihe, abahari, …)

- Guca akarongo ku gitekerezo cyangwa amagambo y’ingenzi.

Igice cya 4: Gukora imyitozo

Ingingo yihariye: Gukora raporo

Imfashanyigisho: Igitabo cy’umunyeshuri n’icy’umwarimu

Mwarimu abwira abanyyeshuri gukora raporo y’umunsi washize

Mwarimu ashyira abanyeshuri mu matsinda akababaza raporo yabo

Mwarimu asaba abahagarariye amatsinda kuza imbere gusomera abandi raporo bakoze.

Page 108: IMYANDIKO MFASHANYIGISHO S5... · vi IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU IRIBURIRO I ki gitabo kigewe umwarimu wigisha umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye,

102

IKINYARWANDA : IMYANDIKO MFASHANYIGISHO - IGItABO CY’UMWARIMU

BIMWE MUBITABO N’INYANDIKO BYIFASHISHIJWE

1. NIYITEGEKA, Mukarugira Yuriyana, Wishvura, printer set, Nzeri 1989

2. RUGAMBA Sipiriyani: -Abambari b;inganzo ngari, Butare, 1984

- Amibukiro, I.N.R.S, Butare, 198

3. Minisiteri y’uburezi, IKINYARWA-Umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye-2008.

4. Alex KAGAME, AMAZINA Y’INKA, Igitabo cyambere, diyosezi ya Butare.

5. Imiterere y’ikinyarwanda III umusogongero ku buvanganzo, IRST

6. TWIRINGIYIMANA Krizogoni, GASIMBA Farasisiko Saveri:Inkuru mu buvanganzo nyarwanda.

7. BIZIMANA Simon n’abandi bashakashatsi, Imiterere y’ikinyarwanda, IRST