IMFASHANYIGISHO Y’ABAHINZI
www.plantwise.orgByateguriwe mu Rwanda, Gicuransi 2012
Indwara y' ububore bw' imyumbati "Kabore"Kumenya imiterere y’ikibazoIndwara ya Kabore uyibwirwa n'amabara y'umuhondo atangirira ku dutsi tw' amababi ariko ntabwo amababi yikunjakuja (apfunyarara), amabara y' ikigina agaragara kandi ku giti no kunkondo y'ikibabi, ububore bukomeye bufite ibara ry'ikigina bugaragara ku bijumba by'umwumbati iyo biciwemo ibice. Iyo Kabore ifite ubukana bukabije, umwumbati wose urabora ukicamo ubuniga bwinshi, bigatuma uhindura imiterere. Ubukana bw' indwara ya Kabore bugenda bwiyongera kugeza ubwo umusaruro w'imyumbati udashobora kuribwa.
Uko iteye n’uko ikwirakwiraIndwara ya Kabore iterwa na virusi iba mu mababi, mu gihimba ndetse no ku gice k'umwumbati kiribwa. Kabore ikwirakwizwa n' ingeri zo gutera zakuwe ku giti cy' umwumbati urwaye. Udusazi duto tw' umweru natwo tugira uruhare runini mugukwirakwiza indwara ya Kabore, iyo udusazi tw' umweru turumye ku mababi y' igiti cy' umwumbati kirwaye, tuvanamo virusi itera Kabore tukayikwirakwiza ku myumbati itarwaye igihe tuyirumyeho. Guhererekanya imbuto z'imyumbati zirwaye ziva mu karere zijyanwa mu kandi bituma indwara ya Kabore ikwirakwizwa mu bice byinshi bihingwamo imyumbati.
Uko bayirwanya• Gutera ingeri ziturutse ku giti cy' imyumbati kitagaragaraho ibimenyetso
bya kabore kuko ingeri zitarwaye zimera neza kandi zigakura vuba kuruta izitewe zirwaye.
• Kurandura no gutwika cyangwa gutabika ibiti byose byafashwe n'uburwayi bwa kabore muri buri murima yagaragayemo.
• Kwirinda guhererekanya imbuto z'imyubati zivanwa mu karere zijyanwa mu kandi cyane cyane kwirinda kuzivana mu bihugu duturanye aho kabore yabaye icyorezo.
• Gusarura hakiri kare bituma igihombo cy'umusaruro giterwa na Kabore kigabanuka.
Izina ry’umwimerere > Cassava Brown Streak Virus
Iyi mfashanyigisho iberanye n’igihugo cy’u: Rwanda
BYATEGUWE NA: M. Mutumwinka, J. B MuhinyuzaIkigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi PO Box 5016 Kigalitel: + 250 (0)78 846 0191 email: [email protected]
Byatunganyijwe na Plantwise
Plantwise is a global initiative led by CABI
RW019Kinyarwanda
Lose Less, Feed More
Indwara ya Kabore igaragazwa n' amabara y' umuhondo ku mababi. (Ifoto yafashwe na J. Legg)
Imyumbati yahinduye imiterere bitewe n' ubukana bukabije bwa Kabore. (Ifoto yafashwe na Noah A. Phiri, CABI)