Upload
coleman-ney
View
268
Download
13
Embed Size (px)
Citation preview
UBUMENYI BW’IBANZE MU
GUHUGURA ABANTU BAKUZE
RDB-RLDSF
INTEGO:
Gufasha abafashamyumvire, kumva neza uko bategura amahugurwa
Kumenya uburyo amasomo ateye, n’uburyo azatangwa mu ihugurwa
NI GUTE WAYOBORA NEZA ICYICIRO CY’AMAHUGURWA
4 G
• Gutegura neza ….
• Gutangira neza ….
• Gukora neza…..
• Gusoza neza…..
G1: GUTEGURA NEZA ICYICIRO CY’AMAHUGURWA
1. Isesengura ry’abagenerwa amahugurwa
• Kumenya abazahugurwa abo aribo (Ni bande? imyaka, ubumenyi, ibyo bakora, igihe bamaze bakora, uwasabye amahugurwa, urwego rw’imibereho, aho batuye…)
• Guhitamo ibyo bazahugurwamo (Guhuza amahugurwa n’ibyo abahugurwa bakeneye)
G1: GUTEGURA NEZA ICYICIRO CY’AMAHUGURWA
1. Isesengura ry’abagenerwa amahugurwa
• Uburyo amahugurwa azatangwamo:
Amahugurwa azatangira ate? uzifashisha abahe bantu n’ibihe
bikoresho? Ni ibihe bikoresho byerekana
amashusho n’amajwi bihari? Amahugurwa azatangwa mu gihe
cy’akazi?
G1: GUTEGURA NEZA ICYICIRO CY’AMAHUGURWA
1. Isesengura ry’abagenerwa amahugurwa
Ingengo y’imari bisaba ingana ite?
Ni izihe ngaruka ku ngengabihe? Abazayakurikirana barangana
iki? Ni ubuhe buryo bwo gusuzuma
no kugenzura? Amahugurwa azabera he? Abahugurwa bazahagera gute?
G1: GUTEGURA NEZA ICYICIRO CY’AMAHUGURWA
2. Gutegura / Guhanga gahunda y’amahugurwa
• Gushyiraho intego y’amahugurwa:
Intego igomba kugaragaza ibyo uhugurwa agomba kumenya, kumenya gukora,
Igomba kuba yoroheje kandi yumvikana neza.
G1: GUTEGURA NEZA ICYICIRO CY’AMAHUGURWA
2. Gutegura / Guhanga gahunda y’amahugurwa
• Gukora gahunda y’amahugurwa:
Uburyo amasomo azakurikirana Kugereranya neza umwanya
ukenewe kuri buri ngingo izaganirwaho, umwanya w’ibibazo, ibiganiro mu matsinda, no kwerekana ibyagezweho
Ni ngombwa ko ikorwa mbere Kushyikiriza abashobora kugira
icyo bayivugaho;
G1: GUTEGURA NEZA ICYICIRO CY’AMAHUGURWA
3. Guhitamo no gutumira abazahugurwa
• Mu bantu basabye kuryitabira, hitamo abo bigaragara ko rizagirira akamaro.
• Abemerewe n’abatemerewe bagomba kumenyesherezwa rimwe uko byagenze,
• Gutumira abantu batoranyijwe guhugurwa basabwa ku ryitabira kandi bigakorwa witaye ku gihe babonekeramo,....
• Guha abemerewe ibisobanuro byangombwa ku buryo burambuye (ingengabihe, aho ihugurwa rizabera, igihe, amafaranga basabwa …..)
G1: GUTEGURA NEZA ICYICIRO CY’AMAHUGURWA
4. Isuzuma n’ikurikirana bikorwa:
Gutekereza uburyo nyuma hazakorwa isuzuma n’ikurikirana bikorwa by’abahuguwe.
? Kugera ku nshingano z’ihugurwa ntabwo babipimira ku gutanga ibyigwa gusa
? Gushyira mu bikorwa ibyo umuntu yize niyo ntambwe ikomeye kurusha izindi
? Gusura abahuguwe nyuma y’ibyumweru……, amezi…..
G2: GUTANGIRA NEZA IKICIRO CY’AMAHUGURWA
? Ese ibyangombwa byose birahari?? Ese abagomba guhugurwa bose bitabiriye
amahugurwa?? Ese ibikoresho byose, n’ibindi bikenewe byo
birahari?
G2: GUTANGIRA NEZA IKICIRO CY’AMAHUGURWA
….Gutangiza amahugurwa…
Ni byiza guteganya igihe cyo gufungura. Igihe bitwara giterwa:
• Ibiteganijwe muri uwo muhango• Umubare w’ababyitabiriye• Umuco cyangwa kamere y’iryo tsinda Kora ku buryo uritangiza aba ari umuntu
wumva neza ibibazo by’abaje mu ihugurwa kandi ushobora no gutanga icyizere ku bahugurwa mu gihe cyo gutangiza ihugurwa.
? Ntabwo ari ngombwa cyane ko ihugurwa ritangira ku mugaragaro
G2: GUTANGIRA NEZA IKICIRO CY’AMAHUGURWA
• ….Kwibwirana …
• Ibyo bifasha abahugurwa:Kurushaho kumenyanaKugira ubwisanzure no
gutinyura abahugurwaGukangurira abahugurwa
gukurikiraGukundisha abahugurwa
amasomo bateguriwe
G2: GUTANGIRA NEZA IKICIRO CY’AMAHUGURWA
• ..iriburiro ku ihugurwa….
Banza urebe ko abahugurwa batekanye
Gerageza kuganira nabo ku mibereho yabo mu gihe cy’ihugurwa……
Basobanurire ibyo bagenewe(ibikoresho)n’ibyo basabwa ku ruhande rwabo…
Fata umwanya wumve ibindi bibazo byabo
G2: GUTANGIRA NEZA IKICIRO CY’AMAHUGURWA
• ..iriburiro ku ihugurwa….
Ni ngombwa cyane ko abahugurwa batangira bumva ko ibibazo byabo byitaweho ku rwego rumwe n’urw’amasomo!!! Baza abitabiriye amahugurwa ibyo bategereje mu mahugurwa
Bagezeho, nyuma, gahunda yuzuye y’amasomo kandi ushimangire ko abahugurwa bazagira akazi kenshi, kandi ukabasaba kwitanga batizigamye mu gihe cy’amahugurwa.
G3: GUKORA NEZA ICYICIRO CY’AMAHUGURWA
1. Uburyo bukoreshwa
• Uburyo bwiza ni ububushingiye ku ruhare rugaragara rw’abahugurwa, cyane cyane mu buryo bwo “kwigira ku bikorwa
• Ni ngombwa guteza imbere ubumenyi bwabo, mbere na mbere, utuma abahugurwa bagaragaza ibyo basanzwe bazi hanyuma ukabicukumbura ari na ko ubyagura wifashishishije imyitozo ibishyira mu bikorwa
G3: GUKORA NEZA ICYICIRO CY’AMAHUGURWA
2. Uburyo bwo guhana amakuru….
? Ni ubuhe buryo bukunze gukoreshwa mu guhana amakuru?
• Kuvuga (amagambo)• Gukoresha amashusho• Kwandika• Gukoresha ibimenyetso
G3: GUKORA NEZA ICYICIRO CY’AMAHUGURWA
3. Tekiniki zikoreshwa mu guhugura abantu
• Ibibazo-ibisubizo • Kuvoma ibitekerezo mu Bantu • Ibiganiro mu matsinda no
kwerekana ibyagezweho • Kujya impaka • Kwerekana uko ibintu bikorwa • Ingero zo kwiga • Kwiyambaza abandi • Ingendo z’amahugurwa • Udukino
G3: GUKORA NEZA ICYICIRO CY’AMAHUGURWA
4. Uburyo bwo kuyobora neza amatsinda…
• Gukoresha amatsinda mato ari tekiniki nziza yo gufasha imyumvire, ikaba n’uburyo bwo kwigisha abantu gukorera hamwe
• Gucunga neza ubwuzuzanye bw’amatsinda n’uruhare rwa buri wese mu masomo
• Ikigamijwe cya mbere ni uko abahugurwa bagira uruhare mu masomo!
G3: GUKORA NEZA ICYICIRO CY’AMAHUGURWA
4. Uburyo bwo kuyobora neza amatsinda…
• Hakunze kubaho ukwitiranya:? Ibikwiye gukorwa? Uburyo byakuzuzanya? Igikwiye kubanziriza ibindi• Umufashamyumvire asabwa:• Gutanga umurongo ngenderwaho• Gusobanura neza uruhare rwa
buri wese• Gushishikaza abahugurwa
G3: GUKORA NEZA ICYICIRO CY’AMAHUGURWA
4. Uburyo bwo kuyobora neza amatsinda…
• Ingorane:
? Kudasobanukirwa neza ikigenderewe
? Kudashobora gufata ibyemezo
? Kudakorana umuhate? Guhubuka
G3: GUKORA NEZA ICYICIRO CY’AMAHUGURWA
4. Uburyo bwo kuyobora neza amatsinda…
• Umufashamyumvire asabwwa:
Gufasha itsinda, ahindura imyitwarire mibi no kubereka inzira zo kubafasha kujya mbere
Kubareka bakagira uruhare runini, akabafasha bibaye ngombwa
Kubaha amabwiriza asobanutse y’ibyo bagiye gukora
Kubafasha kwishyiraraho inzego Kubafasha kwicara mu buryo buboneye Kubafasha kubona ibyo bakeneye mu itsinda gucunga neza ubwuzuzanye n’uruhare rwa buri
wese mu gufasha itsinga gukora neza.
G3: GUKORA NEZA ICYICIRO CY’AMAHUGURWA
5. Imyitwarire y’
umufashamyumvire
Mbere ya byose banza wishyiremo ko ibyo ugiye guhuguramo abantu ushobora kuba utabibarusha, kandi ko nabo bafite byinshi bazi, irinde gushaka kubigisha, ahubwo ba umufashamyumvire
G3: GUKORA NEZA ICYICIRO CY’AMAHUGURWA
5. Imyitwarire y’
umufashamyumvire
Banza wiyubakemo ikizere, kandi wereke abahugurwa ko ibyo ugiye kubabwira ubizi neza
? Irinde gutera umugongo abahugurwa
? Si byiza kwereka abo uhugura ko unaniwe
? Umujinya, agasuzuguro, ubwirasi,….ni ibyo kwirinda igihe uhugura abantu bakuze
G3: GUKORA NEZA ICYICIRO CY’AMAHUGURWA
5. Imyitwarire y’
umufashamyumvire
Gerageza kugenzura ibibera mu ishuli ku mpande zose.
Igihe wandika, gerageza kwandika ibisomeka kandi mu rurimi bumva
Itoze umuco wo gushimira ukoze neza, no kwirinda guca intege uvuze ibitari byo.
Tega amatwi uwo wahaye ijambo kandi umwereke ko witaye kubyo akubwira.
? Wikwiharira ijambo, ha umwanya abandi nabo bakunganire
G3: GUKORA NEZA ICYICIRO CY’AMAHUGURWA
5. Imyitwarire y’
umufashamyumvire
? Irinde guta umwanya cyane ku bidafite aho bihuriye n’amasomo
Gerageza kwereka abafite intege nke ko nabo ubitayeho
? Igihe uhaye umuntu ijambo, irinde kumuvugiramo, cyangwa kurimwaka atarangije
Gerageza ku buryo mu ishuli bafashanya kandi bumve ko batarutana.
Ambara mu buryo butabangamira abo uhugura
G4: GUSOZA NEZA IKICIRO CY’AMAHUGURWA
Gusubiramo ibyizwe
Mu gihe uteganya gusoza amahugurwa ni ngombwa kugerageza gukora incamake y’ingingo z’ingenzi zizwe mu mahugurwa,
Kugaragaza isano hagati y’ibyo bize n’ibyo basanzwe bakora,
Kugena gahunda yo kubafasha kuvanaho inzitizi n’ingorane bazahura na zo.
G4: GUSOZA NEZA IKICIRO CY’AMAHUGURWA
Isuzuma
Tanga akanya ko gukora isuzuma ry’amahugurwa,
Kugenzura ibyo bumvise ubihuza n’ibyifuzo n’intego zabo zo m u ntangiriro
G4: GUSOZA NEZA IKICIRO CY’AMAHUGURWA
Gushima uko bitwaye
(agahimbazamusyi)
Gerageza gushima abagaragaje ubutwari mu gihe cy’amahugurwa,
Kora ku buryo bazajya bahora bibuka ayo mahugurwa (Teganya impamyabumenyi zigaragaza abitabiriye amahugurwa)
G4: GUSOZA NEZA IKICIRO CY’AMAHUGURWA
Umuhango wo gusoza
• Garagaza ibyifuzo byawe nyuma y’amahugurwa,
• Gerageza kubagira inama ku mikorere yabo mu gihe cya nyuma y’amahugurwa,
• Ibuka gushimira:» Abitabiriye amahugurwa,» Abagize uruhare mu
gutuma ihugurwa rishoboka (Abaterankunga, Abafashamyumvire)
MURAKOZE